Kayonza: Umubyeyi wari warigeze kugerageza kwiyahura yasanzwe yapfuye amanitse mu bwiherero #rwanda #RwOT

Written by

in

Mu Karere ka Kayonza haravugwa inkuru y'umubyeyi w'imyaka 45 wo mu Karere ka Ngoma, wasanzwe yapfuye amanitse mu bwiherero bikekwa ko yiyahuye, nyuma yo kujya gusura umuhungu we washatse.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nyakanga 2026, mu Mudugudu w'Umunini, Akagari ka Cyinzovu, Umurenge wa Kabarondo.

Amakuru yemejwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Agateganyo w'Umurenge wa Kabarondo, Muhinkindi Marie Chantal, avuga ko uwo mubyeyi yari yagiye gusura umuhungu we uba muri uwo murenge. Yagezeyo asanga umuhungu we hamwe n'abana be, baraganira bisanzwe kugeza igihe cyo kuryama.

Nyuma y'aho, abo bari kumwe ntibamenye igihe yasohokeye ngo ajye mu bwiherero. Bamaze kumubura, baramushatse basanga amanitse mu gitenge imbere mu bwiherero. Bagerageje kureba ko hari icyakorwa, ariko basanga yamaze gushiramo umwuka.

Ubuyobozi bw'umurenge bufatanyije n'inzego z'umutekano bwahise bugera aho byabereye, busanga n'abo mu muryango w'uyu mubyeyi bahamaze kugera.

Muhinkindi yavuze kandi ko amakuru yatanzwe n'abavandimwe b'uyu mubyeyi agaragaza ko atari ubwa mbere yari agerageje kwiyambura ubuzima, kuko no mu minsi ishize yari yabigerageje ariko ntibigende uko yabishakaga.

Umurambo w'uyu mubyeyi wahise ushyikirizwa abo mu muryango we kugira ngo hategurwe umuhango wo kumushyingura, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye uru rupfu.

Kayonza: Umubyeyi wari warigeze kugerageza kwiyahura yasanzwe yapfuye amanitse mu bwiherero

Source : https://kasukumedia.com/kayonza-umubyeyi-wari-warigeze-kugerageza-kwiyahura-yasanzwe-yapfuye-amanitse-mu-bwiherero/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *