Zaria Court Hotel n'ishuri KETHA biri gutegura urubyiruko mu bijyanye n'amahoteli – #rwanda #RwOT

Written by

in

KETHA isanzwe yigisha abanyeshuri ibijyanye n'ubukerarugendo n'amahoteli. Igirana amasezerano na Zaria Court Hotel mu bijyanye no kumenyereza umwuga abanyeshuri biga muri iki kigo ku buryo baba intyoza ku isoko ry'umurimo.

Bamwe mu banyeshuri bahawe amahirwe yo kumenyerezwa umwuga muri Zaria Court Hotel bahuriza hamwe ku kuba barafashwe neza kandi bakaba barahawe amahirwe yo gukorera ku bikoresho byiza kandi bigezweho.

Irakoze Daic utunganya ibinyobwa yagize ati 'Mbere na mbere ndashimira ubuyobozi bwa Zaria Court, ngashimira n'ikigo KETHA ku bwo kunzana muri iyi hoteli, nahigiye ubumenyi bwinshi. Bampaye amahirwe yo gukorera ku bikoresho byabo kandi nkanashimira abakozi twakoranye, bari abantu beza ndetse twakoranye neza.'

Mugabekazi Benitha ukora ibijyanye no gutunganya ibyumba, yagize ati 'Ndashimira ikigo nigagaho cyanyohereje hano, banyigisha neza, ngashimira na Zaria Court yanyakiriye neza kandi bakanyigisha neza ibyo nigaga kuri ubu nkaba mbasha kubishyira mu bikorwa.'

Si ibyo gusa kuko aba banyeshuri bamwe muri bo iyo barangije imenyerezwamwuga, bahinduka abakozi muri Zaria Court Hotel Tapestry Collection by Hilton.

Umuyobozi Mukuru wa KETHA, Dr. Habimana Alphonse, ashimangira ko ubufatanye bagirana na Zaria Court Hotel butuma abanyeshuri bagira ubunararibonye mu bijyanye no gutanga serivisi zinoze iyo bari mu kazi.

Yagize ati 'Turashimira cyane imikoranire myiza na Zaria Court Hotel mu kwakira abanyeshuri bacu mu imenyerezamwuga, bakabafasha cyane ku buryo bagira ubushobozi ku isoko ry'umurimo mu gutanga serivisi nziza mu bijyanye n'amahoteli.'

Yakomeje kandi ashimangira ko iyi mikoranire ituma bamwe mu banyeshuri banyura muri iyi hoteli bahinduka intyoza mu mwuga bakora ku buryo babasha guhatana n'abandi ku isoko ry'umurimo ndetse bakabona akazi keza.

Umuyobozi Ushinzwe imenyerezamwuga muri Zaria Court Hotel, Christella Mugisha, yavuze ko ubu bufatanye buha abanyeshuri amahirwe yo kugira ubunararibonye bwo mu kazi ndetse ko akenshi bakura abakozi mu banyeshuri bahaye amahirwe yo kwimenyereza umwuga.

Yagize ati 'Muri Zaria Court ntitujya gushaka abakozi ahandi gusa, akenshi usanga tubakura mu banyeshuri tuba twarahaye amahirwe yo kwimenyereza umwuga muri hoteli yacu.'

Mugisha yashimangiye ko ibi bitera imbaraga abitegura kuba abanyamwuga bakiri mu mashuri y'ubukerarugendo n'amahoteli ku buryo biga bashyizeho umwete kuko bumva ko bafite icyizere cyo kubona akazi mu gihe bageze hanze.

Mugabekazi Benitha yavuze ko Zaria Court yamufashije kwiyungura ubumenyi mu bijyanye no gutunganya ibyumba

Irakoze Daic yashimiye abakozi ba Zaria Court ku bwo kubigisha neza

Mugisha Chistelle yavuze ko bamwe mu bakora imenyerezamwuga bahabwa akazi na Zaria Court

Umuyobozi Mukuru wa KETHA yashimiye ubuyobozi bwa Zaria Court ubumenyi buha abanyeshuri babo


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/zaria-court-hotel-n-ishuri-ketha-biri-gutegura-urubyiruko-mu-bijyanye-n

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *