Tag: Amakuru

  • Perezida Kagame yahaye umukoro abayobora utugari wo kwita ku kibazo cy'abana bataye ishuri #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yibukije abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari tugize igihugu ko aho bayobora bakwiye kwita ku kibazo cy'abana bata ishuri kuko gikomeje guftaa indi ntera.

    Ni abagitifu basaga 2000 bahuriye ku Intare Arena mu murenge wa Rusororo kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Werurwe 2023.

    Perezida avuga ko mu gihe abayobozi badakorana ngo bakemure ibibazo baba bari guta igihe.

    Ati 'Aho muba muri, ku rwego muriho mukoreraho, urwego rw'akagari, iyo hari abana bavuye mu mashuri, bagahinduka inzererezi, nabyo biri mu nshingano mwagombaga kuzuza kugwiza umubare w'inzererezi kuri ako Kagari?Biri mu nshingano mufite? Uzasubira inyuma ubwire abantu uti njyewe mfite inzererezi zingana zitya? Umubare uko uzamuka abe ariko wujuje inshingano wari ufite? Kugira ngo umubare w'inzererezi wiyongere  haba habaye iki?Haba habaye iki cyangwa haba hatakozwe iki?'

    The post <strong>Perezida Kagame yahaye umukoro abayobora utugari wo kwita ku kibazo cy'abana bataye ishuri</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/28/perezida-kagame-yahaye-umukoro-abayobora-utugari-wo-kwita-ku-kibazo-cyabana-bataye-ishuri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yahaye-umukoro-abayobora-utugari-wo-kwita-ku-kibazo-cyabana-bataye-ishuri

  • Abayobozi b'Utugari basabye Perezida Kagame kongererwa umushahara – #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Nkingo mu Karere ka Kamonyi, Rwandenzi Epimaque, wavuze mu izina ryabo, yagize ati 'Rushingwangerero akora mu masaha asanzwe ndetse n'amasaha y'ikirenga muri weekend, hakiyongeraho ko dusabwa no kubana n'abaturage tuyobora, kugira ngo tumenye ubuzima bwabo.'

    'Ibi rero nibyo bizatuma akagari kaba ishingiro rya serivisi zihabwa umuturage koko, tukaba twizera ko uko ubushobozi buzagenda buboneka, muzarushaho kutugenera igikwiye, kandi natwe turabizeza ko tuzabafasha kusa ikivi mwatangiye kuko turimo neza.'

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yashimiye Perezida Kagame wagiye gusoza iri torero, ryaherukaga mu 2015.

    Yavuze ko ari itorero ryari rigamije ibintu bitandukanye birimo gukosora ibitagenda no kongera ubumenyi.

    Yavuze ko Urwego rw'Akagari rufite uruhare runini mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zose za leta, bityo bisaba ko rwitabwaho by'umwihariko.

    Ati 'Akagari ni rwo rwego rwa mbere rwa leta umuturage ahura narwo asaba serivisi. Birakwiye rero ko rugira abakozi bahagije, kandi bashoboye, rugira aho gukorera hakwiriye, ndese n'ibikoresho bihagije. Ni muri urwo rwego rero nk'uko twabitangiye, tuzakomeza kurwubakira ubushobozi.”

    Perezida Kagame yagarutse ku byasabwe bijyanye no kongera abakozi b'utugari.

    Ati “Byo birumvikana, murifuza ko umubare wakwiyongera ku Kagari, nibyo. Umubare wiyongere, gukora iki, murakora iki? Ushobora kongera umubare gusa ariko ntiwongere ibikorwa, birashoboka.'

    'Mushobora kuva kuri batatu bakaba batanu, twongereye umubare w'abakorera ku Kagari, mwebwe. Ku rwego rwanyu, ariko uko kongera umubare biragaragara ko hongerewe iki kijyanye no kongera wa mubare? Cyangwa se twongereye umubare gusa?”

    “Mu kongera umushahara, nibyo, abantu bakwiriye, mu bushobozi bwacu, uko wabishoboye, bakwiriye guhembwa neza. Ariko uko guhembwa neza kugomba kujyana n'imikorere myiza n'umusaruro, nabyo bigomba gupimwa, bikagaragara.”

    Yavuze ko bibayeho kongera umubare w'abakozi n'umushahara ariko umusaruro ntuzamuke, byaba ari uguta igihe.

    Perezida Kagame yabwiye abayobozi basabye kongererwa umushahara ko bikwiriye kujyana n'imikorere mizima


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abayobozi-b-utugari-basabye-perezida-kagame-kongererwa-umushahara

  • Kigali: Umuturage yageneye Umurenge wa Remera imodoka – #rwanda #RwOT

    Yayitangiye mu Nteko Rusange y'Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi iherutse kubera mu Murenge wa Remera.

    Mu bikorwa byakozwe harimo imihanda yubatswe n'abaturage ahazwi nko mu Gihogere yatwaye asaga miliyoni 300 Frw, gufasha abaturage hafi 300 kuva mu bucururuzi butemewe n'ibindi.

    Ndagijimana yashimiwe umusanzu we nk'uwatanze imodoka igiye kunganira iyari isanzwe mu bikorwa byo gucunga umutekano n'isuku mu bice bitandukanye.

    Ni modoka iri mu bwoko bwa Toyota Hilux.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Remera, Rugabirwa Deo, yagaragaje ko kuba umuturage ashobora gutanga imodoka yo kwifashisha mu bikorwa bitandukanye ari igisobanuro cyiza cy'ubufatanye mu iterambere.

    Ati 'Ingengo y'imari buri gihe ntabwo iba iri bukemure ibibazo byose, haba hari ibikorwa byinshi bikenewe kugerwaho kandi vuba, rero iyo hari abaturage bashobora kubigiramo uruhare kandi bikagerwaho, kuba ari ukunganira ingengo y'imari y'igihugu bituma ibikorwa byihuta bikagera hose kandi birafasha cyane.'

    Yagaragaje ko inzego z'ibanze zirajwe ishinga no guhashya ikibazo cy'abakora ubucuruzi butemewe bakigaragara muri uyu murenge n'abafite ibindi bibazo by'imibereho bagaherekezwa kwivana mu bukene.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yavuze ko abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bakwiye gukomeza kugira uruhare mu bibakorerwa mu gufatanya mu iterambere ry'igihugu.

    Yagaragaje ko Akarere gafite gahunda yo kurwanya igwingira ry'abana binyuze mu gufasha umuryango mu kurinda igwingira, asaba abagize umuryango guharanira iterambere ry'imibereho myiza y'abagize umuryango.

    Ni imodoka yatanzwe n’umuturage ku bushake bwe

    Imodoka yatanzwe izajya yifashishwa mu bikorwa bitandukanye by’umurenge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-umuturage-yageneye-umurenge-wa-remera-imodoka

  • Ibihano byahabwaga abatinze kwishyura imisoro byagabanyijwe, guteza cyamunara biranozwa – #rwanda #RwOT

    Muri iri tegeko, ingingo zijyanye n'uburyo bwo guteza cyamunara zaranogejwe ngo hirindwe amakimbirane yakomoka ku ivuguruzanya ry'iri tegeko n'andi mategeko agenga icyamunara.

    Hashyizweho kandi ingingo nshya yo guhana abasora basaba gusubizwa umusoro mu buriganya. Igihe cyo kubika ibitabo by'ibaruramari cyarongerewe kiva ku myaka 5 kijya ku myaka 10.

    Perezida wa Komisiyo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu, ari nayo yasesenguye iri tegeko, Prof. Omar Munyaneza, yasobanuye ko mu byongerewe muri iri tegeko harimo ko nta mucuruzi uzongera guterezwa cyamunara ku bicuruzwa byafatiriwe kubera kutishyura umusoro.

    Ati 'Nk'umusoro wenda wa miliyoni eshanu, ugasanga ibihano, amahazabu birazamutse bigeze ku kuba arimo kubazwa nka miliyoni 20Frw cyangwa izirenga, ibyo rero byagabanutse kuko hari ingingo nshya yashyizwe muri uyu mushinga w'itegeko ivuga ko 'ibihano by'ubukererwe bidashobora kurenga umusoro fatizo wari ubereyemo ikigo cy'imisoro n'amahoro'.

    Yakomeje avuga ko igihe usora ageze igihe cyo kuba yaterezwa cyamunara, ubu afite uburenganzira bwo gusaba ubuyobozi bw'imisoro kugira ngo yigurishirize uwo mutungo we, bakamuha amezi atatu yo kuba yakwishakira umukiriya akaba ari we wigurishiriza noneho akishyura wa musoro yabazwaga.

    Ihazabu yo mu rwego rw'ubutegetsi icibwa usora wamenyekanishije umusoro mu gihe giteganyijwe n'amategeko ariko ntawishyure mu gihe cyagenwe yagabanyijwe mo kabiri hagamijwe gufasha usora kwikura mu ngorane zibangamira umurimo we 'igihe nta buryarya yabikoranye'.

    Amafaranga yacibwaga umucuruzi muto watinze kumenyekanisha azaba ibihumbi 50Frw mu gihe itegeko ryari risanzwe yari ibihumbi 100Frw, umucuruzi uzajya utinda kwishyura mu gihe kitarenze amezi atandatu azajya acibwa amande angana na 0.5% nageza ku mezi 12 ahanishwe kwishyura 1% by'agaciro k'umusoro ugomba kwishyurwa kandi nawo awutange.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, ushinzwe Imari ya Leta, Richard Tusabe, avuga ko kugabanya ibihano ku basora bigamije kubashishikariza gutanga ibyo bagomba igihugu batarindiriye guhanwa.

    Yavuze ko iyo witegereje amafaranga abasora batanga umwaka ku wundi ubona ko bagenda basobanukirwa inshingano zabo, bityo akaba ari na ngombwa gusuzuma ibihano bihabwa abatabyubahirije.

    Ati 'Itegeko mu by'ukuri si ukoroshya ibihano ahubwo ni ukugenda ubinoza, ukareba uwabikoze abigambiriye umuhana gute, uwabikoze atabigambiriye ni ikihe gihano umuca'.

    Iri tegeko nirisohoka mu igazeti ya leta rizasimbura iryakoreshwaga ryo mu 2019. Ni itegeko ryateguwe hagamijwe gushyiraho uruhando rw'ishoramari rikurura abashoramari mpuzamahanga, kubahiriza amahame mpuzamahanga no kuziba ibyuho byagaragaye mu Itegeko ryari risanzwe.

    Umutwe w'Abadepite watoye itegeko rigena uburyo bw'isoresha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibihano-byahabwaga-abatinze-kwishyura-imisoro-byagabanyijwe-guteza-cyamunara

  • Ubwongereza bugiye kwirukana mu mahoteli impunzi nyinshi z'Abanya Afuganistani #rwanda #RwOT

    Ibihumbi by'impunzi z'Abanyafuganisitani zigiye kwirukanwa mu mahoteri yo muri UK muri gahunda nshya ya Guverinoma.

    Nk'uko ikinyamakuru The Times kibitangaza ngo impunzi ziri hagati ya 8000 na 9000 zo muri Afuganisitani ziba mu mahoteri hirya no hino mu Bwongereza zizahabwa integuza y'amezi atatu muri Mata kugira ngo zivemo, kandi zizahabwa inyubako imwe zigomba kwemera.

    Imibare ya Guverinoma iheruka kwerekana ko Abanyafganistan 9.483 bahunze Abatalibani mu 2021 – hafi kimwe cya kabiri cyabo bakaba ari abana – kuri ubu baba mu mahoteri, muri gahunda yanenzwe cyane itwara hafi miliyoni 1.2 z'amapound ku munsi.

    Bamwe, ubu bimukiye mu ngo, babwiye The Standard ko kuba muri hoteri amezi menshi byarangiye 'bumvise ari nka gereza' mu gihe umugabo umwe yarwanaga no kuvuza umugore we wakuyemo inda.

    Muri gahunda ziteganijwe gushyirwa ahagaragara uyu munsi, imiryango iyo ari yo yose itarigeze isaba icumbi cyangwa yanze inzu izahabwa mu mpera z'amezi atatu,izaba idafite aho kuba.

    Biteganijwe ko itangazo rizatangazwa na Minisitiri Johnny Mercer mu Ngoro y'Abadepite kuri uyu wa kabiri. Yiteguye kubwira abadepite ko Guverinoma izabona amazu ahoraho y'impunzi.

    Aya makuru ashobora kuba gutera impungenge ko impunzi z'Abanyafuganisitani amagana zishobora kuzabura aho kuba.

    Ikinyamakuru The Times kivuga ko gahunda izatangazwa mu mpera z'iki cyumweru kugira ngo hatangire kwimura abasaba ubuhunzi ba mbere bava mu mahoteri bajya mu birindiro bya gisirikare ndetse n'ahandi.

    Impunzi zirenga 20.000 z'Abanyafuganisitani zageze mu Bwongereza nyuma yo kwigarurira igihugu no gufata Kabul mu 2021.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/ubwongereza-bugiye-kwirukana-mu-mahoteli-impunzi-nyinshi-z-abanya-afuganistani

  • America yemereye Akarere k'Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara akayabo ko Kurwanya Iterabwoba #rwanda #RwOT

    Visi Perezida w' Amerika, Kamala Harris,yaraye yemereye Ghana n'ibihugu byo mu karere ka Sahel, imfashanyo y' Amerika ingana na miriyoni zirenga 100 z'amadolari.

    Mu rugendo arimo muri icyo gihugu cyo mu burengerazuba bw' Afrika, yashimangiye ko inyungu z' Amerika mu bihugu by' Afrika zigamije guhangana n'Ubushinwa.

    Harris yavuze ko ayo mafaranga angana na miriyoni 139 z'amadolari, ahanini azafasha gukumira intambara mu karere ka Sahel, aho intagondwa z'abayisilam zayogoje ibihugu bya Benin, Ghana, Gineya, Kotedivuware na Togo.

    Yabivugiye ku ngoro y'umukuru w'igihugu cya Ghana, ari kumwe na Prezida, Nana Akufo-Addo.

    Harris ateganya kumara undi musi muri Ghana imbere yo kwerekeza mu burasirazuba bw' Afrika, muri Tanzaniya, aho azava yerekeza muri Zambiya mbere yo gusubira muri Amerika.

    VOA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/america-yemereye-akarere-k-afurika-yo-munsi-y-ubutayu-bwa-sahara-akayabo-ko

  • Uganda: General Muhoozi yongeye gushimangira ko uyu mwaka azava mu gisirikare #rwanda #RwOT

    General Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni yongeye gutangaza ko uyu mwaka azava mu gisirikare.

    Uyu mugabo w'imyaka 49 ni jenerali w'inyenyeri Enye(4) ku ntugu zombie, ubu ni umujyanama wa Se mu birebana n'umutekano.

    Ikinyamakuru Nile Post cyanditse ko Gen. Muhoozi yanditse kuri twitter ko igihe kigeze akava mu gisirikare yari amazemo imyaka ikabakaba muri 30.

    Ni ubwa Kabiri Muhoozi Kainerugaba, yanditse ko asezeye igisirikare kuko umwaka ushize nabwo yarabyanditse, ariko birangira yisubiyeho.

    Muri iki gihe ari kugaragaza inyota yo gusimbura Se ku butegetsi bwa Uganda, kandi amategeko yaho ntiyemera ko umusirikare ukiri mu kazi ajya muri politiki.

    Ibi bivuze ko nk'uko aherutse kwandika ko muri 2026 aziyamamariza gutegeka Uganda, yaba ashatse kuva mu ngabo akabona kwitegura ibi bikorwa.

    Bamwe mu banyapolitiki muri Uganda banze kumushyigikira bavuga ko akazi ke gakwiriye kuba ako kurinda igihugu, akareka Gen. Museveni agategeka igihugu.

    Muhoozi avuga ko abadashaka ko ategeka, ari abamunzwe na ruswa bahora bashaka kwikinga mu bitugu bya Se kuko ashaje bagasahura Uganda.

    Gen. Muhoozi arashaka gusimbura Se umaze imyaka 36 ku butegetsi, ndetse aherutse gutsindira manda itaravuzweho rumwe kuko abatavuga rumwe nawe bavuze ko yabibye amajwi.

    Muri iki gihe Gen.Muhoozi Kainerugaba, ari kugaragara mu bikorwa byinshi bimuhuza n'abaturage, bigakekwa ko yaba ari amayeri yo kwiyamamaza mu ibanga.

    Aherutse gutangiza umuganda mu gihugu ngo yihuze n'urubyiruko, ubu yanateguye ibitaramo muri Mata 2023, yanatumiyemo abahanzi bo mu Rwanda.

    The post <strong>Uganda: General Muhoozi yongeye gushimangira ko uyu mwaka azava mu gisirikare</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/28/uganda-general-muhoozi-yongeye-gushimangira-ko-uyu-mwaka-azava-mu-gisirikare/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uganda-general-muhoozi-yongeye-gushimangira-ko-uyu-mwaka-azava-mu-gisirikare

  • Rusesabagina yavuye mu Rwanda, yerekeza muri Qatar – #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda yafunguye Rusesabagina na bagenzi be 19 barimo Nsabimana Callixte 'Sankara' ku wa Gatanu, tariki ya 24 Werurwe 2023 nyuma y'imbabazi bahawe na Perezida.

    Rusesabagina w'imyaka 68 yandikiye Perezida Kagame asaba imbabazi z'ibyaha yakoze ari na byo byatumye akatirwa igifungo cy'imyaka 25, yiyemeza kutazagisubira naramuka ababariwe.

    The New York Times yanditse ko Rusesabagina yavuye mu Rwanda kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Werurwe 2023, nyuma y'iminsi irenga 900 yari amaze afungiye mu Rwanda.

    Agifungurwa yahise ajya gucumbikirwa mu rugo rwa Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda aho yamaze iminsi ibiri mbere y'uko afata indege igana muri iki gihugu.

    Umuvugizi w'Inama y'Umutekano ya Amerika yabwiye abanyamakuru ko Rusesabagina yavuye ku butaka bw'u Rwanda.

    Yagize ati 'Ndemeza ko Paul Rusesabagina yavuye mu Rwanda ndetse kuri ubu ari i Doha.''

    Yasobanuye ko umuryango we witeguye kumwakira neza. Ati 'Mu gihe cya vuba arafata urugendo rusubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.''

    Rusesabagina washinze ndetse akayobora Umutwe wa MRCD/FLN yari yarakatiwe gufungwa imyaka 25 mu Rwanda ahamijwe ibyaha by'iterabwoba bishingiye ku bitero wagabye ku Rwanda mu 2018 na 2019. Byaguyemo abagera ku icyenda, imitungo irasahura, ibindi birangizwa.

    Leta ya Amerika n'impirimbanyi za politiki zatangiye kwerekana ko Rusesabagina yafunzwe binyuranye n'amategeko ndetse zigasaba ko arekurwa.

    Qatar ni yo yagize uruhare mu biganiro byagejeje ku irekurwa rye, ndetse iki gihugu cyashimwe ko cyabaye umuhuza mwiza.

    Mu itangazo yashyize hanze Rusesabagina akirekurwa, Perezida wa Amerika, Joe Biden, yagize ati 'Nshimiye Leta y'u Rwanda yatumye uku kongera guhura [n'umuryango we] gushoboka, nshimiye kandi Leta ya Qatar yagize uruhare mu irekurwa rya Paul no kugaruka muri Amerika.'

    Umuryango wa Rusesabagina washimye icyemezo cyo kumurekura ndetse Juleanna Glover uwuhagarariye yabishimangiye.

    Mu butumwa yasubije IGIHE kuri email ubwo yabazwaga ku bijyanye n'ifungurwa rya Rusesabagina yagize ati 'Umuryango wa Paul Rusesabagina unejejwe no kwakira inkuru ijyanye n'ifungurwa rye. Wizeye ko uzongera kumubona vuba.'

    Ifungurwa rya Rusesabagina ni intambwe yatewe mu kuzahura umubano w'u Rwanda na Amerika wari umaze igihe kigera ku myaka itatu urimo agatotsi.

    Amerika yashyize igitutu gikomeye ku Rwanda isaba ko uyu mugabo afungurwa, rwo ruvuga ko rudashobora guhatirwa kurekura umuntu wakoze ibyaha ndengakamere nk'ibye.

    Byatume habaho kugongana gukomeye kugeza n'aho Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Antony Blinken, afata indege akajya i Kigali muri gahunda ze harimo gucyura Rusesabagina.

    Umuvugizi muri Perezidansi y'u Rwanda, Stephanie Nyombayire, yanditse kuri Twitter ko guhabwa imbabazi kwa Rusesabagina bidakuraho igihano yahamijwe ndetse ko gishobora gusubizwaho mu gihe yaba asubiriye ibyaha yakoze. Ati 'Umubano mwiza hagati y'u Rwanda na Qatar, wabaye ingenzi cyane.'

    Yakomeje avuga ko irekurwa rya Rusesabagina ari umusaruro 'w'ubushake buhuriweho bwo kuzahura umubano w'u Rwanda na Amerika.'

    Rusesabagina yafashe urugendo rugana muri Qatar mu gihe abandi 19 bari muri dosiye imwe bajyanywe mu Kigo cya Mutobo mu Karere ka Musanze aho bagiye guhabwa amahugurwa mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe.

    Rusesabagina Paul yageze muri Qatar mu rugendo ruzakomereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusesabagina-yageze-muri-qatar-mu-rugendo-rugana-muri-amerika

  • Mu Rwanda humvikanye umutingito udakanganye – #rwanda #RwOT

    Uyu mutingito wumvikanye ahagana saa Mbili z'umugoroba wageze mu bihugu by'u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Uganda.

    Urubuga Volcano Discovery rukurikirana ibijyanye n'imitingo rwatangaje ko uwo mutingito izingiro (epicentre) ryawo ryari i Rutshuru mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru muri RDC.

    Inzobere mu bijyanye n'ibyo mu nda y'Isi mu Kigo Goma Volcanological Observatory (OVG) ziherutse kugaragaza ko mu nda y'Ikirunga cya Nyamulagira hari amahindure yatangiye kuzamuka agana rwagati mu murwa w'ikirunga, ku buryo gishobora kuruka vuba.

    Umutingito wumvikanye kuri uyu wa Mbere wari woroheje kuko inzobere zivuga ko umutingito utangira kwangiza byinshi iyo watangiye kugera ku gipimo cya 6.

    Imitingito ikanganye mu Karere u Rwanda ruherereyemo yaherukaga mu 2021 ubwo Ikirunga cya Nyiragongo cyarukaga, kigatuma abaturage bo muri Kivu y'Amajyaruguru bahaturiye bahunga.

    Uyu mutingito wageze mu bihugu byegeranye n’u Rwanda, izingiro ryawo ryari i Rutshuru muri RDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-rwanda-humvikanye-umutingito-udakanganye

  • Minisitiri Gasana yagaragaje ingamba zihari ku kibazo cya za 'kasho' zishaje – #rwanda #RwOT

    Baherutse kubigaragariza Minisiteri y'Umutekano mu Gihugu, ubwo bayigezagaho isesengura ryakozwe kuri raporo ya Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu.

    Ni raporo yagaragaje ubucucike muri za kasho, izidafite ubwiherero, izibufite ariko bushaje, izidafite ubwiherero bw'abantu bafite ubumuga ndetse n'ababa bafungiyemo badafite uburyo bwo kuvuzwa.

    Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana, yavuze ko iyo umuntu afunzwe, Polisi y'Igihugu ikorana n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze kugira ngo urwaye abashe kuvuzwa.

    Ubusanzwe umuntu ujyanwa muri kasho aba ashobora kumaramo iminsi itarenze 20, harimo iminsi itanu y'iperereza rikorwa n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha.

    Ubugenzacyaha nabwo bukaba bufite iminsi irindwi ku buryo nyuma ahita ashyikirizwa Urukiko rukamuburanisha akaba yajyanwa mu Igororero cyangwa akarekurwa.

    Icy'ubucucike, Minisitiri Gasana yavuze ko hari gahunda irambye yo kuvugurura za kasho kandi ari ibintu bizagenda bikorwa uko ubushobozi buboneka.

    Yagize ati 'Uyu munsi bimwe mu byo dusaba ko abantu badufasha gukemura ni ukwihutisha ivugururwa ry'izi sitasiyo za polisi kugira ngo ibibazo bigenda bigaragara hano bikemuke.'

    Umuti urambye wa kasho zishaje

    Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa bya Polisi, CP George Rumanzi, yavuze ko ku kijyanye no kuba izi kasho zitameze neza, ari ikibazo gikomeye cyane ko kuba abafunzwe baba bazibamo ariko n'abapolisi na bo ariho baba bakorera.

    Polisi y'Igihugu igaragaza ko mu turere 30 hose hari amashami ya Polisi [DPU] ndetse no mu mirenge hakaba hari sitasiyo za polisi 215, ari na zo ziba zifite kasho zifungirwaho abantu mu gihe baba bari gukorwaho iperereza n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha.

    CP Rumanzi yavuze ko kugeza ubu hari gahunda y'uko aya mashami ya Polisi yose agomba kubakwa cyangwa akavugururwa cyane ko amenshi akorera mu nzu zishaje cyangwa se izo bakodesha.

    Ati 'Buriya za kasho uko zimeze, ni ko n'abapolisi bakorera hameze. Izo kasho bariya bafunzwe barimo […] abapolisi nabo nibyo bikorwaremezo baba bakoreramo.'

    Avuga ko kugeza ubu uturere turindwi ari two dufite ahantu hakorera Polisi hajyanye n'igihe mu gihe utundi turere dutanu hari amashami ya Polisi arimo kubakwa naho amashami ya Polisi mu turere 17 ho ntibaratangira kubaka.

    Mu bijyanye na sitasiyo za polisi, hari izigera ku 167 zitaratangira kubakwa cyangwa ngo zivugururwe.

    Ati 'Ubu ikigenda gikorwa ni ukugerageza gufata ubwiherero bwa za kasho ariko nagira ngo mvuge ko […] birajyana. Igikorwa ni uko polisi ifite umushinga wo kubaka sitasiyo za polisi.'

    'Tuzaba dufite aho abapolisi bakorera, kasho zifite ubwiherero, yubatse ku buryo abafungwa badatoroka nk'uko byari bimenyerewe, ugasanga kasho iri hano, ubwiherero kubera ko bitateganyijwe, ugasanga umuntu arajya mu bwiherero nko muri metero 80. Hari ufite imigambi yo gutoroka yabaga yatoroka.'

    CP Rumanzi avuga ko izo kasho zirimo kubakwa zizajya ziba zifite aho bantu bafungirwa ariko banashaka kujya izindi serivisi zaba iz'ubwiherero cyangwa izindi bakazibona aho hafi.

    Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu yagaragaje ingamba zo guhangana n’ubucucike muri za Kasho za Polisi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-gasana-yagaragaje-ingamba-zihari-ku-kibazo-cya-za-kasho-zishaje