Blog

  • Iburasirazuba: Uturere tune twakuwe mu kato, abaturage bemererwa kugurisha inka n'inyama – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 26 Kamena 2026 nibwo Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB cyari cyashyize mu kato uturere dutandatu kubera indwara y'Ubuganga bwo mu kibaya cya rift (RVF)

    Kuri ubu uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Ngoma na Kirehe ni two twabimburiye utundi mu kuva mu kato aho abaturage bemerewe gucuruza no kurema ibikomera [amasoko y'inka] kubaga inyama z'Ihene, Inka, n'Intama ndetse no kuzicuruza.

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yabwiye IGIHE ko bamaze ibyumweru bibiri batangiye gukura uturere tumwe na tumwe mu kato nyuma y'uko hari hashize ukwezi nta bimenyetso by'iyi ndwara byari bikiboneka mu matungo ndetse n'abantu.

    Ati ' Twahereye kuri Nyagatare na Gatsibo, amasoko y'inka amaze kuba nk'inshuro ebyiri. Twemeje ko mu Ntara yacu ubucuruzi bw'amatungo bwari mu kato ariko abakurikirana iyi ndwara batugaragarije ko hashize ukwezi mu bipimo bifatwa buri munsi iyi ndwara itaboneka yaba mu matungo ndetse no mu bantu. Bapimaga buri munsi mu matungo no mu bantu tukabona nta kibazo kirimo.''

    Guverineri Rubingisa yakomeje avuga ko kuri ubu bagikurikirana ibipimo byo mu turere twa Rwamagana, Bugesera na Kayonza ariko ko hari icyizere cy'uko na two tuzakurwa mu kato mu minsi iri imbere. Yavuze ko uturere twakuwe mu kato, inka zigiye gucuruzwa zibanza gufatirwa ibipimo kugira ngo harebwe ko nta kibazo gihari nyuma y'uko inka zose zikingiwe.

    Guverineri Rubingisa yavuze ko zimwe mu ngamba Leta yafashe ari uko bazajya bakingira aya matungo inshuro nyinshi mu mwaka mu rwego rwo guhangana n'izi ndwara. Yavuze ko muri Mutarama 2027 bazongera gukingira amatungo yose, ahamya ko umuti mushya bari gukoresha ukingirwa inka zose n'izihaka mu rwego rwo kubaka ubwirinzi mu matungo.

    Ati ' Ikindi turasaba abaturage kwirinda kurya itungo ryagaragayeho ikibazo, twagiye tubona abaturage babirengaho bamwe bagataburura amatungo yatabwe. Turasaba abaturage kandi gushyira amatungo yabo yose mu biraro, abafite inka bagakorera neza ibiraro, amase n'amaganga bakayatandukanya n'aho inka ihagarara cyangwa iryama. Ibi ni mu buryo bwo kwirinda ko duha umwanya ya mibu.''

    Uyu muyobozi yasabye abacuruza inyama ndetse n'ama-restaurant kwirinda kugura inyama zidapimye kuko ari zo ziteza ibibazo mu bantu. Yavuze ko umuntu bazajya bafata adafite ibyangombwa by'uko bazipimishije bazajya babihanirwa.

    Ati 'Umuntu wese ucuruza inyama cyangwa se uzigura yaba ari muri Boucherie cyangwa muri restaurant iteka agomba kuba afite icyangombwa kigaragaza ko aho yaguze inyama zabanje gupimwa. Natwe tuzigura ari izo kurya mu ngo dukwiriye kubaza niba babanje kuzipimisha.''

    Abayobozi bavuga ko indwara y'ubuganga basanzwe iterwa n'imibu igenda ikajya mu bishanga iyo mibu akaba ariyo iyikwirakwiza mu matungo.

    Amasoko y’amatungo mu turere tune tw’Iburasirazuba n’ubucuruzi bw’inama byakomorewe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-uturere-tune-twakuwe-mu-kato-abaturage-bemererwa-kugurisha-inka-n

  • Iburasirazuba: Ibyihariye ku mbabura, amavuta na Bougie bikorwa hagamijwe kurengera ibidukikije – #rwanda #RwOT

    Byagaragajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Kanama 2026 ubwo abafatanyabikorwa mu mushinga TREPA ( Transforming Eastern Province through Adaptation) bahuriraga mu gikorwa cyo guteza imbere ishoramari rirengera ibidukikije no kubaka ubudahangarwa ku mihindagurikire y'ibihe.

    Muri iki gikorwa hagaragajwe bimwe mu bikorwa TREPA yakoze birimo gufasha imishinga irengera ibidukikije nk'ubworozi bw'inzuki, ubuhinzi bw'ibihumyo, gutera pepiniyeri z'ibiti, guhinga urusenda, gukora imbabura zirondereza ibicanwa ndetse no gukora ibiryo by'amatungo.

    Twizeyimana Phocas ukora imbabura zikoresha incenga z'amakara ndetse n'imirasire y'izuba, akanagira izindi mbabura zimira umwotsi w'inkwi ku buryo uwo mwotsi na wo wakwifashishwa mu guteka cyane cyane ku mashuri.

    Yavuze ko izi mbabura yazikoze mu rwego rwo kurengera ibidukikije nyuma yo guhabwa amahugurwa atandukanye binyuze muri uyu mushinga wa TREPA. Uyu mugabo avuga ko asigaye abona ibiraka byo gukorera imbabura amashuri na restaurants ku buryo byatumye ava ku gukora wenyine atanga akazi ku bandi bantu barindwi.

    Nyiransabimana Chantal utuye mu Karere ka Gatsibo we yavuze uburyo yari asanzwe akora ubuvumvu, kuri ubu ibishashara by'ubuki yatangiye kubikoramo amavuta yo kwisiga ndetse na bougie.

    Nyiransabimana yavuze ko yatangiye afite imitiba mike ariko uko iminsi yagiye yiyongera ni nako na we yagendaga yagura amasoko atangira kugurira ubuki abandi baturage akabwongera ku bwe akabushakira abakiriya. Yavuze ko nyuma yigishijwe kubyaza umusaruro ibishashara by'ubuki abikuramo amavuta yo kwisiga na bougie.

    Ati ' Ubu buri kwezi ngurisha ibilo 20 by'ubuki nkagurisha bougie n'amavuta yo kwisiga nk'amacupa 50 kandi kuko tuyashyiramo imiti ivura indwara z'uruhu abantu barayakunda cyane. Ikindi ngurisha ni bougie byose mba nabyikoreye. Ubu nshobora kwinjiza ibihumbi 300 Frw ku kwezi kandi sinarekeye aho nshaka no gukora amavuta yo kwisiga ku munwa mu bishashara by'ubuki.''

    Umuyobozi wa IUCN mu Rwanda Kaori Yasuda, yashimiye amatsinda abungabunga ibidukikije yungukiye kuri uyu mushinga wa TREPA , asaba ko yakoroherezwa n'ibigo by'imari mu kubona amafaranga ari ku nyungu nke yabafasha gukomeza kwiteza imbere.

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa yashimiye uyu mushinga wa TREPA ko mu gihe cy'imyaka ine umaze wafashije abaturage benshi mu gushaka ibisubizo ku mihindagurikire y'ibihe bitewe n'imvura ikunze kuba nke muri iyi Ntara.

    Yavuze ko benshi bahurijwe hamwe mu makoperative bibafasha gutera amashyamba n'ibindi bikorwa byo kwiteza imbere birimo iby'ubuhinzi n'ubworozi. Uyu muyobozi yavuze ko kandi byatumye n'ibigo by'imari byagura serivisi bitanga inguzanyo ku baturage benshi zatumye babasha kwiteza imbere.

    TREPA Ni umushinga w'imyaka itandatu wa Guverinoma y'u Rwanda ifatanyije na IUCN, Cordaid Rwanda n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye. Kugeza ubu umaze kugera ku miryango ibihumbi 33 harimo amatsinda yo kwizigamira 1.300.

    Kuri ubu biteganyijwe ko mu myaka ibiri iri imbere muri iyi Ntara hazaterwa ibiti miliyoni 40 birimo ibiti by'amashyamba, ibivangwa n'imyaka, ibiti gakondo, ibiterwa mu nzuri ndetse n'ibindi byinshi.

    Abavumvu bakora amavuta na boujie bakoresheje ibishashara by’inzuki


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-ibyihariye-ku-mbabura-amavuta-na-bougie-bikorwa-hagamijwe

  • Mu Rwanda habaye inkongi zisaga 1300 mu myaka itanu ishize – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe ku wa 20 Kanama 2026, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro umushinga ugamije kongera ubushobozi bw'u Rwanda mu bijyanye no kuzimya inkongi z'umuriro no gutabara igihe habaye izindi mpanuka zitandukanye.

    Ni umushinga uterwa inkunga n'Igihugu cya Pologne binyuze mu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere ry'Inganda (UNIDO).

    Bimwe mu byashingiweho biga kuri uwo mushinga harimo kugenzura neza ibitera inkongi. Muri ubwo bugenzuzi bwakozwe, basanze umubare mwinshi w'inkongi z'umuriro mu Rwanda uterwa n'imikoreshereze mibi ya Gaz ikoreshwa bateka aho bigira uruhare rwa 71%.

    Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y'Umutekano imbere mu gihugu, Sesonga Benjamin, yavuze ko Polisi y'u Rwanda igira uruhare mu kurwanya inkongi y'umuriro gusa avuga ko itazabikora yonyine ahubwo iba ikeneye ubufatanye n'izindi nzego ndetse n'urubyiruko.

    Ati 'Polisi y'u Rwanda ifite inshingano nyinshi, twanabafasha no kwigisha urubyiruko rw'abakorerabushake ku buryo nitubona ibikoresho, tukabona amahugurwa mu buryo bwagutse, twizera y'uko tuzagera kuri buri muturage. Iyo umuturage mutafanyije ibikorwa byawe ntabwo bigera kuri bose.'

    Yavuze ko ariyo mpamvu batangije uyu mushinga kuko u Rwanda rutifuza ko ibikorwa by'Abanyarwanda byazajya byangirika kubera inkongi.

    Ati 'Ntabwo twifuza y'uko iterambere tugezeho, ubucuruzi bw'abaturarwanda, ejo umuntu yashinga uruganda rw'amamiliyari ejo bugacya rwabaye umuyonga. Uyu mwanya tuwukoresha kugira ngo n'umuntu ku giti cye yumve ibyo tuba tuvuga kugira ngo ashyire mu bikorwa ibisabwa kugira ngo twirinde inkongi z'umuriro hirya no hino.'

    Muri rusange mu nkongi zose zabaye mu myaka itanu ishize 71% muri zo zakomotse ku mikoreshereze mibi y'amashanyarazi, 13% z'inkongi zakomotse kuri gaz zitekeshwa mu ngo, 8% muri zo zaturutse ku bikorwa bitemewe birimo ubuhigi, 5% zakomotse ku kuvangavanga no kubikana ibikoresho bishobora kubyara umuriro birimo nk'amarangi abikanwa na gaz cyangwa peteroli.

    Mu gihe 3% byakomotse ku miyaga ndetse n'ibiza birimo inkangu n'imyuzure byahungabanyije ibikorwa bitanga amashanyarazi bikavamo inkongi.

    Polisi y'u Rwanda igaragaza ko hamaze guhugurwa abantu barenga ibihumbi 90 mu kurwanya inkongi z'umuriro mu gihugu.

    Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Umutekano imbere mu gihugu, Sesonga Benjamin, yavuze ko Polisi y'u Rwanda igira uruhare mu kurwanya inkongi y'umuriro ahantu hose igaragaye

    Abafatanyabikorwa bose ba Mininter bashyigikiye umushinga wo kongera ubushobozi bw’u Rwanda mu kurwanya inkongi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-rwanda-habaye-inkongi-zisaga-1300-mu-myaka-itanu-ishize

  • Bigaragaza imbaraga dushyira mu burezi- GS APACOPE yagize umwana wahize abandi mu bizamini bya Leta – #rwanda #RwOT

    Aya manota yatangarijwe i Kigali kuri uyu wa 20 Kanama 2026, akaba ari ay'abasoje amashuri abanza ndetse n'icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye.

    Ni abanyeshuri bagize intsinzi ku rwego rwiza, aho abakoze ibizamini bisoza amashuri abanza batsinze ku gipimo cya 88,21%, mu gihe mu yisumbuye ari 85%.

    By'umwihariko, umunani bo mu mashuri abanza bahize abandi ku rwego rw'Igihugu mu kugira amanota meza harimo na Irumva Bigwi Hugo wiga muri APACOPE wagize amanota 99,4%, akaba ku mwanya wa kabiri mu bahawe ibihembo.

    Irumva yavuze ko kuba ababyeyi be baramushyize mu ishuri ryiza ryita ku burezi ari kimwe mu byamufashije kwandika aya mateka.

    Yongeyeho ati 'Iyi ntsinzi nyikesha ababyeyi banjye n'abarezi kuko bamfashije muri uru rugendo. Ibanga nakoresheje ni ukugenda mbaza ibibazo ahantu ntumva kandi nkanasubiramo cyane amasomo niga. Najyaga niga cyane nshaka kuza muri batanu ba mbere none ubu ndishimira ko nabigezeho.'

    Bigwi yagiriye inama abandi bana bari ku ntebe y'ishuri gushishikarira gusubiramo amasomo yose kenshi kandi bakayasobanuza abarimu cyane, ndetse ko mu mashuri yisumbuye agiye gukomerezamo atazatezuka ku ntego zamugejeje ku ntsinzi mu mashuri abanza.

    Se wa Irumva, Nduwayezu Jean Baptiste, yavuze ko kugira umwana wabaye uwa kabiri ku rwego rw'Igihugu ari ikimenyetso cy'imikoranire myiza iri hagati ya APACOPE n'ababyeyi, ariko by'umwihariko ingufu zishyirwa mu kwigisha.

    Ati 'Ni ishuri nabonye abahiga bakora cyane, bakagira imikoro ihagije kandi nabonye abana bahiga ikigo kibafasha kwimakaza ikinyabupfura. Twabonaga bitanga icyizere ko umwana agomba gutsinda.'

    Uyu mubyeyi yaboneyeho kwibutsa abandi babyeyi ko nubwo Isi ya none ifite byinshi abantu bahugiramo bashaka imibereho, bagomba kwibuka ko uburezi ari ukubaka ahazaza h'abana, bakareba uko bababa hafi kuko ari ho intsinzi ya mbere ku mwana ihera.

    Umuyobozi wa APACOPE, Indere Serge yabwiye IGIHE ko intsinzi ya Irumva ishimangira ko imbaraga bashyira mu kwita ku burezi bw'abana zagaragaye ku rwego rw'Igihugu.

    Ati 'Bigaragaza imbaraga dushyira mu burezi kuko iyo dutoje abana tubategurira gutsinda ku rwego cyane cyane rw'Igihugu nubwo n'ubundi basanzwe batsinda bose.'

    Uyu muyobozi yongeyeho ko ishingiro ry'uyu musaruro mwiza ari ubufatanye bw'iki kigo n'ababyeyi no kwita ku bana bose, ku buryo babafasha bishingiye ku bushobozi bafite kuva mu mashuri y'inshuke kandi ko Irumva bamwitezeho kuba intangiriro y'intsinzi izakomeza ku rwego rw'Igihugu.

    Muri APACOPE, uyu mwaka hari abana bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza 103 kandi bose baratsinze kuko nta wagize amanota ari munsi ya 50%.

    Irumva Bigwi Hugo wabaye uwa kabiri mu bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza n'amanota 99,4% yiga muri GS APACOPE mu Mujyi wa Kigali

    Irumva wagize amanota 99,4% yavuze ko kuba ababyeyi be baramushyize mu ishuri ryiza ryita ku burezi ari kimwe mu byamufashije kwandika aya mateka

    Irumva Bigwi Hugo yari yaherekejwe n’ababyeyi be


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bigaragaza-imbaraga-dushyira-mu-burezi-gs-apacope-yagize-umwana-wahize-abandi

  • Abanyeshuri 88,21%% barangije amashuri abanza batsinze ibizamini bya Leta – #rwanda #RwOT

    Urebye umubare w'abakobwa gusa, batsinze ku kigero cya 87,1%, mu gihe abahungu harebwe umubare wabo gusa batsinze ku kigero cya 89,59%, mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.

    Abana bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza uyu mwaka ni 276,579 mu gihugu hose bo mu mashuri 3,895. Abahungu bagize ijanisha rya 44,35%, mu gihe abakobwa ari bo benshi ku ijanisha rya 55,65%.

    NESA yatangaje ko abakoze ibisoza icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye ni 149.015, mu gihe abatsinze ari 85,70%.

    Uyu mubare w'abatsinze wariyongereye bigaragara kuko mu mu mwaka ushize wa 2024/25 bari batsinze ku ijanisha rya 64%.

    Urebye umubare w'abakobwa gusa, batsinze ku ijanisha rya 82,62%, mu gihe abahungu na bo harebwe umubare wabo gusa batsinze ku ijanisha rya 89,8%.

    Ufashe abanyeshuri bose batsinze bajya mu mwaka wa mbere, 17412 ni bo bahawe imyanya mu mashuri biga babamo mu gihe abarenga 226546 bakaziga mu mashuri biga bataha.

    Mu bajya mu wa kane w'ayisumbuye biga uburezi rusange, 18944, abaziga bataha ni 57276, abashyizwe mu mashuri ya tekiniki imyuga n'ubumenyingiro ni ibihumbi 260098 abaziga bataha ni ibihumbi 17.

    Abiga inyigisho mbonezamwuga ni 7497, baziga babayo, naho 148 bakaziga bataha.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette, yatangaje ko muri rusange abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta mu byiciro byombi bagaragaje umusaruro mwiza, ndetse ko imibare yazamutse ugereranyije n'umwaka ushize, kuko biyongereyeho abarenga ibihumbi 50.

    Ati 'Iyo abanyeshuri ari benshi no gutsinda kwabo bikaba byiyongereye, birumvikana ko bigira uruhare mu kugena amashuri abanyeshuri baherezwamo.'

    Icyakora, yavuze ko hagomba kunengwa imyitwarire mibi yagaragaye kuri bamwe yo gukopera no gukopezanya, ndetse ko ababagizemo uruhare bose bagomba kubihanirwa.

    Ati 'Hagaragaye gukopera no gukopezanya, kandi aho byagaragaye uwabigizemo uruhare wese tuzamuhana hakurikijwe amabwiriza agenga ibizamini bya Leta. Abakekwaho gukopera amanota yabo ntituyabaha uyu munsi, ahubwo tubanza gukora iperereza ryimbitse.'

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri (NESA), Dr. Bahati Bernard, yagaragaje ko muri uyu mwaka w'amashuri abanyeshuri bagaragaje gutsinda ku rwego rwo hejuru ugereranyije n'umwaka ushize.

    Nko mu bizamini bisoza amashuri abanza, yagaragaje ko mu 2024 abana bari bafite hagati y'amanota 30% na 40% bari ibihumbi 10 birenga, ariko muri uyu mwaka baragabanyutse baba ibihumbi bine.

    Yakomeje ati 'N'abari bafite hagati ya 40% na 50% mu mwaka ushize bari ibihumbi birenga 41, ariko ubu baragabanyutse baba ibihumbi 27. Byatumye muri uyu mwaka abagira amanota menshi bazamuka kuko kuva ku bafite hagati ya 50% na 60% no hagati ya 90% bagiye biyongera. Bivuze ko ba bandi bavuye mu cyiciro cyo munsi ya 50% bagiye hejuru ya 50%.'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-82-2-mu-mashuri-abanza-batsinze-ibizamini-bya-leta

  • Polisi y'u Rwanda n'iya Koreya y'Epfo zigiye gukorana mu kurwanya abagizi ba nabi – #rwanda #RwOT

    Aya masezerano y'imikoranire (MoU) yashyiriweho umukono i Seoul muri Koreya y'Epfo, ku wa Kane tariki ya 20 Kanama 2026, hagati y'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, na CG Yoo Jae-Sung uyobora Polisi ya Koreya y'Epfo.

    Umuhango wo gusinya aya masezerano witabiriwe kandi na Ambasaderi w'u Rwanda muri Koreya y'Epfo, Nkubito Manzi Bakuramutsa.

    Aya masezerano agamije gushyiraho uburyo bw'imikoranire mu guhangana n'ibyaha byambukiranya imipaka bikorwa n'imitwe y'abagizi ba nabi, gusangira amakuru n'ubumenyi, gutanga amahugurwa ndetse no gushyira mu bikorwa izindi gahunda zigamije kongerera ubushobozi inzego za Polisi z'ibihugu byombi.

    Binyuze muri ubu bufatanye, Polisi zombi zizajya zifashanya mu guteza imbere ubumenyi n'ubushobozi mu bikorwa byo kurwanya ibyaha, hagamijwe kongera umutekano no gukaza imbaraga mu guhangana n'ibyaha bifite aho bihurira n'ibihugu byombi.

    Aya masezerano y'imikoranire (MoU) yashyiriweho umukono i Seoul muri Koreya y'Epfo

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, hamwe na CG Yoo Jae-Sung uyobora Polisi ya Koreya y'Epfo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-y-u-rwanda-n-iya-koreya-y-epfo-zigiye-gukorana-mu-kurwanya-abagizi-ba

  • Ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi byinjirije u Rwanda miliyari 18,97 Frw mu minsi itanu – #rwanda #RwOT

    Ikawa yoherejwe ku isoko mpuzamahanga muri iki cyumweru ni toni 816, yinjije miliyoni 5,51$, bingana na hafi 42,5% by'amafaranga yose yinjiye muri icyo cyumweru.

    Ibindi bicuruzwa bitandukanye bikomoka ku buhinzi byinjije miliyoni 4,76$, yavuye muri toni 7.404 zoherejwe hanze. Ibi bicuruzwa byoherejwe cyane cyane muri Bangladesh no mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

    Icyayi kiri ku mwanya wa gatatu mu kwinjiza amafaranga menshi, aho hoherejwe toni 437 zinjije miliyoni 1,27$.

    U Rwanda kandi rwohereje hanze toni 576 z'imboga, zinjiza 563.649$. Izo mboga zoherejwe mu Bwongereza, u Buholandi, u Buhinde, u Bufaransa no mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

    Imbuto na zo zinjije 472.759$ zivuye kuri toni 443 zoherejwe muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, u Bushinwa no mu bihugu bya Afurika.

    Ibikomoka ku matungo byinjije 349.313$ bivuye muri toni 220 zoherejwe mu bihugu bya Afurika.

    Indabo zoherejwe ni toni eshanu, zinjije 30.938$. Zoherejwe muri Nigeria, u Buholandi no mu Bwongereza.

    Biteganyijwe ko muri 2029, ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi bizaba byinjiriza u Rwanda Miliyari 1,5$.

    Avoka ziri mu bihingwa u Rwanda rwohereza cyane mu mahanga

    Ikawa ni igihingwa kimaze imyaka myinshi cyinjiriza u Rwanda amadovize


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibikomoka-ku-buhinzi-n-ubworozi-byinjirije-u-rwanda-miliyari-18-97-frw-mu-minsi

  • REB yaburiye ibigo by'amashuri bishakira inyungu z'umurengera mu banyeshuri – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho n'Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Mbarushimana Nelson, mu kiganiro yagiranye na Radio 10 kuri uyu wa 20 Kanama 2026.

    Muri Nzeri 2022, Minisiteri y'Uburezi yashyizeho amabwiriza agena imisanzu y'ababyeyi mu mashuri y'inshuke, abanza n'ayisumbuye, yatangiye gukurikizwa mu mwaka w'amashuri wa 2022/23.

    Ni amabwiriza yagennye ingano y'amafaranga y'ishuri ahuriweho mu mashuri ya Leta yose n'afatanya na Leta ku bw'amasezerano.

    Agaragaza ko ibikoresho nkenerwa ku mashuri acumbikira abanyeshuri birimo umwambaro w'ishuri, ibikoresho by'isuku, ibikoresho byo ku meza, ibiryamirwa n'inzitiramubu ababyeyi bagomba kugura.

    Muri urwo rutonde nta bindi bikoresho ibigo byemerewe kongeramo kandi ababyeyi bafite uburenganzira busesuye bwo kubigurira ahantu bashaka hashingiwe ku miterere ikigo cyagennye noneho abana bakabijyana cyangwa bagahitamo kubigurira ku kigo ariko atari itegeko.

    Mu buryo bunyuranye n'ubwo, ibigo bimwe byinjiye mu bucuruzi bw'ibi bikoresho, ndetse kubihagurira bibigira itegeko, nubwo usanga ibiciro byabyo bihanitse.

    Urugero, mu kigo cy'ishuri kimwe cy'i Rwamagana umuti w'isabune ugura 1.500 Frw ku isoko, abanyeshuri bategekwa kuwugura 2.000 Frw.

    Dr. Mbarushimana yasobanuye ko abayobozi b'ibigo by'amashuri ubundi batemerewe gushyiraho ibiciro uko bishakiye, ahubwo ko ibyemezo bijyanye n'inyongera z'amafaranga bigomba kunyuzwa mu nama z'ababyeyi cyangwa muri Minisiteri y'Uburezi.

    Ati 'Iyo hari ikintu kijyanye no kongera amafaranga, binyuzwa mu nama y'ababyeyi, kandi iyo ishuri rigize icyo rishaka kongeraho mu buryo budasanzwe, Minisiteri y'Uburezi igomba kubitangaho umurongo ikariha n'uburenganzira.'

    Yongeyeho ko aya mabwiriza azongera akagezwa ku bigo by'amashuri mu rwego rwo gukebura ibyagiye biyarengaho.

    Yaboneyeho kandi kwibutsa ababyeyi ko ibindi bikorwa nk'ubwubatsi bw'inzitiro z'ibigo, kugura imodoka n'ibindi bidafite aho bihuriye n'uburezi bitagomba kwishyurwa mu mafaranga basabwa gutanga ku bigo by'amashuri, mu rwego rwo kubarinda kuremerwa n'umusanzu wabo.

    Kugeza ubu, mu Rwanda hari ibigo by'amashuri 4.996, birimo ibirenga 2.000 bifatanya na Leta ku bw'amasezerano n'ibindi birenga 1.500 bya Leta byuzuye hamwe n'ibirenga 1.300 byigenga.

    Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Mbarushimana Nelson, yamaganye ibigo by'amashuri bitegeka abanyeshuri kuhagurira ibikoresho ku giciro cy'umurengera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/reb-yaburiye-ibigo-by-amashuri-bishakira-inyungu-z-umurengera-mu-banyeshuri

  • Ibirwa byo mu Kivu bishobora guhindurwa pariki – #rwanda #RwOT

    Ikiyaga cya Kivu kirimo ibiyaga 113, birimo 42 byo mu Karere ka Rutsiro bibumbatiye amateka ashobora gukurura ba mukerarugendo kuko bimwe bigituwe, ibindi bikorerwaho ibikorwa bya muntu nk'ubuhinzi n'ibindi.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Umuryango Ubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima mu Rwanda (Rwanda Wildlife Conservation Association-RWCA) Dr Deo Ruhagaze, yavuze ko inyigo iri gukorwa n'inzobere zirenga 30 ziturutse mu bihugu bihugu bitandukanye, ziga ku birwa byagirwa pariki kuko byose bitazahindurwa pariki.

    Ati 'Amakuru turi gushaka hano ni ayo kureba ibirwa tugiye kwigaho ni ibihe, turajya kubyigaho dushingiye ku ki n'ibindi kuko ntabwo ari ko ibirwa byose bizagirwa pariki.'

    Umukozi muri RDB, Frank Dushimimana, yagaragaje ko hashize amezi ane bakora iyi nyigo ndetse bizeye ko ibizayivamo ari ibifitiye abaturage inyungu kuko biteganyijwe ko iyi nyigo izarangira mu 2027.

    Ati 'Hashize igihe kigeze nko ku mezi nk'ane dukora iyi nyigo yimbitse, izayobora uru rugendo rwo kureba ko bimwe mu birwa by'ikiyaga cya Kivu byahindurwa koko ibyanya bikomye cyangwa Pariki y'Igihugu, ku buryo inyigo izaba ibereye umuturage uturiye ikiyaga cya Kivu ariko inabereye igihugu muri rusange.'

    Inzobere mu bidukikije, Dr Ange Imanishimwe, yagaragaje ko hari hageze ngo ibi birwa bibungabungwe ndetse bitangire no kubyazwa umusaruro.

    Ati 'Nibiramuka bibungabunzwe icya mbere urusobe rw'ibinyabuzima bihari bizabungabungwa neza, ibiti n'ibyatsi bihari bizatoha neza, bivuze ko bizagira n'uruhare mu kurwanya imyuka ihumanya ikirere ariko n'ababisura binjize amafaranga.'

    Niyomugabo Maurice ukora umwuga wo gutembereza abantu mu kiyaga cya kivu akoresheje ubwato yagaragaje ko nibura muri koperative ayoboye batembereza ba mukerarugendo 1000 mu kwezi biganjemo abanyamahanga.

    Muri Gahunda ya Kabiri y'Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2), u Rwanda rwiyemeje gukuba kabiri inyungu ziva mu bukerarugendo zikagera kuri miliyari 1,1 z'Amadolari ya Amerika bitarenze mu 2029.

    Ibirwa byo mu kiyaga cya Kivu bishobora guhindurwa Pariki y’Igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibirwa-byo-mu-kivu-bishobora-guhindarwa-pariki

  • POLISI Y'U RWANDA N'IYA KOREA BASINYE AMASEZERANO Y'IMIKORANIRE. #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda na Polisi ya Koreya y'Epfo (KNPA), kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Kanama 2026, basinye amasezerano y'imikoranire (MoU) agamije guteza imbere ubufatanye bwa Polisi zombi.


    Aya masezerano yasinyiwe i Seoul, muri Repubulika ya Koreya y'Epfo, hagati y'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, na Commissioner General YOO Jae-Sung, Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Repubulika ya Koreya y'Epfo.
    Umuhango wo gusinya aya masezerano wanitabiriwe n'Ambasaderi w'u Rwanda muri Repubulika ya Koreya y'Epfo, Nkubito Manzi Bakuramutsa.

    Ni amasezerano ashyiraho uburyo bw'ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka bikorwa n'imitwe y'abagizi ba nabi, gusangira amakuru n'ubumenyingiro, amahugurwa, ndetse n'izindi gahunda zo kongerera ubushobozi Polisi, hagamijwe kurushaho guteza imbere ubushobozi bw'inzego za Polisi z'ibihugu byombi.

    Source : https://flash.rw/2026/08/20/polisi-yu-rwanda-niya-korea-basinye-amasezerano-yimikoranire/