Author: webrwanda

  • Gufungwa byatumye ntekereza ku kurongora – Muchoma #rwanda #RwOT

    Muchoma yahishuye ko iminsi aherutse kumara muri gereza yamuhaye umwanya wo gutekereza cyane ku buzima bwe bwite, by’umwihariko ku bijyanye no kubaka umuryango.

    Umuhanzi Nizeyimana Didier uzwi ku izina rya Muchoma yavuze ko igihe yari afunze cyatumye asubiza amaso inyuma agatekereza ku mubano afitanye n’umukunzi we, ndetse atangira gutekereza ku gufata icyemezo cyo kurushinga.

    Uyu muhanzi yavuze ko mbere atatekerezaga vuba ku gushaka, kuko yabonaga ari icyemezo kigomba gufatwa umuntu amaze imyaka myinshi yishimira ubuzima.

    Yagize ati 'Hari ukuntu najyaga mbwira abavandimwe banjye ko umusore atagomba gushaka atarageza nk’imyaka 35, amaze kwishimira ubuzima ndetse yarabonye abakobwa benshi. Ariko ubu imyumvire yarahindutse, kuko ntituzi ibizaba ejo.'

    Muchoma yavuze ko ubuzima yanyuzemo mu minsi ishize bwamwigishije ko gutinza icyemezo cyo kubaka urugo bishobora kugira ingaruka ku mubano w’abakundana.

    Yasobanuye ko iyo umusore akomeza gusubika icyemezo cyo kurushinga, bishobora gutuma umukobwa bakundana atakimushyigikira uko bikwiye mu bihe bikomeye.

    Ati 'Iyo umusore akomeza gutinza gufata icyemezo cyo kurushinga, we aba yumva nta kibazo. Ariko iyo ugeze mu bihe bikomeye nk’ibyo nanyuzemo, ubona ko n’uwari umukunzi wawe ashobora kugushyigikira mu buryo budahagije kuko ari byo wamuteyemo.'

    Uyu muhanzi aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Seuvre', avuga ko ari imwe mu mishinga mishya ari gukora mu muziki nyuma y’ibihe bikomeye aherutse kunyuramo.

    Mu cyumweru gishize, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Muchoma hamwe na bagenzi be barimo Mazimpaka Patrick, Nkeramihigo Japhet na Tumukunde Djuma barekurwa bagakurikiranwa badafunze.

    Aba bose bareganwa na Barafinda Sekikubo Fred ku byaha bifitanye isano no gukwirakwiza amakuru y’ibihuha banyujije ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri YouTube.

    Muchoma yavuze ko iminsi yamaze afunzwe byatumye atekereza ku kuba yashinga urugo

    Source : http://isimbi.rw/gufungwa-byatumye-ntekereza-ku-kurongora-muchoma.html

  • Rayon Sports na Al Merrikh rwabuze gica (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yanganyije na Al Merrikh SC mu mukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025-2026.

    Ni umukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Werurwe 2026 kuri Kigali Pelé Stadium.

    Ni umukino amakipe yombi yari yafashe nk’ukomeye kuko buri bikipe hari icyo byagombaga guhindura uko ahagaza ku rutonde rwa Shampiyona aho Rayon Sports yari kwisubiza umwanya wa gatatu, Al Merrikh SC igafata umwanya wa kabiri.

    Ni umukino waranzwe no guhangana ku mpande zombi, aho Al Merrikh SC yabonye amahirwe atandukanye ariko umunyezamu Kwizera Olivier ababera ibamba.

    Ni nako Rayon Sports yananiwe kubyaza umusaruro amahirwe yabonye maze umukino urangira ari ubusa ku busa.

    Nyuma yo kunganya uyu mukino Al Merrikh SC yagumye ku mwanya wa 3 n’amanota 45 inganya na Al Hilal SC ya kabiri ku rutonde ruyobowe na APR FC ifite 46, Rayon Sports ni iya 5 n’amanota 39, Police FC ya kane ifite 40.

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-na-al-merrikh-rwabuze-gica-amafoto.html

  • Hakim Sahabo, Byiringiro Lague mu bakinnyi bahamagawe mu Amavubi, Kwizera Olivier mu bakinnyi basigaye bagarutsweho #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryashyize hanze urutonde rw'abakinnyi bazahagararira Ikipe y'u Rwanda 'Amavubi' mu mikino ya FIFA Series 2026, hagaragaramo Mickels Joy Slayd na Mickels Joy Lance na murumuna wabo Mickels Leroy Jacques.

    Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Werurwe 2026, ni bwo hatangajwe abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu irushanwa rya gicuti ritegurwa n'Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) rizatangira kubera i Kigali kuva tariki ya 26-30 Werurwe 2026.

    Abanyezamu bahamagawe ni Ntwari Fiacre ukinira Kaizer Chiefs FC, Bigirimana Hugo ukinira La Chaux-De-Fonds, Niyongira Patience wa Police FC na Hakizimana Adolphe wa APR FC.

    Abakinnyi bo mu bwugarizi bahamagawe ni Mutsinzi Ange wa Zira FK, Manzi Thierry wa Al Ahly Tripoli, Kavita Phanuel Mbaya wa Bermingham Legion, Nshimiyimana Yunusu wa APR FC, Imanishimwe Emmanuel wa Ael Limassol FC, Niyomugabo Claude wa APR FC, Byiringiro Jean Gilbert wa APR FC na Uwumukiza Obed wa Rayon Sports.

    Abakinnyi bo mu kibuga hagati ni Mugisha Bonheur wa Al Masry, Bizimana Djihad wa Cs Constantine, Samuel Gueulette wa Raal La Louvière, Muhire Kevin wa Jamus Fc, Kalisa Sven wa FC Etzella Ettelbruck, Ruboneka Jean Bosco wa APR FC, Sahabo Hakim wa Aek Athens FC na Uwineza Rene wa Kiyovu Sports.

    Muri ba rutahizamu bahamagawe hatunguranyemo abakinnyi batatu bavukana. Abo ni Mickels Joy Slayd wa FK Karvan na Mickels Joy Lance wa Saba Baku na mukurumuna wabo Mickels Leroy Jacques ukinira Zira FK.

    Aba bazaba bafatanya na Ndayishimiye Karl Matteo wa KVC Wilrijk, Nshuti Innocent wa Al Wafaq Ajdabia, Biramahire Abeddy wa Assabah FC, Byiringiro Lague wa Police FC, Kwizera Jojea wa Rhode Island, Kury Johan Marvin wa AC BELLINZONA, Niyo David wa NK Veres Rivne FC na Mugisha Gilbert wa APR FC.

    Kuva tariki ya 26 kugeza ku wa 30 Werurwe 2026, kuri Stade Amahoro no kuri Kigali Pelé Stadium hazabera imikino y'amatsinda mu irushanwa rya gicuti rya FIFA Series 2026.

    Stade Amahoro izaberaho imikino y'Itsinda A ririmo Estonia, Grenada, Kenya n'u Rwanda, mu gihe Itsinda B ririmo Aruba, Liechtenstein, Tanzania na Macau ari ryo rizakinira muri Kigali Pelé Stadium.

    Source : https://rushyashya.net/hakim-sahabo-byiringiro-lague-mu-bakinnyi-bahamagawe-mu-amavubi-kwizera-olivier-mu-bakinnyi-basigaye-bagarutsweho/

  • Ibintu 3 FERWAFA yagendeyeho iha akazi Stephen Constantine washakaga kugaruka #rwanda #RwOT

    Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice yavuze kimwe ku bintu bagendeyeho baha akazi Stephen Constantine nk’umutoza mukuru w’Amavubi ari uko yari yiteguye guhita atangira akazi kandi ashaka no kugaruka.

    Tariki 12 Werurwe 2026 ni bwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko uyu mutoza ufite inkomoko muri Chypre n’u Bwongereza, Stephen Constantine ari we ugiye gutoza u Rwanda.

    Constantine yatoranyijwe nyuma y’uko FERWAFA ishyize hanze itangazo ryifuza umusimbura wa Adel Amrouche batandukanye tariki ya 14 Mutarama 2026 nyuma y’umwaka ari muri izi nshingano.

    Abatoza 688 ni bo basanze bujuje ibisabwa, hakaba harakurikiyeho icyiciro cy’amajonjora hashingiwe ku mpamyabumenyi n’uburambe mu gutoza amakipe y’igihugu no kuba baragize uruhare mu marushanwa akomeye arimo Igikombe cya Afurika n’icy’Isi.

    Agitangazwa abantu ntabwo bishimiye uyu mutoza kuko iyo urebye ibyo batangaje byagendeweho atari abyujuje.

    Yongeye gushimangira ko umutoza wagombaga gutoranywa hari amateka yagombaga kuba yarakoze.

    Ati “Agomba kuba yarakoze amateka yo kwinjiza ikipe mu gikombe cy’Umugabane igihugu yatozaga cyari kirimo.”

    Ibindi bintu bagendeyeho ni ukuba uyu mutoza yaba yaragize uruhare mu gutuma igihugu kizamuka ku rutonde no kuba yahita atangira akazi.

    Ati “Umuntu watuma ikipe izamuka ku rutonde rwa FIFA no kuba yahita atangira akazi.”

    U Rwanda rukaba ruheruka umwanywa mwiza ku rutonde rwa FIFA ubwo rwatozwaga na Stephen Constantine aho rwabaye urwa 64.

    Stephen Constantine akaba yavuze ko agarutse gukora ibyo yasize adakoze.

    Ati “Ngarutse kurangiza akazi nasize ntasoje hano mu myaka 11 ishize. Sitwagiye mu Gikombe cya Afurika kuko twashinjwe kwiba (gukinisha umukinnyi ufite imyirondoro irenze umwe), ndishimye kuba ngarutse hano.”

    Shema Ngoga Fabrice kandi yavuze ko muri aba batoza 688 basabye, batoranyijemo 20 bakora ikizami cya ‘Interview’ havamo 5 nabo bakora ikindi kizami havamo batatu, muri abo batatu niho havuyemo Stephen Constantine wahawe gutoza Amavubi mu gihe cy’imyaka 2 iri imbere.

    FERWAFA yavuze impamvu yahaye akazi Stephen Constantine

    Source : http://isimbi.rw/ibintu-3-ferwafa-yagendeyeho-iha-akazi-stephen-constantine-washakaga-kugaruka.html

  • Moses Turahirwa yasabye guhabwa igihano gisubitse #rwanda #RwOT

    Umunyamideli akaba n’uwashinze inzu y’imideli Moshions, Moses Turahirwa, yasabye Urukiko Rukuru gukuraho igihano cy’igifungo yakatiwe agahabwa igihano gisubitse mu rubanza aregwamo gukoresha ibiyobyabwenge no guhindura inyandiko zemewe n’amategeko.

    Turahirwa yajuririye icyemezo cyafashwe mu 2024 n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije ibyaha byo gukoresha urumogi no guhindura inyandiko. Icyo gihe yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu ndetse anacibwa ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

    Mu iburanisha ry’ubujurire ryabaye kuri uyu wa 16 Werurwe 2026, Turahirwa yabwiye urukiko ko yafashe ingamba zo kwivuza no kwiyubaka nyuma y’ibibazo byamugizeho ingaruka mu buzima bwo mu mutwe, asaba ko urukiko rwamugabanyiriza igihano kikaba gisubitswe.

    Yasobanuriye urukiko ko hari ibihe yakoresheje urumogi ari mu bihugu byemera ikoreshwa ryarwo, birimo Ubutaliyani na Kenya. Yavuze ko nyuma yaho yatangiye kwivuza kugira ngo akemure ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe yari afite.

    Ku bijyanye n’icyaha cyo guhindura inyandiko, Turahirwa yavuze ko byaturutse ku ifoto ya pasiporo ye yashyize ku rubuga rwa Instagram ayihinduriyeho amakuru amwe akoresheje porogaramu yo gutunganya amafoto.

    Yavuze ko mu byo yahinduye harimo itariki y’amavuko, nimero ya pasiporo n’ikimenyetso cy’igitsina, akavuga ko yabikoze mu rwego rwo gusetsa ku mbuga nkoranyambaga, atari mu rwego rwo gukoresha iyo nyandiko mu bikorwa byo kwiyoberanya.

    Ati 'Iyo foto nayihinduye kugira ngo nyishyire ku mbuga nkoranyambaga gusa, ntabwo yigeze ikoreshwa mu bikorwa byemewe n’amategeko.'

    Umwunganira mu mategeko yasabye urukiko kuzirikana ko Turahirwa ari mu gahunda yo kuvurwa ndetse ko umuryango we witeguye kumushyigikira muri urwo rugendo, bityo igihano gisubitse kikamufasha gukomeza kwivuza mu kigo ngororamuco.

    Icyakora, Ubushinjacyaha bwamaganye iki cyifuzo buvuga ko ibikorwa bya Turahirwa bigaragaza imyitwarire yagiye isubiramo ibyaha, bityo busaba urukiko gutesha agaciro ubujurire bwe rukemeza icyemezo cyafashwe mbere.

    Urukiko rwavuze ko ruzatangaza umwanzuro ku bujurire bwe ku wa 31 Werurwe 2026.

    Turahirwa Moses yasabye ko igifungo yahawe cyasubikwa

    Source : http://isimbi.rw/moses-turahirwa-yasabye-guhabwa-igihano-gisubitse.html

  • Adel Amrouche yaratureze – FERWAFA #rwanda #RwOT

    Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Shema Ngoga Fabrice yemeje ko uwahoze ari umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi, Adel Amrouche yamaze kubarega muri FIFA kubera kumwirukana binyuranyije n’amategeko.

    Mu ntangiriro za Mutarama 2026 ni bwo FERWAFA yasohoye itangazo rivuga ko yamaze gutandukandana na Adel Amrouche.

    Shema Fabrice akaba yemeje ko uyu mutoza ukomoka muri Algeria yamaze gutanga ikirego muri FIFA.

    Ati “Amrouche yaratureze, yareze FERWAFA ko yamwirukanye binyuranyije n’amategeko. Twakurikiranye buri kimwe kugira ngo tumwirukane.”

    “Icyo mugomba kumenya ntabwo twamwirukanye kubera umusaruro, ahubwo hari ibindi bintu biri mu masezerano atakurikije, ibyo bintu uko ari bitatu ntabwo ndibujye mu byo uko urubanza ruteye ariko ibyo yavuga byose dufite ibimenyetso.”

    Yavuze ko bafite icyizere ko uru rubanza rukiri mu Rukiko rw’Ibanze rwa FIFA bazarutsinda.

    Kimwe mu bivugwa FERWAFA itishimiye ni uburyo uyu mugabo igihe kinini aba atari mu Rwanda ahubwo aba yigendeye akagaruka aje guhamagara ikipe y’Igihugu, mu gihe yakabaye ahari ngo anakurikirane abakinnyi.

    Amrouche yagizwe Umutoza w’Amavubi muri Gashyantare 2025, ahawe amasezerano y’imyaka ibiri ndetse kuva icyo gihe yatsinze umukino umwe mu gusa wa Zimbabwe muri Nzeri.

    Ibyo byatumye u Rwanda rusoreza ku mwanya wa gatanu mu Itsinda C yasanze ruyoboye mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

    Adel Amrouche yareze FERWAFA kumwirukana binyuranyije n’amategeko

    Source : http://isimbi.rw/adel-amrouche-yaratureze-ferwafa.html

  • Kwizera Olivier yateje impaka perezida wa FERWAFA amwongera ku rutonde umutoza aramwanga, amasura mashya mu Mavubi #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko umunyezamu Kwizera Olivier atagaragaye mu bakinnyi bahamagawe kuzakina imikino ya FIFA Series, itangazamakuru rikamugarukaho cyane, perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice yasabye ko yongerwaho ariko umutoza mukuru, Stephen Constantine arabyanga.

    U Rwanda rukaba ruzakira Imikino ya gicuti mpuzamahanga y’ibihugu izwi nka ‘FIFA Series’ guhera tariki 26-30 Werurwe 2026.

    Umutoza Stephen Constantine na Nshimiyimana Eric bahamagaye abakinnyi azifashisha muri iyi mikino aho u Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Kenya, Estonia na Grenada.

    Ni urutonde rwiganjemo amasura mashya nka Johan Marvin Kury wari wahamagawe muri 2024 ariko ntiyakina kubera kubera imvune.

    Hari kandi umunyezamu wa Neuchâtel Xamax FCS, Hugo Bigirimana, rutahizamu wa Sabah FK muri Azerbaijan, Joy-Lance Mickles na we wigeze guhamagarwa ariko ahita avunika.

    Uru rutonde kandi ntabwo rwagaragayeho umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier uhagaze neza aho umutoza Eric Nshimiyimana yavuze ko bigendanye n’uko ahagaze muri iyi minsi cyane cyane ngo atajya arangiza umukino aticaye hasi ngo bamuvure kandi bigatwara umwanya munini.

    Itangazamakuru ryakomeje kugaragaza ko bitaba bikwiye kumusiga maze Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice avuga ko bagiye kumwingeramo maze umutoza akamureba akaba ari we ufata umwanzuro.

    Umutoza mukuru, Stephen Constantine yahise avuga ko bitashoboka abahamagawe ari abo ntawiyongeraho.

    Mu bakinnyi bagarutse mu Mavubi bari bamaze igihe badahamagarwa barimo na Byiringiro Lague wa Police FC.

    Abakinnyi bahamagawe

    Abanyezamu: Hakizimana Adolphe(APR FC),Ntwari Fiacre (Kaizer Chiefs), Hugo Bigirimana (Neuchâtel Xamax FCS), Niyongira Patience (Police FC)

    Ba myugariro: Byiringiro Jean Gilbert (APR FC), Niyomugabo Claude (APR FC) Imanishimwe Emmanuel (ARL Limassol), Mutsinzi Ange (Zira FK), Manzi Thierry (Al Ahli Tripoli), Nshimiyimana Yunusu (APR FC), Kavita Phanuel (Birmingham Legion) na Uwumukiza Obedi (Rayon Sports)

    Abakina mu kibuga hagati: Bizimana Djihad (CS Constantine), Ruboneka Jean Bosco (APRFC), Mugisha Bonheur (Al Masry), Sven Kalisa, Muhire Kevin (Jamus), Uwineze Rene (Kiyovu Sports) na Samuel Gueulette (RAAL LA Louvière)

    Ba rutahizamu: Mickels Joy Slayd (FK Karvan), Ndayishimiye Matteo(KVC Wlrijk), Sahabo Hakim (AEK Athene), Kwizera Jojea (Island Rhode), Mugisha Gilbert (APR FC), Byiringiro Lague (Police FC), Niyo David, Nshuti Innocent (Al Wafq Ajdabia), Joy-Lance Mickles (Saba Baku) na Biramahire Abeddy (Assabah), Mickels Lerroy Jacques (Zira FC)

    Kwizera Olivier yateje impaka yongerwa ku rutonde na perezida wa FERWAFA umutoza aramwanga

    Source : http://isimbi.rw/kwizera-olivier-yateje-impaka-perezida-wa-ferwafa-amwongera-ku-rutonde-umutoza.html

  • Nyina wa Hamisa Mobetto yahakanye ibyo gutandukana n’umugabo we #rwanda #RwOT

    Nyina w’umunyamideli akaba n’umucuruzi w’Umutanzaniyakazi Hamisa Mobetto, witwa Shufaa Lutigunga, yahakanye yivuye inyuma amakuru amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yaba yaratandukanye n’umugabo we.

    Shufaa Lutigunga yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yari yitabiriye ubukwe bw’umunyamideli w’icyamamare Gigy Money bwabaye ku wa 14 Werurwe 2026.

    Shufaa yavuze ko yatunguwe no kumva abantu bibaza ku mubano we n’umugabo we, kandi nta na rimwe yigeze atangaza ko atakiri mu rushako.

    Yagize ati 'Kuki mumbaza nk’aho ntashatse? Ni kangahe nshobora gushaka? Ni ryari navuze ko ntakiri mu rushako?'

    Yakomeje avuga ko ibibazo nk’ibi bidafite ishingiro, anibaza niba hari abategereje ko azajya atangaza buri kintu cyose cy’ubuzima bwe bwite ku mugaragaro.

    Ati 'Ese mwifuzaga ko nshaka maze nkabahamagara umwe ku wundi mbamenyesha ko nashatse?'

    Shufaa yavuze ko uburyo abantu bakomeje kubaza ibijyanye n’urugo rwe bumutera impungenge, kuko asa n’aho hari abifuriza ko urushako rwe rwarangira.

    Yagize ati 'Uko mubimbaza bisa nk’aho hari abari gusengera ko urushako rwanjye rwasenyuka.'

    Yakomeje asobanura ko yemye mu rushako kandi ko nta na rimwe yigeze yibona nk’umugore udafite umugabo, ashimangira ko ayo makuru akwirakwira ari ibihuha bidafite ishingiro.

    Yanagarutse ku bantu bamwe bamunenga ko adakunda gushyira amafoto y’umugabo we ku mbuga nkoranyambaga. Yavuze ko ari icyemezo yafashe abigambiriye kugira ngo arinde ubuzima bwite bw’umuryango we.

    Ku rundi ruhande, muri ubu bukwe bwabereye i Dar es Salaam, Hamisa Mobetto na we yahaye ubutumwa bwuje urukundo Gigy Money wari umaze kurushinga n’umuhanzi uri kuzamuka Licky Tones.

    Hamisa Mobetto yasabye Gigy Money kwitwara neza mu rugo rwe rushya, amwibutsa ko ubuzima bw’urushako bugira ibyiza n’ibibazo ariko bisaba kubyitwaramo ubushishozi.

    Nyina wa Hamisa Mobetto yahakanye ibyo gutandukana n’umugabo we

    Source : http://isimbi.rw/nyina-wa-hamisa-mobetto-yahakanye-ibyo-gutandukana-n-umugabo-we.html

  • APR BBC yatsinze REG BBC ikomeza kuyobora Shampiyona #rwanda #RwOT

    APR BBC yakomeje kuyobora urutonde rwa Shampiyona nyuma yo gutsinda REG BBC amanota 79-66.

    Hari mu mu mukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona wabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 15 Werurwe 2026 muri Petit Stade i Remera.

    Ni umukino wa mbere APR BBC yari igiye gukina nyuma yo gutangaza ko itazitabira BAL 2026 aho yasimbujwe RSSB Tigers, benshi bashakaga kureba imyitwarire yayo.

    Ibifashijwemo n’abakinnyi nka Craig Randal, APR BBC yegukanye agace ka mbere ku manota 36-14 ya REG BBC.

    APR BBC ntabwo yahiriwe n’agace ka kabiri aho banakoze amakosa menshi cyane bituma abakinnyi nka Teafale Lenard Jr, Mukama Jean Victor na Mangok Mayhiang bagira amakosa atatu, bivuze baburaga amosa abiri bakuzuza.

    Uku gukina mabi byatumye batsinda amanota 6 gusa mu REG BBC yatsinze 12. Bagiye kuruhuka APR BBC ifite 42-26.

    APR BBC yagarukanye imbaraga mu gace ka gatatu ndetse na REG BBC bituma karangira APR BBC ifite 58-43.

    Amakipe yombi yagarukanye imbaraga nyinshi mu gace ka nyuma, REG BBC ishaka kugabanya ikinyuranyo na APR BBC ishaka kukirinda. Umukino warangiye ku ntsinzi ya APR BBC y’amanota 79-66.

    APR BBC ikaba ikomeje kuyobora Shampiyona n’amanota 15, ikaba imaze gukina imikino 8 itsindwamo umwe gusa ni mu gihe REG BBC ari iya kabiri n’amanota 13 mu mikino 8 yatsinzwemo 3.

    Source : http://isimbi.rw/apr-bbc-yatsinze-reg-bbc-ikomeza-kuyobora-shampiyona.html

  • Chris Hoza n’umugabo we bakoreye ubukwe muri Ambasade basezeranywa na Ambasaderi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Abanyarwanda bamenyekanye mu kubaka umubiri (bodybuilding), Hirana Clement na Ganumuhoza Christine uzwi nka Chris Hoza, basezeraniye muri Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa.

    Ni umuhango wabaye tariki ya 13 Werurwe 2026 ubera mu Bufaransa aho aba bombi baba, ni muri gahunda yo gukangurira urubyiruko ruba hanze y’u Rwanda kuba rwasezeranira muri Ambasade.

    Clement yabwiye ISIMBI ati “Hari ubufasha (promotion) bwo gukangurira urubyiruko ruba hanze y’u Rwanda kuba rwasezeranira muri Ambasade y’u Rwanda aho iherereye ku Isi hose, ni uko natwe byagenze.”

    Yakomeje avuga ko yishimiye cyane umukunzi we kandi amwizera. Ati “Ni byiza cyane ndumva nizeye umufasha wanjye.”

    Aba bombi bakaba barazeranyijwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Nkulikiyimfura François.

    Hirana Clement akaba muri 2021 yarakoze amateka ku nshuro ya mbere yitabira amarushanwa mpuzamahanga yo kubaka umubiri (Bodybuilding) yabereye muri Espagne aho yabaye uwa cyenda.

    Umugore we Chris Hoza, na we azwiho cyane gukora siporo no guterura, uretse ibi uyu mukobwa wavukiye i Huye akaba anakora ‘content’ cyane cyane zigisha abagore uko bashobora kwitwara bakagira ubuzima bwiza.

    Clement yarahiriye kuzabana akaramata na Hoza

    Hoza Chris na we yarahuriye ko Clement amubera umugabo

    Chris asinyira ibyo yari amaze kurahirira imbere y’amategeko

    Hoza nta gushidikanya yashyize umukino ku ndahiro yari amaze gukora

    Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Nkulikiyimfura François (ubanza iburyo) ni we wabasezeranyije

    Inshuti n’abavandimwe bari baje kubashyigikira

    Byari ibyishimo bikomeye ku mpande zombi

    Source : http://isimbi.rw/chris-hoza-n-umugabo-we-bakoreye-ubukwe-muri-ambasade-basezeranywa-na.html