Uburezi bufite irene no guhanga udushya. Bimwe mu bigize ibiganiro Perezida Kagame yagiranye n'ubuyobozi bwa Kaminuza y'u Rwanda #rwanda #RwOT

Written by

in

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu yakiriye mu biro bye biri muri Village Urugwiro  Perezida w'Inama y'Ubutegetsi ya Kaminuza y'u Rwanda, Pradeep K. Khosla, hamwe na Visi Perezida w'iyo Nama y'Ubutegetsi, Ivan Murenzi, bagirana ibiganiro byibanze ku cyerekezo cya Kaminuza y'u Rwanda ndetse n'ingamba zigamije kurushaho kuzamura ireme ry'uburezi, ubushakashatsi no guhanga udushya.

Ni ubutumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa X rw'ibiro by'umukuru w'igihugu Village Urugwira buvuga ko muri ibyo biganiro, hibanzwe ku buryo Kaminuza y'u Rwanda (UR) yakomeza kuba urwego rutanga uburezi bufite ireme, ikazamura ubushakashatsi bufasha gukemura ibibazo igihugu gihura na byo, ndetse ikarushaho guteza imbere udushya twafasha mu iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza y'Abanyarwanda.

Abayobozi bombi baganiriye kandi ku buryo Kaminuza y'u Rwanda yakomeza gutegura abanyeshuri bafite ubumenyi n'ubushobozi bujyanye n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo, haba mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga. Ibi bijyanye n'icyerekezo cy'u Rwanda cyo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, ikoranabuhanga n'udushya.

Mu nama yabereye mu Urugwiro Village, hanarebwe uburyo bwo gukomeza kunoza ireme ry'imyigishirize, kongera ubushobozi bw'abarimu n'abashakashatsi, no gushimangira ubufatanye bwa Kaminuza y'u Rwanda n'ibigo bikomeye byo ku rwego mpuzamahanga mu rwego rwo guteza imbere ubushakashatsi n'ivumburwa ry'ibisubizo bishya.

Ubuyobozi bwa Kaminuza y'u Rwanda bwagaragaje ko buzakomeza gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije gutanga uburezi bujyanye n'igihe, guteza imbere ubushakashatsi bufite uruhare mu iterambere ry'igihugu, no kubaka urubyiruko rufite ubumenyi n'ubushobozi bwo guhangana n'ibibazo by'ahazaza.

Ibi biganiro bibaye mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbere ishoramari mu burezi, ubushakashatsi n'ikorwa ry'udushya nk'inkingi z'ingenzi zo kugera ku ntego z'iterambere rirambye no kubaka igihugu gifite ubukungu buhatana ku rwego mpuzamahanga. Perezida Kagame yakomeje kugaragaza ko kubaka abaturage bafite ubumenyi n'ubushobozi ari imwe mu nkingi z'ingenzi zizatuma u Rwanda rugera ku cyerekezo cyarwo cy'iterambere mu myaka iri imbere.

Source : https://flash.rw/2026/07/31/uburezi-bufite-irene-no-guhanga-udushya-bimwe-mu-bigize-ibiganiro-perezida-kagame-yagiranye-nubuyobozi-bwa-kaminuza-yu-rwanda/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *