Author: webrwanda

  • Urukiko rwo muri Kenya rwahamije Zachary Obado icyaha cyo kwica Sharon Otieno #rwanda #RwOT

    Urukiko Rukuru rwa Milimani ruherereye i Nairobi muri Kenya rwahamije uwahoze ari Guverineri w'Akarere ka Migori, Zachary Okoth Obado, icyaha cyo kwica Sharon Otieno, wari umunyeshuri wa kaminuza bivugwa ko yigeze kugirana na we umubano w'urukundo.

    Mu mwanzuro wasomwe kuri uyu wa Kane, urukiko rwahamije kandi Michael Oyamo wahoze ari umufasha wa Obado, ndetse na Caspal Obiero wahoze ari umwanditsi w'Akarere ka Migori, bose bahamwa n'icyaha cy'ubwicanyi.

    Umucamanza Cecilia Githua yavuze ko ubushinjacyaha bwatanze ibimenyetso bifatika byerekana uruhare rwa buri wese muri aba baregwa muri uru rupfu. Yavuze ko Obado yari afite impamvu n'umugambi wo kwivugana Sharon Otieno, bityo urukiko rukemeza ko bose bahamwa n'icyaha.

    Aba bagabo bakomeje gufungwa by'agateganyo mu gihe bategereje ko urukiko rutangaza ibihano bazakatirwa.

    Umwunganizi mu mategeko w'umuryango wa Sharon Otieno yavuze ko bishimiye icyemezo cyafashwe, ashimangira ko ubutabera bwakozwe nyuma y'imyaka myinshi urubanza rukurikiranwa.

    Sharon Otieno, wari ufite imyaka 26, yashimuswe mbere yo kwicwa mu mwaka wa 2018. Umurambo we wabonetse mu gihuru hafi y'umujyi wa Oyugis, mu burengerazuba bwa Kenya. Raporo y'abaganga yagaragaje ko yatewe ibyuma inshuro nyinshi, ndetse icyo gihe yari atwite, umwana yari atwite na we aza gupfira mu nda.

    Uru rubanza rwabaye rumwe mu zakurikiwe cyane muri Kenya kubera ubukana bw'ibyaha byaburanwaga ndetse n'uruhare rw'umunyapolitiki ukomeye warugaragaramo.

    Urukiko rwo muri Kenya rwahamije Zachary Obado icyaha cyo kwica Sharon Otieno

    Source : https://kasukumedia.com/urukiko-rwo-muri-kenya-rwahamije-zachary-obado-icyaha-cyo-kwica-sharon-otieno/

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y'igisirikare cy'u Burundi #rwanda #RwOT

    Raporo nshya yasohowe n'urubuga rwa FOCODE irashinja ko bamwe mu barwanyi bo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), barimo aba FDLR n'aba Wazalendo, bari kuvurirwa mu bitaro bya Tanganyika Hospital, ishami rya Nyabugete ndetse no ku cyicaro gikuru cy'ibi bitaro kiri mu Kinanira mu Burundi.

     

    Nk'uko iyi raporo ibivuga, abo barwanyi baba bakomerekeye mu mirwano ibera muri RDC, bakagezwa mu Burundi kugira bitabweho. Iyi nkuru ivuga ko hari abarwayi benshi bavuga Igiswahili, Igifaransa n'Ikinyarwanda, kandi ko bamwe muri bo bacungwa n'abasirikare b'u Burundi.

     

    FOCODE ivuga ko yabonye amakuru aturutse ku bakozi bo muri ibi bitaro bavuga ko abarwanyi bakomeretse cyane bajyanwa ku cyicaro gikuru cya Tanganyika Hospital, aho bamwe baba bari mu ishami ryita ku barwayi barembye (réanimation) ndetse n'iryo kubaga (chirurgie).

     

    Barashinjwa kuvuzwa ku ngengo y'igisirikare cy'u Burundi

     

    Raporo ikomeza ivuga ko abo barwanyi bavurwa hifashishijwe inyandiko z'ubwishyu (bons de soins) z'Igisirikare cy'u Burundi (FDNB). Umwe mu bakozi b'ibi bitaro uvugwa muri iyo nkuru avuga ko uburyo bwo kwishyura bwari bugaragaza ko amafaranga atangwa n'igisirikare cy'u Burundi.

     

    Iyo raporo inavuga ko nyuma y'uko ayo makuru atangiye kujya hanze, abayobozi b'igisirikare cy'u Burundi ngo bategetse ko inyandiko z'abarwayi zihindurwa kugira hatagaragara ko ubuvuzi bwishyurwa na FDNB.

     

    FOCODE inavuga ko hari abasirikare b'u Burundi bavuga ko abo barwanyi bo muri RDC bafashwa kurusha bo. Iyi raporo ivuga ko bamwe mu barwanyi bahabwa amafaranga y'ifunguro ya buri munsi, mu gihe abasirikare b'u Burundi bavuga ko bamaze amezi menshi badahembwa amafaranga y'akazi bakoze muri RDC.

     

    Raporo isoza isaba Minisiteri y'Ingabo z'u Burundi n'ubuyobozi bw'igisirikare cy'icyo gihugu gutanga ibisobanuro kubarwanyi ba FDLR na Wazalendo bari kuvurirwa ku ngengo y'imari y'igisirikare cy'u Burundi.

     

    Source : https://rushyashya.net/abarwanyi-ba-fdlr-na-wazalendo-bavurirwa-mu-burundi-ku-ngengo-yigisirikare-cyu-burundi/

  • Impamvu bamwe mu bagore banga kwakira abashyitsi kubera ko bumva inzu babamo isa nabi

    Impamvu bamwe mu bagore banga kwakira abashyitsi kubera ko bumva inzu babamo isa nabi

    Mu muryango nyarwanda, kwakira abashyitsi bifatwa nk’ikimenyetso cy’ubupfura n’ubuntu. Gusa hari abagore benshi bahitamo kwanga kwakira abashyitsi, atari uko batabakunda, ahubwo kubera ko bumva inzu babamo idasa neza cyangwa idafite ibikoresho bihagije. Ibi bishobora gutuma babaho bahorana ipfunwe ndetse bakirinda gusurwa.

    Abahanga mu mitekerereze ya muntu bavuga ko abantu benshi bakunda kwigereranya n’abandi. Iyo umuntu abonye inshuti cyangwa abavandimwe bafite amazu meza, ibikoresho bihenze cyangwa imitako igezweho, ashobora gutangira kumva ko iwe hadakwiye kwakira abantu. Uko kwigereranya gushobora gutuma yitakariza icyizere.

    Hari abagore bavuga ko bahora bahangayikishijwe n’ibyo abashyitsi bazatekereza nibagera mu rugo rwabo. Bashobora kwibaza niba bazaseka intebe zashaje, inkuta zikeneye gusigwa irangi cyangwa ibikoresho bike bafite. Uwo mutwaro wo gutinya gucirwa urubanza ushobora gutuma bahitamo kwanga kwakira umuntu uwo ari we wese.

    Hari n’igihe ikibazo kiba gifitanye isano n’ubukungu. Imiryango imwe iba itarabasha kubona amafaranga yo kuvugurura inzu cyangwa kugura ibikoresho bigezweho. Kubera iyo mpamvu, bamwe bumva bakwiye kubanza “gutungana” mbere yo gutumira abantu, nyamara imyaka igashira batarigeze babikora.

    Ariko se koko inzu nziza ni yo ituma umushyitsi yishima? Akenshi igisubizo ni oya. Abashyitsi benshi bashimishwa no kwakiranwa urugwiro, guhabwa amazi cyangwa icyayi no kuganirizwa neza kurusha kureba sofa ihenze cyangwa imitako yo mu rugo. Urukundo n’ubwubahane ni byo bituma uruzinduko rwibukwa neza.

    Abahanga mu buzima bwo mu mutwe banagaragaza ko guhora uhangayikishijwe n’ibyo abandi batekereza bishobora gutera umuntu guhangayika bikabije (anxiety) ndetse bikamutandukanya n’inshuti n’abavandimwe. Iyo umuntu atakigira uwo yakira cyangwa ngo asurwe, ashobora kugenda aba wenyine kandi bikagira ingaruka ku mibereho ye.

    Ni ngombwa kandi kumenya ko nta rugo rutunganye. N’abafite amazu meza cyane hari ibyo baba bifuza kongeramo cyangwa kuvugurura. Gutegereza ko ibintu byose biba bitunganye mbere yo kwakira abashyitsi bishobora gutuma umuntu atazigera abikora.

    Abagore bafite iyo myumvire bashobora gutangira buhoro buhoro, bakakira inshuti za hafi cyangwa abo mu muryango batinya gake. Ibi bishobora kubafasha kongera icyizere no kubona ko abantu benshi baza babasanga, atari ukuza gusuzuma inzu yabo.

    Mu gusoza, agaciro k’urugo ntikapimwa n’ubwiza bw’inkuta cyangwa ibikoresho birimo, ahubwo gapimwa n’urukundo, amahoro n’ubwuzu biharangwa. Umushyitsi usohotse mu rugo yumvise yakiriwe neza ahora yibuka umutima mwiza yasanze, kuruta ibikoresho yabonye. Niyo mpamvu kudaterwa ipfunwe n’imiterere y’urugo bishobora gufasha imiryango kubaka umubano mwiza no gukomeza umuco nyarwanda wo kwakirana urugwiro.

  • Amarangamutima ya rutahizamu w’Amavubi nyuma yo kubona ikipe nshya #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko asinyiye SV Waldhof Mannheim yo mu cyiciro cya gatatu mu Budage, Leroy-Jacques Mickles yishimiye gusubira gukina muri iki gihugu yavukiyemo.

    Leroy-Jacques Mickles wakiniraga Zira FK muri Azerbaijan, akaba yahisemo gukomereza akazi mu cyiciro cya gatatu mu Budage.

    Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, SV Waldhof Mannheim yahaye ikaze uyu rutahizamu w’umunyarwanda wanyuze imitima ya benshi, ivuga ko ari iby’agaciro kumusinyisha.

    Leroy-Jacques Mickles akaba yavuze ko yishimiye kwerekeza muri iyi kipe aho afite amatsiko yo gukinira imbere y’abafana bayo.

    Ati “Ndishimye cyane kubera iki cyemezo nafashe. Nganira n’ubuyobozi bw’iyi kipe nahise numva umushinga wabo, imikinire yabow. Ni yo mpamvu nahisemo kuza hano. Ntegereje cyane gukinira imbere y’abafana b’iyi kipe muri Carl-Benz-Stadium, kandi nzakora ibishoboka byose dufatanye n’ikipe kugira ngo tugire umwaka mwiza.”

    Leroy-Jacques Mickles akaba yakiniraga Zira FK muri Azerbaijan kuva muri 2024, iyi kipe ikaba inakinamo Mutsinzi Ange Jimmy.

    Si ubwa mbere agiye gukina mu Budage kuko yakiniye MSV Duisburg na Türkgücü München, yavuyeyo 2023 ajya Bulgaria na Saudi Arabia mbere yo kujya muri Azerbaijan.

    Leroy-Jacques Mickles akaba yarakiniye Amavubi mu irushanwa rya FIFA Series riheruka kubera mu Rwanda rukanaritwara.

    Leroy-Jacques Mickles yishimiye kwerekeza mu ikipe nshya

    Source : http://isimbi.rw/amarangamutima-ya-rutahizamu-w-amavubi-nyuma-yo-kubona-ikipe-nshya.html

  • ‘Itabaza’ ya Vestine na Dorcas yujuje miliyoni y’abayirebye #rwanda #RwOT

    Indirimbo nshya 'Itabaza' y’abahanzi bo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas, ikomeje gukora amateka nyuma yo kurebwa n’abarenga 1,073,899 kuri YouTube mu minsi itatu gusa kuva yashyirwa hanze ku wa 20 Nyakanga 2026.

    Iyi ndirimbo yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wa Gospel, bashimye ubutumwa bwayo n’uburyo yatunganyijwe. Aka gahigo kaje nyuma y’amezi atandatu Vestine na Dorcas bari bamaze batagaragara cyane mu ruhame cyangwa ngo basohore indirimbo nshya.

    Mu kiganiro bise 'The New Chapter', bavuze ko icyo gihe cyose batari barahagaritse umuhamagaro wabo, ahubwo ko Imana yari iri kubategurira icyiciro gishya.

    Dorcas yagize ati: 'Hari haciye amezi atandatu tutagaragara, ariko si twe twihamagaye. Imana ni yo yari iri kuduhindurira uburyo bwo gukora.' Vestine na we yavuze ko impinduka binjiyemo bazisengeye igihe kirekire.”

    Aba bahanzikazi kandi batangaje ko ibikorwa byabo byose bishya bazajya babinyuza ku muyoboro wa YouTube Vestine and Dorcas, ndetse bafunguye na konti nshya za Instagram na TikTok ziri mu mazina yabo bwite nyuma yo gutandukana na MIE.

    Gusa ariko banashimangiye ko gutandukana na Murindahabi Irene Entertainment (MIE) byabaye mu bwumvikane, bashimira Irene Murindahabi n’ikipe ye ku ruhare bagize mu rugendo rwabagejeje ku rwego bagezeho.

    Itabaza yanditswe na Niyo Bosco, amajwi yayo atunganywa na Popiyeeh, mu gihe Arsycaster yacuranze electric guitar na Arnaud Gasige acuranga bass guitar.

    Iyi ndirimbo akaba ari yo ya mbere bakoze nyuma yo gutandukana na MIE yarebereraga inyungu zabo.

    Indirimbo Itabaza ya Dorcas na Vestine yujuje miliyoni

    Source : http://isimbi.rw/itabaza-ya-vestine-na-dorcas-yujuje-miliyoni-y-abayirebye.html

  • Mu mezi atandatu abaturage babajije Leta ibibazo hafi miliyoni mu buryo bw'ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Ku wa 20 Mutarama ni bwo MINALOC yatangije urubuga yise Mbaza, rugamije kuruhura abaturage ingendo bakora bajya mu nzego za Leta gutanga ibibazo bafite.

    Ni urubuga rutagamije gukuraho ubundi buryo abaturage banyuzamo ibibazo babaza Leta, ahubwo rugamije kwihutisha imitangire ya serivisi ku bibazo bidasaba nko kujyanwa mu nkiko.

    Imikorere ya mbaza.gov.rw ntitandukanye cyane n'izindi mbuga kuko kuyisura ari ibisanzwe ugahita ubona amakuru y'ibanze, ariko hakabaho no kwiyandikishaho ugahabwa ijambo-banga ryo kujya winjiramo ugatangamo ibibazo.

    Umuntu wamaze kwiyandikishamo aba afitemo konti agahabwa n'ibiyiranga, hanyuma agatanga ikibazo kigahabwa kode igitandukanya n'ibindi, akajya ayifashisha akurikirana aho kigeze. Gusa, hari n'ubundi buryo bwo gutanga ikibazo mu ibanga ugitanga adasabwe ibyo kwiyandikisha.

    Ibyo ashobora kubyikorera mu ikoranabuhanga atunze cyangwa iyo kode akayandika ku rupapuro undi ubisobanukiwe akamufasha kureba aho ikibazo cye kigeze cyangwa uko cyekemuwe.

    Urwo rubuga rwubatswe ku buryo rurimo inzego zose za Leta zirebana no gukemura ibibazo byose, ku buryo iyo ikibazo gitanzwe zihita zikibona zigatangira kugikurikirana kandi zikagaragaza aho kigeze ku buryo uwagitanze iyo yinjijemo ya kode abona aho kigeze.

    Biteganyijwe ko nta kibazo kigomba kurenza iminsi itanu y'akazi muri urwo rubuga nta kintu kiri kugikorwaho.

    Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru muri MINALOC, Joseph Curio Hakizimana, yabwiye IGIHE ko icyo bari biteze kuri urwo rubuga kiri kugerwaho.

    Ati 'Abaturage bakiriye uru rubuga neza kuko bari bamaze kubona uko Irembo ryabaryoheye mu buryo bw'ikoranabuhanga. Umturage wasangaga agendana agakayi karimo ikibazo aho ageze bamutereramo kashe ariko kakaba katakara ariko ikoranabuhanga ribika byose.'

    Kuva muri Mutarama uru rubuga rutangijwe, ibibazo 998.546 bimaze kurutangirwaho birimo 367.779 byakemuwe n'ibindi 7477 bigikorwaho, 202 byajuririwe n' ibindi birenga 600.000 byagiye bifatwaho imyanzuro inyuranye ariko bigikurikiranwa.

    Hakizimana yavuze ko muri ibyo bibazo byakemutse, byinshi byagiye bikemurwa mu gihe kiri hagati y'iminsi ibiri n'itatu kandi byiganjemo ibijyanye n'imibereho y'abaturage ya buri munsi.

    By'umwihariko muri ibyo bibazo byatanzwe harimo n'ibijyanye n'inzego abaturage bashyizweho zijyanye n'ubwisungane mu kwivuza, cyane cyane nyuma y'uko gutanga ubusabe bwo kwizihinduza byemewe.

    Icyakora Hakizimana yavuze ko imbogamizi iri mu zagaragaye kuri Mbaza ari abaturage batarisanga mu ikoranabuhanga, ku buryo hagomba gushyirwa imbaraga mu kuribigisha, ariko na bo bagasabwa gushyiraho akabo.

    Ikindi MINALOC iri gusuzuma ku mikorere ya Mbaza ni icyifuzo abaturage batanze ko hashyirwaho n'uburyo bwo gutanga ibibazo bakoresheje telefone banyuze ku kanyenyeri bizwi nka 'USSD' bwafasha cyane abadakoresha 'smartphones' ndetse no gushyiraho 'application' ya Mbaza.

    Mu mezi atandatu abaturage babajije Leta ibibazo hafi miliyoni mu buryo bw'ikoranabuhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-mezi-atandatu-abaturage-babajije-leta-ibibazo-hafi-miliyoni-mu-buryo-bw

  • Umwami wa AI muri Afurika Liambi Willy akomeje kuvugwaho nyuma y’amashusho bivugwa ko amuhuza na Bill Gates

    Umwami wa AI muri Afurika Liambi Willy akomeje kuvugwaho nyuma y’amashusho bivugwa ko amuhuza na Bill Gates

    Liambi Willy, ukomeje kuvugwa na bamwe mu bakurikira iterambere ry’ikoranabuhanga nk “Umwami wa AI muri Afurika”, ari mu bantu bagaragaye mu biganiro byinshi ku iterambere ry’ubwenge bukorano (Artificial Intelligence) ku mugabane wa Afurika.

    Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho na mafoto yo mu bwoko bwa selfie bivugwa ko agaragaza Liambi Willy ari kumwe na Bill Gates, umwe mu bantu bazwi cyane ku Isi mu bijyanye n’ikoranabuhanga akaba ari n’umwe mu bashinze Microsoft.

    Aya mashusho yateje impaka n’ibiganiro byinshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, aho bamwe bayabonamo nk’ikimenyetso cy’uko abanyafurika bakomeje kugira uruhare rukomeye mu rugendo rwo guteza imbere ikoranabuhanga rigezweho, cyane cyane AI.

    Liambi Willy azwi mu bikorwa by’ikoranabuhanga no guteza imbere imishinga ikoresha uburyo bushya bwo guhanga udushya, aho ubwenge bukorano ari kimwe mu bice bikomeje kwitabwaho cyane muri iki gihe.

    Bill Gates na we ni umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu mateka y’ikoranabuhanga ku Isi, kuva aho yagiriye uruhare mu iterambere rya mudasobwa bwite binyuze muri Microsoft kugeza ku bikorwa bye byo gushora imari mu guhanga udushya no gukemura ibibazo byugarije isi.

    Nubwo aya mashusho yakomeje gusakazwa, kugeza ubu nta tangazo ryemewe ryatanzwe n’impande zombi risobanura aho cyangwa igihe yaba yarabereye, cyangwa ngo rihamye ko koko habaye inama hagati ya Liambi Willy na Bill Gates.

    Ariko ibiganiro byatewe n’aya mashusho byongeye kugaragaza uburyo Afurika ikomeje gushakamo ibisubizo bishya mu ikoranabuhanga, cyane cyane mu gihe AI iri guhindura uburyo abantu bakora, biga ndetse n’uko ibigo bikora ubucuruzi.

  • Ni ubwa mbere maze amasaha abiri ntarabona umuntu ufite imbunda- Umunyarwanda watashye avuye muri RDC – #rwanda #RwOT

    Aba Banyarwanda bakiriwe barimo abagabo 11, abagore 27 n'abana 70.

    Habarurema Theophile watashye avuye muri RDC, yabwiye RBA ko kuva mu 1994 yakomeje kuguma muri iki gihugu ko utashye yicwa cyangwa akagirirwa nabi.

    Yavuze ko FDLR n'abasaza bamwe bafite imyumvire nk'iyayo bahoraga baboshya ko badakwiye gutaha.

    Ati 'Byari ibintu bibi, cyane cyane nkatwe batwangaga kuko tutavuga ururimi rumwe na bo bakadutoteza. Haje ingoma ya Wazalendo rero yo itugirira nabi cyane kurushaho…no kugira ngo mfate icyemezo cyo gutaha ni uko naganiriye na Kinangufu umwe mubwiye akarere nkomokamo ambwira ko bumva kuri radiyo ko nta kibazo gihari nanjye mpita mfata ingamba zo gutaha.'

    Uyu mugabo yavuze ko yabonye u Rwanda rutandukanye na RDC cyane kuko mu myaka 32 yari amazeyo ari ubwa mbere amaze amasaha abiri atarabona umurwanyi ufite imbunda.

    Ati 'Ubwo rero ntabwo waba mu gihugu cy'imbunda ngo uvuge ngo ufite umutekano kandi wowe utari umunyembunda. Amatsiko ni ayo kugera aho mvuka nkareba niba na ho hasa nk'uko aha ndi hasa.'

    Yavuze ko abana bose afite nta n'umwe wabashije gukandagira mu ishuri ariko yiteguye kubatangiza amashuri.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yavuze ko babashimiye icyemezo bafashe cyo gutaha mu Rwanda.

    Ati 'Tubashimira ko bafashe umwanzuro mwiza wo kugaruka mu gihugu cyababyaye cyane ko harimo n'abana benshi batavukiye muri iki gihugu, bavukiye mu buhungiro batazi u Rwanda, ni amahirwe akomeye rero kuba bagiye gukurira mu gihugu nk'u Rwanda.'

    Meya Sindayiheba yavuze ko hari amakuru atari yo aba baturage babaga barahawe ku Rwanda ababwira ko nibaramuka batashye bazicwa, ko nta mutekano uhari ariko ko amakuru babwiwe na bagenzi babo batashye yatumye bafata umwanzuro wo gutaha kandi basanze ari amahoro.

    Yavuze ko ubuyobozi bufasha abatashye mu byerekeye ubuzima, gusubira mu miryango yabo, gufasha abana gusubira ku mashuri n'ibindi.

    Aba Banyarwanda batunguwe no kubona ahantu hatari imitwe yitwaje intwaro

    Meya Sindayiheba yakiriye aba baturage abereka ko mu Rwanda ari amahoro kandi bazafashwa kwihuta mu iterambere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-ubwa-mbere-maze-amasaha-abiri-ntarabona-umuntu-ufite-imbunda-umunyarwanda

  • Ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi byinjirije u Rwanda miliyari 14,17 Frw mu minsi itanu – #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwohereje hanze toni 9.521 z'ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi birimo ikawa, icyayi, imboga, imbuto, indabo ndetse n'ibikomoka ku matungo.

    Ibikomoka ku matungo ni byo byinjirije u Rwanda amafaranga menshi muri icyo gihe, aho byinjije miliyoni 2,74$ kuko hoherejwe toni 5.843, cyane cyane ku masoko yo mu bihugu bya Afurika.

    Icyayi cyakurikiyeho cyinjiza miliyoni 2,68$ avuye muri toni 1.823 zoherejwe hanze. Ikawa nacyo yakomeje kugira uruhare rukomeye mu kwinjiriza igihugu amadovize, aho yinjije miliyoni 2,42$ nyuma yo kohereza toni 313 ku isoko mpuzamahanga.
    Muri rusange, ibikomoka ku matungo, icyayi n'ikawa byinjije u Rwanda hafi miliyoni 7,84 $.

    Imboga zoherejwe mu mahanga zinjije ibihumbi 757,4$, aturutse muri toni 814 zoherejwe ku isoko mpuzamahanga. Izi mboga zageze ku masoko arimo u Bwongereza, u Buholandi, u Buhinde, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, u Bufaransa ndetse n'ibihugu bitandukanye bya Afurika.

    Ibicuruzwa bitandukanye bikomoka ku buhinzi byoherejwe ku isoko mpuzamahanga bipima toni 386, mu gihe byinjije ibihumbi 647,9$. Byoherejwe ku masoko yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, Bangladesh ndetse n'ibihugu bya Afurika.

    Ni mu gihe imbuto u Rwanda rwohereje ku isoko mpuzamahanga muri icyo cyumweru ari toni 336, zinjije ibihumbi 350,7. Zoherejwe ku isoko ryo muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu no mu bihugu bya Afurika.

    Indabo ni zo zabanye nkeya mu byoherejwe mu mahanga muri icyo cyumweru kuko aho honyerejwe toni zirindwi gusa, zinjiza amadolari 41,162. Izi ndabo zageze ku masoko yo mu Buholandi no mu Bwongereza.

    Iyi mibare igaragaza ko ibicuruzwa gakondo by'u Rwanda birimo icyayi n'ikawa ari inkingi ya mwamba mu kwinjiza amadovize, mu gihe ibindi bicuruzwa nk'ibikomoka ku matungo, imboga n'ibindi bikomoka ku buhinzi bigenda byigarurira isoko mpuzamahanga.

    I bikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjiirije u Rwanda arenga miliyari 14,17 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibikomoka-ku-buhinzi-n-ubworozi-byinjirije-u-rwanda-miliyari-14-17-frw-mu-minsi

  • Impamvu ushaka igikoresho kigezweho gikozwe mu rubaho atekereza i Karongi – #rwanda #RwOT

    Ibi bituruka ku mpamvu zirimo ishuri ryatangijwe n'abihayimana mu 2012 rigahindura isura y'ububaji mu Rwanda no kuba abakuye ubumenyi muri iryo shuri barahisemo gushinga inganda iwabo i Karongi aho kuzijyana mu tundi turere.

    Theophile Ndoreyaho ufite uruganda MT WOOD Solutions ruherereye mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi avuga ko mu Karere u Rwanda ruherereyemo uru ari rwo ruganda rukumbi rukora ibikoresho byo mu rubaho rw'umwimerere, kuko izindi nganda zikora imbaho za MDF zifashishije ibisigazwa by'igiti.

    Mu kiganiro na IGIHE yavuze ko mu mpamvu zatumye ahitamo gushyira uru ruganda mu Karere ka Karongi harimo kuba ariho avuka no kuba aka karere kari hagati y'uturere tuvamo imbaho nyinshi zikoreshwa mu Rwanda nka Rusizi, Nyamasheke, Karongi na Rutsiro.

    Uyu mushoramari umaze imyaka irindwi mu ruhererekane nyongeragaciro rw'igiti, akaba n'umwe mu bategura integanyanyigisho ikoresha mu kwigisha abiga iby'ububaji avuga ko Karongi ariko karere ka mbere mu Rwanda mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga mu bubaji.

    Ati 'Tugiye mu bijyanye n'ikoranabuhanga mu kongerera agaciro igiti, Akarere ka Karongi ni ko ka mbere mu Rwanda. Kugeza ubu ishuri ryigisha abanyeshuri ububaji bugezweho rigahugura n'abarimu bigisha ububaji riboneka hano i Rubengera. Abarimu bigisha ububaji muri mu ishuri rikuru ry'imyuga rya Kitabi na bo baza guhugurirwa muri Rubengera TSS.'

    Nshimiyimana Jean Baptiste ufite Ikigo JB Wood Construction Ltd kiri mu bya mbere bikora ibikoresho by'imbaho bifite ubuziranenge mu Rwanda avuga ko mu bindi bigira Karongi, igicumbi cy'ububaji bugezweho mu Rwanda, harimo kuba ishuri bizeho ryarabaremyemo umutima wo gukora ibikoresho biri ku rwego rw'ibiva mu Burayi no muri Aziya.

    Ati 'Ishuri rya Rubengera TSS nanjye ni ryo nizemo. Iryo shuri ryashinzwe n'ababikira n'Abadage ni ryo ryabaye umusemburo w'impunduka zose tubona mu bubaji bwifashisha ikoranahubanga mu Rwanda. Ibigo byose bikora ibikoresho byiza byo mu mbaho usanga ababikorera barize hariya'.

    Mu bubaji bugezweho igikoresho gishushanywa muri mudasobwa bakacyereka umukiliya bakacyumvikanaho mbere y'uko batangira kugikora.

    Ikindi kiranga ububaji bugezweho ni uko budakoresha imisumari kuko aho umusumari utewe hasigara ubusembwa. Mu mwanya w'umusumari hakoreshwa utubaho twabugenewe tudapfa kugaragarira amaso ku gikoresho.

    Umuyobozi w'Umuryango Nyarwanda w'Abakora mu ruhererekane nyongeragaciro rw'imbaho (RWVCA), Hajji Abdul Karemera, yabwiye IGIHE ko mu Rwanda Akarere ka mbere gafite ababaji benshi ari Gasabo ariko ko Akarere ka Karongi ariko ka mbere gafite ababaji bakora ibikoresho bifite ubushobozi bwo guhangana n'ibiva ku isoko ryo hanze y'u Rwanda.

    Ati 'Icyo ab'i Karongi barusha abandi babaji ni ukumenya kuvana ibintu mu mvugo bakabishyira mu bikorwa'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald avuga ko ari amahirwe adasanzwe kuba Karongi ariko karere ka mbere mu Rwanda mu bubaji bugezweho.

    Ati “Abize muri Rubengera TSS bakora ibikoresho byo mu mbaho bifite ubuziranenge nk'iy'ibiva hanze. Ubu dufite inganda ebyiri. Abantu bashaka ibikoresho bigezweho baza hano. Nabaha ingero z'inyubako zikomeye ziri i Kigali nka Zaria Courts na Norrsken Kigali, ibikoresho by'imbaho birimo byatunganyijwe hano i Karongi. Ibyo byerekana ko umuntu ushaka kubaka ibintu bigezweho byo mu mbaho aza iwacu.'

    I Karongi haba inganda ebyiri zitunganya imbaho. Rumwe rufite ubushobozi bwo gukora ibitanda 200 n'inzugi 200 ku kwezi.

    Mu Rwanda habarurwa ababaji barenga 1000. Buri mwaka u Rwanda rutumiza mu mahanga ibikoresho bikoze mu mbaho bifite agaciro kari hagati ya miliyoni 30 na miliyoni 50 z'Amadolari ya Amerika.

    Intego y'ababaji bakorera i Karongi ibikoresho bigezweho byo mu mbaho ni ukugabanya ku rugero rufatika ingano y'ibikoresho byo mu mbaho u Rwanda rutumiza hanze y'igihugu kuko bidindiza ubukungu bwarwo.

    Mu mwaka ushize wa 2025 mu Karere ka Karongi hatashywe ku mugaragaro uruganda rw’ibikoresho byo mu mbaho

    Abasobanukiwe ibijyanye n’ibikoresho bikoze mu mbaho bemeza ko i Karongi ari ho hakorerwa ibikoresho by’imbaho bigezweho kurusha ahandi mu Rwanda

    Izi ntebe zikorerwa i Karongi

    Bimwe mu bikoresho bigezweho byakorewe mu Karere ka Karongi

    Karongi ifatwa nk’igicumbi cy’ububaji bugezweho mu Rwanda

    Ibi bikoresho bikorerwa i Karongi

    Imbere mu ruganda MT Wood Solutions rukora ibikoresho bigezweho byo mu mbaho

    Iyi mashini ni yo ikora utubaho dukoreshwa ahagakoreshejwe imisumari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-ushaka-igikoresho-kigezweho-gikozwe-mu-rubaho-atekereza-i-karongi