Tag: Amakuru

  • Rotaract Clubs zo mu Rwanda zashyizeho abayobozi bashya – #rwanda #RwOT

    Abo bayobozi berekaniwe mu birori ngaruka mwaka by'ihererekanyabubasha byabereye mu Mujyi wa Kigali ku wa 4 Nyakanga 2026.

    Ni igikorwa cyitabiriwe n'abanyamuryango ba Rotary, mu Rwanda ndetse n'abanyamuryango ba Rotary mu karere harimo n'abo muri Uganda na Kenya.

    Vivian Kabanyana yagizwe umuyobozi wa Rotaract Club of Kigali City, Niyigena Subra agirwa umuyobozi wa Rotaract Club KIE, Karen Uwase agirwa umuyobozi wa Rotaract Club SFB-Kigali, Doris Cyuzuzo agirwa umuyobozi wa Rotaract Club UR CAVM, Achille Intashyo agirwa Umuyobozi wa Rotaract Club Kigali Karisimbi na Mary Lounge Kuzo agirwa umuyobozi wa Rotaract Club UTB- Rubavu.

    Umuyobozi uhagarariye Rotaract mu Rwanda, Ronald Musoni, yashimiye abayobozi bacyuye igihe, agaragaza ko bakoze ibishoboka ngo buzuze inshingano zabo ndetse asaba abashya gutera ikirenge mu cyabo bagakomeza kwagura umuryango.

    Ati 'Intego bose bahuriyeho ziba ari zimwe, ni ugukora imishinga yo gufasha umuryango nyarwanda kandi y'igihe kirekire, gukomeza kwagura umuryango no guharanira ko urushaho kumenyekana. Ni akazi kaba katoroshye ariko turafashanya.'

    Abayobozi bacyuye igihe bakoze ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere ubushobozi bw'iyi miryango, gukora ubukangurambaga bugamije kurengera ibidukikije no guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.

    Muri ibyo bikorwa harimo gusuzuma indwara zitandura nka kanseri y'ibere na kanseri y'inkondo y'umura, kugurira abana batishoboye imyenda y'ishuri, kwishyurira mituweli imiryango itishoboye, gutanga ibigega by'amazi, kwishyurira amashuri abana bo mu miryango itishoboye, guha ibikoresho by'isuku abana b'abakobwa n'ibindi.

    Umuyobozi wa Rotary mu Rwanda, Jwala Kumar, yijeje abayobozi bashya bose ubufatanye bw'imiryango yose ya Rotary mu nshingano zabo nshya.

    Ati 'Muhawe inshingano zikomeye ku myaka mike nk'iyanyu ariko turabizeza ko Rotary Club zose zizabafasha muri uru rugendo mutangiye kugeza rurangiye.'

    Rotary Rwanda ishamikiye kuri Rotary International, umuryango mpuzamahanga ukora ibikorwa by'ubugiraneza birimo gufasha abatishoboye, gushyigikira serivisi ziteza imbere imibereho myiza y'abaturage nko kubagezaho amazi meza no kurwanya indwara z'ibyorezo.

    Ibirori by’ihererekanyabubasha hagati y’abari abayobozi ba Rotaract Clubs n’abashya byabereye mu Mujyi wa Kigali

    Hari abayobozi batandukanye b’indi miryango ya Rotary mu Rwanda

    Rotaract Clubs zo mu Rwanda zahawe abayobozi bashya

    Niyigena Subra yagizwe Umuyobozi wa Rotaract Club KIE

    Mary Lounge Kuzo yagizwe Umuyobozi wa Rotaract Club UTB Rubavu

    Doris Cyuzuzo yagizwe Umuyobozi wa Rotaract Club UR CAVM

    Achille Intashyo yagizwe Umuyobozi wa Rotaract Club Kigali Karisimbi

    Karen Uwase yagizwe Umuyobozi wa Rotaract Club SFB-Kigali

    Vivian Kabanyana yagizwe Umuyobozi wa Rotaract Club of Kigali City

    Rotaract Clubs zo mu Rwanda ziyemeje gukomeza gukora ibikorwa byo gufasha

    Umuyobozi uhagarariye Rotaract mu Rwanda, Ronald Musoni, yasabye abayobozi bashya gukorana umuhate

    Umuyobozi wa Rotary mu Rwanda, Jwala Kumar, yijeje abayobozi bashya ubufatanye n’izindi clubs zo mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rotaract-clubs-zo-mu-rwanda-zashyizeho-abayobozi-bashya

  • PAC yananiwe kumva iby'intebe za miliyoni 11 Frw zashaje nyuma y'amezi arindwi – #rwanda #RwOT

    Ni ikibazo kigaragara muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye muri Kamena 2025.

    Iyi raporo igaragaramo intebe zaguzwe arenga miliyoni 11 Frw, ariko nyuma y'amezi arindwi zihita zangirika.

    Umuyobozi ukuriye ishami rishinzwe kugura ibintu muri RMS, Ndekezi Ignace, ubwo bisobanuraga ku makosa yagaragaye muri raporo, yavuze ko isoko ryakozwe nk'ibisanzwe ndetse n'intebe zakirwa bigaragara ko ari nzima ariko nyuma ziza kugaragaza ibibazo.

    Ati 'Hari itsinda rigenewe kwakira ibikoresho na ryo risuzuma uko intebe zimeze risanga zimeze neza turazakira, ariko nyuma yaho ziri gukoreshwa ni bwo zaje kugaragaza ikibazo zari zifite, kubera icyo kibazo rero intebe ntabwo twari kuzirebera gusa, twavuganye na rwiyemezamirimo tumwereka intebe yatuzaniye.'

    'Intebe rero nyuma ziza gutunganywa ubu zirakora zimeze neza ariko icyo na cyo twarakimenye ko muri ba rwiyemezamirimo bashobora kugenda baduha ibintu bitameze neza na bo hari ingamba zo kubashyira ku rutonde ariko kuva intebe yarazikoze, tubona ko kuva igihe azikoreye zirakora nta kibazo.'

    Visi Perezida wa PAC, Murumunawabo Cecile yahise abaza ati 'igiciro cyo kuzisana cyishyuwe na nde?'

    Ndekezi yasubije ko RMS ari yo yishyuye ikiguzi kuko byari bigeze mu gihe cyo gusana.

    Ati 'igiciro cyo kuzikoresha cyishyuwe na RMS, yari amafaranga make ngira ngo miliyoni 1,2 Frw ni yo yakoreshejwe kugira ngo ziriya ntebe sikosorwe, zitunganywe zikore.'

    Depite Murumunawabo yavuze ko ari igihombo nubwo biyemeje ko bitazongera.

    Depite Uwumuremyi Marie Claire we yagaragaje ko atumva ukuntu abantu bagura intebe zigasaza zitamaze n'umwaka.

    Ati 'Ntabwo biri kumvikana. Ubwo zari zimeze gute ku buryo zitabasha kumara umwaka noneho hakajyaho n'igiciro cyo kuzisana. Ntabwo numva uburyo wagura ibintu n'inzira zose biba byanyuzemo kugira ngo mu mezi arindwi ntizibe ziri gukoreshwa ibyo zaguriwe.'

    RMS yagaragaje ko zari zikeneye gukoreshwa nyamara rwiyemezamirimo atari gusubiza vuba ngo azikoreshe, bituma banzura kuzikoreshereza.

    Ndekezi ati 'Hafashwe ingamba zo kuzikora ariko hakomeza gukurikiranwa rwiyemezamirimo ngo azishyure.'

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RMS yavuze ko intebe zari nzima ariko ikibazo kiba ku mapine yazo.

    Ati 'Ubutaha ntabwo bizongera kubaho kuko ni igihombo ariko kuko byari byarangije kwakirwa hagombaga kurebwa tuti ese duhombe izi ntebe zose cyangwa tuzisane zishobore gukoreshwa?'

    Abagize PAC bananiwe kumva uburyo intebe zaguzwe zigapfa zitamaze umwaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pac-yananiwe-kumva-iby-intebe-za-miliyoni-11-frw-zashaje-nyuma-y-amezi-arindwi

  • Abakozi ba IKWIM Energies basabwe gushyira hamwe no kurushaho gukunda igihugu – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 9 Kamena 2026, ubwo basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ndetse bakanizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora.

    Aba bakozi ba IKWIM Energies basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yateguwe, kugeza ishyizwe mu bikorwa mu 1994 bigizwemo uruhare n'ubuyobozi bwariho icyo gihe.

    Nyuma bashyize indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y'inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatwaye ubuzima bw'abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa. Yahagaritswe n'ingabo za RPA Inkotanyi.

    Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu Ngishwanama rw'Inararibonye, Tito Rutaremara, yavuze ko intego u Rwanda rufite ari ukwigisha urubyiruko ububi bw'ingengabitekerezo ya Jenoside, kugira ngo irandurwe burundu.

    Yagize ati 'Rubyiruko mushyire hamwe, murangwe n'ubutwari, mwiteze imbere kuko nibwo igihugu kizatera imbere. Mukunde igihugu cyanyu. Ababohoye iki gihugu bari urubyiruko nkamwe, bari bafite imyaka nk'iyo bamwe muri mwe mufite, ariko bahisemo guhara bimwe mu byo bakoraga, bahitamo kwitangira no gukorera igihugu.'

    Rutaremara yagaragaje ko kudashyigikirwa n'amahanga bitabuza u Rwanda kugera ku ntego zarwo, ashimangira ko byahozeho no mu rugamba rwo kubohora igihugu kandi ari na byo byari bibi cyane.

    Umuyobozi mukuru wa IKWIM Energies Ltd, Cyubahiro Ngarambe Christophe, yavuze ko akazi bakora gakenera urubyiruko rwinshi kuko baba bakiri bato kandi ari bo bashobora gutanga serivisi nziza kandi zinoze, ndetse nabo ubwabo bikabafasha kwiteza imbere cyane ko ari bo benshi bafite.

    Yagize ati 'Muri IKWIM Energies ltd, 80% by'abakozi dufite ni urubyiruko. Nk'uko Rutaremara yabivuze, natwe tubigisha gutera ikirenge mu cya bakuru babo, bashyira hamwe, kugira biteze imbere banateze imbere igihugu. Mu rugendo rwo kwibohora, ababohoye igihugu bari urubyiruko ndetse bakomeje gushyiramo imbaraga kugeza kuri iri terambere igihugu cyacu kigezeho.'

    Yagaragaje ko bagira amahugurwa aba buri mezi atatu agamije gufasha abakozi babo kurushaho gusobanukirwa amateka no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Abakozi barimo Ngabo Christian na Kanyamahanga Teta Gladis bavuze ko urubyiruko rukwiye kurushaho kumenya amateka kugira ngo rushobore guhangana n'abakomeza gupfobya jenoside by'umwihariko abifashisha imbuga nkoranyambaga.

    IKWIM Energies Ltd, ni ikigo cy'ubucuruzi bw'ibikomoka kuri Peteroli, cyatangiye mu 2010 kikaba gikorera mu Rwanda. Gifite abakozi 150, amashami 6 akorera mu bice bitandukanye by'igihugu, birimo Rwamagana, Bugesera, Umujyi wa Kigali n'ahandi.

    Aba bakozi bashyize indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y'inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Abayobozi ba IKWIM bashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu Ngishwanama rw'Inararibonye, Tito Rutaremara, yavuze ko intego u Rwanda rufite ari ukwigisha urubyiruko ububi bw'ingengabitekerezo ya Jenoside, kugira ngo irandurwe burundu

    Umuyobozi mukuru wa IKWIM Energies Ltd, Cyubahiro Ngarambe Christophe, yavuze ko 80% by'abakozi bafite ari urubyiruko, rukwiriye kwigishwa amateka y'u Rwanda

    Abakozi ba IKWIM ENERGY LTD basabwe gushyira hamwe no kurushaho gukunda igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-ikwim-energies-basabwe-gushyira-hamwe-no-kurushaho-gukunda-igihugu

  • Kinshasa Igiye Gukoresha Ubuyobozi Bwayo bw’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano mu Gusaba Amategeko Mpuzamahanga Arengera Umutungo Kamere

    Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko igiye gukoresha umwanya ifite wo kuyobora Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano (UN Security Council) muri uku kwezi kwa Nyakanga 2026, mu gusaba ko hashyirwaho amategeko mpuzamahanga akomeye arengera umutungo kamere w’ibihugu.

    Kinshasa ivuga ko aya mategeko azafasha guhangana n’ikorwa ry’ubucukuzi n’icuruzwa ry’umutungo kamere bivugwa ko bikorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu bice byugarijwe n’intambara, cyane cyane mu burasirazuba bwa Congo.

    Iyi gahunda ije mu gihe u Rwanda rukomeje gushinjwa na Leta ya Congo gufata no kunyereza umutungo kamere ukomoka mu burasirazuba bwa RDC. Kigali yakomeje kwamagana ibyo birego, ivuga ko nta bimenyetso bifatika bibishyigikira kandi ko ibibazo byo mu burasirazuba bwa Congo bifite imizi mu bibazo by’umutekano n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ako gace.

    Nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru Julian Pecquet ukorera i Washington, Congo yifuza ko Akanama ka Loni gashyigikira ishyirwaho ry’urwego rw’amategeko mpuzamahanga rwafasha gukurikirana no guhana abashinjwa gusahura umutungo kamere w’ibihugu biri mu ntambara cyangwa mu bibazo by’umutekano.

    Iki cyifuzo gitegerejweho impaka zikomeye mu Kanama ka Loni, kuko ikibazo cy’umutungo kamere n’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari gikomeje kuba kimwe mu bibazo bikomeye by’ububanyi n’amahanga. 

  • Ese Afurika yahangana ite n’impinduramatwara ya AI mu gihe n’ibibazo by’ibanze bitarakemuka?

     

    Mu gihe ibihugu bikomeye ku Isi bikomeje gushora miliyari z’amadolari mu ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence – AI), Afurika na yo iri mu rugendo rwo kureba uko itasigara inyuma muri iyi mpinduramatwara iri guhindura ubuzima n’ubukungu bw’Isi.

    Icyakora, impuguke zibaza niba umugabane wa Afurika ushobora guhatana muri uru rugamba mu gihe ibice byinshi byawo bikigarizwa n’ibibazo by’ibanze birimo kubura amazi meza, amashanyarazi adahagije, internet ihenze, uburezi bufite ibibazo ndetse n’ubuvuzi butagerwaho na benshi.

    Nubwo imijyi imwe n’imwe ifatwa nk’iyateye imbere muri Afurika ikomeje kubaka inyubako zigezweho no kwakira ishoramari ry’ikoranabuhanga, abaturage benshi baracyamara amasaha bashaka amazi cyangwa bagahura n’ibura ry’amashanyarazi rya hato na hato.

    AI isaba ibikorwa remezo bikomeye birimo internet yihuta, amashanyarazi ahoraho, ibigo bibika amakuru (data centers) n’abakozi bafite ubumenyi buhambaye. Ibyo byose biracyari imbogamizi zikomeye ku bihugu byinshi byo ku mugabane wa Afurika.

    Hari abemeza ko Afurika idakwiye kwibanda ku guhatanira gukora AI imeze nk’ikorwa n’ibihugu bikomeye, ahubwo ikwiye kuyikoresha nk’igisubizo cy’ibibazo ifite.

    Urugero ni nko gukoresha AI mu buhinzi kugira ngo ifashe abahinzi kumenya igihe cyiza cyo gutera, guhangana n’indwara z’ibihingwa no kongera umusaruro. Yanakoreshwa mu buvuzi ifasha abaganga gusuzuma indwara hakoreshejwe ikoranabuhanga, mu burezi igafasha abanyeshuri kubona amasomo yihariye, no mu micungire y’amazi n’ibikorwaremezo.

    Abasesenguzi bavuga ko ikibazo atari uko Afurika idafite amahirwe muri AI, ahubwo ko igomba kubanza gushora imari mu bikorwa remezo by’ibanze. Amazi, amashanyarazi, internet yizewe n’uburezi bufite ireme ni byo byashingirwaho kugira ngo AI ibe igikoresho gifasha abaturage aho kuba ikoranabuhanga rikoreshwa n’abantu bake.

    Hari kandi impungenge ko niba Afurika ikomeje kuba umuguzi gusa w’ikoranabuhanga rikorerwa ahandi, ishobora kurushaho kugendera ku bindi bihugu mu bijyanye n’umutekano w’amakuru, ubukungu ndetse n’ubusugire bw’ikoranabuhanga.

    Impinduramatwara ya AI ishobora kuzana amahirwe menshi ku mugabane wa Afurika, ariko abayobozi n’abafatanyabikorwa bawo basabwa gushyira imbere ishoramari mu bibazo by’ibanze bikibangamiye imibereho y’abaturage.

    Mu gihe amahanga ahatanira kuyobora isi ya AI, Afurika na yo ifite amahitamo abiri: gukomeza gusigara inyuma cyangwa kubaka urufatiro rukomeye ruzatuma ikoresha iri koranabuhanga mu gukemura ibibazo by’abaturage no guteza imbere ubukungu bwayo.

  • Mu mezi atandatu ashize abantu 44 bishwe n'inzoga zitujuje ubuziranenge mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Dr. Nsanzimana yabitangaje ubwo yari kuri Televiziyo y'u Rwanda, ku mugoroba wo ku wa 8 Nyakanga 2026.

    Ati “Ni ikibazo gikomeye cyane. Navuga ko ari icyorezo mu bindi…. Kuva mu kwezi kwa mbere kugeza muri uku kwa gatandatu dusoje n'intangiriro z'ukwa karindwi, tumaze gupfusha abantu 44.'

    Dr. Nsanzimana yavuze ko bose bishwe n'inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse ko aba bantu 'bagiye ari bazima, baranywa hanyuma, bukeye bajya kwa muganga bameze nabi bamwe bahasiga ubuzima abandi barahuma abandi bararwaye abandi ziragenda zibica buhoro buhoro.'

    Dr. Nsanzimana yatangaje ko ari ikibazo gikomeye Abanyarwanda bose bagomba guhahurukira na cyane ko uko abantu bijandika mu byo kunywa inzoga cyane zibagira imbata, ha handi kubivamo biba bisaba ko abantu bafashanya.

    Arakomeza ati 'Hakabamo n'ibyo tubona ari nk'uburozi kuri twe, aho bavanga ibintu bibi cyane, amatafari … bagashyiramo methanol zisa nk'izi 'sanitizer' twakarabaga, bikagenda rero bikica amaso, bikica ubwonko, bikica ibice bitandukanye by'umubiri.'

    Ubushakashatsi bushya ku buzima n'imibereho y'abaturage mu Rwanda, RDHS (Demographic and Health Survey) bwa 2025 bugaragaza ko hafi kimwe cya kabiri cy'abagabo b'Abanyarwanda ni ukuvuga umuntu umwe muri babiri banywa inzoga.

    Mu bagabo bafite hagati y'imyaka 15 na 19, 22,2% ni bo bavuze ko banywa inzoga, mu gihe hagati y'imyaka 20 na 24 ari 46,7%, hagati ya 25 na 29 bakaba 58,2%, naho hagati ya 30 na 34 bakaba 62%.

    Mu bafite imyaka 35 na 39, imibare igera kuri 61,5%, mu gihe hagati ya 40 na 44 ari 64,8%, naho hagati ya 45 na 49 ikagera kuri 63,3%.

    Ubu bushakashatsi bugaragaza ko kunywa inzoga mu bagore naho imibare iri hejuru aho umugore umwe muri batanu azinywa.

    Bugaragaza ko uko imyaka yiyongera, ari ko abagore banywa inzoga biyongera. Ku bafite hagati y'imyaka 15 na 19, abanywa inzoga ni 7,5%, mu gihe ku bafite hagati ya 20 na 24 ari 13,4%, bikagera kuri 21,5% ku bafite imyaka 30–34, ndetse bikarenga 28,9% ku bafite hagati ya 45 na 49.

    Dr. Nsanzimana ati 'Hari ukunywa inzoga no kwiyica. Tunashishikariza abaturage ko bakwiriye gukanguka bakabona ko ari ikibazo gikomeye. Iyo tubwira abaturage, abayobozi tuba twamaze kubyumva mbere twese dufite inshingano.'

    Dr. Nsanzimana yagaragaje ko uturere two mu Ntara y'Iburasirazuba nk'utwa Bugesera, Rwamagana na Kayonza ari two tuza imbere mu kwenga izi nzoga zitujuje ubuziranenge, ariko ashimangira ko atari ho ikibazo kiri honyine ahubwo kiri mu ntara zose bijyanye n'ibihingwa byera muri ibi bice.

    Mu mezi atandatu ashize abantu 44 bishwe n'inzoga zitujuje ubuziranenge mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-mezi-atandatu-ashize-abantu-44-bishwe-n-inzoga-zitujuje-ubuziranenge-mu

  • Yasambanyirijwe hamwe na nyina: Andi mabi ya FDLR abantu batabwirwa – #rwanda #RwOT

    Kuvuka uku byagize ingaruka zikomeye ku buzima bw'uyu mwana w'umukobwa kuko abagize uyu mutwe bamusambanyije akiri muto, bimwangiriza ubuzima bwe.

    Ibi byose byaterwaga n'uko mu gace yavukiyemo nta mahoro yigeze aharangwa. Gusa avuga ko byaje kuba bibi mu 2019 ubwo abagize FDRL bageragezaga kumujyana muri uyu mutwe, umuryango we ubyanze, biviramo se kwicwa, hanyuma we na nyina bafatwa ku ngufu n'abagize uyu mutwe wa FDRL.

    Ati 'Baje kumfata ngo banjyane mu gisirikare cyabo. Mu nzira mama aza ankurikiye ahetse umwana w'imyaka itatu, bahita batujyana twese. Bageze mu nzira baransambanyije, na mama baramusambanya. Mu gihe ibyo byabaga, bari bahaye umusirikare umwe witwaga Nkuba y'Imirabyo ngo abe afashe umwana kugira ngo atarira, ariko na we yahise amusambanya bimuviramo urupfu.'

    Ibyo bimaze kuba, bamujyanye mu gisirikare cyabo. Gusa kumusambanya ntabwo byigeze bihagarara, kuko ku manywa yabaga ari umusirikare, ariko nijoro bakamugira umugore wabo.

    Mahirwe yatanze ubu buhamya ku wa 3 Nyakanga 2026, ubwo Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée, yafunguraga urugo mbonezamikurire (ECD) mu Kigo cya Mutobo cyakira kikanasubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe y'inyeshyamba irimo FDRL n'indi ikorera mu Burasirazuba bwa RDC.

    Mahirwe yasobanuye ko umusirikare wiyitaga Bravo 1 yaje kumufata nk'imbohe, amugira umugore ku gahato ariko n'ubundi bitigeze bikuraho ko iyo hazaga abasirikare bamukiriye, yahitaga abaha umwanya bakamusambanya.

    Ati 'Bravo 1 ni we wari waramfashe nk'umugore, gusa iyo yabonaga abandi bamukuriye yahitaga ambwira ngo uyu munsi urarana n'aba basirikare bandi.'

    Uyu mukobwa yaje kubyara ariko ntabwo yari azi uwo babyaranye uwo mwana kubera uburyo yasambanywaga n'abantu benshi, ibyakomeje na nyuma yo kubyara.

    Ati 'Nabyaye umwana ariko ntabwo nzi uwo twamubyaranye, ikindi kandi nkimara kumubyara bahise bongera kunkorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina nyuma y'iminsi itatu gusa.'

    Nyuma y'imyaka ibiri yongeye gutwita undi mwana, ariko inda ivamo kubera gufatwa ku ngufu inshuro nyinshi.

    Mahirwe n'abandi bakobwa bahohoterwaga na FDRL bafashe umwanzuro wo gutoroka bakava muri ubwo buzima bubi bari babayeho bagatorokera mu Rwanda, nubwo abagize uyu mutwe bahoraga bababwira ko igihe bazagerageza gutaha bazahita bicwa.

    Yafashwe ku ngufu n'abacengezi

    Nyiramigisha Germain wavutse mu 1980 mu Karere ka Ngororero, na we ni umwe mu bahohotewe n'abarwanyi ba FDLR.

    Mu bihe by'abacengezi, umuryango we wabacumbikiye aba bari bahoze muri x-FAR, aho kuzirikana iyo neza ahubwo batangira gufata kungufu abakobwa babo, barimo na Nyiramigisha wari ukiri umwangavu, ndetse bakabikorera mu maso y'ababyeyi babo.

    Ati 'Badufataga ku ngufu tukiri abana bato njewe na mukuru wanjye, bakadusambanyiriza imbere y'ababyeyi bacu.'

    Ibyo babikoze igihe kinini aho buri cyumweru hazaga amatsinda y'abasirikare agasimburana kuri bo, bigera aho se afata umwanzuro wo kubasaba kureka guhohotera abakobwa be ndetse abemerera amafaranga n'inka ze zose yari afite kugira ngo batazongera guhohotera abakobwa be cyane ko mukuru wa Nyiramigisha we bari bamaze kumutera inda.

    Nyiramigisha yasobanuye ko ibyo ntacyo byatanze kuko ayo mafaranga bayatwaye ndetse bica ababyeyi be na mukuru we wari utwite, we bamujyana muri RDC bamugira umusirikare wabo.

    Yavuze ko babaye mu mashyamba atandukanye y'icyo gihugu batunzwe no gusahura ari na ko akomeza guhohoterwa ibyamuviriyemo gutwara inda.

    Ati 'Uwanteye inda twarabanye muri ubwo buzima, rimwe yajya muri 'mission' cyangwa gusahura aho yansigaga abo twari kumwe na bo bahitaga bajyaho bakansambanya.'

    Yaje gutwita inda ya kabiri ni bwo yatangiye kugerageza uko yataha mu Rwanda, nubwo bababwiraga ko umuntu ugerageje gutaha yarahoze mu barwanyi ba FDLR ahita yicwa gusa we ubwo yahageraga yasanze atari ko bimeze.

    Ati 'Nageze mu Rwanda nsanga ari amahoro, u Rwanda ruratuje, uko batubwiraga ko bica abantu ko batubeshyaga.'

    Mahirwe Zabayo (ibumoso) wavutse mu 2006 yavuze uburyo yagiye akorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina ubwo yari mu mashyamba ya RDC

    Nyiramigisha Germaine yavuze ubuzima bugoye yanyuzemo ubwo yari mu nyeshyamba za FDRL


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yasambanyirijwe-hamwe-na-nyina-andi-mabi-ya-fdlr-abantu-batabwirwa

  • Mininfra igiye kwamburwa bumwe mu bubasha yari ifite mu by'indege za gisivile – #rwanda #RwOT

    Uyu mushinga w'itegeko bisobanurwa ko wateguwe kugira ngo urwego rw'iperereza mu by'indege za gisivili rwigenge nk'uko byasabwe n'Umuryango mpuzamahanga w'iby'indege za gisivili (ICAO).

    Ku ikubitiro uyu mushinga uvana ibyerekeye iperereza ryerekeye impanuka n'inkomyi by'indege mu nshingano za Minisitiri w'Ibikorwaremezo, ahubwo hongewemo ingingo ya kane, ivuga ko 'Hashyizweho Komite yo ku rwego rwo hejuru ishinzwe politiki y'ubufatanye mu by'indege za gisivili n'iza gisirikare.'

    Hiyongereyemo kandi ingingo ya 10 ivuga ko amabwiriza yo kumenya ibyangiritse by'indege ashyirwaho n'Urwego rushinzwe iperereza ku mpanuka n'inkomyi by'indege.

    Ingingo ya 54 iteganya ko Ubuyobozi Bukuru bushinzwe iperereza ku mpanuka no ku nkomyi z'indege buri muri Minisiteri bwigenga mu kuzuza inshingano zabwo ku buryo abayobozi mu by'indege za gisivile mu Gihugu bativanga mu mikorere n'intego by'iperereza. Mu itegeko rya mbere izi nshingano zari iza Minisitiri.

    Mu gihe u Rwanda ruri gukora iperereza ku mpanuka cyangwa inkomyi z'indege ibihugu birimo icyo iyo ndege yakorewemo, icyo yanditsemo, icya nyirayo cyangwa uyitwaye n'ikindi u Rwanda rwakwitabaza baba bemerewe gutanga intumwa igihagararira yabiherewe ububasha hamwe n'umujyanama umwe cyangwa benshi kugira ngo bafashe intumwa yemewe mu iperereza.

    Mu gihe kandi impanuka yabereye mu mahanga, ingingo ya 71 igaragaza ko Ushinzwe iperereza ashyiraho intumwa ihagararira yabiherewe ububasha hamwe n'umujyanama umwe cyangwa benshi, kugira ngo bafatanye n'abandi mu gukora iperereza ku mpanuka cyangwa ku nkomyi y'indege byabereye mu kindi gihugu bifitanye amasezerano iyo indege yanditse mu Rwanda cyangwa u Rwanda ari Igihugu cy'uyikoresha.

    Ahandi iyi ntumwa yoherezwa ni mu gihe u Rwanda rubisabwe n'igihugu gifitanye na rwo amasezerano kirimo gukora iperereza, rwatanze amakuru, ibikoresho cyangwa inzobere byo gufasha icyo gihugu.

    Impinduka iri muri iyi ngingo iri mu gika cya nyuma kivuga ko 'Minisitiri ashyiraho inzobere kugira ngo igire uruhare mu gukora iperereza ku mpanuka cyangwa ku nkomyi y'indege byabereye mu kindi gihugu gifitanye n'u Rwanda amasezerano iyo u Rwanda ruyifitemo inyungu yihariye bitewe n'abaturage b'u Rwanda bapfiriyemo cyangwa bakomerekeyemo.'

    Ingingi ya 10 havanywemo igika kivuga ko Minisitiri ashyira mu bikorwa icyemezo cya Yamoussoukro cyerekeranye no gufungura amasoko mu byerekeranye n'ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika.

    Iri tegeko niritorwa ushinzwe iperereza afite ububasha bwo gukora cyangwa gukoresha, binyuze mu buryo bw'amasezerano cyangwa mu bundi buryo, iperereza ku mpanuka no ku nkomyi z'indege zabereye mu Rwanda n'izo indege z'u Rwanda zigiriye ahantu hatagira igihugu kihategeka kugira ngo hamenyekane uburyo zabaye n'impamvu zabyo.

    Azaba ashobora kandi gufungurira inzira z'ibanga uyuboye iperereza n'abandi barikora kugira ngo bagire ububasha n'ibindi ubusanzwe byari mu bubasha bwa Minisitiri w'Ibikorwaremezo.

    Hitezwe impinduka mu itegeko rigena amabwiriza y’indege za gisivili mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impinduka-zirakomanga-mu-mikorere-y-indege-za-gisivile-mu-rwanda

  • Muhanga: Yafashwe atarenze umutaru nyuma yo kwiba ibifite agaciro k'asatira miliyoni 2Frw – #rwanda #RwOT

    Yafatiwe mu iduka riherereye mu Mudugudu wa Kamugina, Akagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye, ahagana saa Tatu zo mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 21 Mata.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko gufatwa kwe kwaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

    Yagize ati 'Mu gihe cya saa Tatu z'ijoro nibwo abaturage bari bari hafi ya ririya duka bahamagaye bavuga ko bagize amakenga bitewe no kubona amabati asakaye ririya duka anyeganyega, bagakeka ko ari abashaka kwiba. Abapolisi bihutiye kuhagera bamufatira mu cyuho arimo kuzamukira mu gisenge, aho yari yanyuze yinjira, afite ibyo yari amaze kwiba mu bikapu nabyo yari akuye muri iryo duka.'

    Yakomeje avuga ko 'Ibyo yafatanywe birimo; telefoni ntoya n'izigezweho (Smart phones), ibikapu bibiri, camera yo mu bwoko bwa Hikvision n'amafarangana y'u Rwanda 21,500 agizwe n'ibiceri.'

    Uyu mugabo usanzwe ukekwaho ubujura nk'uko bamwe mu baturage bavuga, akimara gufatwa yiyemereye ko ubwo yari amaze gusakambura amabati, yasimbukiye kuri matola zacururizwaga muri iryo duka kugira ngo abone uko atangira kwiba biriya bikoresho yafatanywe.

    SP Habiyaremye yashimiye abaturage bihutiye gutanga amakuru bigatuma ukekwa afatwa ataragera kure, ashishikariza buri wese gukomeza umuco wo kuba ijisho rya mugenzi we no gutangira amakuru ku gihe mu rwego rwo gukumira ibyaha bitaraba.

    Yihanangirije abakomeje kwishora mu ngeso z'ubujura guhinduka kuko bazakomeza gufatwa ku bufatanye n'izindi nzego n'abaturage bagashyikirizwa ubutabera.

    Uwafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nyamabuye kugira ngo hakomeze iperereza, ibyo yafatanywe bisubizwa nyirabyo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-yafashwe-atarenze-umutaru-nyuma-yo-kwiba-ibifite-agaciro-k-asatira

  • Kamonyi: Imibiri 495 y'abishwe muri Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyahuriranye no kwibuka ku nshuro ya 30, Abatutsi biciwe ku musozi wa Bibare. Uyu musozi uherereye mu yahoze ari segiteri Bitare, Komini kayenzi. Ubu ni mu Murenge wa Karama, Akarere ka Kamonyi.

    Tariki 18 Mata mu 1994, uyu musozi wahungiyeho Abatutsi barenga ibihumbi 10 bo muri komine Rutobwe, Nyabikenke, Marenga na Komine Musambira.

    Bukeye bwaho batangiye kugabwaho ibitero bagerageza kwirwanaho, uwitwa Muyumbu ajya gutabaza kuri Komine Kayenzi tariki 22 haza igitero gikomeye cyane cyari kirimo abasirikare n'abapolisi na Burugumesitiri wa Komine Kayenzi, Barubucyeye Jean, hiyongeraho ibindi bitero birimo icyaturutse Rutobwe, icya Nyabihunira n'icyaturutse mu i Raro.

    Abarokeye kuri uyu musozi bavuga ko uwo munsi wari nk'imperuka kuri bo kuko Interahamwe zaje zikabatema, abagore zibatera ibisongo mu myanya ndangagitsina, abandi zibatera ipasi ku mabere no mu gitsina.

    Dr Karangwa Desiré, watanze ikiganiro cy'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko ari ikibazo gikomeye kuba imyaka ibaye 30, buri gikorwa cyo kwibuka kibonekamo amasanduku arimo imibiri iri bushyingurwe mu cyubahiro.

    Ati 'Twifuzako ababishe bashyira agatima impemberero batanga amakuru imibiri igashyingurwa mu cyubahiro, mu gihe cyo kwibuka tukajya tuza nta masanduku.'

    Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Alice Kayitesi yashimiye ingabo zahoze ari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi, asaba abafite amakuru y'ahajugunywe Abatutsi bishwe muri Jenoside kuyatanga kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

    Ati 'Turanabyoroshya cyane, nimushaka mwandike agapapuro mukajugunye ahanyura abantu. Iyo muhaturangiye turagenda tukabashaka. Amahitamo yacu ni ukubaka u Rwanda rutekanye mureke n'iki gikorwa tugifatanyemo hanyuma tugisoze. Imibiri y'Abatutsi yaba icyandagaye hirya no hino tuyishyingure mu cyubahiro.'

    Mu mibiri 495 yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bunyonga harimo imibiri 11 yabonetse mu Murenge wa Karama, ibiri yabonetse mu Murenge wa Kayenzi n'imibiri 482 yimuwe mu Rwibutso rwa Rutobwe muri gahunda yo guhuza inzibutso, mu rwego rwo gusigasira ibimenyetso n'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bunyonga hari hasanzwe hashyinguye imibiri 12 864, bivuze ko yose hamwe yabaye 13 359.

    Iki gikorwa cyitabiriwe n'abayobozi barimo Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Alice Kayitesi

    Imibiri 495 y'abishwe muri Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-imibiri-495-y-abishwe-muri-jenoside-yashyinguwe-mu-cyubahiro