Author: webrwanda

  • Ishimwe Pierre mu rungabangabo #rwanda #RwOT

    Icyizere cyo gukomezanya na APR FC mu mwaka utaha w’imikino wa 2026-27 kirimo kugenda kiyoyoka ku munyezamu Ishimwe Pierre ni mu gihe mu minsi ishize cyari cyose.

    Ishimwe Pierre ni umunyezamu wakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC aza kuzamurwa mu ikipe nkuru muri 2019-20.

    Yaje kungukira ku makosa ya Rwabugiri Umar maze ajya mu izamu rya APR FC nk’umunyezamu wa mbere ayifasha kwegukana ibikombe bya Shampiyona karahava.

    Mu mwaka w’imikino wa 2023-24 nibwo yaje gutakaza umwanya wo kubanza mu kibuga ubwo bari bazanye umunyezamu w’umunyamahanga, Pavelh Ndzila.

    Gusa umwaka w’imikino wakurikiyeho wa 2024-25 wenda kurangira yisubije umwanya we ubanzamo ndetse anakomerezaho umwaka wakurikiyeho wa 2025-26.

    Uyu mukinnyi benshi bafata nk’ufite uturemangingo twa APR FC, ntabwo yahiriwe n’umwaka w’imikino ushize wa 2025-26 kuko yaje kugira imvune ituma amara amezi atatu hanze y’ikibuga.

    Nyuma y’umunsi wa 19 (hari muri Gashyantare 2024) ntabwo yongeye kugaragara mu kibuga, uretse imvune abantu bakavuga ko hari ukuntu na APR FC itigeze yishimira imyitwarire ye yo hanze y’ikibuga (ni ibivugwa ubuyobozi bwo bwavuze ko ari imvune kandi yaranavujwe).

    Ishimwe wari usoje amasezerano ye harimo kwibazwa niba yongererwa amasezerano cyangwa bamurekura.

    Gusa kuri ubu hari impande 2 mu buyobozi bwa APR FC, urubona ko uyu mukinnyi ntacyo atabahaye kuko yabahaye ibikombe 7 bya Shampiyona, rero ko nta muntu ushidikanya ku mpano ye ko yakongererwa amasezerano byanaba ngombwa akaba yatizwa bazamugarura ameze neza.

    Urundi ruhande rwo si ko rubibona, bavuga ko bafite umunyezamu wa mbere Ernani Siluane, umunyezamu wa kabiri Hakizimana Adolphe, hakaba abandi bakiri bato Ruhamyankiko Yvan na Christian rero bakabona adakenewe.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko gukinira APR FC bitakunda ahubwo ikirimo kuganirwaho ni ukureba niba yakongererwa amasezerano akaba yatizwa Marines FC ariko hakaba hatari ababyemera bavuga ko nta mpamvu yabyo.

    Kugeza uyu munsi uyu munyezamu w’imyaka 24, ntabwo azi aho azakina umwaka utaha, aracyategereje kumenya icyemezo APR FC izafata.

    Ishimwe Pierre ntaramenya aho azerekeza

    Source : http://isimbi.rw/ishimwe-pierre-mu-rungabangabo.html

  • Clapton Kibonke na Mico The Best bisunze Ramjaane basura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Ramjaane Joshua Niyoyita uri mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, atahana umukoro wo kwifashisha ijwi rye rigera kure mu gusobanura amateka y’u Rwanda by’umwihariko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yimuriye ibikorwa bye.

    Ramjaane Joshua wari kumwe n’Umuhanzi Mico The Best, Umunyarwenya Clapton Kibonge ndetse n’itsinda ry’abamufasha mu bikorwa by’Umuryango ufasha yashinze wa Ramjaane Joshua Foundation, basobanuriwe amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’intambwe rugezeho rwiyubaka nyuma y’imyaka 32 ishize.

    Uretse iki gikorwa akoze, Tariki 17 Nyakanga 2026 Ramjaane Joshua Foundation yashinzwe na Ramjaane Joshua Niyoyita yatanze Miliyoni eshanu y’ubwisungane bwo kwivuza ku bantu igihumbi bo mu karere ka Bugesera , mu Mirenge wa Kamabuye ndetse na Ngeruka.

    Clapton Kibonke yari yaje gushyigikira Ramjaane

    Umuhanzi Mico The Best na we yari ahari

    Ramjaane yashyizeho ururabo ku mva anunamira imibiri ishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Source : http://isimbi.rw/clapton-kibonke-na-mico-the-best-bisunze-ramjaane-basura-urwibutso-rwa-jenoside.html

  • Bill Gates yeretswe intambwe y'u Rwanda mu gukoresha AI mu buvuzi – #rwanda #RwOT

    Bill Gates yasuye iki kigo ku wa 21 Nyakanga 2026, yakirwa na Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin na Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, bamugaragariza uburyo amakuru akusanywa mu Nzego z'ubuzima kuva mu Mudugudu kandi ku gihe akomeje guteza imbere urwego rw'ubuvuzi mu Gihugu cyose.

    Kuva iki kigo cyatangizwa mu mwaka ushize, cyahuje amakuru yose y'Igihugu arebana n'ubuzima, gifasha guhindura Politiki y'ubuzima ivamo ibikorwa bifatika mu gutanga umusaruro ukenewe kandi mu buryo bwihuse.

    Bill Gates yeretswe uburyo iri koranabuhanga ryagabanyije umwanya abarwayi bamaraga batonze imirongo kugira ngo bahabwe serivisi kwa muganga.

    Iri koranabuhanga rifasha kuyobora no gukurikirana imbangurikiragutabara zoherezwa ahari ibibazo by'ubuzima byihutirwa kandi ku gihe.

    Mu bindi iri koranabuhanga ryongereye imbaraga ibijyanye no gukurikirana ibyorezo no kubikumira.

    Ubufatanye bwa NHIC n'Umuryango Gates Foundation buzarushaho gutuma iki kigo gikomeza kwagura imikorere n'ubushobozi bwacyo mu gutanga amakuru y'impuruza ku byorezo, ku bibazo bikeneye kwitabwaho byihuse ndetse no gukumira ibibazo by'ubuzima mbere y'uko bifata indi ntera.

    Mu bindi izafasha harimo gukoresha neza ikoranabuhanga rigezweho no guhuza amakuru ku rwego rw'Igihugu y'Ubuvuzi.

    Bill Gates ari mu Rwanda kuva ku wa 20 Nyakanga 2026, mu ruzinduko rugamije kureba intambwe rwateye mu bikorwa byo guteza imbere ubuzima.

    Yabanje gusura uruganda rukora inshinge ruherereye mu Karere ka Rwamagana. Yasuye Ikigo Nderabuzima cya Mwulire ndetse n'umwe mu bajyanama b'ubuzima, kugira ngo asobanukirwe n'imikorere y'urwego rw'ubuzima kuva ku rwego rw'umudugudu.

    Ibikorwa Gates yasuye mu Rwanda biri mu byo Umuryango Gates Foundation, abereye Perezida w'Inama y'Ubutegetsi, usanzwe utera inkunga.

    Bill Gates yasuye ibice bitandukanye bigize iki kigo cy’igihugu gikusanya amakuru ajyanye n’Ubuzima

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yereka Bill Gates uko hifashishwa Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano mu guteza imbere mu Rwanda

    Bill Gates yafashe ifoto y’urwibutso n’abakozi b’Ikigo cy’igihugu gikusanya amakuru ajyanye n’Ubuzima, National Health Intelligence Center (NHIC)


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bill-gates-yeretswe-intambwe-y-u-rwanda-mu-gukoresha-ai-mu-buvuzi

  • Perezida Kagame yakiriye Belén Calvo Uyarra usoje inshingano zo guhararira EU mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Belén Calvo Uyarra yasezeye kuri Perezida Kagame ku wa 21 Nyakanga 2026.

    Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya X y'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu Village Urugwiro bugaragaza ko Perezida Kagame na Belén Calvo Uyarra baganiriye ku bufatanye bumaze igihe hagati y'u Rwanda n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi.

    Buti 'Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Village Urugwiro, Belén Calvo Uyarra urangije inshingano zo kuba Ambasaderi uhagarariye Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi mu Rwanda, baganira ku bufatanye bumaze igihe kirekire hagati y'u Rwanda na EU n'intambwe yatewe mu gushimangira ubufatanye mu nzego zinyuranye, harimo gukora inkingo, ibikorwa byo gushyigikira gahunda zo kugarura amahoro, ubufatanye mu by'amabuye y'agaciro, iterambere ry'ibidukikije, ishoramari, uburezi n'ibidukikije.'

    Mu gihe yari ahagarariye EU mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra yagize uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere umubano w'uyu muryango n'u Rwanda, by'umwihariko mu nzego zitandukanye z'ubufatanye n'iterambere.

    Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi ni umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye b'u Rwanda, aho ibihugu bigize uyu muryango bikorana n'u Rwanda mu nzego zirimo iterambere rirambye, ubukungu, imiyoborere, uburezi n'izindi gahunda zigamije kuzamura imibereho y'abaturage.

    Belén Calvo Uyarra yagizwe Ambasaderi wa EU mu Rwanda mu 2022, aho yatangiye ku mugaragaro izi nshingano muri Nzeri 2022.

    Mu gihe yamaze muri izi nshingano, yagize uruhare mu gukomeza umubano n'ubufatanye hagati y'u Rwanda n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi mu nzego zitandukanye.

    Nyuma yo kurangiza manda ye, azasimburwa na Jérémie Blin, umudipolomate w'Umufaransa wahawe uburenganzira bwo guhagararira EU mu Rwanda afite icyicaro i Kigali.

    Blin asanzwe afite uburambe mu mirimo ya dipolomasi, aho yabaye Ambasaderi w'u Bufaransa mu Burundi ndetse akaba yarigeze no kuba Chargé d'Affaires muri Ambasade y'u Bufaransa mu Rwanda.

    Perezida Kagame na Belén Calvo Uyarra baganiriye ku ntambwe zatewe mu bufatanye hagati y ‘u Rwanda na EU

    Belén Calvo Uyarra usoje manda ye nka Ambasaderi wa EU mu Rwanda yasezeye kuri Perezida Kagame


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-belen-calvo-uyarra-usoje-inshingano-zo-guhararira-eu

  • Imirimo yo kubaka uruganda rw'amazi rwa Kivu Belt yageze ku musozo – #rwanda #RwOT

    Mininfra yatangaje ko kuba uru ruganda rwuzuye bizafasha kugeza amazi meza mu bice bitandukanye by'Intara y'Iburasirazuba.

    Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya amazi angana na metero kibe ibihumbi 13.

    Igice cy'uru ruganda cyuzuye ni icyiciro cya mbere cy'umushinga Kivu Belt Water Supply System uzarangira ugejeje amazi meza ku baturage barenga ibihumbi 130.

    Ubutumwa bugira buti 'Uretse kugeza amazi meza ku ngo, umushinga uzanoza imitangire ya serivisi ku bigo by'ubuvuzi, amashuri, amahoteli, ibigo by'ubucuruzi, n'ibindi bigo bya Leta, mu murongo wo gushyigikira ubuzima rusange n'iterambere ry'ubukungu.'

    U Rwanda ruvuga ko rushyize imbaraga mu kugeza amazi meza ku baturarwanda kandi bakayabona mu buryo burambye, isuku n'isukura ku Banyarwanda bose.

    Guverinoma y'u Rwanda iherutse gutangaza ko mu rugendo rwo gukemura ikibazo cy'amazi meza adahagije agera ku baturage, mu 2029 hazaba hatunganywa meterokibe ibihumbi 688 z'amazi meza.

    WASAC igaragaza ko nibura buri munsi hari meterokibe 1234 z'amazi yakabaye atunganywa n'inganda zihari ariko ataboneka kubera inganda zishaje.

    Mu bikorwa bishyizwemo imbaraga harimo kwagura no gusana ibikorwaremezo n'imiyoboro y'amazi, hagamijwe kugabanya amazi ameneka ataragera ku baturage akazagera kuri 25% mu 2029 avuye kuri 35% biriho ubu.

    Uruganda rw’amazi rwa Kivu Belt ruzajya rutanga metero kibe ibihumbi 13 ku munsi

    Amazi atunganyirizwa muri uru ruganda azafasha ibigo by’ubuvuzi gutanga serivisi nziza

    Icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga cyuzuye, ndetse watangiye gutanga amazi ku batuye i Rubengera na Bwishyura

    U Rwanda rushyize imbaraga mu kugeza amazi meza ku baturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-yo-kubaka-uruganda-rw-amazi-rwa-kivu-belt-yageze-ku-musozo

  • Ibyo Bill Gates yabonye mu Kigo Nderabuzima cya Mwulire – #rwanda #RwOT

    Bill Gates yageze mu Karere ka Rwamagana ku wa Mbere ari kumwe na Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab n'abandi batandukanye.

    Ni uruzinduko yakoze agamije kureba intambwe u Rwanda rumaze gutera mu guteza imbere ubuzima. Yasuye uruganda rukora inshinge zoherezwa mu bihugu bitabdukanye bya Afurika, anasura Ikigo Nderabuzima cya Mwulire ahura n'abajyanama b'ubuzima.

    Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Mwulire, Ingabire Mediatrice, yabwiye IGIHE ko uyu munyemari yavuze ko yabanje kubwirwa amateka y'Ikigo Nderabuzima cya Mwulire, serivisi gitanga n'abaturage cyakira.

    Yavuze ko basuye ikoranabuhanga bakoresha bavura ababagana, aho bahereye aho baakirira umurwayi ukigera kukigo nderabuzima, bamwereka uko bamwinjiza mu ikoranabuhanga bakoresheje Indangamuntu, akoherezwa muri serivisi yamuzanye.

    Ati 'Nyuma twamweretse serivisi dutangiramo imiti ku muntu umaze kwivuza, asobanurirwa uburyo imiti tuyibona ku muntu wivuje n'uburyo tuyimuha. Twaje kujya muri laboratwari tumwereka aho dufatira ibizamini.''

    Ingabire yakomeje avuga ko bamujyanye aho abagore batwite bisuzumishiriza inda, yerekwa uko umwana atangira gukurikiranwa kuva ku kwezi kwa mbere aho umubyeyi asuzumwa inshuro umunani kugeza abyaye.

    Ati 'Yashimye uburyo ikigo Nderabuzima cyacu gifite isuku, ashima uburyo dukoresha ikoranabuhanga mu buvuzi, buri serivisi yose yageragamo yabazaga abaganga icyo bimaze ku kuba batagikoresha impapuro ahubwo ibintu byose babikoresha ikoranabuhanga. Yarabyishimiye rero anashima u Rwanda kuba rukoresha ikoranabuhanga mu buvuzi n'uburyo rifasha mu kwihutisha serivisi.''

    Ikigo Nderabuzima cya Mwulire cyatangiye mu 2014 ari ivuriro ry'ibanze mu 2023 haje kubakwa inyubako nyinshi bituma iryari ivuriro ry'ibanze rihinduka ikigo nderabuzima. Ku munsi nibura bakira abarwayi 90 mu gihe mu kwezi bafite abarwayi barenga 2240 baturuka mu Murenge wa Mwulire.

    Bill Gates yaganirijwe imikorere y’abajyanama b’ubuzima

    Bill Gates yeretswe uko mu Kigo Nderabuzima cya Mwulire hakoreshwa ikoranabuhanga

    Bill Gates yabanje gusura uruganda rukora inshinge ruherereye mu cyanya cy’inganda cy’i Rwamagana

    Bill Gates n’itsinda rya Minisiteri y’Ubuzima basuye umujyanama w’ubuzima

    Bill Gates yeretswe uko abajyanama b’ubuzima bafasha mu kwita ku magara y’abaturarwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyaranze-uruzinduko-rwa-bill-gates-mu-kigo-nderabuzima-cya-mwulire

  • Kagarara yasubije bavuze ko agiye gupfa #rwanda #RwOT

    Uwizeye Enock uzwi nka Kagarara cyangwa Ashton Small yavuze ko abantu bamuteze iminsi bavuga ko agiye gupfa nta byinshi yabivugaho kuko icyo Imana yateganyije kizaba ku muntu nta kintu cyagihindura.

    Kagarara amaze iminsi yarihariye imitwe y’ibitangazamakuru mu Rwanda, ni nyuma yo gukora urugendo ruzenguruka Afurika n’Umunyamerika uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga mu gukora imyitozo ngororamubiri, Ashton Hall.

    Uyu mugabo akaba yaranafashije Kagarara amugurira imodoka, ndetse anamuha igishoro cy’ibihumbi 5 by’amadorali ya Amerika.

    Uku kwamamara cyane kandi mu gihe gito hari abagiye babikoresha mu nyungu zabo bwite aho hari n’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga hari abahanura ko agiye gupfa.

    Kagarara aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko nta muntu uzatura nk’umusozi kandi ko igihe cyo gupfa nikigera azapfa kuko nta muntu ushobora guhindura umugambi w’Imana.

    Ati “Icyo ntekereza aka kanya twicaye hano ubaruye abantu bamaze gupfa ku Isi ni benshi, nta ngano bafite. Ndiho aka kanya ariko ejo ntabwo nzaba ndiho. Ahari Kagarara, ahari Ashton Small hazaba hari undi muntu utari njyewe nzaba narapfuye kuko abambanjirije barapfuye ninjye rero uriho, nanjye nzapfa abandi baze.”

    “Igihe cyanjye cyo gupfa nzapfa nyine njyende nitabe Imana. Imana iyo igiye gutabara umuntu nta muntu igisha inama, ninjya no gupfa nta muntu izagisha inama. Ibaze ko umubyeyi wawe ari we muntu yakunyijijemo uza ku Isi ariko iyo igiye kugutwara ntabwo imubwira iti ‘rero Ashton Small ngiye kuba mwibitseho, ihangane.’”

    Yasoje kuri iyo ngingo agira ati “Ibyo nta kindi cyo kubivugaho, ni uko Imana irarenze.”

    Agaruka ku mudoka yahawe na Ashton Hall, yavuze ko byamurenze ndetse agahita asuka amarira kuko kwifata byaramunaniye.

    Ati “Imodoka barayimpaye irahari, gusa si yo najemo mu kiganiro naje mu yindi ariko imodoka yanjye irahari. Naherukaga kurira mama apfa kandi hari hashize imyaka myinshi, rero akiyimpa nahise ndira kwifata byarananiye. Yampaye iriya modoka ndavuga ngo iriya modoka ni iyanjye? Njyewe?”

    Yavuze ko icyo agiye gukora ari ukwiga akajya gushaka uruhushya rwo gutwara imodoka (driving license).

    Yashimiye kandi buri umwe wese wamufashije, wagize uruhare akaba ageze aho ageze uyu munsi, ngo ntabwo azibagirwa buri wese wamugiriye neza igihe bitanashobokaga.

    Kagarara yavuze ko abamuteze Iminsi atari bo Mana kandi ntawahindura icyo Imana yavuze

    Agihabwa iyi modoka yaraturitse ararira

    Source : http://isimbi.rw/kagarara-yasubije-bavuze-ko-agiye-gupfa.html

  • Ese Jada Pinkett Smith yangije Willow Smith mu mutwe? Ibyo amakuru agaragaza

    Ese Jada Pinkett Smith yangije Willow Smith mu mutwe? Ibyo amakuru agaragaza

    Los Angeles – Mu myaka yashize, abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kuvuga ko Jada Pinkett Smith ari we watumye umukobwa we Willow Smith agira ibibazo byo mu mutwe. Ariko se ibyo bishingiye ku bimenyetso cyangwa ni ibitekerezo by’abantu?

    Willow Smith, umukobwa wa Will Smith na Jada Pinkett Smith, yamenyekanye cyane afite imyaka 10 gusa nyuma y’indirimbo Whip My Hair yamugize icyamamare ku isi. Nyuma y’iyo ntsinzi, yaje gutangaza ko icyo gihe yahuye n’ibibazo bikomeye by’ihungabana n’agahinda.

    Mu kiganiro Red Table Talk, Willow yavuze ko nyuma y’ibitaramo byinshi, ingendo n’igitutu cyo gukomeza gukora album nshya, yumvaga atakizi uwo ari we ndetse atakibona intego y’ubuzima bwe. Yavuze ko icyo gihe yagize ibibazo bikomeye by’ubuzima bwo mu mutwe, ibintu byatunguranye no kuri nyina Jada kuko atari azi uburemere bw’ibyo umukobwa we yanyuragamo.

    Jada yemeye ko hari ibyo atabonye

    Mu bindi biganiro, Willow yavuze ko yaje kubabarira nyina nyuma yo kumva ko hari ibimenyetso by’uko yari afite anxiety Jada atigeze abona cyangwa ngo abyiteho uko bikwiye. Icyakora, Willow ntiyigeze avuga ko nyina ari we wamuteje ibyo bibazo. Ahubwo yavuze ko umuryango wabo wagiye wiga uko baganira ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu buryo bufunguye.

    Igitutu cyo kuba icyamamare akiri umwana

    Abasesenguzi benshi bagaragaza ko ikibazo gikomeye Willow yahuye na cyo cyari igitutu cyo kuba icyamamare nkiri muto cyane.

    Hari n’igihe Willow yanze gukomeza urugendo rw’ibitaramo, ndetse nyuma yaje gusaba guhagarika ibikorwa bimwe by’umuziki kugira ngo yisubireho. Mu bihe byakurikiyeho, Will Smith ubwe yigeze kuvuga ko yasobanukiwe ko umukobwa we yari ageze aho adashoboye gukomeza uwo muvuduko.

    Ese Jada ni we wabiteye?

    Nta gihamya ihari yerekana ko Jada Pinkett Smith ari we “wangije mu mutwe” Willow Smith.

    Ahubwo amakuru ari ku mugaragaro agaragaza ko:

    • Willow yahuye n’igitutu gikomeye cyo kuba icyamamare akiri umwana.
    • Umuryango we, harimo na Jada, ntiwahise ubona uburemere bw’ibyo yarimo anyuramo.
    • Jada yemeye ko hari ibyo atabonye hakiri kare, ariko Willow yavuze ko yamubabariye kandi ko ibiganiro byabo byafashije umuryango wose kurushaho gusobanukirwa ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

    Nubwo hari abanenga uburyo Jada na Will Smith bareze abana babo cyangwa uburyo bagiye basangiza rubanda ubuzima bwabo bwite, kuvuga ko Jada ari we wangije mu mutwe Willow ni umwanzuro udashyigikiwe n’ibimenyetso biri ku mugaragaro. Ahubwo, ibibazo Willow yavuze byatewe n’uruhererekane rw’ibintu birimo igitutu cy’ubwamamare, imyaka mike yari afite ndetse n’uburyo umuryango we waje kumenya buhoro buhoro uko wamufasha.

  • Nyuma ya COVID-19, CP John Bosco Kabera yagiye he?

    Nyuma ya COVID-19, CP John Bosco Kabera yagiye he?

    Mu gihe icyorezo cya COVID-19 cyari cyugarije u Rwanda n’isi yose hagati ya 2020 na 2022, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yabaye umwe mu bayobozi bagaragaraga cyane mu itangazamakuru, asobanura ingamba zo kwirinda icyorezo ndetse anavuga ku ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ya Leta.

    Yamenyekanye cyane mu butumwa bwibutsaga Abanyarwanda kubahiriza gahunda nka “Guma mu Rugo”, kwambara neza agapfukamunwa no kwirinda ibikorwa byashoboraga gukwirakwiza virusi ya COVID-19. Mu kiganiro n’itangazamakuru ndetse no kuri televiziyo, yakundaga gusobanura ko kubahiriza amabwiriza atari amahitamo, ahubwo ari inshingano za buri wese.

    Yakomeje inshingano ze na nyuma ya COVID-19

    Nyuma y’uko icyorezo kigabanutse, CP Kabera yakomeje kuba Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, akomeza gutangaza amakuru ajyanye n’umutekano, ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, kurwanya urusaku, ibyaha n’ibindi bikorwa bya Polisi.

    Mu gihe yari akiri muri uwo mwanya, yakomeje no kuvugira Polisi mu bikorwa byo kurwanya amakoraniro atemewe ndetse n’ibindi byaha byakomeje kugaragara nyuma y’icyorezo.

    Yasimbuwe ku mwanya w’Umuvugizi wa Polisi

    Muri Kanama 2023, Polisi y’u Rwanda yatangaje impinduka mu buyobozi, aho ACP Boniface Rutikanga yagizwe Umuvugizi mushya wa Polisi y’u Rwanda asimbuye CP John Bosco Kabera.

    Ubu akora iki?

    Nubwo atakiri Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera ntiyasezeye muri Polisi y’u Rwanda.

    Yagizwe Commissioner ushinzwe umutekano w’ibikorwaremezo (Infrastructure Security) n’igenzura ry’ibigo by’umutekano byigenga (Private Security Service Providers). Muri izi nshingano, akurikirana ibikorwa by’ibigo by’abacunga umutekano byigenga, umutekano w’ibikorwaremezo by’ingenzi ndetse anakomeza kwitabira ibikorwa bya Polisi n’amahugurwa atandukanye.

    Umwanzuro

    N’ubwo bamwe batekereje ko CP John Bosco Kabera yaba atakigaragara nyuma ya COVID-19, amakuru yemejwe agaragaza ko atigeze ava muri Polisi y’u Rwanda. Ahubwo yavuye ku mwanya w’Umuvugizi wa Polisi ajya mu zindi nshingano zo ku rwego rwo hejuru zirebana n’umutekano w’ibikorwaremezo n’imicungire y’ibigo by’umutekano byigenga, aho akomeje gukorera igihugu.

  • Ese Bill Gates Windows yavuye kuri Xerox? Ukuri kuri iyi nkuru imaze imyaka ikwirakwizwa

    Ese Bill Gates Windows yavuye kuri Xerox? Ukuri kuri iyi nkuru imaze imyaka ikwirakwizwa

    Mu myaka myinshi ishize, ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro by’ikoranabuhanga hakomeje gukwirakwizwa inkuru ivuga ko Bill Gates yibye igitekerezo cya Microsoft muri Xerox. Hari n’abavuga ko Microsoft yibye Windows muri Xerox PARC. Ariko se ibyo ni ukuri?

    Xerox PARC ni yo yahinduye amateka ya mudasobwa

    Mu myaka ya 1970, ikigo cya Xerox Palo Alto Research Center (PARC) cyakoze ubushakashatsi bwahinduye isi y’ikoranabuhanga. Ni ho havukiye ibitekerezo byinshi birimo:

    • Imigaragarire ikoreshwa n’amadirishya (Graphical User Interface – GUI)
    • Gukoresha imbeba (mouse)
    • Amadirishya menshi kuri ecran (windows)
    • Amashusho n’udushushondanga (icons)
    • Gukoresha Ethernet mu guhuza mudasobwa

    Abashakashatsi benshi bemera ko Xerox PARC ari yo yashyizeho urufatiro rw’imikoreshereze ya mudasobwa tuzi uyu munsi.

    Apple ni yo yabanje kubona ikoranabuhanga rya Xerox

    Mu 1979, Steve Jobs n’abandi bayobozi ba Apple basuye Xerox PARC nyuma y’uko Xerox ishyize amafaranga muri Apple mbere yo kujya ku isoko ry’imigabane (IPO).

    Muri urwo ruzinduko, Apple yeretswe uburyo GUI n’imbeba byakoraga. Steve Jobs yahise abona ko ari bwo buryo bw’ejo hazaza bwa mudasobwa.

    Nyuma y’aho, Apple yatangiye gukora mudasobwa nka Lisa ndetse nyuma yayo Macintosh, zombi zifite GUI ishingiye ku bitekerezo yari yabonye muri Xerox.

    Microsoft yinjiye nyuma

    Mu ntangiriro z’imyaka ya 1980, Microsoft yari isanzwe ikora software ya mudasobwa, cyane cyane MS-DOS.

    Apple yahaye Microsoft akazi ko gukora porogaramu nka Microsoft Word na Excel zizakorera kuri Macintosh. Muri uwo mushinga, abakozi ba Microsoft babonye uburyo GUI ya Apple yakoraga.

    Nyuma y’aho, Microsoft yatangaje umushinga wa Windows, wasohotse bwa mbere mu 1985.

    Ese Bill Gates yibye Xerox?

    Nta gihamya yerekana ko Bill Gates cyangwa Microsoft bibye kode ya Xerox.

    Ahubwo ibyabaye ni uko:

    • Xerox yakoze ubushakashatsi ariko ntiyihutira kubushyira ku isoko.
    • Apple yakuye imbaraga n’ibitekerezo muri Xerox, ibiteza imbere.
    • Microsoft nayo yakuye amasomo kuri GUI ya Apple ndetse inateza imbere uburyo bwayo.

    Abahanga mu mateka y’ikoranabuhanga bavuga ko icyo gihe amategeko arengera ibitekerezo bya software yari atarakomera nk’uko ameze ubu. Ibigo byinshi byafataga ibitekerezo byari byamaze kugaragara, bikabitezaho iterambere.

    Ikirego cya Apple kuri Microsoft

    Mu 1988, Apple yareze Microsoft iyishinja kwigana isura ya Macintosh.

    Urukiko rwaje kwanzura ko byinshi mu bintu Apple yavugaga byari bikubiye mu masezerano yari yaragiranye na Microsoft, ndetse ibindi bikaba bitari ibintu Apple yari ifite uburenganzira bwihariye kuko byari byaraturutse ku bitekerezo rusange bya GUI.

    Microsoft yaratsinze uru rubanza.

    Xerox yo se yakoze iki?

    Ikibazo gikomeye ni uko Xerox ubwayo itigeze ikoresha neza ibyo yari yarahimbye.

    Nubwo yari ifite ikoranabuhanga ryari imbere y’igihe, abayobozi bayo bibanze ku bucuruzi bw’imashini zifotora inyandiko (photocopiers) aho gushora imari mu mudasobwa bwite.

    Ibyo byatumye Apple na Microsoft bafata ayo mahirwe, bakubaka ibigo byabaye bimwe mu bikomeye ku isi.

    Umwanzuro

    Kuvuga ko Bill Gates yibye Microsoft muri Xerox si ukuri.

    Ukuri ni uko Xerox PARC ari yo yaremye ibitekerezo byinshi by’ingenzi byahinduye isi ya mudasobwa. Apple ni yo yabanje kubibona no kubibyaza umusaruro mu buryo bw’ubucuruzi, naho Microsoft iza kubyigiraho ndetse ikabiteza imbere ikora Windows.

    Mu mateka y’ikoranabuhanga, ibi bifatwa nk’urugero rw’uko guhanga udushya bidahagije iyo utabushyize ku isoko. Xerox ni yo yatekereje byinshi mbere y’abandi, ariko Apple na Microsoft ni zo zabihinduye ubucuruzi bw’isi yose.