Minisitiri Gatabazi yakebuye abayobozi basiragiza abaturage, abasaba kwisubiraho – #rwanda #RwOT

Written by

in

Yabigarutseho ku wa 7 Nzeri 2021 ubwo yari yasuye abaturage bo mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara.

Yagize ati “Abayobozi rimwe na rimwe tujya tugira amakosa, umuturage akaza akugana akuzaniye ikibazo, ukamusubiza kuri wa wundi utaragikemuye.”

Yibukije abayobozi ko abaturage baba babitezeho kubafasha mu iterambere n’imibereho myiza, bityo bakwiye kwirinda ko babatakariza icyizere.

Yavuze ko atari byiza ko umuyobozi atinda gukemura ibibazo bikagera n’aho abisigira umusimbuye na we bikaba uko.

Ati “Ntabwo dushaka ibirarane by’ibibazo, kuko ntawe ubishyira mu bubiko. Si byiza ko ibibazo wakiriye wabyimukana muri manda yindi, cyangwa ngo ubirage abagusimbuye.”

Minisitiri Gatabazi yasabye abaturage guharanira gukorana neza n’ubuyobozi kugira ngo bafatanye mu iterambere kandi birinda kutanyurwa.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara bavuze ko bishimiye gusurwa na Minisitiri Gatabazi kandi bagiye kurushaho gukorana neza n’ubuyobozi mu guhindura aho batuye heza.

Mwiseneza Claire ati “Hari byinshi byiza twagezeho kubera ubuyobozi bwiza. Twe abaturage icyo twiyemeje ni ugukomeza gukorana neza n’abayobozi kugira ngo tugere kuri byinshi.”

Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi gushyiraho uburyo bwo guha serivisi nziza ababagana, anenga abahora mu nama n’amahugurwa bya buri munsi bakibagirwa inshingano zabo.

Minisitiri Gatabazi yakebuye abayobozi basiragiza abaturage, abasaba kwisubiraho

Abaturage bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo bitandukanye

Bishimiye ko bagiriwe inama na Minisitiri Gatabazi bamwizeza gukomeza gukorana neza n’ubuyobozi

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mamba bateze amatwi impanuro za Minisitiri Gatabazi

[email protected]


source : https://ift.tt/3yTUweM

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *