Ibi byabereye mu Murenge wa Gataraga mu Kagari ka Rubindi, mu masaha y'igitondo cyo kuri uyu wa kabiri, tariki 25 Kanama 2026.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi yahamirije IGIHE aya makuru.
Ati 'Iki kinombe cyacukurwamo itaka babumbamo amatafari ku buryo butemewe, ni cyo cyaje kugwira abagore batandatu, bane barapfa, abandi babiri barakomereka, haketswe ko ari uko nta bumenyi bwo gucukura bari bafite, bagacukura nabi kikabagwira.'
Amakuru akimara kumenyekana inzego zitandukanye zahageze ziratabara, ndetse abakomeretse bajyanwa ku Bitaro bya Ruhengeri kwitabwaho.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko nyir'ikirombe yahise afatwa ndetse kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busogo.
CIP Ngirabakunzi yaboneyeho gusaba abaturage kumenya ko ubucukuzi bugomba gukorwa neza, kuko iyo bukozwe nabi butera impanuka zishobora guhitana ubuzima bwabo, abasaba kwirinda ubucukuzi butemewe.
Yanaboneyeho gusaba ba nyir'ibirombe kurushaho kubahiriza amabwiriza agenga ubucukuzi, bagashaka ubwishingizi.

Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-ikirombe-cyagwiriye-batandatu-bane-barapfa
Leave a Reply