Author: webrwanda

  • IHUNGA RY'ABAHOZE MURI GUVERINOMA YIYISE IYABATABAZI,IMBARUTSO YO GUTIZA UMURINDI JENOSIDE MURI GITARAMA #rwanda #RwOT

    Perefegitura ya Gitarama iza ku isonga nk’ikomokamo y’abayobozi bagize uruhare mu kubiba amacakubiri n’urwango mu banyarwanda byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi (aho abasaga ibihumbi 129,181 bishwe) nyuma ya Butare na Kigali nk’uko bigaragazwa na Raporo yakozwe na MINALOC igaragaza umubare w’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abagera kuri 1,074, 017.  Nyuma y’urupfu rwa  Perezida Juvenal Habyarimana, Guverinoma yiyise iy’abatabazi yahise itangira byeruye ishyirwamubikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi bigizwemo uruhare n’inzego z’ubuyobozi Bukuri bwa Leta haba iza gisirikare n’iza gisivile.

    Mu rwego rwo gukomeza kugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubushakashatsi bwari bugamije kwerekana mu buryo bucukumbuye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari perefegitura ya Gitarama.

    Perefegitura ya Gitarama yari igizwe n’Amakomini 17 ariyo : Nyamabuye ,Buringa,Masango, Mugina,Mukingi,Murama,Musambira,Mushubati,Runda,Taba, Nyabikenke,Kayenzi,Nyakabanda,Rutobwe,,Tambwe,Kigoma na Ntongwe. Muri iki gihe ikaba ibumbiye hamwe uturere tune ari two: Muhanga, Ruhango, Kamonyi, n’imirenge itatu y’Akarere ka Nyanza ( Kigoma, Mukingo na Cyabakamyi).

    Kwirukana Abatutsi mu mirimo ya Leta byabereye icyarimwe n’iyirukanwa ry’Abatutsi mu mashuri.  Muri Gashyantare 1973,Abatutsi bakoraga mu nzego zitandukanye bagiye ku kazi bahageze basanga aho bakoraga hamanitse urutonde rw’ amazina y’abantu batemerewe gusubira mu kazi ari nako byagenze muri komini Nyamabuye aho abakozi b’Abatutsi bakoraga muri TRAFIPRO bazindukiye ku kazi nk’uko bisanzwe gusa  batungurwa no gusanga ku marembo aho binjiriraga hamanitse  urutonde ruriho amazina y’abatemerewe gukomeza akazi. mu birukanywe bakoraga muri TRAFIPRO harimo Leonard wari umushoferi, Ntamakemwa n’abandi. Muri icyo kigo harimo imipanga yo kwica Abatutsi yaje guhabwa abanyeshuri bo mu Byimana, Shyogwe na Kabgayi.

    Ku itariki ya 26 Gashyantare 1973 abakozi b’Abatutsi bakoraga I Kabgayi mu igaraji ya Diocese,mu icapiro rya Eve’che’ no muri TRAFIPRO barirukanywe. Ku itariki ya 2 Werurwe 1973 nibwo urutonde rw’ Abatutsi bagera kuri 24 bakoraga mu bitaro I Kabgayi rwamanitswe.

    Kuri urwo rutonde  rw’abirukanywe rwari rumanitse hari handitseho ko URwanda ari  urw’Abahutu, atari Urw’Abazungu n’Abatutsi, ko abazungu bareka kwivanga mu bikorwa bitabareba.

    Abari abayobozi mu nzego z’ibanze n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Nyamabuye, ubu ni mu Karere ka Muhanga, bavuga ko igihe Guverinoma yiyise iy’Abatabazi yimukiraga i Murambi ya Gitarama ari bwo Abatutsi benshi bahise bagabizwa Interahamwe n’abajandarume baricwa.

    Kuwa 21 04 2026 imibare igaragaza ko abatutsi barenga ibihumbi 50,000 I Murambi , bishwe ku munsi umwe, icyo gihe kandi mu gihugu nibwo hari hishwe benshi , abangana ni bihumbi 250,000.

    Tariki ya 11 Mata 1994, mu masaha ya saa Tanu ashyira saa Sita z’amanywa, abari batuye muri Komine Nyamabuye babonye ibifaru bibiri n’abasirikare berekeza ku Kigo cya RIAM [kuri ubu ni RMI] cyatorezwagamo abayobozi muri iyi komine.

    Ubushakashatsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari perefegitura ya Gitarama bugaragaza imvo n’imvano yamacakubiri n’ivangura byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Bukaba na none bugaragaza uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa muri iyo Perefegitura.

    Bamwe mu abayobozi bahahungiye bagatiza umurindi iyicwa ry’Abatutsi  twavugamo nka, Kambanda Jean, Sindikubwa Theodole, Ruzigana Emmanuel wari perefe, Harerimana Thomas wari perefe wa Nyamabuye, Hatangimbabazi Augustin wari umuyobozi wa Serile Kirimahwa, Burugumesitiri witwa Ruzigana Emmanuel wahoraga ashishikariza Abahutu kwica Abatutsi n’abandi.

    The post IHUNGA RY’ABAHOZE MURI GUVERINOMA YIYISE IYABATABAZI,IMBARUTSO YO GUTIZA UMURINDI JENOSIDE MURI GITARAMA appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2026/04/09/ihunga-ryabahoze-muri-guverinoma-yiyise-iyabatabaziimbarutso-yo-gutiza-umurindi-jenoside-muri-gitarama/

  • Nyuma y'umunsi Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itangiye ku mugaragaro, ubwicanyi bwakwirakwiye ku muvuduko uri hejuru #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itangiye ku mugaragaro, ubwicanyi bwahise bukwira mu gihugu hose mu buryo bwihuse kandi buteye ubwoba. Abasirikare, abajandarume n’interahamwe bafatanyije mu mugambi umwe wo guhiga Abatutsi aho bari hose, bakabica nta mpuhwe.

    Mu bice bitandukanye by’igihugu birimo Nyamirambo, Bugesera, Kamembe na Zaza, Abatutsi benshi barishwe, abandi bajugunywa mu migezi nka Mukungwa, aho abicanyi bavugaga ko babohereje Arusha mu biganiro by’amahoro mu buryo bwo kubashinyagurira. Aho Abatutsi benshi bari bahungiye, nko kuri Paruwasi Gatolika ya Mutagatifu Karoli Lwanga, mu kigo cy’Abayozefiti no ku ishuri rya St André i Nyamirambo, hose habereye ubwicanyi ndengakamere.

    Mu majyepfo, mu Karere ka Nyaruguru, Abatutsi bari bahungiye mu ruganda rw’icyayi rwa Mata bishwe bose. Abageragezaga guhungira mu cyahoze ari Zaïre bafatirwaga i Rusura muri Bugeshi, bakicirwa hamwe. No mu Burasirazuba, ku musozi wa Nyawera i Kayonza, Abatutsi bahahungiye barishwe.

    Ku Nyundo, hiciwe imbaga y’Abatutsi bari bahungiye mu kiliziya, mu bitaro no mu mashuri, babitegetswe n’abari abayobozi b’ingabo. Ni nako byagenze i Mudende na Bweramana, aho Abatutsi bari bahungiye mu nsengero z’Abadiventisiti bishwe.

    I Kinigi naho habereye ubwicanyi, n’ubwo Ingabo za FPR Inkotanyi zageze aho zigatabara bamwe. i Kigali, i Kinyinya, Abatutsi bari bahungiye ku kigo cya radiyo Deutsche Welle barishwe, harokoka bake cyane. Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, twiyubaka.

    Nyuma y’umunsi Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itangiye ku mugaragaro, ubwicanyi bwakwirakwiye ku muvuduko uri hejuru

    Source : https://kasukumedia.com/nyuma-yumunsi-jenoside-yakorewe-abatutsi-mu-1994-itangiye-ku-mugaragaro-ubwicanyi-bwakwirakwiye-ku-muvuduko-uri-hejuru/

  • Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera abapolisi 5,746 barimo abageze ku rwego rwa CP #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yazamuye mu ntera abapolisi 5,746, mu rwego rwo gukomeza gushimangira imikorere inoze n’umutekano w’Igihugu cy’u Rwanda. Izi mpinduka zigaragaza icyizere ubuyobozi bukomeje kugirira inzego z’umutekano, cyane cyane Polisi y’u Rwanda, mu kurinda abaturage n’ibyabo.

    Muri aba bapolisi bazamuwe mu ntera, harimo abofisiye batanu bari bafite ipeti rya ACP (Assistant Commissioner of Police) bagejejwe ku rwego rwa CP (Commissioner of Police). Abo ni ACP Jean Népomuscène Mbonyumuvunyi, ACP Bértin Mutezintare, ACP Emmanuel Karasi, ACP Barthélémy Rugwizangoga, ndetse na ACP Fidèle Mugengana. Iyi ntera ni imwe mu zo hejuru mu nzego za Polisi, ikaba igaragaza icyizere gikomeye n’inshingano zisumbuye bahawe.

    Si abo gusa bazamuwe, kuko hari n’abandi bapolisi 10 bari bafite ipeti rya CSP (Chief Superintendent of Police) bazamuwe baba ACP. Ibi byiyongera ku mubare munini w’abapolisi bazamuwe mu ntera zitandukanye, bigamije kongera imbaraga mu mikorere no guteza imbere serivisi zihabwa abaturage.

    Iyi gahunda yo kuzamura abapolisi mu ntera isanzwe ikorwa hashingiwe ku mikorere myiza, ubunyamwuga ndetse n’ubwitange bagaragaza mu kazi ka buri munsi. Abasesenguzi bavuga ko ari uburyo bwo gushimira no gutera imbaraga abakozi, bityo bagakomeza gukora neza kurushaho.

    Ni icyemezo cyitezweho gukomeza guteza imbere umutekano n’imiyoborere myiza muri Polisi y’u Rwanda, ndetse no gukomeza kwizerwa n’abaturage.

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera abapolisi 5,746 barimo abageze ku rwego rwa CP

    Source : https://kasukumedia.com/perezida-wa-repubulika-yu-rwanda-paul-kagame-yazamuye-mu-ntera-abapolisi-5746-barimo-abageze-ku-rwego-rwa-cp/

  • #Kwibuka32: Maranatha Family Choir yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali #rwanda #RwOT

     

    Maranatha Family Choir iri mu makorali ari kuzamuka neza muri iki gihe, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, mu rwego rwo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kwiyemeza kugira uruhare mu kubwira Isi yose ukuri kw’amateka.

    Ni igikorwa bakoze kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Mata 2026, ku munsi u Rwanda n’Isi byinjiriyeho mu Cyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Abagize iyi korali bagaragaje ko iki gikorwa ari ingenzi cyane kuri bo, by’umwihariko ku rubyiruko ruyigize rwavutse nyuma ya Jenoside cyangwa rwakuriye mu buhunzi, kuko barushijeho gusobanukirwa amateka y’igihugu cyabo mu buryo bwimbitse.

    Perezida wa Maranatha Family Choir, Selemani Munyazikwiye, yavuze ko gusura uru rwibutso byabongereye ubumenyi ku mateka ndetse bibibutsa inshingano bafite zo kurinda ko ibyabaye bitazongera kubaho.

    Yagize ati: ‘Kuri bamwe muri twe, aya mateka ni ayo basanze, ariko kuyiga no kuyibonera aho yabereye bitanga ishusho nyayo yayo. Bitwibutsa uko tugomba kubaho uyu munsi—turwanya ikibi, tunaharanira kubaka ejo hazaza heza.’

    Yakomeje avuga ko isomo rikomeye bahakuye ari uko ikibi kigomba kwamaganwa no gukumirwa hakiri kare, kuko iyo kidahagaritswe gikura kikazagira ingaruka zikomeye.

    Nyuma yo gusura uru rwibutso, Maranatha Family Choir yavuze ko yiyemeje gukomeza guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, binyuze mu kubaka igihugu kirangwa n’ubumwe, amahoro n’indangagaciro nziza.

    Mu butumwa bagenewe urubyiruko, basabye bagenzi babo gushaka kumenya amateka y’igihugu mu kuri kwayo, birinda kuyoborwa n’abayagoreka cyangwa abafite ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Iyi korali kandi yavuze ko izakomeza gukoresha impano yayo mu kubwira Isi ukuri kw’amateka y’u Rwanda, binyuze mu bihangano byayo byibanda ku butumwa bw’ihumure, ubumwe n’urukundo.

    Uru ruzinduko rwabaye igice cy’ubwitange bw’iyi korali mu gufatanya n’Abanyarwanda bose mu rugendo rwo kwibuka, guharanira ukuri no kubaka ejo hazaza hadasubira inyuma.

     

    The post #Kwibuka32: Maranatha Family Choir yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2026/04/08/kwibuka32-maranatha-family-choir-yasuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali/

  • AMAGANYA NI YOSE KUVA AHI IBICIRO BISHYA BY'INGENDO BITANGIRIYE KUBAHIRIZWA. #rwanda #RwOT

    Urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’ingendo rusange mu ntara zitandukanye z’u Rwanda, bikaba byari biteganyijwe gutangira kubahirizwa kuri uyu wa Mbere, tariki ya 6 Mata 2026.

    Ni mugihe ku ruhande rw’abagenzi, abamotari ndetse n’abashoferi bo bari kuganya bavuga ko kuba ibiciro byiyongereye byabagizeho ingaruka zikomeye.

    Abagenzi, abashoferi n’abamotari braganya bikomeye

    Iyo uzengurutse hirya no hino mu mujyi wa Kigali aho abagenzi bategera imodoka, uri kuhasanga amaganya haba ku ruhande rw’abagenzi, n’abatwara abagenzi cyane cyane abatwara ibinyabiziga bikoresha esanse.

    Ni amaganya bari guterwa n’uko ibiciro  by’ingendo byiyongereye kubera izamuka ry’ibikomoka kuri Peteroli aho icyerecyezo cya menshi cyageze ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 11.445.

    Bamwe mu bagenzi baganiriye na Flash ubwo twanyarukiraga muri gare ya Batsinda bavuga ko ibiciro biri hejuru bityo bikaba bitaboroheye na gato.

     

    Ku ruhande rw’abamotari ho, uwaganiriye na Flash yatubwiye ko kubera ingorane ingorane bari guhura na zo muri iki gihe ibiciro bya ESANSE byiyongereye, aruko usanga abagenzi bagishaka kugendera amafaranga bakoreshaga mbere nyamara esanse na mazutu byarazamutse.

    Mu minsi yashize Minisitiri w’intebe Dr. Justin NSENGIYUMVA, yasabye abanyarwanda gukoresha neza ibikomoka kuri peteroli, bagabanya ingendo zitari ngombwa ndetse n’izindi ngamba Leta igenda ishyiraho zirimo gukangurira abantu gukoresha imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange igihe nta gahunda yihariye bafite..

    Nk’uko byatangajwe Ku rutonde rw’uko ibiciro bihagaze, urugendo rufite igiciro kiri hejuru kurusha izindi ni uruva i Nyabugogo rugana i Kamembe unyuze i Huye, aho ruzajya rwishyurwa amafaranga y’u Rwanda 11.445. Mu gihe uhisemo inzira inyura i Karongi, urugendo ruzajya rutwara 10.296 Frw. Mu ntara y’Amajyaruguru, urugendo rwa Nyabugogo-Musanze ruzajya rwishyurwa 3.821 Frw, mu gihe mu ntara y’Amajyepfo, urugendo rwa Nyabugogo-Huye ruzajya rutwara 5.068 Frw.

    Ku rundi ruhande, mu ntara y’Iburasirazuba, urugendo rurerure rwa Nyabugogo-Kagitumba ruherereye mu Karere ka Nyagatare ruzajya rwishyurwa 7.900 Frw, naho urugendo rwa Nyabugogo-Rusumo mu Karere ka Kirehe ruzajya rutwara 7.029 Frw.

    Ibi biciro bishya byashyizweho hashingiwe ku izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli. Guhera ku wa Gatandatu tariki 4 Mata 2026, Lisansi iragura Amafaranga y’u Rwanda 2,303 kuri Litiro, naho Mazutu ikagura Amafaranga y’u Rwanda 2,205 kuri Litiro.

    Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byaherukaga kuvugururwa ku itariki 4 Werurwe 2026, aho Lisansi yaguraga 1,989Frw kuri litiro, bivuze ko yiyongereyeho amafaranga y’u Rwanda 314 kuri litiro, mu gihe Mazutu yaguraga 1,948Frw kuri litiro, yiyongereyeho amafaranga y’u Rwanda 257 kuri litiro.

    RURA yatangaje ko ibi biciro bishya byashyizweho hagamijwe kunoza imitangire ya serivisi z’ingendo rusange, harebwa ku mpinduka z’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ibindi bigira ingaruka ku mikorere y’abatwara abagenzi.

    Abagenzi n’abatwara ibinyabiziga basabwe kubahiriza ibi biciro bishya, mu rwego rwo kwirinda amakimbirane no gukomeza gutanga serivisi inoze.

     

    The post AMAGANYA NI YOSE KUVA AHI IBICIRO BISHYA BY’INGENDO BITANGIRIYE KUBAHIRIZWA. appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2026/04/06/amaganya-ni-yose-kuva-ahi-ibiciro-bishya-byingendo-bitangiriye-kubahirizwa/

  • Uko umuvugizi wa RIB yasabye Abanyamakuru bakwitwara mu bihe byo Kwibuka #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yasabye abanyamakuru kutihunza ibiganiro bijyanye n’Ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo bakwiye gusobanuza uko babikora nabo bakigisha abaturage.

    Ni mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), mu gihe uyu munsi ari bwo u Rwanda rwatangiye Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko usanga hari abanyamakuru batinya ingingo y’Ingengabitekerezo ya Jenoside, ngo bakwiye gutinyuka bakigisha abaturage.

    Ati “Usanga abanyamakuru batinya iyi ngingo (topic) y’Ingengabitekerezo ya Jenoside, batinya kuyiganiraho, nibatinyuke bayiganire, bigishe abaturage ibibi byabyo n’uko bagomba kwitwara kugira ngo batagwa mu mutego.”

    Yakomeje avuga ko ari ingingo ikwiye kuganirwaho rero mbere yo gukora icyo kiganiro uba ukwiye kubanza kugisha inama abo bireba na we ukigisha abandi.

    Ati “Ni ingingo y’abantu bose, rero na we muri wa mwuga wawe w’ubunyamakuru, fata ikiganiro ugishe inama y’ibyo ugomba kugikoraho, wigishe abantu uburyo bagomba kwirinda.”

    Yemeje ko kandi ari ingingo yo kwitondera ariko na none atari ingingo yo gutinya.

    Ati “Ni byo ingingo yo kwitondera ariko ntabwo ari iyo kuvuga ngo turatinya kuko muri za nkingi z’itangazamakuru zo kwigisha, aho turabakeneye, ubusesenguzi bugomba gukorwa mu buryo budapfobya, mu buryo hadakorwamo ibyaha.”

    Dr. Murangira yanakebuye urubyiruko rujya rugwa mu mutego wo gusangiza ababakurikira amashusho, amafoto cyangwa ibindi birimo ubutumwa bwo gupfobya, guhakana cyangwa gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Umuvugizi wa RIB yagiriye inama abanyamakuru uburyo bwakitwara muri ibi bihe byo Kwibuka

    Source : http://isimbi.rw/uko-umuvugizi-wa-rib-yasabye-abanyamakuru-bakwitwara-mu-bihe-byo-kwibuka.html

  • Ubutumwa bw’abakinnyi ba Arsenal bageneye Abanyarwanda mu gihe cyo Kwibuka #rwanda #RwOT

    Abakinnyi ba Arsenal bagaragarije Abanyarwanda ko bifatanyije nabo muri iki gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Uyu munsi tariki ya 7 Mata 2026 u Rwanda n’inshuti z’u Rwanda batangiye Icyumweru cy’Icyunamo, bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Abakinnyi ba Arsenal isanzwe ifitanye ubufatanye n’u Rwanda bwo kwamamaza ubukerarugendo bwarwo binyuze muri Visit Rwanda, bifatanyije n’abanyarwanda.

    Mu mashusho banyujije ku mbuga nkoranyambaga za Arsenal, abakinnyi bayo bane barimo Jurriën David Norman Timber yagize ati “Mu Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 duha icyubahiro ababuze ubuzima, twifatanyije n’abaturage b’u Rwanda.”

    Umunyezamu David Raya yahise agira ati “Remmember (Kwibuka)”, Christian Nørgaard ati “Unite (Ubumwe) na Ben White ati “Renew (Ubuzima bushya).”

    Ni ku nshuro ya 32 u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe aho mu minsi 100 yahitanye ubuzima bw’abarenga miliyoni bazira uko bavutse.

    Source : http://isimbi.rw/ubutumwa-bw-abakinnyi-ba-arsenal-bageneye-abanyarwanda-mu-gihe-cyo-kwibuka.html

  • 1991-1994: AMATARIKI Y'INGENZI YEREKANAKO JENOSIDE YATEGUWE IGIHE KININI. #rwanda #RwOT

    Ibinyoma by’abashaka kugoreka amateka ku itegurwa rya Jenoside bivuga ko ihanurwa ry’indege Falcon 50 yari itwaye umukuru w’igihugu Juvenal Habyalimana ariryo ryatumye Jenoside ibaho; nyamara ukuri kugaragazako Jenoside yateguwe ndetse igihe kinini mbere yuko ishyirwa mu bikorwa. Mu nkuru yacu, turagaruka kuri amwe mu matariki agaragaza itegurwa ry’umugambi mubisha wo gutsemba abatutsi  washyizwe mu bikorwa mu buryo bweruye mu 1994.

    Mu ijoro ryo ku wa 22 rishyira kuwa 23 Mutarama 1991, Ingabo za FPR-Inkotanyi zagabye igitero mu Mujyi wa Ruhengeri zifunguza imfungwa zari muri Gereza ya Ruhengeri zarimo Colonel Lizinde Théoneste n’abandi, maze benshi muribo bifatanya na FPR gukomeza urugamba rwo kubohora Igihugu.

    Icyo gikorwa cyakurikiwe n’iyicwa ry’Abagogwe muri Komini za Perefegitura ya Ruhengeri cyane izegereye ibirunga. Leta ya Habyalimana yabeshye ko Abatutsi bahatuye aribo bafashije Inkotanyi kugera mu Mujyi wa Ruhengeri. Ubwo bwicanyi bwaje bukurikira ubundi bukomeye bwabereye muri Komini Kibilira mu Kwakira 1990 buhitana Abatutsi benshi cyane ku Muhororo.

    Ingabo z’u Bufaransa zahaye icyizere Leta ya Habyarimana cyo gukomeza gahunda y’ubwicanyi

    Kuwa 23 Mutarama 1991, Perezida Habyalimana yasabye u Bufaransa kumwoherereza ingabo zo kumufasha kurwana n’Inkotanyi ngo zizivane mu Mujyi wa Ruhengeri abeshya ko abateye uwo Mujyi ari abasirikare ba Uganda.

    Mu gisubizo Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Georges MARTRES, yahaye Perezida Habyalimana yemeye ubwo bufasha avuga ko ikibazo cy’u Rwanda gifite isura nini y’amoko, ko abateye u Rwanda ari Abatutsi b’Abahima bakomoka mu Karere k’Ibiyaga Bigari ngo ari nabo Museveni akomokamo.

    Uwari Perezida w’Ubufaransa Francois MITTERRAND yatangaje ko urugamba ruri mu Rwanda ruhanganishije  abavuga Igifaransa n’abavuga Icyongereza, bisobanuye ko u Bufaransa bwagombaga kurwana urwo rugamba rwo kurengera ururimi rwabwo.

    Yongeyeho kandi ko bagomba kwihaniza Perezida Museveni ko kandi batazihanganira ko abatutsi ba nyamuke bafata ubutegetsi ngo bategeke rubanda nyamwinshi. Ibi birerekana ko urugamba MITTERRAND n’ingabo ze barwanaga mu Rwanda ari urw’amoko, rukaba rwari rwuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Mutarama 1992

    Itangwa ry’imbunda na za gerenade ku nterahamwe

    Ku itariki ya 8 Mutarama 1992, amashyaka ataravugaga rumwe na MRND yakoresheje imyigaragambyo ikomeye mu Mujyi wa Kigali, Butare na Gitarama.

    Ayo mashyaka yamaganaga uburyo Perezida Habyalimana n’ishyaka rye bari bakomeje kubangamira ibiganiro by’amahoro no kugabana ubutegetsi kandi Habyalimana yari yaremeye ko agiye guhindura Guverinoma akanashyiramo abo mu mashyaka ataravugaga rumwe na MRND.

    Perezida Habyarimana icyo gihe yahinduye Guverinoma koko ku itariki ya 30 Ukuboza 1991 ayishinga Minisitiri w’Intebe Sylvestre Nsanzimana ariko ba Minisitiri bose bashyizwemo bari abo muri MRND usibye umwe gusa ariwe Gaspard Ruhumuriza wakomokaga mu Ishyaka rya PDC ryayoborwaga na Jean Népomuscène Nayinzira. Mu guhangana n’iyo myigaragambyo y’amashyaka, Perezida Habyalimana yategetse ko hatoranywa abasore b’intarumikwa bo muri MRND bagahabwa imbunda zo kujya bahangana n’abatavuga rumwe nawe (opposition). Hatanzwe intwaro zirenga 300.

    Ku itariki ya 22 mutarama 1992, Colonel Bernard CUSSAC, wari ushinzwe ubutwererane mu bya gisirikare hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda, akaba yarakoreraga muri Ambasade y’u Bufaransa i Kigali, yanditse ko izo ntwaro zahawe interahamwe, bikorwa n’ingabo z’u Rwanda hamwe n’abategetsi bo mu nzego z’ibanze bari abayoboke b’Ishyaka rya MRND.

    Mutarama 1993

    Bagosora yatangaje ko agiye gutegura imperuka y’Abatutsi

    Tariki 9 Mutarama 1993 ni itariki idakwiye kwibagirana mu mateka ya Jenoside. Nibwo Arusha muri Tanzania hari hamaze gusinywa igice cy’amasezerano ya Arusha kirebana no kugabana ubutegetsi.

    Colonel Theoneste Bagosora wari muri iyo nama, ariko atemera ibyayivuyemo, yasohotse arakaye avuga aya magambo  mu rurimi rw’igifaransa ati ” Je rentre à Kigali pour préparer une apocalypse. ” ugenekereje mu Kinyarwanda ‘Ndatashye ngiye gutegura imperuka’.

    Kimwe mu byo ayo masezerano yemeje cyababaje cyane Bagosora nuko ishyaka rya MRND ryari ryahawe imyanya itanu y’abaminisitiri muri minisiteri 21 zagombaga kuba zigize Guverinoma y’inzibacyuho ndetse n’imyanya 11 gusa ku badepite 70 bari bateganyijwe mu Nteko ishinga amategeko nayo y’inzibacyuho.

    Bagosora ntiyemeraga na buke iri sarangankwa ry’ubutegetsi ndetse ashinja minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Boniface Ngulinzira kuba yaragurishije igihugu.

    Twakwibutsa ko mu mateka y’ubwicanyi mu Rwanda, ijambo Imperuka y’Abatutsi ritavuzwe bwa mbere muri 1993 kuko Perezida Kayibanda niwe wa mbere warikoresheje mu ijambo yavugiye kuri Radio Rwanda ku itariki 11 Werurwe 1964 abitewe n’igitero cyari cyagabwe mu Bugesera ku wa 21 Ukuboza 1963 na bamwe mu mpunzi z’Abanyarwanda bavuye i Burundi.

    Kayibanda yaravuze ngo ‘Niba Inyenzi zishoboye gufata Kigali, n’ubwo bitazazorohera, izaba Imperuka yihuse y’ubwoko bw’Abatutsi.’ Iki ni kimwe mu bimenyetso byerekana ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ifite amateka ya kera

    Ku itariki ya 16 Mutarama 1994, habaye mitingi ikomeye yahuje abantu benshi bo mu mashyaka ahuriye kuri Hutu power ibera kuri Stade i Nyamirambo. Muri iyo mitingi, Justin Mugenzi wari ukuriye igice cya Hutu power mu ishyaka rya P.L. yafashe ijambo asaba kwirinda Abatutsi n’abasirikare b’Ababiligi bo muri MINUAR.

    Hanatanzwe intwaro nyinshi zahawe aba Power bose bo mu mashyaka ya MRND, CDR, MDR, PSD, PDC na PL.

    Ibi bikorwa by’urugomo no gutegura Jenoside byamaganywe icyo gihe n’Imiryango Nyarwanda y’uburenganzira bwa muntu irimo PRO-FEMMES Twese Hamwe, CLADHO na CCOAIB.

    Raporo ya Sena y’Ababiligi yakozwe mu 1997 yagaragaje inyandiko nyinshi zerekana uburyo muri Mutarama 1994 Leta y’u Rwanda yateguraga Jenoside.

    Mu ijoro ryo kuwa 21 rishyira 22 Mutarama 1994, indege yo mu bwoko bwa DC-8 y’u Bufaransa yaguye mu ibanga ku kibuga cy’indege cya Kanombe; MINUAR yarayisatse isangamo ibisanduku 90 byuzuyemo intwaro zigenewe ingabo z’u Rwanda kandi amasezerano ya Arusha yari yarabujije igurwa n’itangwa ry’intwaro.

    Ku itariki  27 mutarama 1994, RTLM yanyujijeho ibiganiro bihamagarira abahutu bose kwishyira hamwe bakarwana kugeza ku munota wa nyuma ngo kuko abasirikare b’Ababiligi ba MINUAR bari bafite umugambi wo gutanga igihugu bagiha Abatutsi.

    Imenyekanishwa ry’itegurwa rya Jenoside muri Loni

    Ku itariki 11 Mutarama 1994, umwe mu bayobozi bakomeye b’Interahamwe mu Mujyi wa Kigali witwaga Turatsinze Abubakar, alias Jean Pierre, yabwiye mu ibanga Jenerali Romeo DALLAIRE wayoboraga ingabo za LONI mu Rwanda ko Interahamwe zamaze kwitegura kwica Abatutsi bagera ku bihumbi makumyabiri ku munsi, ko zifite intwaro zirunze i Gikondo kwa Kabuga, lisiti z’Abatutsi zamaze gukorwa kandi ko kuva MINUAR yagera mu Rwanda, Interahamwe zatojwe zigera ku 1700 ziyongera ku zindi nyinshi zari zisanzwe zarahawe imyitozo.

    Jenerali DALLAIRE yanditse inyandiko ayoherereza Umuryango w’Abibumbye asaba uburenganzira bwo gufatira izo ntwaro no guhagarika ibikorwa by’itegurwa rya Jenoside.

    Ku itariki 12 Mutarama 1994, DALLAIRE yahawe igisubizo cyasinyweho n’umwe mu bayobozi bakuru ba LONI witwa Iqbal RIZA wari wungirije Koffi Annan wayoboraga serivisi ya LONI ishinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro, abuza DALLAIRE kwinjiza MINUAR mu bikorwa byo gufatira intwaro.

    Iqbal RIZA yongeyeho ko icyo DALLAIRE yemerewe gukora ari ukuzabiganira na Perezida Habyarimana na ba Ambasaderi b’u Bubiligi, u Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. DALLAIRE yarekeye aho, Jenoside irinda ikorwa ihitana abaturage yari ashinzwe kurinda, byose bikorwa arebera.

    The post 1991-1994: AMATARIKI Y’INGENZI YEREKANAKO JENOSIDE YATEGUWE IGIHE KININI. appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2026/04/07/1991-1994-amatariki-yingenzi-yerekanako-jenoside-yateguwe-igihe-kinini/

  • Ish Kevin abona urwango ruri mu muziki ruterwa n’inzara #rwanda #RwOT

    Umuraperi Ish Kevin yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gutangaza ko urwango n’amashyari bikunze kugaragara mu muziki nyarwanda ahanini biterwa n’inzara, ibintu avuga ko bitandukanye cyane n’ibyo yabonye mu mukino wa Rally.

    Ibi yabitangaje ubwo yari yitabiriye ku nshuro ye ya kabiri isiganwa rya Rally ryabereye mu Majyaruguru y’u Rwanda ryateguwe na Sina Gerard.

    Aganira n’itangazamakuru, Ish Kevin yavuze ko iyo agereranyije ubuzima bwo mu muziki n’ubwo muri Rally, asanga mu muziki ari ho hagaragara cyane amashyari n’ihangana ridafite ishingiro.

    Yagize ati ‘Ishyari riri hose ariko akenshi riterwa n’inzara. Muri Rally ho ni ah’abantu badashonje, bafite urukundo n’ubusabane, niyo mpamvu batagirana amashyari nk’ayo mbona mu muziki.’

    Semana yanagaragaje ko kuba afite impano zitandukanye zirimo no gutwara imodoka mu marushanwa ari ikintu cy’ingenzi cyane kuko abifata nk’umwuga w’undi ukomeye mu buzima bwe nyuma y’umuziki, ndetse ko ari n’umukino akunda kuva kera kuko ufitanye isano n’ibyo umuryango we ukunda.

    Uyu muhanzi uzwi mu njyana ya Trappish ashimangira ko kimwe mu bimutera gukunda Rally ari abantu bahahurira bafite umutima mwiza, badakunda amakimbirane cyangwa guhangana gushingiye ku kwitana ba mwana.

    Ati ‘Nishimira cyane kuba mu buzima bwanjye narahuye n’aba bantu bafite urukundo rwa nyarwo mbese basobanutse mu mitekerereze yabo.

    Ish Kevin ahamya ko azakomeza guhuza umuziki n’izindi mpano ze, cyane cyane Rally, mu rugendo rwe rwo kwagura ibikorwa bye no gushaka amahirwe mashya hanze y’umuziki.

    Bwari ubwa kabiri yitabiriye iri rushanwa, ndetse ubwa mbere yari yagerageje amahirwe muri uyu mukino mu mwaka wa 2025,ntabwo yarisoje kuko imodoka ye yapfiriye hagati mu isiganwa.

    Ish Kevin yavuze ko urwango ruri mu muziki ruterwa n’inzara

    Source : http://isimbi.rw/ish-kevin-abona-urwango-ruri-mu-muziki-ruterwa-n-inzara.html

  • Rayon Sports WFC yanditse amateka, AS Kigali imanukana ibikombe #rwanda #RwOT

    Rayon Sports y’abagore yanditse amateka nyuma kwegukana Shampiyona ya 3 yikurikiranya.

    Ni nyuma y’uko ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 5 Mata 2026 yatsindaga Muhazi United 1-0 mu mukino usoza Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore umwaka w’imikino wa 2025-26.

    Ni umukino Rayon Sports yagiye gukina ifite amahirwe n’ubundi yo kwegukana iki gikombe kuko ni yo yari gutsindwa byasabaga Police WFC ya kabiri gutsinda igitego byinshi birenga cumi na.

    Rayon ntabwo yarindiriye iyi mibare kuko igitego kimwe cyatsinzwe na Gikundiro Scholastique ku munota wa 65 cyahise kiyihesha igikombe kiba icya gatatu yegukanye yikurikiranya.

    Iyi Shampiyona yasize ikipe ya AS Kigali WFC yari ubukombe inafite ibikombe byinshi bya Shampiyona yamanutse mu cyiciro cya kabiri kimwe na Nyagatare yarangije Shampiyona idafite inota na rimwe.

    Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah na perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice barebye uyu mukino

    Perezida wa FERWAFA ni we watanze iki gikombe

    Yegukanye igikombe cya gatatu kirukiranya

    Byari ibyishimo bikomeye kuri Rayon Sports WFC

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-wfc-yanditse-amateka-as-kigali-imanukana-ibikombe.html