Author: webrwanda

  • Byiringiro Lague zahabu y’agaciro gakomeye irimo itebera mu isayo bashungera #rwanda #RwOT

    Uzi ibyishimo nk’iby’umushumba ubona inka ze zihaka cyangwa kubyara wabyaje inka? Ntako bisa pe! Niko bamwe biyumvaga muri 2018 bamubona abyiruka, ntiyari asanzwe.

    Ni Byiringiro Lague, rutahizamu wa Police FC usatira anyuze ku mpande, benshi bafataga nka zahabu y’agaciro ariko ubu ikaba irimo gutebera mu isayo.

    Uyu mukinnyi yamenyekanye muri 2018 ubwo yari avuye mu Intare FC yerekeje muri APR FC ku myaka ye 18, abifashijwemo na Jimmy Mulisa wari umutoza mukuru w’ikipe y’Ingabo z’Igihugu wamufataga nk’umuhungu. Hari nyuma yo kumubona muri Vision FC bakabanza kumunyuza mu Intare FC.

    Yari afite impano itangaje, amacenga, umuvuduko, gutsinda ku buryo bamwe bari batangiye kwicinya icyara ngo babonye uzabibagiza Jimmy Gatete.

    Ibyo mvuga si ibikabyo, amabyiruka ya Byiringiro Lague yari umuriro wo kotera kure, wabibaza Kenya muri 2018 mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20, cyangwa Rayon Sports muri 2019.

    Nubwo yari afite impano idasanzwe, yari anafite ikinyabupfura byanatumye agira igikundiro gikomeye no mu buyobozi bwa APR FC, kuko ntibyari bisanzwe kubona umukinnyi umeze gutyo.

    Gusa uko iminsi yashiraga, yatangiye kugenda ahinduka uwabanaga n’umubyeyi ajya kwikodeshereza, umusaruro mu kibuga utangira kubura ari byo byatumye Jimmy Mulisa aperereza asanga hari impamvu yabyo.

    Yabimenyesheje ubuyobozi bwa APR FC, bwabwiye uyu rutahizamu ko niba yumva ari umukinnyi wa APR FC agomba kuva aho ari akajya kubana n’abato b’iyi kipe ibyo byarakozwe.

    Nyuma uyu mukinnyi yaje gutsinda igitego ku mukino wakurikiyeho maze imbere y’abari muri Stade akishimira apfukamye asaba imbabazi Jimmy Mulisa kuko nubwo yari umutoza we ariko yanamufataga nk’umwana we.

    Lague yagiye yangirika gake gake…

    Muri 2019 kugeza 2023 ubwo yavaga muri APR FC, Byiringiro Lague umunsi ku munsi yagendaga atenguha abamwizeraga barimo n’ubuyobozi bukuru bwa APR FC nka Gen (Rtd) James Kabarebe umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC.

    Kuko muri iyo myaka ni bwo Lague utaranywaga inzoga yatangiye kuzinywa, ni bwo yagarutsweho cyane mu itangazamakuru mu nkuru zitari nziza, abo afitiye imyenda yanze kwishyura…

    Nyuma yo gukora ubukwe na Kelia, Byiringiro Lague muri 2023 yagiye gukina muri Sweden mu ikipe ya Sandvikens IF.

    Gusa byaje kurangira agarutse mu Rwanda maze muri Mutarama 2025 asinyira Police FC, icyo gihe yifuzwaga bikomeye na Rayon Sports.

    Yakomereje aho yari ageze…

    Mu gihe bamwe batekerezaga ko agiye gutuza agakina umupira, umutima ku kazi, ahubwo yongeye kugaruka mu itangazamakuru cyane mu nkuru zo hanze y’ikibuga.

    Nubwo ari ubuzima bwe bwite kuba yasohoka n’inshuti si ikibazo ahubwo byabaye ikibazo kuko bimubuza gukora n’akazi kugeza aho no muri Police FC bashatse kumurekura ariko bagaca inkoni izamba.

    Ni umukinnyi wageze ku rwego rw’uko kumubona yaje mu myitozo ari igitangaza, ahorana impamvu zo gusiba akazi.

    Abamukundaga baramukarabye… Manyinya isigaye imutamaza

    Biragoye kubona umukinnyi wakunzwe nka Byiringiro Lague ariko ni mu gihe reka akundwe yari abikwiye, gusa benshi batangiye kugenda bamuvaho.

    Byiringiro Lague ni umukinnyi wakunzwe bikomeye na Gen (Rtd) James Kabarebe, amugira umwana we, amuha buri kimwe no mu bukwe bwe yarabutashye anamuha inzu. Si buri wese wagira ayo mahirwe.

    Gusa bivugwa ko kubera imyitwarire ye na we yamaze kumukaraba kugeza aho ashobora no kuba atamwitaba kuri telefoni kuko yamugiriye inama akaba yaranze guhinduka.

    Byiringiro Lague asigaye akunda gufungwa, n’ubu amakuru avuga ko afunzwe aho akurikiranyweho gutwara ikinyabiziga yanyweye inzoga, n’izindi nshuro ni cyo yaziraga.

    Kuri iyi nshuro bivugwa ko yatawe muri yombi tariki ya 1 Mata 2026, nyuma yo kuva mu ikipe y’igihugu Amavubi, ni inshuro ya 3 afungiwe iki kintu.

    Si uwo kureka gutyo gusa…. Na we si we

    Nta muntu ushidikanya ku mpano ye, rero byaba ari igihombo kureka zahabu nk’iyi igatebera mu isayo.

    Ni umukinnyi ufatwa nk’uwananiranye, udashobotse ndetse ko nta n’icyakorwa, isura afite muri sosiyete bisa nk’aho ari we kibazo, ari kwa kundi bamwe bashinja abasitari ugira izina ugatangira kunanirana.

    Amakuru avuga ko uyu mukinnyi afite ikibazo yananiwe kwakira bityo ko ari nayo mpamvu abaho nk’umuntu wihebye, udafite ikintu na kimwe atinya.

    Uyu rutahizamu hakenewe imbaraga yaba iz’abayobozi ba ruhago, abantu yumva kandi yubaha hagashakwa uburyo yajyanwa kubonana n’umu-psychologist akamuganiriza kuko ni we ushobora kumufasha.

    Byiringiro Lague ni umukinnyi urimo kunyura mu bihe bigoye

    Ni umukinnyi w’ikipe y’igihugu

    Ntakwiye kujugunywa ahubwo akwiye gufashwa

    Kuva yagera muri APR FC azanywe na Jimmy Mulisa yagaragaje ko ari umukinnyi ufite impano

    Source : http://isimbi.rw/byiringiro-lague-zahabu-y-agaciro-gakomeye-irimo-itebera-mu-isayo-bashungera.html

  • Afunzwe ashinjwa kwanduza SIDA Ku bushake no kuryamana n'abo bahuje igitsina #rwanda #RwOT

    Umuganga ukorera Ikigo cy'Igihugu gishinzwe gukusanya no kubika amaraso (CNTS) muri Sénégal, akurikiranyweho ibyaha birimo gukora imibonano mpuzabitsina n'abo bahuje igitsina no kwanduza Virusi Itera SIDA ku bushake.

     

    Uyu muganga w'imyaka 38 yafashwe ku wa Kane tariki 2 Mata 2026, ubwo yari ku Kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Blaise Diagne, aho bivugwa ko yashakaga kuva mu gihugu.

     

    Amakuru yashyizwe hanze na RFI avuga ko uyu mugabo akekwaho gukora imibonano mpuzabitsina n'umunyamakuru wa televiziyo, Pape Cheikh Diallo, umwe mu bantu bagarukwaho cyane muri dosiye ifitanye isano n'ibikorwa binyuranyije n'umuco ndetse no gukwirakwiza Virusi Itera SIDA ku bushake.

     

    Nyuma yo gutabwa muri yombi, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira ubutumwa bwinshi bugaragaza impungenge abaturage bafite ku buziranenge bw'amaraso abikwa n'iki kigo niba ataranduye.

     

    Ibi byatumye iki kigo gisohora itangazo rivuga ko amaraso yose yakirwa akorerwa isuzuma rikomeye mbere yo kubikwa cyangwa gukoreshwa.

     

    Iryo tangazo rigira riti 'Buri shashi y'amaraso ikusanywa, ibanza gusuzumwa by'umwihariko hitabwa ku kureba ku ndwara zirimo SIDA[..] gutanga amaraso kugira ngo bikomeze kuba igikorwa cyizewe.'

    The post Afunzwe ashinjwa kwanduza SIDA Ku bushake no kuryamana n'abo bahuje igitsina appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2026/04/05/afunzwe-ashinjwa-kwanduza-sida-ku-bushake-no-kuryamana-nabo-bahuje-igitsina/

  • Lionel Messi yitiriwe kimwe mu bice bya stade muri Amerika #rwanda #RwOT

    Kizigenza w'ikipe y'igihugu y'Argentine na Inter Miami yo muri Amerika Lionel Andreas Messi yitiriwe kimwe mu bice bigize stade nshya y'ikipe ya Inter Miami.

    Amwe mumarembo y'icyo stade yitiriwe Messi

    Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, tariki ya 5 Mata 2026, ni bwo Inter Miami yakinnye na Austin FC mu mukino w'Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Uyu wari umunsi udasanzwe kuri Inter Miami kuko wahujwe n'umuhango wo gutaha ku mugaragaro stade yayo nshya yitiriwe ikigo cy'ishoramari cyo muri Brésil ari cyo Nubank.

    Iki kigo cyaguze uburenganzira bwo kwitirirwa iyi stade yakira abafana 26.700, ikazaba irimo umwanya wahakoreshwa nk'ibiro byayo n'ibindi bigo byifuza kuyikoreshwa, umwanya w'ubucuruzi busanzwe n'ubundi bureba ikipe.

    Mu marembo azajya yinjira muri iyi stade, hari amwe yiswe 'Leo Messi Stand', akaba yitiriwe uyu mukinnyi nk'umwe mu banyabigwi bayifashije kwandika amateka.

    Ifite igisenge gishobora guhangana n'imihindagurikire y'ikirere, ndetse ikaba ari yo stade ya mbere muri Shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifite akabari kanini.

    Mu batashye iyi stade harimo abayobozi bakuru ba Inter Miami ari na bo ba nyirayo. Abo ni Jorge Mas, Jose Mas na David Beckham ari na we watangaje watangaje bwa mbere ko iyi stade izubakwa mu 2014.

    Mu mukino wa mbere wayibereyeho Inter Miami inganya na Austin FC ibitego 2-2.

    Lionel Messi na Luis Suárez ba Inter Miami batsinze ibitego byishyura ibyatsinzwe na Guilherme Biro na Jayden Nelson ba Austin FC.

    NU Stadium izajya yakira abafana 26.700

    Inter Miami igiye kujya ikinira kuri stade yamaze kuzura

    The post Lionel Messi yitiriwe kimwe mu bice bya stade muri Amerika appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2026/04/05/lionel-messi-yitiriwe-kimwe-mu-bice-bya-stade-muri-amerika/

  • U Rwanda rwitabiriye imurikagurisha ry'ubukerarugendo muri Pakistan #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwitabiriye Imurikagurisha Mpuzamahanga ry'Ubukerarugendo riri kubera muri Pakistan, aho rumurikira abaryitabiriye umwihariko w'ubukerarugendo bwarwo n'ibyiza nyaburanga birutatse.

     

    Ni imurikagurisha ryatangijwe ku wa 3 Mata 2026 na Guverineri w'Intara ya Karachi, Sindh Nehal Hashmi, Ambasaderi w'u Rwanda muri Pakistan, Fatou Harelimana n'abandi bayobozi.

    Iri murikagurisha ryitabiriwe n'ibigo bikomeye mpuzamahanga mu bijyanye n'ubukerarugendo ndetse n'ibyo muri Pakistan mu rwego rwo kwimakaza imikoranire n'iterambere ry'ubukerarugendo muri rusange.

    U Rwanda rweretse abitabiriye iri murikagurisha ahantu nyaburanga bashobora gusura ndetse rwerekana ko ari igicumbi cy'ishoramari ndetse n'ubucuruzi muri Afurika.

    Abitabiriye iri murikagurisha basobanuriwe ahantu nyaburanga bashobora gusura harimo Pariki y'Igihugu ya Nyungwe n'iy'Akagera, ikiyaga cya Kivu ndetse n'ibindi byinshi bitandukanye.

    Bamwe mu bayobozi bakomeye bo muri Pakistan barimo Umujyanama mu bijyanye n'ubukeragendo wa Minisitiri w'Intebe muri iki gihugu, Sardar Yasir llyas ndetse n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Ubukerarugendo muri iki gihugu, Aftab ur Rehman Rana basuye aho u Rwanda rwamurikiraga ibikorwa byarwo.

    Ambasade y'u Rwanda muri Pakistan, yagaragaje ko aba bayobozi bishimiye aho u Rwanda rumaze kugera mu bijyanye n'ubukerarugendo ndetse n'amahirwe y'ubucuruzi ari muri iki gihugu.

    Iri murikagurisha niryo rikomeye rijyanye n'ubukerarugendo ribera mu gihug cya Pakistan kubera ko rihuriza hamwe ibigo bikomeye mu bijyanye n'ubukerarugendo, ibigo by'indege, amahoteli ndetse n'ibindi.

    Mu 2024, Urwego rw'Ubukerarugendo rwinjirije u Rwanda miliyoni 647$.

    U Rwanda rwerakanye amahirwe y'ishoramari no gukora ubucuruzi mu imurikagurisha ry'ubukerarugendo ryabereye muri Pakistan

    Abayobozi bakomeye muri Pakistan bishimiye ibyo beretswe ku Rwanda

    Ambasade y'u Rwanda muri Pakistan yahaye impano abayobozi b'iki gihugu

    The post U Rwanda rwitabiriye imurikagurisha ry'ubukerarugendo muri Pakistan appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2026/04/05/u-rwanda-rwitabiriye-imurikagurisha-ryubukerarugendo-muri-pakistan/

  • Nta mpamvu niwe yari ihari yo kuganira na Kiyovu. Gakwaya Olivier #rwanda #RwOT

    Muri ruhago yo mu Rwanda inkuru ya Haringingo Francis Christian ni imwe muzagarutsweho cyane bishimangirwa n'umuvuguzi Wa Rayon sport wunzemo irye avugako nta mpamvu nimwe yarihari yo kuganira n'ikipe ya Kiyovu kuwahoze ari umutoza wayo.

    Haringingo Francis Christian Uri kurikoraza.

    Nyuma y'umukino ikipe ya Rayon sport yanganyijemo na Gicumbi F.C, 0-0, umuvugizi w'iyi kipe Gakwaya Olivier yavuze ko nta mpamvu nimwe yari ihari yatumaga babanza kuganira na Kiyovu kubijyanye no guha akazi Haringingo nk'umutoza mushya wa Rayon sport.

    Olivier akomeza avugako Haringingo yari yareguye ku mirimo ye yo gutoza Kiyovu, bityo ku ruhande rwa rayon sport bakaba nta mpamvu babona yagombaga gutuma bajya mu biganiro na Kiyovu.

    Avuga kubyo kuba Haringingo yarahagarikiwe ibyangombwa by'atagetanyo na Ferwafa, Gakwaya Olivier yavuze ko ari iby'igihe gito ndetse anamara impungenge abakunzi ba Gikundiro ahamyako biza gukemuka mu gihe cya Vuba.

     

    The post Nta mpamvu niwe yari ihari yo kuganira na Kiyovu. Gakwaya Olivier appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2026/04/05/nta-mpamvu-niwe-yari-ihari-yo-kuganira-na-kiyovu-gakwaya-olivier/

  • Amafoto utabonye yaranze ubukwe bwa Kibonge watunguye umugore we Jacky #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatandatu, umukinnyi wa filime Nyarwanda Mugisha Emmanuel uzwi nka Kibonge yakoze ubukwe n’umugore we bamaranye imyaka 8 babana.

    Ni ubukwe bwabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabereye i Rwempasha, nyuma hakurikiraho gusezerana imbere y’Imana kuri Gasinga Miracle Center, aho inshuti n’imiryango byagaragaje ibyishimo bikomeye ku rugo rushya.

    Muri ubu bukwe bwitabiriwe n’ibyamamare, Niyo Bosco akaba yaririmbiye abageni mu gihe Junior Giti we yabahaye inka.

    Kibonge akaba yaje gutungura umugore we Ntambara Mutoni Jacky amuririmbira indirimbo yamuhimbiye, amarangamutima aba menshi hafi amarira gushoka.

    Byari ibyishimo kuri uyu muryango umaranye imyaka 8 aho bamaze no kubyarana abana 3.

    Ubukwe bwabo bukaba bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye nka Papa Sava, Junior Giti, Titi Brown, Rumaga, Alex Muyoboke, Uncle Austin, David Bayingana, Killaman, Digidigi, Mutoni Assia n’abandi.

    Ni uku bari bambaye mu muhango wo gusaba no gukwa

    Bari bamaze imyaka 8 babana nk’umugabo n’umugore

    Umugore wa Kibonge, Ntambara Mutoni Jacky

    Ntambara Jacky ati “peace ku basani aho muri”

    Clapton Kibonke umwe mu bakinnyi ba filime Nyarwanda bakunzwe

    Byari ibyishimo bikomeye

    Yanyuzagamo akamwongorera utugambo twiza tw’urukundo

    Kibonge yamurebye mu maso aramubwira ati “uyu munsi ni wo nari ntegereje”

    Ubukwe bwabo bwabaye urwibutso rukomeye ku muryango wabo

    Source : http://isimbi.rw/amafoto-utabonye-yaranze-ubukwe-bwa-kibonge-watunguye-umugore-we-jacky.html

  • Bace inkoni izamba kuko Rayon ikeneye Haringingo – Umutoza wa Gicumbi #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Gicumbi FC, Bisengimana Justin yasabiye imbabazi Haringingo Francis ko bakwiye guca inkoni izamba bakamureka agatoza kuko Rayon Sports imukeneye.

    Haringingo Francis uheruka gutangazwa na Rayon Sports nk’umutoza mukuru, ntabwo aremerwa gutoza kuko Kiyovu Sports yatanze ikirego muri FERWAFA ko yasheshe amasezerano binyuranyije n’amategeko bo bakimubara nk’umukozi wabo.

    FERWAFA mu gihe ikirimo kwiga kuri iki kibazo, yavuze ko Haringingo Francis atemerewe gutoza.

    Nyuma y’umukino w’umunsi wa 26 wa Shampiyona Rayon Sports yanganyijemo na Gicumbi ubusa ku busa ari na wo wari kuba ari umukino wa mbere wa Haringingo, umutoza wa Gicumbi FC yavuze ko kubura kwa Haringingo Francis ntacyo byamunguye ahubwo yabihimboyemo kuko ari umutoza buri uko bahuye yigiraho byinshi.

    Ati “Haringingo Francis ari mu batoza nkina na we nkagira ibyo mwigiraho, ari muri Kiyovu mu mukino ubanza yaradutsinze, umukino wo kwishyura turanganya urumva hari ibyo namwigiyeho, nubwo atari ku ntebe y’abatoza ariko ikipe ni we wayiteguye.”

    “Ntekereza ko nta nyungu yari irimo kuko iyo aza kuba ahari hari n’ibindi nari kunguka, ni umutoza mwiza, umutoza nshima mu rugendo rwanjye kuko hari ibintu byinshi akora binyigisha nanjye.”

    Yakomeje amusabira imbabazi avuga ko bakwiye guca inkoni izamba bakamubabarira kuko uretse na Rayon Sports n’abatoza bagenzi be bamukeneye.

    Ati “Ahubwo bagerageze barebe ukuntu baca inkoni izamba bamureke aze kuko turamukeneye, uretse kuba Rayon Sports imukeneye ko aza gutoza n’abatekinisiye turamukeneye.”

    Rayon Sports kunganya ikaba yagumye ku mwanya wa 4 n’amanota 41, Al Hilal SC ya mbere ifite 54, APR FC na Al Merrikh SC zifite 49.

    Haringingo Francis ntabwo aremerwa gutoza Rayon Sports

    Bisengimana Justin yasabiye imbabazi Haringingo Francis

    Source : http://isimbi.rw/bace-inkoni-izamba-kuko-rayon-ikeneye-haringingo-umutoza-wa-gicumbi.html

  • Clapton Kibonge yakoze ubukwe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya ukunzwe na benshi, Clapton Kibonge, yasezeranye imbere y’Imana n’umugore we Ntambara Mutoni Jacky nyuma y’imyaka umunani babana nk’umugabo n’umugore.

    Uyu muhango wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 4 Mata 2026, ubera mu Karere ka Nyagatare mu murenge wa Rwempasha.

    Ni ibirori byabanjirijwe n’muhango wo gusaba no gukwa wabereye i Rwempasha, nyuma hakurikiraho gusezerana imbere y’Imana kuri Gasinga Miracle Center, aho inshuti n’imiryango byagaragaje ibyishimo bikomeye ku rugo rushya.

    Ni ubukwe bwari bwitabiriwe n’abantu benshi barimo ibyamamare mu ngeri zitandukanye, by’umwihariko abo mu myidagaduro nyarwanda.

    Mu bagaragaye muri ibi birori, harimo amazina azwi nka Papa Sava, Junior Giti, Titi Brown, Rumaga, Alex Muyoboke, Uncle Austin ndetse na David Bayingana n’abandi bose bitabiriye kwifatanya n’uyu muryango mu byishimo.

    Mugisha Emmanuel wamamaye muri sinema nyarwanda nka Clapton Kibonge, yashakanye n’umukunzi we bamaze igihe kinini bakundana, aho banabyaranye abana batatu.

    Aba bombi bari barasezeranye imbere y’amategeko kuva mu 2018, ariko bahisemo gushyira akadomo ku rukundo rwabo basezerana imbere y’Imana muri uyu mwaka.

    Clapton Kibonge yakoze ubukwe n’umugore we Jacky Ntambara

    Source : http://isimbi.rw/clapton-kibonge-yakoze-ubukwe-amafoto.html

  • Nyagahandagazi: Abatuye bahangayikishijwe n'urugomo rw'urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge #rwanda #RwOT

    Abaturage batuye mu isantere ya Nyagahandagazi, mu murenge wa Zaza ho mu karere ka Ngoma, bagaragaza impungenge ziterwa n'urugomo rukomeje gukorwa na bamwe mu rubyiruko bivugwa ko rwishora mu biyobyabwenge, cyane cyane urumogi.

    Aba baturage bavuga ko hari insoresore zikunze kugaragara mu masaha y'umugoroba n'ijoro, ziba zanyweye cyangwa zanyoye ibiyobyabwenge, zigatangira gukora ibikorwa bibangamira umutekano w'abaturage. Muri ibyo bikorwa, ngo harimo kujya mu maduka no mu tubari bagasaba ibyo kurya n'ibyo kunywa ku gahato, barangiza bakanga kubyishyura.

    Umwe mu bacuruzi bakorera muri iyo santere yavuze ko hari igihe bagerageje kwanga gutanga ibyo basabwaga n'izo nsoresore, bikarangira zibakubise cyangwa zibatera ubwoba. Ati: 'Hari ubwo utanga ibyo bagusabye kugira ngo wirinde ikibazo, kuko iyo ugerageje kubyanga bahita bagutera.'

    Abaturage basaba inzego z'umutekano n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze kurushaho gukaza ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge no guhana abagaragara mu bikorwa by'urugomo. Banasaba ko hakongerwa ubukangurambaga bugamije gukumira ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

    Ku rundi ruhande, ubuyobozi bw'ibanze bwemeza ko iki kibazo bukizi, kandi ko hari ingamba zatangiye gufatwa zirimo gufatanya n'inzego z'umutekano mu gucunga umutekano no gushishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.

    Abaturage bakomeje gusaba ko hakorwa byinshi kurushaho kugira ngo bongere kumva batekanye mu buzima bwabo bwa buri munsi.

    Source : https://kasukumedia.com/nyagahandagazi-abatuye-bahangayikishijwe-nurugomo-rwurubyiruko-rwishora-mu-biyobyabwenge/

  • Clapton Kibonge yakoze ubukwe #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya ukunzwe na benshi, Clapton Kibonge, yasezeranye imbere y’Imana n’umugore we Ntambara Mutoni Jacky nyuma y’imyaka umunani babana nk’umugabo n’umugore.

    Uyu muhango wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 4 Mata 2026, ubera mu Karere ka Nyagatare mu murenge wa Rwempasha.

    Ni ibirori byabanjirijwe n’muhango wo gusaba no gukwa wabereye i Rwempasha, nyuma hakurikiraho gusezerana imbere y’Imana kuri Gasinga Miracle Center, aho inshuti n’imiryango byagaragaje ibyishimo bikomeye ku rugo rushya.

    Ni ubukwe bwari bwitabiriwe n’abantu benshi barimo ibyamamare mu ngeri zitandukanye, by’umwihariko abo mu myidagaduro nyarwanda.

    Mu bagaragaye muri ibi birori, harimo amazina azwi nka Papa Sava, Junior Giti, Titi Brown, Rumaga, Alex Muyoboke, Uncle Austin ndetse na David Bayingana n’abandi bose bitabiriye kwifatanya n’uyu muryango mu byishimo.

    Mugisha Emmanuel wamamaye muri sinema nyarwanda nka Clapton Kibonge, yashakanye n’umukunzi we bamaze igihe kinini bakundana, aho banabyaranye abana batatu.

    Aba bombi bari barasezeranye imbere y’amategeko kuva mu 2018, ariko bahisemo gushyira akadomo ku rukundo rwabo basezerana imbere y’Imana muri uyu mwaka.

    Clapton Kibonge yakoze ubukwe n’umugore we Jacky Ntambara

    Source : http://isimbi.rw/clapton-kibonge-yakoze-ubukwe.html