Author: webrwanda

  • Dore ibiribwa n’ibinyobwa byongera amahirwe yo kubyara impanga? #rwanda #RwOT

    Nubwo hari abantu batinya kuba babyara impanga, bakavuga ko ngo kuzitaho bivuna cyane, hari abandi bo baba biteguye gukora icyo ari cyo cyose byaba bisaba kugira ngo babone umunezero wikubye kenshi wo kubyara impanga. Byagaragaye ko hari ibiribwa runaka byakongera amahirwe yo gutwita impanga.

    Hari ibintu bigira uruhare mu gutuma umuntu yabyara impanga, muri byo harimo ibiribwa n’ibinyobwa bitandukanye, nk’uko rubuga https://supersparents.fr rubisobanura.

    1. Muri byo harimo ibijumba

    Ibijumba byaba byifitemo imisemburo ijya kumera nka 'œstrogènes’cyangwa se ikitwa 'Insuline like Growth Factor (IGF)’, uwo musemburo utuma intanga z’umugore zikura vuba, ugira n’uruhare mu mikorere y’ukwezi k’umugore.

    Ibyo ngo binagaragazwa n’uko mu bihugu by’Afurika bifite abaturage bakunda kurya ibijumba haba umubare munini w’ababyeyi babyara impanga kurusha mu bihugu bidakunda kurya ibijumba.

    2. Ibikomoka ku mata

    Amata n’ibiyakomokaho nabyo ngo bigira uruhare rukomeye mu gutuma umubyeyi yasama impanga, kuko nayo kimwe n’ibijumba yigiramo umusemburo wa 'Insuline like Growth Factor (IGF)’ wongera amahirwe yo kubyara impanga, kuko wihutisha gukura cyangwa guhisha kw’intanga z’umugore.

    3. Vitamine B9

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore babura za vitamine, baba bafite amahirwe makeya yo kubyara impanga ugereranyije n’abandi. Bityo rero ngo gufata vitamine B9 (acide folique) mbere yo gusama byakongerera umuntu amahirwe yo kubyara impanga.

    4. Ibikoro

    Ku rubuga https://parenting.firstcry.com, bavuga ko ubushakashatsi bwakozwe mu bwoko bwitwa 'Yoruba’ bwo muri Nigeria, bigaragara ko ababyeyi bo muri ubwo bwoko babyara impanga cyane, nyuma biza kugaragara ko biterwa n’uko barya ibikoro byinshi. Ibikoro ni isoko ikomeye y’ibyitwa 'progesterone’ na 'phytoestrogens’, bigira uruhare mu gushya kw’intanga z’umugore, niyo mpamvu byemejwe ko impamvu ituma ababyeyi bo muri ubwo bwoko babyara impanga cyane, ari uko indyo yabo iba yiganjemo ibikoro.

    5. Umuzi w’ikimera kitwa 'Maca’

    Icyo kimera gifasha abagabo ndetse n’abagore bafite ibibazo bijyanye n’uburumbuke. Ikindi umuzi w’ikimera cya maca ukoreshwa n’ababyeyi bifuza gusama inda z’impanga kuko wongera uburumbuke. Umuzi wa wacyo ushobora kuribwa ari mubisi, wumishije cyangwa se ugakoreshwa ari ifu.

    Nubwo hari ibyo biribwa bivugwaho kuba byakongera amahirwe yo kubyara impanga, hari n’ibindi byongera amahirwe yo kubyara impanga muri ibyo harimo uruhererekane rwo mu muryango.

    Uruhererekane rwo mu muryango (hérédité)

    Kuba umuntu uvuka mu muryango urimo impanga aba afite amahirwe yo kuzibyara nawe. Umugore uvuka ari impanga, aba afite 95 % by’amahirwe yo kuzibyara nawe.

    Umubare w’imbyaro

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko uko umugore abyara abana benshi, ni ko bimwongerera amahirwe yo kubyara impanga.

    Ikigero cy’umubyeyi cyangwa se imyaka afite

    Uko umubyeyi agenda azamuka mu myaka ni ko mu mubiri we hakorwa imisemburo myinshi ituma intanga ze zishya cyangwa se zikura vuba, ibyo bikaba byatuma abyara impanga.

    Source : http://isimbi.rw/dore-ibiribwa-n-ibinyobwa-byongera-amahirwe-yo-kubyara-impanga.html

  • Danny Vumbi yaciye amarenga ku rukundo rwa Bwiza na Claude #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Danny Vumbi yongeye gutuma abakoresha imbuga nkoranyambaga bibaza ku mubano w’umuhanzikazi Bwiza Emerance n’umujyanama we Claude Uhujimfura, nyuma yo kumwifuriza isabukuru y’amavuko akoresheje amagambo yumvikanamo kwemeza ko ari umuntu wa hafi mu buzima bwe.

    Danny Vumbi, usanzwe ari inshuti ya hafi ya Bwiza na Claude, yifurije Bwiza isabukuru nziza y’amavuko abinyujije kuri Instagram, aho yamwandikiye ati: 'Isabukuru nziza y’amavuko mukobwa wanjye. Wowe n’uwawe mugubwe neza cyane.'

    Ubu butumwa bwaherekejwe n’amashusho agaragaza Bwiza na Claude bari kumwe mu bihe byiza, bituma bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bongera kwibaza niba koko aba bombi baba bafitanye umubano w’urukundo umaze igihe.

    Ibi bibaye nyuma y’uko mu minsi ishize hakwirakwijwe amakuru avuga ko Bwiza yaba yarafashwe irembo n’umusore bakundana ndetse ko bari kwitegura kurushinga.

    Icyo gihe Bwiza yahakanye ayo makuru, avuga ko yatunguwe no kuyumva ndetse ko atazi aho yaba yaraturutse.

    Nubwo Bwiza atigeze atangaza ku mugaragaro ko ari mu rukundo na Claude, amashusho yabo ndetse n’ubutumwa bw’abantu ba hafi yabo bikomeje gutuma iyi ngingo ivugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

    Claude Uhujimfura ni umwe mu bantu bagaragara kenshi hafi ya Bwiza mu bikorwa bye bya muzika, aho amufasha mu bijyanye n’umwuga we.

    Bwiza Emerance ni umwe mu bahanzi b’abakobwa bagezweho mu muziki nyarwanda. Yamamaye cyane nyuma yo gutsinda irushanwa rya 'The Next Diva’, ryateguwe na KIKAC Music, byaje no kumufasha mu rugendo rwe rwa muzika.

    Bwiza na Claude baravugwa mu rukundo

    Ubutumwa bwa Danny Vumbi

    Source : http://isimbi.rw/danny-vumbi-yaciye-amarenga-ku-rukundo-rwa-bwiza-na-claude.html

  • The Ben yatanze miliyoni 2.5 Frw mu rusengero #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda, Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben na Jimmy Muyumbu usanzwe ari na ‘Parrain’ we, batanze miliyoni 5 Frw yo kugura ibikoresho by’urusengero rwa ADEPR Seegem Rwampara bakuriyemo.

    Ibi byabaye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 9 Kanama 2026 ubwo yari yagiye gusengerayo nyuma y’imyaka myinshi The Ben adasengerayo.

    Uru rusengero rukaba rurimo rukusanya miliyoni 80 Frw z’amafaranga y’u Rwanda zo kugura ibikoresho byishya.

    Ubwo yari ahawe umwanya The Ben yagize ati 'Muri 1997 ni bwo twageze mu Rwanda. Twahise dutura i Gikondo, nsengera muri ADEPR Gashyekero. Iyo ngiriwe umugisha wo kuza mu nzu y’Imana mba numva ngiriwe ubuntu budasanzwe. Ndanezerewe cyane.'

    'Nakundaga korali cyane. Yaramfashije mu rugendo rwo kwiyubaka mu buryo bw’umwuka no mu rugendo rw’umuziki.'

    Yakomeje avuga ko we na Jimmy Muyumbu bombi batanze miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda mu gutanga umusanzu wabo.

    Ati “Ndashaka kwivugira ariko hari n’undi wantumye ndibuvugire. Jimmy Muyumbu yantumye ngo mbabwire ko azatanga miliyoni 2.5 Frw, twebwi rero dutanze miliyoni 5 Frw.”

    Muri uku kwitanga bashaka inkunga yo kugura ibikoresho bishya, habonetse miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda bakaba babura miliyoni 30 Frw.

    The Ben na Jimmy Muyumbu batanze miliyoni 5 Frw mu rusengero

    Source : http://isimbi.rw/the-ben-yatanze-miliyoni-2-5-frw-mu-rusengero.html

  • Kirazira kwitwa Ndimubanzi, Ndereyehe, Ndimukaga na Ndihebye- Minisitiri Bizimana – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa 10 Kanama 2026, ubwo yashimiraga aba basore n'inkumi basoje iri torero ryaberaga mu Kigo cya gisirikare cya Gabiro, anashimira ababyeyi babo, abatoza n'abandi bose bagize uruhare mu myitozo bahawe.

    Mu rubyiruko 769 rusoje iri torero, abakobwa ni 315 naho abasore ni 454.

    Bizimana yabwiye abakobwa ko bagaragaje ko ari 'abatarushwa', abasaba gukomeza kurangwa n'indangagaciro zirimo kuba Abadasumbwa, Abadacogora, Abadahinyuka, Abadatezuka, Abataruhuka, Abanyamurava, Indashyikirwa n'Indatsimburwa.

    Abasore 454 yabise 'Rugero rw'ishyaka, amasonga adasumbwa', abasaba guhora bafite umuco wo kuba ba Mbanzimihigo, Mudatsindwa, Mudahinyuka, Mutiganda, Ntabwoba, Ntamakemwa, Rudahigwa, Rudakangwa, Rudahangarwa, Rudacogora na Ruzirabwoba, n'andi mazina agaragaza ubutwari n'ishyaka.

    Yabibukije ko gusoza Itorero bidakwiye kuba iherezo ry'ubutore, abasaba kutazadohoka ku ndangagaciro batojwe.

    Ati 'Muramenye ko kizira kwitwa Ndimubanzi, Ndereyehe, Ndimukaga, Ndihebye, Nduhirabandi, Nkiriyehe, Ntahondi, Ntamabyariro, Ntahontuye, Ntabuhungiro, Ntamakiriro, Maburanturo, Mpungirehe, Mbayuwande, Mbuzamahwemo, Miruho, Hakizabera, Nkezabera, Nyakatsi, n'izindi nyito zo kwiheba zajyanye n'igihe cyahise kitakirangwa iwacu i Rwanda.'

    Ubu butumwa bwe bushingiye ku gushishikariza uru rubyiruko guhitamo imitekerereze irangwa n'icyizere, ubutwari no guharanira kuba ku isonga, aho kugendera mu mitekerereze yo kwiheba no kumva ko nta cyiza kiri imbere.

    Bizimana yanibukije izi Ndangamirwa ikiganiro bagiranye na Perezida wa Repubulika ku wa 28 Nyakanga 2026, avuga ko uwo munsi ukwiye kuzakomeza kuba urwibutso rukomeye mu buzima bwabo.

    Ati 'Muzahore muzirikana umunsi w'indakemwa mwagize ku wa 28 Nyakanga 2026, ubwo Intore izirusha intambwe, Umutoza w'ikirenga, Nyakubahwa Perezida wa Repuburika, yaje kubasura, akabaha impanuro z'icyizere. Ntimuzamutenguhe.'

    Yasoje abasaba gutahana ubupfura n'ubutwari, guhorana amahoro n'amahirwe no gukomeza kuzirikana inshingano bafite zo gufasha igihugu gukomeza gutera imbere.

    Ati 'Nimutahane ubupfura n'ubutwari. Muzahorane amahoro n'amahirwe. Muzimane u Rwanda.'

    Biteganyijwe ko Itorero ry'Indangamirwa, Icyiciro cya 16, risozwa kuri uyu wa Mbere.

    Mu gihe kirenga ukwezi, abitabiriye iri torero bahawe ibiganiro ku mateka y'u Rwanda, umuco w'igihugu ndetse bahabwa imyitozo y'ibanze ku mikoreshereze y'intwaro zirimo imbunda, ndetse n'uburyo bwo kwirwanaho hakoreshejwe imbaraga z'umubiri.

    Mwiza Gihana Dorcas uri mu rubyiruko rwitabiriye iri torero yabwiye RBA ko yaryungukiyemo byinshi.

    Ati 'Icya mbere wiga kugendera ku murongo, ukiga ko ibintu wiyemeje ugomba kubikora, niba ari ukubyuka Saa Kumi, ukabyuka Saa Kumi, niba ari Saa Kumi n'Imwe ukabyuka Saa Kumi n'Imwe. Wiga kureberera mugenzi wawe niba umuntu akoze ikintu kibi, ubwo twese tuba twakoze ikintu kitari cyiza.'

    Dushime Aimee, we yavuze ko mbere yo kujya muri iri torero yagorwaga no gukorera ku gihe.

    Ati 'Nari umuntu udakunda gukorera ku gihe kandi nkumva ko niba ibintu bihindutse ngomba gukora ibyanjye nk'umuntu uri kwiyobora, ariko njyewe wa hano ndi umuntu ukurikiza amategeko.'

    Mu myitozo ya gisirikare bahawe, Kayiranga Shema Arafat yahawe ishingano zo kuba umuyobozi wungurije wa Platoon.

    Yavuze ko guhabwa imyitozo nk'iyi bibategurira kugira indangagaciro, no kumva ko biteguye kurinda igihugu cyabo.

    Minisitiri Dr Jean Damascène Bizimana yasabye urubyiruko 769 rusoje Itorero ry'Indangamirwa, Icyiciro cya 16, kwirinda amazina n'imvugo zirangwa no kwiheba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirazira-kwitwa-ndimubanzi-ndereyehe-ndimukaga-na-ndihebye-minisitiri-bizimana

  • Ba 'gitera' b'umunuko uzengereza Kigali mu ijoro bakebuwe – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije kuri X kuri uyu wa 10 Kanama 2026, Ntirenganya yagaragaje ko hari aho amazi yanduye, rimwe na rimwe arimo imyanda iva mu bwiherero, arekurwa nijoro mu gihe abayarekura bibwira ko nta muntu uri bubabone.

    Yavuze ko nubwo mu gitondo ayo mazi aba yamaze gutemba, ingaruka zayo zirimo umunuko n'umwuka wanduye zo zisigara, ibintu abaturage bo mu bice bitandukanye bya Kigali bakomeje kugaragaza nk'ikibazo kibabangamiye.

    Ntirenganya yavuze ko amazi mabi adatunganyijwe iyo yoherejwe muri za ruhurura, yanduza ibidukikije n'amazi akoreshwa n'abantu, ndetse akaba ashobora gutera indwara zituruka ku mwanda kuko agera no mu bishanga byo mu Mujyi wa Kigali.

    Yibukije ko hari byinshi byashowe mu gusubiranya ibishanga bya Kigali, ashimangira ko bikwiye kubungabungwa aho guhindurwa ahajugunywa imyanda.

    Ati 'Buri nyir'inyubako na buri muyobozi wayo, bafite inshingano zo gutunganya amazi yanduye ayiturukamo. Kandi uko inyubako ikoreshwa n'abantu benshi, ni ko n'izo nshingano zirushaho kuba nyinshi.'

    Yaburiye ko kohereza amazi yanduye adatunganyijwe muri za ruhurura no mu bishanga binyuranyije n'amabwiriza, kandi ko abazabifatirwamo bazahanwa hakurikijwe amategeko.

    Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali yavuze ko ariko gukumira iki kibazo bidakwiye gushingira gusa ku gutinya ibihano, ahubwo ko abantu bakwiye kumva ko kubahiriza amabwiriza y'isuku no kubungabunga ibidukikije ari inyungu rusange.

    Yagaragaje ko umuntu urekuye amazi mabi nka saa munani z'ijoro atabangamira urugo rwe gusa, kuko umunuko ushobora kugera mu ngo z'abandi, ukababuza gusinzira, ukabashyira mu kaga ko kwandura indwara zituruka ku mwanda ndetse ukanduza ibishanga.

    Ntirenganya yasabye abatuye n'abakorera muri Kigali gukora igikwiye n'iyo baba bibwira ko nta muntu ubareba, ashimangira ko kurinda isuku n'ibidukikije by'Umujyi ari inshingano ya buri wese.

    Mu Mujyi wa Kigali cyane cyane mu masaha y'ijoro hakunze kumvikana umunuko, uturuka ku barekura amazi arimo imyanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ba-nyirabayazana-b-umunuko-wumvikana-muri-kigali-mu-ijoro-bakebuwe

  • Turashaka abakinnyi beza, bafite ubushobozi bwo kubaka ejo heza- Minisitiri Mukazayire – #rwanda #RwOT

    Ibi babibwiye Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, ubwo yifatanyaga n'abana bo kuri imwe mu masite yakoreweho umwiherero ya GSO Butare, mu Karere ka Huye, mu isozwa ry'umwiherero wabo ku wa 09 Kanama 2026.

    Aba banyeshuri bari mu byiciro bibiri, kimwe cy'abatarenge imyaka 15 ndetse n'abatarengeje imyaka 17.

    Abatojwe ni abakina mu mikino 12, irimo umupira w'amaguru, Basketball, Volleyball, Handball, abanyonga igare, tennis de table n'indi, hakabamo n'abatojwe gusifura ndetse n'abatojwe ubutabazi bw'ibanze ku bagirira ibibazo mu bibuga.

    Kundwa Ntirenganya Happy, wavuze mu izina ry'abandi yagize ati 'Abatoza baduhaye badufashije gutyaza impano zacu, ndetse twahawe n'ibikoresho bya siporo dushima. Turashima ko twahawe n'impamba ku ndangagaciro ziranga Abanyarwanda, zizajya ziduherekeza n'igihe twasohokeye igihugu tukagihagararira neza.'

    Kundwa, yakomeje asaba asaba ko ibyo bamaze kungukira mu mwiherero byajyanishwa no kwegerezwa ibikorwaremezo bigezweho, kugira ngo barusheho kujyanisha ubumenyi bwabo n'aho Isi igeze, bahabwa ibibuga bifite amatara atanga urumuri nijoro ngo bajye babasha gukina bihagije, guhabwa ibibuga birimo tapis byaba ibya football, volleyball n'indi mikino yabikenera, kuko gukinira kuri sima n'igitaka bibashyira mu kaga.

    Kamasa Peter wavuze mu izina ry'abatoza basaga 100 babanye n'abana mu mwiherero, nawe yasabye ko uyu mwihero wakongererwa igihe, ukava ku byumweru bibiri ukajya ku kwezi, kugira ngo abana babone n'umwanya wo kwisuzuma bakina amarushanwa hagati yabo.

    Yanasabye ko hajya hanabaho imikino mpuzamahanga ya gicuti ku bana batozwa, kugira ngo babashe kumenya uko n'ahandi bakina, ibyo abona ko bizafasha mu iterambere ry'imikino yose.

    Yongeyeho ko bifuza ko hajyaho 'leagues' z'abana, kuva mu mashuri abanza kugera mu yisumbuye kugira ngo bibahe umwanya wo gukina imikino myinshi, kuko ubushakashatsi bugaraza ko kugira ngo umwana azamuke neza aba agomba kugina imikino hagati ya 40 na 50 ku mwaka.

    Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, yabwiye abana ko bakwiye kwigirira icyizere kandi bakirinda n'ibyabasubiza inyuma byose, byakoma mu nkokora inzozi zabo bikanahombya ibyo igihugu gikomeje kubashoramo byose.

    Ati 'Buri wese niyiyumvemo ko ari uw'agaciro, bimuhe gukorana umutima we wose, mukore cyane haba mu masomo, kandi muzamure impano zanyu zibagirire akamaro, imiryango yanyu n'igihugu. Mugire ibyo mwigomwa, turashaka abakinnyi beza, bafite ubushobozi bwo kubaka ejo heza n'u Rwanda twifuza.'

    'Iyo tuvuze ngo twirinde ibiyobyabwenge n'indi myitwarire ishobora gutuma ubuzima bwanyu bwononekara, mujye wibuka ko ari uko muri ab'agaciro, tutifuza ko inzozi zanyu zigira ikizihagarika.'

    Umuyobozi muri Minisiteri ya Siporo ushinzwe imishinga, Dr. Niyonsenga Clairon, yavuze ko gahunda yo gukwirakwiza ibikorwaremezo by'imikino binyuze mu mishinga irimo uwa 'FIFA Arena' watangiranye n'uturere icumi wubaka ibibuga by'umupira bunashyirwamo ubwatsi buhangano, kugira ngo abana babashe gukina igihe cyose, aho bitandatu muri byarangiye, ibindi bine bikaba bicyubakwa.

    Hari kandi n'umushinga wa Isonga ya kabiri, ahari gahunda yo gukomeza kubaka ibibuga bigezweho by'imikino y'intoki bishashemo 'tapis', bagacika kuri sima, ndetse hakagira n'ahubakwa gymnase zitwikiriye.

    Iyi gahunda y'umwiherero w'abana yari yahuje abasaga 5000 mu turere 30 mu mwaka ushize, ubu wari wahuje abasaga 2000 ku rwego rw'Intara, ukazakomereza ku rwego rw'Igihugu nyuma yo gutoranyamo abatyaye kurusha abandi, ubundi bikajya bihora bikorwa uko imyaka isimburana.

    Umukino wo koga na wo uri mu yitaweho

    Umukino wa basketball nawo urakinwa

    Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice (uri ibumoso imbere), yari yitabiriye isozwa ry’uyu mwiherero kuri site ya Huye

    N’imikino y’abafite ubumuga ntiyibagiranye, bayihuguweho

    N’abanyonga igare bitabwaho

    Minisiteri wa Siporo, Mukazayire Nelly, yasabye abana basoje umwiherero, kudapfubya inzozi zabo, bagakomeza guharanira agaciro

    Hari n’abatojwe ibikorwa by’ubutabazi bw’ibanze ku bibuga

    Gahunda yo kuzamura impano z’abana biri mu mihigo ya MINISPORTS

    Abana bahize abandi mu mikino itandukanye bahembwe ibikoresho bizabafasha kurushaho kwitwara neza

    Abakinnyi bo mu mashuri bakomeje kubakirwa ubushobozi binyuze mu mwiherero ngarukamwaka

    Abakinnyi bifuza ibibuga byiza bibafasha gukina mu mvura no mu zuba nta mbogamizi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/turashaka-abakinnyi-beza-bafite-ubushobozi-bwo-kubaka-ejo-heza-minisitiri

  • Rayon Sports yaguze myugariro w'Umunya-Côte d'Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal #rwanda #RwOT

    Rayon Sports ikomeje kwiyubaka yitegura umwaka w'imikino, yasinyishije myugariro mushya w'Umunya-Côte d'Ivoire, Mohamed Ouattara, wakiniye amakipe akomeye muri Afurika arimo Wydad Casablanca, Simba SC, Al Hilal na Al Ain yo mu Cyiciro cya Mbere muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

    Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 9 Kanama 2026, ni bwo iyi kipe yatangaje ko yongereye imbaraga mu bwugarizi bwayo mu gihe yitegura umwaka w'imikino wa 2026/27.

    Uwo mukinnyi w'imyaka 33 akomoka muri Côte d'Ivoire, akaba yiyongereye kuri Ndayishimiye Didier, Matumona Wakonda Kanda Abbel na Charles Tchouplaou basanzwe bakina mu bwugarizi bw'iyi kipe.

    Mohamed Ouattara yanyuze mu makipe tandukanye muri Afurika arimo Wydad Casablanca yo muri Maroc, Simba SC yo muri Tanzania, Al Hilal SC yo muri Sudani na Al Ain yo mu Cyiciro cya Mbere muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

    Amakuru avuga ko nyuma yo kwegukana CECAFA Kagame Cup 2026, Rayon Sports iteganya kugura abandi bakinnyi bane barimo ukina mu kibuga hagati yugarira, usatira aca mu mpande na rutahizamu.

    Iyi kipe kandi iri kwitegura imikino ya gicuti ndetse na Super Coupe izakinwa hagati ya tariki na 22 na 28 Kanama 2026, aho izatangira ikina na Police FC.

    Nyuma y'iyi mikino izatangira urugendo rwa BK Pro League na CAF Confederation Cup ya 2026/27, aho yatomboye Panthère Sportive du Ndé yo muri Cameroun mu ijonjora rya mbere.

    Image

    Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-yaguze-myugariro-wumunya-cote-divoire-mohamed-ouattara-wakiniye-wydad-casablanca-simba-sc-na-al-hilal/

  • Karongi: Umuganura wafashije bamwe kuganura bwa mbere icyanga cy'icyayi bahinga – #rwanda #RwOT

    Babitangaje ku wa 7 Kanama 2026, ubwo kimwe n'ahandi hose mu gihugu, mu Karere ka Karongi na bo bizihizaga Umunsi w'Umuganura.

    Ku rwego rw'Akarere ka Karongi, uyu munsi mukuru wabereye mu Murenge wa Twumba, buri wese mu bawitabiriye yahawe agakombe nk'icyayi gihingwa mu misozi ya Karongi kigatunganywa n'uruganda rw'icyayi rwa Gisovu.

    Nyirandabarora Marie umaze imyaka ibiri asorama icyayi yabwiye IGIHE ko ari ubwa mbere asomye ku cyayi cyayi gitunganywa n'uruganda akorera ndetse ko yumvise kiryoshye kuruta icyo asanzwe agura kuri butiki zimwengereye.

    Ati 'Ni ubwa mbere nsomye ku cyayi cya Gisovu. Turagisoroma ariko ntabwo tukinywa. Impamvu tutakinywa ni uko nta hantu inaha bagicuruza. Nishimiye ko umuganura wa 2026 utumye tunywa ku cyayi tutakinywaga'.

    Mvuyekure Mathias, umuhinzi w'icyayi yavuze ko impamvu batanywa icyayi ari uko iyo kimaze gutunganywa n'uruganda imodoka zigipakira cyose zikijyana i Mombasa muri Kenya ntihagire igisigara.

    Ntawuyigurira Etienne umaze imyaka 34 ahinga icyayi, yagize ati 'Njye ukinywa mbona bimfasha kuko iyo nakinyoye bituma ntararikira ibindi binyobwa nk'inzoga cyangwa Fanta'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yibukije abaturage b'i Karongi ko u Rwanda ruri muri gahunda yo kwirinda ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ko na bo bagomba kugaragaza uruhare rwabo.

    Ati 'Umunsi w'Umuganura utwibutsa ko dukwiye gusigasira umuco wa Gihanga, twirinda ubusinzi n'ubwomanzi'.

    Umuganura ni umwe mu minsi mikuru ikuze cyane mu Rwanda kuko amateka y'u Rwanda agaragaza ko Umuganura watangiye kwizihizwa ku ngoma y'Umwami Gihanga Ngomijana, mu gihe Umwami Ruganzu II Ndoli yawuhaye imbaraga ndetse awusubizaho nyuma y'uko wari warahagaze.

    Ni umunsi mukuru abaturage n'abayobozi bahurira hamwe bakarebera hamwe ibyo bagezeho mu mwaka ushize, bagafatira hamwe ingamba z'ibyo bagiye gushyiramo imbaraga, ndetse bakanasangira ku mbuto zeze.

    Mu byaranze ibirori by'umunsi w'umuganura mu Karere ka Karongi harimo kuba abakozi ba RAB sitasiyo ya Gakuta baroroje inka abatishoboye babiri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kugeza ubu mu Karere ka Karongi habarizwa inganda eshatu zirimo urwa Rugabano, urwa Karongi n'urwa Gisovu, zitunganya toni 4000 z'icyayi cy'amajyane ku mwaka.

    I Karongi hizihijwe Umunsi w’Umuganura

    I Karongi habarurwa inganda eshatu zitunganya icyayi

    Umuganura wafashije bamwe mu baturage b’i Karongi kuganura bwa mbere icyanga cy'icyayi bahinga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuganura-wafashije-bamwe-kuganura-bwa-mbere-icyanga-cy-icyayi-bahinga

  • Amajyepfo: FPR-Inkotanyi yatanze umuburo ku nzoga zitujuje ubuziranenge – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri iki Cyumweru, tariki ya 9 Kanama 2026, ubwo yitabiraga Inteko Rusange y'Umuryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y'Amajyepfo, yabereye ku cyicaro cyawo giherereye mu Karere ka Nyanza.

    Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti 'Umunyamuryango ushoboye gusigasira icyerekezo cy'Umuryango FPR-Inkotanyi mu myaka 30 iri imbere.'

    Mu ijambo rye, Gasana yashimiye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Ntara y'Amajyepfo ku ruhare bagira mu bikorwa bigamije guhindura imibereho y'abaturage no guteza imbere igihugu muri rusange.

    Yabasabye gukomeza kuba hafi y'abaturage, kubafasha kuzamura imibereho yabo no kwimakaza umuco wo gushaka ibisubizo byihuse kandi birambye ku bibazo bitandukanye bahura na byo.

    Gasana yibukije abanyamuryango ko gutanga serivisi nziza no gukemura ibibazo by'abaturage bikwiye kuba mu byo bashyira imbere aho bari hose.

    Yasabye intore z'Umuryango kutagira ikibazo zibona zikacyihererana cyangwa ngo zemere ko kibananira, kuko hari izindi ntore n'inzego ziteguye kubafasha kugishakira igisubizo.

    Mu bibazo yasabye ko byitabwaho by'umwihariko harimo ibiyobyabwenge n'inzoga zitujuje ubuziranenge. Yavuze ko kubirwanya bisaba ubufatanye bw'abanyamuryango, abaturage n'inzego zitandukanye.

    Yagaragaje ko ibiyobyabwenge n'izi nzoga bigira ingaruka ku ntego yo kubaka umuturage ushoboye gusesengura ibibazo bye n'iby'igihugu, akanagira uruhare mu kubishakira ibisubizo.

    Ubutumwa bwatanzwe muri iyi nama bwibanze ku gushishikariza abanyamuryango kutarebera ibibazo bibera mu baturage, ahubwo bakabigaragaza ku gihe kandi bagafatanya n'inzego zibishinzwe kubikemura.

    Mu ntangiriro za Kanama 2026, u Rwanda rwakajije ubukangurambaga bwo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge, aho Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw'Imiti n'Ibiribwa (Rwanda FDA) cyafunze inganda zitandukanye, gihagarika izi nzoga.

    Ibi bikorwa byaje bisanga gahunda ya Tunyweless, igamije kurinda abandi kunywa inzoga nyinshi no kurinda cyane urubyiruko ingaruka zazo.

    Iyi Nteko Rusange y'Umuryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y'Amajyepfo, yabereye ku cyicaro cyawo giherereye mu Karere ka Nyanza

    Umunyamabanga Mukuru Wungirije w'Umuryango FPR-Inkotanyi, Gasana Stephen, yasabye abanyamuryango bo mu Ntara y'Amajyepfo kugira uruhare rufatika mu kurwanya ibiyobyabwenge n'inzoga zitujuje ubuziranenge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-fpr-inkotanyi-yatanze-umuburo-ku-nzoga-zitujuje-ubuziranenge

  • Huye: Polisi yahuguye abakorera n'abarema isoko rya Rango ku gukumira no kurwanya inkongi z'umuriro #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda ikorera mu Ntara y'Amajyepfo yahuguye abarema n'abakorera mu isoko rya kijyambere rya Rango ryo mu Karere ka Huye, ku buryo bwo kwirinda, gukumira no kurwanya inkongi z'umuriro. Ni Amahugurwa agamije kongerera ubumenyi abaturage ku gira ngo babashe gufata ingamba zihuse mu gihe habaye Inkongi.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, avuga ko kugira ubumenyi bwo gukumira no kurwanya inkongi y'umuriro ari inshingano za buri wese.

    Yagize ati' Kumenya kuzimya ingongi ni ubumenyi buri wese agomba kuba afite kugirango hakumirwe hanirindwe inkongi, yaba aho batuye ndetse n'aho banyura umunsi ku munsi. Twaberetse uburyo butandukanye bwo kuzimya inkongi kandi ko kuzimya inkongi mu gihe ibayeho bagomba kubikora badategereje Polisi kandi bakabikora bifashishije ibikoresho bafite'.

    Umuhuzabikorwa wa Polisi n'abaturage mu Ntara y'Amajyepfo, SP Halima Nyirimpuhwe, yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu gukumira inkongi z'umuriro. Ashimangira ko ari kimwe mu bibazo bishobora guteza igihombo gikomeye ndetse kigahitana ubuzima bw'abantu.

    Agira, ati' Buri wese asabwa kugira uruhare rugaragara mu gukumira inkongi n'iyo mpamvu muba mugomba kugira ubumenyi buhagije. Ni yo mpamvu twateguye aya mahugurwa kugira ngo abahuguwe babashe guhangana n'ikibazo cy'inkongi'.

    CIP A. Murwanashyaka, ukora mu ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe kuzimya no gukumira inkongi z'umuriro no gutabara abari mu kaga, yigishije abitabiriye amoko y'inkongi, ibizitera, ingaruka zazo ndetse n'ingamba zo kuzikumira. Abaturage, banahuguwe ku buryo bwo gukoresha kizimyamwoto n'ubundi buryo bw'ibanze bwo kuzimya umuriro.

    Bamwe mu baturage bavuga ko bishimiye aya mahugurwa dore ko ngo wanasangaga batazi gukoresha ibikoresho byifashishwa mu gukumira no kurwanya inkongi. Getrude Mukama, umwe mu bahuguwe, yavuze ko yungutse ubumenyi atarasanganwe ku bijyanye no gukumira inkongi.

    Yagize ati' Nye, nabonaga kizimyamwoto ariko ntazi kuyikoresha none ubu menye uburyo nzajya nyikoresha mu gihe habaye impanuka. Mbere ntabwo nari mfite ubumenyi buhagije, ndetse hari igihe wasangaga ibikoresho bihari ariko tutazi kubikoresha neza''.

    Nyabyenda David, nawe ati'' Turashimira Polisi y'u Rwanda kuri ubu bukangurambaga bugamije kudusobanurira ibijyanye no gukumira no kurwanya inkongi. Ubu, tugiye kujya tubyikorera kuko twamenye uko twazimya Gas dutekeraho mu gihe zihuye n'inkongi ndeste n'ibindi''.

    Uhagarariye abikorera mu karere ka Huye, avuga ko aya mahugurwa ari ingenzi kuko afasha abantu kurwanya no gukumira inkongi. Ati' Amahugurwa agamije Kurwanya inkongi z'umuriro ni igikorwa dushima kuko ibi bizatuma abantu bamenya uko bakumira bakanarwanya inkongi batagombye gutegereza Polisi gusa. Turashimira polisi kubera aya mahugurwa'.

    Polisi y'u Rwanda, igaragaza ko iri kugenda yigisha abaturage hirya no hino mu Gihugu hagamijwe gukumira ibibazo bitandukanye bishobora gutuma umuturage atamera neza bityo ubufatanye hagati y'abaturage n'izindi nzego bikaba aribyo bikenewe mu gukumira ibyaha.


    Théogène Munyaneza

    The post Huye: Polisi yahuguye abakorera n'abarema isoko rya Rango ku gukumira no kurwanya inkongi z'umuriro first appeared on Intyoza.

    The post Huye: Polisi yahuguye abakorera n'abarema isoko rya Rango ku gukumira no kurwanya inkongi z'umuriro appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/08/09/huye-polisi-yahuguye-abakorera-nabarema-isoko-rya-rango-ku-gukumira-no-kurwanya-inkongi-zumuriro/