Alaya wiyemeje gukora urugendo rurerure rw'amaguru ku Isi ari mu Rwanda – #rwanda #RwOT

Written by

in

Alaya watangiriye uru rugendo i Cape Agulhas muri Afurika y'Epfo ku wa 1 Mutarama 2026, arateganya kurusoreza i Magadan mu Majyaruguru y'Uburasirazuba bw'u Burusiya. Biteganyijwe ko ruzamara hafi imyaka ibiri, anyuze mu bihugu 18.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko ku munsi wa 276 w'urugendo rwe yari amaze kugenda kilometero 5.150, anyuze muri Afurika y'Epfo, Botswana, Zimbabwe, Zambia, Tanzania n'u Burundi, mbere yo kugera mu Rwanda.

Yagize ati 'Nishimiye cyane kugera i Kigali. Kuza mu Rwanda ni inzozi nari maranye igihe. Twese twumva inkuru y'iterambere mwagezeho, kandi buri wese aba yifuza kurigiramo uruhare. Nishimiye kuba ndi hano.'

Uyu mugabo wavukiye i Petra muri Jordanie ni we watangije 'Hike With Me', igikorwa yifashisha mu guhuza ingendo ndende z'amaguru no gukangurira abantu kugira uruhare mu bikorwa bifitiye abandi akamaro.

Nubwo afite intego yo gukora urugendo rurerure no guhatanira kwandika amateka, avuga ko ashaka gukoresha abantu bamukurikira n'itangazamakuru rimwitaho mu kumenyekanisha akamaro k'uburezi bw'abana.

Ati 'Nifuzaga kuba umuntu wa mbere mu mateka ukoze n'amaguru urugendo rurerure rushoboka ku Isi, nkabikoresha mu gukangurira abantu kurushaho kwita ku burezi, by'umwihariko ubw'abana.'

Alaya asanga abana ari bo shingiro ry'ejo hazaza h'ibihugu, bityo kubigisha no kubatera imbaraga bakiri bato bikaba bishobora kugira uruhare rukomeye mu mpinduka z'imibereho y'abaturage.

Mu rugendo rwe, avuga ko amaze kuganira n'abanyeshuri basaga ibihumbi 13, mu mashuri arenga 46. Asobanura ko arenga kimwe cya kabiri cy'ayo mashuri yabonye ubufasha buturutse ku bantu bakurikirana ibikorwa bye.

Icyamushimishije kurushaho ariko, ni uko hari abanyeshuri bahereye ku biganiro bagiranye na we bagatangiza imishinga mito isaga 10.

Ati 'Nishimira ko abantu batanze ubufasha ku mashuri, ariko icyo nkunda kurushaho ni uko igitekerezo cyaturutse mu banyeshuri ubwabo. Bashishikajwe n'ibiganiro twagiranye, batangira imishinga yabo mito. Icyo ni cyo cyankoze ku mutima kurusha ibindi.'

Mu Rwanda na ho, Alaya yifuza gusura amashuri menshi, akaganira n'abanyeshuri n'abarimu ku kamaro k'uburezi n'uruhare buri wese ashobora kugira mu kubuteza imbere.

Ati 'Nakwishimira gutumirwa mu mashuri menshi. Ndifuza kugera kuri buri mwana na buri mwarimu, nkabaganiriza ku kamaro kabyo. Iyo uteye umwana umwe imbaraga, ashobora kuzahindura Isi.'

U Rwanda ni igihugu cya 62 Alaya avuga ko asuye mu buzima bwe, nubwo atari byose yagezemo muri uru rugendo rw'amaguru.

Yagaragaje ko mu byo akunda kwitaho iyo asuye igihugu harimo abaturage bacyo, ibyiza nyaburanga n'amafunguro, avuga ko mu Rwanda yahasanze ibyo byose.

Ati 'Abantu baramwenyura aho unyuze hose. Iyo bakurebye, ntibagarukira gusa ku kukwitegereza bibaza uwo uri we; barakumwenyurira. Ibyo bituma wumva wisanga.'

Yavuze ko mbere yo kuza mu Rwanda yari yarasomye byinshi ku mateka yarwo n'impinduka rwanyuzemo, ariko ko kubyibonera byamushimishije kurushaho.

Ati 'Nari ndwitezeho byinshi, kandi kugeza ubu ibyo mbona birahura, ndetse bikabirenga. Mufite igihugu gisukuye cyane, gifite gahunda, n'abantu bakira neza abashyitsi.'

Alaya avuga ko kwakirwa neza bimufasha gukomeza urugendo, cyane cyane nyuma y'iminsi myinshi agenda wenyine.

Ati 'Iyo umaze iminsi ugenda wenyine, hanyuma ukagera ahantu ukumva uri mu rugo, uri kumwe n'umuryango wawe, biguha imbaraga nyinshi.'

Mu byo avuga ko yigiye ku Rwanda harimo ubushobozi bwo kongera kwiyubaka nyuma y'amateka akomeye rwanyuzemo, no guharanira ko abaturage babana mu mahoro.

Yagaragaje ko kubana neza kw'abantu bafite imyemerere n'inkomoko bitandukanye ari isomo rikomeye ajyanye na we.

Ati 'Icyo nize ni uko nta kidashoboka. Ibyabaye mu mateka, nubwo byaba byari bikomeye bite, ntibigomba kuduca intege.'

Nubwo urugendo rwe rusaba imbaraga nyinshi z'umubiri, Alaya avuga ko imbogamizi ikomeye kurushaho ari ugukomeza kwihangana no kugira ubushake bwo gutera indi ntambwe buri munsi.

Hari igihe akumbura umuryango n'inshuti, akumva ari wenyine cyangwa akarambirwa kugenda iminsi myinshi abona ahantu hasa.

Ati 'Hari igihe mara icyumweru ngenda ahantu hasa. Birakurambira, kandi gukomeza kwitera imbaraga ni imwe mu mbogamizi zikomeye.'

Icyakora, avuga ko ubufasha ahabwa n'abo ahura na bo bumworohereza urugendo.

Ati 'Kuva ku munsi wa mbere kugeza uyu munsi, abantu bagiye bantumira ngo ndare iwabo, ijoro rimwe cyangwa abiri. Abenshi mu banyakira banampa ibyo kurya.'

Yaraye mu ngo z'abantu, mu mahoteli no mu macumbi atandukanye, avuga ko abamwakira bamufasha no kumenya imibereho y'abaturage bo mu bice anyuramo.

Alaya yabwiye IGIHE ko afite intego yo guhatanira uduhigo umunani twa Guinness World Records. Muri two, asobanura ko harimo no kurangiza urugendo ashyigikiwe n'abamucumbikira, atarinze gukoresha ihema rye cyangwa kwishyura aho arara.

Uru rugendo arukora yitwaje ibendera ryera nk'ikimenyetso cy'amahoro. Abinyujije muri 'Hike With Me', akangurira abo ahura na bo kumuherekeza mu bice bimwe by'urugendo no gushyigikira ibikorwa biteza imbere uburezi bw'abana.

Saddam S. Alaya wiyemeje gukora urugendo rurerure rw'amaguru ku Isi ari mu Rwanda

Alaya watangiriye uru rugendo i Cape Agulhas muri Afurika y'Epfo ku wa 1 Mutarama 2026, arateganya kurusoreza i Magadan mu Majyaruguru y'Uburasirazuba bw'u Burusiya

Alaya yakiriwe na Bazongere Rosine bahuje urukundo rwo gukora ingendo ndende n’amaguru

Alaya hamwe na Bazongere Rosine uri mu Banyarwanda bakunze gukora siporo yo kugenda n’amaguru


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/alaya-wiyemeje-gukora-urugendo-rurerure-rw-amaguru-ku-isi-ari-mu-rwanda

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *