Author: webrwanda

  • Uli Hoeneß yavuze ko Real Madrid idashobora kumutwara Michael Olise #rwanda #RwOT

    Mu magambo akomeye agaragaza icyizere afitiye ikipe ye, Perezida w'icyubahiro wa Bayern Munich, Uli Hoeneß, yahakanye yivuye inyuma amakuru yavugaga ko Real Madrid ishaka kugura Michael Olise. Hoeneß yavuze ko ibyo byamusekeje cyane, ashimangira ko uyu mukinnyi adacuruzwa.

    Yagize ati: 'Nasekeye cyane. Olise agifite imyaka itatu ku masezerano ye, bityo ibya Real Madrid kuri we ntabwo ari ingingo twaganiraho na gato.'

    Hoeneß yakomeje agaragaza ko Bayern idateganya kugurisha n'umwe mu bakinnyi bayo b'imbere. Mu buryo bwo gukabya agamije gushimangira ubutumwa bwe, yavuze ati: 'N'Umwami w'u Bushinwa yazaza iwacu, ntitwakwemera kuganira ku igurishwa rya Olise. Ni na ko bimeze kuri Luis Díaz.'

    Yongeyeho ko Bayern Munich ifite ubusatirizi bukomeye kurusha ubundi ku Isi, bugizwe na Michael Olise, Luis Díaz na Harry Kane, bityo nta gahunda yo gutandukana n'umwe muri bo ihari.

    Aya magambo aje mu gihe amakipe akomeye i Burayi akomeje gushaka abakinnyi bazayafasha muri shampiyona itaha, ariko Bayern Munich isa n'iyafunze burundu amarembo ku bashaka Olise na Luis Díaz. Hoeneß yagaragaje ko aba bakinnyi ari inkingi za mwamba z'umushinga w'iyi kipe, bityo kugurishwa kwabo bidashoboka muri iki gihe.

    Uli Hoeneß yavuze ko Real Madrid idashobora kumutwara Michael Olise

    Source : https://kasukumedia.com/uli-hoenes-yavuze-ko-real-madrid-idashobora-kumutwara-michael-olise/

  • Ghana yemeje ivugurura ry'Itegeko Nshinga: Aho manda ya Perezida ishobora kuba imyaka itanu #rwanda #RwOT

    Guverinoma ya Ghana yemeje bimwe mu byifuzo bigamije kuvugurura Itegeko Nshinga ryo mu 1992, birimo kongera igihe Perezida amara ku butegetsi kikava ku myaka ine kikagera kuri itanu, ndetse no kugabanya imyaka ntarengwa isabwa ushaka kwiyamamariza uwo mwanya ikava kuri 40 ikagera kuri 35.

    Aya mavugurura yatangajwe na Minisitiri w'Ubutabera, Dominic Ayine, nyuma y'uko Guverinoma isuzumye raporo yakozwe na komisiyo yashyizweho na Perezida John Dramani Mahama mu mwaka ushize. Iyo komisiyo yari ifite inshingano zo gusuzuma uburyo Itegeko Nshinga ryavugururwa hagamijwe kunoza imiyoborere no guteza imbere imikorere y'inzego za Leta.

    Nk'uko Minisitiri Ayine yabitangaje, kongera igihe cya manda ya Perezida bizafasha ubuyobozi kubona umwanya uhagije wo gushyira mu bikorwa gahunda zabwo, kuko igihe kinini cyatakiraga mu guhererekanya ubutegetsi no mu myiteguro y'amatora.

    Muri iri vugurura kandi, Guverinoma yemeje ko manda y'Abadepite na yo izongerwa kugira ngo ijyane n'igihe gishya cya manda y'Umukuru w'Igihugu.

    Nubwo komisiyo yari yasabye ko imyaka y'uwiyamamariza Perezida yagabanywa ikagera kuri 30, Guverinoma yafashe icyemezo cyo kuyigena kuri 35. Ibi bivuze ko abazaba bafite munsi y'iyo myaka batazemererwa guhatanira kuyobora igihugu.

    Hanemejwe ko amatora ya Perezida azajya aba mu cyumweru cya mbere cy'Ugushyingo kugira ngo habeho igihe gihagije mbere y'irahira riteganywa ku wa 7 Mutarama.

    Biteganyijwe ko indi komisiyo izategura imishinga y'amategeko ashyira mu bikorwa aya mavugurura mbere y'Ukwakira 2026, mu gihe impinduka zijyanye na manda ya Perezida zizabanza kwemezwa na kamarampaka iteganyijwe mu 2027.

    Source : https://kasukumedia.com/ghana-yemeje-ivugurura-ryitegeko-nshinga-aho-manda-ya-perezida-ishobora-kuba-imyaka-itanu/

  • Liberia yatwitse cocaine ihagaze akayabo ka miliyoni 336$ mu gukaza urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge #rwanda #RwOT

    Leta ya Liberia yatangaje ko yatwitse toni 4.2 za cocaine zifite agaciro kagereranywa na miliyoni 336 z'amadolari ya Amerika, mu rwego rwo kugaragaza ko yiyemeje gukaza ingamba zo kurwanya ubucuruzi n'ikwirakwizwa ry'ibiyobyabwenge.

    Ibi byabaye nyuma y'iminsi mike inzego z'umutekano zigaragaje ko zari zafashe cocaine nyinshi kurusha izindi zose zari zarigeze zifatirwa muri iki gihugu.

    Mu gihe iperereza rigikomeje, hari abayobozi bamwe bo mu nzego za Polisi bakekwaho kugira uruhare mu korohereza abacuruza ibiyobyabwenge. Mu bari gukorwaho iperereza harimo ushinzwe umutekano wo mu muhanda, umuyobozi w'ishami rishinzwe iperereza ku byaha bikomeye, ndetse n'umuyobozi wungirije wa Polisi ukorera ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Roberts.

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Liberia, Gregory O.W. Coleman, yavuze ko gutwika ibi biyobyabwenge ari ubutumwa bukomeye bugenewe amatsinda y'ababicuruza, ashimangira ko igihugu kitazihanganira ibikorwa bibangamira umutekano cyangwa kuba inzira inyuzwamo ibiyobyabwenge.

    Mu cyumweru gishize kandi, hafashwe hafi toni enye za cocaine zifite agaciro ka miliyoni 317 z'amadolari, hafatirwa abantu babiri b'abanyamahanga barimo umwe ukomoka muri Serbia n'undi ufite ubwenegihugu bwa Colombia na Espagne.

    Minisiteri y'Ubutabera yatangaje ko ibyo biyobyabwenge byafatiwe mu nyubako yo mu gace ka Duazon, hafi y'ibilometero 28 uvuye i Monrovia. Hanatwitswe ibiro 237 bya cocaine byari byafatiwe ku Kibuga cy'Indege cya Roberts muri Kamena, bifite agaciro karenga miliyoni 19 z'amadolari.

    Abasesenguzi bavuga ko Afurika y'Iburengerazuba ikomeje kuba inzira nyamukuru inyuzwamo cocaine iva muri Amerika y'Epfo yerekeza ku masoko y'u Burayi, aho imipaka idacunzwe neza n'intege nke z'inzego z'umutekano bikomeje korohereza ayo matsinda gukora ibikorwa byayo.

    Liberia yatwitse cocaine ihagaze akayabo ka miliyoni 336$ mu gukaza urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge

    Source : https://kasukumedia.com/liberia-yatwitse-cocaine-ihagaze-akayabo-ka-miliyoni-336-mu-gukaza-urugamba-rwo-kurwanya-ibiyobyabwenge/

  • AFC/M23 yasabye Loni gusuzuma bundi bushya ibihano byafatiwe abayobozi bayo #rwanda #RwOT

    Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryagejeje ubusabe kuri Komite y'Umuryango w'Abibumbye (Loni) ishinzwe ibihano, risaba ko hasubirwamo ibyemezo byafatiwe bamwe mu bayobozi baryo, barimo Perezida waryo, Corneille Nangaa.

    Nk'uko iri huriro ribitangaza, iyo baruwa yoherejwe ku wa 25 Nyakanga 2026 nyuma y'uko Loni ifashe icyemezo cyo gufatira ibihano abantu batandatu n'imitwe ibiri ishinjwa kugira uruhare mu bibazo by'umutekano bikomeje kurangwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Mu bagizweho ingaruka n'ibi bihano harimo Corneille Nangaa, uyoboye AFC/M23.

    AFC/M23 ivuga ko gukomeza gushyira mu bikorwa ibyo bihano bishobora kugira ingaruka ku biganiro by'amahoro biri kubera hagati y'impande zirebwa n'iki kibazo. Iri huriro risobanura ko ryifuza ko Komite ya Loni yongera gusuzuma icyo cyemezo kugira ngo hafatwe ingamba zashyigikira inzira y'amahoro aho kuyigora.

    Ibi bibaye mu gihe ibiganiro hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23 bikomeje ku bufasha bw'abahuza batandukanye, hagamijwe gushaka umuti urambye ku bibazo by'umutekano bimaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa Congo.

    Ku ruhande rwa Loni, ivuga ko ibihano byafatiwe abo bantu n'iyo mitwe bigamije gukumira ibikorwa bishobora gukomeza guteza umutekano muke, ihohoterwa n'intambara muri ako karere. Gusa AFC/M23 yo ishimangira ko isuzumwa rishya ry'ibi bihano ryafasha guteza imbere ibiganiro no kongera icyizere mu rugendo rugamije kugera ku mahoro arambye.

    AFC/M23 yasabye Loni gusuzuma bundi bushya ibihano byafatiwe abayobozi bayo

    Source : https://kasukumedia.com/afc-m23-yasabye-loni-gusuzuma-bundi-bushya-ibihano-byafatiwe-abayobozi-bayo/

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y'Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC #rwanda #RwOT

    Byiringiro Lague ukina mu mpande asatira izamu ari mu biganiro bya nyuma na Durban City FC yo muri Afurika y'Epfo, kugira ngo ayerekezemo nyuma yo gutandukana na Police FC.

    Muri Kamena 2026, ni bwo Police FC yasezereye abakinnyi batandukanye yifashishaga mu mwaka ushize w'imikino wa 2025/26, icyo gihe hakaba harimo na Byiringiro wagaragazaga urwego rwiza mu kibuga ariko hanze y'ikibuga bikagorana.

    Nyuma y'igihe gito uyu mukinnyi yavuze ko Shampiyona y'u Rwanda yamunaniye kuko atari umukinnyi wo ku rwego rwayo, bityo ari gushaka indi kipe nziza azakinira hanze y'u Rwanda.

    Nyuma yo kuganira n'amakipe atandukanye, yemeranyije na Durban City FC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Afurika y'Epfo, ko yayisinyira amasezerano y'imyaka ibiri azatangira gukurikizwa kuva mu mwaka w'imikino wa 2026/27.

    Durban City FC iheruka kwemeza umutoza mushya, Khalil Ben Youssef, yasinyishije n'abandi bakinnyi bashya umunani. Abo ni Gaston Sirino, Junior Papier, Kabelo Mofokeng, Lifa Makua, Siya Msomi, John Mokone, Tylo Sanger na Seth Green.

    Byiringiro Lague yamaze gukatishirizwa itike y'indege izamujyana muri Afurika y'Epfo, ndetse biteganyijwe ko azahaguruka mu Rwanda ku itariki ya 7 Kanama 2026.

    Uyu mukinnyi wanyuze muri Vision FC, Isonga FC na Intare FC mbere yo kuzamurwa mu ikipe nkuru ya APR FC, yakiniye andi makipe arimo Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Suède.

    ImageImage

    Source : https://rushyashya.net/rutahizamu-byiringiro-lague-agiye-kwerekeza-muri-afurika-yepfo-aho-yitegura-gutangira-akazi-mu-ikipe-ya-durban-city-fc/

  • Impeta ya Cristiano Ronaldo yongeye kurikoroza ubwo yari mu bukwe bwe na Georgina Rodriguez #rwanda #RwOT

    Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara yambaye impeta ya diyama ihenze cyane, isa n'iyo aherutse kwambika umukunzi we, Georgina Rodriguez.

    Amafoto ya Ronaldo yambaye iyo mpeta yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, bituma benshi batangira kwibaza niba imyiteguro y'ubukwe bw'aba bombi igeze kure. Hari abasesenguzi bavuga ko kuba bombi bagaragara bambaye impeta zisa bishobora kuba ari ikimenyetso cy'uko bagiye gutera intambwe nshya mu mubano wabo, nubwo nta tangazo rasmi baratangaza.

    Raporo zitandukanye zigaragaza ko impeta Ronaldo yahaye Georgina iri mu zihenze cyane, kuko agaciro kayo kavugwa ko kari hagati ya miliyoni 2 na miliyoni 5 z'amadolari ya Amerika, amafaranga abarirwa muri miliyari zirenga 7 z'amafaranga y'u Rwanda, bitewe n'igiciro cya diyama n'imiterere yayo.

    Ibihuha by'ubukwe bw'aba bombi si ibya none. Mu kiganiro Ronaldo yigeze kugirana n'umunyamakuru Piers Morgan, yavuze ko yifuza kubana na Georgina mu buryo bwemewe n'amategeko igihe gikwiye nikigera. Icyo gihe amagambo ye yatumye benshi batekereza ko ubukwe bushobora kuba buri hafi.

    Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez bamaze imyaka myinshi babana kandi bafitanye umuryango ukomeye. Nubwo bakomeje guceceka ku bijyanye n'itariki y'ubukwe, gukomeza kugaragara kw'impeta z'agaciro ndetse n'uburyo bagaragaza urukundo rwabo bikomeje gutuma abakunzi babo bategereza amakuru mashya ashobora kwemeza niba koko ubukwe buri hafi.

    Impeta ya Cristiano Ronaldo yongeye kurikoroza ubwo yari mu bukwe bwe na Georgina Rodriguez

    Source : https://kasukumedia.com/impeta-ya-cristiano-ronaldo-yongeye-kurikoroza-ubwo-yari-mu-bukwe-bwe-na-georgina-rodriguez/

  • Apôtre Mutabazi yagiriye inama abagabo kuba ari bo bajya bahukana #rwanda #RwOT

    Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice yagiriye inama abagabo kujya bemera kuva mu rugo [kwahukana] igihe habaye amakimbirane akomeye mu muryango, bagasiga abagore babo aho bari batuye mu gihe hagitegerejwe icyemezo cy’amategeko.

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro kirambuye yagiranye na ISIMBI, aho yagaragaje ko iyi nama ije yiyongera ku butumwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rumaze igihe rutanga bwo kwirinda kwihanira n’icyateze urugomo mu miryango itabanye neza.

    Yagize ati “Ibyo ngiramo inama abagabo ni uko, nk’uko RIB yababwiye ngo ntimukihanire, na byo ni byiza. Ariko inama yindi nabagira ni uko umugabo ari we ukwiye kujya yahukana, bitandukanye n’ibya kera. Umugabo ni byiza ko ari we wahukana, umugore agasigarana abana muri iyo nzu mwabanagamo, mwaba muyikodesha cyangwa ari iyanyu.”

    Mutabazi yavuze ko iyo umugore asigaranye abana, bibafasha gukomeza ubuzima bwabo nta guhungabana gukabije ugereranyije n’igihe bimukanye na nyina, cyane cyane ku bana baba basanzwe biga hafi y’aho batuye.

    Yasobanuye ati “Akenshi iyo umugore ari we usigaranye abana, ntabwo bazagira ibibahungabanya cyane kuko bafite amashuri bigamo, rimwe na rimwe aba yegeranye n’aho mutuye. Hanyuma umugabo akajya kwiyubaka ahereye kuri zero mu gihe hakomeje inzira zo gukurikiza icyo amategeko avuga.”

    Yakomeje agaragaza ko yifuza ko nta mugabo wakongera kwirukana umugore we mu rugo, ahubwo ikibazo cyose kigakurikiranwa mu buryo bwubahiriza amategeko.

    Mu rwego rwo kugaragaza ko ibyo avuga yabinyuzemo, yavuze ko na we ubwe yigeze gufata umwanzuro wo kuva mu rugo inshuro nyinshi aho gukomeza amakimbirane.

    Ati: “Nanjye rwose ni njye wagendaga. Nagiye kwaka gatanya maze kwahukana inshuro nk’eshanu, nkagenda nkamara nk’amezi atatu muri ghetto, nkongera nkagaruka tukareba uko ibintu bihagaze, ariko bikanga. Ibyo byamaze nk’imyaka itanu.”

    Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice aherutse gutangaza ko yitegura gukora ubukwe n’umukunzi we, Beatrice, bamaze hafi umwaka bakundana mu muhango uzitabirwa n’abantu 30 gusa, ari bo yise inshuti nyanshuti n’abagize umuryango.
    Ubukwe bwa Apôtre Mutabazi na Beatrice buteganyijwe kubera muri Kigali Marriott Hotel ku wa 1 Ukwakira 2026.

    Apôtre Mutabazi yavuze ko abagabo ari bo bakwiye kwahukana

    Source : http://isimbi.rw/apotre-mutabazi-yagiriye-inama-abagabo-kuba-ari-bo-bajya-bahukana.html

  • U Rwanda na Gabon mu biganiro bigamije kuruheshayo ubutaka bwo guhingaho – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe kuri uyu wa 30 Nyakanga 2026 ubwo Ambasaderi wa Gabon mu Rwanda, Dr. Sylver Aboubakar Minko-Mi-Nsemé yasuraga abashoramari bo mu Rwanda bari mu imurikabikorwa ry'ubuhinzi n'ubworozi ribera ku Mulindi, mu Mujyi wa Kigali.

    Ni abashoramari babarizwa mu ihuriro nyarwanda ryitwa KT Hub ribarizwamo ibigo umunani byashoye imari mu byiganjemo ubuhinzi n'ubworozi.

    Ni uruzinduko uyu mudipolomate yakoze rugamije kureba uko aba bashoramari bahagaze mu kubyaza umusaruro ibijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi.

    Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuhinzi, Dr. Uwituze Solange yatangaje ko u Rwanda na Gabon byatangiye imikoranire mu bijyanye n'ubworozi igamije kungura impande zombi.

    Ati 'Hariya bakora uburobyi bw'amafi kurusha ubworozi, ariko twe amafi dukunda kuyorora, rero dushaka kubigiraho kuko byombi bihurira ku kongerera agaciro amafi. Na twe tuzabigisha ibijyanye no gutera intanga amatungo. Hari abatekinisiye bacu bamaze kujyayo mu by'ubworozi bw'inkoko bagiye kubasura.'

    Yagaragaje ko muri Gabon na bo batangiye kohereza mu Rwanda abantu baje kwigira ku ikoranabuhanga mu buhinzi n'ibijyanye n'ubushingizi bw'amatungo n'ibihingwa, ariko ko n'u Rwanda rwatangiye ibiganiro na bo ngo ruhabwe ubutaka.

    Ati 'Icyo turacyari kukiganiraho na bo, ubu turi kubikoraho.'

    Umuyobozi Mukuru wa KT Hub, Kabahizi Théoneste, yavuze ko uretse imikorere yabo hano mu Rwanda bafite inyota yo kujya gushora imari muri Gabon kuko babona ari igihugu gikeneye kubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi.

    Ati 'Gabon ivuga ko ibintu byinshi ibitumiza mu mahanga, kandi nk'abashoramari ayo ni amahirwe yo kubyaza umusaruro tukabafasha kubibona mu gihugu. Hari n'andi mahirwe yo guhingayo ibyo u Rwanda rudafite ariko rukeneye, ku buryo byakoreshwa mu nganda hano.'

    Kabahizi yagaragaje ko nka KT Hub bahawe hegitari ibihumbi 50 muri Gabon bumva bazibyaza umusaruro mu buryo bwo guhinga no korora, kandi ko ibyo byaha akazi urubyiruko rwinshi rw'Abanyarwanda rugera mu bihumbi 10 kuko kubonayo abakozi bigoye.

    Mu bijyanye no korora, yavuze ko bahabonye ubutaka bwabafasha korora ingurube, inkoko n'ihene bikanafasha gucuruza ibyo bicuruzwa muri Gabon.

    Ni mu gihe ku ruhande rw'u Rwanda, ishoramari babyaza umusaruro ari irijyanye n'ibicuruzwa rukenera birimo giuhinga 'cacao' ikorwamo 'chocolat' hakaba hashyirwa uruganda rwayo mu Rwanda, ndetse n'ibindi bihingwa bivamo amavuta yo guteka agatunganyirizwa mu Rwanda.

    Abashoramari bo muri KT Hub bahamya ko biteguye ku buryo igihe icyo ari cyo cyose ayo mahirwe yaboneka bahita bayabyaza umusaruro.

    Ambasaderi Dr. Sylver Aboubakar, yavuze ko ibihugu byombi bifitanye umubano mwiza, by'umwihariko kuva muri Gicurasi 2026 ubwo ibihugu byombi byafunguraga ambasade, ndetse ko hari n'abashoramari b'Abanyarwanda basuye icyo gihugu.

    By'umwihariko yagaragaje ko imikoranire y'impande zombi ishobora gutera indi ntambwe igaragara cyane cyane mu kubyaza umusaruro ubutaka icyo gihugu gifite.

    Ati 'Dufite ubutaka buhagije kandi dukeneye abafatanyabikorwa bazadufasha guteza imbere ubuhinzi muri Gabon. Nta mbibi zashyizwe ku bunini bw'ubutaka umushoramari ashobora guhabwa; biterwa gusa n'umushinga afite n'ibyo akeneye.'

    Yongeyeho ati 'Intego yacu ni ugukurura ishoramari rizafasha kubyaza umusaruro ubutaka bunini Gabon ifite no guteza imbere urwego rw'ubuhinzi. Gabon ifite ubuso bungana na kilometerokare 267.667 kandi harimo ubutaka, Guverinoma yageneye ibice bizahabwa abashoramari bashaka gushora imari mu rwego rw'ubuhinzi.'

    Gabon ni Igihugu kiri mu Burengerazuba bwa Afurika yo Hagati hirya ya Repubulika ya Congo ndetse gikora ku Nyanja ya Atlantique. Kiri ku buso bukubye inshuro zirenga 10 ubw'u Rwanda ariko ubuhinzi bwacyo ntibuteye imbere kuko kigitumiza byinshi mu byo kurya mu mahanga.

    Gabon iri mu bihugu bibonekamo amahirwe ashingiye ku bucuruzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-gabon-mu-biganiro-bigamije-kuruheshayo-ubutaka-bwo-guhingaho

  • Nyanza: Impanuka ya Howo yahitanye umugore, ikomeretsa batanu – #rwanda #RwOT

    Ni impanuka yabereye mu Murenge wa Kigoma, Akagari Gasoro, Umudugudu wa Nyakabungo, ku wa 30 Nyakanga 2026, mu masaha ya Saa Kumi n'Imwe z'umugoroba.

    Amakuru avuga ko iyi modoka yari ipakiye umucanga, ibyayongereye uburemere, maze igonga inzu yayobeyemo, iyisenyeraho abari bayirimo.

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Nyanza, Kajyambere Patrick, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yahitanye umuntu umwe, ikomeretsa abandi batanu barimo na shoferi wayo.

    Ati 'Mu bahise bitaba Imana harimo umugore, naho abandi batanu bakomeretse ndetse na shoferi wari uyitwaye. Ntituramenya neza umubare w'abagizweho ingaruka n'iyi mpanuka kuko hari n'umuntu kugeza ubu ugishakishwa bikekwa ko imodoka yaba yamuryamiye.'

    Meya Kajyambere, yakomeje avuga ko uwapfuye n'abakomeretse bose bihutanywe ku Bitaro bya Nyanza, anaboneraho kwihanganisha abagiriye ibyago muri iyi mpanuka bose.

    Yanavuze ko kugeza ubu atazi icyateye iyi mpanuka, bizasaba gutegereza ibizava mu iperereza rya Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

    Iyi kamyo ya Howo yinjiye mu nzu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-impanuka-ya-howo-yahitanye-umugore-ikomeretsa-batanu

  • Franco Baresi, umwe mu ba myugariro b'ibihe byose, yitabye Imana ku myaka 66 #rwanda #RwOT

    Isi y'umupira w'amaguru yabuze umwe mu bakinnyi bayo b'ibihe byose,  Franco Baresi, wabaye kapiteni w'ikirangirire wa AC Milan ndetse n'ikipe y'igihugu y'u Butaliyani, witabye Imana afite imyaka 66.

    Inkuru y'urupfu rwe yatangajwe na AC Milan kuri uyu wa Gatanu, ivuga ko yabuze umuntu wagize uruhare rukomeye mu mateka yayo. Mu butumwa bwuzuye agahinda, iyi kipe yagize iti: 'Milan iri mu marira nyuma y'itabaruka rya Franco Baresi. Urugero rwe, ubunyangamugayo bwe n'indangagaciro yasize bizahora biri mu mutima w'iyi kipe, nk'uko nimero 6 ye izahora ari ikimenyetso cy'ubudahangarwa bwe.'

    Franco Baresi yavukiye mu Butaliyani ku wa 8 Gicurasi 1960. Yinjiye mu ishuri ry'abato rya AC Milan mu 1974, aza kuzamurwa mu ikipe nkuru mu 1977. Yamaze imyaka 20 yose akinira AC Milan gusa, ibintu byatumye aba umwe mu bakinnyi b'indahemuka babayeho mu mateka y'uyu mukino.

    Baresi yafashije AC Milan kwegukana Champions league

    Mu gihe yakiniraga AC Milan, yakinnye imikino 719, yegukana ibikombe bitandatu bya Serie A, ibikombe bitatu bya UEFA Champions League (cyahoze cyitwa European Cup), ibikombe bibiri bya Intercontinental Cup n'ibindi byinshi. Nyuma yo gusezera mu 1997, AC Milan yahise ifata icyemezo cyo kutazongera guha undi mukinnyi nimero 6 yambaraga, mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

    Yanafashije Ubutaliyani gutwara igikombe cy'Isi

    Ku rwego mpuzamahanga, Baresi yakiniye u Butaliyani imikino 81. Yari mu ikipe yegukanye Igikombe cy'Isi cya 1982, anagera ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi cya 1994 ari kapiteni. Yibukirwa cyane ku uburyo yagarutse gukina uwo mukino wa nyuma nyuma y'iminsi 25 gusa avuye kubagwa ivi, agaragaza ubutwari n'ubwitange byatumye afatwa nk'umwe muri ba myugariro beza kurusha abandi mu mateka y'umupira w'amaguru.

    Nubwo AC Milan itatangaje icyateye urupfu rwe, Baresi yari amaze igihe arwaye nyuma yo kubagwa indwara y'agahore (lung nodule) mu mwaka wa 2025, akomeza kuvurwa mu mezi yakurikiyeho.

    Urupfu rwa Franco Baresi rusize icyuho gikomeye muri AC Milan, mu mupira w'amaguru w'u Butaliyani no ku Isi yose. Azahora yibukwa nk'umwe mu bakinnyi bahinduye uburyo bwo gukina inyuma, kubera ubuhanga, ubuyobozi n'ubwitange byatumye yandika amateka atazibagirana.

    Source : https://flash.rw/2026/07/31/franco-baresi-umwe-mu-ba-myugariro-bibihe-byose-yitabye-imana-ku-myaka-66/