Tag: Umutekano

  • Ingabo z'u Rwanda zasoje amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru zari zimazemo amezi atanu – #rwanda #RwOT

    Aya mahugurwa yasojwe ku wa 9 Nyakanga 2026 yari amaze amezi atanu abera mu Kigo cy'Amahugurwa cya Gisirikare i Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

    Aya mahugurwa yari agamije kongerera abasirikare ubumenyi, ubuhanga n'ubushobozi mu bikorwa bya gisirikare kugira ngo barusheho kuzuza neza inshingano z'Ingabo z'u Rwanda.

    Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga wahagarariye Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, Perezida Paul Kagame.

    Gen Mubarakh Muganga yashimye abarangije amahugurwa kubera ubwitange n'imyitwarire myiza bagaragaje mu gihe cyose bamaze muri iyi myitozo.

    Yabashishikarije gukomeza kurangwa n'ubunyamwuga no guharanira kuba indashyikirwa mu gihe bazaba basohoza inshingano zabo.

    Gen. Mubarakh Muganga yibukije abarangije amahugurwa ubutumwa Perezida Kagame ahora ageza ku basirikare, agaragaza ko amahugurwa ya gisirikare ategura umusirikare kwihanganira ibihe bikomeye no gukora inshingano zisaba imbaraga z'umubiri, iz'umutima n'ubunyamwuga bwo ku rwego rwo hejuru.

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda yakomeje ashimangira ko umusirikare agomba guhora aharanira kugera ku musaruro ushimishije akuzuza neza inshingano yahawe binyuze ku myitwarire irangwa n'ikinyabupfura, guhanga ibishya no gukoresha neza ibikoresho bihari.

    Gen Mubarakh Muganga yashimye kandi ubuyobozi bw'Ikigo cy'Amahugurwa ya gisirikare cya Gabiro, by'umwihariko abarimu batoza abasirikare, ku bwitange bwabo badahwema kugaragaza mu guteza imbere ubumenyi, ubuhanga n'ubushobozi bw'Ingabo z'u Rwanda.

    Yagaragaje ko uwo muhate ukomeje gutanga abayobozi n'abasirikare bashoboye, biteguye neza gukorera Ingabo z'u Rwanda n'Igihugu muri rusange.

    Brigade ya 507 y'Ingabo z'u Rwanda zirwanira ku butaka yasoje amahugurwa ya gisirikare yo ku rwego rwisumbuye

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yahembye abahize abandi mu mahugurwa

    Ingabo z’u Rwanda zimaze amezi atanu mu myitozo yo ku rwego rwo hejuru

    Abasirikare ba RDF batojwe no guhashya umwanzi bifashishije ikarita

    Abasirikare ba RDF bahawe imyitozo ikomeye ibafasha kurinda ubusugire bw’u Rwanda

    Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga wahagarariye Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame

    Ubwo abayobozi mu Ngabo z’u Rwanda bari bageze ahari hagiye gusorezwa amahugurwa

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yahembye abahize abandi mu mahugurwa

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yashimye Ingabo z’u Rwanda ku bwitange zagaragaje


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabo-z-u-rwanda-zasoje-amahugurwa-yo-ku-rwego-rwo-hejuru-zari-zimazemo-amezi

  • Abasirikare ba RDF basoje imyitozo yo gukarishya ubumenyi mu bya gisirikare #rwanda #RwOT

    Brigade ya 507 y'Ingabo z'u Rwanda zirwanira ku butaka yasoje amahugurwa ya gisirikare yo ku rwego rwisumbuye yagenewe Ingabo zirwanira ku butaka.

    Aya mahugurwa yari amaze amezi atanu abera mu Kigo cy'Amahugurwa cya Gisirikare i Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

    Urubuga rw'ingabo z'igihugu, ruvuga ko aya mahugurwa yari agamije kongerera abasirikare ubumenyi, ubuhanga n'ubushobozi mu bikorwa bya gisirikare, kugira ngo barusheho kuzuza neza inshingano z'Ingabo z'u Rwanda.

    Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen MK Mubarakh, ahagarariye Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

    Gen MK Mubarakh yashimiye abarangije amahugurwa kubera ubwitange n'imyitwarire myiza bagaragaje mu gihe cyose bamaze muri iyi myitozo.

    Yabashishikarije gukomeza kurangwa n'ubunyamwuga, no guharanira kuba indashyikirwa mu gihe bazaba basohoza inshingano zabo.

    Bakarishya ubumenyi mu kurwanira ku butaka

    Yibukije abarangije amahugurwa ubutumwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, ahora ageza ku basirikare, agaragaza ko amahugurwa ya gisirikare ategura umusirikare kwihanganira ibihe bikomeye, no gukora inshingano zisaba imbaraga z'umubiri, iz'umutima n'ubunyamwuga bwo ku rwego rwo hejuru.

     

     

    Yakomeje ashimangira ko umusirikare agomba guhora aharanira kugera ku musaruro ushimishije, akuzuza neza inshingano yahawe binyuze ku myitwarire irangwa n'ikinyabupfura, guhanga udushya no gukoresha neza ibikoresho bihari.

    Umugaba Mukuru w'Ingabo yashimiye kandi ubuyobozi bw'Ikigo cy'Amahugurwa ya gisirikare cya Gabiro, by'umwihariko abarimu batoza abasirikare, ku bwitange bwabo budahwema mu guteza imbere ubumenyi, ubuhanga n'ubushobozi bw'ingabo z'u Rwanda.

    Yagaragaje ko uwo muhate ukomeje gutanga abayobozi n'abasirikare bashoboye, biteguye neza gukorera Ingabo z'u Rwanda n'Igihugu muri rusange.

    Aha abayobora urugamba bararutegura ku ikarita
    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen MK Mubarakh asoza aya mahugurwa

     

    Source : https://flash.rw/2026/07/10/abasirikare-ba-rdf-basoje-imyitozo-yo-gukarishya-ubumenyi-mu-bya-gisirikare/

  • Polisi yinjiye mu kibazo cy’ibura ry’umunyamakuru w’imikino Olivier Ba #rwanda #RwOT

    Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, umunyamakuru Ishimwe Olivier uzwi nka Ba nta hantu agaragara na hamwe byateye abo mu muryango we ndetse n’inshuti ze kwibaza icyo yaba yarabaye.

    Uyu munyamakuru usanzwe yandika inkuru z’imikino ku Kinyamakuru Inyarwanda.com yateye benshi kwibaza aho yaba aherereye, nyuma y’uko atari iwe ndetse akaba atanaboneka kuri telefoni.

    Ikinyamakuru ISIMBI, cyagerageje gushaka amakuru gisanga umuntu wa nyuma wavuganye na we baravuganye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 19 Mata 2024.

    Gusa kuri WhatsApp bigaragara ko aherukaho ku wa Gatandatu tariki ya 20 Mata 2024 nubwo nta muntu yasubizaga, amakuru avuga ko ari uwo musore banana wayikoresheje kugira ngo arebe niba yamenya aho yagiye, yafunguye imashini ye (laptop) ngo areba niba nta WhatsApp yaba irimo, ayisangamo ayijyamo mu rwego rwo gushaka amakuru ariko arayabura.

    Ba ku wa Gatanu saa 15h00′ hari ikiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga kuri shampiyona ya Afurika ya ‘Rhythmics Gymnastic’ igiye kubera mu Rwanda yagombaga kwitabira cyabereye Nyarutarama, gusa ntabwo yigeze ahakandagira nubwo amakuru avuga ko yavuye iwe ari cyo agiyemo.

    Ku Cyumweru tariki ya 21 Mata 2024 nabwo akaba yari afite irushanwa ry’amagare mu Bugesera nabwo baramushatse baramubura.

    Umusore banana usanzwe ukora kwa muganga yagerageje gushakisha ariko biranga, bahamaagara n’iwabo aho avuka muri Gatsibo bavuga ko atagezeyo ari na byo byatumye na mukuru we aza i Kigali kugira ngo akurikiranire bya hafi ikibazo cy’umuvandimwe we.

    Nyuma yo gushakisha akabura, ISIMBI yamenye amakuru ko bahise batanga ikirego kugira ngo inzego z’umutekano zibikurikirane mu maguru mashya.

    Polisi y’u Rwanda binyuze ku mbuga nkoranyambaga isubiza ubutumwa bwa Kemnique ku rukuta rwa Twitter, yavuze ko aya makuru bayamenye bikaba birimo gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

    Yagize iti “ayo makuru twayamenye arimo gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.”

    Ishimwe Olivier Ba, yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo BTN TV, Inyarwanda akorera ndetse yanakoze ku Igihe.com

    Muraho,

    Aya makuru twayamenye, iki kibazo kirimo gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

    Murakoze

    — Rwanda National Police (@Rwandapolice) April 22, 2024

    Ishimwe Olivier Ba yaburiwe irengero

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/polisi-yinjiye-mu-kibazo-cy-ibura-ry-umunyamakuru-w-imikino-olivier-ba

  • Ikibazo cya kongo ntikizarangizwa n'intambara nk'uko Tanzaniya n'abandi babyibwira #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru kuwa gatanu w'icyumweru gishize, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Tanzaniya, January Makamba yavuze ko ngo ingabo z'icyo gihugu zagiye muri Kongo mu rwego rwo kubahiriza ibyemezo bya Luanda na Nairobi bigamije kugarura amahoro muri Kongo, 'hifashishijwe inzira y'ibiganiro'.

    Ibi Minisitiri Makamba yabivugishijwe n'igitutu cy'amahanga n'Abatanzaniya ubwabo, dore ko ingabo za Tanzaniya ziregwa kwivanga mu mirwano, no kurasa ibibombe mu baturage bo mu duce tugenzurwa na M23.

    Abasirikare ba Tanzania mu myiyereko

    Haribazwa rero uburyo Tanzaniya yaba iharanira kurangiza amakimbirane mu burasirazuba bwa Kongo, 'ku neza', kandi ibogamiye ku ruhande rumwe mu zihanganye. Ibi bisobanuye ko nayo yibwira ko imbaraga za gisirikari ari zo zizarangiza ikibazo kimaze imyaka kiyogoza Kongo.

    Twibutse ko ibyemezo by'inama za Luanda na Nairobi bisaba ko imirwano muri Kongo ihagarara, leta ya Kinshasa na M23 bikayoboka inzira y'ibiganiro.

    Imiryango idafite aho ibogamiye, yewe ndetse na Loni, yemeje ko umutwe wa M23 wubahirije ibyo usabwa, ndetse uva mu duce wari warigaruriye mbere y'uko imirwano yubura. Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwo bwararahiye ko butazigera bushyikirana na M23, bwita' umutwe w'iterabwoba'. Uruhuri rw'abashyigikiye ubwo butegetsi , ni ukuvuga SADC, uBurundi, abacancuro ba Wagner, FDLR n'indi mitwe yitwaje intwaro, bose ni uko babyibeshya.

    Abo bose, na Tanzaniya irimo, bizeza Perezida Tshisekedi ko bazamufasha gutsinda intambara, nubwo ukuri kw'ibibera ku rugamba kugaragaza ko M23 idasiba kubakubita incuro, ari nako irushaho kwagura aho igenzura.

    Ubwo Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba, EAC, woherezaga ingabo guhagarara hagati y'abahanganye muri Kongo, Tanzaniya yarifashe, ntiyagira umusirikari wayo yohereza muri ubwo butumwa. Izo ngabo za EAC zahise zirukanwa kuko zanze kwivanga mu mirwano, maze zisimbuzwa iza SADC zo zemeye kwijandika.

    Aha rero niho abasesenguzi batungira agatoki Tanzaniya. Bati:'Yanze kujya mu butumwa butari bubogamye, ihitamo ko EAC ibanza ikirukanwa, ikabona kujya mu butumwa bwa SADC bushyize imbere inzira y'intambara'.

    Ese Tanzaniya yibona muri SADC kurusha uko yiyumva muri EAC, cyangwa byombi ntacyo yitayeho, icyo ireba ni inyungu(za bamwe mu bategetsi) Tshisekedi yayijeje ikimara kwiyemeza kumurwanirira?

    Ese koko abategetsi ba Tanzaniya bafata Mwalimu Julius Nyerere nka 'Baba wa Taifa', umubyeyi igihugu gikesha kubaho, cyangwa ni ku munwa gusa umutima wibereye ku ifaranga?

    Ibyo ari byo byose, amateka azahora yibuka ko uyu munyabushishozi, Mwalimu Nyerere, yatabarutse amaze gusobanurira isi yose ko Abanyekongo bavuga ikinyarwanda atari abanyamahanga, ko rero bakwiye uburenganzira nk'ubw'abandi bakongomani. Abamusimbuye ku butegetsi bo basanga nta kindi abo Banyekongo bakwiye uretse kumishwaho ibisasu, kwicwa no kwangazwa.

    Ukwanga atiretse agira ati' ngo turwane', kandi isibaniro ry'urugamba rizagaragaza uwari mu kuri.

    The post Ikibazo cya kongo ntikizarangizwa n'intambara nk'uko Tanzaniya n'abandi babyibwira appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ikibazo-cya-kongo-ntikizarangizwa-nintambara-nkuko-tanzaniya-nabandi-babyibwira/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikibazo-cya-kongo-ntikizarangizwa-nintambara-nkuko-tanzaniya-nabandi-babyibwira

  • M 23 yongeye gutanga Ubutumwa bukubiyemo Imanurwa ry'indi Drone yari yarazengereje Abasiviri #rwanda #RwOT

    Mu itangazo umuvugizi wa M23 yashyize hanze kuwa 9 Gashyantare 2024, aho M23 yamenyeshaga rubanda ibi bikurikira ko yarashe indi drone ya CH-4 imaze iminsi yica abenegihugu ibifashijwemo n'ibikoresho bya MONUSCO kandi ko ubutumwa bw'umuryango w'abibumbye muri DRC butubahiriza amasezerano mpuzamahanga n'imyanzuro y'inama Njyanama y'umutekano y'umuryango w'abibumbye.

    M23 kandi yibukije umuryango mpuzamahanga ko abagize uruhare mu bwicanyi bukomeje kwibasira abasivili n'ibyabo burimo gukorwa bushyigikiwe na Perezida Tshisekedi Tshilombo, abiyita Wazalendo bivanze na FARDC, FDLR, Anacanshuro ndetse n'Ingabo z'u BURUNDI zifatanyije na SADC hadasigaye na MONUSCO.

    M23 ivuga ko Tshisekedi Tshilombo agomba kuburanishwa ku byaha by'intambara n'ibyaha byibasiye inyokomuntu akomeje gukorera abanyekongo bavuga Ikinyarwanda kandi bo mu bwoko bw'Abatutsi

    Itangazo rya M23 rigasoza rivuga ko itazatega agakanu kandi ko Urugamba rwo guharanira uburenganzira bw'abavuga ururimi rw'ikinyarwanda b'abatutsi rukomeje.

     

     

     

    The post M 23 yongeye gutanga Ubutumwa bukubiyemo Imanurwa ry'indi Drone yari yarazengereje Abasiviri appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/m-23-yongeye-gutanga-ubutumwa-bukubiyemo-imanurwa-ryindi-drone-yari-yarazengereje-abasiviri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=m-23-yongeye-gutanga-ubutumwa-bukubiyemo-imanurwa-ryindi-drone-yari-yarazengereje-abasiviri

  • 'Ndabyemera' Kazungu Denis wongeye kugezwa mu rukiko yanze kunaniza ubushinjacyaha – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kazungu Denis yemeye ibyaha byose aregwa ubwo umucamanza yari atangiye iburanisha mu rubanza rwe. Uyu mugabo yasubije inteko iburanisha ati 'Ndabyemera'.

    Mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, hatangiye iburanisha mu mizi ry'urubanza rwa Kazungu ukurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi, gusambanya ku gahato n'iyicarubuzo yakoze mu bihe bitandukanye kuko amakuru yatangiye kumenyekana mu 2022.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko abo yicaga, yabashukishaga amayeri ko agiye kubaha akazi. Abo yagezaga iwe, yabateraga ubwoba, akababwira ko agiye kubica, ko azica n'imiryango yabo nibatamuha ibyo abasabye.

    Ni nabyo byatumaga bamwe bamuha amafaranga abandi bakamwandikira ko bamugurishije ibyo batunze mu nzu zabo n'ibibanza.

    Bwagaraje ko ibyo bitagarukiye aho ahubwo yamaraga kubona ibyo ashaka ntibimubuze kubica.

    Source : https://yegob.rw/ndabyemera-kazungu-denis-wongeye-kugezwa-mu-rukiko-yanze-kunaniza-ubushinjacyaha/

  • Leta ya DR Congo iravuga ko yagaruye ituze i Sake #rwanda #RwOT

    Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo- DRC yatangaje ko ituze ryagarutse muri 'centre' ya Sake muri Masisi nyuma y'uko abantu basaga ibihumbi kuri uyu wa gatatu bayivuyemo bagahunga imirwano berekeza i Goma.

    Minisiteri y'itumanaho muri iki Gihugu yatangaje ko Leta ishimira ingabo za FARDC ku gitero cyo kwigaranzura, 'cyakoranywe ubutwari no kwiyemeza kandi kikagarura ituze mu mujyi wa Sake'.

    Abaturage benshi b'iyi 'centre', iri kuri 25km mu burengerazuba bwa Goma, kuva kuri uyu wa Gatatu ku gasusuruko barahunze nyuma y'imirwano ikomeye ku misozi ikikije iyi 'centre' ya Sake iri mu kibaya gifatanye n'ikiyaga cya Kivu.

    Kuri uyu wa Gatatu, umutwe wa M23 watangaje ko wafashe ibirindiro by'ingabo za Leta ku misozi ya Nturo 1, Nturo 2, n'indi ikikije Sake. Ntibizwi neza niba ingabo za Leta zisubije iyo misozi.

    Biragoye kugenzura no gushimangira ibivugwa n'impande zirimo kurwana, gusa ariko ushingiye ku hari kubera imirwano kuva muri 'weekend' ishize bigaragara ko umutwe wa M23 wasatiriye umujyi wa Goma ugafata ibindi bice uturutse iburengerazuba mu bice bya Masisi, Kirolirwe cyangwa Karuba.

    Leta yavuze ko yamagana M23 ku 'kurasa ibisasu mu kajagari' hafi y'ikiyaga cya Kivu, n'i Mugunga mu mujyi wa Goma mu ijoro rishyira kuwa gatatu 'byarashwe ku baturage b'abasivile', ivuga ko ibyo 'bigize ibyaha by'intambara' kandi bitazagenda bidahanwe.

    Umutwe wa M23 na wo nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, usanzwe ushinja ingabo za Leta kurasa ibisasu ku baturage b'abasivile mu bice wigaruriye i Masisi na Rutshuru zikoresheje za drone n'indege z'intambara, nayo ibi ibyita ibyaha by'intambara byibasira abasivile.

    Amatangazo yasohowe n'impande zombi kuwa Gatatu yumvikanyemo ko zishaka agahenge. Leta isaba ko M23 isubira inyuma, naho M23 igasaba Leta ibiganiro mu gukemura amakimbirane mu mahoro.

    Kinshasa ikomeza gushinja Kigali ko ari yo ifashije umutwe wa M23, ibyo Leta y'u Rwanda ihakana. Kinshasa nayo ishinjwa gukorana n'imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR irwanya ubutegetsi bwa Kigali, ibyo uruhande rwa Kinshasa narwo ruhakana.

    Ibintu bishobora gukomeza kumera nabi n' I Goma-UN

    Ishami rishinzwe ubutabazi rya ONU rivuga ko iyi mirwano yatumye abantu nibura 130,000 bava mu byabo muri teritwari ya Masisi mu byumweru bibiri bishize hagati ya tariki 24 Mutarama(1) na tariki 5 z'uku kwa Gashyantare.

    Iri shami rya ONU rivuga ko abahunze imirwano barimo abagera ku 26,000 bari i Sake, n'abagera ku 24,000 bari muri 'centre' ya Minova, hombi hegereye ikiyaga cya Kivu, kandi 'ntibarabona ibiribwa, amazi meza, ubuvuzi n'aho kwikinga bikwiriye'.

    Kuba inzira z'ubutaka zerekeza mu mujyi wa Goma, utuwe n'abagera kuri miliyoni ebyiri, ubu zifunze, bishobora gushyira uyu mujyi — usanzwe urimo abavuye mu byabo barenga 500,000 mu kaga ko kubura ibiribwa, bikaba byateza n'ingorane mu bucuruzi, nk'uko ONU ibivuga.

    Iryo shami ry'ubutabazi rya ONU rivuga ko 'hari ibyago byinshi ko ibintu bishobora gukomeza kumera nabi n'i Goma'.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, amakuru avuga ko hari imirwano iri kumvikana muri teritwari ya Nyiragongo mu duce twa Buhumba na Kibumba.

    intyoza

     

    Source : https://www.intyoza.com/2024/02/08/leta-ya-dr-congo-iravuga-ko-yagaruye-ituze-i-sake/

  • AMAFOTO : Umubano wa RDF na UPDF byagaragaye ko ukiri ntamakemwa #rwanda #RwOT

    Ibi birori by’isabukuru y’imyaka 43 ya 'Tarehe Sita’, bisanzwe byizihizwa tariki 06 Gashyantare, bigamije kuzirikana igihe hatangirijwe urugamba rwo kubohora Uganda mu 1981.

    Ni urugamba rwatangijwe na Yoweri Kaguta Museveni unayoboye Uganda kugeza ubu, akaba ari na we wayoboye ibi birori byabereye mu Karere ka Bugweri, byaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo imyiyerekano ya gisirikare.

    Umugaba Mukuru wa RDF, General Mubarakh Muganga, n’itsinda ayoboye rigizwe n’abarimo Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga, bitabiriye ibi birori.

    Aba basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda, kandi banaramukanyije na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, wagaragaye yishimiye kuba babyitabiriye.

    Igihe Umubano w’u Rwanda na Uganda, warimo igitotsi, byanavuzwe ko n’uwo hagati y’Ingabo z’ibi Bihugu byombi utari wifashe neza.

    Gusa aho wuburiwe bigizwemo uruhare na General Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Museveni, yakunze kuvuga ko 'RDF na UPDF bongeye kuba umwe' nk’uko n’ubundi Abanyarwanda n’Abanya-Uganda ari abavandimwe.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/AMAFOTO-Umubano-wa-RDF-na-UPDF-byagaragaye-ko-ukiri-ntamakemwa

  • Umuvugizi wa Congo yagaragaje aho umugambi wa Tshisekedi wo gutera u Rwanda ugeze #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize ubwo Perezida Felix Tshisekedi yiyamamarizaga kongera kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko naramuka atowe azateranya Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, akayisaba gutera u Rwanda.

    Muri ibyo bihe, Perezida Tshisekedi wumvikanye mu mvugo yumvikanamo ubwishongozi, yavuze ko afite ubushobozi bwo kurasa i Kigali atiriwe ava mu Congo.

    Patrick Muyaya usanzwe ari na Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru muri Guverinoma ya Congo Kinshasa, ubwo yaganiraga n’Itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Gashyantare 2024, yabajijwe impamvu Perezida Tshisekedi adasohoza umugambi we wo gutera u Rwanda.

    Muyaya yavuze ko Igihugu gifite byinshi gihugiyemo birimo n’ibikorwa by’intambara aho igisirikare cy’iki Gihugu gihanganye n’umutwe wa M23, ndetse n’ubuyobozi bukaba bushyize imbere gushyiraho inzego nyuma y’amatora aherutse kuba.

    Yagize ati 'Turi mu bikorwa ariko hari ibigenderwaho. Ntabwo intambara yatangazwa. Murabizi ko turi mu cyiciro cyo gushyiraho inzego nshya. Perezida wa Repubulika yarabyifuje ariko hashingiwe ku Itegeko Nshinga ntabwo twabikora. Icy’ingenzi cyane, ibyo ntabwo byaba muri iki gihe.'

    Patrick Muyaya kandi yaboneyeho kwizeza ko igisirikare cy’iki Gihugu kiri kwitwara neza mu rugamba gihanganyemo n’umutwe wa M23.

    Abitangaje nyuma y’igihe gito Minisitiri w’Ingabo, Jean Pierre Bemba, we avuze ko bakurikije uko urugamba ruhagaze ubu, FARDC ifite imbaraga nke imbere ya M23.

    Jean Pierre Bemba kandi nyuma y’Inama Nkuru y’Umutekano yateranye hirya y’ejo hashize ku wa Mbere, yavuze ko iyi nama yiyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo umutwe wa M23 udafata umujyi wa Goma usumbirijwe n’uyu mutwe, dore ko wamaze kuwugota.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Umuvugizi-wa-Congo-yagaragaje-aho-umugambi-wa-Tshisekedi-wo-gutera-u-Rwanda-ugeze

  • M23 yemeje ko yafashe ibindi bice birimo umusozi wari watumye FARDC iyizengereza #rwanda #RwOT

    Byatangajwe n’Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Gashyantare 2024 mu butumwa bugaragaza uko urugamba ruhanganishije uyu mutwe wa M23 na FARDC, ruhagaze.

    Muri ubu butumwa, Lawrence Kanyuka yavuze ko imirwano yubuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu saa kumi n’imwe za mu gitondo, aho uruhande bahanganye rugizwe na FARDC, FDLR, abacanshuro, inyeshyamba za Wazalendo, ingabo z’u Burundi n’iza SADC, babyukaga bagaba ibitero mu bice bituwemo n’abaturage birimo Mushaki na Negenero n’ibice bibikikije.

    Yakomeje avuga ko ibi bitero 'byahitanye inzirakarengane z’abana. Abagore n’abageze mu zabukuru, ndetse abandi benshi bava mu byabo.'

    Kanyuka yakomeje avuga ko kubera ibi bitero, byatumye M23 yiyemeza kwamurura abo bahanganye mu rwego rwo kurinda abaturage bugarijwe.

    Yavuze ko ibi byatumye M23 ifata agace ka Nturo ndetse n’umusozi wa Chez Madimba, witegeye ahantu heza ho kurwana urugamba.

    M23 yongeye gusaba Umuryango Mpuzamaganga ndetse n’imiryango itabara imbabare gusaba ubutegetsi bwa Tshisekedi n’igisirikare cye guhagarika ibi bikorwa bikomeje guhitana abaturage benshi.

    IYUMVIRE BYINSHI BYA M23

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/M23-yemeje-ko-yafashe-ibindi-bice-birimo-umusozi-wari-watumye-FARDC-iyizengereza