Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri 2026 bibera mu Mudugudu wa Kiboha mu Kagari k'Akabatasi mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SSP Twizeyimana Hamduni, yabwiye IGIHE ko uwo musore yagiye kunywera mu kabari k'abavandimwe babiri, nyuma aza kurwana na bo umwe amukubita majagu ahita apfa.
Yagize ati ' Uwo musore yavuye mu kazi ajya kunywa inzoga, amaze kunywa inzoga n'abandi bari kumwe barya n'inyama bari basinze. Mu mafaranga yishyuye bagombaga kumugaruriramo ibiceri 200 Frw, atera amahane ngo bamugarurire, abo bacuruza inzoga baravukana, umwe aza amubaza impamvu ari gutera amahane birangira barwanye.''
SSP Twizeyimana yavuze ko abo bavandimwe babiri bahise bamuviraho inda imwe baramukubita hiyongeraho na mucoma na we araza bafatanya gukubita wa musore. Umwe muri abo bavandimwe ngo yahise azana majagu ayimukubita mu gahanga undi ahita apfa.
SSP Twizeyimana yavuze ko abamukubise bahise batoroka, Polisi n'izindi nzego z'umutekano batangira kubashakisha aho umwe yafatiwe mu Murenge wa Nzige ari guhunga mu gihe abandi babiri bakiri gushakishwa.
Ati ' Abaturage turabasaba kwirinda ubusinzi no kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, ibiyobyabwenge. Ikindi turabasaba kwirinda amakimbirane igihe cyose abantu bagiranye amakimbirane umwanzuro ntabwo ari ukurwana ahubwo bajye begera ubuyobozi bubafashe kuyakemura.''
Kuri ubu umurambo w'uyu musore wajyanywe mu bitaro bya Rwamagana gukorerwa isuzuma mu gihe abagize uruhare mu rupfu rwe babiri bagishakishwa n'inzego z'umutekano.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-umusore-yicishijwe-majagu-azira-ibiceri-200-frw
Leave a Reply