Tag: Amakuru

  • Minisitiri Gasana yagaragaje ingamba zihari ku kibazo cya za 'kasho' zishaje – #rwanda #RwOT

    Baherutse kubigaragariza Minisiteri y'Umutekano mu Gihugu, ubwo bayigezagaho isesengura ryakozwe kuri raporo ya Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu.

    Ni raporo yagaragaje ubucucike muri za kasho, izidafite ubwiherero, izibufite ariko bushaje, izidafite ubwiherero bw'abantu bafite ubumuga ndetse n'ababa bafungiyemo badafite uburyo bwo kuvuzwa.

    Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana, yavuze ko iyo umuntu afunzwe, Polisi y'Igihugu ikorana n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze kugira ngo urwaye abashe kuvuzwa.

    Ubusanzwe umuntu ujyanwa muri kasho aba ashobora kumaramo iminsi itarenze 20, harimo iminsi itanu y'iperereza rikorwa n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha.

    Ubugenzacyaha nabwo bukaba bufite iminsi irindwi ku buryo nyuma ahita ashyikirizwa Urukiko rukamuburanisha akaba yajyanwa mu Igororero cyangwa akarekurwa.

    Icy'ubucucike, Minisitiri Gasana yavuze ko hari gahunda irambye yo kuvugurura za kasho kandi ari ibintu bizagenda bikorwa uko ubushobozi buboneka.

    Yagize ati 'Uyu munsi bimwe mu byo dusaba ko abantu badufasha gukemura ni ukwihutisha ivugururwa ry'izi sitasiyo za polisi kugira ngo ibibazo bigenda bigaragara hano bikemuke.'

    Umuti urambye wa kasho zishaje

    Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa bya Polisi, CP George Rumanzi, yavuze ko ku kijyanye no kuba izi kasho zitameze neza, ari ikibazo gikomeye cyane ko kuba abafunzwe baba bazibamo ariko n'abapolisi na bo ariho baba bakorera.

    Polisi y'Igihugu igaragaza ko mu turere 30 hose hari amashami ya Polisi [DPU] ndetse no mu mirenge hakaba hari sitasiyo za polisi 215, ari na zo ziba zifite kasho zifungirwaho abantu mu gihe baba bari gukorwaho iperereza n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha.

    CP Rumanzi yavuze ko kugeza ubu hari gahunda y'uko aya mashami ya Polisi yose agomba kubakwa cyangwa akavugururwa cyane ko amenshi akorera mu nzu zishaje cyangwa se izo bakodesha.

    Ati 'Buriya za kasho uko zimeze, ni ko n'abapolisi bakorera hameze. Izo kasho bariya bafunzwe barimo […] abapolisi nabo nibyo bikorwaremezo baba bakoreramo.'

    Avuga ko kugeza ubu uturere turindwi ari two dufite ahantu hakorera Polisi hajyanye n'igihe mu gihe utundi turere dutanu hari amashami ya Polisi arimo kubakwa naho amashami ya Polisi mu turere 17 ho ntibaratangira kubaka.

    Mu bijyanye na sitasiyo za polisi, hari izigera ku 167 zitaratangira kubakwa cyangwa ngo zivugururwe.

    Ati 'Ubu ikigenda gikorwa ni ukugerageza gufata ubwiherero bwa za kasho ariko nagira ngo mvuge ko […] birajyana. Igikorwa ni uko polisi ifite umushinga wo kubaka sitasiyo za polisi.'

    'Tuzaba dufite aho abapolisi bakorera, kasho zifite ubwiherero, yubatse ku buryo abafungwa badatoroka nk'uko byari bimenyerewe, ugasanga kasho iri hano, ubwiherero kubera ko bitateganyijwe, ugasanga umuntu arajya mu bwiherero nko muri metero 80. Hari ufite imigambi yo gutoroka yabaga yatoroka.'

    CP Rumanzi avuga ko izo kasho zirimo kubakwa zizajya ziba zifite aho bantu bafungirwa ariko banashaka kujya izindi serivisi zaba iz'ubwiherero cyangwa izindi bakazibona aho hafi.

    Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu yagaragaje ingamba zo guhangana n’ubucucike muri za Kasho za Polisi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-gasana-yagaragaje-ingamba-zihari-ku-kibazo-cya-za-kasho-zishaje

  • Kenya: Abaturage basabwe gusimbura indyo imenyerewe ngo bahangane n'amapfa #rwanda #RwOT

    Aba nya Kenya bagiriwe inama yo gutangira kwiga kurya ibiryo bitagira akaunga (ifu y'ibigori) ngo babashe kwisanisha n'ibihe by'umusaruro muke igihugu cyahuye nawo kubera uruzuba.

    Ni inama itanzwe nyuma y'imyigaragambyo ikomeye yaranze Nairobi muri iki cyumweru, ndetse bititezwe ko izahosha kuko abatavuga rumwe n'ubutegetsi biyemeje kuyitabira buri cyumweru.

    Barashinja leta kutita ku kibazo cy'ibiribwa byahenze cyane bikagora abakene, birimo ifu y'ibigori ifatwa nk'ifunguro ry'ibanze kuri benshi,umuco bamaranye igihe.

    Minisitiri w'ubuhinzi muri Kenya,Mithika Linturu yavuze ko izamuka ry'ibiciro ryakuruwe ahanini n'uko ibinyampeke byaheze ku isoko mpuza mahanga.
    Yagize ati' ndakangurira abanya Kenya kwiga kuyoboka umuceri, ibijumba n'ibindi biryo ngandurarugo bibasha kuboneka. Ubu twamaze kuzana amatoni y'umuceri kandi turakomeza kuyongera mu cyumweru gitaha. Rero ibigori mube mubyibagiwe.

    Icyakora yongeyeho ko ifu y'ibigori izagabanya ikiguzi mu minsi 10 iri imbere niba ubwato bwikoreye amatoni y'ibigori n'umuceri leta yaguze bigeze mu gihugu.

    Kuri ubu muri Kenya umufuka munini w'ibiro 90kg uri kugura amashilingi 5600 ni ukuvuga amadorari 43$ asatira ibihumbi 50 000 FRW.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/kenya-abaturage-basabwe-gusimbura-indyo-imenyerewe-ngo-bahangane-n-amapfa

  • Gen Muhoozi yahaye ubutumwa bukomeye abashoramari bashyigikiye ubutinganyi #rwanda #RwOT

    General Muhoozi Kainerugaba yabwiye abavuze ko bagiye kuva muri Uganda kubera umushinga w'itegeko watowe wo guhana abatinganyi, ababwira ko azabafasha kuzinga ibikapu.

    Uyu musirikare ukomeye muri Uganda ari mu bashyigikiye itegeko rihana abatinganyi ndetse yifuza ko bahanwa bikomeye.

    Nyuma yuko Inteko Ishinga Amategeko itoye umushinga w'itegeko rihana ubutinganyi, General Muhoozi abinyujije kuri Twitter, yavuze ko yumvise ko hari 'kompanyi z'abanyamahanga (sinanazizi) zifuza kuva mu Gihugu kuko hatowe umushinga wo kurwanya ubutinganyi.'

    Gen Muhoozi yakomeje agira ati 'Turifuza kubafasha gupakira imizigo ubundi bakagenda bakava mu Gihugu cyacu cy'umugisha! Uganda ni Igihugu cy'Imana!'

    Ku wa Kabiri w'iki Cyumweru, Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yatoye umushinga w'itegeko riteganya ibihano bikarishye ku baryamana bahuje ibitsina, n'abakora ibikorwa bibyerecyeyeho.

    Ni umushinga washyigikiwe n'Abadepite benshi ndetse n'abandi banyapolitiki bo muri Uganda, biganjemo abagabo bavuze ko batumva impamvu umugabo ashobora kwifuza kuryamana n'umugabo mugenzi we, nyamara ntakintu kiryoha kibaho nko kuryamana n'umugore.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter mu byumweru bibiri bishize, Muhoozi yari yagize ati 'Ubutinganyi ni icyaha! Imana yagennye ko abagabo bagomba kubana n'abagore, abagore na bo bakabana n'abagabo. Ntakintu kiryoha kurushsa umugore kuri iyi Si.'

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/gen-muhoozi-yahaye-ubutumwa-bukomeye-abashoramari-bashyigikiye-ubutinganyi

  • Abagabo bo mu cyaro baratungwa agatoki mu kudindiza iterambere ry'abagore babo #rwanda #RwOT

    Abagize Sosiyete Sivile bagaragaje ko iterambere ry'abagore bo mu cyaro, ahenshi usanga ridindizwa n'uko abagabo babo babahozaho ijisho bakabima  ubwinyagamburiro, bwo kujya mu mirimo ibyara inyungu.

    Ubushakashakatsi  bwakozwe n'ikigo IPAR gisesengura Politiki za Leta gifatanyije n'umuryango Reseaux de Femmes, bugaragaza  ko kimwe mubidindiza iterambere  ry'abagore  bo mu cyaro ari uguhozwaho ijisho n'abagabo babo, aho ngo abagabo baba  bashaka kumenya buri kanya aho abagore babo bari n'ibyo barimo. 

    Ibi ngo bituma umugore abura ubwinyagamburiro bwo kujya   mu bikorwa bibyara inyungu, ahubwo akirirwa mu rugomu mirimo itandukanye ariko idahabwa agaciro nabo bashakanye.

    Nk'ubu 68% by'abagabo bo mucyaro ngo usanga bahoza ijisho kubagore babo kuburyo ngo umugore ubayeho muri ubu buzima bwo guhozwaho ijisho, adashobora kubona umwanya mubikorwa bibyara inyungu.

    Umuyobozi wa IPAR,Eugenia Kayitesi, avuga ko ibi bigira bidindiza  iterambere ry'urugo.

    Ati 'Twigishe abantu bose babohoke kugira ngo abantu bamenye ko umuntu iyo yagiye mu kazi aba ari akazi, twubahane tugirane ikizere mu muryango ariko ni uko twamenyereye ko abagore ari nk'abakozi bo mu rugo.'

    Hari bamwe mu baturage basanga muri iki gihe ,nta mugabo ukwiye kumva ko kuba umugore ari uwo kwirirwa mu rugo gusa.

    Umwe ati 'Bizana ubukene kuko nta muntu ugomnba gukora mu rugo ari umwe.'

    Undi ati 'Iyo wanze uko umugore ajya gukora ngo muteze imbere urugo, ni ukuvuga ngo niba ari umushahara umugabo akorera mushobora kuwukoresha, ukarangirira mu kurya gusa nta bwizigame.'

    Umuryango Uharanira Iterambere ry'Abagore bo mu cyaro Reseaux des Femmes,  asanga hari igikwiye gukorwa kugira ngo umugore wo mucyaro agire uburenganzira bwo kujya mu mirimo ibyara inyungu.

    Uwimana Xaverine ni umuyobozi w'umuryango Reseau des femmes wita Ku iterambere ry'abagore.

    Ati 'Kugira ngo umugore asohoke ajye gukora imirimo ibyara inyungu ntabwo ari ikibazo, bakunze kuvuga ngo yaca inyuma umugabo ahubwo iriya ni imyumvire ishobora kudindiza urugo. Ngira ngo rero ni uko urugo ari urwa babiri kurukorera umugore akinjira mu mirimo ibyara inyungu umugabo nawe akayikora.'

    Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, ivuga ko hakenewe ubukangumbaraga buhoraho abagabo bagasobanurirwa ibyiza byo kuba abagore bajya mu bikorwa bibyara inyungu.

    Silas Ngayaboshya, ni umuyobozi muri Minisiteri y'Uburinganire n'iterambere ry'umuryango

    Ati ' Igihari ni uko iyo wa mwanya twese tuwushoye, uwo dufite tukawushora mu gufatanya ya mirimo yo mu rugo, ukabona n'umwanya wo gushora mubibyaraamafaranga.'

    Ubushakashakatsi bwashyizwe ahagarara na IPAR bwakorewe mu turere twa  Rwamagana, Burera, Gicumbi, Musanze, na Nyabihu, bugaragaza ko umubare munini w'abagore mu bice by'icyaro bamara amasaha menshi bahugiye mu mirimo yo murugo.

    Inzego zishinzwe ubukungu zimaze igihe zigaragaje ko mu minsi iri imbere, mu kubara umusaruro mbumbe w'Igihugu n'imirimo yo mu rugo ikorwa n'abagore, izajya ihabwa agaciro harebwe uruhare rwayo.

    Daniel Hakizimana

    The post <strong>Abagabo bo mu cyaro baratungwa agatoki mu kudindiza iterambere ry'abagore babo</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/23/abagabo-bo-mu-cyaro-baratungwa-agatoki-mu-kudindiza-iterambere-ryabagore-babo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abagabo-bo-mu-cyaro-baratungwa-agatoki-mu-kudindiza-iterambere-ryabagore-babo

  • U Rwanda na Suède bishimiye ibyagezweho mu bufatanye bw'imyaka 20 – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 22 Werurwe 2023 hatangijwe inama y'iminsi itatu iri kubera i Kigali, irebera hamwe ibyagezweho mu myaka 20 y'imikoranire ya UR n'Igihugu cya Suède binyuze muri iyi gahunda n'ibiteganya gukorwa mu gihe kiri imbere.

    Ku munsi wayo wa mbere yitabiriwe Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, Umuyobozi Mukuru Wungirije mu Kigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima, Noella Bigirimana, n'Umuganga akaba n'Umushakashatsi muri Kaminuza Gothenburg yo muri Suède, Prof. Gunilla Krantz.

    Yitabiririwe kandi n'abahagarariye ibigo bya Leta n'ibyikorera byagiranye ubufatanye na Kaminuza y'u Rwanda muri uru rugendo, ndetse n'abafatanyabikorwa bo ku ruhande rwa Leta ya Suède muri iki gikorwa.

    Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yavuze ko ibi bihe ibihugu byombi byishimira ibyagezweho, ari n'umwanya mwiza wo gutekereza ku cyakorwa ku byabaye imbogamizi.

    Ati ''Ibi bihe ni ibyo kwishimira ibyo twagezeho, ariko na none byashyizweho kugira ngo twongere dusuzume iby'urugendo rwacu, harebwa no ku byabaye inzitizi.''

    Ubu bufatanye bwaje nyuma y'uko u Rwanda rushegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma yayo rugatangira inzira yo kwiyubaka kuko ibikorwa byinshi mu ngeri zose byari byarangiritse.

    Urwego rw'Uburezi ruri mu zagizweho ingaruka mbi na Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y'uko hari abarubarizwagamo bishwe muri icyo gihe, mu gihe hari n'abari barurimo bakoze Jenoside bagombaga gukurikiranwa n'ubutabera.

    Ibi biri mu byatumye ubwo u Rwanda rwatangiraga gahunda y'icyerekezo 2020, Suède yaraje mu bihugu bya mbere bigira ishyaka ryo gufatanya n'u Rwanda kongera kwiyubaka mu nguni zose ariko hubakiwe ku burezi.

    Hakomojwe ku byagezweho mu myaka 20 ishize hagendewe ku mpinduka z'ubuzima rusange, ariko hibandwa cyane ku zagaragaye mu burezi, ubuhinzi, imihindagurikire y'ibihe no kwihaza mu biribwa.

    Hanagarutswe kandi ku rwego rw'ubuzima, harebwa ku bushakashatsi bwarukozwemo mu myaka yashize, muri iki gihe ndetse n'ubuteganya gukorwa.

    Hanavuzwe kandi ku bijyanye no gushishikariza abagore n'abakobwa kwiga amasomo ya Siyansi, Ikoranabuhanga n'Imibare kuko bakiri bake muri ayo masomo, hagaragazwa amahirwe yagiye ashyirwaho mu bihe bitandukanye binyuze muri gahunda ya UR-Sweden Program, ndetse n'ahari ubu.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije muri RBC, Noella Bigirimana, yashimiye uruhare rwa UR-Sweden Program, mu guhindura Urwego rw'Ubuzima binyuze mu gutanga ubumenyi.

    Ati ''Imwe mu nyungu nabonye ni uko iyi gahunda iri gutanga ubumenyi, ikaba iri no kuzana ingamba nshya, iyi mishinga iri kugira uruhare mu kubona ibifatika twakoresha mu kugira ibindi dushyira mu bikorwa''.

    Prof. Gunilla Krantz uri mu batanze ibiganiro, yamuritse bimwe mu bikorwa byagezweho muri iyi myaka 20, avuga ko u Rwanda nirukomeza gahunda rufite yo gushyira imbaraga mu kurandura ubukene, n'ibisigaye bizagerwaho.

    Yavuze ibi nyuma yo kumurika bimwe mu byagezweho n'ubushakashatsi bwatewe inkunga n'igihugu cya Suède, ikorwa ryabwo rigirwamo uruhare n'abanyeshuri b'abanyarwanda bize muri icyo gihugu bishyurirwa amashuri binyuze muri gahunda ya UR-Sweden Program.

    Bamwe mu barangirije muri Kaminuza zo muri Suède binyuze muri ubu bufatanye, ubu ni abayobozi bafite imyanya ikomeye mu nzego zitandukanye mu Rwanda, harimo za minisiteri, Inteko Ishinga Amategeko, Abayobozi b'ibindi bigo bya Leta ndetse n'indi myanya ikomeye.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabanjirije iyi nama, Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, Dr Kayihura Muganga Didas na Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague, bavuze ko bishimira ibyagezweho mu myaka 20 ishize binyuze muri ubu bufatanye, ndetse ko ibihugu byombi bigifite ubushake wo kubukomeza hakagira n'ibindi bikorwa birimo kongera umubare wa kaminuza zibwongerwamo.

    Ku ruhande rw'u Rwanda, Inama y'igihugu y'ubumenyi n'ikoranabuhanga (NCST), Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB), IKigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) n'abandi, bari mu bafatanyabikorwa b'iyi gahunda, mu gihe Suède nay o ifite mu ubufatanye bwa Kaminuza zo muri icyo gihugu no hanze yacyo.

    UR-Sweden Program iri mu cyiciro cyayo cya Kane cyatangiye mu mwaka wa 2019 kugeza muri 2026, cyari giteganyijwe gusozwa muri 2024 ariko gikomwa mu nkokora n'impamvu zitandukanye zirimo n'icyorezo cya Covid-19.

    Ubufatanye bw’u Rwanda na Suède bwateje imbere urwego bw’ubushakashatsi mu Rwanda

    Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, yavuze ko iyi nama y’iminsi itatu ari umwanya mwiza wo kwishimira ibyagezweho no gusuzuma icyakorwa ku bitaragerwaho

    Prof. Gunilla Krantz yavuze ko hari icyizere ku mpinduka nziza zizakomeza kuzanwa n’ubu bufatanye harimo no kurandura ubukene mu gihugu

    Umuyobozi Mukuru Wungirije muri RBC, Noella Bigirimana, ashimira ubufatanye bw’ibihugu byombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-suede-bishimiye-ibyagezweho-mu-bufatanye-bw-imyaka-20

  • Perezida Kagame na Infantino wa FIFA bafunguye Kigali Pele Stadium #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame ari kumwe na Perezida wa FIFA Gianni Infantino, bafunguye Stade ya Kigali ivuguruwe, yahawe izina rishya rya Kigali Pele Stadium, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Werurwe 2023.

    Iyi stade yahinduriwe izina nyuma yo kuvugururwa, kuko yahoze yitwa iya Kigali Nyamirambo.

     Ni umuhango ukurikirwa n'irushanwa rihuza impuzamashyirahamwe 6 zigize FIFA, hakiyongeraho iyu Rwanda iri kugaragaramo abambaye umwambaro w'icyatsi n'iya FIFA.

    Iri rushanwa ribanjirije inteko rusange rusange ya 73 y'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku Isi  FIFA, izabera muri BK Arena kuwa Kane w'iki Cyumweru tariki 16 Werurwe 2023.

     Iyi nteko izitabirwa n'abasaga 2.000 barimo abayoboye amafederasiyo 209 y'abanyamuryango ba FIFA, abakanyujijeho mu mupira w'amaguru barimo umunya-Cameroun Eto'o Fils n'abandi.

    The post <strong>Perezida Kagame na Infantino wa FIFA bafunguye Kigali Pele Stadium</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/15/perezida-kagame-na-infantino-wa-fifa-bafunguye-kigali-pele-stadium/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-na-infantino-wa-fifa-bafunguye-kigali-pele-stadium

  • Minisitiri Bayisenge yashishikarije izindi so… – #rwanda #RwOT

    Yabitangarije itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri ubwo iyi sosiyete yahembaga abagore bo hirya no hino mu gihugu bahize abandi mu marushanwa ya 'Connect women in Business', agamije guteza imbere abagore bakora ubucuruzi buciriritse.

    Kuri iyi nshuro Itsinda ryahize ayandi ni iryitwa Abadahemuka rikorera mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Nyarubaka, risanzwe rikora ubuhinzi, rikaba ryegukanye 2,500,000 Frw.

    Nyuma y'iki gikorwa Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette yabajijwe uko abona iterambere ry'umunyarwandakazi muri iki gihe mu Rwanda, mu gusubiza avuga ko rihagaze neza.

    Ati 'Icyo navuga ni uko umugore wo mu gihugu cyacu amaze gutera imbere mu ngeri zitandukanye yaba ari mu kwiga, mu burenganzira bwabo ndetse no mu bucuruzi ari nacyo cyaduhuje uyu munsi […], umugore amaze gutera imbere ndetse no mu bucuruzi adasigaye.'

    Yakanguriye abanyarwandakazi kwitinyuka, cyane ko Leta yabashyiriyeho amahirwe menshi badakwiriye gupfusha ubusa.

    Ati: 'Ubutumwa nagenera abagore muri rusange n'abakobwa cyane muri uku kwezi tuzirikana kubateza imbere, ni ukwitinyuka. Igihugu cyacu cyashyizeho amahirwe menshi, ni ukugira ngo tuyabyaze umusaruro. Iyo umugore ateye imbere byanga bikunze umuryango we utera imbere, abana be babaho neza ndetse n'igihugu kigatera imbere muri rusange.'

    Yabajijwe icyo yabwira izindi sosiyete z'ubucuruzi akurikije igikorwa MTN  yari imaze gukora giteza imbere abari n'abategarugori, avuga ko sosiyete nyinshi ziri mu gihugu buri yose ibikangukiye byafasha umuryango nyarwanda muri rusange.

    Ati 'Icyo nababwira ni uko twese twafatanya kugira ngo dutume abagore baseka. Kuko,  iyo ubabonye bishimye kuriya kandi bagiye kugenda bagateza imiryango yabo imbere, ubona ari ikintu cyo gushyigikirwa.'

    Arakomeza ati 'Dufite sosiyete nyinshi,  buri wese agize uruhare rwe rutoya bigatuma abo bagore baseka bigatuma imiryango y'abanyarwanda itera imbere, ndibwira ko baba batanze umusanzu ukomeye.'

    'Connect Women in Business' ni igikorwa cya MTN Rwanda cyatangiye  mu 2020, kikaba ari igikorwa  cyibanda ku bagore bakora ubuhinzi n'ubworozi, abakora ikoranabuhanga, ubukorikori n'ubugeni n'abafite ubumuga.

    Uyu mwaka hari hiyandikishije amatsinda menshi haza gutoranywamo 12 afite imishinga myiza itanga icyizere, yahembwe n'iyi sosiyete aho muri buri cyiciro hahembwe amatsinda atatu.

    Muri ibi byiciro itsinda ryabaye irya mbere ryahembwe 1 500 000Frw, irya kabiri rihabwa 800 000Frw naho irya gatatu ribona 500 000Frw.

    Muri aya matsinda igihembo nyamukuru cyegukanywe na koperative 'Abadahemuka', bakorera ubuhinzi mu Karere ka Kamonyi, bahambwe 2 500 000Frw.

    Mapula Bodibe uyobora MTN Rwanda, yavuze ko mu bikorwa byose bakora bagerageza gushyigikira igitsinagoreUmuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda Mapula Bodibe aganira na Minisitiri Bayisenge 

    Minisitiri Bayisenge yasabye izindi sosiyete z'ubucuruzi kurebera kuri MTN mu guteza imbere umunyarwandakazi

    Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette asabana n'abagore bo ku Kamonyi babaye aba mbere

    Alain Numa uri mu bayobozi ba MTN Rwanda, yasemuraga ubwo Umuyobozi w’iki kigo Mapula Bodibe yavugaga

    Abari bahagarariye itsinda ‘Abadahemuka’ ryatwaye igihembo nyamukuru muri 'Connect Women in Business', igikorwa cyatangijwe na MTN Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127089/minisitiri-bayisenge-yashishikarije-izindi-sosiyete-kwigira-kuri-mtn-mu-guteza-imbere-igit-127089.html

  • Perezida Kagame yakiriye intumwa ya Ndayishimiye w'u Burundi – #rwanda #RwOT

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Minisitiri Amb Nibigira n'itsinda ayoboye bakiriwe na Perezida Kagame ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 5 Werurwe 2023.

    Ntihatangajwe byinshi ku ruzinduko rw'Intumwa z'u Burundi mu Rwanda ariko zagejeje kuri Perezida Kagame ubutumwa bwa Perezida Évariste Ndayishimiye.

    Ubwo yakiraga izi ntumwa z'i Burundi, Perezida Kagame yari aherekejwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Vincent Biruta n'Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare mu Ngabo z'u Rwanda, RDF, Maj Gen Vincent Nyakarundi.

    Perezida Ndayishimiye kuri ubu ni we muyobozi w'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba uhuriwemo n'ibihugu by'u Rwanda, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda, Tanzania, Kenya na Sudani y'Epfo.

    Umukuru w'Igihugu w'u Burundi akaba n'Umuyobozi wa EAC yoherereje Perezida Kagame intumwa ziyobowe na Amb. Ezéchiel Nibigira mu gihe ibibazo by'umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu Karere by'umwihariko mu Burasirazuba bwa RDC.

    Ni mu gihe kandi mu ntangiriro z'ukwezi gushize ari bwo Perezida Kagame yagiriye uruzinduko i Burundi aho yari yitabiriye Inama y'Abakuru b'Ibihugu bya EAC.

    Nubwo Umukuru w'Igihugu yagiye i Burundi ku mpamvu zo gushakira hamwe umuti w'ibibazo by'umutekano muke byabaye karande mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y'inama yamuhuje na bagenzi be yagize n'umwanya wo kuganira na Perezida Ndayishimiye ku mubano w'u Rwanda n'u Burundi.

    Ibyabaye bifatwa nk'intambwe ikomeye yatewe n'abakuru b'ibihugu byombi nyuma y'imibanire itari myiza yaranze u Rwanda n'u Burundi ku butegetsi bwa Pierre Nkurunziza.

    U Burundi bwashinjaga u Rwanda gushyigikira abarwanya Leta y'iki gihugu, mu gihe rwo rwavugaga ko abayobozi b'iki gihugu cy'igituranyi bakorana n'Umutwe wa FDLR wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Kuva Perezida Ndayishimiye yajya ku butegetsi, yagaragaje ubushake bwo kwiyunga n'u Rwanda ndetse mu bihe bitandukanye Abakuru b'Ibihugu byombi bagenda bohererezanya intumwa.

    Icyo gihe, Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda, yabwiye IGIHE ko Perezida Kagame atari kujya i Burundi iyo umubano uza kuba utifashe neza.

    Ati 'Ariko umubano w'u Rwanda n'u Burundi umeze neza na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga aherutse kubisobanura, niba hari n'utubazo dusigaye tugomba kuganirwaho.'

    'Ibyo rwose yarabisobanuye ku buryo burambuye kandi si mu magambo gusa, abayobozi baragenderana haba ku rwego rw'intara zombi cyangwa urwa ba minisitiri.'

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane ushinzwe Umuryango w'Ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh, we yavuze ko izo ngendo ari ikimentetso cy'umubano mwiza hagati y'ibihugu byombi.

    Perezida Kagame yakiriye Amb. Ezéchiel Nibigira wamugejejeho ubutumwa bwa Perezida Ndayishimiye w’u Burundi, unayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco, na Siporo mu Burundi, Amb. Ezéchiel Nibigira

    Perezida Kagame yakiriye intumwa z’i Burundi ari kumwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta n'Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare mu Ngabo z'u Rwanda, RDF, Maj Gen Vincent Nyakarundi

    Amafoto: Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-intumwa-za-ndayishimiye-w-u-burundi-184339

  • Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yitabiriye inama yiga ku ngamba zo kwivana mu bukene – #rwanda #RwOT

    Ni inama yatangiye kuri iki Cyumweru, tariki 5 Werurwe izagera ku wa 9 Werurwe 2023, iri kubera i Doha muri Qatar ihuriwemo n'abakuru b'ibihugu na za guverinoma.

    Iyi nama isanzwe iba buri myaka cumi gusa yasubitswe inshuro ebyiri mu 2021 kubera icyorezo cya Covid-19 cyari cyugarije Isi.

    Bimwe mu bigiye kuganirwaho ni uburyo bwo gushyiraho ingamba z'iterambere rirambye zavana ibi bihugu mu bukene.

    Kimwe mu bikorwa bishyizwe imbere ni ukuganira hagati y'ibihugu n'inzego z'abikorera, sosiyete sivile n'urubyiruko ku buryo bukwiye gukorwa mu kwihutisha iterambere mu bihugu bikennye no kureba ibyakorwa mu gushyira imbaraga mu iterambere rirambye mu burezi, ubuzima, ikoranabuhanga n'ibindi.

    Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, Antonio Guterres, yavuze ko muri iyi nama hagomba kwigwa uburyo ibihugu bikennye cyane byahabwa ubufasha bwihariye.

    Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr. Ngirente Edouard, ari mu bitariye iyi nama kuri uyu wa Mbere tariki 5 Werurwe 2023, ari mu bazatanga ikiganiro.

    Byitezwe ko inama Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yitabiriye yigirwamo kurwanya ubukene mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere

    Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente ubwo yakirwaga muri Qatar kuri uyu wa Gatandatu

    Dr Ngirente yaherekejwe n’itsinda ririmo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-dr-ngirente-yitabiriye-inama-yiga-ku-ngamba-zo-kwivana-mu-bukene

  • Perezida Kagame yakiriye intumwa yihariye ya Mugenzi we w'i Burundi #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Ezéchiel Nibigira, Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba mu Burundi akaba n'Intumwa yihariye ya Perezida Évariste Ndayishimiye kuri iki Cyumweru tariki 5 Werurwe 2023.

    Uyu muyobozi n'itsinda ryamuherekeje bashyikirije Umukuru w'Igihugu ubutumwa bwa mugenzi we unayoboye EAC.

    The post Perezida Kagame yakiriye intumwa yihariye ya Mugenzi we w'i Burundi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/05/perezida-kagame-yakiriye-intumwa-yihariye-ya-mugenzi-we-wi-burundi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yakiriye-intumwa-yihariye-ya-mugenzi-we-wi-burundi