U Rwanda rwakiriye ibikomoka kuri peteroli rwifashishije inzira nshya; toni 40.000 zageze i Mombasa – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ni ubwa mbere Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ingufu, Rwanda National Energy Company, RNEC, cyakiriye peteroli binyuze muri iyi gahunda nshya yashyizweho hagati ya Guverinoma z'u Rwanda na Kenya.

Umuhango wo kwakira ubwo bwato wabaye ku wa 29 Nzeri 2026, witabirwa n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo, Armand Zingiro, na Minisitiri wa Kenya ushinzwe Ingufu na Peteroli, James Opiyo Wandayi.

Zingiro yavuze ko kugera kwa MT Sea Wolf i Kipevu ari ugushyira mu bikorwa amasezerano ibihugu byombi byari bimaze amezi bitegura.

Ati 'Mu mezi make ashize, Guverinoma zacu zombi zari kumwe zisinyana amasezerano yatumye ibyo twabonye muri iki gitondo bishoboka. Uyu munsi, ubwato bwa MT Sea Wolf buri hano butwaye toni 40.000 z'ibikomoka kuri peteroli; amasezerano yari ku mpapuro ahindutse ibikorwa bizagirira akamaro Abanyarwanda.'

Wandayi we yavuze ko ibyo bicuruzwa bingana hafi n'ibikenerwa n'u Rwanda mu kwezi kumwe.

Ati 'Kwakira ubwato bwa MT Sea Wolf, butwaye toni 40.000 z'ibikomoka kuri peteroli bya RNEC, zingana hafi n'ibyo u Rwanda rukoresha mu kwezi kumwe, bigaragaza ko Kenya yiteguye kuba irembo ry'u Rwanda ku masoko mpuzamahanga y'ingufu.'

U Rwanda ruri kugabanya kwishingikiriza ku nzira imwe

Zingiro yavuze ko kuba u Rwanda rudakora ku nyanja kandi rutumiza hanze ibikomoka kuri peteroli byose rukoresha, bituma ikibazo cy'inzira ibyo bicuruzwa binyuramo kiba ingenzi ku mutekano w'ingufu.

Yavuze ko ihungabana ry'inzira mpuzamahanga zo mu nyanja n'imihindagurikire y'ibiciro bya peteroli ku Isi bishobora guhita bigira ingaruka no ku biciro bya lisansi mu Rwanda.

Ati 'Uyu mwaka watwibukije uburyo ibibazo bibera kure y'imipaka yacu, kuva ku ihungabana ry'inzira mpuzamahanga z'ubwikorezi bwo mu nyanja kugeza ku ihindagurika ry'ibiciro bya peteroli, bishobora guhita bigera kuri twe.'

Yavuze ko igisubizo cya Guverinoma ari ukongera inzira zitandukanye ibikomoka kuri peteroli binyuramo.

Iyi nzira ya Kenya ije yiyongera ku yindi u Rwanda rwafunguye inyuze ku Cyambu cya Tanga muri Tanzania.

Zingiro yavuze ko ubu buryo bushya kandi buhindura imikorere yari isanzwe ishingiye cyane ku masezerano y'ubucuruzi hagati y'ibigo, bukajya ku bufatanye bwa za Leta.

Wandayi yavuze ko biteganyijwe ko ingano y'ibikomoka kuri peteroli bizajya binyuzwa muri mu muhora wa ruguru bijya mu Rwanda izikuba inshuro 10 mu myaka iri imbere.

Yavuze ko ibyo bigaragaza icyizere u Rwanda rufitiye ibikorwa remezo bya Kenya n'ubushobozi bwayo bwo kuba ihuriro ry'ubwikorezi n'ingufu muri Afurika y'Iburasirazuba.

Ibi bicuruzwa bizajya bigera ku Cyambu cya Mombasa, bivanywe mu bwato na Kenya Ports Authority, hanyuma Kenya Pipeline Company ibitware mu miyoboro yayo no mu bubiko, mbere yo gukomeza urugendo rugana ku isoko ry'u Rwanda.

Zingiro yavuze ko iyi gahunda ije no gushyigikira politiki y'u Rwanda yo kongera ubushobozi bwo kubika peteroli y'ingoboka.


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwakiriye-ibikomoka-kuri-peteroli-rwifashishije-inzira-nshya-toni-40

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *