Uko Diamond Platnumz yashenguwe no kutitabira isabukuru y’umukobwa we Tiffah #rwanda #RwOT

Written by

in

Diamond Platnumz yasobanuye impamvu atashoboye kujya muri Afurika y’Epfo kwizihiza isabukuru y’imyaka 11 y’umukobwa we, Tiffah, nubwo yari yabiteguye ndetse ateganya kujyana n’umuryango, inshuti n’abandi bahanzi.

Ubwo Diamond yaganiraga na Wasafi TV, yemeje ko yari yateguye urugendo rwihariye rwo kujya kwizihiza uyu munsi w’amavuko.Yavuze ko bari bateguye gukodesha indege yabo bwite, ndetse ko bari gutwara abantu ba hafi ya Tiffah, barimo abo mu muryango, inshuti n’abahanzi Nandy, Marioo na Rayvanny.

Icyakora, gahunda yahindutse ubwo ikibazo cy’impapuro z’urugendo cyabujije iri itsinda gukomeza urugendo. Diamond yavuze ko bari bageze ku kibuga cy’indege mu gitondo, ariko ntibabona uruhushya rw’inzira rwari rukenewe ku gihe.

Ati: 'Twari twateguye byose; twateguye aho ibirori bizabera, dutumira umuryango, inshuti za hafi n’abahanzi, ndetse tunakodesha indege yihariye.'

Uyu muhanzi yavuze ko kutabasha kujya muri Afurika y’Epfo byamubabaje cyane, cyane ko yari yashyize imbaraga mu gutegura isabukuru y’umwana we. Diamond yavuze ko nk’umubyeyi yifuza kuba hafi y’abana be mu bihe by’ingenzi, ariko ahitamo kwemera ko ibyabaye bishobora kuba byaragize impamvu yabyo.

Yagize ati: 'Nizera ko Imana igena buri kintu ku mpamvu runaka. Wenda yari iturinze impanuka cyangwa ikindi kibazo gikomeye cyashoboraga kutubaho mu nzira.'

Tiffah, amazina ye yose akaba Latiffah, yujuje imyaka 11 ku wa 6 Kanama 2026. Nyina, Zari Hassan, ari mu bafashe iya mbere mu kumwifuriza isabukuru nziza anasangiza abamukurikira amafoto y’umukobwa we.

Tiffah ni imfura ya Diamond Platnumz, akaba umwe mu bana babiri uyu muhanzi asangiye na Zari.

Diamond Platnumz ntabwo yitabiriye isabukuru y’umukobwa we

Source : http://isimbi.rw/uko-diamond-platnumz-yashenguwe-no-kutitabira-isabukuru-y-umukobwa-we-tiffah.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *