Tag: Amakuru

  • Gen. Muhoozi Kainerugaba yakiriwe nkumwami m… – #rwanda #RwOT

    Ni ibirori byo kwishimira ifungurwa ry’umupaka w’u Rwanda na Uganda. Muri ibi birori byatangiye mu gitondo cy’uyu wa Gatatu, umurindi wari wose kuva ku mupaka aho abanyaRwanda binjiriye bajya muri Uganda.

    Bus nyinshi zari zitegerejwe n'abatari bake zinjiye ari nyinshi muri iki gihugu zizanye abanyaRwanda bayobowe n'abayobozi ndetse n'ingabo zitandukanye.

    Intego kwari ugufatikanya ndetse no kunga ubumwe mu muhango uri bukurikirwe n'igitaramo mbaturamugabo.

    General Muhoozi Kainerugaba ubwo yageraga ahaberege ibi birori, yaje ari mu modoka ifunguye hejuru, maze abantu bose bahagurukira rimwe mu kumwakira.

    Ibyo wamenya ku ifungurwa ry'umupaka n'igitaramo cyo kwishimira ifungurwa ry'umupaka kigiye kuba:

    2022 ni umwe mu myaka y'ibyishimo ku Banyarwanda n'abaturage ba Uganda kuko ari bwo Gen Muhoozi Kainerugaba yagiriye uruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda, nyuma y'imyaka yari ishize umubano w'ibihugu byombi urangwamo agatotsi, ndetse ruza guhindura aya mateka y'umubano mubi.

    Kubera agaciro k'ibyaganirwagaho n'ubushake bwari ku mpande zombi uru ruzinduko rw'umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni rwaje gukurikirwa n'izindi ebyiri, zaje kurangira umubano usa nk'uwasubiye mu buryo.

    Mbere y'ingendo z'uyu mugabo ibihugu byombi byari bimaze igihe bidacana uwaka ndetse harageragejwe ibiganiro byose bishoboka ariko ntibyatanga umusaruro.

    Nyuma y'Ukwezi k'Ukwakira mu 2022, ubwo Muhoozi yagiriraga uruzinduko rwe rwa nyuma mu Rwanda, imigenderanire hagati y'abaturage b'ibihugu byombi yongeye kuzamuka, Volcano, Trinity, Jaguar n'ibindi bigo bitwara abantu bisubukura ingendo Kampala-Kigali.

    Muri aka kanya umunyamakuru wa InyaRwanda.com ari muri Uganda ahagiye kubera ibirori bya mbere bihuza abanyaRwanda n'Abagande.

    Aho Gen.Muhoozi yari yateguriwe mbere y'uko ahagera 

    Intambwe u Rwanda na Uganda bimaze gutera mu kuzahura umubano hagati y'ibihugu byombi, washimangiwe n'ibyo nabonye, uburyo abaturage bishimye ndetse n'uburyo umubano bawugize iwabo.

    'Border Opening' Thanks Giving igitaramo kigiye guhuza abanyaRwanda n'abagande, kigamije guhuriza hamwe Abanyarwanda baba muri iki gihugu ndetse n'abaturage ba Uganda binyuze mu bikorwa by'imyidagaduro.

    John Bigwi waganiriye na InyaRwanda.com n'akanyamuneza kenshi yavuze ko iki gitaramo ari itangiriro kuri byinshi byiza umubano mwiza w'u Rwanda na Uganda uhishe.

    Ati 'Ibi ni uburyo bwiza bwo gutangira kwishimira iminsi mikuru isoza umwaka kandi ni intambwe ikomeye itewe igaragaza ubushake bw'u Rwanda na Uganda mu kubana neza no gukorera hamwe.

    Ubu dusa n'abatangiye imurikabikorwa rishingiye ku muco, uyu munsi ni Uganda, ejo ni mu Rwanda, ibintu bigamije gutahiriza umugozi umwe mu karere kacu.'

    Igitaramo cyo kwishimira ifungurwa ry'umupaka w'u Rwanda na Ugandacyitabiriwe n'Abanyarwanda batandukanye bavuye i Kigali ndetse n'abasanzwe baba muri Uganda. 

    Abacyitabiriye barasusurutswa n'abahanzi barimo Massamba Intore, Bwiza, Kenny Sol, ndetse na King James wongerewemo nyuma, ndetse n’abo muri Uganda barimo Jose Chamele na Bebe Cool.

    Abandi bahanzi ni Azawi, Ray G, Vinka, Eddy Kenzo, Spice Diana.

    Wabonaga ari ibyishimo ku Banyarwanda bari bitwaje amabendera y'igihugu cyabo ku bwinshi. Mbere y'uko iki gitaramo gitangira, umutekano ni wose aho inzego z'umutekano za Uganda zihari ku bwinshi, mu rwego rwo kugenzura ko kigenda neza kandi kikarangira mu mahoro.

    Abanyeshyuri benshi bari bishimye kwitabira ibi birori 

    Bebe Cool ni we watangiye ashyushya abari bitabiriye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128228/gen-muhoozi-kainerugaba-yakiriwe-nkumwami-mu-birori-byishimiwe-na-benshi-amafoto-128228.html

  • Perezida Kagame yatashye ibikorwaremezo byamwitiriwe muri Guinea #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame ari kumwe na mugenzi we wa Guinea, Col. Mamadi Doumbouya batashye ibikorwaremezo birimo umuhanda mugari n'ikiraro kigezweho bihuza Kagbélen n'umurwa mukuru Conakry.
    Ni ibikorwaremezo Guinea yitiriye Perezida Paul Kagame.

    Ibi byitezweho koroshya urujya n'uruza hagati y'imijyi y'inganda n'umurwa mukuru Conakry na bimwe mu bihugu bihana imbibi na Guinea.

    The post Perezida Kagame yatashye ibikorwaremezo byamwitiriwe muri Guinea appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/18/perezida-kagame-yatashye-ibikorwaremezo-byamwitiriwe-muri-guinea/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yatashye-ibikorwaremezo-byamwitiriwe-muri-guinea

  • Perezida Kagame yakiriwe na Col Mamadi Doumbouya muri Guinée – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yageze mu Mujyi wa Conakry muri Guinée avuye muri Guinée-Bissau. Uruzinduko ari kugirira muri ibi bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika yarutangiriye muri Bénin aho we na Madamu Jeannette Kagame bayisuye ku wa 15-16 Mata 2023.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko akigera muri Guinée uyu munsi yakiriwe na Colonel Mamadi Doumbouya.

    Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw'akazi muri iki gihugu kiyobowe mu buryo bw'inzibacyuho kuva mu 2021; biteganyijwe ko izarangira mu 2024.

    Colonel Mamadi Doumbouya uri ku butegetsi, yabufashe ahiritse Alpha Condé wayoboye Guinée kuva mu 2010 kugera mu 2021. Yakuweho amaze gutsindira manda ya gatatu itari yemewe n'Itegeko Nshinga.

    Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Guinée rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y'ibihugu byombi ndetse n'ubushake bwabyo mu kurushaho gukorana mu nzego zirimo iz'ubukungu, umutekano, ubuhinzi, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'umuco.

    Byitezwe ko abakuru b'ibihugu byombi bagirana ibiganiro byihariye bigaruka ku ngingo z'umubano uhuriweho no kurushaho kuwushimangira.

    Perezida Kagame yasuye Guinée nyuma y'uko mu Ukwakira 2022, yakiriye mu biro bye, Minisitiri w'Ikoranabuhanga w'iki gihugu, Ousmane Gaoual Diallo, wamushyikirije ubutumwa bwa Perezida Col Mamadi Doumbouya.

    Yaherukaga gusura iki gihugu muri Guinée muri Mata 2017 ubwo yari yitabiriye Inama y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.

    Mbere yari yasuye iki gihugu muri Werurwe 2016. Icyo gihe yakiriwe mu buryo budasanzwe i Conakry, abaturage bamuha ikaze ndetse hari aho na we yagaragaye agenda n'amaguru abasuhuza.

    Yanambitswe umudali w'icyubahiro uruta indi muri Guinée, uzwi nka 'Grand Croix', kubera ibikorwa by'ubutwari yagaragaje.

    Repubulika ya Guinée iherereye mu Burengerazuba bwa Afurika. Abaturage ba yo bajya kungana n'ab'u Rwanda kuko mu 2013 bari miliyoni 13,53. Abagituye bakoresha Igifaransa mu gihe ifaranga ryabo ari iry'imbere mu gihugu rizwi nka 'Guinean Franc'.

    Guinée ikora ku Nyanja ya Atlantic. Inazwi ku kugira amashyamba arimo ibiti n'inyamaswa zo mu misozi nk'inguge. Ni igihugu gikungahaye ku birombe bicukurwamo ubutare, zahabu na diamant.

    Perezida Paul Kagame watangiye uruzinduko rw’akazi muri Guinée yakiriwe na Colonel Mamadi Doumbouya

    Aba bombi byitezwe ko bagirana ibiganiro bigamije kunoza umubano uhuriweho n’u Rwanda na Guinée

    Perezida Paul Kagame na Colonel Mamadi Doumbouya ubwo haririmbwaga indirimbo zubahiriza ibihugu byombi

    Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro gikwiye Umukuru w’Igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriwe-na-col-mamadi-doumbouya-muri-guinee

  • Umujyi wa Kigali wiyemeje guhanga imirimo ibihumbi 31 mu mwaka umwe – #rwanda #RwOT

    Mu guhangana n'ibyo bibazo, Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwatangaje ko muri uyu mwaka wa 2023,bwihaye intego yo guhanga imirimo ibihumbi 31 irimo by'umwihariko iyagenewe urubyiruko.

    Ni mu gihe mu mwaka ushize w'ingengo y'imari, umujyi wari wihaye intego yo guhanga imirimo ibihumbi 41 ndetse ikaba yaragezweho ku kigero cya 100%.

    Kuri ubu mu 2022/23, hateganyijwe guhanga imirimo ibihumbi 31, aho inzego ziza imbere mu zizafasha mu kugera kuri iyi ntego zirimo ubwubatsi, serivisi gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n'ibindi.

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence yabwiye itangazamakuru ko muri iyo mirimo izahangwa harimo izakorwa na leta ndetse n'izahangwa binyuze mu bufatanye n'abikorera.

    Ati 'Ibi birazamo na ya gahunda dufite yo gutunganya ibishanga kugira ngo bibyazwe umusaruro. Twagiye twegerwa cyane n'amashyirahamwe y'urubyiruko kugira ngo ahafate habe habyazwa umusaruro.'

    'Ni ukugira ngo twegere n'abikorera mu kwagura gahunda yabo yo gutanga imirimo habeho no kugira ngo inzego zigenda zigaragaza guteza imbere urwego rw'ubukungu, natwe tuzemo.'

    Yakomeje agira ati 'Iyo urebye nk'iyo mihanda tugiye kubaka n'ibindi bikorwaremezo muri rusange cyangwa se ukareba n'urwego rw'imyubakire muri rusange niho twabonye harimo amahirwe menshi.'

    Imirimo izahangwa yitezweho kugabanya urubyiruko rwishora mu ngeso mbi muri Kigali by'umwihariko.

    Rubingisa ati 'Ubundi kuba uri umusore, ni umutungo, ufite amaboko n'izo mbaraga. Noneho wabibyaza ute umusaruro? Uruhare rwacu mu gufasha uwo musore cyangwa inkumi kuba yabona icyo akora niho tuziramo mu guhanga iyo mirimo.'

    Rubingisa yavuze ko hari na gahunda zo gushyigikira urubyiruko rufite inyota yo kwihangira imirimo ariko rukaba rufite ikibazo cy'amikoro cyangwa igishoro cyo gushyira mu bikorwa imishinga yarwo.

    Avuga ko mu gufasha urwo rubyiruko, bizakemura byinshi birimo ubushomeri ndetse n'ibindi bibazo cyangwa ingaruka zizana nabwo.

    Ati 'Turumva muri uyu mwaka, imirimo ibihumbi 31 tuzahanga muri uyu mwaka izadufasha kugabanya icyo kibazo birumvikana nubwo ikenewe ikiri myinshi ariko tuzakomeza dufatanye dushake ibisubizo.'

    Guhanga imirimo ni imwe mu nkingi y'ingenzi yashyizweho na Guverinoma y'u Rwanda hagamijwe kugera ku iterambere ry'ubukungu ndetse no kurandura ubukene.

    Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo itangaza ko hari ibimaze gukorwa kugira ngo hagerwe ku ntego yo guhanga imirimo mishya 1.500.000 ibyara inyungu nk'uko biteganyijwe muri Gahunda ya Guverinoma y'Imyaka irindwi (2017-2024).

    Mifotra igaragaza ko mu 2010, hahanzwe imirimo 104.000 na ho mu 2014 hahangwa 146.000 mu gihe iyahanzwe mu 2017, yari 155.994 naho mu 2018 igera ku 206.190. Mu 2019, hahanzwe imirimo 223.781 mu gihe mu 2020 iyahanzwe yose hamwe yari 192.171.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-wiyemeje-guhanga-imirimo-ibihumbi-31-mu-mwaka-umwe

  • Nyarugenge: Abana 65 bo mu miryango itishoboye bahawe ibikoresho by'ishuri by'arenga miliyoni 13 Frw – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Mata 2023, nibwo aba bana uko ari 65 bahawe ibikoresho by'ishuri ku bufatanye bw'Akarere ka Nyarugenge n'umuryango witwa Better Education for Deprived Kids.

    Ibikoresho bahawe birimo amakayi n'amakaramu, amavuta yo kwisiga na Cotex n'ibindi birimo ibikapu byo gutwaramo ibikoresho by'ishuri.

    Uwamariya Françoise wiga mu mwaka wa Kabiri w'amashuri yisumbuye yabwiye IGIHE ko yishimiye ko yahawe ibikoresho by'ishuri na Cotex kuko bizamufasha gukurikira neza amasomo.

    Ati 'Nishimiye cyane ko bampaye amakayi n'amakaramu n'ibindi bikoresho bizajya bimfasha ku ishuri nk'amasabune n'ibindi kuko bizatuma ntsinda binandinde kongera guhangayika kuko hari n'igihe naburaga cotex bikaba ngombwa ko nzisaba bagenzi banjye.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricie, yavuze ko iyi nkunga yahawe aba bana izafasha ubuyobozi kugabanya umubare w'abana bataga ishuri kubera kubura amafaranga y'ishuri.

    Yagize ati 'Icyo biri budufashe ni ukugabanya wa mubare w'abana batiga kubera ubushobozi buke no kugabanya abata ishuri kuko akenshi hari ababura amafaranga y'ishuri bakarivamo.'
    Yongeyeho ko iyi inkunga ifite agaciro k'arenga miliyoni 13 z'amafaranga y'u Rwanda arimo miliyoni 4 y'ishuri n'arenga miliyoni icyenda babaguriyemo ibikoresho bizabafasha mu myigire yabo.

    Umuyobozi wa Better Education for Deprived Kids, Nyagatare Victor yavuze ko bafashe iki cyemezo cyo kurihira aba bana ishuri nyuma y'uko ubuyobozi bubagaragarije ko hari abana bajya bata ishuri kubera kubura ubushobozi.

    Ati ' Bakimara kumenya ibyo dukora baratwegereye batugezaho icyifuzo cyabo badusaba ko twafatanya nabo gufasha abana batishoboye babuze amafaranga y'ishuri nibwo twafashe iki cyemezo cyo kubafasha kugira ngo turwanye icyo kintu cy'uko hari abana bata ishuri kubera ko babuze amafaranga cyangwa ibikoresho.'

    Yongeyeho ko bazajya babonana n'aba bana ndetse bazakomeza kubishyurira kugeza barangije kwiga.

    Abanyeshuri bishimiye guhabwa ibikoresho by’ishuri

    Abana bahawe ibikoresho by’ishuri bemerewe kwishyurirwa amafaranga y’ishuri kugeza barangije kwiga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-abana-62-bo-mu-miryango-itishoboye-bahawe-ibikoresho-by-ishuri-by

  • Kwitirira M23 u Rwanda ni uguhunga ikibazo – Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri Benin, kuri uyu wa Gatandatu yabajijwe n'umunyamakuru icyo yasubiza Perezida Tshisekedi umushinja gufasha umutwe wa M23.

    Perezida Kagame yavuze ko M23 atari yo kibazo, ahubwo ari umusaruro w'ibibazo byinshi bitabashije gushakirwa ibisubizo mu gihe cy'imyaka myinshi.

    Yavuze ko ikibazo cya M23 cyari gihari na mbere y'uko Tshisekedi aba perezida, kuko cyazamuye intera mu 2012.

    Yavuze ko uyu mutwe, ikibazo cyawo gishingiwe ku banye-Congo bafite amateka mu Rwanda kubera imipaka yakaswe mu gihe cy'ubukoloni, igice kimwe cy'u Rwanda kikomekwa ku burasirazuba bwa Congo n'amajyepfo ashyira uburengerazuba bwa Uganda.

    Ubu ariko ngo si abanyarwanda, ni abaturage b'ibyo bihugu ibyo bice bibarizwaho.

    Ati “Ibyo ni ibijyanye n'amateka, ibyo bibazo bimaze igihe kinini kiruta icyo maze, kurusha Tshisekedi, abo bose bari bahari muri icyo gihe ntibakiriho.”

    Perezida Kagame yavuze ko abo baturage bakomeje kwimwa uburenganzira bwabo, kugeza ubwo mu 2012 beguye intwaro barwanya Guverinoma yabo, ariko kugeza n'ubu mu 2023, nyuma y'imyaka 11, ikibazo cyaragarutse.

    Yakomeje ati “Ibyo bivuze ko kitigeze gikemurwa uko bikwiye.”

    Ni urugendo nyamara ngo rwaje kwinjirwamo n'ibihugu byinshi birimo n'ibikomeye, ariko ntibyakemura ikibazo.

    Yakomeje ati “Mu kuri kwita ikibazo cy'aka karere icya M23 cyangwa ikibazo cy'u Rwanda, ni uguhunga ikibazo ntushake kugishakira igisubizo.”

    Perezida Kagame yavuze ko Afurika y'Iburasirazuba hamwe na Angola, batangije gahunda ibyiri zirimo iya Nairobi na Luanda, aho bakomeje gukora ibishoboka byose ngo bakemure ikibazo gihari.

    Yavuze ko izo mvugo zo gukomeza kwitirira u Rwanda ibyo bibazo, zikomeza kuba inzitizi, abantu ntibagere ku gisubizo.

    Yakomeje ati “Gahunda za Luanda na Nairobi zigaragaza neza inkomoko y'ikibazo n'uburyo bwo kugikemura, ariko ikigaragara, igihugu gifite ikibazo, ndavuga RDC, kirimo gutuma kugikemura bigorana.”

    Icyakora, Perezida Kagame yavuze ko hari icyizere ko ku musanzu w'ibihugu bitandukanye, igisubizo kizageraho kikaboneka.

    Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi, aheruka kwerura ko igihugu cye kitazashyikirana na M23, mu gihe ari rwo rugendo ibiganiro bigirwamo uruhare n'ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba ba Angola biganishaho.

    Byatumye umutwe wa M23 wari umaze gusubiza uduce twinshi, utangaza ko urugendo rwo gushyira intwaro hasi no gusubizwa mu buzima busanzwe, rutagishobotse.

    Perezida Kagame aganira n’abanyamakuru i Cotonou


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwitirira-m23-u-rwanda-ni-uguhunga-ikibazo-perezida-kagame

  • Ecobank yifatanyije n'Abanyarwanda kwibuka Jenoside basabwa kurwanya ingengabitekerezo yayo – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Mata 2023 ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro rushyinguyemo abarenga ibihumbi 105 barimo abagera ku bihumbi bitatu bahiciwe.

    Mu biganiro byatanzwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye byibanze ku mateka yaranze u Rwanda yanagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'uburyo Inkotanyi zakoze ibishoboka byose zikayihagarika.

    Umuyobozi Mukuru w'Inama y'Ubutegetsi ya Ecobank Rwanda Plc, Dr Ivan Twagirashema, yasabye abakozi muri rusange ko muri iyi minsi 100 yo Kwibuka bakomeza kuzirikana ibyabaye no guharanira ko bitazongera kubaho.

    Ati 'Ntabwo ari uyu mugoroba gusa, ahubwo dukomeze kubizirikana muri iyi minsi 100 aho tuzaba turi hose. Yaba ari mu kazi ariko cyane cyane no mu miryango yacu ngo abaturi inyuma barimo n'abana bacu n'abandi bazaza, uyu mukoro duhawe uzabashe gukomeza.'

    Dr Twagirishema yagaragaje ko Ecobank Rwanda yiyemeje kujya ihora yifatanya n'Abanyarwanda muri rusange mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kwifatanya n'abayirokotse mu nzego zinyuranye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal, yagaragaje ko ubugome Jenoside yakoranywe bugaragaza ko abayikoze babanje gutegurwa no kubibwamo ingengabitekerezo mbi.

    Ati 'Iyo ugenda hirya no hino abantu bavuga ibyabaye, uko abandi bishwe ku buryo usanga hari n'ibyo tudafitiye amazina… nta kindi bishushanya uretse kukubwira ko hari abonse ubugome bakabukurana kugeza ubwo ureba umwana wawe watwise amezi icyenda ukamubonamo umwanzi wawe.'

    Yagaragaje ko Kwibuka ari igihe cyiza cyo gusubiza amaso inyuma, guha agaciro abambuwe ubuzima bazira uko bavutse muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurebera hamwe ingamba zafatwa ngo ibyabaye bitazongera kubaho.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w'Akarere ka Kicukiro, Monique Huss, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe ariko hakiri urugamba rwo guhangana n'abapfobya ndetse n'ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Turabashimira uruhare rwanyu mwagiye mugira, ariko turabasaba no gukomeza gutanga umusanzu wanyu mu kubaka umuryango nyarwanda aho mukorera. Twamagane ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ari yo ntwaro yifashishijwe mu gushyira mu bikorwa Jenoside mu 1994. Tuyirinde kandi dutunge agatoki aho yagaragara hose.'

    Yakomeje ashimangira ko abantu baba bazi ahakiri imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itarashyingurwa mu cyubahiro batanga amakuru ngo na bo bahabwe agaciro bambuwe.

    Ubwo abayobozi bakuru ba Ecobank Rwanda bashyiraga indabo ku mva rusange

    Hashyizwe ku mva rusange indabo mu guha icyubahiro abashyinguye muri kuri uru rwibutso

    Basobanuriwe amateka y’abashyinguwe muri uru rwibutso n’uko bishwe

    Abayobozi ba Ecobank bunamiye inzirakarengane zazize uko zavutse

    Abakozi ba Ecobank basobanuriwe ibiri muri Jardin de Memoire byose

    Aha bari bagiye gutambagizwa igice cya gatatu cy’uru rwibutso kizwi nka Jardin de Memoire

    Uwamariya Ndoha Angelique yatanze ubuhamya bugaruka ku nzira yanyuzemo n’uko yarokotse

    Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya Ecobank Rwanda, Dr Ivan Twagirishema yagaragaje ko ibikorwa byo kwibuka bikomeza muri iyi minsi 100

    Ubwo Eric Nyagatare yatangaga ijambo ry’ikaze

    Alphonse Nsengimana yatanze ikiganiro cyagarutse ku mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ahishakiye Naphatal yagaragaje ko ubutegetsi bubi bwabanje gutegura abantu bubagira abicanyi ruharwa

    Umuyobozi Mukuru wa Ecobank Rwanda Plc, Umutoni Carine ubwo yandikaka ubutumwa bwe mu gitabo cy’abashyitsi

    Amafoto: Yuhi Augustin


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ecobank-yifatanyije-n-abanyarwanda-kwibuka-jenoside-basabwa-kurwanya

  • U Busuwisi: Amb. Rwakazina yanenze imiryango mpuzamahanga ihakana Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi iracyari mu ntangiriro ndetse Abanyarwanda mu gihugu no hanze yaho bakomeje Kwibuka ku nshuro ya 29.

    Abanyarwanda baba i Genève mu Busuwisi ku wa 13 Mata 2023, bari kumwe n'inshuti z'u Rwanda bateraniye ku Rwibutso ruri muri uyu mujyi, bunamira abarenga miliyoni bishwe bazira uko bavutse banashyira indabo kuri urwo rwibutso.

    Ambasaderi w'u Rwanda mu Busuwisi, Marie Chantal Rwakazina, unahagarariye u Rwanda no mu yindi Miryango Mpuzamahanga i Genève, yabwiye abitabiriye icyo gikorwa ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagerageje kudaheranwa n'amateka, baharanira iterambere ry'imiryango yabo n'iry'igihugu muri rusange.

    Yanenze imiryango mpuzamahanga yarebereye Abatutsi bicwa ariko ashima ingabo zari iza RPA ziyobowe na Perezida Kagame, zahagaritse Jenoside zikabohora igihugu mu maboko y'abicanyi.

    Amb. Rwakazina yanavuze ko ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zihererekanywa ikiragano ku kindi, ariko igiteye inkeke kikaba ihakana n'ipfobya ryayo rikomeje gukwirakwizwa n'ibinyamakuru ndetse n'imiryango byiyitirira ko birengera uburenganzira bwa muntu.

    Ati 'Ihakana n'ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi ni ikibazo gikomeye duhura na cyo muri iki gihe kuko bisakazwa binyuze mu nzira nyinshi, haba ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru bitandukanye hamwe n'imiryango bivugwa ko byashinzwe bigamije kurengera uburenganzira bwa muntu.'

    Mu minsi ishize ikinayamakuru The New York Times cyanditse inkuru itoneka Abanyarwanda ndetse ivuga ko RPF Inkotanyi atari yo yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mbere yaho gato Umuyobozi wa Human Rights Watch muri Afurika yo hagati, Lewis Mudge yaramaganwe bikomeye nyuma yo gutangaza ubutumwa bwo Kwibuka kuri Twitter ku wa 6 Mata 2023, itariki ikoreshwa n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bayihuza n'uburakari bukomoka ku ihanurwa ry'indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana.

    Perezida w'Umuryango Uharanira inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Busuwisi, César Murangira yagaragaje ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari byo biha imbaraga abayirokotse zo kubaka igihugu no kugiteza imbere.

    Yasabye buri wese kurwanya ibikorwa byose by'ihakana n'ipfobya rya Jenoside no gucyaha abagihembera imvugo zitesha agaciro abandi, zibiba urwango kandi zigasenya ubumuntu kuko ari byo byagejeje u Rwanda ku mateka mabi ya Jenoside.

    Umuyobozi Mukuru w'Ibiro by'Umuryango w'Abibumbye i Genève Tatiana Valovaya, yavuze ko kwirinda Jenoside n'ibindi byaha ndengakamere ari inshingano ya buri wese, asaba buri wese guhora ari maso yiteguye kurwana urwo rugamba.

    Ati “Kurwanya Jenoside, ibyaha by'intambara n'ibindi byaha byibasira inyokomuntu n'ibindi byaha byica byo kurenga ku mategeko mpuzamahanga ni inshingano ya buri wese. […] Twese hamwe, nimucyo duhagurukire uyu muco w'ikibi ukomeje kwimikwa. Nimucyo tube maso kandi duhore twiteguye kugira icyo dukora”.

    Mu mwaka wa 2018 Umuryango w'Abibumbye wemeje ko tariki ya 7 Mata buri mwaka ari umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    Kuri iyi tariki Isi yose iba igomba kuzirikana ku bikorwa by'ubunyamaswa byakorewe Abatutsi mu Rwanda, no kwiyemeza guharanira ko bitazongera kubaho ukundi haba mu Rwanda no ku Isi muri rusange.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-busuwisi-amb-rwakazina-yikomye-imiryango-mpuzamahanga-ihakana-jenoside

  • Perezida Macron yasinye itegeko ryateje imyigaragambyo ikomeye #rwanda #RwOT

    Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron yemeje umushinga w'itegeko rizamura imyaka yo kujya mu kiruhuko cy'izabukuru umaze iminsi usembuye imyigaragambyo hirya no hino muri iki gihugu.

    Perezida Macron yashyize umukono kuri uyu mushinga w'itegeko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Mata. Bivuze ko ibigenwa nawo birimo kuzamura imyaka yo kujya mu kiruhuko cy'izabukuru ikava kuri 62 ikagera kuri 64 bizatangira gukurikizwa nk'itegeko.

    Biteganyijwe ko iri tegeko rizatangira gushyirwa mu bikorwa muri Nzeri mu 2023.

    Perezida Emmanuel Macron yemeje iri tegeko mu gihe rimaze iminsi rikuruye umwuka mubi mu Bufaransa ndetse rigasembura imyigaragambyo y'abadashyigikiye izi mpinduka.

    Iyi myigaragambyo yubuye nyuma y'uko Guverinoma y'u Bufaransa yemeje itegeko rya pansiyo ritavugwaho rumwe, bikorwa bitanyuze mu Nteko Ishinga Amategeko nk'uko bisanzwe bigenda ngo amategeko atorwe.

    Leta ivuga ko igamije kongera ingengo y'imari mu isanduku ya pansiyo, gukomeza kubona abakozi mu bigo n'inganda zitandukanye n'ibindi.

    Yaba ari Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron na Minisitiri w'Intebe w'iki gihugu, Elisabeth Borne, bahuriza ku kuba iri tegeko rikenewe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/perezida-macron-yasinye-itegeko-ryateje-imyigaragambyo-ikomeye

  • Umuhanda witezweho kuvana Bweyeye mu bwiguye ugeze kuri 68% – #rwanda #RwOT

    Tariki 11 Gicurasi 2020 ni bwo guverinoma y'u Rwanda yatangije imirimo yo kwagura umuhanda Pindura-Bweyeye no kuwushyiramo kaburimbo.

    Ni umuhanda abaturage banyotewe cyane kuko aka gace bigaragara ko katitaweho na Repubulika ya mbere n'iya kabiri, bituma gasigara inyuma mu bijyanye no kwegerezwa ibikorwaremezo by'umwihariko imihanda.

    Mutangana Jonathan wo mu Mudugudu wa Ruhondo, Akagari ka Kiyabo yabwiye IGIHE ko kuba uyu muhanda utari ukoze byabatezaga ubukene kuko kuva Bweyeye bagera i Pindura moto yabacaga hagati ya 7000 Frw na 10.000Frw.

    Abacuruzi benshi bo mu Murenge wa Bweyeye barangurira ibicuruzwa mu Karere ka Nyamagabe, bakabigeza muri uyu Murenge bigoye cyane bigatuma abaturage babigura ku giciro kiri hejuru, bitewe n'uko hari ubwo imodoka ibipakiye irara kabiri mu ishyamba kubera ubunyereri.

    Ati 'Umurwayi kugira ngo tumugeze kuri kaburimbo tumuheka mu ngobyi urugendo rw'ibirometero 32 ku buryo n'abamuhetse tugerayo twarwaye. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika twagiye tumusaba nk'abaturage na we aratwumva uyu muhanda uri gukorwa nubwo utaruzura ariko nibura aho ugeze turamushima ku buryo bufatika kuko hasigaye akantu gatoya'.

    Muragijimana Abraham, umucuruzi wo mu Murenge wa Bweyeye avuga ko iyo imvura yaguye nta modoka ishobora kuva Bweyeye ngo igere Pindura bitewe n'ubunyereri.

    Ati 'Hari ibicuruzwa byaburaga ku isoko ugasanga kubera ko nta muhanda uhari kubihageza biragoranye. Uyu muhanda nurangira tuzoroherwa kubera ko umucuruzi azajya ava Bweyeye ajye kurangura i Kigali arare agarutse'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere, Ndagijimana Louis Munyemanzi, yabwiye IGIHE ko umuhanda Pindura Bweyeye waje ukenewe n'abaturage ba Bweyeye na Butare.

    Ati 'Muri raporo mperuka ni uko imirimo yo kubaka uyu muhanda igeze kuri 68%. Byari biteganyijwe ko uba wararangiye mu mpera z'umwaka ushize ariko ntabwo byashobotse bitewe n'imiterere y'ubutaka bwaho bisaba ko imirimo ikorwa mu zuba kuko iyo imvura iguye hahinduka icyondo. Iyi mvura nimara kubaganuka imirimo yo kurangiza ibikorwa bisigaye izihutishwa'.

    Visi Meya Munyemazi asaba abaturage ba Bweyeye na Butare gushyira imbaraga mu buhinzi kugira ngo umuhanda nurangira bazabe biteguye guhita batangira kohereza umusaruro mu tundi turere mu rwego rw'ubuhahirane.

    Isantere ya Bweyeye izanyuramo umuhanda Pindura-Bweyeye

    Mu gihe cy’imvura uyu muhanda wanyurwagamo n’umugabo ugasiba undi

    Umuhanda Pindura-Bweyeye uzakura abatuye Umurenge wa Bweyeye mu bwigunge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuhanda-witezweho-kuvana-bweyeye-mu-bwiguye-ugeze-kuri-68