Aya masezerano ateganya ko RentCO Africa Limited izajya ikodesha imodoka za KABISA, na yo ikazikodesha abantu cyangwa ibigo bizikeneye mu gihe runaka.
Umunya-Kenya Robert Nyasimi washinze RentCO Africa Limited, ikora ubucuruzi bwo gukodesha imitungo irimo n'imodoka, yavuze ko gukoresha umutungo no kuwubyaza inyungu bidasaba buri gihe kubanza kuwugura.
Yasobanuye ko uburyo bwo gukodesha imitungo buzwi nka 'asset leasing' bumaze igihe bukoreshwa mu bihugu byateye imbere. Bworohereza abantu kubona ibyo bakeneye gukoresha, batabanje gutanga amafaranga yo kubigura.
Nyasimi yagaragaje ko agaciro k'umutungo gakwiye no gushingira ku kamaro ugirira uwukoresha, aho kwibanda gusa ku kuba awufiteho uburenganzira bwa burundu.
Ati 'Ubundi umutungo ntubarwa mu kuba ukwanditseho, tubara umutungo mu gihe uri kuwukoresha igihe uwukeneye'.
Yavuze ko imyumvire y'uko umuntu agomba kubanza kugura ikintu kugira ngo abashe kugikoresha ikwiye guhinduka.
Yatanze urugero rwa hoteli, ati 'Ushobora kuyikenera ukaba wayikondesha igihe runaka, uyibamo, uyikoreramo ibikorwa bitandukanye bikubyarira inyungu ariko utarayiguze'.
Umuyobozi Mukuru wa KABISA, Pophia Muhoza, yavuze ko ubucuruzi bwo gukodesha imitungo mu Rwanda, cyane cyane imodoka, bufite amahirwe yo gutera imbere, bukabyara inyungu kandi bukagira uruhare mu iterambere ry'ubukungu.
Yasobanuye ko KABISA yibanda ku gukodesha imodoka z'amashanyarazi, igamije guteza imbere ubwikorezi butangiza ibidukikije no korohereza abantu kubona imodoka igihe bazikeneye.
Ati 'Muri ino minsi ibigo byinshi n'abantu ku giti cyabo bakunda gukenera imodoka zo gukoresha mu gihe runaka kandi badafite cyangwa amafaranga ahagije ako kanya yo kuzigura cyangwa bakaba batazazikenera igihe cyose. Twe dufite ku bakodesha izo modoka mu gihe runaka tukanabaha n'ibikorwaremezo bikenewe kugira ngo bazikoreshe'.
Muhoza yavuze ko ubufatanye na RentCO Africa Limited buzanabafasha kongera ibikorwaremezo bikenerwa n'abakoresha imodoka z'amashanyarazi, birimo aho kuzongerera umuriro.
Icyakora, yagaragaje ko abantu ku giti cyabo bataritabira cyane ubu buryo, kuko abenshi mu bakiliya ba KABISA ari ibigo bikenera imodoka zo gukoresha mu gihe runaka.
KABISA iteganya gukomeza kwagura ubu bufatanye kugira ngo irusheho korohereza abantu n'ibigo kubona imodoka z'amashanyarazi, binyuze mu buryo bwo kuzikodesha.







Leave a Reply