Tag: Amakuru

  • Abatunze miliyoni y'amadolari mu Rwanda bageze ku 1000; ni bande? – #rwanda #RwOT

    Hagati ya 2012 na 2022, umubare w'abantu batunze miliyoni y'amadolari mu Rwanda, wiyongereye ku kigero cya 72% aho ubu bibarwa ko bageze ku 1000.

    Abatunze nibura miliyoni 100$ mu Rwanda ni abantu babiri. Nta n'umwe utunze miliyari y'amadolari mu Rwanda.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika aho mu minsi iri imbere, gutunga miliyoni y'amadolari bizaba ari ibintu bisanzwe cyane. Ni cyo kimwe no mu Birwa bya Maurice no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Raporo yakozwe n'Ikigo gikora isesengura mu bijyanye n'Ishoramari cya Henley & Partners igaragaza ko kuva mu 2012, u Rwanda, RDC n'Ibirwa bya Maurice wongeyeho Uganda na Seychelles byagize umubare munini w'abantu batunze miliyoni y'amadolari. Ntabwo raporo ivuga abo bantu abo aribo.

    Ni mu gihe Namibia, Zambia, Seychelles na Maroc byitezwe ko bizagira benshi mu myaka icumi iri imbere. Ibi bihugu bizatuma umubare w'abatunze miliyoni y'amadolari muri Afurika ugera ku 195.000 mu 2032.

    Ibirwa bya Maurice, byazamuye umubare w'abatunze miliyoni y'amadolari ku kigero cya 69%, ubu habarurwa 4900 mu gihe Seychelles yo bazamutse ku kigero cya 54% abo bageze kuri 400.

    Muri Uganda bazamutse ku kigero cya 45% bagera ku 1500 mu gihe muri RDC izamuka ryabaye 35% bakagera kuri 600.

    Mu bihugu bya Afurika bifite abantu benshi batunze miliyoni y'amadolari harimo Afurika y'Epfo, Misiri na Nigeria. Nka Afurika y'Epfo, abo ifite ni 37.800 baba mu mijyi irimo Johannesburg, Cape Town na Durban.

    Nigeria ni cyo gihugu kibamo umuntu ukize cyane muri Afurika, Aliko Dangote, ubarirwa umutungo wa miliyari 13,5$. Gusa mu minsi ishize, umubare w'abatunze miliyoni y'amadolari muri Nigeria, wagabanutseho 30%. Ni cyo gihugu cyagize igabanuka riri hejuru kurusha ibindi.

    Abakire bo mu Rwanda babarizwa ni bande?

    Mu 2022, mu Rwanda hari abantu 30 batunze nibura miliyoni 10$, ni ukuvuga miliyari zisaga 10 Frw kuzamura. U Rwanda rwari urwa 17 muri Afurika mu kugira abakire benshi batunze guhera kuri miliyoni imwe y'amadolari, ni ukuvuga miliyari irenga imwe y'amafaranga y'u Rwanda.

    Umutungo bwite w'abantu baba mu Rwanda ni ukuvuga ubaze imitungo itimukanwa, imigabane n'ibindi bikorwa by'ubucuruzi, yabarirwaga muri miliyari 11$. Ayo mafaranga ntarimo igikorwa icyo aricyo cyose gifitanye isano na leta.

    Nubwo bimeze bityo, biragoye kumenya ngo ni bande, kuko imibereho y'Abanyarwanda, ijyanye n'umuco wabo, ituma abantu batigaragaza nk'abatunze ibya mirenge, ku buryo n'ufite agatubutse udashobora kumenya uko abayeho.

    Si mu Rwanda gusa n'ahandi hirya no hino ku Isi. Nta gihugu na kimwe mu Burayi gifite umubare munini w'abakire batunze miliyari mu madolari nk'u Budage. Gusa, nubwo bimeze bityo abazwi n'abavugwa ni bake. Ni gake bavugwa mu itangazamakuru, biberaho mu buzima bwabo bwite bucece ku buryo utamenya ibyabo.

    Abenshi mu batunze agatubutse mu Rwanda, bivugwa ko bakora ubushabitsi mu bijyanye n'ubwubatsi kuko ari urwego rutera imbere amanywa n'ijoro. Abandi bafite inganda, cyane cyane izikora ibikoresho bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, hakabamo kandi n'abaranguza ibicuruzwa bakuye hanze y'igihugu, mu gihe hari n'abashoye mu bijyanye n'amabuye y'agaciro.

    Amafaranga menshi igihugu cyinjiza ava mu cyayi n'ikawa, ariko abashoye muri uru rwego si benshi. Umwe mu bashoramari ubarizwa muri iyi ngeri ni Gatera Egide washinze Rwanda Mountain Tea unafite Prime Insurance nk'umunyamigabane mukuru.

    Ni nawe nyiri sosiyete zicuruza ibikomoka kuri lisansi n'ubwikorezi bw'imizigo, SP na Petrocom.

    Hari abandi bafite ibikorwa bizwi nka Albert Nsengiyumva nyiri Albert Supply washoye imari mu bwubatsi ndetse ufite inyubako mu bice bitandukanye bya Kigali n'irindi shoramari mu bucuruzi bw'ibijyanye n'imyenda.

    Mu bandi bivugwa ko bafite ibikorwa byinjiza agatubutse mu Rwanda hari nk'umunyemari Ruterana Edouard ufite imiturirwa mu mujyi rwagati ikorerwamo ubucuruzi no mu bice nka Kacyiru, Muhima, Kiyovu n'ahandi. Ni nawe nyiri Sofaru icuruza ibikoresho by'ubwubatsi.

    Hari abandi nk'abashoramari bishyize hamwe bakubaka inyubako zirimo CHIC na MIC.

    Mu bandi bivugwa ko batunze agatubutse, harimo Bafakulera Robert wahoze ayobora PSF. Bivugwa ko afite imitungo myinshi n'ishoramari mu mahoteli nka Ubumwe Grande na Highland Hotel, ndetse ari no mu baguze iyahoze ari UTC.

    Afite kandi sosiyete y'ubucuruzi yitwa ROBA Group igemura mu Rwanda amakamyo yitwa FAW inabarizwamo uruganda rukora ibikoresho by'isuku bya Clear. Avugwa kandi mu rindi shoramari ririmo nk'isoko ryo mu Mujyi wa Kigali rwagati n'ahandi.

    Abandi bivugwa ko ari abantu batunze agatubutse mu Rwanda harimo nka Yusuf Mudaheranwa ufite ibikorwa bitandukanye by'ubucuruzi ndetse aherutse no kugura inyubako ikoreramo MTN Rwanda i Nyarutarama. Yashoye no mu bijyanye no gutwara ibintu binyuze muri Gorilla Motors ndetse anafite ikipe ya Gorilla FC.

    Jacques Rusirare w'imyaka 75, ni undi mu rwiyemezamirimo umaze igihe akora ishoramari. Yashoye imari akora uruganda rutunganya amarangi rwa Ameki Color.

    Afite kandi n'ishoramari rya Ameki Meubles rikora ibikoresho byo mu nzu nk'intebe n'ibindi.

    Mu bandi bivugwa ko batunze agatubutse harimo nka Joseph Mugisha washinze Sosiyete y'Ubwubatsi ya Fair Construction na Marc Rugenera washinze Sosiyete y'ubwishingizi ya Radiant.

    Hari kandi Abdul Ndabubogoye ufite imiturirwa mu mujyi rwagati ahazwi nka Quartier Commercial n'izindi nyubako i Nyarutarama n'ahandi. Yashoye imari mu bijyanye n'ubwikorezi, ndetse ni umwe mu bafite amakamyo menshi atwara imizigo.

    Nko mu bashoye mu bijyanye n'ikoranabuhanga n'itumanaho, Nyagahene Eugene washinze Tele 10 ifite Radio 10 na TV 10 na Cleo Hotel ku Kibuye amaze igihe kinini yinjiza agatubutse.

    Jean Malic Kalima ni undi mushoramari bivugwa ko yinjiza menshi. Ni we nyiri Legacy Clinic ndetse abarizwa no mu bijyanye n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

    Sina Gerard washinze Entreprise Urwibutso ni umwe mu bamaze igihe mu bucuruzi ndetse aherutse no kwinjira mu bijyanye n'ubucuruzi bw'ibikomoka kuri peteroli.

    Bavukiyehe Eugene nawe yakoze ishoramari mu bijyanye n'amahoteli aho afite iyitwa Great Hotel Kiyovu n'indi ku Cyamitsingi ndetse no mu Majyaruguru y'u Rwanda i Musanze ahafite hotel.

    Ni umwe mu bafite amasoko manini yo kugemura ibiribwa mu nkambi zo hirya no hino mu gihugu ndetse no muri za gereza.

    Undi bivugwa ko atunze amafaranga menshi ni Kananira Leonard ufite Lemigo Hotel, Silverback Mall ku Kicukiro na Station za lisansi ziri hirya no hino mu gihugu.

    Ntihanabayo Samuel washinze uruganda rwitwa Ingufu Gin Ltd ni umwe mu bashoye imari mu bijyanye n'inganda zikora ibyo kunywa ndetse bivugwa ko inzoga akora zimwinjiriza agatubutse umunsi ku wundi.

    Bahizi Deo we amaze igihe kinini yarashoye imari mu bijyanye n'ubucuruzi bw'ibikoresho by'ubwubatsi binyuze muri Quincaillerie Beta Ltd, ndetse abamuzi basobanura ko ari umwe mu binjiza amafaranga menshi.

    Mu bashoye imari mu bijyanye no gutwara abantu n'ibintu, havugwamo Twahirwa Dodo washoye imari kera muri iyi ngeri binyuze muri Atraco nyuma iza guhinduka RFTC.

    Hari kandi na Muneza Nilla washoye imari mu gutwara abantu n'ibintu binyuze muri Royal Express.

    Ni mu gihe Bidabari Eric Rutazigwa usibye kuba yarashoye imari mu bijyanye n'amahoteli aho afite Galaxy Hotel, bivugwa ko afite ishoramari rindi mu zindi ngeri zitandukanye.

    Francine Munyaneza we yashinze Sosiyete yitwa Munyax Eco icuruza ibikoresho by'ubwubatsi ndetse bivugwa ko ari hafi kubaka umuturirwa mu Mujyi wa Kigali rwagati hafi ya Marriott Hotel.

    Gatera Egide washinze Rwanda Mountain Tea ni we nyiri SP na Petrocom

    Albert Nsengiyumva nyiri Albert Supply (uri inyuma ya François Kanimba) yashoye imari mu bwubatsi

    Yusuf Mudaheranwa afite ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi

    Bafakulera Robert ni we nyiri Ubumwe Grande na Highland Hotel, ndetse ari no mu baguze iyahoze ari UTC

    Jacques Rusirare ni we nyiri Ameki Color

    Joseph Mugisha yashinze Sosiyete y'Ubwubatsi ya Fair Construction imaze kugira uruhare mu iyubakwa ry’inyubako nyinshi mu Mujyi wa Kigali

    Marc Rugenera ni we washinze Sosiyete y'ubwishingizi ya Radiant

    , Nyagahene Eugene washinze Tele 10 ibarizwamo Radio & TV 10, afite na Cleo Hotel ku Kibuye

    Sina Gérard washizwe Entreprise Urwibutso, yashoye imari mu buhinzi

    Jean Malic Kalima ni we nyiri Legacy Clinic ndetse abarizwa mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

    Kananira Leonard (uri hagati) ni we nyiri Lemigo Hotel, Silverback Mall ku Kicukiro na Station za lisansi ziri hirya no hino mu gihugu

    Bavukiyehe Eugene afite hotel mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Musanze

    Ntihanabayo Samuel washinze uruganda rwitwa Ingufu Gin Ltd bivugwa ko ari umwe mu bahiriwe n’ishoramari

    Twahirwa Dodo amaze igihe mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu. Ni we watangije Atraco yaje guhinduka RFTC

    Bidabari Eric Rutazigwa ni we nyir’amahoteli yitwa Galaxy

    Francine Munyaneza we yashinze Sosiyete yitwa Munyax Eco icuruza ibikoresho by'ubwubatsi ahanini byiganjemo ibikoresha imirasire y’izuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatunze-miliyoni-y-amadolari-mu-rwanda-bageze-ku-1000-ni-bande

  • Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro na mugenzi we wa Bénin (Video) – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu na Madamu Jeannette Kagame batangiye uruzinduko rw'iminsi ibiri muri Bénin rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y'ibihugu byombi.

    Uru ruzinduko rukurikira urwo Talon yakoreye mu Rwanda mu 2016 nyuma y'iminsi mike atowe, rwahise ruba imbarutso y'umubano ukomeye hagati y'impande zombi.

    Mu bayobozi bari kumwe na Perezida Kagame muri Bénin harimo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta; Minisitiri w'Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne D'Arc; Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome; Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi; Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo n'abandi.

    Abakuru b'ibihugu byombi bagiranye ibiganiro bigomba gukurikirwa n'isinywa ry'amasezerano hagati y'impande zombi.

    Byitezwe ko impande zombi zigomba gusinya amasezerano arimo ayo gukuraho ko ibicuruzwa byinjiye mu gihugu kimwe bivuye mu kindi bisoreshwa kabiri, ajyanye no gukoresha ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi, ay'ubufatanye mu miyoborere y'inzego z'ibanze, mu iterambere rirambye, ndetse bizanavugurura amasezerano asanzwe mu bijyanye n'ubucuruzi n'imari.

    U Rwanda na Bénin bisanganywe umubano mu ngeri zirimo Ikoranabuhanga, Ubucuruzi, ibijyanye no kwita ku butaka n'ibindi. Byombi kandi byakuyeho Viza mu koroshya imigenderanire. Bifitanye kandi amasezerano agamije kubyaza umusaruro ibijyanye n'imbaho n'amabuye azwi nka granite akorwamo amakalo.

    Mu 2017, byasinye amasezerano yo gushyiraho ikompanyi y'ubwikorezi y'indege ihuriweho igomba kugira icyicaro i Cotonou. Iyo sosiyete byitezwe ko izitwa Bénin Airlines, bivugwa ko izatangirizwa mu ruzinduko Perezida Kagame agirira i Cotonou.

    U Rwanda ruzaba rufite imigabane ingana na 49% muri Bénin Airlines mu gihe Bénin yo izaba ifite imigabane ingana na 51%. Gushinga iyi sosiyete bije bikurikira n'ubundi imikoranire yari isanzwe hagati y'ibihugu byombi, aho guhera muri Nzeri 2016 RwandAir yari yarafunguye ishami i Cotonou, rikora nk'igicumbi cyayo muri Afurika y'Iburengerazuba.

    Bénin Airlines izajya ikora mu byerekezo bya Abidjan, Brazzaville, Douala, Libreville, Bamako, Dakar na Conakry.

    Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro kigenerwa Umukuru w’Igihugu

    Talon yakiranye urugwiro mugenzi we w’u Rwanda

    Perezida Kagame na mugenzi wa Bénin basanzwe bafitanye umubano ukomeye

    Ubushuti buri hagati y’abakuru b’ibihugu byombi bumaze kwera imbuto z’imikoranire mu ngeri zitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriwe-mu-cyubahiro-na-mugenzi-we-wa-benin-video

  • Umuvundo w'abanyeshuri muri gare watumye bigorana kuva mu karere ka Gicumbi – #rwanda #RwOT

    Amabwiriza ya Minisiteri y'Uburezi n'inzego zo gutwara abantu asaba abakora uyu mirimo kubanza gutwara abanyeshuri mbere yo gukomeza imirimo yo gutwara abagenzi basanzwe.

    Kuri uyu wa 15 Mata 2023 muri gare ya Gicumbi habyukiye umubare munini w'abagenzi bashaka imodoka zibajyana mu byerekezo bitandukanye by'igihugu.

    Uyu muvundo ngo watangiye kubaho kuwa 14 Mata 2023 ubwo abanyeshuri biga muri Kaminuza iri muri aka karere ka Gicumbi mu gihe cy'ibiruhuko bari batangiye gutaha mu turere dutandukanye.

    Abagenzi babuze imodoka bo bavuga ko uretse ikibazo cy'imodoka, bafite impungenge z'uko bashobora kwibwa ibikoresho bafite, nk'amasakoshi, Telefoni, amafaranga ndetse abafite abana ngo batangiye kwicwa n' inzara.

    Umwe mu bagenzi witwa Kubwimana Ramadhan yabwiye IGIHE ati ” Ubu nta muntu uri gukatisha itike atari umunyeshuri, undi bari kumubaza niba afite urugendo rwihutirwa, ariko n'abanyeshuri ubwabo ntibari bubone imodoka zibahagije”.

    Kimwe n'abandi bose bavuze ko habonetse indi modoka yabageza aho bajya byabafasha kuko abenshi muri bo badafite uburyo bwo gucumbika mu mujyi wa Gicumbi.

    Umuyobozi w'akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yabwiye IGIHE ko ikibazo cy'aba bagenzi bakimenye, bakivuganaho n'inzego zishinzwe gutwara abagenzi hashakwa igisubizo.

    Gusa ngo mu gihe imodoka zigomba kubatwara mu gihe zitaraboneka abashinzwe umutekano bari gucunga umutekano w'abantu n'ibyabo.

    Ati ” Ikibazo cy'abagenzi twakimenye. Nanjye ndahavuye kandi hari abo nijyaniye i Kigali. Turi gukorana n'inzego zibishinzwe, haje umukozi wa RURA ushinzwe serivisi zo gutwara abagenzi, ubuyobozi bwa Polisi buri kubacungira umutekano, ndetse n'abashinzwe ishami ry'umutekano wo mu muhanda [Traffic Police] barahari.'

    'Twasabye ko hakoherezwa imodoka ziva i Kigali ngo zize gufatanya n'abakorera hano, kandi urabona ko bitangiye gufata umurongo”.

    Mu karere ka Gicumbi mu myaka yashize abagenzi bakundaga kubura imodoka bakarara muri gare, abandi bakoherezwa kurara mu biro by'akagari ka Gisuna, aho bagaragazaga ikibazo cyo kuraza abagabo n'abagore hamwe kandi bataziranye.

    Gare ya Gicumbi ibamo imodoka zijya mu byerekezo bya Kigali, Musanze, Nyagatare, Burera na Gatuna, hose hagaragara imirongo ikabije y'abagenzi babuze imodoka.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuvundo-w-abanyeshuri-muri-gare-watumye-bigorana-kuva-mu-karere-ka-gicumbi

  • Amajyaruguru: Mu myaka itanu ibiza byahitanye abantu 201, inzu zirenga 5000 zirasenyuka – #rwanda #RwOT

    Intara y'Amajyaruguru igizwe n'imisozi ihanamye cyane, bituma inkangu zihitana abantu benshi ndetse n'inzu nyinshi zisenyuka.

    Mu byumweru bibiri bishize uturere twa Burera na Musanze twibasiwe n'ibiza by'imvura, amazi ava mu birunga agira ingaruka zikomeye ku miryango irenga 800 muri Musanze.

    Mu Ntara y'Amajyaruguru kuva muri Kamena 2022 kugeza ubwo iyi nkuru yandikwaga, inzu zihabarurwa zasenywe n'ibiza zigera kuri 798, bikaba byarahitanye abantu 17, abakomeretse ari 27.

    Ibi biza kandi byanangije ibikorwa remezo bigizwe n'imihanda 10, ibiraro 42 n'imyaka iri ku buso bwa Ha 790.

    MINEMA ivuga ko mu myaka itanu ishize, Intara y'Amajyaruguru yibasiwe n'ibiza inshuro zirenga 1500. Ibyo biza byishe abantu 201, bisenya inzu zirenga ibihumbi 5000, hegitari zisaga 3000 zatwawe n'umwuzure, inka zisaga ijana n'amatungo magufi arenga ibihumbi 4000 birapfa.

    Hari Ibigo Nderabuzima byasenyutse, insengero 16 zirangirika, ibiro icyenda bya Leta n'imiyoboro y'amashanyarazi 64 birasenyuka byose bisenywe n'ibibiza.

    Iyi Minisiteri igaragaza ko buri munsi mu gihe cy'imvura y'umuhindo n'itumba abantu babiri bahitanwa n'ibiza mu gihugu hose.

    Hari bamwe batekereza ko imvura igwa mu gihe cy'umuhindo n'itumba no kuba u Rwanda rugizwe n'imisozi miremire kandi ihanamye ari byo bituma Ibiza bihagaragara cyane.

    Minema yo ivuga ko 55% by'ibiza biterwa n'uburangare naho ibiterwa n'imiterere bikaba 20%.

    Umunyamabanga Uhorano muri Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi, Phillippe Habinshuti asaba buri wese gushyira mu bikorwa ingamba zose zigenewe gukumira Ibiza, cyane cyane mu myubakire.

    Ati 'Niba twubaka twubake ibiramba kandi hakurikijwe ibipimo bya ngombwa ngenderwaho Leta iba yarateganyije. Amategeko ahari yaba agenga imyubakire, imiturire, amategeko agenga ibidukikije cyangwa ibikorwa remezo n'andi mabwiriza yose Leta iteganya, abantu bayiteho, bagire igenamigambi rihuriweho n'inzego zose. Twizeza abantu ko ibi byitaweho ibibazo by'ibiza byagera ubwo biba amateka”.

    Habinshuti yasabye abayobozi b'Uturere dukora kuri Pariki y'Ibirunga gukora ibikorwa by'ibanze bituma amazi ava mu Birunga adakomeza kujya kwangiza ibikorwa by'abaturage, bigeza no ku guhitana ubuzima bwabo.

    Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille we yavuze ko bagiye guhagurikira ikibazo cy'amashuri, amavuriro n'ahandi hahurira abantu benshi hatagira imirindankuba.

    Inzego zigorwaho ingaruka n'ibiza cyane ni imiturire, ibikorwaremezo, ubuhinzi n'ibidukikije. Ku mwaka u Rwanda ruhomba miliyari 200 z'amafaranga y'u Rwanda kubera ibiza.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyaruguru-mu-myaka-itanu-ibiza-byahitanye-abantu-201-inzu-zirenga-5000

  • Polisi yagaruje arenga miliyoni 4Frw yibwe Umwongerezakazi ukorera mu Mujyi wa Kigali – #rwanda #RwOT

    Walker Jemrose Leonara akorera ikigo cyigenga Head of Young Citizens of Rwanda Life Organization mu mujyi wa Kigali, gifasha abana bato kubona amafaranga y'ishuri.

    Iki gikorwa cyo kumushyikiriza aya mafaranga yibwe cyabaye ku wa 15 Mata 2023 kuri Kigali Metropolitan Police hafi yo Kwa Nyirinkwaya.

    Uyu Mwongerezakazi yibwe aya mafaranga angana na 4.110.000 Frw ubwo yari agiye kwishyurira abana amafaranga y'ishuri.

    Ni amafaranga yibwe kuwa 12 Mata 2023 ubwo yari avuye kuri Banki ayasize mu modoka asanga imodoka bayifunguye bayakuramo ahita yitabaza Polisi, nyuma y'umunsi umwe bahise bafatwa.

    Nyuma yo gushikirizwa amafaranga ye Walker Jemrose Leonara yagize ati ” Nyuma yo kwibwa nahise nitabaza sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge ngo bamfashe gukurikirana, imiryango n'inshuti zanjye mbabwira ibyambayeho, nyuma ejo hashize nibwo polisi yampamagaye imbwira ko amafaranga yanjye yagarujwe.”

    “Narishimye cyane, nsimbukira hejuru ndeba nabo twari kumwe dushima Imana , u Rwanda ruratekanye.”

    Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera yasabye abafite igitekerezo cyose cyo kwiba cyangwa gukora ikindi cyaha ko bazafatwa kuko inzego z'umutekano zihora ziri maso.

    Ati “Ndagira ngo mbabwire ko uwibye wese cyangwa uwakoze icyaha mu gihe akiri muri iki gihugu ntaho azadukicira, gusa byose bijyana no gutangira amakuru ku gihe, iyo amakuru aje akerewe cyangwa abantu bakayaganira ku mbuga nkoranyambaga biratinda, bigatuma abakoze icyaha badafatwa ku gihe.”

    Umuvugizi wa Polisi yavuze ko mu cyumweru kimwe bakiriye amakuru avuye ku mbuga nkoranyambaga avuye ku bantu 30 bavuga ku nkuru z'ubujura, abantu 11 nibo batanze telefone zatuma bafashwa, abandi 19 ntabwo bahise batanga nimero ngo bagashwe ,muri abo 11 barindwi ntibigeze bagana polisi.

    Abakekwaho ubu bujura ni Niyitegka Djuma w'imyaka 23 ukomoka ku Mumena, mu murenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge.

    Uyu musore si ubwa mbere afashwe dore ko mu 2017 yafunzwe imyaka ibiri muri igororero rya Nyarugenge nyuma yo gutabwa muri yombi inshuro zirenga eshatu azira ubujura ndetse yajyanywe kugororerwa Iwawa ishuro imwe.

    Undi ni Nizeyimana Fabrice w'imyaka 24 wo mu mudugudu wa Rubona , akagari ka Rugarama Umurenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge.

    Uyu nawe yigeze gutabwa muri yombi muri Gashyantare 2023 akurikiranyweho kugura televiziyo yibwe.

    Si ubwa mbere afashwe dore ko bigeze kujyanwa mu bigo ngororamuco bitandukanye birimo na Iwawa inshuro ebyiri.

    Nibaramuka bahamijwe iki cyaha bazahanishwa igifungo cy'umwaka umwe kugeza kuri ibiri gusa iyo bibaye isubiracyaha iki gihano cyikuba kabiri.

    Walker Jemrose Leanora yibwe aya mafaranga amaze kuyavunjisha mu mafaranga y’u Rwanda

    Walker Jemrose Leanora w'imyaka 66 ashimira inzego z'umutekano kuba zaramubaye hafi abamwibye bagahita bafatwa amafaranga ye yose acyuzuye

    Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera asaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kujya batanga amakuru yuzuye vuba kandi ku gihe mu rwego rwo gufasha Polisi gukurikirana umunyabyaha

    Abasore babiri bari bibye Umwongereza miliyoni zisaga 4Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yagaruje-arenga-miliyoni-4frw-yibwe-umwongerezakazi-ukorera-mu-mujyi-wa

  • #Kwibuka29: Depite Uwamariya yasabye ababyeyi… – #rwanda #RwOT

    Ibi Depite Uwamariya Odette yabivugiye mu murenge wa Muyumbu mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29  inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. Icyo gikorwa cyabereye ku Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Muyumbu mu karere ka Rwamagana, kuwa Kabiri tariki 11 Mata 2023.

    Umuyobozi  wa Ibuka mu karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative yavuze ko abakiri bato bakeneye kwigishwa bakamenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingaruka zasizwe nayo, ndetse bakanahabwa umurage wo gukumira ingangabitekerezo ya Jenoside, ivangura n’amacakubiri.

    Yagize ati 'Iyo turi hano ku rwibutso twumva turuhutse mu mutima, tukibuka ko abacu tubafitiye umwenda wo guhora tubibuka. Mu gihe nk’iki kandi tugaruka ku gushima abahagurukiye urugamba rwo kubohora Igihugu cyacu bakadukura mu maboko y’inkoramaraso;

    Ayo mateka meza  y’ababohoye Igihugu cyacu nifuza ko buri wese ayagira aye kuko harimo byinshi byiza. Muri ayo mateka harimo ingero nziza zadufasha kwigaruramo ubumuntu, zikadufasha kugira ubutwari bwo kumva icyo buri wese asabwa mu kubaka Igihugu kizira Jenoside.”

    Musabyeyezu akomeza agira ati “Mbona dukwiye kubwiza ukuri abadukomokaho, abakiri bato biraboneka ko hari byinshi batarabonera ibisubizo, bakeneye kubwirwa ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Turasaba kandi ko himakazwa gukora ibiganiro kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside. Ibyo biganiro byaba urubuga rwo kubaza ibibazo urwo rubyiruko rufite, kandi rukabibonera ibisubizo bikwiriye.'

    Depite Uwamariya Odette, wari umushyitsi mukuru mu gikorwa cyo kwibuka no kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu ijambo rye yasabye ababyeyi kujya baganiriza abana babo bakababwiza ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

    Ati “Amateka mabi Igihugu cyacu cyanyuzemo ni byiza ko tugira icyo tuyigiraho, tugakuramo amasomo tugaharanira icyateza imbere Ubumwe bw’Abanyarwanda, tukareka kwibona mu bidutandukanya kuko ingaruka zabyo ntabwo ari nziza. Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu bihe nk’ibi twibuka turabihanganisha mukomere, ariko turanabashimira ubutwari bwo gukomeza kwiyubaka mugira tukanabifuriza gutera imbere mu bikorwa mukora. 

    Ubu mubona itandukaniro ry’ubuyobozi bwiza mufite, n’ubutegetsi bubi bwabayeho muri Repubulika ya mbere ndetse n’iya kabiri. Muri iki gihe buri Munyarwanda afite amahirwe angana na mugenzi we nk'uko biri mu Itegeko Nshinga mwitoreye …”

    Depite Uwamariya yakomeje ati “Turasaba abaturage bose kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, iragaragara no mu rubyiruko aho itakabaye iri kuko mu rubyiruko dufite uyu munsi ntabwo abenshi bari bariho ubwo habaga Jenoside yakorewe  Abatutsi mu 1994. Niba iyo ngengabitekerezo ikigaragara mu bakiri bato, ni ukuvuga ko hari inshingano tudakora nk’abantu bakuru cyangwa ababyeyi.”

    Yungamo ati “Turagira ngo dusabe ababyeyi n’abakuze muri twe guharanira gutanga uburere bwiza, tukanabwiza ukuri abana bacu bakamenya amateka mabi iki Gihugu cyacu cyanyuzemo kugira ngo bakuremo amasomo. Mugomba kubabwira aho igihugu cyavuye kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mukanababwira aho kigeze muri iyi myaka 29 ishize n’uburyo kiyubatse. Tubabwije ukuri babishingiraho bubaka Igihugu dufite uyu munsi, kigakomeza kuba cyiza n’ejo hazaza hakazakomeza kuba heza kurushaho.”

    Mu Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Muyumbu hari hasanzwe hashyinguwemo imibiri y’abantu  14.349, ariko tariki ya 11 Mata 2023 hashyinguwemo indi mibiri y’abantu 24 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128008/kwibuka29-depite-uwamariya-yasabye-ababyeyi-kubwiza-ukuri-abana-babo-ku-mateka-ya-jenoside-128008.html

  • #Kwibuka29: Inkindi n’Amariza bakoze indirimb… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe nk’iki cyo kwibuka Abatutsi barenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, abahanzi bakomeza gutanga umusanzu wabo binyuze mu butumwa bw’ihumure banyuza ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi.

    Bakora kandi ibihangano by’isanamitima binyuze mu ndirimbo n’ibindi bikorwa, bikomeza gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

    Ni muri urwo rwego, Inkindi n’Amariza bakoze iyi ndirimbo n'uyu muvugo. Umuyobozi w’iri torero, Carine Karambizi yabwiye InyaRwanda ati “Twifuje gufatanya n’abanyarwanda kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hanyuma tubicisha mu bihangano nk’itorero.”

    Ubwo bashyiraga hanze umuvugo bise 'Ejo Heza', bavuze bati 'iki gihangano kibe icyo kubahoza amarira, kibe icyo kurema icyizere kuko ejo ni heza.'

    Carine avuga ko muri rusange uyu muvugo ‘Ejo Heza' ubwira cyane cyane 'uwarokotse Jenoside, ukamubwira umwihanganisha ngo areke guheranwa n’agahinda, ariko nanone tumusaba kureba ejo hazaza, agerageza gukora yiteze imbere ateze imbere n’igihugu cye'.

    Banashyize hanze indirimbo 'Bana b'u Rwanda', bagira bati 'Iyi ndirimbo ibanyure, ibabe hafi muri ibi bihe twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Carine Karambizi avuga ko mu ndirimbo ‘Bana b’u Rwanda’ babwira urubyiruko kugira ngo bamenye ko aribo Rwanda rw’ejo, bahanzwe amaso mu guteza imbere Igihugu.

    Ati “Nibo bazatureberera ejo hazaza. Nibo bazasigarana uku kwibuka kwacu, aya mateka yacu mabi bayakuremo imbaraga, bayakuremo inyigisho zituma nta na rimwe tuzongera gusubira mu icuraburindi.”

       

    Carine yamaze imyaka 25 mu Bubiligi, ndetse ni umwe mu babyinnyi banyuze mu matorero atandukanye mbere na nyuma ya Jenoside arimo Abatangampundu, Abahimbazamuco, Amarebe n'Imena, Isamaza n'ayandi.

    Yabwiye Inyarwanda ko yatekereje gushinga iri torero 'Inkindi n'Amariza' ashingiye ku buryohe buri mu mbyino gakondo, no gushaka guteza imbere umuco w’u Rwanda.

    Iyi ndirimbo 'Bana b'u Rwanda' ndetse n'uyu muvugo 'Ejo heza' byakozwe mu buryo bw'amajwi (Audio) yakozwe na Meira Pro, naho amashusho (Video) yakozwe na Otto Shamamba yunganiwe na Umusizi Tuyisenge muri studio Umushanana Records.

            

    Bakoze iki gihangano bashaka kwerekana ubumwe buhuriye kuri iyi 'Bougie' abantu bava mu mwijima bagana ku mucyo, ariko bakanahana imbaraga ngo bazamuke bagere ku rumuri 

    Inkindi n'Amariza basohoye indirimbo 'Bana b'u Rwanda' ndetse n'umuvugo bise 'Ejo Heza' 

    Inkindi n'Amariza bavuze ko bakoze ibi bihangano mu rwego rwo kwifatanya n'Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994

    Karambizi Carine washinze iri torero nyuma y'imyaka 25 yari amaze mu Bubiligi





    Ababyina muri iri torero ‘Inkindi n’Amariza’  abenshi ni urubyiruko, 'Ejo hazaza'

    Bamwe mu basore n’inkumi babyina muri iri torero rigiye kumara imyaka ibiri ritangiye gukora 



    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'BANA B'U RWANDA' Y'ITORERO INKINDI N'AMARIZA

     “>

    KANDA HANO WUMVE UMUVUGO 'EJO HEZA' W'ITORERO INKINDI N'AMARIZA

    “>  

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128004/kwibuka29-inkindi-namariza-bakoze-indirimbo-numuvugo-bigaruka-ku-ihumure-numukoro-urubyiru-128004.html

  • Abakozi ba RSwitch Ltd biyemeje guhangana n'abagoreka amateka ya Jenoside (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Babyiyemeje kuri uyu wa 12 Mata 2023 ubwo basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza mu Karere ka Kicukiro, rushyinguyemo imibiri y'Abatutsi basaga ibihumbi 100.

    Ni imibiri irimo iy'Abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro, abiciwe i Nyanza n'abandi bavanywe mu bice bitandukanye by'Akarere ka Kicukiro.

    Ubuyobozi bwa RSwitch Ltd rutegura igikorwa nk'iki bugamije gufasha abakozi bacyo cyane cyane abavutse nyuma ya Jenoside kugira amakuru ahagije azatuma bahangana n'abayipfobya.

    Umuyobozi Mukuru wa RSwitch Ltd, Blaise Pascal Gasabira, yavuze ko abapfobya ndetse bagahakana Jenoside yakorewe Abatutsi baba bagamije byinshi birimo kwibagiza amateka ndetse n'agasuzuguro.

    Ati 'Iyo wibagiwe cyangwa wiyibagije amateka haba hari impamvu nyinshi zatuma ushobora kongera gusubira inyuma kuko nta kwibuka kuba guhari.'

    Yavuze ko mu gupfobya haba harimo ikintu cyo gukomeza gusuzugura no kwima umuntu agaciro akwiye, cyane “ko uba wumva ko nta cyabaye.'

    Yakomeje ati 'Iyo ugiye ku mbugankoranyambaga ukahasanga abapfobya jenoside yakorewe abatutsi, ni mu nshingano za buri wese kubahakanya, no kubasobanurira ukuri kw'amateka, hato tutazibagirwa u Rwanda rugasubira mu kaga.'

    Gasabira akomeza avuga ko iyo umuntu nk'uwo avuga ko nta cyabaye aba agaragaza ko nta bari bahari kuko 'nta muntu ujya uvuga ko yishe inyenzi, agashishi ndetse ntaho byandikwa.'

    Ati 'Kuvuga amateka uko yabaye ni inshingano za buri wese kuko twifuza ko ibyabaye bitazongera kuba.'

    Umukozi muri RSwitch Ltd, Rugambwa Eugene yavuze ko nubwo abana bavutse nyuma ya Jenoside babona amakuru binyuze mu miyoboro itandukanye biba byiza no kujya kureba ibyabaye kugira ngo babone amakuru y'impamo, azabafasha kuvuguruza abagoreka amateka.

    Ati 'Babona ko Jenoside yakorewe Abatutsi atari amagambo gusa nk'uko abayipfobya n'abayihakana babivuga. Ni byiza ko baza kureba hanyuma twese abakuru n'abato tukavuga amateka uko yagenze.'

    Arakomeza ati 'Iyo ugiye ku mbugankoranyambaga wariboneye ibihamya by'uko Jenoside yakozwe n'imbaga y'abayiguyemo, ushingira ku makuru afatika ubundi ugasobanurira na wa wundi uhakana ushingiye ku byo wabonye n'amaso yawe.'

    Ishuri ry'imyuga rya Kigali, ETO ryari iry'abapadiri b'Abaseliziyani. Kuva 1963 Abatutsi babahungiragaho bakabafasha.

    Mu 1994 muri ETO hari ingabo za MINUAR zari mu butumwa bw'amahoro, byatumye Abatutsi bahahungira ari benshi bizeye kurindwa n'ingabo zifite intwaro.

    Si ko byagenze kuko MINUAR yabasize mu menyo y'Interahamwe n'abasirikare bari biteguye guhita babica ku wa 11 Mata 1994.

    ETO Kicukiro yarasiwemo Abatutsi benshi, kuva bageze muri icyo kigo tariki ya 8 Mata 1994 kugeza tariki ya 11 Mata 1994, bajyanwa kwicirwa i Nyanza ya Kicukiro.

    Inyandiko z'iyahoze ari Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside, zigaragaza ko Col Rusatira Leonidas yazanye abasirikare benshi batangira Abatutsi bashakaga guhungira kuri CND (ku ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko) aho ingabo za FPR zari zikambitse no kuri Stade Amahoro i Remera.

    Barabashoreye, bagenda babica kuva kuri SONATUBES kugera i Nyanza ya Kicukiro babatera grenade, ubundi Interahamwe zikajya mu mirambo gutema abatahwanye no kubacuza.

    Amafoto: Yuhi Augustin


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-rswitch-ltd-biyemeje-guhangana-n-abagoreka-amateka-ya-jenoside

  • Tito Rutaremara yagaragaje imizi y'ingengabitekerezo y'urwango rwavuyemo Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ni ikiganiro yatanze ku wa 12 Mata 2023, ubwo abayobozi n'abakozi b'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro (RRA), Ibiro by'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta (OAG) na Komisiyo y'Igihugu y'Amatora bari mu mugoroba wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Umurinzi w'Igihango ku rwego rw'Igihugu, Ntamfura Silas, yatanze ubuhamya bw'uko yiyemeje kutarebera Abatutsi bicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'ubwo yari azi ko kubarokora byari kumugiraho ingaruka zo kwicwa, ubushobozi yari afite arabukoresha.

    Yagarutse ku kuntu yahungishije Abatutsi abavana mu Rwanda abajyana mu Burundi, abanyuza mu ishyamba ry'ibilometero 22 afashijwe n'abandi basirikare bake.

    Uwamuyoboraga mu gisirikare yarabimenye ategeka ko bagenzi be bamurasa kuko ari umugambanyi ariko ntibabikora.

    Ntamfura yavuze ko atazibagirwa ijoro ryo ku wa 11 Mata 1994, ubwo Interahamwe ziherekejwe n'abasirikare batera mu Bugesera.

    Ati 'Icyo gihe nabonye abantu nitaga inshuti zanjye bahindutse ibisimba, abasirikare biyambuye amahame abagenga, batangira kwica abasivili, sinabashije kwihanganira ibyo nabonaga. Nibajije icyo nakora ngo mfashe abantu bari mu byago, gusa ntibyari byoroshye.'

    'Hari bamwe muri bagenzi banjye babigerageje mbere yanjye ariko ntibyabahira kuko byabashyize mu bibazo. Ndibuka umusirikare wahise yirukanwa agategezwa Interahamwe zigahita zimwica kuko yagerageje kurokora abantu bahigwaga.'

    Yakomeje ati 'Kuva ubwo nahise numva ko igihe kigeze ngo bamenye ko nitandukanyije nabo mu bwicanyi nubwo nashoboraga guhabwa ibihano. Niyemeje kudapfa nk'ikigwari nibura nkabanza kurokora abantu bake ubundi nanjye bakanyica. Ni bwo natangiye umugambi wo gutwara Abatutsi rwihishwa mu Burundi.'

    Ntamfura avuga ko umugambi we wari ugutwara abantu benshi mu Burundi uko abishoboye, abanyujije mu Ishyamba rya Gako.

    Ati 'Umugambi wanjye nawuhuje na mugenzi wanjye nizeraga bikomeye witwa Karemangingo, dutangira gufata abantu tukabahisha mu nzu ye. Twabahishagamo byagera saa Mbili z'ijoro tugatangira kubatwara i Burundi.'

    'Twanyuraga mu mashyamba twirinda bariyeri za gisirikare zabagamo, twagombaga kugenda mu bihuru no hafi yabyo twirinda ikivunge kugera mu Burundi. Ubwa mbere nabashije gutwara abantu 18 mbageza mu Burundi, kuva ubwo intego yanjye yabaye guhungisha Abatutsi benshi.'

    Komiseri Mukuru w'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro, Pascal Bizimana Ruganintwali,yavuze ko kwibuka ari umwanya wo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kongera gukomeza abayirokotse.

    Ati 'Ni umwanya wo kwamagana ibitandukanya Abanyarwanda hakumirwa ingengabitekerezo ya Jenoside hakimakazwa ubumwe bw'Abanyarwanda.'

    Yakomeje agira ati 'Mu gihe twibuka dukwiye gusubiza amaso inyuma tukareba aho tugeze twiyubaka, nk'abakozi ba Leta dukwiye kunoza akazi dukora, tukiteza imbere ubwacu, tukanateza imbere igihugu cyacu.'

    Jenoside yarateguwe irigishwa

    Mu kiganiro cyagarutse ku mateka yagejeje u Rwanda ku mahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Rutaremara yagaragaje ko urwango Abahutu bagiriye Abatutsi rwabibwe n'Abakoloni kuva kera.

    Ati “Baragiye barabyandika, bakagenda babyigisha noneho bibanda ku rubyiruko cyane kurusha abandi. Ibintu byakozwe buhoro buhoro, noneho bigeze muri za 1962 hatangira ubwicanyi, biba Jenoside.”

    Avuga ko byatangiye ari ingengabitekerezo y'amacakubiri, bigera aho batangira kwigisha ko 'Umututsi' adakwiye kubaho kuko aramutse anameneshejwe ashobora kuzagaruka.

    Ati “Ariko ibyo kugira ngo babyigishe neza byatangiye mu 1966, ni bwo Aba-Parmehutu batangiye kwigisha neza bahereye ku rubyiruko guhera hasi.”

    Yakomeje agira ati “Iyo ngengabitekerezo yakomeje kwigisha mu rubyiruko rwo muri Kaminuza ku buryo yaje kugera mu 1973 yarabaye iya Jenoside. Urwo rubyiruko rwarayikuranye kandi kuri Repubulika ya Kabiri ni rwo rwayoboye igihugu na rwo rurayigisha.”

    Ikindi Tito Rutaremara agaragaza ni uko iyo ngengabitekerezo yatangiye kwigishwa binyuze mu itangazamakuru ndetse n'abayobozi batangira kujya bakoresha imvugo zijimije mu kwigisha urwango n'iyo ngengabitekerezo ya Jenoside.

    Avuga ko igihe cyageze noneho hatangira umugambi wo gutegura uko Abatutsi bazicwa ari nabwo hatangiye gukora amalisiti ndetse n'Interahamwe zitangira gutegurwa, zohereza muri za komine zitandukanye.

    Rutaremara avuga ko igihe cyageze 1994, iragera umugambi wa Jenoside ushyirwa mu bikorwa maze Abatutsi barenga miliyoni bicwa mu minsi 100.

    Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi rero irangiye Leta yubatse igihugu cyunze ubumwe, igarura bwa bumwe bw'Abanyarwanda.”

    Rutaremara agaragaza ko kuri ubu hagezweho urugamba rw'abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, ari narwo rukomeye kugira ngo ibyabaye bitazongera.

    Ati “Abari hanze barabyigisha n'ubwo n'abari hano bakiyigishiriza ku ishyiga no ku mbuga nkoranyambaga. Ni ugushaka uko tugomba kubirwanya nk'uko n'ibindi twabirwanyije.”

    Yavuze ko u Rwanda rwavuye kure bityo Abanyarwanda bose bahamagarirwa gufatanya kongera kurwubaka.

    Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Odda Gasinzigwa, yavuze ko kuri ubu igihugu cyabohowe kandi kiyobowe neza ariko kugira ngo kidasubira aho cyavuye hakenewe imbaraga za buri wese mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ati “Niba aho ngaho twavuye tudashaka kuhasubira, niba dushaka gusigira abana twabyaye cyangwa abo tuzabyara igihugu kizima ni uko turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”

    Gasinzigwa yasabye abakozi b'ibi bigo n'Abanyarwanda muri rusange kugira indangagaciro yo gukunda igihugu kuko ukunda igihugu atarangwa n'ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ati “Muri Bibiliya, itegeko risumba ayandi ni ugukundana. Natwe ndashaka ko itegeko ryo gukunda igihugu turirutisha ayandi yose. Nidukunda igihugu tuzubaka ubumwe bw'Abanyarwanda, nidukunda igihugu tuzakora inshingano zacu neza, nidukunda igihugu tuzagira indangagaciro zo gukorera igihugu kwiyubaka no ku cyubaka.”

    Ubutumwa bwatanzwe n'abayobozi muri uyu mugoroba bwose bwagarukaga ku gusaba abakozi b'ibi bigo guharanira kwiteza imbere kuko nibabigeraho bazaba beretse abashatse gusenya u Rwanda ko batageze ku ntego ndetse batazanigera bazigeraho.

    Ni umuhango witabiriwe n’inzego zirimo iza Polisi n’abandi bashyitsi batandukanye

    Tito Rutaremara yagaragaje uko ingengabitekerezo ya Jenoside yahemberewe kuva kera

    Abakozi b’ibigo bya RRA, NEC na OAG bibutse Abatutsi bazize Jenoside mu 1994

    Abayobozi b’ibigo bya OAG, RRA na NEC bari kumwe na Tito Rutaremara mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tito-rutaremara-yagaragaje-imizi-y-ingengabitekerezo-y-urwango-rwavuyemo

  • Akarere ka Gasabo kibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye ku Gisozi (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye ku wa 11 Mata 2023, aho abawitabiriye bakoze urugendo baturutse ku Murenge wa Gisozi berekeza ku Rwibutso rwa Kigali.

    Witabiriwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gisozi, Musasangohi Providence, abayobozi batandukanye mu nzego za Leta n'abaturage bo mu Karere ka Gasabo cyane cyane abo mu Murenge wa Gisozi wabereyemo.

    Ni umuhango wabereyemo ibikorwa bitandukanye birimo gushyira indabo ahashyinguye Abatutsi bazize Jenoside no kubunamira, gusobanurira amateka y'u Rwanda abawitabiriye, ibiganiro bikubiyemo ubutumwa bukomeza abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi n'Abanyarwanda muri rusange no gucana urumuri rw'icyizere.

    Umuturage wo mu Murenge wa Gisozi, Mukarukaka Mariya, ufite abe babize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, avuga ko kubibuka bituma aruhuka.

    Ati ''Mba nje hano kubibuka kuko igihe cyose iwacu i Rusizi naribukaga ngatanga n'amakuru y'ibyabaye. Nagiye mva mu mfu nyinshi cyane bakica nk'abantu 15 turi kumwe njye ngasigara.''

    Uyu muhango kandi witabiriwe na bamwe mu rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, rugaragaza ko hari bamwe muri bo batazi amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, rushishikariza bagenzi babo gukangukira kuyamenya kuko azabafasha gusigasira igihugu.

    Mukamana Jeannette ati ''Ubu nonaha hari byinshi maze kumenya ntari nzi ku byerekeranye n'igihe Jenoside yabayemo. Hari byinshi nitiranyaga.''

    Yasabye urubyiruko kujya ahantu hose hari amateka y'u Rwanda rukayamenya kuko ibyarubayemo mu 1994 bidashimishije ahubwo bakwiye kubiheraho bafata iya mbere mu kubaka igihugu kizira amacakubiri.

    Uyu muhango kandi witabiriwe na bamwe mu bikorera bo mu Murenge wa Gisozi bifatanyije na wo muri iki gikorwa, basaba Abanyarwanda gukomera bakanagira icyizere cy'imbere heza.

    Umuyobozi w'Uruganda rwa Norbert Business Group (NBG), Urayeneza Anitha, yihanganishije Abanyarwanda bose muri ibi bihe by'umwihariko ababuze ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati ''Nka NBG Ltd ubutumwa twagenera abantu babuze ababo ni ukubihanganisha kuko ni igihe kitoroshye. Tuba turi mu gihe kitoroshye, ni ukwihangana kandi tukibuka ariko tuniyubaka''.

    Urayeneza yashimiye Inkotanyi na Perezida Paul Kagame waziyoboye mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari bo batumye igihugu gikomeza urugendo rwo kwiyubaka kandi kikaba gifite amahoro.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yasabye abanyarwanda kwitabira ibiganiro bivuga ku mateka y'u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ay'igihe yakorewe ndetse na nyuma yayo, kuko ari bwo bazasobanukirwa ukuri kutagoreka ayo mateka.

    Ati ''Kuko mu biganiro hatangirwa amateka y'igihugu, hatangirwa gahunda zose zazanye amacakubiri mu Banyarwanda, ndetse hakanongera kwibutswa ko ubumwe bw'Abanyarwanda ari zo mbaraga zacu''.

    Umwali kandi yasabye umuntu wese ufite amakuru y'ahajugunywe imibiri y'Abatutsi bishwe ariko ikaba itarashyingurwa, kuyatanga kugira ngo na yo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi rushyinguyemo imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside basaga ibihumbi 259.000, bakuwe mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.

    Abitabiriye iki gikorwa baturutse ku Murenge wa Gisozi bakora urugendo rwerekeza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

    Bakoze urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Kigali

    Bunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, banashyira indabo ku mva ziruhukiyemo

    Akarere ka Gasabo kibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye ku Gisozi

    Abayobozi b'Uruganda rwa NBG, Urayeneza Anitha na Gatera Norbert, bifatanyije n’Umurenge wa Gisozi mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abitabiriye iki gikorwa baganirijwe amateka y’u Rwanda yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, buri wese asabwa uruhare rwe mu kubaka u Rwanda rutarangwamo amacakubiri n’ivangura

    Abitabiriye uyu muhango baganirijwe amateka y’u Rwanda mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi, basabwa gukomeza kwibuka biyubaka

    Ababyeyi basabwe gusangiza urubyiruko amateka ya nyayo y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe, urwo rubyiruko rukayagenderaho ruharanira kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri

    Abayobozi ba NBG bibukije Abanyarwanda kudaheranwa n’amateka mabi yaranze igihugu mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakibuka ndetse biyubaka

    Abayobozi, abakozi n’abamamaza ibikorwa bya NBG, bibutse Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, batahana umukoro wo guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi

    Ngabonziza Jean Paul yavuze ko gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali byabafashije kurushaho kwiga amateka

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yasabye umuntu wese uzi amakuru y’ahajugunywe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kuyerekana ngo ishyingurwe mu cyubahiro

    Mukarukaka Mariya ufite abe babize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, avuga ko n’ubwo agikomeretse bimuruhura iyo aje kwibuka abe bashyinguye mu cyubahiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akarere-ka-gasabo-kibutse-abazize-jenoside-yakorewe-abatutsi-bashyinguye-ku