Nziza Desire yakoze ubukwe bwa kabiri (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

Written by

in

Umuhanzi w’Umurundi Nziza Desire yakoze ubukwe bwa kabiri, ni nyuma y’uko umwaka ushize yari yapfushije umugore we.

Nziza Desire akaba yakoranye ubukwe na Amina Nzeyimana, ni ubukwe bwabereye muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Ubu bukwe bwe bukaba bwarabaye ku wa Kane w’icyumweru gishize tariki ya 18 Kanama 2022.

Akoze ubukwe nyuma y’uko muri Nyakanga 2021 yari yapfushije umugore we wa mbere, Inarukundo Bijoux azize uburwayi, hari nyuma y’amezi 8 gusa bakoze ubukwe.

Nziza Desire wakunzwe mu Burundi no mu Rwanda kubera indirombo ze zirimo ‘Kula kulipa’ ni umuvandimwe wa Dr Claude na we wanditse izina mu muziki.

Nziza akaba asanzwe afite umwana w’imyaka 14 yabyaranye n’umuhanzikazi w’icyamamare mu Burundi, Natacha.

Uyu muhanzi usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo gukora ubukwe biteganyijwe ko aza guhaguruka Dar es Salaam mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira ku wa Kane asubira muri Amerika.

Nziza Desire yakoze ubukwe bwa kabiri

Yashakanye na Amina Nzeyimana

Inshuti n’abavandimwe bari baje kumushyigikira

Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nziza-desire-yakoze-ubukwe-bwa-kabiri-amafoto

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *