Author: webrwanda

  • Amafoto utabonye yaranze ubukwe bwa Kibonge watunguye umugore we Jacky #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatandatu, umukinnyi wa filime Nyarwanda Mugisha Emmanuel uzwi nka Kibonge yakoze ubukwe n’umugore we bamaranye imyaka 8 babana.

    Ni ubukwe bwabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabereye i Rwempasha, nyuma hakurikiraho gusezerana imbere y’Imana kuri Gasinga Miracle Center, aho inshuti n’imiryango byagaragaje ibyishimo bikomeye ku rugo rushya.

    Muri ubu bukwe bwitabiriwe n’ibyamamare, Niyo Bosco akaba yaririmbiye abageni mu gihe Junior Giti we yabahaye inka.

    Kibonge akaba yaje gutungura umugore we Ntambara Mutoni Jacky amuririmbira indirimbo yamuhimbiye, amarangamutima aba menshi hafi amarira gushoka.

    Byari ibyishimo kuri uyu muryango umaranye imyaka 8 aho bamaze no kubyarana abana 3.

    Ubukwe bwabo bukaba bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye nka Papa Sava, Junior Giti, Titi Brown, Rumaga, Alex Muyoboke, Uncle Austin, David Bayingana, Killaman, Digidigi, Mutoni Assia n’abandi.

    Ni uku bari bambaye mu muhango wo gusaba no gukwa

    Bari bamaze imyaka 8 babana nk’umugabo n’umugore

    Umugore wa Kibonge, Ntambara Mutoni Jacky

    Ntambara Jacky ati “peace ku basani aho muri”

    Clapton Kibonke umwe mu bakinnyi ba filime Nyarwanda bakunzwe

    Byari ibyishimo bikomeye

    Yanyuzagamo akamwongorera utugambo twiza tw’urukundo

    Kibonge yamurebye mu maso aramubwira ati “uyu munsi ni wo nari ntegereje”

    Ubukwe bwabo bwabaye urwibutso rukomeye ku muryango wabo

    Source : http://isimbi.rw/amafoto-utabonye-yaranze-ubukwe-bwa-kibonge-watunguye-umugore-we-jacky.html

  • Bace inkoni izamba kuko Rayon ikeneye Haringingo – Umutoza wa Gicumbi #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Gicumbi FC, Bisengimana Justin yasabiye imbabazi Haringingo Francis ko bakwiye guca inkoni izamba bakamureka agatoza kuko Rayon Sports imukeneye.

    Haringingo Francis uheruka gutangazwa na Rayon Sports nk’umutoza mukuru, ntabwo aremerwa gutoza kuko Kiyovu Sports yatanze ikirego muri FERWAFA ko yasheshe amasezerano binyuranyije n’amategeko bo bakimubara nk’umukozi wabo.

    FERWAFA mu gihe ikirimo kwiga kuri iki kibazo, yavuze ko Haringingo Francis atemerewe gutoza.

    Nyuma y’umukino w’umunsi wa 26 wa Shampiyona Rayon Sports yanganyijemo na Gicumbi ubusa ku busa ari na wo wari kuba ari umukino wa mbere wa Haringingo, umutoza wa Gicumbi FC yavuze ko kubura kwa Haringingo Francis ntacyo byamunguye ahubwo yabihimboyemo kuko ari umutoza buri uko bahuye yigiraho byinshi.

    Ati “Haringingo Francis ari mu batoza nkina na we nkagira ibyo mwigiraho, ari muri Kiyovu mu mukino ubanza yaradutsinze, umukino wo kwishyura turanganya urumva hari ibyo namwigiyeho, nubwo atari ku ntebe y’abatoza ariko ikipe ni we wayiteguye.”

    “Ntekereza ko nta nyungu yari irimo kuko iyo aza kuba ahari hari n’ibindi nari kunguka, ni umutoza mwiza, umutoza nshima mu rugendo rwanjye kuko hari ibintu byinshi akora binyigisha nanjye.”

    Yakomeje amusabira imbabazi avuga ko bakwiye guca inkoni izamba bakamubabarira kuko uretse na Rayon Sports n’abatoza bagenzi be bamukeneye.

    Ati “Ahubwo bagerageze barebe ukuntu baca inkoni izamba bamureke aze kuko turamukeneye, uretse kuba Rayon Sports imukeneye ko aza gutoza n’abatekinisiye turamukeneye.”

    Rayon Sports kunganya ikaba yagumye ku mwanya wa 4 n’amanota 41, Al Hilal SC ya mbere ifite 54, APR FC na Al Merrikh SC zifite 49.

    Haringingo Francis ntabwo aremerwa gutoza Rayon Sports

    Bisengimana Justin yasabiye imbabazi Haringingo Francis

    Source : http://isimbi.rw/bace-inkoni-izamba-kuko-rayon-ikeneye-haringingo-umutoza-wa-gicumbi.html

  • Clapton Kibonge yakoze ubukwe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya ukunzwe na benshi, Clapton Kibonge, yasezeranye imbere y’Imana n’umugore we Ntambara Mutoni Jacky nyuma y’imyaka umunani babana nk’umugabo n’umugore.

    Uyu muhango wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 4 Mata 2026, ubera mu Karere ka Nyagatare mu murenge wa Rwempasha.

    Ni ibirori byabanjirijwe n’muhango wo gusaba no gukwa wabereye i Rwempasha, nyuma hakurikiraho gusezerana imbere y’Imana kuri Gasinga Miracle Center, aho inshuti n’imiryango byagaragaje ibyishimo bikomeye ku rugo rushya.

    Ni ubukwe bwari bwitabiriwe n’abantu benshi barimo ibyamamare mu ngeri zitandukanye, by’umwihariko abo mu myidagaduro nyarwanda.

    Mu bagaragaye muri ibi birori, harimo amazina azwi nka Papa Sava, Junior Giti, Titi Brown, Rumaga, Alex Muyoboke, Uncle Austin ndetse na David Bayingana n’abandi bose bitabiriye kwifatanya n’uyu muryango mu byishimo.

    Mugisha Emmanuel wamamaye muri sinema nyarwanda nka Clapton Kibonge, yashakanye n’umukunzi we bamaze igihe kinini bakundana, aho banabyaranye abana batatu.

    Aba bombi bari barasezeranye imbere y’amategeko kuva mu 2018, ariko bahisemo gushyira akadomo ku rukundo rwabo basezerana imbere y’Imana muri uyu mwaka.

    Clapton Kibonge yakoze ubukwe n’umugore we Jacky Ntambara

    Source : http://isimbi.rw/clapton-kibonge-yakoze-ubukwe-amafoto.html

  • Nyagahandagazi: Abatuye bahangayikishijwe n'urugomo rw'urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge #rwanda #RwOT

    Abaturage batuye mu isantere ya Nyagahandagazi, mu murenge wa Zaza ho mu karere ka Ngoma, bagaragaza impungenge ziterwa n'urugomo rukomeje gukorwa na bamwe mu rubyiruko bivugwa ko rwishora mu biyobyabwenge, cyane cyane urumogi.

    Aba baturage bavuga ko hari insoresore zikunze kugaragara mu masaha y'umugoroba n'ijoro, ziba zanyweye cyangwa zanyoye ibiyobyabwenge, zigatangira gukora ibikorwa bibangamira umutekano w'abaturage. Muri ibyo bikorwa, ngo harimo kujya mu maduka no mu tubari bagasaba ibyo kurya n'ibyo kunywa ku gahato, barangiza bakanga kubyishyura.

    Umwe mu bacuruzi bakorera muri iyo santere yavuze ko hari igihe bagerageje kwanga gutanga ibyo basabwaga n'izo nsoresore, bikarangira zibakubise cyangwa zibatera ubwoba. Ati: 'Hari ubwo utanga ibyo bagusabye kugira ngo wirinde ikibazo, kuko iyo ugerageje kubyanga bahita bagutera.'

    Abaturage basaba inzego z'umutekano n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze kurushaho gukaza ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge no guhana abagaragara mu bikorwa by'urugomo. Banasaba ko hakongerwa ubukangurambaga bugamije gukumira ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

    Ku rundi ruhande, ubuyobozi bw'ibanze bwemeza ko iki kibazo bukizi, kandi ko hari ingamba zatangiye gufatwa zirimo gufatanya n'inzego z'umutekano mu gucunga umutekano no gushishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.

    Abaturage bakomeje gusaba ko hakorwa byinshi kurushaho kugira ngo bongere kumva batekanye mu buzima bwabo bwa buri munsi.

    Source : https://kasukumedia.com/nyagahandagazi-abatuye-bahangayikishijwe-nurugomo-rwurubyiruko-rwishora-mu-biyobyabwenge/

  • Clapton Kibonge yakoze ubukwe #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya ukunzwe na benshi, Clapton Kibonge, yasezeranye imbere y’Imana n’umugore we Ntambara Mutoni Jacky nyuma y’imyaka umunani babana nk’umugabo n’umugore.

    Uyu muhango wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 4 Mata 2026, ubera mu Karere ka Nyagatare mu murenge wa Rwempasha.

    Ni ibirori byabanjirijwe n’muhango wo gusaba no gukwa wabereye i Rwempasha, nyuma hakurikiraho gusezerana imbere y’Imana kuri Gasinga Miracle Center, aho inshuti n’imiryango byagaragaje ibyishimo bikomeye ku rugo rushya.

    Ni ubukwe bwari bwitabiriwe n’abantu benshi barimo ibyamamare mu ngeri zitandukanye, by’umwihariko abo mu myidagaduro nyarwanda.

    Mu bagaragaye muri ibi birori, harimo amazina azwi nka Papa Sava, Junior Giti, Titi Brown, Rumaga, Alex Muyoboke, Uncle Austin ndetse na David Bayingana n’abandi bose bitabiriye kwifatanya n’uyu muryango mu byishimo.

    Mugisha Emmanuel wamamaye muri sinema nyarwanda nka Clapton Kibonge, yashakanye n’umukunzi we bamaze igihe kinini bakundana, aho banabyaranye abana batatu.

    Aba bombi bari barasezeranye imbere y’amategeko kuva mu 2018, ariko bahisemo gushyira akadomo ku rukundo rwabo basezerana imbere y’Imana muri uyu mwaka.

    Clapton Kibonge yakoze ubukwe n’umugore we Jacky Ntambara

    Source : http://isimbi.rw/clapton-kibonge-yakoze-ubukwe.html

  • Hari abari bafite amagambo menshi – Muhire Kevin wavuze no kuri ruswa muri Rayon #rwanda #RwOT

    Muhire Kevin wahoze akinira Rayon Sports yavuze ko umwaka ushize kumva amagambo y’abantu bashyiraga mu buyobozi ari byo byatumye badatwara igikombe.

    Uyu mukinnyi wari kapiteni wa Rayon Sports umwaka ushize ariko ubu akaba ari umukinnyi wa Jamus FC muri Sudani y’Epfo, ni umwe mu bagiye bashyirwa mu majwi ko batumye ikipe yari ayoboye idatwara igikombe cya Shampiyona ishize ya 2024-25.

    Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko iyo aza kuba adashaka gukinira Rayon Sports atari kwirirwa ajya mu kibuga kandi ko n’ibitego byinshi yatsinze ari we wabigizemo uruhare.

    Ati “Udashaka kwitangira ikipe wavamo abandi bagakina, ikipe iba ifite abakinnyi barenga 20, erega abantu bajye bamenya ko umupira w’amaguru ushobora kubyuka umeze neza, ushobora kubyuka umeze nabi, kandi ndahamya ko ibitego Rayon Sports yatsinze umwaka ushize 90% nabigizemo uruhare.”

    Muhire Kevin uheruka mu ikipe y’igihugu yatwaye igikombe cya FIFA Series, yavuze ko Rayon Sports ubwayo ari yo yicanze biyikura ku gikombe.

    Ati “Rayon Sports umwaka ushize twaricanze ubwacu, ikipe yari mu murongo muzima haba hajemo ngo kanaka yariye ruswa, ngo kanaka yagumuye abakinnyi.”

    Yunzemo ati “Hazamo n’abandi bantu ntazi aho bari baturutse aho ntazi, niba bari abayobozi ariko bari abo ku ruhande bafite amagambo menshi ngo yabagumuye, ibiki n’ibiki.”

    Babajemo babacamo ibice birangira abakinnyi bakinaga bicaye batongeye gukina.

    Ati “Nyine ibyo byose ngo ntashaka gukina, ngo kanaka ni we wazanye umukinnyi, bituma ikipe icikamo ibice kuko abakinnyi badufashaga byarangiye bose bagiye hanze, ubwo ufashe abakinnyi babanza mu kibuga ukabashyira hanze ngo bariye ruswa ukazana abawe batariye ruswa, iyo kipe ntabwo yatwara igikombe.”

    Yasabye abantu cyangwa abayobozi b’amakipe kutagendera mu kigare, niba bashinja umuntu ko yariye ruswa bajye bazana n’ibimenyetso bose babimenye.

    Ati “Ikindi niba uvuze ngo kanaka yariye ruswa, zana ibimenyetso, niba uvuga ngo kanaka ntiyitangira ikipe, banza umenye impamvu ni iyihe, niba yavunitse hari abaganga mu ikipe babigaragaza.”

    Muhire Kevin yashimangiye ko ibyo bintu byo kuvuga ko bariye ruswa ari yo mpamvu rukumbi yatumye badatwara igikombe cya Shampiyona.

    Ati “Ibintu byishe Rayon Sports umwaka ushize ni ibyo bintu bya ruswa, kutemera ko ikipe yagize ibihe bibi cyangwa harimo ibibazo, ni byo byatumye Rayon Sports idatwara igikombe.”

    Yemeje ko ubuyobozi ifite ubu burangajwe imbere na Murenzi Abdallah ari buyobozi bwiza ndetse agerageza gukora neza kandi uko abibona bizabaha umusaruro kuko uyu mugabo arimo kugerageza gusubiza Rayon Sports ku murongo.

    Muhire Kevin yavuze kumva amagambo yo hanze ari byo byishe Rayon Sports umwaka ushize

    Source : http://isimbi.rw/hari-abari-bafite-amagambo-menshi-muhire-kevin-wavuze-no-kuri-ruswa-muri-rayon.html

  • Haringingo yambwiye ko ibyo kujya muri Rayon abyumva mu itangazamakuru – Perezida wa Kiyovu #rwanda #RwOT

    Perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David yavuze ko Haringingo Francis ibi byose bitangira yababwiye ko ibyo kujya muri Rayon Sports abyumva mu itangazamakuru ntabihari ahubwo arwaye ari yo mpamvu ataza mu kazi, atungurwa no kubona abasezera.

    Kugeza ubu biracyagoranye hagati ya Kiyovu Sports na Haringingo Francis wamaze gusinyira Rayon Sports cyane ko yabuze uburenganzira bumwemerera kuyitoza kuko Urucaca rwavuze ko bafitanye ibibazo.

    Tariki ya 31 Werurwe 2026 ni bwo Rayon Sports yerekanye Haringingo Francis nk’umutoza mushya gusa akaba yari agifite amasezerano y’amezi abiri.

    Gusa we yavugaga ko yasheshe amasezerano ariko Kiyovu Sports ikavuga ko atari byo kuko yabikoze binyuranyije n’amategeko kuko atubahirije ibiri mu masezerano, ahubwo bamufata nk’uwataye akazi.

    Perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David ati “Haringingo Francis kugeza kuri uyu munota ni umutoza wa Kiyovu Sports, icyo tubona cyahindutse ni uko uyu ugiye kuba umunsi wa 5 ataza mu kazi, byinshi twabanje kubyumva mu itangazamakuru twe twari tuzi ko ari umuntu tumeranye neza.”

    Yakomeje avuga ko yavuganye na we ku wa Mbere w’iki cyumweru amubwira ko ibintu byo mu itangazamakuru atabyitaho.

    Ati “Ku wa Mbere navuganye na we iminota igera muri 15, mubaza ibintu bye byo kujya muri Rayon arampakanira, arambwira ngo nta kibazo mfite iby’itangazamakuru ntabwo wabyitaho, ibyakurikiyeho ni biriya mwumvise, yanditse ibaruwa isezera.”

    Yakomeje agira ati “Kugeza ubu ni umukozi wacu, nta kigaragaza ko atari umukozi wacu. Mu masezerano twagiranye hari ingingo ibisobanura neza ya gatanu ko ikipe yamwifuza yavugana na Kiyovu. Biranditse ni we wabyisinyiye, nta wundi wabimusinyiye.”

    Nkurunziza David avuga ko kandi amasezerano aba agomba kubahirizwa kuko aba yarasinywe hari impamvu, rero nta mpamvu yo kuza kuyakiniramo.

    Yavuze ko kandi ibi byaberetse ko imikino imwe n’imwe bagiye batakaza byatewe n’uko igice kimwe kuri we cyabaga kidahari kirangariye mu bindi.

    Ubu bamufata nk’uwataye akazi hari inshuro bazamwandikira kandi ko bazakomeza kumuhemba.

    Kiyovu Sports ikaba yaramaze gutanga ikirego muri FIFA ndetse inamenyesha FERWAFA ko uyu mutoza bafitanye ibibazo, mu gihe nayo ikirimo gusuzuma icyo kirego yanze kumuha uburenganzira bwo gutoza.

    Nkurunziza David yavuze ko Haringingo Francis bakimufata nk’umukozi wa Kiyovu Sports

    Haringingo Francis yamaze gusinyira Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/haringingo-yambwiye-ko-ibyo-kujya-muri-rayon-abyumva-mu-itangazamakuru-perezida.html

  • BRUNO FERNANDES NA MIKEL ARTETA BEGUKANYE IBIHEMBO BYA WERURWE MURI PREMIER LEAGUE – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu kwezi kwa Werurwe 2026, Bruno Fernandes yongeye kugaragaza ubuhanga bwe budasanzwe, yegukana igihembo cy'umukinnyi mwiza wa Premier League (Player of the Month), mu gihe Mikel Arteta wa Arsenal yahawe icy'umutoza mwiza w'ukwezi (Manager of the Month).

    Bruno Fernandes, ukinira Manchester United, yitwaye neza cyane muri uko kwezi, aho yagize uruhare rukomeye mu mikino ya Manchester united yakinnye. Mu mibare, yaremye amahirwe 23 arimo 6 akomeye, ndetse anagira uruhare mu bitego 6 — birimo ibitego yatsinze n'imipira yavuyemo ibitego (assist 4). Ibi byatumye yegukana iki gihembo ku nshuro ya gatandatu, aho anganya na Cristiano Ronaldo na Steven Gerrard, mu gihe agisigaye inyuma gato ya Mohamed Salah, Harry Kane na Sergio Agüero bayoboye mu mateka y'iki gihembo.

    Ku ruhande rw'abatoza, Arteta utoza Arsenal yahawe igihembo cy'umutoza mwiza w'ukwezi kwa Werurwe, nyuma yo gufasha Arsenal gutsinda imikino yose yakinnye muri uko kwezi. Arsenal yitwaye neza itsinda amakipe akomeye arimo Chelsea, Brighton & Hove Albion na Everton, ibintu byayifashije gushyiraho ikinyuranyo cy'amanota icyenda hagati yayo na Manchester City ya kabiri.

    Arteta yahigitse abandi batoza bari bahataniye iki gihembo barimo Eddie Howe, David Moyes, Régis Le Bris na Fabian Hürzeler, ahabwa iki gihembo hashingiwe ku majwi y'impuguke n'abafana.

    Ni ku nshuro ya munani Arteta yegukanye iki gihembo kuva yatangira gutoza Arsenal mu 2019, ikimenyetso cy'uko akomeje kubaka neza Arsenal no kuyigeza ku rwego rwo guhatanira ibikombe.

    WRITTEN BY ALEXANDRE RUGWIZA

     

    Source : https://yegob.rw/bruno-fernandes-na-mikel-arteta-begukanye-ibihembo-bya-werurwe-muri-premier-league/

  • Impamvu Ben na Chance bahisemo Pastor Julienne Kabanda kubwiriza mu gitaramo cyabo #rwanda #RwOT

    Ben&Chance bavuze ko impamvu bahisemo ko igitaramo cya Easter Jubilee kizabwirizwamo na Pastor Julienne Kabanda ari uko ari umubyeyi wabo kimwe n’abandi bagiye babikora mu byabanje.

    Iki gitaramo cya Easter Jubilee kizaba ku Cyumweru tariki ya 5 Mata 2026 muri BK Arena.

    Uyu munsi ni bwo byamekanye ko Pastor Julienne Kabanda ari we uzabwiriza muri iki gitaramo cy’amateka.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye uyu munsi, babajijwe impamvu ari we bahisemo aho guhitamo Bishop wabo muri Four Square basengera, Bishop Masengo Fidele cyangwa Apostle Mignone Alice Kabera usanzwe ari inshuti yabo.

    Chance akaba yavuze ko impamvu bahisemo Kabanda Julienne kuko ari Maraine we ariko kandi n’abo bandi mu bitaramo byatambutse bagiye babafasha, rero iki gihe bakaba ari we bahisemo.

    Ati “Igitaramo cya mbere twakoze Bishop wacu Masengo ni we wakibwirijemo, icya kabiri Pastor Julienne Kabanda ni we wakibwirijemo, ni na Maraine wanjye.”

    “Igitaramo duheruka gukora Apostle Mignone ni we wakibwirijemo. Iki gihe ni icya Julienne Kabanda, rero bose ni ababyeyi bacu.”

    Ben akaba yongeyeho ko Bishop Masengo ari umubyeyi wabo kandi no kujya kuzana igitaramo muri Arena babiganiriyeho ndetse ibintu byose yabagiriye inama, nta kibazo kirimo.

    Bavuze ko kandi kuza muri iki gitaramo azaba ari umwanya mwiza wo kwizihiza urupfu n’izuka rya Yezu Kristo rero uzaba ari umwanya mwiza wo kwegerana n’Imana.

    Ni igitaramo Ben&Chance bazafashwamo n’abandi bahanzi bakunzwe nka Papy Clever&Dorcas ndetse n’abakobwa bakizamuka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana Alicia na Germaine.

    Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 50 Frw muri Executive Zone, ibihumbi 35 Frw muri CIP Zone, ibihumbi 25 Frw muri Altar Zone, ibihumbi 20 Frw muri Premier, Stage View ni ibihumbi 15Frw mu gihe ahasigaye ari ibihumbi 10 Frw.

    Iki gitaramo kandi ku bantu bari hanze bashobora kuzakireba binyuze kuri www.connekyt.com aho bizabasaba kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10.

    Ben&Chance bafite igitaramo cya Easter Jubilee ejo ku Cyumweru

    Pastor Julienne Kabanda ni we uzabwiriza muri Easter Jubilee

    Alicia na Germaine nabo bazaba bahari, ni cyo gitaramo cya mbere bazaba baririmbyemo

    Papy Clever&Dorcas nabo bazaririmba muri iki gitaramo

    Source : http://isimbi.rw/impamvu-ben-na-chance-bahisemo-pastor-julienne-kabanda-kubwiriza-mu-gitaramo-cyabo.html

  • Nkinzingabo Fiston wakiniye amakipe arimo APR FC, Kiyovu SC yasezeye ku mupira w'amaguru ku myaka 29 #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda ukina ku ruhande mu kibuga asatira Nkinzingabo Fiston w'imyaka 29, yatangaje ko asezeye burundu ku mupira w'amaguru nk'uwabigize umwuga, ashyira iherezo ku rugendo rwe rwari rumaze imyaka isaga icumi akina kinyamwuga.

    Mu ibaruwa yashyize ahagaragara, Nkinzingabo yavuze ko gufata iki cyemezo bitamworoheye, ariko ko ari intambwe yafashe nyuma yo gutekereza ku buzima bwe bw'ahazaza.

    Yagize ati: 'Umupira w'amaguru wabaye igice kinini cy'ubuzima bwanjye. Nubwo nsezeye gukina, nzahora nywukunda kandi nzakomeza kuwuba hafi mu buryo bumwe cyangwa ubundi.'

    Uyu mukinnyi yatangiye kugaragaza impano akiri muto, aza no kuyikuza cyane muri APR FC Academy, aho yamaze imyaka itatu. Nyuma yaho yerekeje mu ikipe y'Isonga FC, akomeza kwigaragaza nk'umukinnyi ufite ejo hazaza heza.

    Mu 2014, yerekeje i Burayi mu gihugu cya Esipanye aho yakiniye REFA Academy mu gihe cy'imyaka ibiri, aho yakuye ubumenyi n'ubunararibonye ku mupira mpuzamahanga.

    Agarutse mu Rwanda, Nkinzingabo yongeye gukinira APR FC, mbere yo kujya muri AS Kigali yamazemo imyaka ibiri. Nyuma yaho, yakiniye Kiyovu Sports ndetse asoza urugendo rwe muri Mukura Victory Sports.

    Ku rwego mpuzamahanga, yigeze guhamagarwa mu makipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 17, 20 na 23 gusa akaba atarabonye umwanya uhagije mu ikipe nkuru.

    Asoza mu butumwa bwe bwo gusezera, yashimiye amakipe yose yakiniye, abatoza, abafana n'umuryango we bamubaye hafi mu bihe byose by'urugendo rwe.

    Source : https://rushyashya.net/nkinzingabo-fiston-wakiniye-amakipe-arimo-apr-fc-kiyovu-sc-yasezeye-ku-mupira-wamaguru-ku-myaka-29/