Uyu muhango wabaye ku wa 12 Ukwakira, ku cyicaro gikuru cy'iyi kaminuza giherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.
ULK yahaye ikaze abanyeshuri bashya baje kwiga amasomo atandukanye y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's programmes) n'icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master's programmes).
ULK kandi yatangaje ko yatangije gahunda yo kwigisha abashaka gukorera impamyabumenyi y'ikirenga (PhD) mu masomo ya accounting, finance na management.
Iyi kaminuza yahise iba iya mbere yigenga mu Rwanda igiye gutanga impamyabumenyi ziri kuri uru rwego.
ULK Polytechnic Institute na yo yakiriye abanyeshuri bazahabwa amasomo y'icyiciro cya mbere n'icya kabiri cya kaminuza mu mashami atandukanye y'ubumenyingiro na tekiniki.
Uyu muhango kandi wabaye umwanya wo gushimira no kwifuriza ishya n'ihirwe abanyeshuri basoje umwaka wa nyuma w'amasomo yabo, bitegura kujya ku isoko ry'umurimo.
Umuyobozi wa ULK, Prof. Onuorah Onyukwelu, yabwiye abanyeshuri bashya ko gutegura ejo hazaza habo heza bitagomba gutangira ku munsi bazasorezaho amasomo, ahubwo ko bigomba gutangira ku munsi wa mbere.
Ati' Kugira impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi byagufungurira amarembo y'amahirwe ariko ubushobozi bwo guhangana hamwe n'imyitwarire ni byo bigena icyo ayo mahirwe yakubyarira'.
Yabagaragarije ko kuba bemerewe kwiga muri iri shuri bidahagije, ahubwo ko bakwiye gushyira umwete n'umurava mu masomo yabo, kugira ngo ubumenyi bazahabwa buzababere impamba y'ubuzima.
Umuyobozi wa ULK Polytechnic Institute, Eng. Musabyimana Jean Pierre, yabwiye abanyeshuri bagiye kwiga ubumenyingiro na tekiniki ko bagiye ku isoko y'ubumenyi bukenewe, buzatuma babasha gutanga ibisubizo ku bibazo biri muri sosiyete.
Yagaragaje ko iri shuri rifite ibikenewe byose kugira ngo umunyeshuri abashe kwiga no gushyira mu bikorwa ibyo yiga mu buryo bufatika.
Ati ' Dutegurira abananyeshuri ingendoshuri aho twagiranye ubufatanye n'ibigo n'inganda bitandukanye bikora ibikenerwa n'ubumenyi bwa tekiniki twigisha. Ubu bufatanye kandi butuma abanyeshuri bacu boroherwa no kubona aho bimenyereza umwuga'.
Prof. Dr Rwigamba Balinda, washinze ULK na ULK Polytechnic Institute, yasabye abakozi, abarimu n'abanyeshuri bahasanzwe kwakira neza abanyeshuri bashya no kubafasha kumenya amahame n'indangagaciro biboneye.
Yabwiye abanyeshuri baturutse hanze y'u Rwanda ko bazafatwa neza, abamenyesha ko bari mu gihugu gitekanye, gifite ubuyobozi bwiza buyobowe na Perezida Paul Kagame.
Ati ' Muje kuvoma hano uburezi bufite ireme buzatuma muhangana ku isoko ry'umurimo. Mukwiye kugira indangagaciro ziboneye n'ikinyabupfura ni byo bizatuma ubumenyi muzakura hano bubabera umusingi muzubakiraho ubuzima'.
ULK imaze imyaka 30 ishinzwe, kuko yatangiye gutanga ubumenyi mu 1996.
Mu 2014, yashinze ULK Polytechnic Institute nk'ishami ryayo ritanga amasomo y'ubumenyingiro na tekiniki.
Kuva yashingwa, ULK imaze gushyira ku isoko ry'umurimo abarenga ibihumbi 42, mu gihe ULK Polytechnic Institute na yo imaze gushyira ku isoko ry'umurimo abagera ku 2.400.
Ibi bigo byombi kandi bimaze kwakira abanyeshuri b'abanyamahanga basaga ibihumbi bitanu, baturutse mu bihugu 42, birimo n'ibyo hanze ya Afurika.






Leave a Reply