Impamvu imyanzuro u Rwanda ruhabwa na Loni ku burenganzira bwa muntu yiyongereye – #rwanda #RwOT

Written by

in

Muri Kamena 2026, nibwo rwatanze ibisobanuro byarwo ku byifuzo rwahawe mu isuzuma rya Kane rya Universal Periodic Review (UPR), rugaragaza ko rwashyigikiye ibyifuzo 249 muri 286 rwari rwahawe, ibi bingana na 87%, ubwo bishatse kuvuga ko 38 byashyizwe ku ruhande kugira ngo bisuzumwe neza bijyanye n'imiterere y'igihugu.

Iyo ugereranyije n'ibyifuzo u Rwanda rwakiraga mu myaka yo ha mbere ubona ko byazamutse, bikaba bituma bamwe bibaza niba nta kibazo.

Ubundi iki gikorwa kiba buri myaka ine aho aka kanama kagenera ibihugu biri muri Loni ibyifuzo by'amategeko yubahiriza uburenganzira bwa muntu bikwiye kuvugururwa mu guteza imbere uburenganzira bwa muntu.

Ubundi iyi gahunda yatangiye mu 2006, ariko u Rwanda rwagenzuwe bwa mbere mu mwaka wa 2011 maze ruhabwa imyanzuro rugomba gushyira mu bikorwa mu gihe cy'imyaka ine.

Muri uwo mwaka, u Rwanda rwahawe ibyifuzo 73, gusa rwemera ko ruzashyira mu bikorwa 67.

Mu 2015, u Rwanda rwongeye guhabwa indi myanzuro 229 ariko rwemera ko ruzashyira mu bikorwa 50 gusa.

Mu 2021 bwo u Rwanda rwakiriye ibyifuzo 284, ariko rwemera ko ruzashyira mu bikorwa 160.

Perezida wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu (NCHR), Umurungi Providence, yavuze ko impamvu u Rwanda rwakiriye ibyifuzo byinshi ari ukubera ko umubare w'ibihugu bigira uruhare muri ako kanama biba byiyongereye.

Ati 'Iyo ugereranyije no mu 2011, ibihugu byari 48 gusa, bitanga ibyifuzo bigera kuri 73, ubwa kabiri mu 2015, habonetse ibihugu 88, urumva ko umubare wikubye kabiri, batanga ibyifuzo-nama birenga 200, n'ejo bundi mu 2021, nabwo byabaye ibihugu 99, mu 2026 bwo biba 100.'

Yakomeje avuga ko kuba u Rwanda rwarakiriye ibyifuzo byo gukurikiza byinshi bitavuze ko uburenganzira bwa muntu mu gihugu buba buhungabanye.

Ati 'Umubare mwinshi ntabwo uvuga ko uburenganzira bwahungabanye, ahubwo werekana ubushake bw'igihugu biba byemeye kuganira ku bijyanye n'ishusho rusange ku burenganzira bwa muntu n'ibyo bizashyira mu bikorwa.'

Yasabye imiryango itari iya Leta ariko ishingiye ku guharanira uburenganzira bwa muntu, kuzagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry'iyi myanzuro ya UPR.

Umuyobozi w'Ihuriro ry'Imiryango itari iya Leta iharanira uburenganzira bwa muntu, Silas Nkusi yavuze ko gushyira mu bikorwa iyi myanzuro bidakwiriye gukorwa na Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu n'Urwego rw'Umuvunyi gusa kuko bireba buri rwego mu gihugu.

Ati 'Birakenewe ko inzego zose zibishyiramo imbaraga mu kubishyira mu bikorwa. Buri wese afite uburenganzira kandi buri muntu afite inshingano ku burenganzira bwa mugenzi we, hakwiriye kuba imikoranire, ubuvuguzi kandi buri Munyarwanda akumva ko akwiriye kugira uruhare muri uru rugendo.'

Imyanzuro 249 u Rwanda rwahawe mu 2026 yiganjemo uburenganzira bw'imbonezamubano, ubujyanye n'ubukungu, ubuha uburenganzira ibyiciro byihariye birimo abafite ubumuga, abana, abagore ubw'abimukira n'ibindi.

Perezida wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu (NCHR), Umurungi Providence, yavuze ko impamvu u Rwanda rwakiriye ibyifuzo byinshi ari ukubera ko umubare w'ibihugu bigira uruhare muri ako kanama biba byiyongereye

Bamwe bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo ku gikwiriye gukorwa kugira ngo iyi myanzuro ya UPR izashyirwe mu bikorwa ku kigero cyo hejuru

Aissa Umutoni ushinzwe Iyubahirizwa ry’Amahame Mpuzamahanga y’Uburenganzira bwa Muntu no gutegura Raporo, yavuze ko hakenewe uruhare rw’inzego za Leta n’iz’abikorera mu gutuma imyanzuro ya UPR ishyirwa mu bikorwa

Iyi nama yitabiriwe n’abagize imiryango itari iya Leta iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-imyanzuro-u-rwanda-ruhabwa-na-loni-ku-burenganzira-bwa-muntu

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *