Abakozi ba IKWIM Energies basabwe gushyira hamwe no kurushaho gukunda igihugu – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ni igikorwa cyabaye ku wa 9 Kamena 2026, ubwo basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ndetse bakanizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora.

Aba bakozi ba IKWIM Energies basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yateguwe, kugeza ishyizwe mu bikorwa mu 1994 bigizwemo uruhare n'ubuyobozi bwariho icyo gihe.

Nyuma bashyize indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y'inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatwaye ubuzima bw'abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa. Yahagaritswe n'ingabo za RPA Inkotanyi.

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu Ngishwanama rw'Inararibonye, Tito Rutaremara, yavuze ko intego u Rwanda rufite ari ukwigisha urubyiruko ububi bw'ingengabitekerezo ya Jenoside, kugira ngo irandurwe burundu.

Yagize ati 'Rubyiruko mushyire hamwe, murangwe n'ubutwari, mwiteze imbere kuko nibwo igihugu kizatera imbere. Mukunde igihugu cyanyu. Ababohoye iki gihugu bari urubyiruko nkamwe, bari bafite imyaka nk'iyo bamwe muri mwe mufite, ariko bahisemo guhara bimwe mu byo bakoraga, bahitamo kwitangira no gukorera igihugu.'

Rutaremara yagaragaje ko kudashyigikirwa n'amahanga bitabuza u Rwanda kugera ku ntego zarwo, ashimangira ko byahozeho no mu rugamba rwo kubohora igihugu kandi ari na byo byari bibi cyane.

Umuyobozi mukuru wa IKWIM Energies Ltd, Cyubahiro Ngarambe Christophe, yavuze ko akazi bakora gakenera urubyiruko rwinshi kuko baba bakiri bato kandi ari bo bashobora gutanga serivisi nziza kandi zinoze, ndetse nabo ubwabo bikabafasha kwiteza imbere cyane ko ari bo benshi bafite.

Yagize ati 'Muri IKWIM Energies ltd, 80% by'abakozi dufite ni urubyiruko. Nk'uko Rutaremara yabivuze, natwe tubigisha gutera ikirenge mu cya bakuru babo, bashyira hamwe, kugira biteze imbere banateze imbere igihugu. Mu rugendo rwo kwibohora, ababohoye igihugu bari urubyiruko ndetse bakomeje gushyiramo imbaraga kugeza kuri iri terambere igihugu cyacu kigezeho.'

Yagaragaje ko bagira amahugurwa aba buri mezi atatu agamije gufasha abakozi babo kurushaho gusobanukirwa amateka no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Abakozi barimo Ngabo Christian na Kanyamahanga Teta Gladis bavuze ko urubyiruko rukwiye kurushaho kumenya amateka kugira ngo rushobore guhangana n'abakomeza gupfobya jenoside by'umwihariko abifashisha imbuga nkoranyambaga.

IKWIM Energies Ltd, ni ikigo cy'ubucuruzi bw'ibikomoka kuri Peteroli, cyatangiye mu 2010 kikaba gikorera mu Rwanda. Gifite abakozi 150, amashami 6 akorera mu bice bitandukanye by'igihugu, birimo Rwamagana, Bugesera, Umujyi wa Kigali n'ahandi.

Aba bakozi bashyize indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y'inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Abayobozi ba IKWIM bashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu Ngishwanama rw'Inararibonye, Tito Rutaremara, yavuze ko intego u Rwanda rufite ari ukwigisha urubyiruko ububi bw'ingengabitekerezo ya Jenoside, kugira ngo irandurwe burundu

Umuyobozi mukuru wa IKWIM Energies Ltd, Cyubahiro Ngarambe Christophe, yavuze ko 80% by'abakozi bafite ari urubyiruko, rukwiriye kwigishwa amateka y'u Rwanda

Abakozi ba IKWIM ENERGY LTD basabwe gushyira hamwe no kurushaho gukunda igihugu


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-ikwim-energies-basabwe-gushyira-hamwe-no-kurushaho-gukunda-igihugu

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *