Abarobyi bavuga ko nk'uko mu muhanda imodoka ishobora gukora impanuka ikagonga umuntu cyangwa ikagwa, no mu mazi ubwato bushobora kugongana, kurohama cyangwa kwangirika, bikagira ingaruka ku barobyi.
Umwe mu barobyi yagize ati 'Tuvuge urugero mfashe ubwato, mfashe undi tugiye kuroba, twagera mu Kivu tukagira ibyago hakaba impanuka, tugapfa cyangwa umwe muri twe agapfa azize akazi turimo. Mwe mwagize ibyago murahomba kuko bwa bwishingizi muba mwarafashe ntacyo bubamarira, nta n'impozamarira babaha.'
Undi yavuze ko hari igihe abarobyi bajya mu Kivu nijoro, bakamara amasaha menshi mu mazi, ibintu avuga ko bishobora kongera ibyago by'impanuka, bagasaba ko gahunda y'ubwishingizi yavugururwa uwagize ibyago agatabarwa.
Ati 'Mu mazi haba ingorane nyinshi. Hari ubwo twinjira mu kiyaga Saa Kumi n'Ebyiri, tukaroba, twasoza tukaryama tugasinzira tukiri mu mazi. Hari ubwo ugira ingorane icyombo gitwara imizigo kikakugonga. Rero kubera ko nta bwishingizi, ubwo nkaba ndahombye.'
Abarobyi bavuga ko ikibazo cy'ubwishingizi kibabangamira cyane cyane iyo umwe muri bo ahuye n'impanuka ikomeye cyangwa akabura ubuzima.
Undi yagize ati 'Baraza bakaka ubwishingizi, ariko iyo ikibazo kivutse ntabwo tubona ubufasha. Iyo umurobyi arohamye, Polisi ni yo imushaka, ariko nta mpozamarira baduha. Birangira umuryango w'uwo murobyi ari wo wirwariza.'
Umuyobozi w'Ihuriro ry'Amakoperative y'Abarobyi mu Karere ka Nyamasheke, Mugenzi Gérard, avuga ko hari sosiyete z'ubwishingizi zikorana n'abarobyi, ariko ko hari ibyo zishingira bitandukanye n'abarobyi ubwabo cyangwa ubwato bwabo.
Ati 'Hari nk'umutego witwa Icyerekezo. Hari sosiyete dukorana na yo yemeye kwishingira uwo mutego wonyine, ariko abarobyi bo ntabwo bishingirwa, cyangwa ubwato bwabo.'
Ku ruhande rw'Akarere ka Nyamasheke, Umuyobozi w'Akarere, Mupezi Narcisse, avuga ko abarobyi basabwa kujya mu Kivu bafite ubwishingizi, kugira ngo hirindwe ko impanuka yabageraho badafite ubwirinzi.
Ati 'Abarobyi bagira uburyo bakorana na sosiyete z'ubwishingizi. Kuko bo ntibakora umwuga wo gutwara ibintu n'abantu, na bo tubakangurira gushaka ubwishingizi. Ariko ntitubura bamwe batabufite. Dufata ibyemezo bituma dukumira cyangwa turinda impanuka zishobora guterwa n'umuntu wabona impanuka ije ariko ntabone uko arengerwa.'
Ihuriro ry'Amakoperative y'Abarobyi mu Karere ka Nyamasheke rivuga ko uburobyi bukorerwa mu Kiyaga cya Kivu bukorwa mu makoperative, aho abarobyi bahurira mu rwego rwo guteza imbere uyu mwuga no kuwukorera mu buryo bwubahiriza amategeko. Iri huriro rigizwe n'amakoperative arindwi, afite abanyamuryango bagera kuri 400.
Nubwo ubuyobozi buvuga ko abarobyi bakangurirwa kugira ubwishingizi mbere yo kujya mu Kivu, abarobyi bo baracyasaba ko haboneka uburyo bw'ubwishingizi bubafasha bo ubwabo n'ubwato.
Amakuru IGIHE yamenye ni ko amasosiyete y'ubwishingizi atishingira ubwato bw'abarobyi kubera ko buba bukoze mu biti kuko ubunini butwara imizigo bwo buba bufite ubwishingizi.

Leave a Reply