Author: webrwanda

  • U BUBILIGI: NTAGIHINDUTSE, ABANYEKONGO BARAFATIRWA MBARIGO #rwanda #RwOT

    Ubwami bw’ U Bubiligi bukomeje kugaragaza izamuka rikabije ry’umubare w’abasaba ubuhungiro baturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aho mibare igaragaza ko mu mwaka wa 2023, abasaba ubuhungiro bari hafi 1,250, mu gihe mu 2025 bageze ku 2,500. Mu mezi atatu ya mbere ya 2026 gusa, hamaze kwakirwa ubusabe burenga 450, ibintu byerekana ko iyi mibare ikomeje kuzamuka ku muvuduko ukabije.

    Iyi mibare yatangajwe ku wa Mbere tariki ya 13 Mata 2026, i Kinshasa, aho Minisitiri w’u Bubiligi ushinzwe ubuhunzi n’abimukira, Anneleen Van Bossuyt, yari ari mu ruzinduko rw’akazi.

    Anneleen Van Bossuyt yagaragaje ko ikibazo cy’abanyekongo basaba ubuhungiro giteye impungenge

    Muri uru ruzinduko, yagiranye ibiganiro n’abayobozi ba Congo ku bibazo bitandukanye bijyanye n’abimukira. Mu ijambo rye, Minisitiri Van Bossuyt yagaragaje ko u Bubiligi bumaze igihe buhanganye n’iyongera rikabije ry’abasaba ubuhungiro baturuka muri RDC, ashimangira ko ‘iyi mibare irenze urugero.’ Yavuze ko n’ubwo Abanye-Congo bakirwa, bagomba kubahiriza amategeko n’inzira zemewe n’amategeko.

    Yagize ati: ‘Dushyira imbere politiki ikakaye ariko irimo ubutabera n’ubumuntu. Abanye-Congo barakirwa, ariko bagomba gukurikiza amategeko n’inzira zemewe.’

    Minisitiri yanibukije ko gusaba ubuhungiro bigengwa n’amasezerano mpuzamahanga arimo ay’ I Genève, kandi ko bigenewe gusa abantu bahuye n’ihohoterwa rikomeye cyangwa bafite impamvu zifatika zituma bahunga.

    Yagaragaje ko abenshi mu Basaba ubuhungiro bakomoka i Kinshasa aho kuba mu burasirazuba bwa Congo burimo intambara, bityo ko hari ababa badafite impamvu zifatika zo guhabwa ubuhungiro.

    Yanihanangirije abakoresha inyandiko mpimbano cyangwa amakuru atari yo, avuga ko ari uburiganya bushobora kubagiraho ingaruka zikomeye. Yongeyeho ko gukoresha Visa ya Schengen ugamije kwinjira mu Bubiligi hanyuma ugasaba ubuhungiro ari uguhabanya intego yayo, kuko igenewe ingendo z’igihe gito nko gusura cyangwa ubucuruzi, atari ugutuyeyo burundu.

    Ku birebana n’ingaruka, yavuze ko abazahabwa ibisubizo bibi bazasabwa kuva ku butaka bw’u Bubiligi mu gihe gito. Abatazabyubahiriza bashobora kubaho mu buryo butemewe, batemerewe gukora cyangwa kubona ubufasha, ndetse bakaba bashobora gufatwa bagashyirwa mu bigo bifungirwamo abimukira mbere yo koherezwa mu gihugu cyabo ku gahato.

    Nubwo bimeze bityo, u Bubiligi na RDC bifitanye amateka akomeye y’ubufatanye, bigaragarira mu mubare munini w’Abanye-Congo batuye muri iki gihugu cy’i Burayi, harimo abanyeshuri, abakozi ndetse n’abagiye mu buryo bwo kongera guhura n’imiryango yabo.

    Gusa nk’uko abasesenguzi babivuga, impamvu zitandukanye z’imbere mu gihugu cya Congo zikomeje gutuma abaturage bahunga. Muri zo harimo umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu, by’umwihariko intambara ifitanye isano n’umutwe wa AFC/M23, ibibazo bya politiki bidashira, ubukungu bwifashe nabi n’ubuzima bugenda burushaho gukomera ku baturage.

    Nubwo hari ibiganiro n’ingamba zitandukanye zivugwa, biracyagaragara ko ibibazo by’imbere mu Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bitarakemuka ku buryo bufatika, ari na byo bikomeje gutuma umubare w’abashaka ubuhungiro mu mahanga wiyongera uko bukeye n’uko bwije.

    The post U BUBILIGI: NTAGIHINDUTSE, ABANYEKONGO BARAFATIRWA MBARIGO appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2026/04/14/u-bubiligi-ntagihindutse-abanyekongo-barafatirwa-mbarigo/

  • Diamond aritegura gutaramira i Kigali mu mpeshyi, mu gitaramo yise 'Retro Tour' #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika, Diamond Platnumz, yemeje ko azataramira i Kigali mu Rwanda, mu ruhererekane rw’ibitaramo yise ‘Retro Tour’, azakorera mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika ndetse no muri Australia.


    Nk’uko bigaragara ku ngengabihe y’ibi bitaramo, igitaramo cyo mu Rwanda kizaba ku wa
    29 Kanama 2026, aho abazitabira bazabona uburyohe bw’umuziki w’uyu muhanzi umaze igihe uri ku isonga muri Afurika y’Iburasirazuba.

    Ibi bitaramo bizatangirira iwabo muri Mwanza tariki ya 25 Mata 2026, bikazanyura mu mijyi itandukanye irimo Dodoma, Mbeya, Arusha muri Uganda, Maroc na mbere yo gukomereza mu bindi bihugu birimo Zambia.


    Urugendo rwa ‘Retro Tour’ ruzasorezwa hanze ya Afurika aho azahita ajya muri Australia mu mujyi wa Melbourne ku wa
    11 Ukwakira 2026, nyuma yo gutaramira i Perth ku wa 10 Ukwakira 2026.

    Ibi bitaramo bitegerejwe n’abakunzi b’umuziki cyane cyane  dore ko uyu muhanzi ari umwe mu bamaze igihe ku itara ry’umuziki wa Afurika muri rusange.


    Uyu muhanzi w’icyamamare ku ruhando Mpuzamahanga yaherukaga i Kigali mu Ukwakira  kwa 2023 ubwo yitabiraga itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards.

    Source : https://rushyashya.net/diamond-aritegura-gutaramira-i-kigali-mu-mpeshyi-mu-gitaramo-yise-retro-tour/

  • Amaherezo y'urubanza rwa Agathe Kanziga azaba ayahe? Azapfa adashyikirijwe ubutabera nk'umugabo we? #rwanda #RwOT

    Ku itariki ya 8 Mata 2026, Urukiko rw’Ubujurire i Paris mu Bufaransa rwagombaga gutanga icyemezo gikomeye cyane mu rubanza rumaze imyaka 16 rukurikirana Agathe Habyarimana,umugore wa Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana wari inking ya mwamba mu kazu.
    Icyo cyemezo cyagombaga kugaragaza niba iperereza ku byaha aregwa rizakomeza cyangwa rizasozwa burundu binyuze mu ‘non-lieu’ (kudashyikirizwa urukiko).
    Urukiko rwemeje indi tariki ya 6 Gocurasi 2026 ko aribwo ruzatangaza umwanzuro. 
    Ashinjwa ubufatanyacyaha muri jenoside yakorewe Abatutsi, ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu, ndetse n’ubufatanyacyaha mu mugambi wo gukora jenoside.
    Ibyaha byose bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe hagati ya Mata na Nyakanga 1994, igatwara Abatutsi basaga miliyoni.
    Mu mpera za Mutarama 2026, abacamanza b’Urukiko rw’Ubujurire i Paris bateranye mu ibanga bareba ubujurire bwatanzwe n’Ubushinjacyaha bukuru bushinzwe kurwanya iterabwoba hamwe n’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse.
    Ibi byari bijyanye n’icyemezo cyafashwe ku itariki ya 20 Kanama 2025, aho umucamanza wari ushinzwe iperereza yavuze ko nta ‘bimenyetso bihagije’ bihari byatuma Agathe Habyarimana ajyanwa mu rukiko.
    Abamwunganira bavuga ko ari isozwa risanzwe ry’iperereza rirerire cyane, ryabayemo abacamanza benshi barenga icumi. Ariko ubushinjacyaha n’abaregera indishyi bavuga ko iperereza ryakozwe nabi, ryaranzwe no kudakora ubushakashatsi bwimbitse hagahitwamo ibimenyetso bishyigikira uruhande rumwe gusa.
    Mu rubanza, Agathe Habyarimana agaragazwa mu buryo bubiri butandukanye: hari abamufata nk’uwagize uruhare mu miyoborere yari ifite aho ihuriye n’imyiteguro ya jenoside, abandi bakamugaragaza nk’uwahohotewe n’ibihe bikomeye byakurikiye iyicwa rya Perezida Habyarimana.
    Imwe mu ngingo zikomeye ziri muri uru rubanza kandi zishinja Kanziga ni ijambo ‘akazu’, ryakoreshwaga mu kuvuga itsinda ry’abantu bake ba hafi y’umuryango wa Perezida Habyarimana, bakekwaho kugira uruhare rukomeye mu miyoborere no mu migambi yagejeje u Rwanda kuri jenoside.
    Hari inyandiko yanditswe n’umuhezanguni Gaspard Musabyimana, wahoze mu nzego z’ubutasi mu Rwanda, yakoreshejwe nk’inyigo y’impuguke, nyamara ubushinjacyaha buvuga ko ari inyandiko y’ubwunganizi ya propaganda.
    Nanone hari ibitekerezo by’umunyamateka Bernard Lugan, inshuti magara y’interahamwe kuba byarifashishijwe mu nyandiko y’urukiko.
    Ikindi cyateje impaka ni uko iperereza ritigeze ryinjira cyane mu ruhare rw’u Bufaransa nyuma y’itangira rya jenoside.
    Hari inyandiko z’ubutasi bw’u Bufaransa (DGSE) zagaragaje ko hari ibikorwa byo kugerageza kohereza intwaro no gushaka ubufasha bwa gisirikare mu gihe cya jenoside, bikorwa n’abantu bari hafi y’umuryango wa Habyarimana.
    Zimwe muri izo nyandiko zigaragaza ko hari abacanshuro b’abafaransa nka Bob Denard na Paul Barril bakoranye n’abantu bo mu muryango wa Habyarimana mu gihe cya Jenoside. Ibi ariko ntibyigeze bishyirwa mu isuzuma ry’uru rubanza, bikaba kimwe mu byanenzwe cyane n’abaregera indishyi.

    Source : https://rushyashya.net/amaherezo-yurubanza-rwagathe-kanziga-azaba-ayahe-azapfa-adashyikirijwe-ubutabera-nkumugabo-we/

  • 'Natewe iwanjye mu rugo nkubitwa izasagutse kuri Yesu' – Jay Squeezer #rwanda #RwOT

    Umwe mu ba blogger bazwi cyane mu Rwanda, Jay Squeezer, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gutangaza ko yatewe n’abantu atazi mu rugo iwe nijoro ryo ku wa 13 Mata, bakamukubita bikabije kugeza ubwo ubuzima bwe bwari mu kaga.

    Nk’uko yabitangaje kuri channel ya YouTube ye Kasuku Media Tv, yavuze ko abo bagizi ba nabi binjiye iwe bambaye (mask) ku buryo byamugoye kubamenya. Icyamutangaje kurushaho ni uko bavugaga Ikinyarwanda neza, ibintu byatumye hakeka ko bashobora kuba ari abantu basanzwe baba hafi cyangwa se bafite aho bahuriye n’aho atuye.

    Mu magambo ye yuzuyemo agahinda n’ubwoba, Jay Squeezer yagize ati: ‘Bamfashe barankubita bikabije, ku buryo numvaga ubuzima bwanjye burangiye, bankubise nk’izasagutse kuri Yesu.’

    Aya magambo agaragaza ubukana bw’ihohoterwa yakorewe, ndetse anatera impungenge abakurikiranira hafi ibikorwa bye ku mbuga nkoranyambaga.

    Amakuru aturuka hafi ye avuga ko aba bantu bashobora kuba bari bafite umugambi mubisha, ndetse hakaba hakekwa ko bashobora kuba baratumwe n’undi muntu utaramenyekana kugeza ubu. Ibi byatumye benshi batangira kwibaza ku mutekano w’abanyamakuru n’abakora ibijyanye no gutangaza amakuru kuri internet mu Rwanda, dore ko mu bisanzwe ubu atari kubarizwa mu Rwanda aho ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

    Nubwo kugeza ubu inzego z’umutekano zitaragira byinshi zitangaza kuri iki kibazo, haracyakomeje iperereza kugira ngo hamenyekane abihishe inyuma y’iki gitero. Abakunzi ba Jay Squeezer bakomeje gusaba ko hakorwa iperereza ryimbitse, kugira ngo abakoze ibi bagezwe imbere y’ubutabera.

    Iyi nkuru yasize benshi mu rujijo, bamwe bibaza niba koko ari igitero cyateguwe neza cyangwa niba hari ibindi byihishe inyuma yacyo. Icyakora, ikigaragara ni uko ubuzima bw’uyu mu blogger bwari mu kaga, kandi hakenewe ingamba zihamye zo kurinda abakora umwuga nk’uwe.

     

    Source : https://kasukumedia.com/natewe-iwanjye-mu-rugo-nkubitwa-izasagutse-kuri-yesu-jay-squeezer/

  • Leroy-Jacques Mickels yageneye urubyiruko ubutumwa mu gihe cyo Kwibuka #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na Zira FK muri Azerbaijan, Leroy-Jacques Mickels yasabye urubyiruko gukomeza kugira uruhare mu kubaka igihugu.

    Ni ubutumwa uyu rutahizamu yatanze mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Leroy-Jacques Mickels yasabye urubyiruko kwigira ku mateka rukubaka u Rwanda rushingiye ku bw’ubahane, urukundo no guterwa ishema n’igihugu cyabo.

    Ati “Muri iki gihe cyo twibuka abacu, ubutumwa ku banyarwanda bagenzi banjye by’umwihariko urubyiruko ni ukugumya kuba umwe.”

    “Ntitwibagirwe ahahise, dukomeze kubaka ahazaza hashingiye ku kubahana n’urukundo nk’uko bimeze uyu munsi. Muterwe ishema n’igihugu cyangu kandi ntakwibagirwa ko icyubahiro cya muntu kitagomba guhohoterwa.”

    Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iminsi 100 yahitanye ubuzima bw’abarenga miliyoni bazira uko bavutse.

    Leroy-Jacques Mickels yageneye ubutumwa urubyiruko

    Source : http://isimbi.rw/leroy-jacques-mickels-yageneye-urubyiruko-ubutumwa-mu-gihe-cyo-kwibuka.html

  • Guardiola yashimangiye ko Arsenal ari ikipe ikomeye i Burayi #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola, yashimangiye ko yubaha cyane Arsenal kubera urwego ruri hejuru iyi kipe imaze kugeraho mu myaka ishize. Yavuze ko Arsenal ari imwe mu makipe akomeye cyane i Burayi muri iki gihe, anashimangira ko kuyitsinda atari ibintu byoroshye na gato.

    Guardiola yavuze ko mu mikino 49 iheruka, Arsenal yatsinzwe imikino itatu gusa, ibintu bigaragaza ubudahangarwa n’imbaraga ifite. Yagize ati: ‘Ndabasaba kubaha Arsenal, kuko mu mikino 49 batsinzwe gatatu gusa. Kuri njye, niyo kipe nziza i Burayi kugeza ubu.’ Ibi yabivuze agaragaza ko guhura nayo ari ikizamini gikomeye cyane.

    Yakomeje avuga ko kuba barigeze kuyitsinda rimwe byari bigoye cyane, bityo kongera kuyitsinda indi nshuro bikaba bisaba imbaraga zidasanzwe. Yongeyeho ko muri UEFA Champions League, Arsenal itaratsindwa umukino n’umwe, ibintu bigaragaza urwego rwiza rwayo ku ruhando mpuzamahanga.

    Guardiola yasoje avuga ko yubaha cyane umutoza, abakinnyi n’uburyo Arsenal ikinamo, kuko ihora iharanira gutsinda. Ibi byose bituma Manchester City igomba kwitegura neza, kuko ifite akazi gakomeye ko guhura n’iyi kipe iri ku rwego rwo hejuru cyane muri iki gihe.

    Guardiola yashimangiye ko Arsenal ari ikipe ikomeye i Burayi
    Guardiola yasoje avuga ko yubaha cyane umutoza, abakinnyi n’uburyo Arsenal ikinamo

    Source : https://kasukumedia.com/guardiola-yashimangiye-ko-arsenal-ari-ikipe-ikomeye-i-burayi/

  • Rugalika/Kwibuka32: Imbaraga z'Ingabo zatsinze Abajenosideri ziracyahari kandi zikubye kenshi-Depite Nyabyenda Damien #rwanda #RwOT

    Abaturage b’Umurenge wa Rugalika hamwe n’ababatabaye, kuri uyu wa 12 Mata 2026 bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bunamiye ndetse bashyira indabo ahari ibyobo byacukurwagamo amabuye y’Urugalika muri Nyarubuye, ariko nyuma abicanyi bakaza kubyifashisha bahajugunya imirambo y’Abatutsi 915 biciwe hirya no hino mu misozi ya Rugalika ariko cyane abiciwe kuri Bariyeri yari mu Biharabuge. Depite Nyabyenda Damien wari umushyitsi mukuru, yabwiye abaje Kwibuka ko ari uruhare rwa buri wese mu guhangana n’abapfobya ndetse n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yasabye abagifite akayihayiho ko kongera gukora Jenoside gusubiza amerwe mu Isaho.

    Depite Nyabyenda Damien, yabwiye Abanyarugalika n’ababatabaye ko Jenoside yazanywe n’Abakoroni b’Ababirigi, ariko kandi ngo igakomeza guhabwa intebe n’Ubutegetsi bubi bwa Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri mu kwigisha ivangura n’Ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Yagize ati’ Mu gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni ngombwa gusubiza amaso inyuma tukazirikana amateka mabi yatugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Jenoside!, ntiyatewe n’ihanuka ry’indege ya Habyarimana. Ingero z’aho yageragerejwe hirya no hino mu Gihugu zirabihamya. Jenoside, yatewe na Politike mbi ya ‘Mbatanye mbategeke’ yazanywe n’Abakoroni b’Ababiligi, ikomeza guhabwa intebe n’ubutegetsi bubi bwa Repubulika ya mbere n’iya Kabiri bwigishije ivangura n’Ingengabitekerezo ya Jenoside‘.

    Depite Nyabyenda, yakomeje ashima imiyoborere ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. Ati’ Turashima Imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ibanisha Abanyarwanda, ikadutoza gahunda ya Ndumunyarwanda yo Soko y’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda‘.

    Yagize kandi ati’ Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ni ngombwa kuguma mu ngamba zo kurwanya no gukumira icyahungabanya Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. Tugomba kwirinda no guhangana n’abakwirakwiza Ingengabitekerezo ya Jenoside, baba ab’imbere mu Gihugu ndetse n’abo mu karere u Rwanda ruherereyemo’.

    Depite Nyabyenda, yabwiye abagifite akayihayiho ko kumva ko bakongera gukora Jenoside gusubiza amerwe mu isaho, abibutsa ko uwabatsinze ntaho yagiye, ko ahubwo imbaraga yabakubitishije ubu zikubye kenshi.

    Ati’ Hari abagishaka gukomeza Jenoside yakorewe Abatutsi bakiri hirya no hino, cyane cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo! Ariko baribeshya kuko Ingabo zabatsinze ziracyahari kandi imbaraga zazo zikubye kenshi‘.

    Yibukije Abanyarugalika n’Inshuti zabatabaye ko ubwo ku itariki ya 07 Mata 2026 Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangizaga icyumweru cy’Icyunamo ndetse n’Iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yijeje Abanyarwanda ko u Rwanda rutazongera gupfa bwa Kabiri, ko Abanyarwanda batazongera gupfa bwa Kabiri, ko Jenoside itazongera kuba mu Rwanda.

    Depite Nyabyenda, yabwiye Abanyarugalika n’Abanyakamonyi muri rusange ko kugira ngo ibyo bigerweho bakwiye kwiyumvamo ubwo bushake ndetse no gufata ingamba zo kubigeraho. Ati’ u Rwanda ntiruzapfa bwa Kabiri ni dushyira hamwe tugaharanira Umutekano, Iterambere n’Imibereho myiza y’Abanyarwanda!, n’Imibereho myiza y’Abaturage b’Umurenge wa Rugalika, n’Imibereho myiza y’Akarere ka Kamonyi. Turasabwa kurwanya Ivangura n’Ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragariramo byose‘.

    Yagize kandi ati’ u Rwanda ntiruzapfa Kabiri ni dutoza Urubyiruko kumenya Amateka y’u Rwanda, Amateka y’Umurenge wa Rugalika, Amateka y’Akarere ka Kamonyi kuko utazi iyo ava ntamenya iyo ajya. Guharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda ni ukuba Umunyarwanda muzima, ni uguharanira kudapfa Kabiri. Duharanire kugira amahitamo meza hagamijwe kuzaraga abadukomokaho u Rwanda twifuza, rwunze Ubumwe, rushyize imbere Ubunyarwanda‘.

    Depite Nyabyenda Damien, Yashimye ubwitabire bw’abaturage b’Umurenge wa Rugalika ndetse n’ubufatanye bwabo n’Ubuyobozi mu gutegura neza igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Avuga ko ibyo bigaragaza ubufatanye bw’Abaturage n’Ubuyobozi, bikagaragaza kandi ihame ry’uko Abanyarwanda bagomba Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugira ngo bibe isomo ryo kubakiraho, hirindwa ivangura n’Ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Théogène Munyaneza

    The post Rugalika/Kwibuka32: Imbaraga z’Ingabo zatsinze Abajenosideri ziracyahari kandi zikubye kenshi-Depite Nyabyenda Damien first appeared on Intyoza.

    The post Rugalika/Kwibuka32: Imbaraga z’Ingabo zatsinze Abajenosideri ziracyahari kandi zikubye kenshi-Depite Nyabyenda Damien appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/04/12/rugalika-kwibuka32-imbaraga-zingabo-zatsinze-abajenosideri-ziracyahari-kandi-zikubye-kenshi-depite-nyabyenda-damien/

  • The Ben n’umugore we, Bruce Melodie, Kate Bashabe… Basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali #rwanda #RwOT

    Ibyamamare bitandukanye birimo abahanzi The Ben, Bruce Melodie, Kate Bashabe, Uwicyeza Pamela, Ben na Chance basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali biyemeza guhangana n’abagifite Ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ni igikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Mata 2026, ni mu gihe u Rwanda ruri mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Bruce Melodie yavuze ko atari ubwa mbere aje gusura Urwibutso rwa Kigali ariko buri gihe uko hari isomo rishya yunguka.

    Ati “Si ubwa mbere nsuye Urwibutso, icyakora ni ubwa mbere mpaje nizanye kugira ngo ndusheho gusobanukirwa. Ikintu kimwe mukwiye kumva ni uko buri munsi buri gihe uko nje hano ndiga, iyi nkuru iraremereye kuko itamenyerwa.”

    “Rero nk’imbaraga z’Igihugu zubaka kandi vuba twaje hano kugira ngo twihugure ku mateka yacu.’

    The Ben akaba yasabye abantu guhangana n’abayagurukiye guhangana n’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu.

    Ati “Mureke turwanye izi nduru zo hanze zishaka guhindanya igihugu cyacu, uretse ko zanatsinswe ariko tugomba guhozaho tukavuga ukuri kw’amateka y’u Rwanda.”

    Yasabye ko abantu bagomba gufatanya bakimakaza amahoro n’urukundo mu banyarwanda kuko ari wo munsi w’ubumwe n’ubwiyunge.

    The Ben na Bruce Melodie basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    The Ben, Pamela na Kate Bashabe batuje barimo basobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Source : http://isimbi.rw/the-ben-n-umugore-we-bruce-melodie-kate-bashabe-basuye-urwibutso-rwa-jenoside.html

  • U Bufaransa bwamaganye ibitero bya Israel muri Libani #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yamaganye bikomeye ibitero Israel yagabye muri Libani, byahitanye abantu barenga 250 mu munsi umwe.

     Minister Jean-Noel Barrot yamaganiye kure ibitero bya Israel

    Mu kiganiro yagiranye na radio yo mu Bufaransa, Barrot yavuze ko ibi bitero ari ‘ibikabije’ kandi bitari bikwiye kuba, asaba ko byahagarara vuba na bwangu.

    Ibi bitero byabaye ku wa Gatatu, bikaba biri mu bikomeye byibasiye umurwa mukuru wa Libani kuva intambara yatangira ku wa 2 Werurwe hagati ya Israel n’umutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Iran.

    Minisitiri Barrot yavuze ko Iran igomba guhagarika gukoresha Hezbollah mu gutera ubwoba Israel, anashimangira ko uyu mutwe ugomba kwamburwa intwaro ukazisubiza Leta ya Libani. Ariko yongeyeho ko Libani idakwiye kuba igitambo cy’amakimbirane ari hagati y’ibihugu bikomeye.

    Ku ruhande rw’Umuryango w’Abibumbye, Umunyamabanga Mukuru Antonio Guterres yagaragaje impungenge zikomeye kuri ibi bitero, avuga ko bishobora gusenya amasezerano y’agahenge yari amaze kugerwaho hagati ya Amerika na Iran.

    Yasabye impande zose guhagarika imirwano no gushaka ibisubizo binyuze mu biganiro bya dipolomasi.

    Minisiteri y’ubuzima ya Libani yatangaje ko abantu 182 bapfuye naho abarenga 890 bagakomereka muri ibyo bitero, ibintu byateye impungenge ku rwego mpuzamahanga.

    Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, na we yasabye ko Libani yashyirwa mu masezerano y’agahenge hagati ya Amerika na Iran, agaragaza ko amahoro agomba kubahirizwa mu bice byose by’intambara.

    N’u Bwongereza bwatangaje ko buhangayikishijwe n’iyongera ry’ibitero, aho Minisitiri Yvette Cooper yavuze ko hari ingaruka zikomeye ku baturage, zirimo guhunga kwinshi no kubura umutekano.

    Imiryango mpuzamahanga irimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu ndetse na Croix-Rouge yamaganye ibi bitero, ivuga ko byateje igihombo gikomeye ku baturage b’inzirakarengane.

    Umuryango w’Abibumbye wongeye gushimangira ko nta gisubizo cya gisirikare kizakemura iyi ntambara, ahubwo hakenewe ibiganiro n’ubwumvikane hagati y’impande zose.

    The post U Bufaransa bwamaganye ibitero bya Israel muri Libani appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2026/04/09/u-bufaransa-bwamaganye-ibitero-bya-israel-muri-libani/

  • Ali Kiba yifatanyije n’Abanyarwanda mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomoka muri Tanzania, Ali Saleh Kiba yifatanyije n’Abanyarwanda muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yavuze ko Kwibuka bigomba kuba urumuri rw’amahoro y’ahazaza.

    Ati ‘Twifatanyije n’u Rwanda Kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kubibuka bitubere urumuri rutuyobora mu hazaza harimo amahoro.’

    Ali Kiba ni umuhanzi wagiye ugaragaza kwifatanya n’u Rwanda inshuro zose rwagiye rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Umubano we n’abanyarwanda ntugarukira aha gusa kuko no mu buhanzi yakoranye indirimbo n’abahanzi nyarwanda nka Ish Kevin na Bruce Melodie, inzu ye ireberera inyungu z’abahanzi ya Kings Music Africa iheruka gusinyisha Umuhanzikazi Nyarwanda, Mutima.

    Ali Kiba yifatanyije n’u Rwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

    Source : http://isimbi.rw/ali-kiba-yifatanyije-n-abanyarwanda-mu-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsi.html