Blog

  • Ikibazo cy'Ubuzima n'Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y'Abagabo 2026 #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe Nyafurika ry'Umukino wa Volleyball (CAVB) ryatangaje ko Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y'Abagabo 2026 yimuriwe i Tunis muri Tunisia, aho kuba i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk'uko byari biteganyijwe.

    CAVB yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y'uko amashyirahamwe ya Volleyball yo mu bihugu bitandukanye muri Afurika agejeje ku buyobozi bwabo impungenge ku bijyanye n'ubuzima n'umutekano by'amatsinda yabo mu gihe azaba yerekeje i Kinshasa.

    Nyuma yo gusuzuma iki kibazo, Inama y'Ubuyobozi ya CAVB yafashe icyemezo cyo kwimurira iri rushanwa muri Tunisia, ishimangira ko icyemezo cyafashwe kubera impamvu z'ubuzima n'umutekano gusa.

    Amatariki mashya ya Shampiyona izabera i Tunis kuva ku wa 13 kugeza ku wa 26 Nzeri 2026.

    13 Nzeri: Amakipe azagera muri Tunisia

    14 Nzeri: Inama ya tekiniki

    15–25 Nzeri: Gutangira nyirizina kw'imikino Nyafurika

    26 Nzeri: Amakipe azasubira mu bihugu byayo

    Mbere, iri rushanwa ryari riteganyijwe kubera i Kinshasa kuva ku wa 7 kugeza ku wa 21 Nzeri 2026, hakaba ari naho hari kuzashakirwa uwanya w'itike y'Imikino Olempike n'Igikombe cy'Isi

    Iyi Shampiyona izaba ifite agaciro gakomeye kuko izanatanga amahirwe yo gushaka itike y'Imikino Olempike ya Los Angeles 2028 (LA2028) ndetse n'Igikombe cy'Isi cya Volleyball 2027.

    Nyuma yo kwimurirwa muri Tunisia, amakipe y'ibihugu azakomeza imyiteguro y'iri rushanwa rikomeye, rizaba rihuza ibihugu bikomeye muri Volleyball muri Afurika ndetse rifite n'uruhare mu gushaka itike y'amarushanwa abiri akomeye ku rwego rw'Isi.

    ImageImage

    Source : https://rushyashya.net/ikibazo-cyubuzima-numutekano-muri-repubulika-iharanira-demokarasi-ya-kongo-iki-gihugu-cyambuwe-kwakira-shampiyona-nyafurika-ya-volleyball-yabagabo-2026/

  • Impamvu udakwiye gucikwa na CECAFA y’abagore izabera mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Uretse kuba ari umupira w’amaguru, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, rivuga ko iyi CECAFA igiye kuba izaba irimo ibindi bikorwa nk’imyidagaduro abantu bakwishimira kureba.

    Kuva ku wa Gatanu tariki ya 21 Kanama 2026 mu Rwanda hazaba habera CECAFA y’Abagore izasiga hamenyekanye ikipe izahagararira Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati muri CAF Women Champions League.

    Umunyamabanga wa FERWAFA, Bonnie Mugabe yavuze ko nubwo utagereranya iyi CECAFA n’andi marushanwa yakira, gusa ngo hari urwego nayo izaba iriho.

    Ati “Buri rushanwa twakira riba riri ku rwego rwaryo, FIFA Series hari urwego yari iriho, CECAFA Kagame Cup yari ku rwego rwayo na CECAFA y’abagore hari urwego izaba iriho ntutekereze ko ibyashowe muri CECAFA Kagame Cup ari byo bizashorwa muri CECAFA y’abagore.”

    Yakomeje avuga ko bazagerageza gukora ibishoboka byose kugira ngo abantu bazaryoherwe n’iri rushanwa.

    Ati “Gusa tuzakora ibishoboka byose kugira ngo abantu baryoherwe yaba mu myidagaduro n’abafana kubigiramo uruhare. “

    Yavuze kandi ko nka Rayon Sports izahagararira u Rwanda yiteguye neza.

    Ati “Rayon Sports WFC yiteguye neza kuzahagararira u Rwanda. Irushanwa ry’abagore ntirisobanura ko twitegura ku rwego rwo hasi. Abafana nibaze twuzuze Stade dushyigikire bashiki bacu.'

    Imikino izabera kuri Kigali Pelé Stadium uretse umukino umwe wo mu itsinda A uzaba usoza iy’amatsinda. Mu itsinda rya mbere hazazamukamo amakipe kuko harimo ane mu gihe mu rya Kabiri n’irya gatatu hazavamo imwe agahita yuzura ane azahurira muri ½.

    JKT Queens yo muri Tanzania, ni yo ibitse igikombe giheruka mu irushanwa ryaereye muri Kenya, yegukanye itsinze Rayon Sports WFC igitego 1-0. Ikipe yegukanye igikombe cy’iri rushanwa, ihita ikatisha itike yo kuzakina CAF Women’s Champions League ihagarariye igice cya CECAFA.

    Bonnie Mugabe yavuze ko hari ibintu byinshi bituma abantu baryoherwa na CECAFA y’abagore

    Bavuze ko ibintu bimeze neza

    Source : http://isimbi.rw/impamvu-udakwiye-gucikwa-na-cecafa-y-abagore-izabera-mu-rwanda.html

  • Manzi Thierry yatandukanye na Al Ahli Tripoli asigiye ibikombe 7 #rwanda #RwOT

    Myugariro w’umunyarwanda, Manzi Thierry yamaze gutandukana na Al Ahli Tripoli yo muri Libya nyuma y’imyaka itatu yari ayimazemo.

    Mu itangazo iyi kipe yashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Kanama 2026 yamushimiye ubwitange, ubunyamwuga yagaragaje mu gihe yari muri iyi kipe.

    Bakaba bahisemo gusesa amasezerano bari bafitanye ku bwumvikane aho yari asigaranye umwaka umwe.

    Umwaka ushize w’imikino, ntabwo uyu myugariro w’Amavubi yagize umwanya uhagije wo gukina muri Al Ahli Tripoli, inshuro nyinshi yabaga ari ku ntebe y’abasimbura ubundi agahindurirwa umwanya.

    Atandukanye nayo ayisigiye ibikombe 7 birimo bitatu bya Shampiyona, bibiri by’Igikombe cy’Igihugu na bibiri bya Super Cup.

    Manzi Thierry yakiniye amakipe atandukanye arimo Marine FC, Rayon Sports, APR FC na AS Kigali zo mu Rwanda.

    Manzi Thierry yatandukanye na Al Ahli Tripoli

    Source : http://isimbi.rw/manzi-thierry-yatandukanye-na-al-ahli-tripoli-asigiye-ibikombe-7.html

  • Nyanza: Umwarimu wahamijwe icyaha cyo gusambanya abana nyuma yo gusanga amasohoro mu makariso yabo yajuriye #rwanda #RwOT

    Umwarimu wo mu Karere ka Nyanza wahamijwe icyaha cyo gusambanya abana babiri, agakatirwa igifungo cy'imyaka 10, yajuririye mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza.

    Uyu mwarimu witwa Ntivuguruzwa Thomas, w'imyaka 50 y'amavuko, yigishaga ku Ishuri ry'Imyuga rya Nyanza, riherereye mu Kagari ka Butansinda, mu Murenge wa Kigoma, mu Karere ka Nyanza.

    Ubushinjacyaha buvuga ko ibyabaye byahereye ku wa 30 Werurwe 2024, mu masaha y'umugoroba, ubwo Ntivuguruzwa yahuraga n'abana b'abakobwa babiri, umwe w'imyaka 15 undi w'imyaka 17, bari gucururiza amasambusa akozwe mu birayi mu gasantere ka Butansinda.

    Buvuga ko icyo gihe yabajyanye aho yari acumbitse mu macumbi y'ishuri, ababwira ko agiye kubagurira amasambusa bari bacuruje. Bamaze kugera mu nzu, binjiyemo, arafunga, atangira kurya amasambusa yabo.

    Ubushinjacyaha buvuga ko abana bamwishyuye amafaranga 1.200 Frw ngo batahe, ariko ntiyayabaha, ahubwo ababwira ko barara. Ngo yabajyanye mu cyumba, bararyama, aranabasambanya. Bukeye abasiga mu nzu, arayifunga.

    Bugaragaza ko ibyabaye byamenyekanye nyuma y'uko abana bavugije induru, maze bakingurirwa n'umukozi ukora isuku mu nzu z'abarimu. Uwo mukozi yahise amenyesha ubuyobozi ibyabaye, maze Ntivuguruzwa atangira gukurikiranwa.

    Mu rubanza, ubushinjacyaha bwari bwasabiye Ntivuguruzwa Thomas gufungwa imyaka 25, ariko we akaburana ahakana icyaha aregwa.

    Uyu mwarimu yavuze ko yasize umuzamu ukora amasuku, akajya ku nshuti ye. Avuyeyo, ngo yasanze abana bicaranye n'umukozi mu ruganiriro.

    Ntivuguruzwa kandi yavuze ko nyuma imvura yaguye, akanga kubohereza, ahubwo akareka bakaryama. Yavuze ko abyutse mu gitondo yahaye urufunguzo umukozi, akamubwira ko abana nibashaka gutaha abafungurira bagataha. Ngo agarutse yasanganye iwe inzego z'umutekano.

    Uyu mwarimu yavuze ko atigeze abaza abana ibyo bari bagiye gukora aho yari atuye, kuko bwari bwije, kandi ngo nta nimero z'ubuyobozi yari afite kugira ngo abumenyeshe ibyabaye. Yasabye urukiko ko rwamugira umwere.

    Urukiko rwasesenguye urubanza rusanga hari raporo y'ibimenyetso bya gihanga yerekana ko basanze ibisa n'amasohoro mu ikariso y'umwe mu bana, ndetse no mu gitsina cy'umwana imbere habonetse amasohoro, hakabonekamo n'uturemangingo ndangasano tw'igitsina gore n'igitsina gabo.

    Urukiko rwashingiye kuri iyo raporo kuko, nk'uko rwabigaragaje, nta wundi mugabo wari kumwe n'umwana uretse Ntivuguruzwa.

    Ikindi urukiko rwashingiyeho ni uko Ntivuguruzwa yemera ko yari kumwe n'aba bana. Mu bugenzacyaha kandi yari yemeye ko ari we wenyine wararanye na bo muri iyo nzu.

    Kubera ibyo bimenyetso, urukiko rwashimangiye ko Ntivuguruzwa yakoze icyaha kandi ko akwiye kugihanirwa.

    Icyakora, hashingiwe ku kuba ari ubwa mbere uyu mugabo yari akurikiranwe n'inkiko, urukiko rwabifashe nk'impamvu nyoroshyacyaha, maze rwemeza ko ahanishwa igihano cy'igifungo cy'imyaka 10.

    Amakuru avuga ko Ntivuguruzwa yajuririye iki cyemezo yafatiwe n'Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, bikaba biteganyijwe ko azaburanira mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza. Gusa kugeza ubu, nta tariki y'urubanza aragenerwa.

    Source : https://flash.rw/2026/08/20/nyanza-umwarimu-wahamijwe-icyaha-cyo-gusambanya-abana-nyuma-yo-gusanga-amasohoro-mu-makariso-yabo-yajuriye/

  • Haringingo Francis yavuze kuri APR FC yikuye muri Super Cup #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian Mbaya yavuze ko nubwo APR FC yikuye muri Super Cup ariko n’ubundi bazahura.

    Ni nyuma yo gutsinda Alahly Sports Club Wadmadani 2-1 mu mukino wa gicuti waraye ubereye kuri Kigali Pelé Stadium.

    Haringingo Francis ubwo yari abajijwe niba atari cyo gihe cyo kwihorera kuri APR FC iheruka kumutwara igikombe cy’Amahoro, yavuze ko mu mupira nta kwihorera kubamo.

    Ngo yaramutsinze bakaba bari bagiye gukina ariko akaba atari ihame ko bari kuyitsinda, rero ngo n’ubundi bazahura.

    Ati “Mu mupira nta kwihorera kubamo. Ntekereza ko badutsinze, ariko natwe twarabatsinze. Ubu twari tugiye mu mukino wa Super Cup. Si ihame ko twari kuyitsinda [APR FC] ariko wari kuba ari umukino ukomeye, gusa n’ubundi tuzahura.'

    Yakomeje avuga ko yiteguye neza Super Cup cyane ko atari igikombe cyoroshye kuko bazahura n’amakipe yo mu Rwanda yiteguye, bazakora ibishoboka byose bakegukane.

    Haringingo Francis yavuze ko n’ubundi APR FC bazahura

    Source : http://isimbi.rw/haringingo-francis-yavuze-kuri-apr-fc-yikuye-muri-super-cup.html

  • Ese aho bukera AI ntiri busubize abahanzi nyarwanda ku isuka? #rwanda #RwOT

    Ubwenge buhangano (AI) bukomeje guhindura uruganda rw’umuziki rwo mu Rwanda no hirya no hino ku Isi, aho ibigo mpuzamahanga bikomeye n’abahanzi bamwe babona ko bushobora gufungura imiryango mishya y’amafaranga, mu gihe abandi batinya ko bushobora gutesha agaciro umurimo w’ubuhanzi ku buryo wahinduka uwa buri umwe wese wabyifuza.

    Guhera mu mwaka ushize, umuziki wakozwe na AI wavuye ku kuba ikintu abantu barebaga nk’urwenya cyangwa igerageza ry’ikoranabuhanga rishya, utangira kugira uruhare rugaragara ku isoko kugeza ku ndirimbo benshi bakunze hano mu Rwanda yitwa 'Let Me Be’ yakozwe na AI nk’uko nyirayo Elivin Cena yabyemeje.

    Usibye n’iyi ndirimbo, hari n’izindi zakozwe na AI zageze ku rutonde rw’indirimbo zakunzwe kuri Spotify, ndetse n’umuhanzi Xania Monet agirana amasezerano n’ikigo cy’umuziki.

    Ibi byatumye impungenge ziyongera mu bahanzi batinya ko ikoranabuhanga rishobora gukoresha ibihangano byabo mu kwigisha AI, hanyuma ikabyifashisha ikora umuziki mushya usa n’uwabo.

    Nkubwo urubuga rwa AI rushobora gusesengura umuziki mwinshi, rukiga amajwi, imiterere n’uburyo indirimbo zikorwa, ubundi umuntu agatanga amabwiriza mu magambo cyangwa mu ijwi AI ikamukorera indirimbo mu kanya nk’ako guhumbya.

    Mbere, ibigo bikomeye by’umuziki byari byaragiye mu nkiko bishinja Suno na Udio gukoresha ibihangano by’abahanzi nta burenganzira. Gusa nyuma yaho habaye impinduka, aho Universal Music Group yagiranye ubufatanye na Udio, Warner Music Group ikorana na Udio na Suno, ndetse Sony Music na yo yinjira mu masezerano na Klay.

    Ibi bigo bivuga ko amasezerano agamije kurengera uburenganzira bw’abahanzi no kubaha amahirwe mashya yo kubona amafaranga mu gihe ibihangano byabo bikoreshejwe na AI. Klay na yo ivuga ko abahanzi bazajya bahabwa ingurane igihe ibikorwa byabo bikoreshejwe.

    Ariko bamwe mu bahanzi ntibabyumva kimwe. Hari abatinya ko koroshya uburyo umuntu wese ashobora gukora cyangwa guhindura indirimbo bishobora gutuma umurimo w’umuhanzi usanzwe utakaza agaciro. Abahagarariye abahanzi banagaragaje impungenge ku kuba amasezerano hagati y’ibigo by’umuziki n’ibya AI atarajya ahagaragara mu buryo burambuye.

    Ese AI yasimbura umuhanzi?

    Nubwo AI ishobora gukora umuziki usa neza n’uwakozwe n’umuntu, ikibazo gikomeye ni ukumenya niba ishobora gusimbura ubuhanga n’amarangamutima by’umuhanzi.

    Umuziki w’umuntu akenshi ushingira ku rukundo, kubura uwo yakundaga, ibyishimo, intimba n’ibindi bihe umuntu anyuramo. AI yo ntigira ubuzima cyangwa amarangamutima yo kubaho muri ibyo bihe. Ni na yo mpamvu umuziki w’abahanzi nka The Beatles, Prince na Kendrick Lamar wagiye urenga ku buryo busanzwe bwo gukora indirimbo, ugahindura uko abantu batekereza ku muziki.

    Hari n’impungenge z’uko AI ishobora gukoresha ibihangano by’abahanzi mu kwiga uburyo bakora umuziki, hanyuma ikabyifashisha mu gukora ibindi bihangano.

    AI ishobora kuba umufatanyabikorwa

    Ku rundi ruhande, hari ababona ko AI itagomba gufatwa nk’umwanzi w’umuhanzi, ahubwo nk’igikoresho gishobora kumufasha. Umuhanzi ashobora kuyikoresha mu gushaka ibitekerezo, kwihutisha umusaruro cyangwa kunoza amajwi.

    Bamwe mu bahanzi bamaze kugerageza ubu buryo. Grimes yakoresheje AI mu bikorwa bijyanye n’umuziki n’ijwi, mu gihe David Guetta na we yigeze gukoresha AI mu gukora indirimbo yigana ijwi rya Eminem.

    Ibi bigaragaza ko ahazaza umuhanzi ashobora gukorana na AI aho kuyisimbuzwa. AI ishobora kuba umufasha mu guhanga, ariko umuhanzi akagumana igitekerezo, ubuzima n’ubutumwa bwihariye biha indirimbo uburemere.

    Ikibazo cy’uburenganzira gikomeje kuba ingume

    Nubwo ibigo by’umuziki bivuga ko ubufatanye na AI bushobora guha abahanzi andi mahirwe yo kubona amafaranga, hari abahanzi bagifite impungenge ku burenganzira bwabo n’uburyo amasezerano akorwa. Bamwe mu bahagarariye abahanzi banenze kutagira amakuru ahagije ku bijyanye n’amasezerano hagati y’ibigo by’umuziki na AI.

    Ikindi kibazo ni uko uko AI izagenda irushaho gutera imbere, bizagorana gutandukanya umuziki wakozwe n’umuntu n’uwakozwe n’ikoranabuhanga. Hari n’abatinya ko ibyo bishobora gutuma agaciro k’ibihangano by’abantu kagabanuka.

    Nubwo bimeze bityo, umuziki ukomeje kuba igikoresho cyo guhuza abantu no kubagezaho inkuru n’amarangamutima. AI ishobora gukora injyana nziza cyangwa amagambo yumvikana, ariko igice cy’umuntu gituma indirimbo igirana isano n’ubuzima bw’abayumva kiracyafite umwanya wacyo.

    Elvin Cena yemeje ko indirimbo ye yifashishije AI

    Source : http://isimbi.rw/ese-aho-bukera-ai-ntiri-busubize-abahanzi-nyarwanda-ku-isuka.html

  • Umuraperikazi Malaika mu byishimo byo kwibaruka imfura #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Malaika, uzwiho kugira uruhare mu guteza imbere injyana ya Hip Hop nyarwanda, n’umukunzi we Shyaka Egide bari mu byishimo nyuma yo kwibaruka umwana wabo w’umukobwa, akaba ari imfura yabo.

    Malaika yanyujije ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instagram, yemeza ko umwana wabo yavutse ku wa 18 Kanama 2026, ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 20. Yatangaje ko uyu mwana yavutse afite ibiro 4.37 n’uburebure bwa santimetero 50.

    Mu butumwa bwe bugufi, Malaika yagize ati: 'Ari hano kandi ameze neza.'

    Amakuru y’ivuka ry’uyu mwana aje nyuma y’amafoto yari amaze iminsi asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza urugendo rwo gutwita no gutegereza umwana.

    Malaika yamenyekanye cyane mu ruganda rwa Hip Hop nyarwanda kubera uruhare rwe mu guhuza no guhuriza hamwe abaraperi batandukanye, by’umwihariko binyuze mu mushinga wa Uptrend Cypher, wagiye uhuza amazina akomeye muri iyi njyana.

    Muri Uptrend Cypher 01, Malaika yahurije hamwe abaraperi barimo Green P, Racine, Zaki, Neg G The General, White Monkey na Z’Bra Rwabugiri, bakora igihangano cyagaragaje uburyo abahanzi bafite imisusire itandukanye yo kurapa bashobora guhurira mu murimo umwe.

    Yakomeje uyu mushinga muri Uptrend Cypher 02, aho yahurije hamwe Ish Kevin, BullDogg, Jay C, Young Grace, LongJay na JossKid.

    Usibye ibikorwa bye muri Hip Hop, Malaika ubu ari mu rugendo rushya rw’ubuzima nyuma yo kwakira imfura ye.

    Malaika ari mu byishimo byo kwibaruka imfura ye

    Bibarutse umukobwa

    Source : http://isimbi.rw/umuraperikazi-malaika-mu-byishimo-byo-kwibaruka-imfura.html

  • Uwabivuze ni we utari udasirimutse – Safi Madiba ku byo kuba aba-Rayons atari abasirimu #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Safi Madiba yamaganye amagambo yavuzwe ku bafana ba Rayon Sports, avuga ko abavuze atari abasirimu bakwiye kwisubiraho bagasaba imbabazi Abanyarwanda ndetse n’ikipe ya Rayon Sports.

    Mu minsi ishize, Kayitesi Yvonne umaze kubaka izina nka Tessy, yari mu kiganiro kuri shene ya YouTube yise 'This&That’, aho yagarutse ku buryo abafana b’amakipe y’umupira w’amaguru bitwara. Muri icyo kiganiro, yavuze ko abafana ba Rayon Sports ari abaturage, mu gihe abasirimu benshi baba mu bafana ba APR FC.

    Aya magambo yahise avugisha benshi, cyane cyane abakunzi ba Rayon Sports, bamwe bamwereka ko ibyo yavuze bitabanyuze ndetse abandi bamunenga bikomeye ku mbuga nkoranyambaga.

    Safi Madiba yahise agaragaza uko abona iki kibazo na we wiyemerera ko ari umufana wa Rayon Sports, yavuze ko gukunda ikipe no kuyishyigikira bidakwiye gufatwa nk’ikimenyetso cy’ubusirimu buke.

    Ati 'Uwabivuze ntabwo ari smart. Ubundi se arashaka ngo bakore iki? Kuba ukunda ikintu ugafana ntabwo ari ukugira akavuyo, ahubwo ni ukuba ugikunda by’umutima.”

    Safi yavuze ko hari icyo abantu batumva ku bafana ba Rayon Sports, ashimangira ko urukundo bafitiye iyi kipe rutaturuka ku gushaka guteza akavuyo, ahubwo ko ari urukundo ruvuye ku mutima.

    Ati 'Ikintu batazi ku bafana ba Rayon Sports, nanjye ndimo, ntabwo turi indyandya. Turi abafana bo ku mutima. Rero utabizi agira ngo ntabwo bari smart kubera ko we atari smart ahubwo. Uwabivuze wese yongere asabe imbabazi Abanyarwanda, anasabe imbabazi Rayon Sports.'

    Ku rundi ruhande ariko amaze kubona ko amagambo yavuze yakiriwe nabi, Tessy yahisemo gusaba imbabazi abafana b’iyi kipe yambara ubururu n’umweru, anasobanura ko atari afite umugambi wo kubasuzugura.

    Safi ntabwo yemeranya n’uwavuze ko abafana ba Rayon atari abasirimu

    Source : http://isimbi.rw/uwabivuze-ni-we-utari-udasirimutse-safi-madiba-ku-byo-kuba-aba-rayons-atari.html

  • Amafaranga Abanyarwanda baba mu mahanga bohereza mu Rwanda yikubye hafi kabiri mu myaka itanu – #rwanda #RwOT

    Mu mishinga myinshi yubatswe bivuye ku ishoramari ry'Abanyarwanda baba mu mahanga harimo Inn of The Lac iri ku Kiyaga cya Kivu, 'Isange Estate' na Imara Properties n'iyindi.

    Hari kandi umushinga uzwi nka Girinzu ugamije gufasha Abanyarwanda b'imbere mu gihugu n'abari mu mahanga kubona amacumbi ahendutse.

    Mu kiganiro Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe aherutse kugirana n'Abanyarwanda baba mu mahanga ku wa 14 Kanama 2026, yabashimiye uruhare bakomeza kugira mu iterambere ry'igihugu.

    Imibare ya Banki Nkuru y'u Rwanda igaragaza ko amafaranga Abanyarwanda baba mu mahanga bohereje mu gihugu yakomeje kwiyongera mu myaka itanu ishize, kuko ari nk'aho yikubye kabiri.

    BNR igaraza ko mu 2021 Abanyarwanda baba mu mahanga bohereje mu Rwanda miliyoni 379$, mu mwaka wakurikiyeho wa 2022 ahita agera kuri miliyoni 461$.

    Mu 2023, amafaranga Abanyarwanda bohereje mu gihugu yageze kuri miliyoni 505$, na ho mu mwaka wakurikiyeho agabanyukaho gato kuko yageze kuri miliyoni 502$. Mu 2025 habayeho izamuka rya 27,3% ari na ryo rinini mu mibare y'amafaranga abanyamahanga bohereza mu gihugu, agera kuri miliyoni 640$.

    Ubushakashatsi bwa FinScope bwa 2024 bugaragaza ko Abanyarwanda bakuru bangana na 65%, bohereje cyangwa bakiriye amafaranga, aho igice kinini cy'ayo mafaranga cyoherejwe imbere mu gihugu.

    Mu 2024, 3% bakiriye amafaranga avuye hanze y'u Rwanda, mu gihe 1% ari bo bayohereje hanze. Raporo igaragaza ko haba ku mafaranga yoherezwa imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo, umubare w'abayakira uruta uw'abayohereza.

    Uburyo butari ubwa banki ni bwo bwiganje mu kohereza amafaranga. Abagera kuri 63% bakoresheje inzira zitari iza banki, mu gihe 4%, bangana n'abantu ibihumbi 309, bakoresheje banki. Mobile Money ni yo ikoreshwa cyane mu kohereza amafaranga.

    Amafaranga yakiriwe ahanini akoreshwa mu gukemura ibibazo by'ubuzima bwa buri munsi. Mu bohererezwa amafaranga, 53% bayakoresha mu kugura ibiribwa n'imyambaro, 10% bakayakoresha mu gutangiza ubucuruzi, 9% bayashora mu kwishyura amafaranga y'ishuri, 5% bayashyira mu ishoramari naho 4% akifashishwa mu kwishyura imiti n'ibindi bijyanye n'ubuvuzi.

    Amafaranga Abanyarwanda baba mu mahanga bohereza mu Rwanda harimo ashyirwa mu ishoramari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amafaranga-abanyarwanda-baba-mu-mahanga-bohereza-mu-rwanda-yikubye-hafi-kabiri

  • Karongi: Akarere kazirengera umwenda wa miliyoni 23 Frw abarwayi babereyemo Ibitaro bya Kirinda – #rwanda #RwOT

    Ubu busabe bwatanzwe ku wa 18 Kanama 2026, ubwo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi hatangizwaga icyumweru cy'Umujyanama cyahawe insanganyamatsiko igira iti 'Umuturage ku isonga, Iterambere ryihuse'.

    Miliyoni 23Frw ibi bitaro byishyuza Akarere ka Karongi akomoka ku baturage badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira byavuye kuva mu 2019.

    Umuyobozi bw'Ibitaro bya Kirinda, Dr Byamukama Emmanuel, yavuze ko mu baturage badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira harimo n'abo byagiye bisanga batanditse mu irangamimirere ku buryo n'uwajya kubishyurira ubwisungane mu kwivuza bitashoboka.

    Ati 'Abantu tuvura badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira badafite n'ibyagombwa baduteza igihombo kinini cyane. Tumaze kugeza muri miliyoni 23Frw kuva mu 2019. Aya mafaranga ni menshi ku bitaro kuko yatugurira imiti dukoresha amezi abiri'.

    Dr Byamukama yavuze ko iyo umurwayi agiye kwivuza byihutirwa ahabwa imiti igenewe abakeneye ubutabazi bwihuse, bityo ko iyo agiye atayishyuye bishobora gutuma abandi bazayikenera batayibona.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Umuhoza Pascasie, yavuze ko umuturage ugeze mu bitaro aba akwiye kuvurwa, yaba afite ibyangombwa cyangwa atabifite.

    Ati 'Icyo dukwiye gufatanya n'ibitaro ni uko bikimara kwakira umurwayi bakwiye guhita baduha amakuru kugira ngo dukurikirane duhereye mu Isibo tumenye imyirondoro ye'.

    Umuhoza yavuze ko akarere kagiye gufata urutonde rw'aba baturage bavuwe kakareba imyirondoro yabo, abafite ubushobozi bakiyishyurira, abadafite ubushobozi kagashaka abafatanyabikorwa bagafasha kwishyura kugira ngo ibitaro bishobore gukomeza gutanga serivisi.

    Ati 'Mu gihe abafatanyabikorwa bataboneka, akarere kafata ku ngengo y'imari yako kakishyura ibitaro'.

    Abajyanama b'Akarere ka Karongi basanga umuti urambye w'iki kibazo ari uko buri mwaka akarere kateganya nka miliyoni 5 Frw zo guha ibitaro kugira ngo biyifashishe igihe byavuye umuturage udafite ubushobozi bwo kwiyishyurira kuko n'ubusanzwe umuturage utishoboye Leta ari yo imwishyurira ibyo akeneye.

    Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Karongi, Ngarambe Vedaste yashimye Ibitaro bya Kirinda ko byakoze ishingano yabyo yo kuvura hatitawe ku kuba abo bivura badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira, ashimangira ko icyangombwa ari ugutabara ubuzima bw'umuntu ibindi bikaza nyuma.

    Ibitaro bya Kirinda biha serivisi abaturage barenga ibihumbi 120, biganjemo abo mu turere twa Karongi, Muhanga, Ngororero na Ruhango. Buri munsi byakira abarenga 30, abivuza bacumbikiwemo bashobora kugera kuri 146.

    Akarere ka Karongi kazirengera umwenda wa miliyoni 23 Frw abarwayi babereyemo Ibitaro bya Kirinda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-akarere-kazirengera-umwenda-wa-miliyoni-23-frw-abarwayi-babereyemo