Author: webrwanda

  • Uganda: Urubanza rw'umugabo ukekwaho kwica abana bane rukomeje guteza impaka #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Uganda, urubanza rw’umugabo witwa Christopher Okello w’imyaka 38 rukomeje kuburanishirizwa mu ruhame, rukaba rwarakuruye impaka nyinshi mu baturage no mu itangazamakuru. Uyu mugabo akurikiranyweho icyaha gikomeye cyo kwica abana bane, bivugwa ko yabasanze ku ishuri aho bigaga.

    Nk’uko bikomeje kugarukwaho mu rukiko, Okello akekwaho kuba yarakoze icyo gikorwa mu buryo bwateguwe, ibintu byateye ubwoba abaturage, cyane cyane ababyeyi bafite abana biga. Ibi byatumye ubuyobozi bukaza ingamba zo gukaza umutekano mu bigo by’amashuri.

    Christopher Okello bivugwa ko afite pasiporo zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse akaba yunganiwe n’umunyamategeko yashyiriweho ku bufasha bw’ambasade ya Amerika. Ibi byatumye uru rubanza rufata indi ntera, ruba n’inkuru iri gukurikiranwa no ku rwego mpuzamahanga.

    Nubwo akurikiranyweho ibi byaha bikomeye, Okello akomeje kuburana ahakana yivuye inyuma ibyaha byose ashinjwa, avuga ko nta ruhare na ruto yabigizemo. Abamwunganira mu mategeko nabo bakomeje kugaragaza ko hakiri ibimenyetso bikwiye gusuzumwa neza mbere yo gufata umwanzuro.

    Hari amakuru avuga ko uyu mugabo yaba afite imyizerere idasanzwe, irimo n’iy’uko igitambo cy’amaraso gishobora kuzana amahirwe cyangwa ubutunzi. Nubwo ibi bivugwa, inzego z’ubutabera ziracyari mu iperereza ngo hamenyekane ukuri kw’ibyo ashinjwa.

    Uru rubanza rukomeje gukurikiranwa n’imbaga y’abantu batandukanye, bitewe n’uburemere bw’ibyaha bivugwa ndetse n’ingaruka byagize ku miryango yabuze abana babo. Abaturage benshi bakomeje gusaba ubutabera buboneye, mu gihe hakomeje gutegurwa iburanisha rikurikira rizatanga icyerekezo cy’aho uru rubanza rugeze.

    Uganda: Urubanza rw’umugabo ukekwaho kwica abana bane rukomeje guteza impaka

    Source : https://kasukumedia.com/uganda-urubanza-rwumugabo-ukekwaho-kwica-abana-bane-rukomeje-guteza-impaka/

  • ARSENAL VS M.CITY: UMUKINO W'AMAYERI KU BATOZA #rwanda #RwOT

    Umukino uzahuza Arsenal na Manchester City utegerejwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru ku isi hose, aho amakipe yombi akomeje guhatana bikomeye mu rugenda rugana ku gikombe cya Premier League.

    Abasesenguzi b’umupira bagaragaza ko uyu mukino ushobora kuba uw’ingenzi mu kugena icyerekezo cy’uzatwara igikombe. Arsenal iyobowe na Mikel Arteta iri kwitwara neza muri iyi minsi, igaragaza imikinire yihuta ishingiye ku gusatira no gukoresha neza impande z’ikibuga.

    Arteta na Guardiola ninde uzahacana umucyo

    Ku rundi ruhande, Manchester City ya Pep Guardiola ikomeje kugaragaza ubunararibonye n’imikinire ishingiye ku kugenzura umupira no kurema uburyo bwinshi bw’ibitego. Ibi bituma uyu mukino uba nk’intambara y’amayeri hagati y’abatoza babiri bafite ubumenyi buhambaye.

    Abakinnyi b’ingenzi nabo bitezweho gutanga itandukaniro. Bukayo Saka na Gabriel Martinelli bashobora guteza ibibazo ku bwugarizi bwa City, mu gihe Erling Haaland na Semenyo nabo bitezweho kubangamira ikipe ya Arsenal.

    Abasesenguzi kandi bemeza ko amakipe yombi afite ubushobozi bwo gutsinda, ariko uzitwara neza kurusha undi mu kwirinda amakosa no gukoresha amahirwe abonetse, ari we uzegukana intsinzi.

    Nubwo bigoye guhanura neza uzatsinda, benshi bemeza ko uyu mukino ushobora kurangira habonetse ibitego byinshi cyangwa amakipe yombi akanganya bitewe n’uburyo yose afite imbaraga zisatira.

    Mu gusoza, umukino wa Arsenal na Manchester City si umukino usanzwe, ahubwo ni urugamba rwerekana urwego rwa buri kipe mu guhatanira igikombe cya shampiyona, bikaba byitezwe ko uzatanga ibyishimo byinshi ku bakunzi b’umupira w’amaguru.

    Umukino wa Arsenal na Manchester city uzaba kuri iki cyumweru tariki saa kumi n’ebyiri n’igice ku masaha y’I Kigali no mu Rwanda hose ubere kuri Etihad stadium ikibuga cy’ikipe ya Manchester city.

    The post ARSENAL VS M.CITY: UMUKINO W’AMAYERI KU BATOZA appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2026/04/17/arsenal-vs-m-city-umukino-wamayeri-ku-batoza/

  • UCL: Bayern Munich yakubise ahababaza Real Madrid , Arsenal igera muri 1/2 #rwanda #RwOT

    Mu mikino ya 1/4 cya UEFA Champions League cyakinwe kuri uyu wa Gatatu, amakipe ya Bayern Munich na Arsenal ni yo yakomeje muri 1/2, asezereye Real Madrid na Sporting Lisbon mu mikino yari ihanzwe amaso kubera ihangana rikomeye ryagaragayemo.

    Ku ruhande rwa Bayern Munich, umukino wabereye ku kibuga Allianz Arena mu gihugu cy’u Budage wasize inkuru itazibagirana.

    Bayern yatsinze Real Madrid ibitego 4-3 mu mukino waranzwe no gusimburana mu gutsinda hagati y’impande zombi.

    Umukinnyi ukomoka muri Turikiya, Arda Guler yafunguye amazamu hakiri kare cyane ku munota wa mbere cyaje kwishyurwa na Aleksandar ku munota wa 9 ni mu gihe ku munota wa 29 Arda Güler yatsindiye Real Madrid icya kabiri cyaje kwishyurwa na Harry Kane ku munota wa 38 mbere y’uko Kylian Mbappe atsindira Real Madrid icya gatatu ku munota wa 42 maze bajya kuruhuka ari 3-2.

    Ibi byari bivuze ko mu mikino yombi ari igitego 4-4 kuko umukino ubanza Bayern Munich yari yatsinze Real Madrid 2-1.

    Icyakora, mu gice cya kabiri ibintu byahindutse cyane, cyane cyane nyuma y’uko Eduardo Camavinga yeretswe ikarita itukura ku munota wa 86.

    Ibi byahaye Bayern amahirwe yo kongeramo ibindi bitego byatsinzwe na Luis Diaz ku munota wa 89 na Michael Olise ku munota wa 4 w’inyongera, bahita babona itike ku giteranyo cya 6-4.

    Mu wundi mukino, Arsenal yakomeje isezereye Sporting Lisbon ku giteranyo cy’igitego 1-0, kuko umukino wo kwishyura wabereye mu Bwongereza warangiye ari 0-0.

    Igitego rukumbi cyabonetse cyatsinzwe na Kai Havertz mu mukino ubanza, kikaba ari cyo cyabaye itandukaniro hagati y’impande zombi.

    Nubwo umukino wo kwishyura utari ufite umuvuduko uri hejuru, Arsenal yagaragaje gukina neza kurusha uwo bahanganye mu mibare itandukanye.

    Iyi ntsinzi ije ari inkuru nziza kuri Arsenal, dore ko yari imaze imikino itanu ititwara neza mu marushanwa yose mu gihe yitegura gucakirana na Man City mu mpera z’iki cyumweru mu mukino uhatse byinshi mu kugena uzegukana Premier League uyu mwaka.

    Mu mikino ya 1/2 itegerejwe, Bayern Munich izahura na Paris Saint-Germain yaraye ikuyemo Liverpool, mu gihe Arsenal izacakirana na Atletico Madrid yasezereye FC Barcelona.

    Arsenal yasezereye Sporting

    Bayern Munich yageze muri 1/2 isezereye Real Madrid

    Source : http://isimbi.rw/ucl-bayern-munich-yakubise-ahababaza-real-madrid-arsenal-igera-muri-1-2.html

  • IBY'AMERIKA N'UBUSHINWA BIRAGANISHA HE ISI? #rwanda #RwOT

    Umwuka mubi hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika n’u Bushinwa ukomeje gufata indi ntera, nyuma y’uko ubwato bw’Abashinwa butwara peteroli  bwanyuze mu umuhora wa Hormuz mu gihe Amerika yari yashyizeho ingamba zo kuyifunga.

    Iki kibazo cyatangiye gukomera ubwo ubuyobozi bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika buyobowe na Donald Trump bwatangazaga ko bushyizeho ‘blockade’ igamije gukumira amato yose ajya cyangwa ava muri Iran, mu rwego rwo gushyira igitutu kuri icyo gihugu.

    Nubwo ibyo byari byatangajwe, ubwato bw’Abashinwa butwara peteroli bwakomeje urugendo rwabwo bunyura muri iyo nzira bigaragaza ko Ubushinwa butemera byimazeyo izo ngamba z’ Amerika.

    Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Beijing, u Bushinwa bwamaganye iyo blockade buvuga ko ari ‘iteye inkeke kandi idafite ubushishozi,’ busaba impande zose kwirinda ibikorwa bishobora guteza umutekano muke ku rwego mpuzamahanga.

    Abasesenguzi bavuga ko iyi nyanja irimo inzira ya Hormuz ari ingenzi cyane kuko inyuramo igice kinini cya peteroli ikoreshwa ku isi. Icyo ari cyo cyose cyahungabanya imigendekere yayo gishobora gutuma ibiciro bya peteroli bizamuka cyane, bigahungabanya ubukungu bw’ibihugu byinshi.

    Kuba ubwato bw’Abashinwa bwarashoboye kuhanyura nta nkomyi byerekana ko Amerika ishobora guhura n’imbogamizi mu gushyira mu bikorwa ibyo yafasheho icyemezo, ndetse bikaba bishobora no gutuma ibindi bihugu bitangira kwirengagiza ayo mabwiriza.

    Ibi byose bikomeje kongera ubushyamirane hagati y’ibihugu byombi bikomeye ku isi, aho u Bushinwa bugaragaza ko butazemera kugengwa na Amerika mu bijyanye n’ubucuruzi n’umutekano w’inyanja, mu gihe Amerika yo ikomeje gushaka gukaza igitutu kuri Iran.

    Mu gihe ibintu bikomeje gufata indi ntera, amahanga akomeje gukurikiranira hafi uko umubano w’ibi bihugu byombi uzagenda uhinduka, cyane ko ushobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano n’ubukungu bw’isi muri rusange.

    The post IBY’AMERIKA N’UBUSHINWA BIRAGANISHA HE ISI? appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2026/04/14/ibyamerika-nubushinwa-biraganisha-he-isi/

  • Paul Kagame yishimiye amakipe yamamaza Visit Rwanda amaze kugera muri 1/2 #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, yagaragaje ibyishimo atewe n’uko amakipe ane y’umupira w’amaguru afitanye ubufatanye na gahunda ya Visit Rwanda yageze muri kimwe cya kabiri cya UEFA Champions League.

    Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 15 Mata 2026, Perezida Paul Kagame yavuze ko ari intambwe ishimishije kubona ayo makipe akomeje kwitwara neza ku rwego rwo hejuru. Yashimangiye ko imikinire yayo igaragaza umuhate, ubuhanga ndetse n’icyizere cyo kugera kure, anemeza ko ategereje n’amatsiko imikino itaha.

    Mu makipe yashimiye harimo Atletico Madrid yasezereye FC Barcelona ku giteranyo cy’ibitego 3-2, Arsenal FC isezerera Sporting CP ku gitego 1-0, ndetse na Paris Saint-Germain yatsinze Liverpool FC ibitego 4- naho Buyern Munich igasezera Real Madrid ku bitego 4-3.

    Mu mikino ya 1/2 itegerejwe, Paris Saint-Germain izacakirana na FC Bayern Munich, mu gihe Arsenal FC izahura na Atletico Madrid.

    Iyi ntsinzi y’aya makipe ikomeje gushyira imbere izina rya ‘Visit Rwanda’ ku rwego mpuzamahanga, bigafasha mu kumenyekanisha u Rwanda nk’ahantu nyaburanga hakwiye gusurwa.

    Paul Kagame yishimiye amakipe yamamaza Visit Rwanda amaze kugera muri 1/2

    Source : https://kasukumedia.com/paul-kagame-yishimiye-amakipe-yamamaza-visit-rwanda-amaze-kugera-muri-1-2/

  • Umutwe wa FDLR ukomeje guhungabanya umutekano mu Karere #rwanda #RwOT

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Kayinamura, yagarutse ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agaragaza ko umutwe wa FDLR ugikomeje guteza ibibazo bikomeye ku Rwanda no mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Ibi yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 15 Mata, mu nama y’Akanama k’Umutekano ka Loni yasuzumaga ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro, umutekano n’ubufatanye yashyizweho umukono mu 2013.

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Kayinamura, yagarutse ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC 

    Yavuze ko kuba FDLR igihari ari kimwe mu bibazo bikomeye bikomeje guhungabanya ituze ry’u Rwanda, ashimangira ko abagize uwo mutwe barimo abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakomeje gukorera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi muri Congo. Yagaragaje ko kuba uwo mutwe warakomeje kubaho ari imwe mu mpamvu nyamukuru zatumye ayo masezerano ashyirwaho umukono.

    Amb. Kayinamura yasobanuye ko nubwo ayo masezerano amaze imyaka irenga icumi, ibibazo by’umutekano muke bikiriho bitewe n’uko ibikubiyemo bitashyizwe mu bikorwa uko bikwiye, cyane cyane mu bijyanye no gusenya FDLR. Yemeje ko ikibazo atari amasezerano, ahubwo ari uburyo yashyizwe mu bikorwa.

    Yanagarutse ku kibazo cy’imvugo z’urwango n’ihohoterwa rikorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, cyane cyane Abanyamulenge, avuga ko kubita abanyamahanga bidindiza amahoro arambye. Yasabye ibiganiro byimbitse ku bibazo byose bihari.

    Yasoje ashimangira ko amahoro arambye atagerwaho hifashishijwe intambara, ahubwo asaba ubufatanye, kubazwa inshingano no kubahiriza ibyo impande zose zemeye.

    Umutwe wa FDLR ukomeje guhungabanya umutekano mu Karere

    Source : https://kasukumedia.com/umutwe-wa-fdlr-ukomeje-guhungabanya-umutekano-mu-karere/

  • Prophet Vincent Mackay agiye kurongora Kate Clinton Ndikumagenge (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Prophet Vincent Mackay ukorera ivugabutumwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agiye kurushinga n’Umunyarwandakazi Kate Clinton Ndikumagenge, bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Mata 2026, ni bwo Ndikumagenge abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko agiye kurongorwa.

    Mu mashusho ari kumwe n’umukunzi we, Ndikumagenge yavuze ko ari kubarira iminsi ku ntoki kugira ngo impeshyi igere, ashyingirwe n’umuntu yiyumvamo byihariye.

    Yagize ati ‘Nishimiye cyane kuzizihiranwa n’inkoramutima zacu.’

    Prophet Vincent Mackay na Kate Clinton Ndikumagenge, ntibatangaje igihe ubukwe buzabera, ariko amakuru yizewe ni uko bazabukorera mu Rwanda.

    Aba bombi bagiye gushimangira urukundo rwabo, babihamisha isezerano bazakorera imbere y’Imana n’abantu.

    Prophet Vincent Mackay amaze igihe akundana na Ndikumagenge ndetse yamwambitse impeta y’urukundo mu 2022, mu gikorwa cyabereye mu Kirwa cya Santorini mu Bugiriki.

    Urukundo rwabo baruhamiriza no mu bantu kuko nka Ndikumagenge, yahinduye amazina akoresha kuri Instagram, yiyita Kate Clinton Mackay ndetse mu bisobanuro biri munsi yayo harimo ko umuhanuzi we ari Vincent Mackay.

    Mu byo Ndikumagenge anyuza kuri Instagram ye harimo n’imikino imwe n’imwe igaragaza ko bari mu rukundo.

    Umunyarwandakazi Kate Clinton Ndikumagenge abinyujije ku rubuga rwa Instagram, azwi cyane mu kwigisha inzira y’agakiza binyuze mu kwamamaza ubutumwa bwiza mu nyigisho yise ‘Preeminent Touch’, atambutsaho.

    Umukunzi we, Prophet Vincent, ni we washinze akaba anayobora Umuryango w’Ivugabutumwa witwa ‘Prayer Warriors Global’. Umaze imyaka itandatu aho ukorera muri Leta zitandukanye muri Amerika, Afurika, u Burayi na Amerika y’Amajyaruguru.

    Abinyujije muri uyu Muryango, Prophet Vincent Mackay ategura ibiterane bigari mu bice bitandukanye by’Isi. Nko mu mpeshyi ya 2023, yahurije abagera kuri 500 mu cyo yise ‘Purpose Conference’ cyabereye i Dallas muri Texas.

    Igitaramo aheruka gukora ni icyabereye muri Bethesda Holy Church mu Mujyi wa Kigali, ku wa 14 Ukuboza 2025, yise ‘Seek Conference Rwanda 2025’, aho yatumiye Israel Mbonyi, Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rya True Promises na Boanerges Gospel Group.

    Prophet Vincent Mackay agiye kurongora Kate Clinton Ndikumagenge

    Biyemeje kuzamarana igihe basigaje ku isi

    Bamaze igihe bakundana

    Source : http://isimbi.rw/prophet-vincent-mackay-agiye-kurongora-kate-clinton-ndikumagenge-amafoto.html

  • AMARIRA N'UBURAKARI: Jude Bellingham na Vinicius Junior bateranye amagambo mu mukino Real Madrid yasezerewemo na Bayern Munich #rwanda #RwOT

    Mu mukino wari utegerejwe cyane wa 1/2 cya UEFA Champions League wabereye kuri Allianz Arena ku wa Gatatu nijoro, ikipe ya Real Madrid yasezerewe na Bayern Munich mu mukino waranzwe n’amarangamutima akomeye, uburakari n’imvururu hagati y’abakinnyi.

    Uyu mukino wari ugeze ku munota wa 83, Real Madrid iri imbere n’ibitego 3-2, mu gihe amakipe yombi yarimo anganya 4-4 mu mikino ibiri, bigana ku gihe cy’inyongera. Icyo gihe ni bwo habayeho guterana amagambo hagati ya Jude Bellingham na Vinicius Junior.

    Bellingham yari yinjiye neza mu rubuga rw’amahina asaba Vinicius kumuha umupira, ariko Vinicius agerageje gutera yatambikwa na Dayot Upamecano, bituma uwo mupira utamugeraho. Ibyarakaje cyane Bellingham, maze agaragaza uburakari bwe. Mu mashusho yafashwe, Vinicius yasubije mugenzi we arakaye ati: ‘Urashaka iki? Funga umunwa wawe!’

    Ibi byabaye mu gihe umukino wari ugeze ahakomeye cyane, ariko ibintu byarushijeho gukomera nyuma y’ikarita itukura yahawe Eduardo Camavinga ku munota wa 86. Camavinga yari amaze kubona indi karita y’umuhondo mbere, nyuma yo gukurura umwambaro wa Jamal Musiala, maze yirukanwa azira gutinza gutera coup-franc.

    The post AMARIRA N’UBURAKARI: Jude Bellingham na Vinicius Junior bateranye amagambo mu mukino Real Madrid yasezerewemo na Bayern Munich appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2026/04/16/amarira-nuburakari-jude-bellingham-na-vinicius-junior-bateranye-amagambo-mu-mukino-real-madrid-yasezerewemo-na-bayern-munich/

  • U BURUNDI: Minisitiri yasanzwe mu modoka yapfuye #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’u Burundi ushinzwe Itumanaho n’Itangazamakuru, Gabby Bugaga, yasanzwe yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, aho umurambo we wabonetse mu modoka yari iparitse mu mirima y’imikindo iri hafi y’umujyi wa Bujumbura.

     

    Gabby Bugaga yasanzwe mu modoka ye yapfuye

    Amakuru atangwa n’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano avuga ko umurambo we wabonwe n’abahinzi bari mu kazi kabo ka buri munsi, bawusanga mu modoka yo mu bwoko bwa pick-up yari iri hafi ya metero icumi uvuye ku muhanda unyura muri ako gace ka Kivoga, mu bilometero nka icumi uvuye mu murwa mukuru w’ubucuruzi, Bujumbura.

    Amafoto yafashwe n’abaturage bagize uruhare mu kuwubona yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agamije kumenya uwo nyakwigendera ari we, aza kwemezwa n’inzego zitandukanye ko ari koko Minisitiri Gabby Bugaga.

    Umwe mu bapolisi bo ku rwego rwo hejuru, utifuje ko amazina ye atangazwa, yemeje ko umurambo wabonetse ari uwe, ariko ashimangira ko icyateye urupfu rwe kitaramenyekana. Yongeyeho ko nyakwigendera yari afite igikomere ku mutwe, ndetse ko imodoka yari arimo yangiritse cyane ku ruhande rw’iburyo no inyuma, bigaragaza ko ishobora kuba yaragize impanuka ikomeye.

    Undi muyobozi mu nzego z’ibanze mu ntara ya Bujumbura na we yemeje aya makuru, avuga ko hatangiye iperereza rigamije kumenya icyateye uru rupfu rudasobanutse.

    Kuri ubu, bamwe mu bayobozi bakuru mu gihugu barimo Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, uw’Ubutabera, Umushinjacyaha Mukuru ndetse n’abayobozi mu nzego z’umutekano, bageze ahabereye ibi kugira ngo bakurikirane hafi iperereza.

    Urupfu rwa Minisitiri Bugaga rwateje impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bibaza impamvu yaba yari muri ako gace ka kure, nijoro, kandi adafite abamurinda nk’uko bisanzwe ku bayobozi bo kuri urwo rwego.

    Nyakwigendera Gabby Bugaga yari yarabanje kuba umunyamakuru kuri Radiyo na Televiziyo y’Igihugu cy’u Burundi (RTNB), nyuma akora mu nzego zitandukanye z’itumanaho mu bigo bya Leta, aza no kuba umwe mu bakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (CENI), mbere yo kugirwa Minisitiri w’Itumanaho mu mwaka wa 2025.

    Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku rupfu rwe.

    The post U BURUNDI: Minisitiri yasanzwe mu modoka yapfuye appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2026/04/16/u-burundi-minisitiri-yasanzwe-mu-modoka-yapfuye/

  • Murangira B. Thierry, yemeje ko dosiye ya Eric Semuhungu yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, yemeje ko dosiye ya Eric Semuhungu yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha ku wa 14 Mata 2026, kugira ngo hatangire iperereza ryimbitse ku byaha akekwaho.

    Nk’uko byatangajwe, Eric Semuhungu akurikiranyweho ibyaha bitatu bikomeye birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gushyira ku karubanda amashusho ajyanye n’imikoreshereze y’ibitsina, ndetse no gukangisha gusebanya. Ibi byaha bivugwa ko byakozwe mu bihe bitandukanye, bikaba byaratumye inzego z’umutekano zitangira kumukurikirana kugeza ubwo afashwe.

    Dr Murangira yavuze ko kohereza dosiye mu Bushinjacyaha ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo gushaka ukuri no kurenganura ababa barahohotewe, anasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku byaha nk’ibi kugira ngo bikumirwe hakiri kare.

    Yongeyeho ko amategeko ahana ibyaha nk’ibi akomeye, bityo uwabihamwa n’urukiko ashobora guhabwa ibihano bikomeye birimo igifungo n’amande, bitewe n’uburemere bw’ibyo azaba yahamijwe.

    Ubu hategerejwe ko Ubushinjacyaha busuzuma iyi dosiye bukagena niba Eric Semuhungu yakurikiranwa afunzwe cyangwa adafunzwe, mbere y’uko urubanza rwe rutangira kuburanishwa mu nkiko.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, yemeje ko dosiye ya Eric Semuhungu yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha

    Source : https://kasukumedia.com/murangira-b-thierry-yemeje-ko-dosiye-ya-eric-semuhungu-yamaze-gushyikirizwa-ubushinjacyaha/