Gad Rwizihirwa yasobanuye ubutumwa bukomeye buri mu ndirimbo ye nshya 'Intare’ #rwanda #RwOT

Written by

in

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gad Rwizihirwa, yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Intare’, avuga ko igamije kwigisha abantu kubaha abizera n’abo Imana yatoranyije, kuko uburinzi bwabo butava ku mbaraga zabo ahubwo buturuka ku Mana.

Amashusho y’iyi ndirimbo yasohotse ku wa 23 Nyakanga 2026, abinyujije ku rubuga rwa YouTube ku muyoboro we uzwi nka Gad RM, aho yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu kiganiro na ISIMBI, Gad yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyavutse nyuma yo kubona ko hari abantu bakunze gusuzugura cyangwa gusagarira abizera, bibagirwa ko Imana ari yo ibarinda kandi ikabiyobora.

Yasobanuye ko nubwo abizera ari abantu basanzwe kandi bagira intege nke nk’iz’abandi bose, bafite isezerano ryihariye n’Imana ribaha uburinzi budashingiye ku bushobozi bwabo cyangwa ku gukiranuka kwabo.

Yagize ati: “Ubutumwa nyamukuru bwa 'Intare’ ni ukwibutsa abantu kubaha ubwoko bw’Imana. Uburinzi bwabo ntibuturuka ku mbaraga zabo, ahubwo bukomoka ku masezerano bafitanye n’Imana no ku buntu bwayo.”

Uyu muramyi yavuze ko nubwo indirimbo ze zirimo 'Humura’, 'Genda’ na 'Agati (Ubutabazi)’ zari zisanzwe zitanga ubutumwa bwo guhumuriza no gukomeza abantu, 'Intare’ yo ifite intego yihariye yo gukangurira abantu kubaha abo Imana yatoranyije.

Ati: “'Intare’ ifite intego yihariye: kwigisha abantu kubaha abizera, abasizwe kandi batoranijwe n’Imana.”

Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo yibutsa abantu ko Yesu Kristo, uvugwa muri Bibiliya nk’Intare yo mu muryango wa Yuda, ari hagati mu bamwizera, ariko ko mbere yo kureba abandi umuntu akwiye kubanza kwisuzuma akareba urwego rw’ukwizera kwe.

Gad yasohoye indirimbo Intare

Source : http://isimbi.rw/gad-rwizihirwa-yasobanuye-ubutumwa-bukomeye-buri-mu-ndirimbo-ye-nshya-intare.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *