Author: webrwanda

  • AMAFOTO – Perezida Kagame yakurikiye umukino u Rwanda twatsinzemo Grenada 4-0 rugera ku mukino wa nyuma wa FIFA SERIES #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Werurwe 2026 nibwo Perezida w'i gihugu, Paul Kagame yitabiriye umukino wahuje u Rwanda na Granada mu irushanwa rya FIFA SERIES.

    Ni umukino waranzwe no kwitwara neza ku ruhande rw'ikipe y'u Rwanda, kuko warangiye Amavubi y'umutoza Stephen Constantine atsinze ibitego 4-0 byatumye iyi kipe igera ku mukino wa nyuma w'itsinda A.

    Amavubi yakiniraga imbere y'abantu ibihumbi 40 by'abafana bari bitabiriye uyu mukino mui Sitade Amahoro avuguruye.

    Mickels Leroy-Jacques ni we wafunguye amazamu ku ruhande rw'Amavubi atsinda igitego cya mbere ku ishoti rikomeye, umunyezamu wa Grenada, Thomas Trishawn, ntiyabasha kurikuramo.

    Nyuma y'aho gato, Kwizera Jojea yongeye igitego cya kabiri mbere y'uko igice cya mbere kirangira.

    Igice cya mbere cyarangiye Amavubi ayoboye umukino n'ibitego 2-0, byatsinzwe na Mickels Leroy-Jacques na Kwizera Jojea.

    Mu gice cya kabiri, umutoza w'Amavubi, Stephen Constantine, yakoze impinduka ebyiri, aho Uwineza René na Hakim Sahabo basimbuye Biramahire Abeddy na Kwizera Jojea.

    Ku munota wa 68, kapiteni w'Amavubi, Bizimana Djihad, yatsinze igitego cya gatatu.

    Ku munota wa 74, Amavubi yakoze izindi mpinduka enye: Bizimana Djihad, Niyomugabo Claude, Byiringiro Gilbert na Mickels Joy-Lance basimbuwe na Imanishimwe Emmanuel, Gueulette Samuel, Uwumukiza Obed na Mickels Joy-Slayd.

    Ku munota wa 81, Hakim Sahabo yasoje ibitego atsinda icya kane cy'Amavubi.

    Umukino warangiye u Rwanda rutsinze Grenada ibitego 4-0 mu mukino wa gicuti wa FIFA Series.

    Nyuma y'iyi ntsinzi, u Rwanda ruzahura na Estonia ku mukino wa nyuma, nyuma y'uko Estonia isezereye Kenya.

    Iyi ni inshuro ya kabiri imikino ya FIFA Series ibaye, nyuma yo gutangizwa mu mwaka wa 2024.

    By'umwihariko, u Rwanda rwanditse amateka yo kuba igihugu cya mbere cyakiriye amatsinda abiri muri iri rushanwa rigamije gufasha amakipe y'ibihugu atandukanye gukina imikino ya gicuti.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-kagame-yakurikiye-umukino-u-rwanda-twatsinzemo-grenada-4-0-rugera-ku-mukino-wa-nyuma-wa-fifa-series/

  • Icyamutunguye, isezerano ku banyarwanda – Leroy Jacques Mickles nyuma gutsinda igitego cya mbere #rwanda #RwOT

    Rutahizamu mushya w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Leroy-Jacques Mickles yavuze ko yatunguwe cyane no kubona uburyo yakiriwe mu Rwanda akerekwa urukundo.

    Uyu rutahizamu wa Zira FK muri Azerbaijan, akaba yaraye akinnye umukino we wa mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi bakina na Grenada bakayitsinda 4-0 akaba ari na we watsinze igitego cya mbere.

    Leroy-Jacques Mickles akaba yarazanye n’abavandimwe be Joy-Lance Mickles na Joy-Slayd Mickles.

    Jacques Mickles nyuma yo gutsinda igitego cye cya mbere mu Mavubi ku mukino wa mbere, yabwiye ISIMBI ko ntacyo yabona yavuga kuko byamurenze.

    Ati “Sinzi ko nabona icyo mvuga, byandenze, twashakaga gutanga 100% ni yo mpamvu mwabonye dusatira cyane, mu by’ukuri nishimye cyane.”

    Yavuze ko ku nshuro ya mbere mu Rwanda yatunguwe cyane kuko yasanze igihugu ari cyiza cyane.

    Ati “Ni nshuro yanjye ya mbere mu Rwanda, natunguwe cyane abantu bambwiraga ko ari igihugu cyiza, cyakira abantu neza ko ngomba kuza, mu by’ukuri ntabwo bambeshye, ni igihugu cyiza.”

    Yakomeje avuga kandi avuga ko kandi we n’abavandimwe be batunguwe cyane n’urukundo bamweretse.

    Ati “Ikintu cya ntunguye cya mbere n’abavandimwe banjye ni ukuri ntabwo twari twiteze byinshi ariko batweretse urukundo biraturenga, ni ukuri ni byiza turishimye.”

    Leroy-Jacques Mickles akaba yavuze ko iri ari itangiriro bazakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo batazatenguha abanyarwanda, bakabaha ibyishimo bifuza.

    Yishimiye igitego cya mbere yatsindiye Amavubi ku mukino we wa mbere

    We n’abavandimwe be batunguwe n’urukundo beretswe

    Source : http://isimbi.rw/icyamutunguye-isezerano-ku-banyarwanda-leroy-jacques-mickles-nyuma-gutsinda.html

  • Dj Flix ubabazwa no kwitwa indaya, yahishuye impamvu The Ben akunda kumwifashisha #rwanda #RwOT

    Dj Flix yahishuye ko impamvu The Ben akunda kumwifashisha cyane ari uko afite impano idasanzwe kandi akazi akanagakora neza.

    The Ben yakunze kwitabaza DJ Flix nk’umwe mu bavangamuziki bamucurangira mu bitaramo bitandukanye birimo ibyabereye hano mu Rwanda nka 'The Nu-Year Groove’ yamuhurije hamwe na Bruce Melodie mu ntangiriro z’uyu mwaka ndetse n’ibirori yitabiriye byabereye Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu mwaka ushize.

    Mu kiganiro na ISIMBI, Dj Flix yagaragaje ko igituma akomeza kugira imikoranire y’igihe kirekire na Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben bituruka ku buryo amwitwaraho biza byiyongera ku mpano idasanzwe afite mu mwuga wo kuvanga umuziki.

    Ati ' Nzigukora show, mfite impano idasanzwe kandi ndamwubaha cyane arabizi nkubaha ibikorwa bye noneho by’akarusho ndi umufana we. Nanjye mba nasabye akazi ariko nawe uramutse ubonye umuntu ukunda ibintu ukora wanavanga umuziki wawe neza ntiwajyana nawe se?'

    Uyu muvangamuziki yanavuze ko ashengurwa bidasanzwe no kubona abantu badaha agaciro imbaraga ze ashyira mu kubaka urugendo rwe rw’umwuga ahubwo bakamwita indaya ndetse ntibatinye guhamiriza ku karubanda ko yigurishiriza amaramuko.

    Ati ' Impamvu nabaye umu-Dj ni ukwanga uburaya, kuririra ku bwiza gusa kandi ndi umwana muto hanyuma namara kugera aho nsoje umurimo nkajya kwinezeza ukabona abantu bari ku kwita umuntu wigurisha. Nonese ubwo abo bantu wabakorera iki koko?'

    Ku rundi ruhande ariko Flix yirinze guheza inguni no gutsimbarara ku ngingo yuko nta bakobwa batanga umubiri wabo kugira ngo bahabwe na ba nyir’utabari n’amahoteli akazi ko kuvanga imiziki.

    Dj Flix yavuze ko impamvu The Ben akunda kumwifashisha ari uko azi akazi ke kandi akagakora neza

    Source : http://isimbi.rw/dj-flix-ubabazwa-no-kwitwa-indaya-yahishuye-impamvu-the-ben-akunda-kumwifashisha.html

  • Goshen Choir yitegura kumurika album yibukije abantu ko Isezerano ry’Imana rishobora gutinda ariko ridahera #rwanda #RwOT

    Goshen Choir ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR SGEEM yashyize hanze indirimbo Isezerano irimo ubutumwa bwiza bwibutsa abantu ko isezererano ry’Imana nubwo ryatinda ritajya rihera.

    Iyii korali iri mu cyumweru cy’ivugabutumwa (cyatangiye ku wa Gatatu w’ki cyumwe, kizarangira ku Cyumweru) kibanziriza ibirori byo kumurika umuzingo (album) wiswe ”Umwami mwiza” aho uyu muzingo uzamurikwa ku Cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2026 ku rusengero rwa ADEPR SGEEM.

    Ni muri urwo rwego iyi korali yasohoye indirimbo nshya yiswe ”Isezerano,” ikazaba ari imwe mu ndirimbo zigize iyi album.

    IBwana Rwamurinda Muhire Adolphe umuyobozi wa Goshen Choir yagize ati ”Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ni ukwibutsa abantu ko Isezerano ry’Imana uko ryatinda kose ritajya rihera, reka gushidikanya rizasohora”.

    “Uretse guhumuriza abantu harimo n”ubutumwa buvuga ko Imana ifata uworoheje Ikamugira ishyiga rikomeye kandi iri mu ndirimbo zigize Album UMWAMI MWIZA twifuza gusogongeza abakunzi bacu icyanga cy’uwo Mwami mwiza.”

    Insanganyamatsiko y’iyi album ikaba ikubuye mu ijambo ry’Imana Riboneka muri Zaburi 145:11-24.
    Aganira n’itangazamakuru, Rwamuhinda Muhire Adolphe umuyobozi wa Goshen Choir yavuze ku busobanuro bwa Umwami mwiza album lunch igitaramo cy’amateka kuri Goshen Choir.

    Ati”Igisobanuro cy’iyi album ni ukongera guhumuriza abantu tubibutsa ko Yesu agira neza ari umwami w’amahoro uruhura ababaye, kandi ibyo umuntu yanyuramo byose buri gihe umugambi w’Imana uhora ari mwiza kuri twe.”

    Muri Iki gitaramo Goshen Choir izataramana n’amakorali akomeye nka Impanda Choir, Berhfage Choir, Maendeleo Choir, Hermon Choir, Naioth Choir, Benaiah Worship Team zose zo ku mudugudu wa SGEEM ndetse na korali z’abashyitsi nka Rehoboth ADEPR, Nyota ya Afajiri ADEPR Gatenga ndetse na Bethel Choir ADEPR gikondo.

    Ni igitaramo kandi kizitabirwa na Past Bwate David ,Ev Jean Paul, Rev Denis Twagiramungu, Ev Isaac Iriho ndetse na Ev Boniface SINGIRANKABO.

    Nyuma y’iki gitaramo iyi korali iteganya gukomeza no kwagura ivugabutumwa no gukomeza gukora indirimbo nyinshi zubaka imitima y’abantu

    Goshen Choir yavutse mu mwaka wa muri 1998 itangirana abaririmbyi bacye bari biganjemo abanyeshuri barangwaga no gukunda gusenga no kuririmba, bari 15 ubu bakaba bamaze kuba 170.

    Mu gihe cy’ububyutse bari barimo haje kuvukamo ibihe byo kuramya no guhimbaza Imana havukamo umutwe w’abaririmbyi. Baje gufata umwanya barasenga mu byo basengeraga harimo no kuba babona izina rya korali yari igiye kuvuka. Muri ayo masengesho niho havuye izina rya Goshen.

    Goshen Choir yasohoye indirimbo Isezerano

    Source : http://isimbi.rw/goshen-choir-yitegura-kumurika-album-yibukije-abantu-ko-isezerano-ry-imana-rishobora-gutinda-ariko-ridahera.html

  • Umwana w'umukobwa w'imyaka 10 yakoze ubukwe n'umukunzi we bangana mbere y'uko apfa – AMAFOTO  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwana w'umukobwa w'imyaka 10, Emma Edwards yakoze ubukwe n'umukunzi we wo mu bwana, Daniel Marshall Christopher Williams Jr. bangana,mu birori byuje urukundo byakozwe mbere y'iminsi ibiri ngo uwo mwana w'mukobwa yitabe Imana azize Kanseri yo mu Maraso (Leukemia).

    Uyu mwana w'umukobwa ukomoka muri Walnut Cove muri Amerika, byamenyekanye ko arwaye Leukemia muri Mata 2022. Nyuma y'amezi avurwa, muri Kamena 2023 abaganga babwiye umuryango we ko uburwayi bwe bukomeje kuba bubi ndetse ko asigaranye iminsi mike yo kubaho.

    Ikinyamakuru The Mirror cyatangaje ko icyifuzo gikomeye cya Emma Edwards cyari ugukora ubukwe na Daniel Marshall Christopher Williams Jr. bari bamaze imyaka ibiri bari inshuti ndetse banakundana.

    Imiryango y'aba bana bombi bari bafite imyaka 10, inshuti n'abaturanyi, bahise bafatanya gutegura ibi birori mu minsi ibiri gusa. Ubukwe bwabaye ku wa 29 Kamena 2023 mu busitani bw'inzu ya nyirakuru wa Emma, bwitabirwa n'abashyitsi basaga 100 barimo abarimu, abaganga, n'inshuti z'umuryango, ndetse basabirwa umugisha mu buryo bwa gikirisitu.

    Emma yitabye Imana nyuma y'iminsi ibiri ubwo bukwe bubaye, asiga inkuru i musozi nk'umwana wagaragaje urukundo rukomeye, gukomera no kwihangana, inkuru yakoze ku mitima ya benshi.

    Source : https://yegob.rw/umwana-wumukobwa-wimyaka-10-yakoze-ubukwe-numukunzi-we-bangana-mbere-yuko-apfa-amafoto/

  • Tigers BBC yatangiye BAL neza #rwanda #RwOT

    Ikipe ya RSSB Tigers BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 2026, yatangiye neza itsinda Al Ahly Benghazi amanota 103-95.

    Ni mu mukino wa mbere w’itsinda Kalahari Conference ririmo kubera muri Afurika y’Epfo, Pretoria.

    Tigers BBC ibifashijwemo n’abarimo Craig Lendal witwaye neza mu gace ka mbere, yagasoje iyoboye n’amanota 35-27.

    Agace ka kabiri wabonaga Tigers imbaraga zagabanutse bituma itakaza aka gace ku manota 20-17, gusa byari bivuze ko amakipe yombi agiye kuruhuka Tigers iri imbere na 52-47.

    Abakinnyi b’umutoza Henry Mwinuka, bagarukanye imbaraga mu gace ka gatatu maze Leonard Craig Randall na Teafale Lenard Jr bitewe n’amanota bagiye batsinda yiganjemo 3, birangira begukanye aka gace ku manota 26-19.

    Mu gace ka nyuma, Al Ahly yagerageje gushaka uko igabanya ikinyuranyo cy’amanota 12 yari arimo cyane ko byari 78-66, gusa ntibabasha kubigeraho kuko bakuyemo 4 aho umukino warangiye RSSB Tigers BBC iyoboye n’amanota 103-95.

    RSSB izagaruka mu kibuga ku Cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2026 ikina na Petro de Luanda.

    Tigers BBC yatangiye neza itsinda Al Ahly Benghazi

    Source : http://isimbi.rw/tigers-bbc-yatangiye-bal-neza.html

  • Mu maso ya Perezida Kagame, Amavubi yanyagiye Grenada, rutahizamu mushya aratsinda (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Amavubi yanyagiye Grenada ibitego 4-0 mu mukino mpuzamahanga wa gicuti warebwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

    Ni imikino mpuzamahanga ya gicuti ya FIFA Series irimo kubera mu Rwanda, aho mu bitego bine Amavubi yatsinze harimo n’igitego cya Jacques Mickles wakinaga umukino we wa mbere mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

    Ni umukino wabanjirijwe n’uwo Estonia yatsinze Kenya kuri penaliti 5-4 nyuma y’uko bari banganyike 1-1.

    Wari umukino wa mbere w’umutoza Stephen Constantine nyuma yo kugirwa umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda muri uku kwezi kwa Werurwe.

    Muri 11 yahisemo kubanzamo harimo abakinnyi bashya bari bagiye gukinira u Rwanda bwa mbere nka Joy-Lance Mickles na murumuna we Jacques Mickles.

    Ikipe y’Igihugu Amavubi wabonaga arimo ashaka gutsinda hakiri kare binyuze mu bavandimwe Joy-Lance Mickles na Jacques Mickles ariko amahirwe baremye kuyabyaza umusaruro biragorana.

    Amavubi yabonye amahirwe ya mbere afatika ku munota wa 21 ku mupira Bizimana Djihad yahinduye imbere y’izamu ariko Biramahire Abeddy yashyiraho umutwe umunyezamu akawufata.

    Nyuma y’iyi minota ni bwo abari muri Stade bakiriye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame wari uje kurebe uyu mukino.

    Yakiranywe urugwiro rwinshi cyane n’abari muri Stade, nta gushidikanya ko n’abakinnyi bari mu kibuga bahise babimenya.

    Bahise bashyiramo imbaraga ubona ko bashaka igitego, ku munota wa kabiri w’inyongera w’igice cya mbere, Jacques Mickles wakinaga umukino we wa mbere mu Mavubi yahise afungura amazamu ku mupira yari ahawe na Kwizera Jojea.

    Ku munota wa 5 w’inyongera, Kwizera Jojea yatsindiye Amavubi igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Biramahire Abeddy.

    Amavubi yongeye kunyeganyeza inshundura ku munota wa 67 cyatsinzwe na Bizimana Djihad.

    Umutoza Stephen Constantine yagiye akora impinduka abakinnyi nka Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Joy-Lance Mickles, Biramahire Abeddy na Jacques Mickles bavuyemo baha umwanya Uwumukiza Obedi, Imanishimwe Emmanuel, Muhire Kevin, Hakim Sahabo, Samuel Gueulette, Marvin Kury, Ishimwe Jean Rene na Mickels Joy-Slayd.

    Ku munota wa 80, Hakim Sahabo warimo akina anashimisha abafana mu macenga menshi, yaje gutsira Amavubi igitego cya kane. Umukino warangiye ari 4-0.

    Ku wa Mbere u Rwanda ruzakina na Estonia mu gihe Kenya izaba ikina na Grenada.

    Jacques Mickles wakinaga umukino we wa mbere yatsinze igitego

    Bishimira igitego cya Jacques Mickles

    Kwizera Jojea yatsinze igitego cya kabiri

    Source : http://isimbi.rw/mu-maso-ya-perezida-kagame-amavubi-yanyagiye-grenada-rutahizamu-mushya.html

  • Goshen Choir yiyegura kumurika album yibukije abantu ko Isezerano ry’Imana rishobora gutinda ariko rudahera #rwanda #RwOT

    Goshen Choir ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR SGEEM yashyize hanze indirimbo Isezerano irimo ubutumwa bwiza bwibutsa abantu ko isezererano ry’Imana nubwo ryatinda ritajya rihera.

    Iyii korali iri mu cyumweru cy’ivugabutumwa (cyatangiye ku wa Gatatu w’ki cyumwe, kizarangira ku Cyumweru) kibanziriza ibirori byo kumurika umuzingo (album) wiswe ”Umwami mwiza” aho uyu muzingo uzamurikwa ku Cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2026 ku rusengero rwa ADEPR SGEEM.

    Ni muri urwo rwego iyi korali yasohoye indirimbo nshya yiswe ”Isezerano,” ikazaba ari imwe mu ndirimbo zigize iyi album.

    IBwana Rwamurinda Muhire Adolphe umuyobozi wa Goshen Choir yagize ati ”Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ni ukwibutsa abantu ko Isezerano ry’Imana uko ryatinda kose ritajya rihera, reka gushidikanya rizasohora”.

    “Uretse guhumuriza abantu harimo n”ubutumwa buvuga ko Imana ifata uworoheje Ikamugira ishyiga rikomeye kandi iri mu ndirimbo zigize Album UMWAMI MWIZA twifuza gusogongeza abakunzi bacu icyanga cy’uwo Mwami mwiza.”

    Insanganyamatsiko y’iyi album ikaba ikubuye mu ijambo ry’Imana Riboneka muri Zaburi 145:11-24.
    Aganira n’itangazamakuru, Rwamuhinda Muhire Adolphe umuyobozi wa Goshen Choir yavuze ku busobanuro bwa Umwami mwiza album lunch igitaramo cy’amateka kuri Goshen Choir.

    Ati”Igisobanuro cy’iyi album ni ukongera guhumuriza abantu tubibutsa ko Yesu agira neza ari umwami w’amahoro uruhura ababaye, kandi ibyo umuntu yanyuramo byose buri gihe umugambi w’Imana uhora ari mwiza kuri twe.”

    Muri Iki gitaramo Goshen Choir izataramana n’amakorali akomeye nka Impanda Choir, Berhfage Choir, Maendeleo Choir, Hermon Choir, Naioth Choir, Benaiah Worship Team zose zo ku mudugudu wa SGEEM ndetse na korali z’abashyitsi nka Rehoboth ADEPR, Nyota ya Afajiri ADEPR Gatenga ndetse na Bethel Choir ADEPR gikondo.

    Ni igitaramo kandi kizitabirwa na Past Bwate David ,Ev Jean Paul, Rev Denis Twagiramungu, Ev Isaac Iriho ndetse na Ev Boniface SINGIRANKABO.

    Nyuma y’iki gitaramo iyi korali iteganya gukomeza no kwagura ivugabutumwa no gukomeza gukora indirimbo nyinshi zubaka imitima y’abantu

    Goshen Choir yavutse mu mwaka wa muri 1998 itangirana abaririmbyi bacye bari biganjemo abanyeshuri barangwaga no gukunda gusenga no kuririmba, bari 15 ubu bakaba bamaze kuba 170.

    Mu gihe cy’ububyutse bari barimo haje kuvukamo ibihe byo kuramya no guhimbaza Imana havukamo umutwe w’abaririmbyi. Baje gufata umwanya barasenga mu byo basengeraga harimo no kuba babona izina rya korali yari igiye kuvuka. Muri ayo masengesho niho havuye izina rya Goshen.

    Goshen Choir yasohoye indirimbo Isezerano

    Source : http://isimbi.rw/goshen-choir-yiyegura-kumurika-album-yibukije-abantu-ko-isezerano-ry-imana.html

  • Patient Bizimana yakoranye indirimbo n’Umunyamerikakazi #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana, yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Ndihano’, yakoranye n’umuhanzikazi w’umunyamerika Kimber Terry. Iyi ndirimbo iri mu zigize Album nshya uyu muhanzi ari gutegura gushyira hanze mu minsi iri imbere.

    'Ndihano’ yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Werurwe 2026, ifite iminota ine n’amasegonda 30, ikaba imaze gushyirwa ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki zirimo Spotify, aho abakunzi b’umuziki bashobora kuyumva mu buryo bw’amajwi (audio).

    Iyi ndirimbo ikurikiye izindi zirimo 'Agakiza’, zose zikaba zigize Album nshya iri hafi kujya hanze. Ibi bigaragaza ko ibikorwa bya Patient Bizimana bikomeje gufata indi ntera, cyane cyane kuva yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho atuye hamwe n’umuryango we.

    Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Patient Bizimana yavuze ko gukorana na Kimber Terry ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwa muzika, ashimangira ko iyi ndirimbo ifite uruhare rukomeye kuri Album ye iri hafi gusohoka. Yagaragaje ko ari indirimbo yuzuyemo amashimwe no kwaguka mu murimo we w’ivugabutumwa binyuze mu muziki.

    Yagize ati: 'Ni indirimbo ifite igisobanuro gikomeye kuri njye, cyane ko iri mu zigize Album nshya ndi gutegura. Imyiteguro yayo igeze kure cyane.'

    Yongeyeho ko amashusho (video) y’iyi ndirimbo ateganyijwe gusohoka mu minsi iri imbere, aho azashyirwa ku rubuga rwe rwa YouTube.

    Mu butumwa bwayo, 'Ndihano’ igaragaramo amagambo yuje amarangamutima agaragaza inyota yo kwegera Imana no gushaka imbabazi zayo. Hari aho aririmba agaragaza uko umutima wifuza guhura n’Imana, ayigereranya n’inyota y’amazi umuntu atashobora kwihanganira.

    Ikindi cyashimishije benshi ni uko Kimber Terry yumvikanamo aririmba amagambo amwe mu rurimi rw’Ikinyarwanda, ibintu byongeye umwihariko kuri iyi ndirimbo ndetse binashimangira ubufatanye bwambukiranya imipaka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

    Muri rusange, 'Ndihano’ ni indi ntambwe ikomeye kuri Patient Bizimana mu rugendo rwe rwa muzika, by’umwihariko ku mushinga wa Album nshya itegerejwe n’abakunzi be hirya no hino.

    Patient Bizimana yunze amaboko n’umunyamerikakazi

    Bakoranye indirimbo, Ndihano

    Source : http://isimbi.rw/patient-bizimana-yakoranye-indirimbo-n-umunyamerikakazi.html

  • Rugerero: Inzu yagwiriye abantu batatu ihitana ubuzima bwabo #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu Mudugudu wa Rebero, Akagari ka Rwaza mu Murenge wa Rugerero, Akarere ka Rubavu, bagize ibyago bikomeye nyuma y'uko inzu iguye igahitana abantu batatu ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe 2026.

    Amakuru atangwa n'abaturage avuga ko iyo nzu yagwiriye umugore wari ukiri muto n'umwana we muto, ndetse n'umugabo wari uri kumwe na we muri iyo nzu. Ibi byabaye nyuma y'imvura nyinshi yari imaze iminsi igwa muri aka gace, bikekwa ko ari yo yateye iyo nzu gusenyuka.

    Abaturage bihutiye kujya gutabara, bakuraho amatafari n'itaka byari byabagwiriye, ariko basanga aba bantu bose bamaze kwitaba Imana. Umwe mu bagize uruhare mu gutabara yavuze ko babasanze baryamye hamwe, ibintu byatumye bakeka ko mbere y'uko inzu ibagwira hari ibikorwa byari biri kuba hagati y'umugabo n'umugore.

    Nyuma yo kubakuramo, abaturage babashyize mu mashuka maze bahamagara inzego z'ubuyobozi kugira ngo zikomeze gukurikirana iki kibazo. Ubuyobozi bw'Umurenge wa Rugerero bwemeje aya makuru, buvuga ko aba bantu bishwe n'ibiza byatewe n'imvura nyinshi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugerero yasabye abaturage kujya birinda kuguma mu nzu zagaragaje ibimenyetso byo kwangirika bitewe n'amazi, abasaba kwimuka hakiri kare igihe babonye ko zishobora kubashyira mu kaga.

    Iyi mpanuka yongeye kwibutsa abaturage kwitwararika mu gihe cy'imvura nyinshi, cyane cyane mu duce dukunze kwibasirwa n'ibiza.

    Rugerero: Inzu yagwiriye abantu batatu ihitana ubuzima bwabo

    Source : https://kasukumedia.com/rugerero-inzu-yagwiriye-abantu-batatu-ihitana-ubuzima-bwabo/