Umuganura wizihizwa ku wa Gatanu wa mbere w'ukwezi kwa Kanama buri mwaka.
Minisitiri Dr. Bizimana yanditse kuri konti ye ya X ko abantu bose bakwiye kwishimira ibyiza bagezeho babyigejejeho ariko kunezezwa n'umusaruro bisaba kureba icyatuma 'tudasubira inyuma kuko abakora ni abazima n'abakomeye.'
Ati 'Ubu twugarijwe n'icyorezo cy'abakora n'abanywa inzoga z'uburozi zangiza ubuzima bw'Abanyarwanda, twugarijwe n'ubusinzi mu rubyiruko, uburumbo, uburaya, ukwiyandarika n'ibindi bikorwa by'iteshagaciro, hakabura urugero rw'abakuru ruvuga ngo nimusigeho, nimureke ishyano n'amahano. Umuganura nutubere umwanya wo guhagurukira rimwe tukamagana aya mahano. Ingeso mbi zitwicira ubuzima mu Rwanda rwa Kanyarwanda. Twese hamwe dufatanyije mu runana rw'imihigo niduhanike tuti 'birarambiranye turabisezereye.'
Yasabye urubyiruko guharanira kugira ubuzima buzira umuze kuko ari yo soko y'iterambere ry'ubuzima bwa buri wese n'igihugu.
Ati 'Mwese mu majwi y'urwunge, abasore n'abakobwa nimugire muti 'twiyemeje kugira ubuzima buzira umuze, niyo soko y'ubukire n'iterambere ryacu n'iry'u Rwanda. Tuzirinda ishyano ry'inzoga, ubusinzi, uburumbo, ibiyobyabwenge, ukwiyandarika, ukwiyangiza, ukwitesha agaciro. Twanze ubuhararumbo n'ibindi bibi byose bitwangiza'.'
Minisiteri y'Ubuzima iherutse gutangaza ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2026, abantu 500 bagiye kwivuza ku mavuriro atandukanye kubera inzoga zitujuje ubuziranenge banyweye. Muri bo 100 bahuriyemo n'ingaruka z'ubuhumyi bwa burundu, abarenga 50 barapfa mu gihe abarenga ibihumbi 11 babaswe n'izi nzoga.
U Rwanda rwafunze inganda nyinshi zengaga inzoga zitujuje ubuziranenge zagize ingaruka ku buzima bw'abantu, ndetse ubwoko burenga 50 bw'inzoga zikorerwa mu mahanga zikurwa ku isoko ry'u Rwanda.

Leave a Reply