Ingabo z'u Rwanda zasoje amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru zari zimazemo amezi atanu – #rwanda #RwOT

Written by

in

Aya mahugurwa yasojwe ku wa 9 Nyakanga 2026 yari amaze amezi atanu abera mu Kigo cy'Amahugurwa cya Gisirikare i Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

Aya mahugurwa yari agamije kongerera abasirikare ubumenyi, ubuhanga n'ubushobozi mu bikorwa bya gisirikare kugira ngo barusheho kuzuza neza inshingano z'Ingabo z'u Rwanda.

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga wahagarariye Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, Perezida Paul Kagame.

Gen Mubarakh Muganga yashimye abarangije amahugurwa kubera ubwitange n'imyitwarire myiza bagaragaje mu gihe cyose bamaze muri iyi myitozo.

Yabashishikarije gukomeza kurangwa n'ubunyamwuga no guharanira kuba indashyikirwa mu gihe bazaba basohoza inshingano zabo.

Gen. Mubarakh Muganga yibukije abarangije amahugurwa ubutumwa Perezida Kagame ahora ageza ku basirikare, agaragaza ko amahugurwa ya gisirikare ategura umusirikare kwihanganira ibihe bikomeye no gukora inshingano zisaba imbaraga z'umubiri, iz'umutima n'ubunyamwuga bwo ku rwego rwo hejuru.

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda yakomeje ashimangira ko umusirikare agomba guhora aharanira kugera ku musaruro ushimishije akuzuza neza inshingano yahawe binyuze ku myitwarire irangwa n'ikinyabupfura, guhanga ibishya no gukoresha neza ibikoresho bihari.

Gen Mubarakh Muganga yashimye kandi ubuyobozi bw'Ikigo cy'Amahugurwa ya gisirikare cya Gabiro, by'umwihariko abarimu batoza abasirikare, ku bwitange bwabo badahwema kugaragaza mu guteza imbere ubumenyi, ubuhanga n'ubushobozi bw'Ingabo z'u Rwanda.

Yagaragaje ko uwo muhate ukomeje gutanga abayobozi n'abasirikare bashoboye, biteguye neza gukorera Ingabo z'u Rwanda n'Igihugu muri rusange.

Brigade ya 507 y'Ingabo z'u Rwanda zirwanira ku butaka yasoje amahugurwa ya gisirikare yo ku rwego rwisumbuye

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yahembye abahize abandi mu mahugurwa

Ingabo z’u Rwanda zimaze amezi atanu mu myitozo yo ku rwego rwo hejuru

Abasirikare ba RDF batojwe no guhashya umwanzi bifashishije ikarita

Abasirikare ba RDF bahawe imyitozo ikomeye ibafasha kurinda ubusugire bw’u Rwanda

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga wahagarariye Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame

Ubwo abayobozi mu Ngabo z’u Rwanda bari bageze ahari hagiye gusorezwa amahugurwa

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yahembye abahize abandi mu mahugurwa

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yashimye Ingabo z’u Rwanda ku bwitange zagaragaje


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabo-z-u-rwanda-zasoje-amahugurwa-yo-ku-rwego-rwo-hejuru-zari-zimazemo-amezi

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *