Author: webrwanda

  • Ingorane wanyuramo zose jya wizera ko ijuru riba ritegurira ibyiza – Korali Umucyo #rwanda #RwOT

    Korali Umucyo yasohoye indirimbo ‘Dore Ijuru’ igaruka ku buryo ibibazo umuntu wese yanyuramo aba agomba kwibuka ko Ijuru riba ritegurira abantu ibyiza.

    Korali Umucyo ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR, ikaba ibarizwa mu Ururembo rwa Kigali, Paroisse ya Gasave, Itorero rya Gasave, aho ifatanya n’andi makorali n’ibindi byiciro bitandukanye mu iterambere ry’itorero rya Gasave, byose bigamije kwamamaza inkuru nziza y’agakiza kabonerwa muri Yesu Kristu.

    Korali Umucyo ni urumuri rumaze imyaka ruri kumurikira umurimo w’Imana mu itorero. Ifite amateka akomeye n’ibigwi by’indashyikirwa, kandi ihuriza hamwe abantu b’ingeri zose mu kuririmba no kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

    Kuri ubu Korali Umucyo yashyize hanze ndirimbo nshya “Dore Ijuru” igaruka ku bantu ba mbere bo muri Bibiliya “tuzi nkaba Eliya, Esther, ukuntu babonaga bibarangiriyeho ubundi ijuru rikabatekereza ibyo babonaga nk’urupfu bakabiboneramo ubuzima”.

    Abayobozi ba Korali Umucyo bavuze ko iyi ndirimbo ihumuriza abantu bose bari mu bibazo ibibutsa ko hari n’ahandi ijuru ryagiye ribatekereza kandi ko Imana yakoraga ibya kera n’ubu igikora.

    Korali Umucyo irateganya ibikorwa byo kumenyekanisha ubutumwa bwiza bwo mu ndirimbo bafatiye amashusho umwaka ushize. ⁠Mu byo bateganya harimo n’igiterane cy’ivugabutumwa kizamara icyumweru cyose cyiswe “Umucyo Shima Imana”. Hazaba hari korali zitandukanye zikunzwe cyane hamwe n’izo ku mudugudu.

    Umucyo Choir ikunzwe cyane mu ndirimbo zirimo: “Umuyaga”, “Abamwemeye”, “Umwuka Wera”, “Turiho”, “Igitambo cy’Umucyo”, “Dutegereje Yesu”, “Uko wanjyenje” n’izindi.

    Perezida wa Korali Umucyo, Celestin Nzeyimana, mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda.com yagarutse ku bigwi n’amateka ya Korali Umucyo, amashimwe yabo ku Mana n’imishinga bateganya gukora mu bihe biri imbere. Yavuze ko Korali Umucyo ari umuryango mugari uhuriyemo ibyiciro bitandukanye by’abantu.

    Korali Umucyo igizwe n’abagabo, abagore, abasore, abakobwa ndetse n’abana b’abanyeshuri baba bamaze umwaka babaye icyaremwe gishya, babatijwe mu mazi menshi.' Imaze kunyuramo abaririmbyi basaga magana atandatu kuva yatangira umurimo kugeza ku baririmbyi bakiyiririmbamo uyu munsi wa none.

    Nk’uko andi makorali yahamagariwe gukorera Imana binyuze mu ndirimbo abigenza, Korali Umucyo yabonye izuba mu 1991 – ibivuze ko imaze imyaka 34 mu ivugabutumwa, nayo ifite indirimbo zayo zinyuzwa ku mbuga nkoranyambaga zirimo YouTube, ndetse no ku maradiyo atandukanye akorera mu Rwanda.

    Ariko kandi, nk’uko Perezida wayo abivuga, Korali Umucyo ntiyabayeho itagira ibigeragezo. Ati: 'Nk’andi matsinda ahuza abantu benshi, natwe duhura n’ibibazo by’ubuzima birimo ibyago, gupfusha n’uburwayi, ariko tunagira n’ibihe by’ibyishimo nk’ugushyingira no kubyara, ibyo abarokore twita umugisha.'

    Amateka ya Korali Umucyo agabanyijemo ibice bigaragaza urugendo rwayo n’ibihe yanyuzemo. Igice cya mbere gitangira muri Kamena 1991 kugeza muri Mata 1994, aho iyi korali yitwaga Umubwiriza. Icyo gihe Itorero rya Gasave ryabatirizaga mu Gakinjiro ko mu mujyi, maze buri ku cyumweru nyuma ya saa sita bakajya mu mavuna i Gacuriro.

    Umubare munini w’abizera watumye hatangizwa itorero i Gacuriro, hatoranywa abantu bafite umuhamagaro wo kuririmba batangira ari icumi, ari na bo bashinze Korali Umubwiriza. Bakomeje kwiyongera kugeza mu 1994.

    Muri icyo gihe kandi, Itorero rya Gacuriro ryakiriye Korali Umufasha, ubu yitwa Abakundwanayesu, yari ivuye ku Itorero rya Ntora, ikorera umurimo w’Imana i Gacuriro kugeza urusengero rwabo rusannye.

    Igice cya kabiri cy’amateka yayo gitangira muri Kanama 1994 kugeza muri Nzeri 1996, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri ibi bihe by’amavugurura, korali yongeye kwiyegeranya ikomeza umurimo w’Imana i Gacuriro, ihabwa izina rya Korali Amahoro n’umuyobozi w’itorero.

    Muri icyo gihe kandi, havuyemo itsinda ry’abanyamasengesho ryabyaye Korali Siloam, ubu ikorera ku Itorero rya Kumukenke, yimukiyeyo mu 2000 bitewe n’uko benshi mu baririmbyi bari batuye hafi aho. Nyuma y’iyo mpinduka, hashyizweho Korali Abacunguwe ifatanya na Korali Umucyo mu murimo w’Imana.

    Igice cya gatatu, kuva muri Nzeri 1996 kugeza muri Kanama 1999, cyaranzwe n’amasengesho y’ububyutse yakorewe mu cyumba cy’umukecuru witwaga Margueritte, kuko Itorero rya Gacuriro ryari rigikoresha ibyiciro mu gihe ryari rikiyubaka. Muri ayo masengesho ni ho korali yahinduriwe izina, iva ku Korali Amahoro yitwa Korali Umucyo, izina ikomeje gukoresha ubu.

    Muri uru rugendo, Korali Umucyo ifatanyije n’Itorero rya Gacuriro havutse itorero ryo mu Rugarama. Mu 2009, Korali Umucyo, Abacunguwe n’Itorero rya Gacuriro muri rusange, bimukiye ku Itorero rya Gasave, bitewe n’iyimurwa ry’imidugudu imwe yo mu Kagali ka Gacuriro ku bw’inyungu rusange.

    Igice cya kane kivuga ku buzima rusange bw’abaririmbyi. Celestin Nzeyimana yavuze ko muri uru rugendo Korali Umucyo imaze gupfusha abaririmbyi bagera muri makumyabili, ariko ikanagira uruhare mu gushyingira no gushyingiza abatari munsi ya mirongo itandatu b’abasore n’abakobwa.

    Hari kandi abaririmbyi bimukiye mu bindi bice bya Kigali, mu ntara z’igihugu ndetse no mu mahanga. Muri bo havuyemo abashumba, abavugabutumwa n’abadiyakoni, ndetse n’abakorera Leta n’abikorera ku giti cyabo ku rwego rushimishije.

    Perezida wa Korali Umucyo yagaragaje ko iyi korali yahamagariwe gukorera Imana kandi itigeze igenda yonyine. Yagize ati: 'Mu rugendo rwacu dufite umufasha, Umwuka Wera Umwami Yesu yadusigiye, dufite n’abafatanyabikorwa n’ubuyobozi bw’Itorero rya Gasave buduha ubufasha.'

    Yashimiye buri wese wagize uruhare muri uru rugendo, ashimangira ko intego ari uko ubutumwa bwiza bukomeza kugera kuri benshi binyuze mu murimo wa Korali Umucyo.

    Korali Umucyo yasohoye indirimbo nshya

    Source : http://isimbi.rw/ngorane-wanyuramo-zose-jya-wizera-ko-ijuru-riba-ritegurira-ibyiza-korali-umucyo.html

  • Ubuzima bubi yakuriyemo, inzozi zo kugura ikibanza i Kigali – Umwana muto ukunzwe kubera kuvuga amazina y’inka #rwanda #RwOT

    Umwana w’imyaka 15 y’amavuko witwa Nsengumukiza Exos, umaze kumenyekana mu kuvuga amazina y’inka mu bukwe, yatangaje ko afite inzozi zo kuzatunga ikibanza mu Mujyi wa Kigali binyuze mu mpano ye.

    Nsengumukiza, wiga mu mashuri yisumbuye, yavuze ko yiyemeje gukoresha neza iyo mpano kugira ngo azabone ejo hazaza he atagombye gutegereza ubufasha bw’abandi. Avuga ko nubwo yakuriye mu buzima butoroshye, byatumye arushaho kugira umuhate wo gukora.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, uyu mwana yavuze ko kuba yararezwe na nyina gusa, kandi umuryango udafite ubushobozi buhagije, byatumye atekereza kare ku hazaza he.

    Yagize ati 'Njyewe mba mvuga nti mama nta kibanza agira, papa we ntabwo tunabana. Iyo mbitekerejeho nibaza nti ejo hazaza hanjye nzahateganyiriza gute? Ni byo bituma nkora cyane nshaka kuzagira ikibanza n’inzu byanjye.'

    Nsengumukiza yavuze ko amafaranga akura mu kazi ko kuvuga amazina y’inka ayakoresha mu kwishyura inzu umuryango ubamo, kugura ibiryo no kubona ibikoresho by’ishuri.

    Ati 'Iyo mpembwe, tuvuge nk’ibihumbi nka mirongo itatu, mpita ntangira gutekereza niba inzu yishyuye, amakaye yo kwandikamo, ibiryo n’itike injyana ku ishuri. Iyo maze kubona ibyo nkeneye byose mpitamo ibikenewe cyane kurusha ibindi nkabanza kubikora.'

    Nsengumukiza yavuze ko yatangiye kumva ashishikajwe no kuvuga amazina y’inka akiri muto cyane. Yari afite imyaka icyenda ubwo yitabiraga ubukwe akabona umuntu ubikora maze bikamushimisha cyane.

    Yagize ati 'Nabonye umuntu uvuga amazina y’inka, arangije ndamukurikira ndamubaza nti ibyo wakoraga byitwa ngo iki? Ambwira ko babyita amazina y’inka. Namubwiye ko nabikunze, ambwira ko ubusanzwe bikorwa n’abantu bakuru.'

    Nyuma yo kubyumva, yatangiye kwiyigisha akoresheje amashusho yo kuri YouTube, yigana uburyo ababikora babivuga ndetse aniga amahamba. Nyuma yaje kujya mu itorero, ahahurira n’umuntu wabikoraga neza amusaba ko yamwigisha kurushaho.

    Uyu mwana yavuze ko amaze kumenya kuvuga amazina y’inka yabibwiye nyina, nubwo atari asanzwe abizi. Nyuma yo kumusobanurira, nyina yemeye kumushyigikira no kumushakira aho yatangira kubikorera.

    Kuva icyo gihe, Nsengumukiza yatangiye kujya abona ibiraka mu bukwe butandukanye, bituma arushaho gukunda uwo mwuga.

    Nsengumukiza Exo yakuriye mu buzima bubi

    Afute inzozi zo kugura ikibanza i Kigali

    Source : http://isimbi.rw/ubuzima-bubi-yakuriyemo-inzozi-zo-kugura-ikibanza-i-kigali-umwana-muto-ukunzwe.html

  • Indege ya Leta Zunze Ubuwe za Amerika yakoreye impanuka mu kirere cya Iraq #rwanda #RwOT

    Mu gihe umwuka wa politiki n'umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati ukomeje kuba mubi, haravugwa amakuru ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatakaje imwe mu ndege z'intambara zifasha izindi mu kirere mu bwoko bwa KC-135 Stratotanker mu kirere cya Iraq. Aya makuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye, n'ubwo hatarashyirwa ahagaragara ibisobanuro birambuye n'inzego za gisirikare za Amerika.

    Amakuru atandukanye avuga ko iyo ndege ya mbere ishobora kuba yarahanutse nyuma yo kugabwaho igitero n'imitwe yitwaje intwaro ifitanye isano na Iran, harimo IRGC cyangwa imitwe y'inyeshyamba ikorera muri Iraq ishyigikiwe na Tehran. Bivugwa ko izo ngabo zishobora kuba zarashe imizinga iva ku butaka igamije kwibasira indege ziri mu kirere.

    Ku rundi ruhande, hari indi ndege ya kabiri yo muri ubwo bwoko bwa KC-135R bivugwa ko yangiritse cyane ariko ikabasha kugwa ku kibuga cy'indege idakoze impanuka ikomeye. Abasesenguzi mu bya gisirikare bavuga ko ishobora kuba yangiritse mu gihe cy'igikorwa cyo kuzuza kerosene izindi ndege z'intambara mu kirere.

    Hari kandi andi makuru akomeje kuvugwa ko izo ndege ebyiri zishobora kuba zaragonganiye mu kirere mu gihe zari mu gikorwa cyo guha kerosene izindi ndege. Icyo gikorwa gisanzwe gikorerwa mu kirere kigira ibyago iyo habaye ikibazo cy'itumanaho cyangwa ikosa ry'abapilote.

    Kugeza ubu, nta tangazo riratangazwa n'ingabo za Amerika ku by'iyi nkuru. Icyakora, ibi byongeye kuzamura impungenge ku mutekano w'ibikorwa bya gisirikare bikorerwa mu kirere cya Iraq, cyane cyane mu gihe umubano wa Amerika, Israel na Iran ukomeje kuzamo ubushyamirane bukomeye.

    Indege ya Leta Zunze Ubuwe za Amerika yakoreye impanuka mu kirere cya Iraq

    Source : https://kasukumedia.com/indege-za-leta-zunze-ubuwe-za-amerika-zaguye-mu-kirere-cya-iraq/

  • Emery Bayisenge yahaye isezerano rikomeye abakunzi ba Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imvune yaraye agiriye ku mukino wa Police FC, myugariro wa Rayon Sports, Emery Bayisenge yavuze ko azagaruka mu kibuga vuga kandi akomeye.

    Hari mu mukino ubanza w’igikombe cy’Amahoro wa 1/4 wabereye ejo kuri Kigali Pele Stadium saa cyenda z’amanywa.

    Emery Bayisenge yavuye mu kibuga mu gice cya mbere nyuma yo gukurikira umupira ashaka kubuza rutahizamu wa Police FC, Ani Elijah barahura maze Emery ahita avunika maze asimburwa na Kabange.

    Uyu mukinnyi ubona ko yababaye cyane, yahumurije abakunzi ba Rayon Sports aho yavuze ko azagaruka vuba kandi ameze neza kurushaho.

    Ati “Nzagaruka vuba nkomeye kurushaho. Kugeza icyo gihe nzaba nshyigikira ikipe buri rutambwe rwose izajya itera.”

    Nta byinshi biratangazwa kuri iyi mvune yagize, gusa yagize ikibazo cyo mu ivi aho no gukandagira byari ikibazo byasabye ko agenda yishingikirije ku bantu.

    Uyu mukino ubanza wa 1/4 ukaba warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa ni nyuma y’uko nta kipe n’imwe yabashije kureba mu izamu ry’indi.

    Emery Bayisenge yavuye mu kibuga ababara cyane

    Source : http://isimbi.rw/emery-bayisenge-yahaye-isezerano-rikomeye-abakunzi-ba-rayon-sports.html

  • FERWAFA izahinduka ryari? #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ritangaje umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, impaka zabaye nyinshi kuko ibyo ryatangaje rizagenderaho na Stephen Constantine ryashyizeho, ntibihura.

    Icyizere cyari cyose k’Ubuyobozi bushya bwa FERWAFA buyobowe na Shema Ngoga Fabrice, bumva ko ibintu muri FERWAFA bigiye kujya ku murongo, gusa umutoza bahitiyemo Amavubi…

    FERWAFA izahinduka ryari?

    Aka ya mvugo, bamwe batangiye kuvuga ngo “Hahindutse icupa n’aho umuvinyo ni wa wundi.”

    Kimwe mu bintu bari batangaje bazagenderaho gikomeye “Kuba afite uburambe mu gutoza amakipe y’igihugu, yaranagize uruhare mu marushanwa akomeye nk’ay’Igikombe cya Afurika n’Igikombe cy’Isi.”

    Umunyarwanda yise umwana we ‘Ritararenga’ ari n’aho havuye imvugo ‘Ntawuvuma iritararenga’, nko gushaka kugaragaza ko mu gihe umuntu afite umwanya kandi akiriho byose biba bishoboka, gusa kuri Constantine we biragoye kuko ashobora kuba umupira w’iki gihe waramusize.

    Duhereye ku byo FERWAFA yatangaje izagenderaho uretse kuba afite impamyabumenyi y’ubutoza no kuba yaratoje amakipe y’ibihugu ariko nayo umuntu yavuga ko ari munsi y’u Rwanda, ibindi ntabyo yakoze kandi ari byo bikomeye.

    Nta gihugu yigeze atwara mu Gikombe cya Afurika cyangwa mu gikombe cy’Isi, kandi u Rwanda rwifuzaga uwabikoze ngo aze na we abe yabirugezaho.

    Umuntu yakwibaza niba mu batoza 688 FERWAFA yatangaje bujuje ibisabwa basabye gutoza Amavubi, Constantine ari we urusha abandi.

    Gusa nk’uko twabivuze ntawuvuma iritararenga yaza akabikora nk’uko abamubanjirije hari ukuntu bagiye bitwara neza nubwo nta gikombe runaka batwayemo Amavubi, gusa amahirwe ni make.

    Adel Amrouche yari akwiye gusimbuzwa Constantine?

    Igisubizo ni oya, yego na we ntabwo yari umutoza ukomeye ariko na none kumusimbuza Stephen Constantine si cyo cyari igisubizo.

    Constantine si mushya mu Mavubi kuko ayaherukamo mu myaka 11 iheruka, yayatoje 2014 kugeza 2015 yari yanabonye itike y’igikombe cya Afurika ariko u Rwanda ntirwitabira kuko rwahise ruhanwa kubera gukinisha Daddy Birori rwakinishije wari ufite imyorondoro irenze umwe kandi yose ayikiniraho.

    Kumva ko ashobora kuza agakora nk’ibyo yakoze mu myaka 11 iheruka biragoye kuko n’aho yagiye ntacyo yigeze abagezeho.

    Ikindi umupira urahinduka, Constantine w’imyaka 63 birasaba kuba na we acanye ku maso kuko uko batwaraga abakinnyi muri icyo gihe, imikinire y’icyo gihe biratandukanye n’iby’ubu.

    Kuva muri 2015 avuye i Kigali yagiye gutoza India kugeza 2019, yamaze imyaka 2 nta kazi, 2021 ahita ajya muri Cyrus gutoza Pafos, yayimazemo umwaka umwe ahita asubira mu Buhinde gutoza East Bengal Club, ayimaramo umwaka umwe ari bwo yajyaga gutoza ikipe y’igihugu ya Pakistan.

    Kuki nta mutoza uramba mu Mavubi?

    Byibuze mu myaka 11 ishize Stephen Constantine avuye mu Mavubi, amaze gutozwa n’abatoza 10 kuva 2015.

    Ibi bigaragaza ko uburyo bashakwamo ari bwo kibazo ndetse n’abazanwa baba badashoboye.

    Ikindi cyagiye kigarukwaho ni ugukorerwamo n’abayobozi ba FERWAFA, babwirwa abakinnyi bahamagarwa, abagomba gukina rero rimwe na rimwe abatoza biyumva ntibabyemeraga bikarangira batandukanye.

    Stephen Constantine agenda yasimbuwe by’agateganyo n’Umwongereza watozaga U17, Lee Alan Johnson.

    Bahise bazana Johnathan McKinstry atoza umwaka ariko ahita yirukanwa acyongerwa amazezerano, yanacishije u Rwanda amafaranga menshi.

    2016 bashyizeho Kanyankore Gilbert Yaounde ariko nyuma y’iminsi 4 yahise yirukanwa, ikipe yakomeje gutozwa na Jimmy Mulisa wari umutoza wungirije wa Jonny McKinstry.

    2017-2018 Amavubi yatozwaga n’Umudage Antoine Hey, wasezeye akirangiza CHAN 2018 yabereye muri Maroc, ntiyagarutse no mu Rwanda.

    Ikipe yasigaranywe na Mashami Vincent wayitoje kugeza 2022 ubwo hahitaga haza umunya-Espagne, Carlos Alos Ferrer akayitoza umwaka umwe.

    Yahise isigaranwa by’igihe gito na Gérard Buscher usanzwe ari DTN, ari bwo hahitaga haza Umudage Torsten Spittler ayitoza kuva mu Gushyingo 2023 kugeza Mutarama 2025, yahise asimburwa na Adel Amrouche uheruka na we kwirukanwa akaba yasimbujwe Stephen Constantine.

    Stephen Constantine yagizwe umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu Amavubi

    Benshi ntibumva ko ari we wari ukwiye kuragizwa Amavubi

    Mu myaka 11 ishize yari umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi

    Source : http://isimbi.rw/nubwo-ntawuvuma-iritararenga-ferwafa-izahinduka-ryari.html

  • Umuraperi Lil G yemeje ko agiye kugaruka mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Umuraperi Karangwa Lionel uzwi nka Lil G yatangaje ko agiye kugaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka itatu n’igice aba mu gihugu cya Pologne, aho yimukiye mu mpera z’umwaka wa 2022 akajya gukomerezayo ubuzima bwe.

    Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Lil G yatangaje ko azagera i Kigali ku wa 2 Mata 2026, ashimangira ko mu byo azaza gukora harimo no kwifatanya n’Abanyarwanda mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Lil G yavuye mu Rwanda ku wa 18 Ugushyingo 2022 yerekeza muri Pologne, aho yatangiye ubuzima bushya ku mugabane w’u Burayi.

    Mu gihe yari amaze kuhagera, yatangiye kuvugwa cyane mu nkuru zerekeye ubuzima bwe bw’urukundo n’umugore w’Umupolonye witwa Emilia Mieczkowska.

    Amakuru y’urukundo rwabo yanaje kwemezwa n’uyu muraperi mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, aho yavuze ko ari mu rukundo n’uyu mugore nubwo icyo gihe bari batarakora ubukwe.

    Lil G yavuze ko bigenze uko abyifuza, muri uyu mwaka ashobora gukora ubukwe n’uyu mugore bamaze igihe bakundana.

    Lil G ni umwe mu bahanzi b’abaraperi bo mu Rwanda batangiye umuziki bakiri bato. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo zakunzwe n’abatari bake zirimo 'Nimba Umugabo', 'It’s Ok', 'Agaciro' n’izindi nyinshi zamufashije kumenyekana mu muziki nyarwanda.

    Lil G agiye kugaruka mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/umuraperi-lil-g-yemeje-ko-agiye-kugaruka-mu-rwanda.html

  • Amavubi mu maboko mashya: Stephen Constantine yagizwe umutoza mukuru. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine, ufite imyaka 63, yagizwe umutoza mukuru w'ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Rwanda national football team (Amavubi), asimbuye Torsten Spittler.

    Constantine yasinyanye amasezerano y'imyaka ibiri azageza mu 2028, aho afite inshingano zo kongera kubaka Amavubi no kuyifasha kwitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga.

    Uyu mutoza w'Umwongereza afite ubunararibonye mu gutoza amakipe y'ibihugu birimo India national football team, Sudan national football team, Nepal national football team na Pakistan national football team. Yanatoje kandi amakipe ya club arimo East Bengal FC yo mu Buhinde ndetse na Apollon Kalamarias F.C. yo mu Bugereki.

    Mu byagezweho bye harimo gufasha India national football team kuzamuka ku rutonde rwa FIFA no kugera mu mikino ya AFC Asian Cup 2019. Constantine yatoje Amavubi bwa mbere mu 2014—2015.

    Biteganyijwe ko azatangira inshingano ze ku wa 16 Werurwe 2026, aho azahita atangira gutegura Amavubi imikino mpuzamahanga ya gicuti ya FIFA Series izabera i Kigali mu mpera z'uku kwezi.

         Written by Alexandre Rugwiza

    ← Back

    Thank you for your response. ✨

    ← Back

    Thank you for your response. ✨

    ← Back

    Thank you for your response. ✨

    Written by Alexandre Rugwiza

    ← Back

    Thank you for your response. ✨

    Source : https://yegob.rw/amavubi-mu-maboko-mashya-stephen-constantine-yagizwe-umutoza-mukuru/

  • Rekeraho guhangayikishwa n'aho wakura amafunguro ateguwe neza #rwanda #RwOT

    Mu Mujyi wa Kigali ugenda urushaho kuba igicumbi cy'imyidagaduro n'ubukerarugendo, hari ahantu hamaze kumenyekana cyane kubera serivisi nziza n'amafunguro ateguye ku rwego rwo hejuru. Aho ni Ti'Amo Lounge Bar & Resto iherereye i Remera imbere ya gare, hafi ya station ya ORXY.

    Abakunda gusohoka bakeneye amafunguro ateguwe neza cyangwa bbakeneye kuruhuka mu mutwe mu buryo butandukanye Ti'Amo Lounge ni hamwe mu hantu heza umuntu ashobora gusangamo amafunguro ateguwe kinyamwuga kandi aryoshye. Ubuyobozi bw'iyi lounge buvuga ko intego yabo ari uguha abakiriya serivisi nziza, amafunguro ateguwe neza ndetse n'ikirere cy'imyidagaduro gituma uwahageze yifuza kongera kuhagaruka.

    Ti'Amo Lounge ifite ubwoko butandukanye bw'amafunguro arimo ay'iwacu ndetse n'ayo mu mahanga, ategurwa n'abatetsi babifitiye ubunararibonye. Ibi bituma umuntu wese wahageze abasha kubona ifunguro rimunyura bitewe n'ibyo akunda.

    Uretse amafunguro, Ti'Amo Lounge yamenyekanye cyane mu bijyanye n'imyidagaduro. Mu mpera z'icyumweru hakunze kubera ibitaramo by'abahanzi batandukanye, DJ bashyushya igitaramo ndetse n'ibindi bikorwa bishimisha abakiriya. Ibi bituma hahora ibyishimo n'abantu bishimira umwanya wabo.

    Abakiliya bakunze kuhagana bavuga ko ikindi gituma bakunda Ti'Amo Lounge ari uburyo bwiza bwo kwakira abantu, isuku ndetse n'aho bicara hatekanye kandi hatuma umuntu aruhuka neza.

    Niba rero uri i Kigali ukaba ushaka aho wafatira amafunguro aryoshye cyangwa aho waruhukira usangira n'inshuti zawe mu kirere cy'imyidagaduro, Ti'Amo Lounge i Remera ni hamwe mu hantu utagomba gucikwa. Aho ni ho amafunguro meza ahurira n'imyidagaduro iryoshye muri uyu Mujyi wa Kigali.

    Rekeraho guhangayikishwa n'aho wakura amafunguro ateguwe neza
    Ti'Amo Lounge ifite ubwoko butandukanye bw'amafunguro arimo ay'iwacu ndetse n'ayo mu mahanga

    Source : https://kasukumedia.com/rekeraho-guhangayikishwa-naho-wakura-amafunguro-ateguwe-neza/

  • APR yasimbujwe Tigers muri BAL #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, FERWABA, ryemeje ko RSSB Tigers yasimbuye APR BBC mu irushanwa rya BAL.

    Mu itangazo FERWABA yashyize hanze, yavuze ko ikipe ya APR BBC yagombaga guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa, yikuyemo, ikaba yasimbujwe RSSB Tigers.

    APR BBC ikaba yari mu itsinda ryashyizwe mu gace ka Karahari aho yagombaga kuzajya gukina ijonjora rya nyuma rizaba tariki ya 27 Werurwe 2026, i Pretoria muri Afurika y’Epfo, hazaba hashakwa itike y’imikino ya nyuma izabera i Kigali muri Gicurasi uyu mwaka.

    APR BBC ntabwo izitabira BAL 2026

    Source : http://isimbi.rw/apr-yasimbujwe-tigers-muri-bal.html

  • Memphis Depay: Umunyabigwi w'u Buholandi wigaruriye imitima y'abanya-Brezil – YEGOB #rwanda #RwOT

    Byari ibihe by'akataraboneka mu mukino wa nyuma wa Paulista A1 ubwo Corinthians yari hafi gutwara igikombe itsinze Palmeiras. Memphis Depay yahagaze ashyize ibirenge byombi ku mupira, ibintu byateje akavuyo gakomeye mu kibuga kugeza ubwo abakinnyi babiri baje kwerekwa amakarita atukura. Ibi byarakaje Ishyirahamwe ry'umupira wa Brezil (CBF) rivuga ko ari 'ukubura icyubahiro ku mukino,' ariko Depay arisubiza agira ati: 'Naje muri Brezil kugira ngo nishimire jogo bonito.' Neymar nawe yahise amushyigikira ati: 'Umupira w'amaguru uragenda uba urambiranye.'

    Depay, w'imyaka 31, si umukinnyi gusa kuko uyu mugabo  ni umuraperi ukomeye ndetse akaba n'umugirananeza kuri benshi . uyu mukinnyi yanyuze mu makipe arimo  PSV Eindhoven, anyura muri Manchester United aho bitamugendekeye neza, aza kwisubiza icyizere muri Lyon aho yigaragaje cyane, mbere yo gukinira Barcelona na Atlético Madrid.

    Ubu, ari muri Corinthians, Depay yabaye umwami mushya muri Sao Paulo. Yafashije ikipe kuva ku mwanya wa 18 isoreza ku wa 7, ndetse inegukana igikombe cya Paulista Championship nyuma y'imyaka 6 nta gikombe. Yatsinze ibitego 7 mu mikino 11, ibi biri mubyatumye abafana bamukunda byimazeyo.

    Gusa hari nabafana bavuga ko nubwo bamukunda ariko yinjiza amafranga y'umurengera kandi ikipe ye itameze neza nka Bruno Cassucci wo muri Globo yagize ati: 'Abafana bamukunda cyane, ariko hari impaka ku mafaranga menshi yinjiza kandi ikipe ifite ibibazo by'ubukungu.'

    Uretse ibyo mu kibuga, Depay yigaruriye imitima y'Abanya-Brezil kubera uburyo yinjiye mu muco wabo. Yakoranye indirimbo n'umuhanzi MC Hariel mu mushinga Falando com as Favelas (Kuvugana n'Abaturage bo muri Favelas), ndetse akunze gusura urubyiruko rwo mu turere dukennye aho akenshi akunda gukoresha amagambo agira  ati:'Umwanya umwe uvugana n'umuntu ushobora kumuhindurira ubuzima.'

    Depay kandi ni we ufite ibitego byinshi mu mateka y'ikipe y'igihugu y'u Buholandi  afite 52 mu mikino mpuzamahanga aho arusha Robin van Persie n'abandi bakinnyi b'ibihe byose. ubwo umutoza w'u BUholandi yaganiraga n'itangazamakuru yavuzeko ajya musanga muri Brazil ku mwitaho ariko yemezako atabikorera buri mukinnyi wese  ati: 'Ibyo ntabwo wabikora ku mukinnyi uwo ari we wese.'

    Source : https://yegob.rw/memphis-depay-umunyabigwi-wu-buholandi-wigaruriye-imitima-yabanya-brezil/