Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa yerekeje muri 1/2 cy’Igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo gutsinda Maroc ibitego 2-0 mu mukino wa 1/4 bafashijwemo na Kylian Mbappé na Ousmane Dembélé bombi batsinze ibitego byatumye Les Bleus ikomeza.
Ku munota wa 28 wo mu gice cya mbere, Mbappé yabonye penaliti nyuma yo gukorerwaho ikosa na Noussair Mazraoui wa Maroc.
Icyakora umunyezamu Yassine Bounou yayikuyemo, abuza rutahizamu wa Real Madrid gufungura amazamu hakiri kare.
Nubwo yahushije iyo penaliti, Mbappé ntiyacitse intege. Ku munota wa 60 yatsinze igitego cyiza cyane nyuma yo kurekura umupira werekezaga mu nguni y’izamu rya Bounou ubwo yari hafi y’urubuga rw’amahina, ashyira u Bufaransa imbere n’igitego kimwe kikaba icya munani cye muri iri rushanwa.
Hashize iminota itandatu gusa, Ousmane Dembélé yatsinze igitego cya kabiri, nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Mbappé wari umaze gukurura ba myugariro ba Maroc, bityo ashyira iherezo ku nzozi z’iyi kipe yo mu majyaruguru ya Afurika zo gukomeza muri iri rushanwa.
Kuri ubu Mbappé yahise ageza umubare w’ibitego umunani muri iri rushanwa, anganya na Lionel Messi.
Gusa ari imbere mu rugamba rwo kwegukana igihembo cy’uwatsinze ibitego byinshi kuko afite imipira myinshi yavuyemo ibitego kurusha uyu rutahizamu wa Argentine.
Mbappé kandi yakomeje kwiyegereza amateka yo kuzaba umukinnyi utsinze ibitego byinshi mu mateka y’Igikombe cy’Isi. Kugeza ubu agejeje ku bitego 20, asigaje kimwe gusa ngo anganye na Messi ufite agahigo k’ibitego 21.
Ku ruhande rwa Dembélé, yakomeje kwerekana ko ari mu bihe byiza, nyuma y’uko na mbere yari aherutse gutsinda ibitego bitatu mu mukino u Bufaransa bwanyagiriyemo Norvège ibitego 4-1.
Nyuma yo gusezerera Maroc, u Bufaransa buzahura n’izava hagati ya Espagne n’u Bubiligi muri 1/2 cy’irangiza, mu mukino uteganyijwe kubera i Dallas, aho buzaba bushaka intsinzi izabugeza ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.
Source : http://isimbi.rw/mbappe-afashije-u-bufaransa-kugera-muri-1-2-cy-igikombe-cy-isi-2026.html
Leave a Reply