Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya X y'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro ku wa 13 Ukwakira, bugaragaza ko uyu musangiro wabaye nyuma y'igikorwa cyo kwemeza u Rwanda nk'igihugu kizakira Formula 1 African Grand Prix kuva mu 2030.
Buti 'Nyuma yo gutangaza ko u Rwanda ruzakira Formula 1 African Grand Prix, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza Perezida wa FIA, Mohammed Ben Sulayem, Perezida wa F1, Stefano Domenicali, abayobozi b'ibigo byigenga ku mugabane n'abafatanyabikorwa bo mu muryango w'abasiganwa mu modoka.'
African Grand Prix izaba isiganwa rya 24 ku ngengabihe ya Formula One yari isanzweho Grand Prix 23 zibera ku migabane itandukanye y'Isi. Iyo mu Rwanda ni yo yonyine izajya ibera muri Afurika.
Ikibuga kizakinirwaho iyi mikino kigiye gutangira kubakwa mu Bugesera hafi y'Ikibuga cy'Indege gishya cya Kigali.
U Rwanda rwemejwe nk'igihugu kizakira iyi mikino ku wa 13 Ukwakira 2026, hanasinywa amasezerano y'imyaka yo kugarura ku Mugabane wa Afurika Shampiyona y'Isi y'amasiganwa y'imodoka ya Formula 1, ategurwa ku bufatanye n'Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'Imikino y'Imodoka (FIA).
Aya masezerano y'igihe kirekire ateganya ko isiganwa rya mbere rya Formula 1 mu Rwanda rizaba nyuma yo kurangiza kubaka ikibuga cyihariye cy'amasiganwa y'imodoka mu Karere ka Bugesera. Biteganyijwe ko iki kibuga kizaba cyuzuye mu ntangiriro za 2030.
Ni ikibuga kizubakwa hubahirijwe ibisabwa n'Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'Imikino y'Imodoka (FIA) ku bibuga byo ku rwego rwa mbere, bizwi nka FIA Grade 1, ari na rwo rwego rukenewe kugira ngo ikibuga cyemererwe kwakira amasiganwa ya Formula 1.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika byari byatanze kandidatire yo kwakira iri siganwa, mu bindi birimo Afurika y'Epfo. Rumaze igihe rushyira imbaraga mu bikorwa bigamije guteza imbere siporo, ndetse rwakiriye amarushanwa akomeye arimo Shampiyona y'Isi y'Amagare, Shampiyona ya Basketball muri Afurika, BAL n'andi.
Rwakiriye kandi Inama y'Inteko rusange ya FIFA yo mu 2023 ndetse n'Inteko Rusange ya FIA n'umuhango wo gutanga ibihembo bya FIA byabaye mu 2024.
Isiganwa rya Formula 1 African Grand Prix, rizaterwa inkunga na Visit Rwanda, rifatwa nk'indi ntambwe ikomeye mu cyerekezo cy'u Rwanda cyo kuba igicumbi cya siporo, ubukerarugendo, ibishya n'ubucuruzi kizwi ku rwego mpuzamahanga.
Ntihatangajwe amakuru arambuye ajyanye n'itariki isiganwa rya mbere rizaberaho, ibyiciro byo kubaka ikibuga cy'amasiganwa ndetse na gahunda y'ibikorwa bizajya biba mu mpera z'icyumweru cy'amarushanwa.



Leave a Reply