Category: Uncategorized

  • Abarenga 9.000 bari barafashwe bugwate na FDLR batashye mu Rwanda kuva 2025 – #rwanda #RwOT

    Imibare ya Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA) igaragaza ko kuva mu 2025 u Rwanda rumaze kwakira Abanyarwanda 8.905 atabariwemo abaturage 285 batashye kuri uyu wa Gatatu, banyuze ku mupaka uhuza Rubavu na Goma wa La Corniche, mu gihe abandi barenga 300 bambutse banyuze ku mupaka uhuza Rusizi na Bukavu.

    Aba batashye uyu munsi basanze imodoka ku mipaka zibategereje ngo bagezwe mu nkambi ya Kijote mu Karere ka Nyabihu.

    Abanyuze ku mupaka wa Rubavu barimo abana 177, abagore 71 n'abagabo 37.

    Bizumuremyi François, wavuye mu Rwanda 1994, mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko mu mpamvu zikomeye zatumye amara imyaka irenga 30 atarataha mu rwamubyaye ari ibinyoma babwirwaga.

    Ati 'Twakomezaga kubwirwa ngo dutegereze no mu Rwanda nta kigenda, ko bazaza tugatahukana, nyuma dusanga baratubeshye, nahisemo utaha iwacu i Gikongoro, kandi niteguye ufatanya n'abandi kubaka Igihugu.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, wakiriye aba baturage yabibukije ko bagomba kwimika ubunyarwanda, kugira ngo batazongera kwisanga mu buhunzi.

    Ati 'Mwari mu buhunzi mutabayeho neza, kandi si amahitamo yanyu, kandi mu mpamvu yatumye muhunga ni uko u Rwanda rwari mu macakubiri y'amoko, bamwe bahungaga batazi ibyo bahunga, mwiyumvemo ubunyarwanda kandi icyatumye muhunga muzakigendere kure, kuko kitabashyize ahantu heza.'

    Meya Mulindwa yijeje aba baturage batashye ko Igihugu kizakomeza kubitaho, ndetse ko nibajya gutaha bazahabwa inkunga ibafasha kongera gutangira ubuzima.

    Ibyo bazahabwa birimo amafaranga y'ibanze yo kubafasha gutangira ubuzima, aho uwatahutse arengeje imyaka 18 azahabwa 188$, uri munsi yayo ahabwe 113$ ndetse buri wese agenerwa n'ibyo kurya by'ibanze bifite agaciro k'ibihumbi 45 Frw.

    Abarenga ibihumbi 9.000 bari barafashwe bugwate na FDLR batashye mu Rwanda kuva 2025

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, wakiriye aba baturage yabibukije ko bagomba kwimika ubunyarwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-ibihumbi-9-000-bari-barafashwe-bugwate-na-fdlr-batashye-mu-rwanda-kuva

  • Twari twaratinze- Uganda Airlines ku nyungu yiteze mu ngendo z'i Kigali – #rwanda #RwOT

    Uganda Airlines yatangaje ko izi ngendo zizatangira ku wa 18 Ugushyingo 2026, aho indege zizajya ziva Entebbe zerekeza i Kigali buri munsi.

    Iyi sosiyete kandi yatangaje ko izatangiza ingendo zijya i Accra muri Ghana guhera ku wa 27 Ukwakira 2026, zikazajya zikorwa inshuro enye mu cyumweru.

    Umuyobozi Mukuru wayo, Ato Girma yagaragaje ko uru rugendo rwakabaye rwaratangiye kera kuko Kigali ari wo mujyi uri hafi ya Uganda.

    Ati 'Ku bwanjye urugendo rugana i Kigali rutangiye rutinze cyane. Umunsi wa mbere dutangiza Uganda Airlines twagombaga guhita dutangira kujya i Kigali, nk'umujyi wegereye cyane Uganda. Ibihugu byombi bifite byinshi bihuriyeho.'

    Uganda Airlines izajya ijya i Accra inshuro enye mu cyumweru ikoresheje indege ya Boeing 737-800, mu gihe izajya ijya i Kigali buri munsi ari CRJ900.

    Ati 'Ku Rwanda, ndizera ko tuzagira indege igenda buri munsi, ku buryo abantu bashobora kujya mu Rwanda bakoresheje RwandAir, bakagaruka bakoresheje Uganda Airlines. Bashobora kugenda bakanagaruka ku munsi umwe. Atari n'ibyo gusa, Abanyarwanda bazishimira kuza hano mu mpera z'icyumweru. Bizabashimisha.'

    U Rwanda nda Uganda bisanganywe umubano mwiza mu bya Dipolomasi n'ubuhahirane mu by'ubucuruzi, umutekano n'izindi.

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda, Col. Joseph Rutabana yavuze ko kuba Uganda Airlines itangiye urugendo rugana i Kigali ari intambwe ikomeye ku iterambere by'ubucuruzi, ubukerarugendo n'ishoramari hamwe n'ubufatanye bw'abaturage.

    Ati 'U Rwanda na Uganda ni ibihugu bituranyi n'abafatanyabikorwa ndetse tusangiye byinshi mu mateka, umuco n'ubukungu, bityo ingendo zo mu kirere ni imwe mu nkingi zikomeye kuri ubu bufatanye. Inzira Kigali-Entebbe yakomeje kugira abagenzi benshi bigaragaza ubwiyongere bw'abantu bakora ubucuruzi, ba mukerarugendo, abayobozi muri guverinoma n'abavandimwe bo mu bihugu byacu.'

    Yavuze ko iyi ntambwe ari amahirwe ku karere kuko buri ngendo zifunguwe zigira uruhare mu guhuza ikirere, bigashyigikira intego z'umugabane wa Afurika z'iterambere mu bukungu no gukorera hamwe.

    Biteganyijwe ko Uganda Airlines izagura indege enye za Boeing 737 MAX na Boeing 787 Dreamliners enye.

    Uganda Airlines ni sosiyete y'indege ya Leta ya Uganda yashinzwe mu rwego rwo gusubizaho ibikorwa by'ubwikorezi bwo mu kirere by'igihugu nyuma y'uko Uganda Airlines ya mbere yari yarahagaritse imirimo mu 2001.

    Iyi sosiyete nshya yatangiye ibikorwa mu 2019, igamije guhuza Uganda n'ibindi bihugu byo muri Afurika ndetse n'ahandi ku Isi, guteza imbere ubucuruzi, ubukerarugendo n'ingendo z'abantu.

    Kuva yasubukura ibikorwa, Uganda Airlines yakomeje kwagura aho igera, yongerera abagenzi amahitamo ndetse ishyira imbaraga mu kongera uruhare rwa Uganda mu bijyanye n'ubwikorezi bwo mu kirere.

    Uganda Airlines igiye gutangira gukora ingendo Entebbe – Kigali, izajya igenda buri munsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/twari-twaratinze-uganda-airlines-ku-nyungu-yiteze-mu-ngendo-z-i-kigali

  • Akarere ka Gasaba kamaze gufunga utubari 3400 – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa 5 Kanama 2026, mu gihe Guveniroma y'u Rwanda yiyemeje guhanshya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge no gufunga inganda zibikora.

    Mudaheranwa ubwo yaganiraga na Radio/TV1, yavuze ko gufunga utubari, byatumye ibyaha bigabanukaho 65% nyuma y'uko hafashwe ingamba zo kurwanya ibibazo by'ubusinzi bukabije.

    Uyu muyobozi yavuze ko utubari twari twinshi cyane kurusha izindi serivisi z'ingenzi umuturage akenera. Yatanze urugero ku bijyanye n'ibigo by'uvuzi biri muri aka karere, yerekana uburyo ari bike kurusha aha hantu hacururizwa inzoga.

    Yavuze ko mu Karere ka Gasabo habarurwa ibigo nderabuzima 320 gusa, ibingana na kimwe cya cumi cy'utubari, ibigaragaza uburyo serivisi z'utubari zakoreshwaga cyane kurusha izindi z'ingenzi.

    Imibare yatangajwe n'Akarere ka Gasabo, igaragaza ko kuva muri Kamena 2026 umubare munini wa serivisi abantu bahabwaga zari iz'utubari, ari na yo ntandaro y'ubusinzi bukabije bwagiye bugaragara.

    Mudaheranwa ati '.'Nka Gasabo mu mwaka umwe tumaze gufunga utubari 3400 […]. Ariko nyuma y'aho dufashe ingamba zo kurwanya ibibazo by'ubusinzi ndahamya rwose ko ibyaha byagabanutseho 65%.'

    Guverinoma y'u Rwanda yiyemeje guhashya inzoga zitujuje ubuzirangenge aho ubu inganda 136 zikora ibinyobwa bisembuye zimaze gufungwa.

    Biri mu rwego rwo guhagarika ibinyobwa bitemewe bimaze igihe bigira ingaruka ku Banyarwanda aho mu mezi arindwi ashize byahitanye abantu bagera kuri 50 abandi 100 bikabagiraho ingaruka zirimo no guhuma.

    Ku rundi ruhande, Polisi y'u Rwanda yatangiye ibikorwa byo kureba niba hari abantu bakomeza gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse no kurenga ku masaha yabugenewe yo kuzicuruza bihikomeje.

    Akarere ka Gasaba kamaze gufunga utubari 3400


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akarere-ka-gasaba-kamaze-gufunga-utubari-3400

  • Depite Icyitegetse weguye agiye gusimbuzwa – #rwanda #RwOT

    Itangazo NEC yashyize ku mbuga nkoranyambaga rigaragaza ko hatangiye urugendo rwo gusimbuza Depite Icyitegetse.

    Iri tangazo rivuga ko 'Komisiyo y'lgihugu y'Amatora iramenyesha Abanyarwanda, byumwihariko urubyiruko ko hateganyijwe amatora yo gusimbura uwari umudepite wavuzwe utakiri mu mwanya.'

    Ushaka kuba umukandida kuri uwo mwanya agomba kuba ari Umunyarwanda ufite nibura imyaka 21 y'amavuko kandi atarengeje 30; ari inyangamugayo; adafite inzitizi zituma atandikwa ku ilisiti y'itora.

    Kandidatire iherekezwa n'inyandiko itanga kandidatire igaragaza amazina ye yose ahwanye n'ari ku ikarita ndangamuntu; umwirondoro ugaragaza umurimo akora, aho yavukiye, itariki y'amavuko n'aho aba; kopi y'ikarita ndangamuntu ye; icyemezo cy'amavuko gitangwa n'urwego rubifitiye ububasha; icyemezo cy'imyitwarire myiza gitangwa n'urwego rubifitiye ububasha; amafoto abiri magufi y'amabara.

    Mu bindi bisabwa harimo icyemezo kigaragaza ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n'inkiko kitarengeje igihe, gitangwa n'urwego rubifitiye ububasha; icyemezo cya muganga wemewe; inyandiko ye yashyizeho umukono cyangwa igikumwe yemeza ko inyandiko yasabwe kandi yatanze ari ukuri.

    Iri tangazo rigaragaza ko kwakira kandidatire bizatangira ku wa 10 Kanama bikazarangira ku wa 14 Kanama 2026 ku cyicaro cya Komisiyo y'lgihugu y'Amatora.

    Icyitegetse yeguye kubera imyitwarire itari myiza nubwo hatasobanuwe mu buryo burambuye ibyo yakoze.

    Inkuru ifitanye isano:

    Iyo umudepite yeguye mu Rwanda hakurikiraho iki?

    Hagiye gutorwa umudepite uzasimbura Icyitegetse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/depite-icyitegetse-weguye-agiye-gusimbuzwa

  • Umuturage w'i Nyamasheke yisabiye kuzamurirwa umusanzu wa mituweli, agatanga ibihumbi 20 Frw – #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro za 2026, Leta yazamuye umusanzu wa mituweli ushyirwa hagati ya 4.000 Frw na 20.000 Frw mu gihe mbere uwishyura menshi yatangaga 7.000 Frw. Iri zamuka ryatewe n'uko serivisi zishyurirwa kuri mituweli zongerewe. Gusa byatumye hari abajurira umusanzu basabwe kwishyura.

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho, Mukankusi Athanasie yavuze ko mu barenga 15.000 bajuririye harimo umwe wasabye kuzamurirwa umusanzu.

    Ati 'Ni umuturage wo mu Murenge wa Nyabitekeri watubwiye ko yashyizwe kuri 8.000Frw yisabira kujya mu cyiciro gikwiranye nawe cy'ibihumbi 20 Frw.'

    Indemarugamba Théophile wo mu Murenge wa Nyabitekeri, ufite umuryango w'abantu batandatu yabwiye IGIHE ko icyatumye asaba kuzamurirwa umusanzu wa mituweli ari uko ubu bwisungane bwatabaye ubuzima bwe.

    Ati 'Bari banshyize mu cyiciro cya kane gitanga 8.000 Frw. Impamvu najuriye nsaba gushyirwa mu cyiciro gitanga 20.000 Frw ni umumaro mituweli yangiriye. Hari abandi bantu badafite uko bagira, nasanze ngomba kubafasha nkabatera inkunga bituma njurira'.

    Uyu mugabo utunzwe n'ubuhinzi n'ubworozi, akorera mu isambu aherutse kugura avuga ko mu myaka itandatu ishize yari umukene, mu bo Leta itangira ubwisungane mu kwivuza.

    Muri iyo myaka yarwaye imitsi ahera mu nzu, ariko kubera ko Leta yari yaramutangiye mituweli, yagiye ku Kigo Nderabuzima cya Mukoma, bamwohereza, ku Bitaro bya Bushenge, bimwohereza ku Bitaro bya Kibogora nabyo bimwohereza ku Bitaro bya Butare, nabyo bimwohereza ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, asubira mu rugo kuko ubushobozi bwari bumaze kumushirana.

    Ati 'Muri icyo gihe hari abazungu baje kuvurira ku Bitaro bya Kibogora, njyayo baramvura ubu narakize. Kubera mituweli nishyuye ibihumbi 20 Frw ariko nkurikije serivisi bampaye nabonaga ngombwa kwishyura nk'ibihumbi 500 Frw bituma ndushaho kubona akamaro ka mituweli'.

    Icyo gihe nibwo yafashe umwazo wo gushaka umuntu umuragiza inka bagirana amasezerano ko iya mbere izabyara izaba iye, iya kabiri ikaba iya nyirinka.

    Indemyarugamba wari ufite agasambu gato avuga ko yagize amahirwe bwa mbere abyaza inyana, imaze gukura amenya ko hari isambu ya miliyoni 1,3 Frw iri ku isoko agurisha iyo nyana bamuha ibihumbi 900Frw, ajya no mu itsinda bamuguriza ibihumbi 400 Frw agura iyo sambu, ari nayo yamukuye mu bukene ku buryo yumva akwiye kwishyurira umuryango we mituweli ya 120.000 kugira ngo agire abatishoboye avuza.

    Kugeza ubu 73,1% by'abaturage b'i Nyamasheke bamaze kwishyura umusanzu wa mutuweli y'umwaka wa 2026/27. Ibi bishyira aka karere ku mwanya wa gatandatu ku rwego rw'igihugu no ku mwanya wa mbere ku rwego rw'Intara.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuturage-w-i-nyamasheke-yisabiye-kuzamurirwa-umusanzu-wa-mituweli-agatanga

  • Umugore wa The Ben, Pamela yatanze amasaha 24 ubundi akitabaza RIB #rwanda #RwOT

    Uwicyeza Pamela, umugore w’umuhanzi The Ben yatanze amasaha 24 ku bantu bose bamutangajeho ibihuha kuba bamaze kubisiba bitaba ibyo akitabaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

    Ni nyuma y’igihe hakwirakwira amakuru y’ibihuha ku mbuga nkoranyambaga ko atabanye neza n’umugabo ko ashobora yaratandukanye na The Ben.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Pamela yavuze ko yacecetse kenshi ariko ubu bamaze kurengera.

    Ati “Mu myaka yose ishize, sinigeze mba umuntu uha agaciro ibivugirwa ku mbuga nkoranyambaga. Nahoraga ntuje nkicecekera kuko nta muntu numvaga ngomba ibisobanuro ku buzima bwanjye.”

    Yakomeje avuga ko umuntu wese ukoresha imbuga nkoranyambaga wagize icyo amutangazaho afite amasaha 24 yo kuba yabisibye.

    Ati “Uyu munsi nanze gukomeza kwemera guteshwa agaciro n’abantu badafite icyo bazi ku buzima bwanjye cyangwa uwo ndi we. Hari itandukaniro rinini hagati yo gutanga ibitekerezo no gukwirakwiza ibihuha. Abakoresha imbuga nkoranyambaga, mufite amasaha 24 yo gusiba ku mbuga zanyu zose inyandiko zose z’ibinyoma no kunyandagaza mwanditseho.'

    Yakomeje avuga ko nibatabikora azitabaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rukabakurikirana.

    Ati 'Nimutabikora, nzageza iki kibazo ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kandi nkurikize inzira zose ziteganywa n’amategeko. Umwe muri mwe azagirwa urugero. Ubu ni bwo bwa mbere kandi bwa nyuma mbaburiye. Ubutaha nta kuburirwa muzabona.”

    Ntabwo Uwicyeza Pamela yigeze avuga amazina y’abo yabwiraga, biragaragara ko ubutumwa bwe bwari bugenewe abakomeje gukwirakwiza ayo makuru.

    Pamela yatanze gasopo ku bakomeje kumuvugaho ibihuha

    Ubutumwa bwa Pamela

    Source : http://isimbi.rw/umugore-wa-the-ben-pamela-yatanze-amasaha-24-ubundi-akitabaza-rib.html

  • Ingoma Ibihumbi u Rwanda ruticaranye ku meza n'abaruhekuye bashaka kwambara Uruhu rwera kandi ari ibirura #rwanda #RwOT

    Burya ngo 'wisunga Umugabo-mbwa mugakubitanwa' nkuko byakomeje kokama no kugora FDLR irimo gukubitwa na AFC-M23 n'abo bashyize hamwe, igakubitanwa n'ingabo ndundi ndetse na ba Sebuja FARDC ikomeje kurira buhinja, irabogoza bikabije ariko iririra mu  biganza bya Parrain wayo Tshisekedi Tshilombo kuko yabuze amerekezo nyuma yo kwivanga butogo n'ingabo mvange z'Abarundi n'iza DRC hadasigaye n'abambari nka Wazalendo

    Nyuma yo kugwa igihugu igicuri rero barabona babura u Rwanda barureba kandi i Mutobo habategeye amaboko,

    U Rwanda rwateye utwatsi amasezerano ya Leta ya RDC na FDLR, rugaragaza ko adateganywa n'amasezerano y'amahoro yasinyiwe i Washington mu 2025, rwibutsa ubutegetsi bw'i Kinshasa ko uyu mutwe ugomba gusenywa.

    Mu kiganiro na BBC Gahuza, Umuvugizi wa FDLR mu rwego rwa politiki, Cure Ngoma, aherutse kubazwa niba hari ingengabihe ryateganyijwe mu kubahiriza amasezerano yo gusenya uyu mutwe no gusubiza abarwanyi bawo mu buzima busanzwe, asubiza ko ntayo.

    Cure yagize ati 'Nta ngengabihe twigeze dushyiraho kuko hari ibyo natwe dusaba bigomba kubanza kuzuzwa.'

    Umuvugizi wa FDLR yavuze ko uyu mutwe usaba ko 'impunzi z'Abanyarwanda' ziri muri RDC zitaha mu buryo buzihesha agaciro kandi zikizezwa umutekano. Ngo ibyo nibikemuka, ikizaba gisigaye ni uguhanganira ku rubuga rwa politiki.

    Ati 'Icyo kintu kirimo cy'uko impunzi zacu zigomba kwizezwa umutekano ndetse zikaba zanasubizwa mu gihugu mu buryo buzihesha agaciro, ubundi tukajya guhangana imbere mu gihugu mu rubuga rwa politiki.'

     

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko nta rubuga rwa politiki rushobora gufungurirwa umutwe w'iterabwoba wa FDLR ugizwe n'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

    Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buvuga ko bwagiranye na FDLR amasezerano yo gusenya uyu mutwe bidasabye kwifashisha imbaraga za gisirikare.

    Aya masezerano ashingiye ku nyandiko yateguwe na Perezida wa FDLR, Victor Byiringiro, bigaragara ko yashyizweho umukono tariki ya 30 Gicurasi 2026, ishyikirizwa Perezida Félix Tshisekedi.

    Leta ya RDC ivuga iyi ari intambwe nziza FDLR yateye, kuko ngo uyu mutwe wemera kurambika intwaro, abarwanyi bawo bagashyirwa mu bigo birinzwe, hanyuma bagasubizwa mu buzima busanzwe.

    U Rwanda rwateye utwatsi amasezerano ya Leta ya RDC na FDLR, rugaragaza ko adateganywa n'amasezerano y'amahoro yasinyiwe i Washington mu 2025, rwibutsa ubutegetsi bw'i Kinshasa ko uyu mutwe ugomba gusenywa.

    Mu kiganiro na BBC Gahuza, Umuvugizi wa FDLR mu rwego rwa politiki, Cure Ngoma, aherutse kubazwa niba hari ingengabihe ryateganyijwe mu kubahiriza amasezerano yo gusenya uyu mutwe no gusubiza abarwanyi bawo mu buzima busanzwe, asubiza ko ntayo.

    Cure yagize ati 'Nta ngengabihe twigeze dushyiraho kuko hari ibyo natwe dusaba bigomba kubanza kuzuzwa.'

    Umuvugizi wa FDLR yavuze ko uyu mutwe usaba ko 'impunzi z'Abanyarwanda' ziri muri RDC zitaha mu buryo buzihesha agaciro kandi zikizezwa umutekano. Ngo ibyo nibikemuka, ikizaba gisigaye ni uguhanganira ku rubuga rwa politiki.

    Ati 'Icyo kintu kirimo cy'uko impunzi zacu zigomba kwizezwa umutekano ndetse zikaba zanasubizwa mu gihugu mu buryo buzihesha agaciro, ubundi tukajya guhangana imbere mu gihugu mu rubuga rwa politiki.'

    Mu kiganiro na IGIHE, Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko nta rubuga rwa politiki rushobora gufungurirwa umutwe w'abajenosideri nka FDLR, ashimangira ko uyu mutwe w'iterabwoba ugomba kurandurwa.

    Minisitiri Nduhungirehe yagize ati 'Nta rubuga rwa politiki rushobora gufungurirwa abajenosideri. FDLR igomba kurandurwa, nk'uko byanditse mu masezerano ya Washington, abarwanyi bayigize bagatahanwa mu Rwanda, nta yandi mananiza.'

    Hari abarwanyi ba FDLR basanzwe bataha mu Rwanda ku bushake, bakakirwa mu kigo cya Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC) giherereye i Mutobo mu Karere ka Musanze.

    Iyo bageze muri iki kigo, bahabwa inyigisho zibafasha kubana neza n'abo bazasanga mu buzima busanzwe, uko bakwiteza imbere n'uko bateza igihugu imbere muri rusange, bagahabwa ibikoresho bazifashisha gukora imirimo itandukanye.

    FDLR isa n'aho ishaka umwihariko mu gutaha kw'abarwanyi bayo bakiri mu mashyamba ya RDC, gusa inasaba ko abadashaka kuba mu Rwanda banafashwa gutura mu bindi bihugu.

    Nubwo Leta ya RDC ivuga ko yagiranye amasezerano na FDLR agamije gusenya uyu mutwe, amakuru yizewe avuga ko impande zombi zakomeje gukorana ku rugamba rwo kurwanya ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru na Kivu y'Amajyepfo.

    Muri Kamena 2026, abayobozi bo muri FDLR bahuriye n'aba FARDC mu nama zitandukanye, zirimo iyabereye muri Teritwari ya Rutshuru na Walikale, baganira ku buryo abarwanyi b'uyu mutwe bahishwa mu mitwe ya Wazalendo ishyigikiwe na Leta ya RDC.

    Aya makuru avuga ko mu gihe havugwa ubufatanye hagati y'ingabo za RDC na FDLR mu rwego rwa gisirikare, ubutegetsi bwa Tshisekedi buvugwaho gukomeza gukorana n'abarwanya Leta y'u Rwanda baba mu bihugu bitandukanye kandi ko hateguwe inama zibahuza n'abayobozi ba FDLR.

    Ku rutonde rw'abarwanya Leta y'u Rwanda bavugwaho gukorana n'ubutegetsi bwa RDC harimo Jean-Luc Habyarimana wa Habyarimana Juvénal, Thomas Nahimana wabaye Padiri, Fabien Singaye (muramu wa Kabuga Félicien) na Thaddée Kwitonda wabaye mu buyobozi bwa FDLR.

    Minisitiri Olivier Nduhungirehe yatangaje ko FDLR igomba gusenywa nk'uko amasezerano y'amahoro ya Washington abiteganya

    Source : https://rushyashya.net/ingoma-ibihumbi-u-rwanda-ruticaranye-ku-meza-nabaruhekuye-bashaka-kwambara-uruhu-rwera-kandi-ari-ibirura/

  • MC Nario yahishuye ikizatuma areka gukunda abakobwa benshi #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba MC, Nario, yatangaje ko umunsi azabona umukunzi yise 'ufatika’ ari wo uzaba iherezo ku myitwarire bamwe bamushinja yo gukunda byo kurarikira abakobwa benshi.

    Uyu mugabo uzwi mu gutegura no kuyobora ibirori bitandukanye byiganjemo ibibera mu tubari, yabanje gushyira umucyo ku byo kuba akunze kugaragara ari kumwe n’abakobwa cyangwa agira ibikorwa bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga bidakwiye guhita bifatwa nk’ikimenyetso cy’uko aba abakunda mu buryo bw’urukundo.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Nario yavuze ko hari abamufata nabi kubera ibyo babona ku mbuga nkoranyambaga, nyamara ngo hari byinshi badasobanukiwe.

    Ati 'Nubwo naba nakoze 'Like’ ku ifoto y’umukobwa, ntabwo bivuze ko namukunze cyangwa ko nkunda abakobwa benshi.'

    Nario yavuze ko ari gutekereza ku buryo yahindura iyo myitwarire, ndetse agaragaza ko hari ikintu kimwe kizagira uruhare runini mu gutuma ahagarika ibyo bamwe bamunenga.

    Ati 'Ahanini biterwa n’uko umuntu aba akiri single. Umunsi nabonye umukunzi ufatika, nzahita mbireka.'

    Uyu MC yavuze ko kugeza ubu kuba akunda kwegera abakobwa bidakwiye gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko afite umubano wihariye na buri wese agaragara bari kumwe, ahubwo ko ahanini bishingiye ku kuba nta muntu wihariye bafatanyije ubuzima.

    Nario kandi yasabye abantu kudashingira ku byo babona ku mbuga nkoranyambaga ngo bamucire urubanza, avuga ko hari igihe ibintu bigaragara hanze bidahura n’ukuri k’umuntu.

    Amagambo ya Nario aje mu gihe akunze kuvugwaho imyitwarire ijyanye n’ubuzima bwe bw’urukundo, aho bamwe bamushinja gukunda abakobwa benshi, ibintu we akomeza guhakana avuga ko umunsi azabona umukunzi nyawe ari bwo byinshi bizahinduka.

    MC Nario ngo nabona umukobwa wa nyawe, azareka kureba abandi bakobwa

    Source : http://isimbi.rw/mc-nario-yahishuye-ikizatuma-areka-gukunda-abakobwa-benshi.html

  • Kampeta Pitchette Sayinzoga yagizwe Umuyobozi Mukuru wa AFR – #rwanda #RwOT

    Ubutumwa AFR yanyujije ku mbuga nkoranyambaga bugaragaza ko Kampeta Pitchette Sayinzoga yinjiye muri izi nshingano mu gihe iki kigo gitangiye gushyira mu bikorwa gahunda zacyo nshya, no gushimangira urwego rwacyo mu rwego rw'imari.

    Buti 'Ubunararibonye afite mu kubaka ibigo, guteza imbere imikoranire n'ubukungu budaheza bizaba iby'agaciro kenshi kuri AFR ikomeje kongera uruhare rwayo.'

    Kampeta ni impuguke mu iterambere ry'ubukungu. Kuva mu 2019 kugeza mu 2025 yari Umuyobozi Mukuru wa BRD, aho yageze avuye ku kuba Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'ubushakashatsi n'iterambere ry'inganda mu Rwanda (NIRDA)

    Yakoze kandi muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, aho yagiye akora ku myanya itandukanye kandi y'ubuyobozi harimo no kuba Umunyamabanga Uhoraho.

    Mbere yo kwinjira mu mirimo ya Leta, Kampeta yakoraga muri Banki y'Isi. Yabaye kandi mu nama z'ubutegetsi z'amabanki nka The Trade and Development Bank, Banki y'Iterambere ya Afurika y'Uburasirazuba (EADB), Rwanda Eurobond Committee, GT Bank, no mu Kigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro.

    Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu iterambere ry'ubukungu (Master's degree in Economic Development and Policy Analysis), yakuye muri University of Nottingham.

    We are delighted to announce the appointment of Kampeta Pitchette Sayinzoga @Ksayinzoga as Chief Executive Officer of @AFRwanda, effective 1 August 2026.

    Ms. Kampeta joins AFR at an important moment as we begin implementing our new strategic framework and deepen our contribution… pic.twitter.com/G5FwmAZIss

    — Access to Finance Rwanda (AFR) (@AFRwanda) August 4, 2026

    Kampeta Pitchette Sayinzoga yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Access to Finance Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kampeta-pitchette-sayinzoga-yagizwe-umuyobozi-mukuru-wa-afr

  • Polisi y'u Rwanda yaburiye abatubahiriza amasaha yo gufunga utubari – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu Kiganiro cyatambutse kuri Mama Urwagasabo TV, cyagarukaga ku ngamba ziri gufatwa mu kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

    Mu 2023, ni bwo u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gushyiraho amasaha ntarengwa yo gufunga utubari n'utubyiniro mu rwego rwo kugabanya ingeso y'ubusinzi yari imaze kwiyongera.

    ACP Rutikanga yavuze ko hari abacuruza mu tubari basigaye bakoresha amayeri yo kuzimya amatara no kugabanya umuziki bakikingiranamo bagakomeza gucuruza kandi bitemewe.

    Ati 'Turacyafite abantu bashobora gukinga ahantu nkaha bakazimya itara agakuraho umuziki bakanywa.'

    Yavuze ko iyo umuntu yaraye mu nzoga biba bigaragara kuko hari n'abantu bajya bahamagara Polisi bitewe n'umutekano muke abaraye muri utwo tubari baba bari guteza mu duce dutandukanye batuyemo.

    Ati 'Ejo bundi twahamagawe n'abaturage dusanga umugabo n'umugore bari kurwana mu gitondo saa mbili kandi bose basinze bavuye kunywa. Ukibaza ngo ese barayemo? Cyangwa batangiye kunywa mu gitondo. Wakurikirana ugasanga mu gihe utundi tubari twafunze [bo bakomeje baranywa bikingiranye mu imbere mu kabari].'

    Yagaragaje ko uretse ubukangurambaga burimo 'Tunyweless' bugamije kwigisha Abanyarwanda kunywa mu rugero cyangwa bakazireka abo bishobokera.

    Polisi y'u Rwanda yatangiye ibikorwa byo kureba niba hari abantu bakomeza gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse no kurenga ku masaha yabugenewe yo kuzicuruza.

    Ati 'Ikindi gikorwa ni ugukora ubugenzuzi muri utwo duce, tukamenya abantu bafite utwo tubari ngo ni ba nde? Kuko ntabwo wabuza umuntu kunywa izo nzoga utabanje kumenya aho azikura.'

    Amabwiriza y'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere avuga ko abafite utubari n'utubyiniro n'ahacururizwa inzoga bagomba gufunga saa saba z'ijoro guhera ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, na Saa Munani z'ijoro ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.

    Umuvigizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yaburiye abatubahiriza amasaha yo gufunga utubari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-y-u-rwanda-yaburiye-abatubahiriza-amasaha-yo-gufunga-utubari