Author: webrwanda

  • Ifungurwa rya Bunyoni rishingiye ku gitutu cya Tanzania, ariko agashyirirwaho imipaka ikomeye ya politiki #rwanda #RwOT

    Mu gihe uwahoze ari Minisitiri w'Intebe w'u Burundi Alain-Guillaume Bunyoni aherutse gufungurwa by'agateganyo, amakuru aturuka mu nzego zitandukanye agaragaza ko iri fungurwa ritari igikorwa gisanzwe cy'ubutabera, ahubwo ryatewe n'igitutu gikomeye cyaturutse muri Tanzania n'ishyaka riri ku butegetsi ryaho.

    Nk'uko amakuru abitangaza, abayobozi bakuru b'ishyaka Chama Cha Mapinduzi, riyobowe na Perezida Samia Suluhu Hassan, bagize uruhare rukomeye mu biganiro byabereye i Arusha mu nama ya East African Community, aho basabye ko Bunyoni afungurwa. Ibi byakozwe mu rwego rwo kugabanya umwuka mubi uri mu ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi no gutegura neza amatora ateganyijwe mu mwaka utaha.

    Perezida w'u Burundi Évariste Ndayishimiye yemeye iki cyifuzo mu rwego rwo gukomeza umubano n'iki gihugu cy'ingenzi ku bukungu n'umutekano w'u Burundi, cyane ko igihugu cye kirushaho kugendera ku bufasha bwa Tanzania, haba mu bucuruzi no mu bijyanye n'ibikomoka kuri peteroli.

    Nubwo Bunyoni yafunguwe, ubutegetsi bwa Ndayishimiye bwahise bumushyiraho amabwiriza akomeye cyane agamije kumubuza kongera kugira ijambo rikomeye muri politiki. Amakuru agaragaza ko akiri mu nzego za polisi, ibintu bimuhatira gukomeza kutivanga muri politiki no kutemererwa kwiyamamaza cyangwa guhangana n'ubuyobozi buriho.

    Byongeye kandi, ibikorwa bye byose biragenzurwa: agomba kuguma iwe, ntashobora kwakira abashyitsi cyangwa kuganira n'itangazamakuru. Ibi byose bigaragaza ko nubwo yafunguwe, ubwisanzure bwe ari buke cyane kandi bugenzurwa n'ubutegetsi.

    Iyi myanzuro igaragaza ko ubutegetsi bwa Ndayishimiye bwagerageje gushaka inzira yo kugabanya igitutu cya Tanzania no gukomeza ubumwe mu ishyaka riri ku butegetsi, ariko butaretse gukumira Bunyoni ngo atazagaruka mu ruhando rwa politiki nk'umunywanyi ukomeye ushobora kumuhangara.

    Muri make, ifungurwa rya Bunyoni rishobora kugaragara nk'intambwe y'ubwiyunge, ariko mu by'ukuri ni igisubizo cya dipolomasi n'inyungu za politiki, aho yafunguwe ariko akomeza gufungwa mu buryo bwihariye bumubuza kugira uruhare mu buyobozi bw'igihugu.

    Source : https://rushyashya.net/ifungurwa-rya-bunyoni-rishingiye-ku-gitutu-cya-tanzania-ariko-agashyirirwaho-imipaka-ikomeye-ya-politiki/

  • Kamonyi-Nyarubaka: Umwana w'imyaka 4 y'amavuko yapfuye azize Ibiza #rwanda #RwOT

    Ku masaha y'umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Werurwe 2026, mu Mudugudu wa Ruhuha, Akagari ka Kambyeyi, Umurenge wa Nyarubaka, akarere ka Kamonyi, ahacumbitse Dushimimana Etienne na Mukeshimana Nyirindekwe, umwana wabo w'imyaka ine y'amavuko yagwiriwe n'amatafari y'igikoni cyari cyashegeshwe n'imvura yaguye ijoro ryose, apfa ubwo yari agejejwe ku kigo Nderabuzima cya Nyagihamba.

    Amakuru bamwe mu baturage bahaye intyoza.com, bavuga ko ubwo uyu mwana witwa Irakoze Bruno yari kumwe na Nyina mu gikoni, nyina yasohotse agiye hanze amusigamo ariko mu buryo butunguranye igikoni kiragwa, amatafari acyubatse agwira uyu mwana.

    Bikiba, Nyina w'uyu mwana yatabaje umwana akurwa mu matafari yari yamugwiriye. Yakuwemo bigaragara ko agifite akuka ariko atabasha kuvuga, bihutira ku mujyana kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Nyagihamba ari naho yapfiriye.

    Eustache Ngoga, Umukozi ushinzwe Abakozi n'Imari mu Murenge wa Nyarubaka akaba ari nawe Gitifu w'Umusigire kuko Minani Jean Paul uwuyobora ari mu kiruhuko(Konji), yabwiye intyoza.com ko aya makuru y'urupfu rw'uyu mwana ari impamo, ko urupfu rwe rwaturutse ku biza byatewe n'imvura yaguye ari nyinshi igashegesha igikoni maze ubwo yari kumwe na Nyina, Igikoni kigamugwira agisigayemo wenyine kuko Nyina yari asohotse.

    Eustache Ngoga, asaba abaturage kwitwararika muri ibi bihe by'imvura nyinshi. By'umwihariko, asaba abari mu nzu bigaragara ko zishobora kubateza ibyago gutanga amakuru ku buyobozi, ariko kandi aho biri ngombwa bakazivamo mu rwego rwo kwirinda ko zabagwira.

    Hagati aho, aha i Nyarubaka Ubutaka ku musozi bwagiye, uharebye wagira ngo ni Umuhanda barimo guhanga.
    Kuri uyu munsi kandi, hari Umuryango Ibiza byasenyeye inzu, Hapfa Ingurube ihene byari kumwe irarokoka, abari mu nzu bakizwa n'amaguru nta nakimwe baramuye.

    Kanda hano umenye uko byagenze; Kamonyi-Nyarubaka: Ingurube yabaye igitambo ku muryango wararanaga n'Amatungo, harokoka Ihene

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi-Nyarubaka: Umwana w'imyaka 4 y'amavuko yapfuye azize Ibiza first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Nyarubaka: Umwana w'imyaka 4 y'amavuko yapfuye azize Ibiza appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/03/26/kamonyi-nyarubaka-umwana-wimyaka-4-yamavuko-yapfuye-azize-ibiza/

  • Kamonyi-Nyarubaka: Ingurube yabaye igitambo ku muryango wararanaga n'Amatungo, harokoka Ihene #rwanda #RwOT

    Imvura yaguye mu ijoro rya cyeye tariki 25 Werurwe 2026, mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Kigusa, Umurenge wa Nyarubaka ho mu Karere ka Kamonyi yashenye inzu y'Umuryango w'abantu 6 ba Twamugabo Emmanuel w'imyaka 46 y'amavuko. Iyi mvura, igitambo cyabaye Ingurube bararanaga nayo ariko Ihene irarokoka. Mu byari mu nzu ntacyo baramuye. Ubuyobozi nta kuri buvuga ku kurarana n'amatungo, bitandukanye na bene guhura n'ibi biza.

    Amakuru intyoza.com ikura mu baturage b'Umurenge wa Nyarubaka, baremeza ko Umuryango wa Twamugabo Emmenuel na Nibarore Martha waraye uhuye n'ibiza byatewe n'imvura yaguye ari nyinshi igasenya inzu y'uyu muryango w'Umugabo n'Umugore n'abana babo bane, aho basohotse mu nzu bahunga, bakiza amagara yabo.

    Ku murongo wa Terefone, Umwe mu bagize uyu muryango, yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko batunguwe no kumva inzu iguye mu mvura yarimo igwa, basohoka biruka bakiza amagara yabo, basigamo Ingurube n'ihene bararanaga. Basizemo Ingurube n'ihene kuko ngo iyo bashaka kujya ku rwana no kubisohora bari kuhasiga ubuzima.

    Abajijwe ibyangirikiye muri iyi nzu, yabwiye umunyamakuru ati' Ingurube yari mu nzu ifite agaciro k'amafaranga ibihumbi mirongo itandatu(60,000Frws) yapfuye ariko Ihene twayibonye ari nzima, Harimo Mironko munani(8) z'Ibishyimbo ndetse n'ibiro 30 by'ifu y'Ubugari, Imyenda n'ibindi bikoresho byose byari mu nzu, birimo amakaye y'abana n'imyenda yabo nta kimwe twasokokanye'.

    Kugera ku i saa kumi n'imwe z'umugoroba wo kuri uyu wa 25 Werurwe 2026, uyu muryango wari utarabona aho uri burare. Kurya nabwo ngo bagiye gutira inkono mu baturanyi, abana ba biri biga nta wagiye ku ishuri, cyane ko yaba imyambaro n'amakaye ubu nta nakimwe bafite.

    Uwavuganye na intyoza.com, avuga ko kuba bararana n'amatungo( Ingurube n'Ihene) ari ku mpamvu z'umukeno w'amatungo kuko ngo batayaraza hanze bitewe n'uko yakwibwa. Gusa na none ngo igihe babyutse barayasohora, bakongera kuyashyira mu nzu bagiye kuryama.

    Agira kandi ati' Tubaho kuko twaciye inshuro, kandi ntabwo twaba dufite itungo ntaho kuriraza hahari ngo turiraze hanze!, twaba dusa n'abarihaye abajura. None wowe urumva warara ukubiri n'agatungo ufite uzi neza abajura bari hanze hano'!?.

    Minani Jean Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarubaka abajijwe iby'ibi biza by'umwihariko kuri uyu muryango wararanaga n'amatungo, aho inzu yaguye yose Ingurube ikaba Igitambo, yabwiye intyoza.com ko amakuru yayumvise ariko ko atabashije kuyakurikirana kuko ari mu kiruhuko(Konji), asaba umukozi ushinzwe Abakozi n'Imari mu Murenge ari nawe wamusigariyeko gutanga amakuru.

    Eustache Ngoga, Umukozi ushinzwe Abakozi n'Imari mu Murenge wa Nyarubaka yabwiye intyoza.com ko amakuru y'uko inzu y'uyu muryango yaguye ariyo, ko ndetse hari n'izindi nzu 24 zimaze kujya hasi zizira ibiza mu byumweru 2 bishize. Gusa, avuga ko uyu muryango utararanaga n'amatungo.

    Ati' Mu gihe cy'ibyumweru 2 tumaze kugira inzu 24 zimaze kujya hasi, gusenyuka zarimo imiryango y'abantu 84. Uyu muryango waraye usenyewe n'imvura, inzu yahirimye nabwo mu gitondo, mu rukerera. Urumva ni inzu ifite akandi kazu hirya kabagamo Ingurube, rero urumva byose byikubise hasi, bo basa n'abakiza ubuzima bwabo barasohoka, urumva ntabwo bari kwibuka kujya gusohora Ingurube!, Ingurube nyine ka kazu karayigwira'.

    Akomeza avuga ko icyo nk'ubuyobozi barimo gukora muri ibi bihe birimo imvura nyinshi ari ukubarura inzu babona zishobora kuba zateza ibibazo, ariko kandi no kubwira abafite inzu zishobora guteza ibibazo gutanga amakuru ariko no kuzivamo bagashaka aho kwimukira, abadafite ubushobozi bakegera ubuyobozi bakishakamo ubushobozi, cyane ko ngo inzu zo mu cyaro zidahenda.

    Amakuru agera ku intyoza.com ni uko muri ibi bihe by'ibiza, amakuru arebana n'ibyangirika bitewe n'ibi biza by'imvura, azamuka ava ku Mudugudu agomba kugera ku buyobozi mu Karere, ariko ngo hagera mbarwa.

    Turakomeza gukurikirana hirya no hino mu mirenge no mu tugari, dushakisha amakuru yisumbuye kuko, nkuko bamwe baturage babibwiye intyoza.com, hari byinshi ngo baganira na bamwe mu bayobozi bakumva ni bishya mu matwi yabo nyamara bari bizeye ko babizi.

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi-Nyarubaka: Ingurube yabaye igitambo ku muryango wararanaga n'Amatungo, harokoka Ihene first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Nyarubaka: Ingurube yabaye igitambo ku muryango wararanaga n'Amatungo, harokoka Ihene appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/03/25/kamonyi-nyarubaka-ingurube-yabaye-igitambo-ku-muryango-wararanaga-namatungo-harokoka-ihene/

  • Ntimuzongere kumbaza ku basifuzi sinshaka guhora mu bihano – Camarade #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Bugesera FC, Banamwana Camarade yasabye itangazamakuru kutazongera kumubaza ku basifuzi kuko yazajya aho mu bihano.

    Ni nyuma y’umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 18 wa Shampiyona ya 2025-26 yatsinzwemo na Al Hilal ibitego 2-0 bya Boshara ku munota wa 26 na Kabaré ku munota wa 46.

    Nyuma y’uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe 2026 mu Bugesera, Camarade yagaragaje gusa n’utishimira imisifurire aho yagaragaye asa n’ubwirana uburakari umusifuzi wa kane Bigabo Frank.

    Abajijwe icyo atishimiye ku misifurire y’uyu munsi, yavuze ko atazongera kuvuga ku basifuzi kuko byatuma ahora mu bihano.

    Ati “Mumbabarire ntimuzongere kumbaza ku ifirimbi, ntabwo nshaka kujya mpora mu bihano, ntabwo uyu munsi mvuga ku misifurire.”

    Agaruka ku cyo Al Hilal SC yabarushije, yavuze ko nta kintu kinini yabarushije uretse amahirwe gusa.

    Ati “Ntacyo yaturushije uretse amahirwe gusa. Babonye amahirwe bayabyaza umusaruro.”

    Kugeza ubu ikipe ya Bugesera FC iri ku mwanya wa 10 n’amanota 34 mu mikino 25 ya Shampiyona imaze gukina.

    Camarade yarahiye ko atazongera kuvuga ku misifurire

    Source : http://isimbi.rw/ntimuzongere-kumbaza-ku-basifuzi-sinshaka-guhora-mu-bihano-camarade.html

  • Amateka Mwasangiye n'abandi kugirango ahinduke abanyarwanda bose bagomba kubigiramo Uruhare #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yasezeranyije Abayisilamu bo mu Rwanda ko ikibazo cy'ubutaka bemerewe bwo kuzubakaho icyicaro gikuru cy'Umuryango w'Abayisilamu kigiye gukemuka vuba bitarenze uyu mwaka.

    Yabigarutseho kuri uyu wa 25 Werurwe 2026 ubwo yahuraga n'Abayisilamu bo mu Rwanda.

    Perezida Kagame yemereye Abayisilamu bo mu Rwanda inkunga, muri gahunda y'icyerekezo Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda ufite cyo kubaka icyicaro gikuru cy'uwo muryango.

    Ati 'Icyo tuba dushinzwe ni ukubatera inkunga, iyo nkunga rero irahari izaboneka. Izaboneka uko ishobotse. Muzangaye gutinda, ariko ntaguhera.'

    Yakomeje ati 'Hari ibintu twigeze gusezerana naje kumenya vuba aha ko bitakurikijwe uko byari bikwiye, ubwo ibyo ndabyibaraho nk'umwenda. Hari ibyasezeranyijwe kera mu 2011, byaratinze ariko ntabwo bizahera. Ibyo ndabyitaho vuba aha.'

    Yakomeje agaragaza ko yiteguye kubaha ubufasha mu byo bari gukora ariko ko na we azababaza uko byakoreshejwe.

    Ati 'Ntabwo uyu mwaka uzashira bitabaye. Biraza gukemuka, ntabwo nzagaruka hano mukinyishyuza ahubwo tuzagaruka hano ari njyewe ubishyuza icyo mwabikoresheje.'

    Yakomeje yerekana ko nyuma y'amateka mabi yihariye Abayisilamu banyuzemo n'Abanyarwanda muri rusange ubu ari igihe cyo guhindura ibintu, Abanyarwanda bose bakagira uruhare mu iterambere.'

    Ati 'Ni inzira yo guhindura ubuzima, guhindura imiyoborere, guhindura amatwara, igihugu cy'u Rwanda kigatera imbere, Abanyarwanda bose bafite uruhare ntawutotezwa. Ibyinshi mushimira, bishimirwa kubera ko bitari bihari, ariko ubundi iyo umuntu akoze ibikwiriye kuba ari byo bikorwa ntabwo aba agomba kubishimirwa cyane.'

    Yasabye Abayisilamu bo mu Rwanda ko bakwiye kugira uruhare muri gahunda y'iterambere ry'Igihugu muri rusange kimwe n'abandi Banyarwanda.

    Ati 'Kugira ngo bihinduke bizagomba ko namwe mubigiramo uruhare. Kugira ngo u Rwanda ruhinduke Abanyarwanda mwese mugomba kubigiramo uruhare. N'ibi by'amadini, kumva ko ugomba gushyiraho uburyo amadini agomba kuba akora, amadini n'amatorero ibyo ashinzwe ubundi birumvikana, nta n'udakwiye kubishyigikira ariko kugira ngo bigende neza, muri ayo madini ubwayo n'amatorero akwiye kubanza agakora neza, agakora ibikwiriye kuba bikorwa.'

    Perezida Kagame yasobanuye ko Leta yashyizeho uburyo bwo kugenzura imikorere y'amadini n'amatorero mu rwego rwo kunoza imikorere yayo no kwirinda ko abantu bakomeza kwihisha mu mutaka wayo bagamije kunyunyuza imitsi y'abaturage.

    Ati 'U Rwanda akazi kacu, politiki yacu, imiyoborere yacu ni ugushyira ibintu mu buryo bukwiye. Ntawe tubuza amahoro na busa.'

    Yongeyeho ati 'Uburyo bwashyizweho n'inzego za Leta kugira ngo bifate umurongo muzima, byari ukubuza abantu, ntabwo byabaye mu Bayisilamu gusa byabaye no mu yandi madini n'amatorero…ugasanga umuntu yihishe inyuma y'idini cyangwa itorero ashyizeho ikintu kigamije inyungu ze no kwambura abandi.'

    'Ni nko gushyiraho bariyeri, ugahagarika abantu, ukabeshya icyo uri cyo ugatangira kubambura umutungo wabo…ntabwo rero bikwiriye kuba bikorwa mu dini iryo ari ryo ryose.'

    Yijeje Abayisilamu ko amateka yo gutotezwa no guhezwa banyuzemo kimwe n'abandi Banyarwanda atazasubira ukundi.

    Mufti w'u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Musa, yashimiye Umukuru w'Igihugu wifatanyije n'Abayisilamu mu Rwanda, yizeza ko bazakomeza kugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu.

    Source : https://rushyashya.net/amateka-mwasangiye-nabandi-kugirango-ahinduke-abanyarwanda-bose-bagomba-kubigiramo-uruhare/

  • Kapiteni wa Musanze FC yateye ivi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa Musanze FC, Niginama Patrick uzwi nka Mbogamizi yambitse impeta y’urukundo umukunzi we, Agasimbi Shyaka.

    Ni umuhango wabaye ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 24 Werurwe 2026 bibera mu Mujyi wa Kigali i Remera.

    Mu birori byari biryoheye ijisho muri Five to Five Hotel, Mbogamizi yasabye Agasimbi ko yazamubera umugore, na we arabyemera maze amuha ikiganza amwambika impeta.

    Aba bombi bahisemo gutangira inzira yo kuzabana akaramata bakazatandukanywa n’urupfu nyuma y’imyaka itanu bari mu buryohe bw’urukundo.
    Niginama Patrick Mbogamizi, yakiniye amakipe atandukanye arimo Etoile del’Est, Espoir FC, Bugesera FC na Musanze FC.

    Mbogamizi yambitse impeta ya fiançailles Agasimbi

    Source : http://isimbi.rw/kapiteni-wa-musanze-fc-yateye-ivi-amafoto.html

  • Spice Diana yaburiye abakobwa bashingira uburanga kuri 'Make Up’ #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi w’Umunya-Uganda, Spice Diana yagaragaje ko abakobwa bakiri bato bakwiye kwiyakira uko baremwe, bakirinda gushingira ubwiza bwabo ku kwisiga birengeje urugero iburungo by’ubwiza 'Make Up’ kuko bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye.

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na NTV Uganda , aho yasobanuye ko nubwo na we abyisiga ku rwego rushobora kugaragara nk’ururengeje urugero, abikora kubera akazi ke k’ubuhanzi, atari uko ari byo akunda mu buzima busanzwe.

    Yagize ati 'Si ndi umufana wo kwisiga 'Make Up’ nyinshi. Iyo umbaye hafi igihe kirekire, urabibona ko mbikora kubera akazi gusa. Njye nkunda kuba ndi uko ndi, nashyizeho gusa ka 'lip gloss’ nako gacye.'

    Spice Diana yagarutse cyane ku ngaruka zo kwishingikiriza ku kwisiga Make Up ku bakobwa, avuga ko bishobora gutuma umuntu atakaza ukwiyizera no kwiyakira uko ari. Yibukije abakobwa ko ubwiza nyabwo butangirira ku kwiyakira no kumenya uwo uri we, aho gushaka gushimisha abantu bose.

    Yagize ati 'Ni byiza kumva neza uwo uri we. Hariho igitutu kinini ku mbuga nkoranyambaga aho abantu bashobora kugusebya, ariko ntugomba kubyibandaho ngo wiyibagirwe.'

    Uyu muhanzikazi yakomeje agaragaza ko umuntu akwiye guhitamo ibimushimisha aho kugendera ku bitekerezo by’abandi, kuko bidashoboka kunezeza buri wese.
    Ati 'Jya wishimira uko uri kuko ari ko uzabaho ubuzima bwawe bwose. Kwishingikiriza cyane ku kwisiga bishobora kwica icyizere cyo kwiyizera. Ntushobora gushimisha buri wese, hitamo ibigushimisha.'

    Ubutumwa bwe buje mu gihe hirya no hino ku isi abakobwa bakiri bato bakunze guhura n’igitutu cyo kugendera ku bipimo by’ubwiza bishyirwaho n’imbuga nkoranyambaga.

    Spice Diana yasabye abakobwa kwirinda kwisiga Make Up nyinshi

    Source : http://isimbi.rw/spice-diana-yaburiye-abakobwa-bashingira-uburanga-kuri-make-up.html

  • Ntwari Fiacre yongeye kubagwa #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda na Kaizer Chiefs muri Afurika y’Epfo, Ntwari Fiacre, yamaze kubagwa kubera ikibazo cy’uburwayi bw’udusabo tw’indurwe.

    Uyu munyezamu akaba yaherukaga kubagwa mu mpera z’umwaka ushize aho yari yaragize ikibazo cy’imvune y’urutugu.

    Akaba yari yarakize ndetse atangira kujya agaragara mu bakinnyi ikipe ye izajya yifashisha ku mikino imwe n’imwe, gusa yari ataragirirwa amahirwe yo kujya mu kibuga.

    Ntwari Fiacre akaba yari mu bakinnyi bahamagawe n’ikipe y’igihugu Amavubi bazifashishwa mu mikino ya FIFA Series, gusa ku munota wa nyuma ntabwo yabonetse kubera uburwayi asimbuzwa Kwizera Olivier.

    Uyu munyezamu usanzwe ari nimero ya mbere mu ikipe y’igihugu akaba afite ikibazo cy’Udusabo tw’Indurwe aho yanamaze kubagwa akazamara hanze y’ikibuga ibyumweru bitatu.

    Ntwari Fiacre yongeye kubagwa

    Source : http://isimbi.rw/ntwari-fiacre-yongeye-kubagwa.html

  • Mohamed Salah umwe mu bakinnyi beza English Premier League yagize #rwanda #RwOT

    Mohamed Salah ni umwe mu bakinnyi b'amateka bakomeye Isi y'umupira w'amaguru imaze kubona. Uyu Munya-Misiri wamamaye cyane mu ikipe ya Liverpool F.C yakomeje kwandika amateka adasanzwe muri Premier League kuva mu mwaka w'imikino wa 2017 kugeza 2018.

    Mu mibare itangaje Salah ni we uza ku mwanya wa mbere mu gutsinda ibitego byinshi (189), gutanga imipira yavuyemo ibitego (92), no kurema uburyo bw'ibitego mu mukino usanzwe (534). Ibi byerekana ko atari umukinnyi utsinda gusa, ahubwo ari n'umuyobozi mwiza mu kibuga. Nanone kandi, aza ku isonga mu guterura imipira myinshi (1,104), kuyitera ku izamu (480), ndetse no gukorera cyane mu rubuga rw'umwanzi aho yakoze touches zirenga 2,717.

    Ku rwego rw'ibihembo, Salah yahawe igihembo cya PFA Player of the Year inshuro eshatu mu mwaka wa 2018, 2022 na 2025, ikimenyetso cy'uko yagumye ku rwego rwo hejuru imyaka myinshi.

    Mu mikino yose amaze gukina (435), yatsinze ibitego 255 anatanga anatanga imipira yavuyemo ibitego 119. Yafashije Liverpool kwegukana ibikombe bikomeye birimo UEFA Champions League imwe, English  Premier League ebyiri, FA Cup imwe n'ibindi bikombe bitandukanye.

    Salah si umukinnyi usanzwe, ahubwo ni umukinnyi wigaruriye imitima y'abakunzi b'umupira w'amaguru ku Isi yose, kandi izina rye rizahora ryibukwa mu mateka ya ruhago muri rusange.

    Mohamed Salah umwe mu bakinnyi beza English Premier League yagize

    Source : https://kasukumedia.com/mohamed-salah-umwe-mu-bakinnyi-beza-english-premier-league-yagize/

  • Nantsinda nzamuha iyi modoka – Umugabo wa Zari Hassan #rwanda #RwOT

    Shakib Lutaaya yategeye imodoka uwo bazahangana mu mukino w’iteramakofe naramuka amutsinze.

    Ni umukino bazakina tariki ya 11 Mata 2026 aho azahangana na Barista Timo, umusore ukomoka muri Uganda ariko wibera Dubai.

    Lutaaya akaba yamushyiriyeho imodoka ye yo mu bwoko bwa ‘Jeep Wrangler’ naramuka amutsinze.

    Uyu mukino uzahuza aba bagabo bombi bakomoka muri Uganda, ni umwe mu bintu birimo kuvugwa cyane muri iki gihugu.

    Lutaaya akaba yagize ati 'Nindamuka ntsinzwe umukino, nzahita mpa iyi modoka uwo tugiye guhangana.'

    Shakib Lutaaya uzwiho gukunda no gukina uyu mukino w’iteramakofe, aharuka kuwukina muri Kanama 2025 ubwo yakinaga n’umuhanzi Rickman Manrick waje gukubita ‘KO’ (Knock Out) Lutaaya.

    Shakib Lutaaya yategeye imodoka uwo bazahangana

    Imodoka yategeye Barista Timo

    Uyu mukino uzaba mu kwezi kwa Kane

    Source : http://isimbi.rw/nantsinda-nzamuha-iyi-modoka-umugabo-wa-zari-hassan.html