Yabivuze agaruka ku nyungu u Rwanda n'urubyiruko rwa Afurika bashobora gukura mu kwakira Formula One kuri uyu mugabane.
Ni nyuma y'uko kuri uyu wa 13 Ukwakira 2026, u Rwanda rwahawe kuzira Grand Prix ya F1 guhera mu 2030, mu gihe cy'imyaka 10.
Iri siganwa ry'imodoka nto zigendera ku muvuduko uri hejuru ryari rimaze imyaka 33 ritabera ku Mugabane wa Afurika.
Abajijwe ku batekereza ko ari igikorwa kinini kirenze urwego n'ubushobozi bw'u Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko kiri mu ishusho y'ibyo igihugu kigomba gukora.
Ati 'Ndabwira abo bantu guhumeka cyane, bagatuza noneho bagategereza kureba ikigiye kuza. Mbere na mbere turi abantu nk'abandi bo mu bice bisigaye by'Isi, nta kintu cyangwa igikorwa kiruta abantu. Turi igihugu gito ariko turi abantu. Ni byo rwose Formula One ni ikintu kinini, ariko ni ishusho nini y'ibyo u Rwanda rugomba gukora.'
Yavuze ko nubwo iri rushanwa rizajya ribera mu Rwanda, ariko zizafungurira amahirwe Afurika muri rusange.
Ati 'Hari ibintu byinshi u Rwanda rwiyemeje gukora, twateye imbere nk'igihugu, nk'abantu, ariko by'umwihariko nko kuri iyi Formula One nka siporo ifite aho ihuriye na Afurika, ntituri kureba ku Rwanda gusa, turi kureba ku Rwanda mu ishusho y'umugabane kandi dufite intego zo kwinjizamo abandi bavandimwe b'Abanyafurika ngo bitabire.'
Perezida Kagame yatanze ingero z'ibindi bikorwa bikomeye u Rwanda rumaze kwakira, birimo Basketball Africa League, Inteko Rusange ya FIFA na Shampiyona y'Isi y'Amagare.
Yongeyeho ati 'Hari n'ibindi bizaza. Twishimiye kwakira Formula One kandi tuzagerageza kumvisha abo batabyumva ko bashobora kubigiramo uruhare bakabibonamo inyungu.'
Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko u Rwanda ruzafatanya n'abikorera n'abashoramari bo mu bihugu binyuranye.
Ati 'Tuzagira abashoramari, mu by'ukuri hazabamo uruhare rukomeye rw'abikorera ku giti cyabo. Dufite inshuti hano zaje kwifatanya natwe n'izindi bitakunze, ariko zashakaga kuba ziri hano. Rero ni igikorwa cy'u Rwanda, ni icya Afurika kandi ni igikorwa gikomeye twishimiye kuba dufite aho duhuriye na cyo.'
Perezida Kagame yashimangiye ko kwakira African Grand Prix bizatuma abafana ba Formula One bayegera kurushaho, aho kuyirebera gusa kuri televiziyo.
Ati 'Hari abafana benshi ba Formula One n'izindi gahunda zijyanye n'imikino yo gusiganwa mu modoka. Bahoraga bayarebera kure, bayarebera kuri televiziyo, ariko bashaka kuyagiramo uruhare. Twavugaga ko ibi ari ukuyabegereza, kubafasha kuyagiramo uruhare.'
Yavuze ko amahirwe azanagira uruhare mu guhanga imirimo no guteza imbere ubumenyi bw'urubyiruko.
Ati 'Abafana bakiri bato ntibazaryoherwa no kureba ibiri kuba gusa, bazabigiramo uruhare nk'aba-engineers, abakanishi, noneho habe abashoramari n'abandi bakora ibitandukanye bisaba amagana cyangwa ibihumbi by'abantu. Ibi ni byo urubyiruko rwa Afurika rukwiye kandi turavuga ko bari mu bibigize, turi kubizana hafi yabo muri Afurika.'
Yakomeje agira ati 'Tugomba gukora ku buryo ibyo tuvuga biva mu magambo bikagaragara kandi abaturage bacu bakabyungukiramo. U Rwanda n'ahandi hasigaye ku mugabane, bazabyungukiramo. Turashaka ko n'abandi babigiramo uruhare. Ni yo mpamvu imipaka yacu ifunguye, gukuraho ibisabwa bya viza byakozwe ku bushake, si ibintu byabaye ku bw'impanuka.'


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yasubije-abumva-ko-f1-ari-nini-ku-rwanda
Leave a Reply