Minisitiri w'Ingabo w'u Rwanda, Juvenal Marizamunda, kuri uyu wa 30 Nyakanga 2026, yakiriye ku cyicaro cya Minisiteri y'Ingabo i Kigali Ambasaderi wa Repubulika ya Mali mu Rwanda, Boubacar Diallo, mu biganiro byibanze ku kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati y'ibihugu byombi, by'umwihariko mu rwego rw'umutekano n'igisirikare. Ibi byatangajwe na minisiteri y'ingabo z'U Rwanda ibinyujije ku rubuga rwa X aho yavuze ko abayobozi bombi bagiranye ibiganiro.

Ibi biganiro byagarutse ku ngingo zifitiye inyungu u Rwanda na Mali, zirimo gushimangira ubufatanye busanzwe hagati y'ingabo z'ibihugu byombi, guhanahana ubumenyi n'ubunararibonye ndetse no gukomeza gukorera hamwe mu rwego rwo guhangana n'ibibazo by'umutekano bikomeje kugaragara ku mugabane wa Afurika.
Impande zombi zagaragaje ko zifite ubushake bwo gukomeza kubaka umubano ushingiye ku bwizerane no gufatanya mu bikorwa biteza imbere amahoro, umutekano n'iterambere rirambye.
Iyi nama ibaye mu gihe u Rwanda rukomeje kwagura ubufatanye mu bya gisirikare n'ibihugu bitandukanye bya Afurika, hagamijwe kubaka ubushobozi bw'inzego z'umutekano, guteza imbere amahugurwa ahuriweho no gusangira ubunararibonye mu guhangana n'ibibazo by'umutekano byambukiranya imipaka.
Mu myaka mike ishize, umubano hagati y'u Rwanda na Mali warushijeho gukomera mu nzego zitandukanye. Muri Gicurasi 2024, ibihugu byombi byakoze inama ya mbere ya Komisiyo Ihoraho y'Ubufatanye (Joint Permanent Commission), yasojwe no gusinyana amasezerano 19 y'ubufatanye arimo ay'ubuzima, ikoranabuhanga, ubuhinzi, ishoramari n'izindi nzego z'ingenzi.
Nubwo ayo masezerano atarimo amasezerano yihariye y'ubufatanye mu bya gisirikare yatangajwe ku mugaragaro, abayobozi b'ibihugu byombi bakomeje kugirana ibiganiro bigamije gushimangira imikoranire mu rwego rw'umutekano, bijyanye n'icyerekezo cy'ibihugu byombi cyo guteza imbere amahoro no guhangana n'ibibazo by'umutekano muke biri mu bice bitandukanye bya Afurika.
Mali ni kimwe mu bihugu byo mu karere ka Sahel bimaze imyaka bihanganye n'ibitero by'imitwe y'iterabwoba n'inyeshyamba. Kubera izo mbogamizi, iki gihugu gikomeje gushimangira ubufatanye n'ibihugu bitandukanye hagamijwe kongera ubushobozi bw'ingabo no kubaka inzego z'umutekano zifite imbaraga.
Ku ruhande rw'u Rwanda, rwakomeje kubaka izina nk'igihugu gifite ubunararibonye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro no gutanga amahugurwa ya gisirikare haba ku rwego rwa Afurika no ku rwego mpuzamahanga. Ingabo z'u Rwanda zikomeje kugira uruhare mu butumwa bw'amahoro no mu bufatanye bwa gisirikare n'ibihugu byinshi, ibintu bituma u Rwanda rufatwa nk'umufatanyabikorwa wizewe mu bijyanye n'umutekano.
Source : https://flash.rw/2026/07/31/u-rwanda-na-mali-bikomeje-gushimangira-ubufatanye-mu-bya-gisirikare/
Leave a Reply