Blog

  • Amafaranga MTN Rwanda yinjiza yiyongereyeho 21,9%, inyungu igera kuri miliyari 17,2 Frw – #rwanda #RwOT

    Iyi sosiyete y'itumanaho yatangaje ko iri zamuka ryatewe ahanini no kwiyongera kw'abakoresha serivisi zayo zirimo guhamagara, internet na Mobile Money.

    Abafatabuguzi ba MTN Rwanda biyongereyeho 11,4% bagera kuri miliyoni 8,7, mu gihe abakoresha internet bayo buri gihe biyongereyeho 14,5% bagera kuri miliyoni 2,7. Abakoresha Mobile Money na bo biyongereyeho 14,9% bagera kuri miliyoni 6,4.

    Amafaranga MTN Rwanda yinjije muri serivisi za internet yazamutseho 14,3% agera kuri miliyari 26,7 Frw. Imikoreshereze ya internet yayo na yo yazamutseho 63,6%, bitewe n'uko abakiliya benshi bayobotse gukoresha telefone zigezweho ndetse na poromosiyo z'amapaki ya internet ahendutse.

    Amafaranga avuye muri serivisi zo guhamagara yiyongereyeho 7,1%, ahanini bitewe n'izamuka ry'abafatabuguzi ndetse n'isubiraho ry'ibiciro byo guhuza imiyoboro y'itumanaho byatangiye gukurikizwa muri Kanama 2025.

    Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Monzer Ali, yavuze ko nubwo bishimiye umusaruro bagezeho, icy'ingenzi ari uruhare izi serivisi zigira mu mibereho y'Abanyarwanda.

    Yagize ati 'Buri telefone igezweho ihuzwa n'umuyoboro, buri rwiyemezamirimo uhembwa binyuze muri Mobile Money na buri muryango ugerwaho n'umuyoboro wacu, ni indi ntambwe igana ku Rwanda ruhujwe kurushaho, rudaheza kandi rwifashisha ikoranabuhanga.'

    Ikigo cya Mobile Money Rwanda Ltd gishamikiye kuri MTN Rwanda, na cyo cyakomeje kugira uruhare rukomeye mu musaruro w'iyi sosiyete. Amafaranga yinjije yiyongereyeho 31,3% agera kuri miliyari 90,1 Frw, bingana na 53,8% by'amafaranga yose MTN Rwanda yinjije muri serivisi zayo, avuye kuri 49,9% mu mezi atandatu ya mbere ya 2025.

    Abacuruzi bakoresha MoMo biyongereyeho 19,2% bagera ku bihumbi 682, mu gihe serivisi zirimo kohereza amafaranga no gutanga inguzanyo zazamutseho 28,1%, zigera kuri 28,4% by'amafaranga yose yinjijwe na MoMo.

    Mu rwego rwo kuzamura imibereho y'Abanyarwanda, MTN Rwanda yakomeje ibikorwa byayo bya '21 Days of Y'ello Care', aho muri Kamena 2026 yibanze ku kwagura serivisi z'ubuzima zigera kuri bose.

    Muri iyi gahunda, abakozi ba MTN Rwanda n'abafatanyabikorwa bayo bagize uruhare mu kuvugurura inyubako itangirwamo serivisi zo kwita ku babyeyi no kwagura laboratwari y'Ikigo Nderabuzima cya Kigese giherereye mu Murenge wa Rugarika, mu Karere ka Kamonyi. Iki kigo gitanga serivisi ku baturage bagera ku bihumbi 61, kikakira kandi ababyeyi bari hagati ya 50 na 60 babyara buri kwezi.

    MTN Rwanda yatangaje ko mu gice cya kabiri cya 2026 izakomeza gushora imari mu kwagura no kunoza umuyoboro wayo, guteza imbere serivisi za MoMo no gushyigikira gahunda y'u Rwanda yo kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

    Mu rwego rwo kuzamura imibereho y'Abanyarwanda, MTN Rwanda yakomeje ibikorwa byayo bya '21 Days of Y'ello Care'

    Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Monzer Ali, yavuze ko nubwo bishimiye umusaruro bagezeho, icy'ingenzi ari uruhare izi serivisi zigira mu mibereho y'Abanyarwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amafaranga-mtn-rwanda-yinjiza-yiyongereyeho-21-9-inyungu-igera-kuri-miliyari-17

  • Ntabwo twabyirengagije- Umujyi wa Kigali ku bakoraga mu nganda zenga 'ibyuma' batakaje akazi – #rwanda #RwOT

    Mu byumweru bibiri bishize, mu Mujyi wa Kigali hafunzwe inganda 30 zakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge, bituma abakozi 1.229 bazikoreragamo batakaza akazi. Hanafunzwe utubari 840 n'amaduka 10 acuruza inzoga (liquor store) atujuje ibisabwa.

    Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yagaragaje ko nubwo ibyo bikorwa byafunzwe kubera kutubahiriza ibisabwa, uzirikana ko inyuma y'iyo mibare hari abantu bari batunzwe n'ako kazi ndetse n'imiryango yabo.

    Ati 'Inyuma y'iyi mibare hari abantu. Hari ababuze umushahara. Hari abarimo kwibaza uko bazishyura ubukode bw'inzu. Hari ufite abana agomba gutunga byanze bikunze.'

    Emma Claudine yakomeje avuga ko n'abandi bakora ubucuruzi bashobora kugirwaho ingaruka n'ifungwa ry'ibi bikorwa, kuko bamwe mu bafungiwe bari abakiliya babo.

    Ati 'Rwose, iyo turimo guca akajagari, gufungira abatubahiriza ibisabwa, ntabwo twibagirwa gutekereza kuri abo bantu imibereho yabo ishobora kugirwaho ingaruka.'

    Gusa yashimangiye ko kuba igikorwa runaka gitanga akazi bidakwiye gutuma gikomeza gukora mu gihe gishobora kugira ingaruka ku buzima n'umutekano by'abaturage cyangwa kinyuranyije n'amategeko.

    Ati 'Ese uruganda rukora ibicuruzwa bishobora gushyira ubuzima bw'abantu mu kaga, ntirukwiye gufungwa kubera ko gusa rukoresha abantu 100? Ese akabari katujuje ibisabwa gakwiye gukomeza gukora kubera ko gusa hari abantu bagakoramo?'

    Umujyi uvuga ko kwemera ibyo byaba ari ugushyiraho ihame ry'uko igikorwa cyose cyangiza ubuzima cyangwa kinyuranyije n'amategeko cyakwitwaza ko gitanga akazi kugira ngo gikomeze gukora.

    Mu gusobanura uburyo Umujyi wa Kigali ugira uruhare mu guhanga imirimo, wagaragaje ko akenshi bitavuze ko ari wo uha abaturage akazi mu nzego zawo, ahubwo ko ushyiraho ibikorwaremezo n'uburyo butuma abikorera bashora imari, bakagura ibikorwa ndetse bagatanga akazi.

    Hatanzwe urugero rwa GAMICO, ifite ibikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro biha akazi abantu barenga 1.500, ndetse na RAMBA Hills irimo kubakwa, aho abantu babarirwa mu magana bahabonye akazi.

    Hari kandi imirimo yo gutunganya ibishanga bitanu byo muri Kigali, imaze guha amahirwe y'akazi abantu 12.124, barimo abagore 5.213 n'abagabo 6.911. Aba barimo abakora imirimo y'amaboko, abatekinisiye, abubatsi, abahanga mu nzego zitandukanye n'abatunganya ubusitani.

    Umujyi wa Kigali uvuga ko ishoramari rimwe rishobora kubyara urundi ruhererekane rw'imirimo, kuko uwahawe akazi na we agura ibicuruzwa cyangwa serivisi ku bandi, amafaranga agakomeza kuzenguruka mu bukungu.

    Wagaragaje ko guhanga imirimo bikorwa binyuze mu korohereza inganda, amahoteli, restaurant n'ibindi bikorwa by'ubucuruzi; kubaka imihanda n'amasoko; gushyigikira ba rwiyemezamirimo; guteza imbere ubukerarugendo no korohereza ubucuruzi bwemewe gukora no gutera imbere.

    Ku rundi ruhande, Umujyi ushimangira ko guhanga imirimo bigomba kujyana no kugenzura ko ibikorwa biyihanga byubahiriza amategeko.

    Uvuga ko Leta n'inzego z'ibanze zifite inshingano yo gushyiraho ibikenewe ngo ubucuruzi butere imbere, ariko zikagira n'iyo kurinda abaturage igihe ibikorwa by'ubukungu binyuranyije n'amategeko cyangwa bishobora kubangamira ubuzima bwabo.

    Wavuze ko intego ari ukubaka ubukungu buhanga imirimo myinshi yemewe, irambye kandi iha abantu agaciro, ku buryo imirimo mishya ihangwa iba myinshi kurusha ishobora gutakara bitewe n'iyubahirizwa ry'amategeko cyangwa impinduka mu bukungu.

    Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yagaragaje ko inganda zikora ibyangiza abaturage zidakwiye kureberwa ngo kuko zitanga akazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-witeguye-ute-guhangana-n-ikibazo-cyatejwe-n-ifungwa-ry-ibyuma

  • Gakenke: Umugore yasanzwe yapfuye, umugabo we yakomeretse mu ijosi – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Ruli. Abaturanyi b'aba bombi bavuga ko babanje kurwana nubwo batazi icyateye uku gushyamirana, dore ko wari umuryango utari usanzwemo amakimbirane.

    IGIHE yamenye amakuru ko mu minsi mike ishize nyakwigendera yari aherutse iwabo agiye kureba imitungo ababyeyi bazamuha, n'ubwo ntawigeze ahamya ko uku gushyamirana kwaba kwakomotse ku mitungo.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko iperereza ryatangiye.

    Ati 'Umugore yasanzwe yapfuye, umugabo agihumeka ariko nawe yakomeretse ku ijosi yihutanwa kwa muganga, kubera urwo rujijo inzego zibifitiye ububasfa ubu zahise zitangira iperereza kugira ngo hamenyekanye icyaba cyateye uru rupfu.'

    CIP Ngirabakunzi yaboneyeho kwibutsa abaturage kwirinda amakimbirane yose ashobora kubyara urugomo rushobora gutera urupfu, abasaba kujya begera ubuyobozi bukabafasha kuyakemura.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro bya Ruli gukorerwa isuzumwa mbere y'uko ushyingurwa, mu gihe n'umugabo we ariho arembeye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gakenke-umugore-yasanzwe-yapfuye-umugabo-we-yakomeretse-mu-ijosi

  • U Rwanda rushaka imashini zizifashishwa mu buhinzi bubungabunga ubutaka – #rwanda #RwOT

    Muri iki gihembwe cy'ihinga cya 2027 A mu Rwanda hose hateganyijwe guhinga ubuso bungana na hegitari ibihumbi 765.

    Hegitari ibihumbi 100 zizahingwa mu buryo bubungabunga ubutaka nka bumwe mu buryo Leta yabonye bwafasha abahinzi benshi kongera umusaruro.

    Ubu buhinzi uburyo bukorwamo, umuhinzi acukura umwobo agashyiramo ifumbire ubundi agateramo ibigori cyangwa ibishyimbo, agasasira umurima we adakoresheje isuka ngo arime nk'uko byari bisanzwe. Ibi bituma iyo haguye imvura ibasha kuguma mu butaka bigafasha cya gihingwa kwera neza kandi kigifite amazi.

    Nubwo ubu buryo ari bwiza byagaragaye ko nta mashini zihari zo kwifashisha ku bantu basanzwe bahinga ku buso bugari ku buryo bazifashisha batera imyaka.

    Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo wa RAB, Dr. Florence Uwamahoro, kuri uyu wa Kabiri ubwo yitabiraga inama yaguye igamije kurebera hamwe imyiteguro y'igihembwe cy'ihinga cya 2027 A no gufata ingamba zafasha abaturage kwihaza mu biribwa mu Ntara y'Iburasirazuba, yatangaje ko bari gushakisha imashini zakwifashishwa muri ubu buhinzi bushya.

    Ati 'Turi gukorana n'abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo tubone imashini zikoreshwa mu buhinzi bubungabunga ubutaka hari nk'ahantu bagiye bazifite nka RICA n'ahandi ariko turashaka ko abantu bose batanga serivisi zo guhinga bakoresheje imashini baba bazifite zishobora kwifashishwa ku buso bunini.''

    Muri iki gihembwe cy'ihinga cya 2027 A, u Rwanda ruzashyira imbaraga mu buhinzi bubungabunga ubutaka ndetse n'ubuhinzi bukorerwa mu byanya byatoranyijwe bya FOBASI aho byitezwe ko umusaruro uzahava uzikuba kabiri ku musaruro wari usanzwe uhaboneka.

    Biteganyijwe ko nka FOBASI ubuso bungana na hegitari ibihumbi 246 aribwo buzahingwaho, ubugera kuri hegitari ibihumbi 100 bwitabweho by'umwihariko. Ni mu gihe ubuso bubungabunga ubutaka bwo buzakorerwa kuri hegitari ibihumbi 100.

    FOBASI ni gahunda ya Leta y'u Rwanda igamije guteza imbere ahantu hava umusaruro mwinshi, abahakorera ubuhinzi bakubakirwa ubushobozi mu buryo bw'ubumenyi n'amafaranga, bagahabwa inyongeramusaruro hakiri kare n'ibindi bifasha guteza imbere ubuhinzi.

    Iyi gahunda ikorerwa ku buso buto bwa hegitari eshanu bugenzurwa n'amatsinda mato y'abaturage.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rushaka-imashini-zizifashishwa-mu-buhinzi-bubungabunga-ubutaka

  • Ibyo turwanya ni ibyo abantu bakoreramo iyo bamaze gushira akanyota- ACP Rutikanga ku tubyiniro – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y'Igihugu cyagarukaga ku biri gukorwa mu kurwanya ibyangiza Abanyarwanda, by'umwihariko inzoga zitjuje ubuziranenge.

    Ni nyuma y'uko Polisi y'u Rwanda yari iherutse kugaragaza ko kurwanya inzoga zitemewe bizanajyana no kurwanya ubundi burara n'ubuzererezi bijyana no kuzinywa, kugira ngo hubakwe umuryango utekanye.

    Polisi iherutse kugaragaza ko kuva hatangira gushyirwa ingufu nyinshi mu kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge no kubikura mu baturage, mu byumweru bibiri gusa ibyaha byo gukubita no gukomeretsa mu baturage byagabanyutseho 50%.

    ACP Rutikanga yagaragaje ko uko kugabanyuka kw'ibyaha kuri kongera ituze mu baturage muri rusange, ndetse agaragaza ko ubundi ibinyobwa bitujuje ubuziranenge n'ibiyobyabwenge ari yo ntandaro nini y'uburara n'urugomo.

    Ati 'Byose ubundi byaje mu mujyo wo kurwanya ubuzererezi n'ubusinzi. Aho tubibona mu kazi kacu ka buri munsi rwose ntabwo biba umuntu ataranywa. Nubwo urubyiruko ari rwo
    rubivugwamo cyane, ariko hari n'ibyo n'abandi bantu bakuru iyo bamaze kunywa bakora ariko batakora batanyoye.'

    Yasobanuye ko aho ikibazo gishingiye ari ku businzi, ndetse agaragaza ko imyidagaduro no kwishimisha bihuza abantu bitahagaritswe, ahubwo icyitabwaho ari ibikorwa bishamikiye ku businzi bibera aho hantu.

    Nko kuri 'house parties', by'umwihariko, yagaragaje ko igihe umuntu yumva ashaka gutumira abantu bari buhurire mu birori iwe cyangwa ahandi hakodeshejwe nta cyo bitwaye, ariko akwiye kumenyesha ubuyobozi bumwegereye n'abaturanyi, ndetse akirinda kurenza amasaha yagenewe.

    Ikindi abantu bari muri ibyo birori bagomba kwitondera ni ibinyobwa bitemewe no kudasinda kuko bishobora guteza umutekano muke nijoro kandi iyo bigeze aho ni bwo inzego zibizamo kandi baba bagomba kubihanirwa.

    Agaruka ku nzu z'utubyiniro n'ibindi bijyanye n'imyidagaduro, yavuze ko bitabujijwe, ariko ko ibisabwa n'ubundi hose bijya gusa.

    Ati 'Kujya kubyina rwose biremewe. Ibya 'night clubs', guterana, ibitaramo n'ibindi ntabwo bibujiwe. Ibyo turwanya ni ibyo abantu bakoreramo iyo bamaze gushira akanyota, ni cyo kibazo dufite. Ibyo bakoreramo ni bya bindi bakora bamaze kunywa ibyo biyobyabwenge, na nyuma yo kunywa ibyo biyoga.'

    ACP Rutikanga yasabye urubyiruko ko mu gihe rwubahirije aya mabwiriza, kwishimisha mu myidagaduro rushobora kubiikora kandi bikaba yemewe kuko nta kibazo kiindi biba iri buteze.

    Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, ACP Rutikanga Boniface yasobanuye uko imyidagaduro inyuranye nka 'night clubs' itabujijwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-turwanya-ni-ibyo-abantu-bakoreramo-iyo-bamaze-gushira-akanyota-acp

  • Karongi: Umwana w'imyaka itandatu yarohamye mu mugezi agiye kuvoma arapfa – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Rwungo, Akagari ka Rwungo Umurenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi ku wa 18 Kanama 2026.

    Saa saba z'amanywa ni bwo uyu mwana yafashe ikivomesho akurikira abari bagiye kuvoma amazi yo kubakisha inzu ababyeyi be bubakaga agezeyo agwamo ahita apfa.

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugabano, Kuzabaganwa Vedaste yabwiye IGIHE ko amakuru y'uko byagenze yatangajwe n'umwana w'imyaka itanu bari bajyanye kuvoma wasubiye mu rugo atabaza, abaturage bagera kuri uyu mugezi bagasanga uwarohamye yamaze gushiramo umwuka.

    Ati 'Umwana yahise akurwa aho yarohamye ubu ari mu rugo. Ubutumwa dutanga ni uguhoza ijisho kubana babo babarinda abana ikintu cyose cyateza impanuka'.

    Gitifu Kuzabaganwa avuga ko agace iyi mpanuka yabereyemo nta kibazo cy'amazi meza gihari kuko hari amavomo rusange ahubwo impamvu aba baturage bavomaga umugezi wa Rwamakoma ari uko bashakaga ayo kubakisha.

    Mu karere ka Karongi umwana w’imyaka 6 yarohamye mu mugezi agiye kuvoma


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-umwana-w-imyaka-itandatu-yarohamye-mu-mugezi-agiye-kuvoma-arapfa

  • Niyomugabo Claude na Ruboneka Bosco ntiwabifuriza gukina mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Kigali FC yahoze ari AS Kigali, Bisengimana Justin yavuze ko Ruboneka Bosco na Niyomugabo Claude bamaze iminsi bakorera imyitozo muri iyi kipe atari abakinnyi wakwifuriza gukina mu Rwanda.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Bisengimana Justin yavuze ko aba bakinnyi baje mu ikipe ye basaba gukora imyitozo gusa nta kindi kibyihishe inyuma.

    Ati “Ruboneka ni umukinnyi w’Umunyarwanda, ni umukinnyi ukinira ikipe y’igihugu, ni umukinnyi utarabona ikipe, yasabye ko yaza akaba akora imyitozo, twamuhaye ayo mahirwe kubera ko ni umukinnyi w’umunyarwanda, agomba kuba ameze neza igihe cyose yabonera ikipe, yahita agenda nta kibazo.”

    Kuba amutekereza kuba yamukinisha, yagize ati “Biramutse bikunze byaba ari amahirwe kuko nubwo bunararibonye turabukeneye kugira ngo barumuna be bagire icyo bamwigiraho ariko intego yo kuza hano ntabwo ari ukuguma muri AS Kigali ni ukugira ngo tumufashe agume meze neza.”

    Ibi ni nabyo yavuze kuri Niyomugabo Claude, aho yavuze ko na we ari umukinnyi urimo gukoreramo imyitozo gusa.

    Ati “Na we ni uko, bose nta n’umwe twahamagaye ngo aze gukora imyitozo, basabye ko twabafasha kandi ntekereza ko ari byiza kugira ngo nibaramuka babonye ikipe yaba hanze y’igihugu cyangwa mu gihugu bazagende bameze kugira ngo bizabafashe gutanga umusaruro mu kazi gashya bazaba babonye.”

    Ku kuba hari ibiganiro hagati yabo n’iyi kipe yagize ati “Oya nta biganiro bihari.”

    Umutoza Bisengimana Justin ariko na none yavuze ko ababonye atabanga ariko na none atabona ari abakinnyi bakiri ku rwego rwo gukina mu Rwanda.

    Ati “Ntabwo nakwanga umukinnyi mwiza, mubonye nabyishimira ariko ibyifuzo byanjye mu by’ukuri ni abakinnyi bamaze kugera ku rwego utakwifuriza ko bakina mu Rwanda, baramutse babonye ikipe nziza bagasohoka bakajya gushakira hanze, byaba ari byiza ariko umupira ni ugukina, ayo mahirwe batayabonye icyiza si uko bakicara mu rugo.”

    Nibwo Kigali FC yagerageje kubasinyisha, ntabwo byakunze kuko bayiciye amafaranga menshi ikindi ISIMBI yamenye ni uko barimo kugerageza amakipe yo hanze y’u Rwanda aho nka Niyomugabo Claude ashobora kwerekeza muri Al Merrikh SC gusa bidakunze bahaye isezerano iyi kipe ko bazayikinira.

    Niyomugabo Claude arakorera imyitozo muri AS Kigali ariko ari mu biganiro na Al Merrik SC

    Ruboneka Bosco ni umukinnyi wifuzwa na AS Kigali ariko aracyategereje ibyo kwerekeza hanze

    Source : http://isimbi.rw/niyomugabo-claude-na-ruboneka-bosco-ntiwabifuriza-gukina-mu-rwanda.html

  • APR FC iremera guterwa mpaga muri Champions League ko CAF yateye utwatsi ubusabe bwayo? #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahamye y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yanze ubusabe bwa APR FC yari yasabye ko umukino wayo ubanza na Aigles du Congo utazabera muri DR Congo ukaba wabera mu kindi gihugu bitewe n’icyocorezo cya Ebola kiri muri iki gihugu n’umutekano muke.

    Mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, APR FC yatomboye kuzahura na Aigles du Congo aho umukino ubanza ugomba kuzabera muri DR Congo tariki ya 5 Nzeri 2026.

    APR FC binyuze muri FERWAFA ikaba yari yandikiye CAF isaba ko umukino ubanza wazabera ahandi hatari muri DR Congo byanaba ngombwa n’uwo kwishyura ntuzabere mu Rwanda.

    Impamvu APR FC yashingiye ku kuba muri iki gihugu harimo icyorezo cya Ebola ndetse hakaba hari n’umutekano muke kubera intambara iri muri iki gihugu n’umubano w’ibihugu byombi ukaba utameze neza.

    Ubwo yari amaze gukina na Etincelles FC, umutoza wa APR FC, Talib yavuze ko batiteguye kujya gukina muri Congo kuko batashyira abakinnyi babo mu kaga.

    Ati “Nk’uko mubizi muri Congo hari Ebola. Ejo nabonye kuri tekeviziyo ko mu mujyi umwe hari abarwayi ibihumbi 4000. Twebwe rero ntabwo twashyira abakinnyi bacu mu kaga. Ntidushobora kujya mu gihugu kirimo indwara ishobora kuduteza ibibazo by’ubuzima.”

    “Ikindi kandi hari intambara. Turimo kurebera hamwe na CAF ko twakinira ku kibuga kitabogamye ariko tuzageragereza amahirwe. Dufite ubushake kandi turiteguye.”

    Kuri ubu APR FC, ISIMBI yamenye amakuru ko yamaze gusubizwa na CAF ko bitakunda igomba kujya gukina muri Congo.

    Haribazwa niba izajyayo cyangwa izakomeza icyemezo cyayo igaterwa mpaga maze ikazakira umukino wo kwishyura i Kigali.

    CAF yanze ubusabe bwa APR FC

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-iremera-guterwa-mpaga-muri-champions-league-ko-caf-yateye-utwatsi.html

  • Ubukwe bw’abantu bane nk’ubwa Cristiano bwo nzabukora – Rocky Kimomo #rwanda #RwOT

    Rocky Kimomo, wamamaye cyane mu gusobanura filime, yatangaje ko nubwo kugeza ubu agikomeye ku mwanzuro wo kutazashaka umugore, ubwukwe bw’abantu bacye cyane nk’ubwakozwe na Cristiano Ronaldo bushobora gutuma yemera bukaba guhindura icyemezo cye cya 'Nta gikwe’.

    Rocky yavuze ko ubukwe bw’abantu bake cyane, nk’ubwo Cristiano Ronaldo n’umukunzi we Georgina Rodríguez bahisemo, ari bwo bwamushimisha kurusha ibirori binini bitwara amafaranga menshi.

    Mu gihe benshi bari bategereje ko Cristiano Ronaldo na Georgina Rodríguez bazakora ubukwe buhambaye bwitabirwa n’ibyamamare byo ku Isi, aba bombi bahisemo gukora ibitandukanye n’ibyari byitezwe.

    Basezeranye ku wa 11 Kanama 2026 mu rugo rwabo ruherereye i Cascais muri Portugal, mu muhango muto wabereye mu cyumba cy’uruganiriro rw’umuryango wabo, aho bari kumwe n’abana babo gusa.

    Ibi ni byo Rocky Kimomo avuga ko na we ashyigikira, kuko adashimishwa n’ubukwe butwara amafaranga menshi. Yasobanuye ko bidakwiye ko umuntu amara imyaka myinshi akorera amafaranga, hanyuma akayakoresha hafi yose mu ijoro rimwe ry’ubukwe.

    'Ni gute amafaranga ukoreye cyangwa utanakoreye mu myaka itanu uyarya mu ijoro rimwe? Nanjye ni byo mbona nk’aho ari ukwangiza amafaranga rwose. Ku buryo njyewe ndamutse mbukoze, nabikora nk’ubwa Cristiano watumiye abantu bane na mama we atarimo.' Ubwo yaganiraga na Igihe .

    Rocky yanongeyeho ko yakwemera ubukwe buto, aho abageni n’abavandimwe ba hafi ari bo bonyine baba bahari, kurusha ibirori binini bishobora gutwara umutungo munini.
    Ati “Nta gikwe rero cyo ku giti cyanjye ndacyayitsimbarayeho kuko ari amahitamo y’umuntu, ariko mba numva rimwe na rimwe hari igihe ntabushyigikira. Gusa ariko wanareba na ba Jay-Z na Beyoncé, Mr Beast, ukumva bakoze ubukwe bw’abantu batatu bane, cyakora nk’ubwo bukwe bwo nabwemera nkabukora.'

    Kugeza ubu, Rocky Kimomo avuga ko agikomeye ku cyemezo cyo kutazashaka umugore, gusa ntahakana ko ubukwe bw’abantu bake kandi budasanzwe nk’ubwa Cristiano Ronaldo bushobora gutuma yisubiraho.

    Rocky yavuze ko akoze ubukwe yakora nk’ubwa Cristiano Ronaldo bw’abantu mbarwa

    Source : http://isimbi.rw/ubukwe-bw-abantu-bane-nk-ubwa-cristiano-bwo-nzabukora-rocky-kimomo-13727.html

  • Perezida wa FERWAFA dosiye ye yagejejwe mu Bushinjacyaja #rwanda #RwOT

    Dosiye ya perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice uregwa gutanga Sheki itazigamiye, yagejejwe mu Bushinjacyaha.

    Ni amakuru yemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho dosiye ye yagejejwe mu Bushinjacyaha ejo hashize tariki ya 18 Kanama 2026.

    Iperereza rikaba rigikomeje ku cyaha akurikiranyweho n’ibifitanye isano nabyo.

    Shema Fabrice akaba yaratawe muri yombi Ku wa 11 Kanama 2026 aho afungiwe kuri Sitasiyo ya Kicukiro.

    Yinjiye muri FERWAFA nyuma y’imyaka 6 yamaze ari Umuyobozi wa AS Kigali aho yatorewe kuyobora FERWAFA tariki 30 Kanama 2026.

    Shema Fabrice asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Africa Medical Supplier, gicuruza ibikoresho by’ubuvuzi mu Rwanda.

    Shema Ngoga Fabrice dosiye ye yagejejwe mu Bushinjacyaha

    Source : http://isimbi.rw/perezida-wa-ferwafa-dosiye-ye-yagejejwe-mu-bushinjacyaja.html