Tag: Amakuru

  • RDC yasabwe gucyura impunzi zayo zose ziri mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yabereye Addis Abeba muri Ethiopia yitabiriwe n'abakuru b'ibihugu by'akarere barimo João Lourenço wa Angola, Felix Tshisekedi wa RDC, Paul Kagame w'u Rwanda, Evariste Ndayishimiye w'u Burundi, William Ruto wa Kenya na Samia Suluhu wa Tanzania.

    Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama yigaga ku mutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo, harimo gusaba imitwe yose yitwaje intwaro guhagarika imirwano bitarenze tariki 30 Werurwe 2023 no kuva mu duce twose igenzura.

    Impande zihanganye kandi muri RDC zasabwe guhagarika imirwano mu maguru mashya no gusubiza mu byabo abahunze kubera imirwano imaze iminsi.

    Guverinoma ya RDC yasabwe gucyura impunzi zayo zose ziri muri Uganda n'u Rwanda, zirimo n'izihamaze imyaka isaga 26 zahunze ubugizi bwa nabi bumaze igihe muri icyo gihugu, kubera imitwe yitwaje intwaro.

    RDC ibarizwamo imitwe yitwaje intwaro isaga 130 irimo uwa FDLR washinzwe n'abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu 1994.

    Kugeza ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 80 zikomoka muri RDC by'umwihariko abo mu duce dutuwemo n'abavuga Ikinyarwanda, bamaze igihe bibasirwa haba imitwe yitwaje intwaro ndetse n'abaturage bagenzi babo, byenyegejwe n'abayobozi muri Guverinoma.

    Ikibazo gikomeye ni uko Congo yakunze kumvikanisha ko itemera impunzi zayo ziri muri ibi bihugu. Urugero ni aho mu kwezi gushize, Minisitiri w'Amashuri makuru muri RDC, Muhindo Nzangi Butondo yabwiye abanyamakuru ko nta munye-Congo w'ukuri wahungira mu Rwanda asize amahoro n'ubwisanzure biri iwabo.

    Mu myanzuro yatangajwe n'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC), nta na hamwe batunga agatoki gusa umutwe wa M23 nk'uko Leta ya Congo imaze igihe igaragaza ko ari wo muzi w'umutekano muke muri icyo gihugu, ahubwo hasabwe muri rusange imitwe itandukanye irimo n'ishinjwa gukorana n'igisirikare cya Leta mu kurwana na M23.

    Inama y'Abakuru b'Ibihugu ije ikurikira iyabereye i Bujumbura tariki 4 Gashyantare uyu mwaka, yasabye impande zombi guhagarika imirwano, igategeka umutwe wa M23 gusubira inyuma kugira ngo uganire na Leta ya Congo ndetse no kongera ingabo z'uwo muryango zishinzwe guhosha imirwano hagati y'impande zombi.

    Abagaba bakuru b'ingabo z'ibihugu bigize EAC bateraniye i Nairobi tariki 9 Gashyantare bemeza uduce buri ngabo z'ibihugu zizajyamo mu Burasirazuba bwa Congo ndetse n'igihe M23 igomba kuba yashyiriye intwaro hasi.

    Ingabo z'uwo muryango kandi zahawe inshingano zo gushakisha amakuru ku mutwe wa FDLR mu duce zigenzura, kugira ngo azifashishwe mu bitero byo guhashya uwo mutwe nuramuka udashyize intwaro hasi.

    Imyanzuro yafatiwe Addis Abeba ije yunganira iyafatiwe mu zindi nama zabanje, nubwo Guverinoma ya Congo yagiye igaragaza ko irajwe ishinga no guhashya M23 kurusha kubahiriza indi myanzuro.

    Tshisekedi na Guverinoma ye basabwe gucyura impunzi z’abanye-Congo ziri mu Rwanda na Uganda

    Perezida Paul Kagame yitabiriye iyi nama yigaga ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo

    Perezida Evariste Ndayishimiye ni we uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba

    Samia Suluhu ni umwe mu bakuru b’ibihugu bitabiriye

    William Ruto uyobora Kenya yitabiriye iyi nama yabereye Addis Abeba

    Perezida wa Angola, João Lourenço niwe muhuza washyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdc-yasabwe-gucyura-impunzi-zayo-zose-ziri-mu-rwanda

  • Uruhisho rwa Cogebanque muri Tour du Rwanda 2023 – #rwanda #RwOT

    Tour du Rwanda igiye kwitabirwa n'abakinnyi 100 bibumbiye mu makipe 20 arimo abiri y'u Rwanda; Team Rwanda na May Stars. Iteganyijwe ku wa 19-26 Gashyantare 2023.

    Mu bazaherekeza Tour du Rwanda ku isonga hari Banki y'Ubucuruzi ya Cogebanque, imaze igihe ishyigikira iri rushanwa riri ku ruhembe rwo kumenyekanisha ibyiza by'u Rwanda.

    Usibye kuba umuterankunga w'imena, Cogebanque ni yo ihemba umukinnyi mwiza uzamuka kurusha abandi kuri buri étape ya Tour du Rwanda.

    Iyamuremye Antoine Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque yabwiye IGIHE ko muri Tour du Rwanda iyi banki izarushaho kwegera abakiliya bayo, ibizeza gutekana, kwaguka no gutera imbere.

    Yagize ati 'Muri buri mujyi aho Tour du Rwanda izajya, ahasorezwa buri gace tuzegereza abaturarwanda uburyo bubafasha gufungura konti, kuzigama no gukoresha ikoranabuhanga bagatsindira ibihembo bitandukanye.'

    Muri iki gihe cy'irushanwa rizamara iminsi umunani, hazanakomezwa Ubukangurambaga 'Tugendane' bwatangijwe mu ntangiriro za Gashyantare 2023 mu gufasha abaturarwanda kugera kuri serivisi z'imari nk'inzira igana ku bukungu buhamye.

    Iyamuremye yavuze ko muri ubu bukangurambaga bashyizemo ibihembo by'amagare mu guteza imbere siporo.

    Yakomeje ati 'Mu bihembo harimo amagare ya siporo meza. Icyo twifuriza abakiliya bacu ni ukugira ubuzima bwiza, kuko utakorana na bo batabufite. Impamvu tujya muri Tour du Rwanda ni uguteza imbere siporo tunifuriza abafatanyabikorwa bacu ubuzima bwiza.'

    'Ibi bihembo rero uretse moto harimo n'amagare ya siporo, amafaranga, ibikoresho byo mu rugo twizera ko mu gihe cya Tour du Rwanda hazabaho udushya kuko tuzaba dufitemo n'abahanzi tukazagira n'ishami rya banki tugendana.'

    Ubukangurambaga bwa 'Tugendane' buzamara amezi abiri. Bwifashishwa mu gushishikariza abakiliya kubitsa, kuzigama no kurushaho gukoresha serivisi z'ikoranabuhanga.

    Ku muntu ushaka gukoresha ikoranabuhanga rya Cogebanque afite telefoni ntoya akoresha *505# akabona serivisi yifuza mu gihe abafite izigezweho bakoresha porogaramu ya banki yitwa 'Coge mBank' ishyirwa muri telefoni.

    Igishya muri uyu mwaka ni uko ibihembo byongerewe ndetse bizajya bitangwa buri kwezi, aba-agents ba banki na bo bashyirwa mu bazahembwa ibirimo amafaranga, ibikoresho by'ikoranabuhanga n'ibindi.

    Ibihembo biteganyijwe ku bakiliya birimo moto, amagare ya siporo, ibikoresho byo mu nzu nka televiziyo, frigo, telefoni zigezweho, amafaranga n'ibindi.

    Cogebanque igiye guherekeza Tour du Rwanda ku nshuro ya 12. Ni nyuma y'uko mu Ugushyingo yo n'Ishyirahamwe ry'Umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, FERWACY, byashyize umukono ku masezerano y'imyaka itatu azatuma ikomeza gutera inkunga iri rushanwa.

    Kuva yatangira gukorera mu Rwanda, Cogebanque imaze kuhagira amashami 28 ayifasha kugeza serivisi ku bayigana. Ifite ATM 36, aba-agents barenga 650 bafasha abayigana gufunguza konti, kubitsa no kubikuza.

    Inatanga izindi serivisi zirimo izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking, SchoolGEAR Ikarita ya Smart cash ndetse n'amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) yifashishwa mu kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi yose.

    Indi nkuru wasoma: Cogebanque yatangije ubukangurambaga 'Tugendane', ishimira indashyikirwa mu gukoresha ikoranabuhanga

    Antoine Iyamuremye Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque yavuze ko muri Tour du Rwanda 2023 bazarushaho kwegera abakiliya no kubafasha kwaguka mu byo bakora, bakiteza imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uruhisho-rwa-cogebanque-muri-tour-du-rwanda-2023

  • Gen. Kabarebe yahamirije urubyiruko ko urupfu ntacyo ruba ruvuze ku barwanirira igihugu bagikunze – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gashyantare, mu kiganiro yari yageneye urubyiruko rw'abanyeshuri biga muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Huye no muri IPRC-Huye cyavugaga ku ruhare rw'urubyiruko mu kwimakaza umuco w'ubutwari.

    Gen. James Kabarebe yagarutse ku ndangagaciro zaranze Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu zirimo ubwitange, kwigomwa, kwihangana bakemera gusa nk'abahera ku busa ariko ikiruta ibindi bakaba bari bafite umutima ukunda igihugu ndetse babona ko banapfa nk'uko hari abapfuye.

    Yagize ati 'Abatangije urugamba rwo kubohora igihugu babanje kwiyumvamo indangagaciro zirimo mbere na mbere gukunda igihugu kugeza n'aho wumva ko wagipfira. Mu gutangira urugamba nta bushobozi buhagije twari dufite ariko twari dufite umutima w'urukundo rw'igihugu.'

    Yakomeje avuga ko kuri ubu umusanzu ukenewe ku rubyiruko ari uguhangana n'ubukene kuko ibindi hafi ya byose Leta y'Ubumwe yamaze kubishyira mu buryo.

    Ati 'Kuri ubu icyo mukeneweho mwebwe ni uguhangana n'ubukene, mufite umutekano, ikoranabuhanga,…nimubyifashishe muhangane n'ibitero by'ikorananuhanga ku mbuga nkoranyambaga ry'abasebya u Rwanda kuko muzi byinshi ku gihugu kandi murajijutse. Nimudukorera ibyo nta kabuza muzaba muri mu murongo mwiza w'ubutwari”.

    Yaboneyeho no kongera gusaba urubyiruko kwigira ku ntwari z'igihugu kugira ngo na bo bagere ku ntego.

    Mu mwanya bahawe wo kugira uruhare mu kiganiro, ababajije n'abatanze inyunganizi bose bagaragaje inyota cyane yo kurushaho gusobanukirwa amateka y'u Rwanda byaba binyuze mu biganiro nk'ibi ndetse n'ibitabo byakwandikwa ku mateka bakabisoma.

    Umunyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda mu mwaka wa gatatu, Geoffrey Rukimbira, yavuze ko banyuzwe n'iki kiganiro ariko anasaba ko bajya babihabwa kenshi kuko bavomamo indangagaciro n'impanuro nyinshi zibasindagiza.

    Mugenzi we unahagarariye abanyeshuri biga muri UR/Huye, Mugisha Erickson, yavuze ko urubyiruko na rwo ruha agaciro ibikorwa byakozwe n'intwari z'u Rwanda.

    Gen James Kabarebe yabwiye uru rubyiruko ko umuntu wese wiga muri Kaminuza n'amashuri makuru akwiye kumva ko ari umuyobozi hakiri kare kugira ngo nagera hanze azagire icyo amarira abaturage n'igihugu.

    Ati 'Byaba bigayitse ubaye wiga muri Kaminuza ariko ukaba utiyumvamo ubuyobozi kuko igihe utabyumva utyo waba waramaze gutakara mu buzima. Igihe ni mwe gihanze amaso nk'abahanga, mugomba guhagarara muri uwo mwanya neza.'

    Ibi biganiro byitabiriwe n'urubyiruko rusaga 1500 rwiga muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye ndetse n'abiga mu ishuri ry'ubumenyingiro rya IPRC Huye.

    Ibi biganiro byitabiriwe n’urubyiruko rw'abanyeshuri biga muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Huye no muri IPRC-Huye

    Uru rubyiruko rwabwiwe ko umuntu wese wiga muri Kaminuza n'amashuri makuru akwiye kumva ko ari umuyobozi hakiri kare

    Ibi biganiro byitabiriwe n'urubyiruko rusaga 1500

    Gen. Kabarebe yahamirije urubyiruko ko urupfu ntacyo ruba ruvuze ku barwanirira igihugu bagikunze

    Ababajije n'abatanze inyunganizi bose bagaragaje inyota cyane yo kurushaho gusobanukirwa amateka y'u Rwanda byaba binyuze mu biganiro nk'ibi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iyo-urwanira-igihugu-ugikunze-urupfu-ntacyo-ruba-ruvuze-imbere-yawe-gen

  • EALA yavuze ku badepite ba RDC babujijwe gukandagira muri Uganda no mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni ibyatangajwe na Perezida wa EALA, Ntakirutimana Joseph kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2023, mu kiganiro kigufi yagiranye n'itangazamakuru.

    Ntakirutimana n'itsinda ayoboye ry'Abadepite ba EALA barimo Fatuma Ndangiza na Musangabatware Clement ndetse n'abakozi b'iyi Nteko ifite icyicaro i Arusha muri Tanzania, bari mu ruzinduko rw'akazi i Kigali.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu bagiranye ibiganiro n'abayobozi b'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda barimo Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier ndetse na Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille.

    Mukabalisa yavuze ko mu byo baganiriye n'intumwa za EALA harimo ibibazo byo mu karere ndetse n'uruhare bashobora kugira mu kubishakira umuti cyane ko baba bahagarariye abaturage.

    Ati 'Twaganiriye ku mikorere n'imikoranire mu birebana n'inshingano duhuriyeho zo gushyiraho amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya guverinoma ndetse ibyo byose tukabikora duhagarariye abaturage badutoye.'

    Yakomje agira ati 'Ni byo twaganiriye kugira ngo turebe uruhare rwa buri gihugu ndetse n'icyo buri Nteko Ishinga Amategeko yakora ngo imirimo ya EALA igende neza.'

    Abadepite ba EALA baheruka kurahirira inshingano zabo, bakomeje gukora ingendo mu bihugu binyamuryango aho barimo kugenda baganira n'inzego zitandukanye. Baje mu Rwanda baturutse muri Uganda.

    Perezida w'Inteko ya EALA, Ntakirutimana Joseph yavuze ko ibiganiro by'impande zombi bigamije kurebera hamwe uko habaho imikoranire mu nshingano zabo.

    Abadepite ba Congo babujijwe kugera i Kigali n'i Kampala

    Mu minsi ishize, Leta ya RDC yabujije Abadepite bayihagarariye muri EALA, kwitabira umwiherero wabo i Kampala ndetse no mu Rwanda.

    Ni impamvu leta y'icyo gihugu ivuga ko zishingiye ku kuba nta mutekano wabo bizeye ndetse zikanashingira ku bibazo icyo gihugu gifitanye n'u Rwanda.

    Ntakirutimana yavuze ko bibabaje kuba abahagarariye RDC muri EALA bataritabiriye ibikorwa by'iyi nteko haba muri Kampala ndetse na Kigali ariko hari icyizere ko bizagenda bihinduka cyane ko aribwo imirimo yabo igitangira.

    Ati 'Ntabwo bigeze bagera i Kampala n'i Kigali ariko uyu muryango ugira amategeko awugenga. Ibi byakozwe n'abadepite ba Congo ni ibisanzwe, nibwo tugitangira imyaka itanu, buriya gutangira biragora, ubanza kwiga amategeko, ukayamenya […]'

    'Na bo baracyari bashya muri iyi nteko, birashoboka ko gutangira buri gihe biba bigoye ariko nta kindi kibazo gihari, twizeye ko ntacyo bizababuza mu bikorwa bizakurikiraho.'

    Ku rundi ruhande ariko avuga ko mu nshingano za EALA hatarimo gukemura ibibazo by'umutekano cyangwa ibya politiki hagati y'ibihugu.

    Ati ''EALA ntabwo ifite inshingano zo gukemura amakimbirane. Mu 2015, hari ibibazo byari hagati y'u Rwanda n'u Burundi, nyuma hari iby'u Rwanda na Uganda.Ariko EALA yakomeje ibikorwa byayo.'

    Yakomeje agira ati 'Mu mategeko dukurikiza yanditse avuga ko Inteko ya EALA itagomba kwishora mu bibazo bivuka muri aka karere, iyo ibibazo bibayeho hari abashinzwe kubireba barimo ba minisitiri, abakuru b'ibihugu. Twebwe ibitureba ni uguharanira ko ibihugu byunga ubumwe.'

    Uruzinduko rwa Perezida wa EALA mu Rwanda ruje nyuma y'iminsi mike Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda ishyizeho Komisiyo idasanzwe ishinzwe gucukumbura umuzi w'ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ndetse n'ingaruka bikomeje kugira ku mubano w'icyo gihugu n'u Rwanda.

    Ishinzwe gucukumbura mu mizi ikibazo kiri hagati ya RDC n'u Rwanda hagaragazwa umwihariko w'u Burasirazuba bwa Congo n'isano yayo n'u Rwanda hashingiwe ku mateka y'ubukoloni y'ibi bihugu bituranyi.

    Hari kandi kumenya impamvu ibibazo mu mibanire y'u Rwanda na RDC bigenda bigaruka ntibirangire burundu no kureba icyakorwa n'uburyo bwashyirwa mu bikorwa mu kubikemura haba ku rwego mpuzamahanga, ku rwego rw'Akarere cyangwa hagati y'ibihugu byombi.

    Iyi komisiyo kandi izacukumbura imenye impamvu umutwe wa FDLR n'indi mitwe yitwaje intwaro irwanya u Rwanda ikorera mu Burasirazuba bwa Congo itarandurwa burundu no kumenya impamvu iki kibazo gikunze kwirengangizwa na Loni n'indi miryango mpuzamahanga ndetse na bimwe mu bihugu bikomeye.

    Abagize Biro y’Umutwe w’Abadepite mu ifoto na Perezida wa EALA n’itsinda ayoboye

    Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier na Ntakirutimana Joseph uyobora EALA bafashe ifoto y’urwibutso

    Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier na ba Visi Perezida, bafashe ifoto na Perezida wa EALA wari kumwe na Fatuma Ndangiza ndetse na Musangabatware Clement bahagarariye u Rwanda muri EALA

    Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Mukabalisa Donatille na Perezida wa EALA, Ntakirutimana Joseph


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/eala-yavuze-ku-badepite-ba-rdc-babujijwe-gukandagira-muri-uganda-no-mu-rwanda

  • Hinjira ibuye hagasohoka imikufi n'impeta by'agaciro: Tujyane mu ruganda rutunganya amabuye y'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Muri Mutarama 2022 ubwo u Rwanda rwiteguraga Inama y'abakuru b'ibihugu na za guverinoma bikoresha ururimi rw'Icyongereza (CHOGM), nibwo iyi kompanyi yatangiye gukora imitako yambarwa mu mabuye y'agaciro y'u Rwanda, mu rwego rwo kugira ngo abashyitsi baturutse mu bindi bihugu n'abaturarwanda muri rusange, bazagure imitako yambarwa y'umwimerere ikorwa muri ayo mabuye.

    Uku kuyongerera agaciro biri mu byatumye umusaruro uva mu mabuye y'agaciro yo mu Rwanda wiyongera, dore ko mu mwaka wa 2022, uru rwego rwinjirije u Rwanda milliyoni zisaga 772$, akaba ari nawo mwaka winjijwemo amafaranga menshi avuye muri uru rwego.

    IGIHE yasuye ahakorera Kompanyi ya Ngali Mining, aba umuhamya w'uburyo ibuye ritunganywa rikavamo impeta n'imikufi bishobora kugurishwa miliyoni 30 Frw.

    Iyo aya mabuye avuye mu kirombe, hifashishwa imashini yabugenewe mu kuyakata, nyuma hagakoreshwa indi mashini iyasena, mu koroshya igenwa ry'ishusho (gem cutting shape) ry'ibuye rishyirwa ku mutako wambarwa.

    Hakurikiraho icyiciro cyo gushyira aya mabuye mu yindi mashini iyaha ishusho. Riva aha ryamaze gutungana ku buryo hakurikiraho hagakurikiraho kurifatanya n'icyuma umuguzi yahisemo. Aha niho bumva bavuga impeta ikoze muri zahabu ariko ikagira n'ibuye ry'ibengeza.

    Abaguzi bahitamo ubwoko butandukanye bw'ibyuma nk'ibikoze muri silver cyangwa zahabu, ndetse bakanahitamo amoko atandukanye y'amabuye yashyirwa kuri ibyo byuma bitewe n'umutako bifuza.

    Nyuma hakurikiraho koza umutako watunganyijwe, nabyo bigakorwa n'imashini yabugenewe, ugahita ujyanwa mu cyumba cy'ubucuruzi.

    Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri Ngali Mining Jewelry, Cissy Mucyo, avuga ko abantu bitabira kugura iyi mitako kuko bazi agaciro ko kuba ikoze mu mabuye y'umwimerere.

    Ati ''Abantu barabikunda cyane kandi barabyitabira, kuko aya ni amabuye acukurwa mu Rwanda kandi agatunganyirizwa mu Rwanda''.

    Mucyo avuga ko kugeza ubu iyi mitako yambarwa ikorwa mu mabuye y'agaciro y'u Rwanda ku kigero cya 100%.

    Bitewe n'uko abitabira cyane kugura iyi mitako yambarwa ikozwe mu mabuye y'agaciro ari abanyamahanga, Ngali Mining Jewelry yashyizeho uburyo bwo kugabanyiriza ibiciro Abanyarwanda baza kuyihahiramo, mu rwego rwo kugira ngo na bo bamenye imitako ikorwa mu mabuye y'agaciro y'u Rwanda.

    Nshutinziza Thierry, Impuguke mu mabuye y'agaciro muri Ngali Mining, avuga ko iyi ari intambwe ikomeye u Rwanda rwateye, kuba rutunganyiriza amabuye y'agaciro imbere mu gihugu, kuko biruzanira inyungu nyinshi.

    Ati ''Kuba tubasha kubitunganyiriza hano ni iyindi ntambwe, kuko abantu bajyaga babigura babikuye mu bihugu by'amahanga kandi bikanabahenda cyane''.

    Ugeze muri iyi Kompanyi ya Ngali Mining Ltd ushaka guhaha imitako yambarwa ikozwe mu mabuye y'agaciro, uhasanga ifite guhera ku giciro cy'ibihumbi 35 Frw kugeza kuri miliyoni 30 Frw.

    Haboneka imitako yambarwa ikoze mu mabuye yo mu bwoko, butandukanye, harimo nka Emerald, Citrine, Tanzanite, Sapphire, Tourmaline, Amethyst, Opal, Rose Quartz na Blue Topaz.

    Gusa mu rwego rwo guha abaguzi imitako ikoze mu bwoko bw'amabuye y'agaciro atandukanye bitewe n'ayo bakunda, hari agurwa hanze y'u Rwanda nk'aya Tanzanite, Blue Topaz na Emerald.

    Uduce tw'u Rwanda tugaragaramo cyane amabuye y'agaciro yo mu bwoko bw'amabengeza (Gemstones) , ni Uturere twa Nyamasheke, Rusizi, Ngororero, Rutsiro, Ruhango na Muhanga.

    Ubu bwoko bw'amabuye y'amabengeza bwonyine, bwinjiriza u Rwanda nibura amafaranga agera kuri miliyoni 100 Frw buri mwaka.

    Amabuye y’amabengeza mbere yo gutunganywa ni uku aba asa

    Aha haba hari gukatwa amabuye y’amabengeza kugira ngo akorwemo imitako yo kwambarwa yagenwe

    Imashini yifashishwa mu koza imitako yamaze gukorwa

    Aha haba hari gukatwa amabuye y’amabengeza kugira ngo akorwemo imitako yo kwambarwa yagenwe

    Amethyst y’umwimerere u Rwanda rucukura ikurwa mu Karere ka Ngororero

    Amabengeza atunganyirizwa hano arimo ayo mu bwoko bwa Emerald, Citrine, Tanzanite, Sapphire, Amethyst, Opal na Rose Quartz

    Ngali Mining hari ubundi bwoko bw’amabuye igura ku ruhande, mu rwego rwo guha abaguzi imitako yambarwa ikozwe nu bwoko butandukanye bw’amabuye y’agaciro

    Impeta zikorwa mu mabuye y’agaciro y’umwimerere y’u Rwanda ntushobora kuzitandukanya n'izavuye mu mahanga

    Inigi zikozwe mu mabuye y’agaciro yo mu Rwanda, zanarukorewemo ziri ku isoko

    Umwe mu mikufi yihagazeho uri kumwe n’impeta ndetse n’amaherena, bigura asaga miliyoni 2 Frw

    Iyo amabuye yamaze gutunganywa neza avamo impeta zitagira uko zisa

    Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri Ngali Mining Jewelry, Cissy Mucyo avuga ko Abanyarwanda batangiye kumenya agaciro k’imitako yambarwa ikoze mu mabuye y’agaciro y’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hinjira-ibuye-hagasohoka-imikufi-n-impeta-by-agaciro-tujyane-mu-ruganda

  • EALA yavuze kuba Badepite ba RDC batajya bitabira imirimo y'inteko #rwanda #RwOT

    Inteko Ishinga Amategeko y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba EALA, yatangaje ko imirimo yayo idashobora gukomwa mu nkokora no  kuba abadepite ba Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, batari kwitabira ibikorwa  by'Iyi nteko. 

    Byatangajwe na Perezida w'Inteko ishingamategeko y'Umuryango wa Afurika y'iburasirazuba EALA kuri uyu wa 17 Gashyantare 2023, nyuma y'ibiganiro yagiranye n'abayobora Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda.

    Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba EALA, Umurundi Ntakirutimana Joseph, ari mu Rwanda aho yagiranye ibiganiro n'abayobora Inteko ishingamategeko y'u Rwanda imitwe yombi.

    Ni ibiganiro byabereye mu muhezo ariko nyuma yabyo, Bwana Ntakirutimana Joseph, yabwiye itangazamakuru ko nk'umuyobozi mushya wa EALA ari mu Rwanda, mu rwego gushaka ibitekerezo by'uburyo Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba wagira amategeko ahuriweho, kandi abereye abaturage.

    Abajijwe ku kibazo cy'Abadepite ba RDC batajya bitabira ibikorwa bya EALA, kubera ibibazo bya Potiki biri hagati y'igihugu cyabo n'u Rwanda, Bwana Joseph Ntakirutimana, yavuze ko inteko aya EALA itajya yivanga mu bibazo bya Politiki bivutse hagati y'ibihugu bigize umuryango, bityo ko kuba intumwa za rubanda za RDC zititabira imirimo ya EALA, bitatuma abahari badakomeza imirimo.

    Ati 'Mu muryango wa Afurika y'iburasirazuba, ntabwo ari ubwa mbere ibibazo nk'ibyo bije tukabisohokamo neza. Mu bihe bishize hari ikibazo nk'icyo cyabaye  aho u Rwanda  n'u Burundi bari bafitanye ibibazo kuva muri 2015, hari Uganda n'u Rwanda nabo bagiranye ibibazo nk'ibyo, ariko ntibyabujije EALA gukomeza imirimo yayo kuko muri EALA ntidukemura amakimbirane, ahubwo akemurwa n'inzego nyubahiriza tegeko nk'akanama k'abaminisitiri, ndetse n'inama y'abakuru b'ibihugu.'

    Abayabora Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda imitwe yombi, bagaragaje ko ibiganiro bagiranye na Perezida wa EALA, byibanze ku bufatanye bw'inteko zishinga Amategeko z'ibihugu na EALa, mu gushaka umuti w'ibibazo bihari.

    Mukabalisa Donatile Ni Perezida w'umutwe w'Abadepite naho Dr. François Xavier Kalinda Ni Perezida wa Sena.

    Mukabalisa ati 'Twaganiriye kubirebana n'imikorere, imikoranire, uruhare rwa buri gihugu ndetse n'inteko ishinga amategako ya buri gihugu, kubirebana n'inshingano zacu. Inshingano zo gushyiraho amategeko, ishingano zo kugenzura ibikorwa bya guverinoma.'

    Perezida wa Sena ati ' Uwo mubano ufite n'aho ugaragarira mu masezerano ashyiraho umuryango wa afurika y'iburasirazuba, bateganya y'uko inteko ya EALA igirana imishyikirano n'inteko zishinga mategeko z'ibihugu .'

     Kuri ubu Abadepite b'Inteko Ishinga Amategeko y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, bari mu mwiherero i Kampala muri Uganda, ariko abahagariye RDC banze kuwitabira kubera impungenge ngo z'umutekano wabo.

    Bavuze kandi ko bataza mu Rwanda mu nama ya komite ya EALA, iri kuhabera nabwo kubw'impamvu ngo z'umutekano.

    Daniel Hakizimana

    The post EALA yavuze kuba Badepite ba RDC batajya bitabira imirimo y'inteko appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/17/eala-yavuze-kuba-badepite-ba-rdc-batajya-bitabira-imirimo-yinteko/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=eala-yavuze-kuba-badepite-ba-rdc-batajya-bitabira-imirimo-yinteko

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Guterres ku bibazo by'umutekano mu karere #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yahuye n'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye Antonio Guterres, baganira ku bibazo by'umutekano mu Karere ndetse n'ibisubizo byafasha inzira zo gucyemura ibi bibazo zashyizweho n'ibihugu byo mu karere, Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2023.

    Banaganiriye kandi ku ruhare rw'u Rwanda mu butumwa bw'amahoro bw'Umuryango w'Abibumbye, ndetse no kugera ku ntego z'iterambere rirambye SDGs.

    The post <strong>Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Guterres ku bibazo by'umutekano mu karere</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/17/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-na-guterres-ku-bibazo-byumutekano-mu-karere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-na-guterres-ku-bibazo-byumutekano-mu-karere

  • Nyarugenge: Bashishikarijwe kwitabira Ejo Heza bahita bizigamira miliyoni 24 Frw – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatatu nibwo mu Murenge wa Nyarugenge, ku bufatanye n'Urugaga rw'Abikorera (PSF) hakozwe ubukangurambaga ku kwizigamira muri Gahunda ya Ejo, ku bacuruzi bakorera muri Nyarugenge.

    Nyuma yo gusobanukirwa ibyiza n'inyungu ya Ejo Heza, muri ako kanya aba bacuruzi bahise bizigamira miliyoni 24,500,000 Frw.

    Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Ejo Heza mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y'Amajyepfo, Rusinga Jacques, yavuze ko bahisemo gukora ubu bukangurambaga kubera ko abacuruzi bakorera mu Muyi wa Kigali, by'umwihariko muri CHIC, babagaragarije ko bafite ubushake bwo kumenya ibijyanye n'iyi gahunda kugira ngo bayitabire.

    Ngo banasabye ubuyobozi kuza kuyibasobanurira kugira ngo bizigamire bo n'imiryango yabo.

    Yagize ati “Navuga ko abantu bikorera, badakorera umushahara, ni kimwe mu cyiciro gikomeye cyane iyi gahunda yashyiriweho kubera ko nubwo ireba umunyarwanda wese n'umunyamahanga uba mu Rwanda, byumvikana ko abatari basanganywe uburyo bwo kuzigama abo irabareba mu buryo bw'umwihariko ari nayo mpamvu twaje aha.”

    Rusinga yakomeje avuga ko kubijyanye n'ubwitabire muri gahunda y'Ejo Heza,Umujyi wa Kigali uhagaze neza kuko uturere tuwugize uko ari dutatu turi mu myanya itanu ya mbere.

    Yakomeje ati “Urebye imibare y'ubwitabire mu Mujyi wa Kigali bahagaze neza kuko iyo ugiye kureba hari imihigo uturere twihaye ubu akarere ka Gasabo gafite miliyoni 400 Frw mu gihe kicukiro na Nyarugenge bari kuri miliyoni 300 Frw, ndetse bigaragaza ko bahagaze neza kuko bari hejuru ya 60% kandi haracyasigaye amezi makeya.”

    Umucuruzi witwa Bayingana Jules, yavuzeko yishimiye kuba nabo barasobanuriwe ibyiza bya Gahunda ya Ejo Heza.

    Ati “Mbere ntabwo twari twagasobanukirwa ibyiza byayo kubera ko tutabonagaumwanya wo kwitabira aho iri gusobanurwa kandi turi muri mu bantu bakora ku mafaranga menshi ku minsi, ariko ubu nanjye nahise nizigamira kugira ngo ayo mafaranga azamfashe ningera mu zabukura cyangwa azafashe abana banjye.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricie, yavuze ko bahisemo gushishikariza aba bacuruzi kwinjira muri gahunda ya Ejo Heza, kuko hari benshi batayitabira bitewe n'uko baba babona bafite amafaranga ntibibuke ko hari igihe ashobora gushira bakabura ikibaramira.

    Iyi gahunda ya Ejo Heza yatangijwe na Perezida Paul Kagame mu 2018, igamije kugira ngo abaturage babashe kwizigamira bityo nibagera mu zabukuru bazabashe kubona ikibaramira.

    Imibare igaragaza ko muri rusange abarenga 2,500,000 aribo bayitabira aho bamaze kwizigamira arenga miliyari 40 Frw.

    Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa

    Ubu bukangurambaga bwitabiriwe n’abacuruzi batandukanye

    Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Ejo Heza mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y'Amajyepfo, Rusinga Jacques, avuga ko abarenga miliyoni ebyiri bamaze kuyitabira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-bashishikarijwe-kwitabira-ejo-heza-bahita-bizigamira-miliyoni-24-frw