Author: webrwanda

  • Kaminuza zo mu Rwanda zigiye kujya zishyirwa mu byiciro hashingiwe ku bushakashatsi zikora – #rwanda #RwOT

    Ibyo byagarutsweho kuri uyu wa 21 Gashyantare 2026 mu nama HEC yatumiyemo abo mu mashuri makuru na kaminuza ngo ibamurikire politiki nshya igiye gushyiraho.

    Izi politiki zigizwe n'igena ubushakashatsi muri kaminuza n'amashuri makuru n'indi ijyanye n'amasomo y'impamyabumenyi zihanitse za Master's na Ph.D.

    Ni politiki zamaze gutegurwa ariko zikiri kongerwamo ibitekerezo by'abakora mu burezi mu mashuri makuru na kaminuza kugira ngo nyuma zibe umurongo ugomba gukurikizwa muri ibyo byiciro.

    Ibyo biganiro byari bigamije kwereka abakora muri ayo mashuri ibikenewe mu burezi bijyanye n'Icyerekezo 2050 cy'igihugu, aho by'umwihariko ubushakashatsi buri mu bikeneye ingufu zihariye.

    Impamvu ni uko ubu muri kaminuza n'amashuri makuru 39 bikorera mu Rwanda, Kaminuza y'u Rwanda yonyine ari yo itanga impamyabumenyi y'ikirenga yo ku rwego rwa Doctorat ishingiye ku bushakashatsi (PhD), mu gihe izisigaye zitanga amasomo ya Doctorat nta zitanga iyo mpamyabumenyi zirimo.

    Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr. Kadozi Edouard, yavuze ko mu bushakashatsi bwa za kaminuza harimo icyuho cy'uko inyinshi abazigamo bakora ubusa n'ubwo kuzuza amasomo yabo gusa, bikarangirira aho.

    Ati 'Kaminuza cyane cyane iza hano iwacu zibanda cyane ku kwigisha, na bake bashoboye gukora ubushakashatsi bakabukora bagamije kuzuza inyandiko. Icyo iyi politiki igamije ni ukubabwira ngo nimwigishe ariko munakore ubushakashatsi, muhange ibishya bikemura ibibazo bihari.'

    Yongeyeho ati 'Bizatuma babasha gukorana n'abikorera kuko ni ho ikibazo kiri, kandi nibimara gutangira za kaminuza zizajya zisesengurwa zishyirwe mu nzego tumenye uko zihagaze bigendeye ku bintu bitandukanye birimo n'ubushakashatsi zikora no guhanga ibishya kugira ngo zirusheho gukora ibintu bikenewe.'

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Kayihura Muganga Didas, yavuze ko ubu ubushakashatsi babonye ko bukenewe batangira kubushyiramo imbaraga bahereye mu byiciro bibanza.

    Ati 'Murabizi gukora ubushakashatsi biba atari ngombwa cyane ku muntu wiga mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza, ariko ubu twahisemo ko na bo bazajya babukora. Ibyo bituma babona ibyo kubakiraho nibagera mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza, noneho bikabategura kuzagera kuri Doctorat bashobora kubukora bonyine.'

    Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph , yavuze ko u Rwanda rugomba kuva ku rwego rwo gushingira ku bumenyi n'ubushakashatsi bukomoka mu bindi bihugu, rukarushaho kubwihangira no kububyaza ibisubizo bifatika.

    Ati 'Ubushakashatsi ntibukwiye kuba intego ubwabwo. Intego yabwo ni uguteza imbere imibereho y'abaturage, gufasha abafata ibyemezo, guteza imbere ubukungu, guhanga imirimo no gukemura ibibazo biri mu muryango mugari.'

    Yanenze kandi uburyo n'ubushakashatsi buba bwakozwe muri za kaminuza, aho usanga ubwinshi buhera mu nyandiko no mu nama aho bumurikirwa, agaragaza ko ari ngombwa kubaka urwego rutuma ubushakashatsi buva mu kuvumburwa gusa bukagera ku kubyazwa umusaruro uzamura ubukungu n'imibereho y'abantu.

    HEC igaragaza ko umubare w'abanyeshuri biga muri kaminuza n'amashuri makuru wakomeje kwiyongera kuva mu myaka hafi 10 ishize, ariko ko ikibazo kikiri ubushakashatsi bukemura ibibazo budakorwa.

    HEC ivuga ko abiga mu mashuri makuru na kaminuza 39 bikorera mu Rwanda bagiye biyongera, kuko mu mwaka wa 2016/2017 bari 91.193, bariyongeye bagera kuri 130.474 mu mwaka wa 2023/2024 ariko igaragaza ko uwo mubare ugikeneye kwikuba gatatu kugira ngo Igihugu kigere ku ntego cyihaye.

    Abayobozi mu nzego zitandukanye z’uburezi baganiriye ku buryo ubushakashatsi bwatezwa imbere muri za kaminuza

    Abakora mu mashuri makuru na za kaminuza baganiriye ku ireme ry’uburezi batanga

    Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr. Kadozi Edouard, yavuze ko mu bushakashatsi bwa za kaminuza harimo icyuho gikomeye

    Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph , yavuze ko u Rwanda rugomba kuva ku rwego rwo gushingira ku bumenyi n'ubushakashatsi bukomoka mu bindi bihugu

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Kayihura Muganga Didas, yavuze ko bagiye gushyira imbaraga zisumbuye mu bijyanye n’ubushakashatsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kaminuza-zo-mu-rwanda-zigiye-kujya-zishyirwa-mu-byiciro-hashingiwe-ku

  • UR izashora miliyari 4,4 Frw yahembwe na Mastercard Foundation mu birimo gutanga buruse – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe n'Umuyobozi Mukuru Wungirije wa UR ushinzwe Amasomo n'Ubushakashatsi, Dr. Ndikumana Raymond, nyuma y'uko iyi kaminuza ibaye imwe muri eshanu za mbere muri Afurika zahawe igihembo cya Africa Higher Education for Transformation (AHEFT) Prize.

    Iki gihembo gitangwa n'umuryango Mastercard Foundation kigamije gushimira kaminuza zigaragaza uruhare rudasanzwe mu guteza imbere uburezi n'iterambere ry'urubyiruko muri Afurika.

    UR yacyegukanye mu cyiciro cya 'Excellence in Health', kubera uruhare rwayo mu guteza imbere uburezi n'ubushobozi bw'urwego rw'ubuvuzi mu Rwanda.

    Dr. Ndikumana yavuze ko ayo mafaranga atazifashishwa gusa mu rwego rw'ubuvuzi, ahubwo azafasha no kumenyekanisha ibikorwa byinshi bikorwa na UR.

    Ati 'Iki gihembo kizadufasha kurushaho kugaragaza ibyo dukora, kuko si ubuvuzi gusa. Dukora byinshi mu buhinzi, mu bwubatsi, mu bijyanye n'ibidukikije no mu zindi nzego zitandukanye.'

    Yasobanuye ko kimwe mu bizashyirwamo imbaraga mu gukoresha ayo mafaranga ari ukongera ubushobozi mu mashuri y'ubuvuzi.

    Ati 'Tugiye gushora aya mafaranga mu kwigisha ibijyanye n'ubuvuzi. Dufite abanyeshuri benshi ariko turashaka kugira benshi kurushaho. Tuzatanga buruse kandi intego nyamukuru ni ukongera umubare w'abanyeshuri bashobora kwiga aya masomo ndetse bakayiga neza, kuko tuzanongera ibikoresho byo muri laboratwari aho tutari tubifite.'

    Agaruka ku mpamvu zatumye bahabwa igihembo mu cyiciro cy'amasomo y'ubuzima, Dr. Ndikumana yavuze ko by'umwihariko kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi UR yatanze umusanzu ufatika mu kwigisha abakozi bo mu nzego z'ubuvuzi.

    Mu 2013, ubwo kaminuza zitandukanye za Leta zahuzwaga zikabya Kaminuza y'u Rwanda, Dr. Ndikumana yagaragaje ko ari kimwe mu byongereye imbaraga mu mikorere n'iterambere ry'iyi kaminuza bituma ikora byinshi birimo no kuzamura ireme ry'amasomo y'ubuzima.

    Yavuze ko no mu mwaka ushize hasohotse ubushakashatsi burenga 1 000, aho ubwinshi muri bwo bwari ubwo mu bijyanye n'ubuvuzi kuko bwari 477.

    Ashimangira ko kuba UR ari yo kaminuza ya mbere mu Rwanda by'umwihariko mu bijyanye n'ubuvuzi atari ibintu byaje gutyo gusa, kuko imaze kwigisha abarenga ibihumbi 26 mu bijyanye n'ubuzima, ikagira amashami menshi ajyanye n'ubuvuzi ndetse n'ibikorwaremezo byinshi.

    Kaminuza zatsindiye ibyo bihembo bihataniwe ku nshuro mbere zizabishyikirizwa mu nama mpuzamahanga yiga ku musanzu wa za kaminuza mu iterambere izabera muri Ghana ku wa 22 Nzeri 2026 ndetse kubitanga bizakomeza mu gihe cy'imyaka 10 aho hazatangwa miliyoni 500$.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa UR ushinzwe Amasomo n'Ubushakashatsi, Dr. Ndikumana Raymond yavuze ko igihemo iyi kaminuza yegukanye igiye kugikoresha mu kwagura amasomo y'ubuvuzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ur-igiye-gushora-miliyari-4-4-frw-yahawe-na-mastercard-foundation-mu-birimo

  • Kayonza: Yiyahuye, bikekwa ko yabitewe no gutongana n'umugore we – #rwanda #RwOT

    Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 mu Mudugudu wa Murama mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza.

    Bivugwa ko mbere yo kujya kwiyahura, uyu mugabo yabanje gutongana n'umugore we kuko hari ibyo batumvikanagaho.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Murama, Bizimana Claude, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yajyaga agira ikibazo cy'uburwayi bwo mu mutwe ku buryo bakeka ko ari bwo bwanatumye yiyahura mu mazi agahita apfa.

    Yagize ati 'Uyu mugabo afite imyaka 50 ejo baramukingiranye aho asohokeye ahita ajya kwiyahura mu cyuzi gihangano kiri mu Kagari ka Muko. Birakekwa ko yari yatonganye n'umugore we, umurambo we wabonetse kuko hari abana bari hafi aho ni bo batanze amakuru ko hari umuntu waguye mu mazi tujyayo tuwukuramo ndetse duhamagara RIB kugira ngo ajyanywe kwa muganga.'

    Gitifu Bizimana yakomeje asaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ku miryango baturanye iba ibanye mu makimbirane, kugira ngo yegerwe iganirizwe hakiri kare.

    Umurambo w'uyu mugabo wajyanywe ku bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo kuwuha umuryango we ngo umushyingure.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-yiyahuye-bikekwa-ko-yabitewe-no-gutongana-n-umugore-we

  • Ese wari uzi ko mu ndwara ziterwa n’uburakari, umujinya ukabije harimo n’iz’umutima? #rwanda #RwOT

    Mu ndwara ziterwa n’uburakari n’umujinya mwinshi harimo izifata imyanya y’ubuhumekero, iz’umutima, iz’umwijima ndetse n’izifata impindura, hari kandi kugira umuvuduko w’amaraso ukabije ndetse no kubabara umutwe.

    Uburakari bukabije kandi bumara igihe, bushobora no gutera umuntu ikibazo cyo kubura ibitotsi, kubabara mu nda, ndetse no guhora asa n’uhangayitse, bushobora kandi gutera umuntu ibibazo mu igogora ntirikorwe neza.

    Ibindi bibazo byaterwa n’uburakari bukabije ndetse n’umujinya mwinshi, Harimo ko umutima wahagarara bitunguranye, kugira agahinda gakabije (depression), guturika imitsi yo mu mutwe ndetse no kugira ibibazo ku ruhu.

    Ku rubuga https://www.betterhealth.vic.gov.au/, basobanura ibyo bibazo byose byavuzwe haruguru bishobora guterwa n’uburakari bukabije, ariko bakavuga ko hari uburyo bwiza bwafasha umuntu kwigabanyamo uburakari bwe, bitagize icyo byangiza ku buzima bwe.

    Inama bagira abantu bakunda kugira uburakari cyane, ngo ni uko igihe umuntu yumva afite uburakari ku buryo byamunaniye kwifata, ibyiza yava aho ari akagendagenda, agahunga gato icyamuteye ubwo burakari nyuma yakumva amaze gutuza akabona kugaruka.

    Ikindi ngo ni ukwemera ko kurakara no kugira umujinya ari ibintu bibaho mu buzima kandi bisanzwe, ahubwo icyangombwa ari ukumenya uko umuntu abyitwaramo, akamenya kugenzura amarangamutima ye.

    Umuntu agomba gukurikirana akareba impamvu akunda kugira umujinya no guhora arakaye, nyuma yamara kumenya ikibazo, agashaka uburyo butandukanye bwamufasha kugikemura kandi neza,ibyo bikamufasha mu kwigabanyiriza uburakari.

    Ikindi cyafasha umuntu ukunda kugira umujinya cyane n’uburakari butinda, ngo ni ugukora siporo nko kwiruka n’idindi. Hari kandi no kuganiriza inshuti yizera, akayibwira uko yiyumva bakaganira nabyo ngo bituma uburakari bugabanuka.

    Abantu bakeya cyane ngo nibo bashobora umujinya wabo, ariko hari abadashobora kuwugenzura, bigatuma bahutaza ababegereye, ndetse bakabahungabanya. Abantu bakunda kugira umujinya cyane kandi ngo bibatandukanya n’inshuti n’umuryango, ugasanga bakunda kujya ahantu bari bonyine, bakigunga.

    Umuntu umaze kumenya ko agira ikibazo cy’umujinya n’uburakari ku buryo byamunaniye kubigenzura, n’iyo yakora siporo, aba akwiye kwiga uburyo bumufasha gutuza, harimo nko kujya ahantu hiherereye akitekerezaho, cyangwa agakora yoga. Ashobora kandi no gushaka umuganga mu mitekerereze akamufasha.

    Ubushakashatsi bwagiye bukorwa hirya no hino ku isi, bwagaragaje ko gukora siporo ku buryo buhoraho bigabanya 'stress’ kuko ngo igendana n’umujinya ndetse n’uburakari. Siporo igabanya 'stress’ ikanazamura ibyishimo by’umuntu ku buryo bw’umwimerere.

    Ku rubuga https://www.coeuretavc.ca/, bavuga ko kugira umujinya ari ibintu bisanzwe, umuntu ashobora kugira uburakari igihe bamuhutaje kandi akabona arenganye, nyamara ubikoze ntamusabe imbabazi, n’ibindi.

    Uburakari ndetse n’umujinya biba ikibazo, iyo umuntu warakaye cyangwa se wagize umujinya, atangiye kuvugira hejuru, asakuza cyane, atukana, ajugunya ibyo abonye byose, aho aba atangiye kugera ku rwego rw’umujinya wangiza ubuzima bwiza bw’umutima.

    Ku rubuga https://docteurtamalou.fr, bavuga ko uburakari, umujinya ndetse n’ubwoba ari ibintu bigira ingaruka zikomeye ku buzima, nubwo ngo bitoroshye kubyirinda.

    Uburakari, umujinya ndetse n’ubwoba ngo bitera indwara zitandukanye harimo indwara y’umwijima, bitewe n’uko iyo umuntu yarakaye cyane umwijima ukora uko utagombye gukora bikawangiza.

    Hari n’abo uburakari bukabije butera kubabara imikaya (douleurs musculaires), yaba iyo mu bitugu, ku ijosi n’ahandi, bushobora kandi gutuma umuntu igifu kimurya, kikangirika.

    Source : http://isimbi.rw/ese-wari-uzi-ko-mu-ndwara-ziterwa-n-uburakari-umujinya-ukabije-harimo-n-iz.html

  • Vinicius Jr akomeje gukurura impaka! Amafoto ye utabonye nyuma yo kwibagisha isura #rwanda #RwOT

    Impaka zikomeje kuba nyinshi ku mbuga nkorambaaga, benshi bavuga ko kumenya rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Brésil na Real Madrid, Vinícius Júnior, bizagorana kuko isura ye yahindutse nyuma y’uko uyu mukinnyi yibagishije akananwa.

    Ikinyamakuru cyo muri Brésil cya TMC ku wa Mbere tariki ya 20 Nyakanga 2026 cyavuze ko yagiye mu ivuriro rya Goiânia kwitabwaho n’umuganga w’uruhu, Dr. Alessandro Alarcão.

    Nyuma yo kwitabwaho, hagiye hanze ifoto y’uyu mukinnyi ari kumwe n’uwahoze ari umukunzi we, Virginia Fonseca, gusa uyu rutahizamu yagaragaraga bitandukanye n’uwo abantu basanzwe bazi.

    Ubu iminwa ye yagiye ku murongo, amenyo aje imbere yari afite barayaringaniza, akaba agaragara bitandukanye n’uko yari ameze.

    Impaka zatangiye kuba nyinshi ku mbuga nkoranyambaga benshi bavuga ko batazigera bamenya uyu mukinnyi kuko yahindutse cyane.

    Ni mu gihe abandi bavugaga ko yabaye mwiza cyane bitandukanye n’uko yari asanzwe ameze, ndetse akaba yari akunze kwibasirwa n’ibikorwa by’irondaruhu mu buryo butandukanye kubera isura ye.

    Vini akaba ategerejwe muri Espagne aho azajya gukomezanya imyiteguro y’umwaka wa 2026/27 na bagenzi be, ikaba ari imyitozo iri gukoreshwa na José Mourinho.

    Vini agaragara bitandukanye

    Biragoye ko wamenya ko ari Vinicius Jr

    Nyuma yo kwibagisha, Vini n’uwahoze ari umukunzi we Virginia Fonseca

    Vini n’umuganga wamubaze, Dr. Alessandro Alarcão

    Source : http://isimbi.rw/vinicius-jr-akomeje-gukurura-impaka-amafoto-ye-utabonye-nyuma-yo-kwibagisha-isura.html

  • Lamine Yamal ati: 'Intsinzi nyayo ntipimirwa kuri telefoni utunze' #rwanda #RwOT

    Nubwo benshi batekereza ko abakinnyi b'ibyamamare bahora bihutira kugura ibikoresho bigezweho kandi bihenze, si ko bimeze kuri Lamine Yamal. Uyu mukinnyi ukiri muto wa FC Barcelona n'ikipe y'igihugu ya Espagne akomeje gutangaza benshi kubera ubuzima bwe bworoheje.

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amafoto agaragaza Yamal akoresha iPhone ishaje ifite ikirahure cyamenetse. Ibyo byatumye benshi batangira kuganira ku buryo umuntu ashobora kuba afite ubushobozi bwo kugura telefoni iyo ari yo yose, ariko agahitamo gukoresha iyo asanzwe afite igihe ikimufasha gukora ibyo akeneye.

    Ibi bitanga isomo rikomeye ko agaciro k'umuntu kadashingira ku bikoresho atunze cyangwa ku buzima agaragaza hanze. Intsinzi nyayo ishingira ku murava, impano, imyitwarire myiza no gukomeza guharanira intego zawe.

    Mu gihe abantu bamwe bahora bahangayikishijwe no kugira telefoni zigezweho cyangwa kwerekana ubuzima buhenze, urugero rwa Lamine Yamal rwibutsa ko ibikoresho ari inyunganizi, atari byo bisobanura uwo uri we. Icy'ingenzi ni uko umuntu akoresha neza ibyo afite, akubaka ejo hazaza he kandi agakomeza kwitanga mu byo akora.

    Urugero rwe rugaragaza ko kwicisha bugufi no kudasesagura bishobora kujyana n'intsinzi ikomeye, kandi ko ibyo umuntu agezeho ari byo bimuhesha agaciro kuruta ibintu atunze. Mbere yo guca urubanza ku muntu bitewe n'ibyo afite, ni byiza kwibuka ko indangagaciro, umurava n'ibikorwa ari byo bimugira uwo ari we.

    Lamine Yamal ati: 'Intsinzi nyayo ntipimirwa kuri telefoni utunze'

    Source : https://kasukumedia.com/lamine-yamal-ati-intsinzi-nyayo-ntipimirwa-kuri-telefoni-utunze/

  • Urubyiruko 771 rw’Itorero Indangamirwa rwasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro

    Urubyiruko 771 rw’Itorero Indangamirwa rwasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Nyakanga 2026, urubyiruko 771 rugize Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16 rwasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro ruherereye mu Karere ka Gatsibo.

    Uru ruzinduko rwari rugamije gufasha uru rubyiruko kurushaho gusobanukirwa amateka yaranze u Rwanda, by’umwihariko kumenya ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no gukomeza kugira uruhare mu kubaka igihugu gishingiye ku bumwe n’ubwiyunge.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro rushyinguyemo imibiri y’inzirakarengane zisaga ibihumbi 23 zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni rumwe mu nzibutso zigaragaza ubukana bw’ibikorwa by’ubwicanyi byakorewe Abatutsi muri ako gace.

    Kiziguro ni hamwe mu hantu hazwi cyane mu mateka ya Jenoside, kuko aka gace kari mu yahoze ari Komini Murambi kayoborwaga na Burugumesitiri Jean Baptiste Gatete.

    Gatete Jean Baptiste yaje gukatirwa igifungo cy’imyaka 40 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Urubanza rwe rwaburanishijwe n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), nyuma aza gufatirwa n’inzego z’ubutabera muri Canada.

    Mu gihe uru rubyiruko rukomeje ibikorwa by’Itorero Indangamirwa, uru ruzinduko ruri mu bigamije kubatoza indangagaciro zo gukunda igihugu, kumenya amateka yacyo no kugira uruhare mu kurinda ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakongera kubaho.

    Itorero Indangamirwa ni gahunda y’igihugu igamije kongerera urubyiruko ubumenyi ku mateka y’u Rwanda, indangagaciro, ubuyobozi n’uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.

  • Ese AI izasimbura abarimu n’abanyamakuru? Uko ikoranabuhanga rihindura imyuga ishingiye ku bwenge bw’abantu

    Ese AI izasimbura abarimu n’abanyamakuru? Uko ikoranabuhanga rihindura imyuga ishingiye ku bwenge bw’abantu

    Mu myaka mike ishize, ubwenge buhangano (Artificial Intelligence cyangwa AI) bwatangiye guhindura uburyo abantu bakoramo ibintu byinshi. Kuva ku gukora amashusho, kwandika inyandiko, gusobanura indimi, kugeza ku gufasha mu bushakashatsi, AI iri kwinjira mu mirimo yari isanzwe ikorwa n’abantu.

    Ibi byatumye benshi bibaza ikibazo gikomeye: ese AI izasimbura abarimu n’abanyamakuru?

    Igisubizo cy’iki kibazo nticyoroshye, kuko nubwo AI ishobora gukora byinshi, hari ibintu by’ingenzi ikoranabuhanga ritarasimbura ku muntu.


    AI ishobora kuba umwarimu w’umufasha ariko ntisimbure umwarimu

    Mu burezi, AI yamaze kugaragaza ubushobozi bukomeye. Ishobora gufasha abanyeshuri kubona ibisobanuro by’amasomo mu buryo bworoshye, gutanga imyitozo ijyanye n’ubushobozi bw’umunyeshuri, no gufasha abarimu gutegura amasomo.

    Urugero, umunyeshuri ushaka gusobanukirwa imibare cyangwa ubumenyi bwa siyansi ashobora gukoresha AI akabona ibisobanuro byihariye bijyanye n’urwego rwe.

    Ariko abarimu bavuga ko uburezi atari ugutanga amakuru gusa.

    Umwarimu mwiza agomba kumenya amarangamutima y’abanyeshuri, kumenya ufite ikibazo, gutera umwete umwana wacitse intege no kubaka indangagaciro.

    AI ishobora gusubiza ikibazo, ariko ntishobora gusimbura neza umubano hagati y’umwana n’umwarimu.


    Ese abanyamakuru bazasimburwa na AI?

    Mu itangazamakuru, AI nayo iri guhindura ibintu byinshi. Ishobora:

    • Kwandika inkuru zishingiye ku mibare n’amakuru yoroheje;
    • Gusesengura amakuru menshi mu gihe gito;
    • Gufasha abanyamakuru gushaka amakuru;
    • Guhindura indimi no gutunganya inyandiko.

    Hari ibigo bimwe by’itangazamakuru bikoresha AI mu gukora raporo z’imikino, ubukungu n’imibare.

    Ariko umunyamakuru ntabwo ari umuntu wandika amagambo gusa.

    Umunyamakuru akora ubushakashatsi, akabaza abantu, akumva ibibazo by’umuryango, agasesengura impamvu z’ibintu kandi rimwe na rimwe akagaragaza ukuri kudashimisha abantu bafite imbaraga.

    AI ishobora kwandika inkuru, ariko ntabwo ifite uburambe bwo kubaho mu buzima bw’abantu cyangwa ubushobozi bwo kugira umutimanama nk’umunyamakuru.


    Akazi kazabura cyangwa kazahinduka?

    Abahanga benshi mu ikoranabuhanga bavuga ko AI ishobora kutazakuraho burundu imyuga myinshi, ahubwo ikazahindura uburyo ikorwa.

    Umwarimu ukoresha AI ashobora kurusha uwatayikoresha, kuko azaba afite igikoresho kimufasha gutegura amasomo no kumenya neza ibyo abanyeshuri bakeneye.

    Umunyamakuru ukoresha AI ashobora gukora inkuru nyinshi kandi nziza kurusha utayikoresha, kuko AI yamufasha mu gushaka amakuru no gusesengura ibimenyetso.

    Mu yandi magambo, ikibazo gishobora kutaba “AI izadusimbura?”, ahubwo kikaba “ni bande bazasimburwa n’abantu bakoresha AI kurusha abandi?”


    Imyuga y’ejo izaba ishingiye ku bufatanye hagati y’umuntu na AI

    Mu gihe kizaza, abarimu n’abanyamakuru bashobora gukomeza kubaho, ariko uburyo bakoramo bugahinduka.

    Umwarimu w’ejo ashobora kuba umuntu ufite AI imufasha gutegura amasomo no gukurikirana buri munyeshuri.

    Umunyamakuru w’ejo ashobora kuba umuntu ukoresha AI mu gushaka amakuru menshi, ariko akakomeza kuba we ukora ubushakashatsi, kuganira n’abantu no gutanga ibisobanuro bifite ireme.

    AI ishobora kuba igikoresho gikomeye, ariko ubushobozi bwo gusobanukirwa abantu, kugira impuhwe no gufata imyanzuro ishingiye ku ndangagaciro biracyari ibintu by’umuntu.


    Umwanzuro

    AI ntabwo ishobora guhita isimbura abarimu cyangwa abanyamakuru, ariko izahindura cyane uko iyo myuga ikorwa.

    Abazamenya kuyikoresha bashobora kubona amahirwe menshi, mu gihe abatiteguye bashobora gusigara inyuma.

    Mu gihe isi igana mu bihe bishya by’ikoranabuhanga, ikibazo nyamukuru ntabwo ari AI cyangwa umuntu, ahubwo ni ukuntu umuntu yakorana na AI kugira ngo arusheho gukora neza.

  • Impamvu abantu benshi batandukana nyuma y’imyaka itanu bashakanye

    Impamvu abantu benshi batandukana nyuma y’imyaka itanu bashakanye

    Mu myaka ya mbere y’urushako, abashakanye benshi baba bafite ibyishimo byinshi, ariko uko imyaka ishira bamwe batangira guhura n’ibibazo bituma bamwe bafata icyemezo cyo gutandukana. Abasesenguzi b’imibanire bavuga ko hafi y’imyaka itanu ishobora kuba igihe gikomeye kuko ari bwo ibibazo byari byihishe bitangira kugaragara.

    Iyo abantu bamaze igihe gito bashakanye, akenshi baba bakiri mu cyiciro cyo kumenyera ubuzima bushya, bafite urukundo rwinshi n’icyizere cy’ejo hazaza. Ariko nyuma y’imyaka runaka, cyane cyane hagati y’imyaka 3 na 7, hari abashakanye batangira kubona itandukaniro hagati y’ibyo batekerezaga mbere yo gushyingirwa n’ubuzima nyabwo babayemo.

    1. Gutakaza umwanya wo kwita ku rukundo

    Mu ntangiriro z’urushako, abantu benshi bashyira imbaraga mu gushimisha uwo bashakanye. Ariko nyuma y’imyaka mike, akazi, abana, inshingano zo mu rugo n’ibibazo by’ubuzima bishobora gutuma urukundo rudahabwa umwanya nk’uko byahoze.

    Bamwe batangira kumva ko babaye nk’ababanana gusa aho kuba abakundana.

    2. Ibibazo by’amafaranga

    Amafaranga ni imwe mu mpamvu zikomeye zitera amakimbirane mu ngo nyinshi.

    Nyuma y’imyaka mike, abashakanye bashobora guhura n’ibibazo nk’imyenda, kutumvikana ku micungire y’amafaranga, umwe yumva ko undi adatanga umusanzu uhagije cyangwa bafite intego zitandukanye ku bijyanye n’ubutunzi.

    Iyo ibi bibazo bitaganiriweho neza, bishobora kubangamira cyane umubano.

    3. Itandukaniro riba rigaragara nyuma yo kubana

    Hari abantu bashobora kumarana igihe cyo gukundana batabonye neza imico yose y’uwo bashaka kubana na we.

    Nyuma yo kubana imyaka mike, umuntu ashobora gutangira kubona imyitwarire atari azi mbere: uburyo mugenzi we akemura amakimbirane, uko afata inshingano, uko yitwara ku muryango cyangwa ku kazi.

    Ibi bishobora gutuma bamwe bumva baribeshye mu guhitamo.

    4. Ibibazo byo kubyara no kurera abana

    Mu myaka ya mbere y’urushako, imiryango myinshi iba itangiye kubona abana. Nubwo abana ari umugisha ku miryango myinshi, bashobora no kuzana impinduka zikomeye.

    Kubura ibitotsi, umunaniro, kugabana inshingano zo kurera abana no kutumvikana ku buryo bwo kubarera bishobora guteza umwuka mubi mu rugo.

    5. Kutaganira neza

    Abashakanye benshi ntibatandukana kubera ikibazo kimwe gikomeye, ahubwo kubera ibibazo bito byagiye byiyongera kubera kutaganira.

    Iyo umwe atangira kubika inzika, kutavuga ibimubabaza cyangwa kumva ko atitabwaho, intera hagati yabo ishobora kwiyongera.

    6. Kugereranya urushako n’abandi

    Imbuga nkoranyambaga nazo zishobora kugira uruhare mu gutuma bamwe batishimira urugo rwabo.

    Iyo umuntu ahora abona abandi bagaragaza ubuzima bwiza, impano n’urukundo kuri internet, ashobora gutangira kumva ko urushako rwe rudahagije, nubwo ibyo abona bitaba byuzuye ukuri.

    7. Kugabanuka kw’icyizere cyangwa ubuhemu

    Iyo icyizere hagati y’abashakanye gisenyutse kubera kubeshyana, ubuhemu cyangwa indi myitwarire ibabaza, kongera kubaka uwo mubano bishobora kuba bigoye.

    Bamwe bahitamo gutandukana aho gukomeza kubana mu makimbirane adashira.

    Ese imyaka itanu ni yo itera gutandukana?

    Oya. Imyaka itanu ubwayo si yo itera gutandukana, ahubwo ni igihe benshi baba batangiye guhura n’ibizamini by’ubuzima busanzwe nyuma y’icyiciro cy’ubukwe n’ibyishimo byo gutangira urugo.

    Abahanga mu mibanire bavuga ko ingo ziramba ari izo abantu bombi bakomeza kwiga kumva mugenzi wabo, kuganira ku bibazo hakiri kare no gushyira imbaraga mu kubaka umubano.

    Mu by’ukuri, urushako ntiruramba kubera ko abantu batagira ibibazo, ahubwo ruramba iyo bafite ubushobozi bwo kubikemura hamwe.

  • Icyo umugabo yakora igihe umugore w’isezerano yanze ko bakora imibonano mpuzabitsina

    Icyo umugabo yakora igihe umugore w’isezerano yanze ko bakora imibonano mpuzabitsina

    Mu buzima bw’abashakanye, imibonano mpuzabitsina ni kimwe mu bintu bifasha kubaka urukundo, kwizerana no gukomeza ubumwe bw’umugabo n’umugore. Ariko hari ibihe umwe mu bashakanye, cyane cyane umugore cyangwa umugabo, ashobora kutifuza gukora imibonano mpuzabitsina. Icyo gihe bisaba ubushishozi n’ibiganiro aho gukoresha igitutu cyangwa amakimbirane.

    Kwirinda gufata umwanzuro wihuse

    Iyo umugore yanze gukora imibonano mpuzabitsina, umugabo ntakwiye guhita atekereza ko atagikundwa cyangwa ko hari undi mugabo uri mu buzima bwe. Hari impamvu nyinshi zishobora gutuma umuntu adashaka gukora imibonano, zirimo:

    • Umunaniro ukabije cyangwa ibibazo by’akazi.
    • Guhangayika cyangwa kwiheba.
    • Uburwayi cyangwa ububabare.
    • Guhinduka kw’imisemburo, cyane cyane nyuma yo kubyara cyangwa mu gihe cyo gucura.
    • Kuba hari ibibazo bitarakemurwa mu mubano.

    Ganira aho kurakarira

    Abahanga mu by’imibanire bavuga ko ikintu cya mbere kigomba gukorwa ari ukuganira mu ituze. Umugabo ashobora kubaza umugore we mu bwubahane ati:

    “Hari ikibazo kiri kukubangamira? Hari icyo nakora kugira ngo wiyumve neza?”

    Ikiganiro nk’iki gituma buri wese yumva atekanye kandi kigafasha kumenya umuzi w’ikibazo.

    Wubahe uburenganzira bwa mugenzi wawe

    Nubwo mwasezeranye, nta muntu ugomba guhatirwa gukora imibonano mpuzabitsina igihe atabishaka. Kubahana no kubaha ibyiyumvo bya mugenzi wawe ni ingenzi mu kubaka urugo rukomeye.

    Abashakanye bagomba gushaka uko bumvikana aho gukoresha iterabwoba, igitutu cyangwa urugomo, kuko ibyo bishobora kurushaho kwangiza urukundo n’icyizere.

    Reba niba hari ibibazo byihishe

    Hari igihe kwanga imibonano biba ari ikimenyetso cy’ikindi kibazo. Bishobora guterwa n’uburwayi, ihungabana ryo mu mutwe, amakimbirane amaze igihe, cyangwa kuba umwe yumva atitaweho.

    Mu gihe ikibazo kimaze igihe kirekire, kujya kwa muganga cyangwa kugisha inama impuguke mu by’ubuzima bw’imyororokere cyangwa mu buzima bwo mu mutwe bishobora gufasha.

    Komeza kwereka mugenzi wawe urukundo

    Urukundo ntirugarukira ku mibonano mpuzabitsina gusa. Gufashanya mu mirimo yo mu rugo, kuganira, gusohokana, gushimirana no kwerekana ko mwita kuri mugenzi wawe bishobora kongera ubushuti no gutuma ikibazo gikemuka buhoro buhoro.

    Irinde gushakira igisubizo hanze y’urugo

    Hari abagabo bahita batekereza gushaka undi mugore cyangwa gutangira gucana inyuma igihe bahuye n’iki kibazo. Nyamara, akenshi ibi bituma ikibazo kirushaho gukomera ndetse bikangiza urugo.

    Iyo ikibazo gikomeje kumara igihe kandi ibiganiro bikaba bitagitanga umusaruro, kugana umujyanama w’abashakanye cyangwa impuguke mu mibanire ni imwe mu nzira zifasha.

    Umwanzuro

    Kwanga gukora imibonano mpuzabitsina ntibivuze buri gihe ko urukundo rwarangiye. Kenshi biba bifitanye isano n’ibibazo by’ubuzima, amarangamutima cyangwa ibibazo byo mu mubano. Icy’ingenzi ni ukuganira mu bwubahane, kumva impamvu za mugenzi wawe no gushakira hamwe igisubizo. Urugo rwubakwa n’icyizere, ubwubahane n’ubufatanye, aho kubakwa n’igitutu cyangwa amakimbirane.