Tag: People

  • Miss Nishimwe Naomie agiye gukora ubukwe n’um… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 1 Mutarama 2024, ni bwo Michael Tesfay ufite inkomoko muri Ethiopia, yateye intambwe yambika impeta umukunzi we Nishimwe Naomie, mu birori byihariye byabereye muri imwe muri restaurant yo mu Mujyi wa Kigali.

    Icyo gihe, Michael yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko yatangiye paji nshya mu mubano we n'umukunzi we Naomie, kuko yamubwiye 'Yego' nk'ikimenyetso cy'uko yiteguye kubana nawe ubuziraherezo.

    Ubwo yari mu kiganiro na Radio Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2024, Nishimwe yavuze ko atabona amagambo asobanura uko yiyumva nyuma yo kwambikwa impeta kuko ‘ni ibintu bikubaho, hari ukuntu umuntu aba atekereza ikintu akavuga ngo kiriya kintu ntikimbaho sinzigerea nyibagirwa’.

    Ati “Nubu ntabwo ntabyibagirwa. Ariko ibyiyumviro ugira sinzi uko nabisobanura. N’iyo ubajije abantu benshi bagiye bambika impeta, hari igihe utumva n’amagambo yakubwiye. N’uyu munsi iyo ambaza amagambo yambwiraga, nta kintu na kimwe numvaga, ariko cyeretse avuze ngo ‘Will you marry me’ (Wakemera gushyingiranwa nanjye) nicyo kintu cyo nyine numvishije. Ni ibintu n’ubu ngubu, sindabimenyera…”

    Uyu mukobwa yavuze ko yari yiteguye kwambikwa impeta n’umukunzi we, ku buryo yatekerezaga ko byari kuba kuri Noheli ya 2023, ariko yarategereje ntibyaba.

    Ashingira ku kuba hari hashize iminsi micye umukunzi we ahuye na Se umubyara, bityo ko byamuhaga ishusho y’uko bidatinze azambikwa impeta.

    Nishimwe asobanura umukunzi we akabikubira mu ngingo eshanu; avuga ko ari umuhungu ufite ikinyabupfura; umuhungu ucisha macye; umuhungu utameze nk’abandi bose; umuhungu ukunda Imana kandi umukunda.

    Uyu mukobwa ufite iduka ry’imideli, yabanje gutuza, avuga ko we n’umukunzi we bameze neza kandi “Turi kwitegura gukora ubukwe mu Ukuboza 2024.” Yirinze kuvuga aho ubukwe buzabera ndetse n’itariki buzaberaho.

    Abajijwe niba atekereza kuba azatura hanze y’u Rwanda nyuma yo kurushinga, yasubije ko bizaterwa n’ibiganiro, amahitamo ndetse n’akazi gashobora gutuma bimuka. Ati “Ariko mu Rwanda ni mu rugo.”

    Naomie yavuze ko mu gihe kiri imbere ari bwo azatangaza itariki y’ubukwe. Kandi avuga ko nyuma y’uko yambitswe ikamba rya Miss Rwanda, hari byinshi byahindutse mu buzima bwe, birimo nko kubona amahirwe anyuranye, gukorana n’abantu banyuranye, gushyira mu bikorwa imishinga inyuranye n’ibindi.

    Mu byumweru 48 bishize, Nishimwe yasohoye ubutumwa kuri konti ye ya Instagram avuga ko Imana yamuhuje n'umugabo wazanye umunezero n'ibyishimo mu buzima bwe.

    Hari aho yavuze ati 'Ntakindi nakwifuriza usibye imyaka myinshi kandi nzahora nsenga Imana ishobora byose kugirango ikomeze kuguha imigisha n'ibintu binini kandi binini mu buzima bwawe bwose bigutera kuba ukwiye ibintu binini kandi usenge kugirango ukomeze kuba umuntu mwiza wahozeho…'- Icyo gihe yanditse ubu butumwa yifuriza umukunzi we Isabukuru y'amavuko.

    Muri Kamena 2023, Nishimwe Naomie n'umukunzi we basohoye ikiganiro ku rubuga rwa Youtube bari bahuriyemo, bavuga birambuye ku rugendo rw'urukundo rw'abo, uko bamenyanye n'ibindi biteye amatsiko kuri bo.

    Michael Tesfay yavuze ko kuva muri 2018 hari umuryango yari azi w'inshuti ye yo mu Rwanda, kandi ko yawusuye birambuye mu 2021. Icyo gihe abo mu rugo bamubajije niba ateganya kurushinga, hanyuma bamwereka amafoto atandukanye y'abanyarwandakazi, byamuhaga amahirwe yo kuba yahitamo umwe.

    Yavuze ko bamweretse abakobwa kugeza 'tugeze kuri Mackenzies [Itsinda Miss Naomie abarizwamo n'abavandimwe be]'. Michael yavuze ko yabwiwe ko bariya bakobwa ari ibyamamare mu Rwanda kandi 'ni beza cyane'.

    Muri iki kiganiro yavuze ko hari igihe kimwe yigeze guhurira muri Restaurant na Uwase Kathia wo muri Mackenzies, abo bari kumwe bamubwira ko ari umuvandimwe wa Nishimwe Naomie kandi ko nawe afite umushinga ujyanye n'ibyo nawe yateganyaga gukoraho mu Rwanda.

    Michael yavuze ko yabyaje umusaruro umwanya yari abonye yegera Uwase amwaka Nimero za Nishimwe Naomie, ariko baranaganira birambyuye.

    Icyo gihe Michael yabwiye Uwase ko afite umushinga ari gukoraho, kandi afite icyizere cy'uko Naomie yamubera umufatanyabikorwa mwiza.

    Uwase yasubiye mu rugo abwira Nishimwe Naomie ko yamuboneye umugabo, aho kumubwira ko hari umuntu bahuye ufite umushinga ashaka ko bakoranaho.

    Mu kiganiro cyo kuri Youtube, Naomie yavuze ko yategereje ko Michael amuhamagara araheba, ibyumweru bibiri birihirika.

    Yavuze ko byageze aho asaba Uwase Kathia kumuha Nimero ya Michael akareba ifoto iri kuri WhatsApp ye. Hari aho avuga ati 'Nabwiye Kathia ko yampa nimero ye nibura nkaba nareba ifoto ye kuri WhatsApp.''

    Naomie yavuze ko yatunguwe n'ifoto yabonye kuri WhatsApp. Muri ako kanya yahise asaba Uwase kubaza Michael niba yaributse kuvugisha Nishimwe Naomie, undi arabikora.

    Michael yavugishije Naomie ndetse bemeranya guhura, bahurira ku iduka rya Mackenzies.

    Mu kiganiro, Naomie avuga ko Michael akigera ku iduka rya Mackenzies yararanganyije amaso mu mafoto yari amanitsemo, asaba Naomie kugenda amubwira kuri buri umwe.

    Naomie avuga ko 'nagiye musobanurira mbavuga nabi ariko mu buryo bwiza'. Avuga ko ageze ku ifoto ye 'nahise mvuga ko nta mukunzi mfite'.

    Naomie yavuze ko yiyumvisemo Michael ku munsi wa mbere bahuriyeho. Ni mu gihe Michael yasubije ko ari bwo bwa mbere yari akundanye n'umukobwa uzwi.

    Naomie yavuze ko bwa mbere ahura na Papa wa Michael [Sebukwe] wari umunsi udasanzwe kuri we, kuko nta magambo menshi yo kuvuga yari afite. Yavuze ko icyo gihe bahuriye mu gihugu cya Ethiopia. Ati 'Ntabwo byari byoroshye, ariko byari byiza.'

    Michael Tesfay yasoje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza 'Masters' mu buvuzi, muri Kaminuza ya Edinburgh yo mu Bwongereza.

    Afite imishinga itandukanye ijyanye n'ubuzima irimo n'uwo afatanya na Miss Akaliza Amanda, ujyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Mu 2018 yakoze muri Kaminuza y'u Rwanda yimenyereza umwuga, aho yamaze amezi agera kuri ane.

    Miss Nishimwe Naomie yatangaje ko agiye gukora ubukwe n'umukunzi we Michael
     

    Ku wa 1 Mutarama 2024, nibwo Michael yambitse impeta umukunzi we Naomie nyuma y'imyaka ibiri bakundana 

    Naomie yavuze ko ari gukorana na Michael ku mushinga we ujyanye n'ubuzima bwo mu mutwe

     

    Naomie yavuze ko mu gihe kiri imbere bazashyira hanze 'invitation' z'ubukwe 

    Naomie asobanura umukunzi we nk'umuntu ucisha macye kandi umukunda









    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139794/miss-nishimwe-naomie-agiye-gukora-ubukwe-numukunzi-we-139794.html

  • Ndagukunda! Chriss Easy yananiwe guhisha amar… – #rwanda #RwOT

    Kuva mu mwaka ushize wa 2023 mu kwezi kwa Nyakanga, havuzwe amakuru ko umuhanzi Rukundo Christian Nsengimana uzwi nka Chriss Eazy yaba ari mu rukundo na Umuhoza Pascaline witabiriye Miss Rwanda 2022 akabasha kugera mu 10 ba mbere, gusa iyo wabimubazaga yarabyitarutsaga, akavuga ko ari inshuti zisanzwe.

    Umuhanzi Chriss Easy nawe ari mu bifurije umunsi mwiza Pascaline wagize isabukuru y’amavuko.

    Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Chriss Easy yabwiye Pascaline mu ruririmo rw’icyesipanyoro aho yagize ati: “Isabukuru nziza y’amavuko Mamie! Ni wowe utunganye, komeza ukundwe n’Imana, ndagukunda.”

    Pascaline nawe ntiyashoboye guhisha amarangamutima ye, ahubwo yahise amusubiza ati: “Uw’ingenzi… Mpora nshimira Imana ku bwawe. Ndagukunda.”

    Mu bandi bantu b’ibyamamare bifurije isabukuru nziza uyu mukobwa biganjemo abanyuze mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda harimo Miss Kayumva Darina wamusabiye imigisha akamushimira kuba akomeje kumubera inshuti nziza;

    Sabine Mutabazi, Kelia Ruzindana, Bahari Ruth, Davis D, Umutesi Denise, Keza Maolithia, Young Grace, Miss Rwanda 2022 Nshuti Muheto Divine, Mutesi Jolly, Uwimana Jeanette, Irasubiza Alliance, Umuratwa Anitha Kate, n’abandi.

    Nubwo Chriss Easy iyo abajijwe iby’urukundo rwe na Pascaline aryumaho rimwe na rimwe akanabitera utwatsi, InyaRwanda ifite amakuru yizewe ahamya neza ko aba bombi bari mu rukundo kuva mu mwaka ushize. Nyura hano usome inkuru irambuye igaragaza ibimeyetso simusiga bigaragaraza ko urukundo rwabo rugeze ahashushye.

    Chriss Easy yibukije Pascaline ko amukunda ku isabukuru ye y’amavuko

    Pascaline nawe amubwira ko amukunda

    Pascaline yishimye ko akiriho ku munsi we w’amavuko

    Ibyamamare byiganjemo abo bahuriye muri Miss Rwanda bamwifurije isabukuru nziza

    Bivugwa ko amaze igihe kirekire mu rukundo n’umuhanzi Chriss Easy

    Hashize igihe kinini Chriss Easy ahakana iby’urukundo rwe na Pascaline

    Kuri ubu yemeje ko amukunda bidasubirwaho

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139789/ndagukunda-chriss-easy-yananiwe-guhisha-amarangamutima-ye-ku-isabukuru-ya-pascaline-amafot-139789.html

  • kugeza ubu Sadio Mané ntarabana n’umugore we Aisha Tamba baherutse gukora ubukwe mu minsi ishize. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko Sadio Mané na Aisha Tamba bakoze ubukwe bakemeranwa kubana amakuru ava muri Senegal avuga ko kugeza ubu baba ukubiri bitewe n'inshingano bafite.

    Sadio Mané usanzwe ukinira Ikipe ya Al Nassr yo muri Saudi Arabia nyuma yo gukora ubukwe yahise yerekeza mu gikombe cya Africa n'ikipe ye y'igihugu ya Senegal cyari kiri Kubera muri Cote D'Ivoire avayo asubira gukina muri Shampiyona ya Saudi Arabia (Saudi Arabia pro league) naho umugore we Aisha Tamba bivungwa ko afite ikizamini arikwitegura mu mpeshyi azamusangayo nakirangiza.

    iyi ikaba ariyo mpamvu irigutuma baba ukubiri

    Source : https://yegob.rw/kugeza-ubu-sadio-mane-ntarabana-numugore-we-aisha-tamba-baherutse-gukora-ubukwe-mu-minsi-ishize/

  • Inkuru yihariye yurukundo The Ben na Uwicyez… – #rwanda #RwOT

    Bajya bavuga ngo imbaraga z'urukundo n'igitangaza kandi zirenga byose zikanihanganira byose kuko uwo zagezemo bigoye kuba yazirwanya ngo abibashe.

    Umuntu aramutse akubwiye ngo ndateganya ibi n'ibi mu myaka icumi iza, byagorana kubona abantu benshi bakubwira ko ari vuba kuko umwaka si ikintu gito.

    Kumva umuntu ukubwira ko afite gahunda iri mu minsi igera ku bihumbi 4 iri imbere ntabwo rwose bitunguranye kuba hari uwakwiyamira.

    Wakwibaza ngo iby'imyaka bije bite mu nkuru y'urukundo ya The Ben. Ntabwo biri kure kuko The Ben yabonye izuba mu mwaka wa 1977, hacaho imyaka ikabakaba 13 umugore we Pamella abona kuvuka.

    Nyamara urukundo rwabo rwarenze iby'ikinyuranyo cy'imyaka rwumva kwegerana kw’imitima maze iraganira karahava kugera aba bombi kuri ubu ari umugabo n'umugore.

    Iby'imyaka wabyumva gutya burya The Ben ubwo yari umusore ushyushye w'imyaka 20 na 21, Uwicyeza Pamella ni bwo yarimo yinjira mu mashuri abanza arimo asoza ay'inshuke.

    Uyu muhanzi ni icyamamare kuva kera kugeza n’ubu. Mu 2010 yari akunzwe byo ku rwego rwo hejuru bituma atumirwa kujya gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

    Inkuru yabaye kimomo ubwo yabaga cyo gihe bikavugwa cyane, ariko uwavuga ko byagorana kuba Uwicyeza Pamella yayibara nk'uwayikurikiraniye atarayibariwe ntabwo yaba abeshye.

    Ubwo The Ben yarimo akora iyo bwabaga ashaka ubuzima muri Amerika, Uwicyeza Pamella ni bwo na we yarimo yinjira mu mashuri yisumbuye.

    Tugiye kukubarira inkuru y’uko Pamella yamenyanye na The Ben. 

    Uyu mugore ugira isoni mu buryo bwo hejuru yewe na The Ben yigeze kubihamya bikaba binagaragara mu mafoto ye, yamenyanye na The Ben biturutse kuri mukuru we.

    Mu 2016 nyuma y'imyaka igera kuri 7 The Ben yari amaze adakandagira ku butaka bw'u Rwanda, mu kwezi k’Ukuboza ubwo yagarukaga i Kigali, yashyikirijwe indabo na mukuru wa Uwicyeza Pamella.

    Mukuru wa Pamella na we yari mu myaka y'abakobwa basoza amashuri yisumbuye, aha birumvikana ko Uwicyeza Pamella nawe yarimo arwana no gusoza ayisumbuye.

    Uku kwakirwa na mukuru wa Pamella kwa The Ben uwavuga ko ari ko kwabaye imvano yo kuba uyu muhanzi yatangira kumenya abakobwa bagize uyu muryango, ntabwo yaba abeshye.

    Umwaka wa 2019 ubwo Uwicyeza Pamella yari asoje amashuri yisumbuye yinjiye mu marushanwa y'ubwiza ya Miss Rwanda yanamubereye imbarutso yo kwamamara.

    Muri uwo mwaka mu kwezi k’Ugushyingo yahuriye na The Ben i Nairobi muri Kenya mu mpera z'uwo mwaka, inkuru z'urukundo rwabo zitangira kuvugwa karahava.

    Imitoma iba icicikana mu bihe by'ukwezi kwa Mutarama ubwo aba bombi baba bizihiza isabukuru y'amavuko, umwe kuri 09, undi 31 Mutarama.

    Umwaka wa 2021 wasize urukundo rw’aba bombi rufashe indi ntera mu birwa bya Maldives mu bwato, The Ben atera ivi asaba Uwicyeza ko bazabana, undi na we arabimwemerera anemera kwambara impeta y'integuza.

    Abantu banyuranye batangiye kwitegura ibirori by’aba bombi ariko ntibyabashije kuba byihuse nk’uko bamwe bari babyiteze. Uyu muhanzi yumvikanye kenshi avuga ko gahunda ari iya babiri bityo ko abantu bandi bakwiriye gutegereza.

    Baje gufata umwanzuro basezerana mu mategeko mu mwaka wa 2022, maze umwaka wa 2023 bawusoza bombi bereka ibirori imiryango, inshuti n'abakunzi babo batari bacye.

    Urebye usanga bahuje imimerere y'uburyo bakundamo ibintu by'umwihariko imyidagaduro. Bakunze kuba bari kumwe mu biruhuko mu bice bitandukanye birimo Mombasa, Dubai n'ahandi.

    Kuva urukundo rwabo rwamenyekana henshi, The Ben akorera ibitaramo cyane mu Karere k'Ibiyaga bigari, Uwicyeza akajya kumushyigikira. Urugero rwa hafi ni igitaramo cy’i Burundi.

    Kuri iyi nshuro bazaba bari kumwe muri Uganda, igihugu cy'amateka mu buzima bwabo kuko ari cyo The Ben yavukiyemo.

    Ibi birumvikana ko birenze igitaramo kuko bazaniyereka inshuti n'imiryango ku ntambwe bamaze gutera yo kubana akaramata.

    The Ben yahisemo kubara inkuru y’urukundo rwe na Pamella mu ndirimbo 'Ni Forever' aho aba aririmba ko bazabana iteka ryose.

    Inkuru yabo y’urukundo irihariye ndetse bakwiriye kwigisha abandi by'umwihariko ku munsi w'abakunda, ko abantu bashobora gukundana batitaye ku myaka kuko ari imibare.

    Urukundo rwabo rwigisha abakundana ko bashobora gukora imihango y'ubukwe mu myaka igera kuri itatu mu gihe babyumvikanyeho. Ubusanzwe, benshi bayikora mu munsi umwe.

    Inkuru yabo yigisha ko nubwo haza barwivanga mu buryo bwose nk’uko The Ben abikomozaho mu ndirimbo aheruka gushyira hanze, mu gihe cyose buri umwe yaremewe kubana n’undi, ntacyabihagarika.

    Kuwa 14 Gashyantare, ubwo The Ben azaba atarama mu mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda, azahurira ku rubyiniro n'abahanzi barimo Sheebah Karungi bakoranye indirimbo “Binkolera”.

    Byitezwe ko nyuma y'iki gitaramo, The Ben na Pamella bazerecyeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho uyu muhanzi yatangaje ko hazaba hari urugo rwabo rukuru.

    The Ben azataramira bwa mbere muri Uganda kuva ashinze urugo ku munsi w’abakundanaKongera guserukana muri Uganda nyuma yo kwemeranya kubana akaramata ruzaba ari urugendo rw’amateka Inkuru y’urukundo rwa The Ben na Pamella irihariye mu nguni zose uhereye ku myaka irenga 10 barushanwa 

    Umwe mu bavandimwe ba The Ben ari mu bagiye kumwakira mu 2016 ubwo yagarukaga gutaramira i Kigali

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE NI FOREVER IRIMO INKURU Y’URUKUNDO RWA THE BEN NA PAMELLA


     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139562/inkuru-yihariye-yurukundo-the-ben-na-uwicyeza-pamella-bagiye-kubarira-muri-uganda-139562.html

  • Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru Rusine Patrick yerekanye umukunzi we (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru Rusine Patrick yerekanye inkumi bamaze iminsi mu munyenga w’urukundo.

    Ni ifoto yasangije abamukurikira ari kumwe na Iryn Uwase Nizra, inkumi yamubujije amahwemo.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko aba bombi bamaze igihe mu munyenga w’urukundo, gusa bakaba baririnze kubishyira ku karubanda kuko batifuzaga ko byajya mu itangazamakuru cyane.

    Andi makuru avuga ko uyu munyamakuru wa Kiss FM na Nizra mu minsi ishize baba baraguye umuryango aho bakiriye imfura ya bo.

    Bivugwa ko kandi mu minsi ya vuba, Rusine Patrick umwe mu banyarwenya bagezweho na Iryn Uwase Nizra bazakora ubukwe.

    Rusine Patrick n’umukunzi we Nizra

    Iryn Uwase Nizra wegukanye umutima wa Rusine Patrick

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyarwenya-akaba-n-umunyamakuru-rusine-patrick-yerekanye-umukunzi-we-amafoto

  • Killaman yasezeranye na Shemsa Umuhoza bamara… – #rwanda #RwOT

    Mu ibanga rikomeye cyane, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 08 Gashyantare 2024, ni bwo hamenyekanye inkuru y'uko Niyonshuti Yannick wamamaye nka Killaman muri sinema nyarwanda ari gusezerana imbere y'Imana n'umugore we Umuhoza Shemsa.

    Mu masaha y'i Saa sita z'amanywa ni bwo Killaman na Shemsa bari basesekaye ku murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ahabereye umuhango wo gusezerana imbere y'amategeko.

    Aba bombi bateye iyi ntambwe ikomeye nyuma y'uko bari bamaze imyaka umunani babana mu nzu nk'umugabo n'umugore ndetse bakaba baranabyaranye abana babiri b'abahungu.

    Bishop Gafaranga, umugabo wa Annette Murava,  Dr Nsabi, Soloba, Mitsutsu na Nyambo bari mu byamamare bitandukanye byitabiriye ubukwe bwa Killaman na Shemsa.

    Killaman yakunzwe muri filime zitandukanye zirimo My Heart, Afande, Big Mind, The Forest, n’izindi.


    Byari umunezero kuri Killaman n’umugore we Shemsa ku munsi w’amateka mu buzima bwabo

    Basezeraniye ku murenge wa Nyarugenge

    Umuhoza Shemsa, umugore wa Killaman

    Killaman yarahiriye kubana akaramata n’umugore we Shemsa

    Umuhoza Shemsa yasezeranije Killaman kumubera umugore ubuziraherezo

    Basanzwe babana ndetse bafitanye abana babiri b’abahungu

    Dr Nsabi yitabiriye ubukwe bwa mugenzi we

    Nyambo washinjijwe gusenya urugo rwa Killaman igihe kirekire nuko yaserutse

    Mitsutsu nawe yabutashye

    Killaman na Shemsa basezeranye imbere y’amategeko nyuma yo guhana isezerano imbere y’Imana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139483/killaman-yasezeranye-numuhoza-shemsa-bamaranye-imyaka-8-amafoto-139483.html

  • Umukinnyi wa Arsenal ari mu byishimo bikomeye cyane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'ikipe ya Arsenal muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu gihugu cy'Ubwongereza ukina mu kibuga hagati  uzwi nka Thomas Partey ari mu byishimo byinshi.

    Ni nyuma y'uko we n'umukunzi we Janine Mackson bibarutse imfura yabo y'umukobwa tariki ya 23 Mutarama 2024.

    Uyu mukinnyi ntabwo yabashije kugaragara mu ikipe y'igihugu cye kubera imvune.

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wa-arsenal-ari-mu-byishimo-bikomeye-cyane/

  • Nkunda Bruce Melody! Mukezangango yavuze ku n… – #rwanda #RwOT

    Ubwo yaganiraga na InyaRwanda, yagarutse ku muco mubi wafashe intera wo gusenya urugo kurusha  kurwubaka rugakomera, ndetse benshi bakirengagiza ko ibibazo bahura nabyo mu ngo zabo bigatuma basenya  na kera byabagaho ariko gusenya bikitwa ishyano, bityo benshi bakubaka izikomeye.

    Nk’uko yabikomojeho, hagendewe ku mateka yaranze abanyarwanda, ingo zubakwaga hashingiwe ku ndangagaciro na kirazira, bigatuma umugore n'umugabo birengagiza ibyabatanya kuruta ibyabahuza.

    Didier Mukezangango yagarutse ku muryango w'ubu, ushingwa hagendewe ku bintu bitandukanye rimwe na rimwe bidafite agaciro nk’amafaranga, byaganisha ku gusenya.

    Ati ' Ikibazo gihari ni abantu b’ubu batumva neza impamvu bagiye gushaka. Bakwiye kwibaza bati ese ngiye gushaka kubera iki,ngiye gushaka kugira ngo marire iki uwo tugiye kubana, ese nzarinda gute urugo, kuko nizo nshingano z'umuntu ugiye gushaka'.

    Akomeza ati ' Ibintu byose byarahindutse ku buryo ibishingirwaho umuntu aba umugore cyangwa umugabo bitakaza agaciro, hagashingirwa ku bitagira umumaro.Ikibazo gihari ni ukujya gushaka urebeye ku bintu urebesha amaso. Urugo ni umushinga w'Imana'.

    Yagarutse ku basenya ingo zabo bagendeye ku bukene, avuga ko gukena kwa mbere biva mu mutwe no kwigereranya n'abandi, babona bafite bike ukurikije abandi babazengurutse, bakibyita abakene.

    Yagarutse ku byamugoye ashaka umugore, atangaza ko guhuza imyumvire ye n'umugore we byamugoye ku rwego rukomeye, ariko aza gusanga kubaka ariho bishingiye.

    Ati ' Ikintu cya mbere kigorana ni uguhuza imyumvire yawe n'iyuwo mwashakanye, kuko usanga ari nacyo gituma benshi batandukana, rero nicyo kintu kigora, nina cyo cyamfashe igihe kinini niga”.

    Yatanze inama ku bantu bose bifuza gushinga urugo, ko babanza kwitegura kuba ababyeyi no guhitamo abo bazabana nabo badahubutse, kuko urugo rushobora guhinduka isoko y'ibyishimo cyangwa umubabaro'.

    Yibukije abantu ko gushinga urugo bagendeye ku bigaragarira amaso gusa, bitaramba ahubwo bisenya.


    Yatanze inama ku rubyiruko agira ati ' Kubaho si uguhangana, cyane cyane mu rushako. Iyo ugiye gushaka uba wiyemeje gushyira itafari ku rushako rwiza ntabwo uba ugiye kugerageza.

    Urubyiruko nabagira inama yo kutabaho bagerageza ahubwo bakabaho biyemeza'

    Yakomeje ati ' Ntimushingire ku birebeshwa amaso, mushingire ku bushobozi mufite bwo kubaka urugo rudashingiye ku mafaranga”.

    Mukezangango wihebeye umuziki, yatangaje ko akunda  umuhanzi Bruce Melody ndetse ko yishimira intera agezeho mu muziki yaguka. Ubuzima bwe n'abagize umuryango we, bakunda gufatanya baririmba mu rukundo.

    Ati ' Umuhanzi nyarwanda nkunda Igitangaza Bruce Melody. Uriya mugabo uburyo akora, indirimbo akora, uburyo yatangiye, uburyo abaho, uburyo afite ubushake bwo kugira icyo ahindura ku muziki nyarwanda kandi cyiza butuma mukunda'.


    Di4di (Didier na Diane) ni umuryango wiyemeje gutanga inama, zishingiye ku mibanire n'imyitwarire iranga abashakanye, ndetse n'inyigisho zafasha urubyiruko rukeneye kubaka ahazaza habo, binyuze mu biganiro n'izindi nzira zitandukanye.

    Di4di batanga inama ku bashakanye nuko bakubaka ingo zigakomera

    Yavuze ko urugo rwiza ari umugisha 

    Didier ashishikariza urubyiruko kudatinya gushaka ahubwo bagashaka bafite intego

    “>KANDA HANO UREBE IKIGANIRO MUKEZANGANGO DIDIER YAGIRANYE NA INYARWANDA TV

    “>

    VIDEO:@ Director Yaka_Pro-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138616/nkunda-bruce-melody-mukezangango-yavuze-ku-ngingo-zisenya-zikanubaka-urugo-video-138616.html

  • Abakozi nabafatanyabikorwa ba Samsung 250 ba… – #rwanda #RwOT

    Kuva mu mwaka wa 2018, ikigo cya Samsung 250 cyiyemeje kugeza ku banyarwanda ibikoresho by'ikoranabuhanga kandi by'umwimerere birimo ibya Samsung, iPhones, ndetse n'ibindi utasanga ahandi mu Rwanda.

    Ku isaha y'i saa mbili z'igitondo kuri iki Cyumweru tariki 14 Mutarama 2024, ni bwo abakozi bose ba Samsung 250 bari bahagurutse ku cyicaro gikuru cy'iri duka mu Mujyi wa Kigali, berekeza i Rubavu mu Ntara y'i Burengerazuba, aho bari bagiye kwishimira umusaruro bagezeho mu mwaka ushize, ari nako bafata ingamba nshya zizabayobora mu mwaka mushya wa 2024 umaze ibyumweru bibiri gusa utangiye.

    Mu masaha ya saa tanu n'igice, nibwo aba bakozi bari bageze ku iduka rya Samsung 250 riherereye mu mujyi wa Musanze, aho bahuriye n'abafatanyabikorwa bakomeye barimo umunyarwenya ukunzwe mu Rwanda, Dogiteri Nsabi, umunyamakuru w'imikino kuri Radio na Televiziyo Rwanda, Leagan Rugaju, umunyamakuru wa BTN Tv, Ndahiro Valens Papi, Murindahabi Irene umenyerewe kuri Youtube, ndetse n'abayobozi bakuru b'iki kigo.

    Ubwo bageraga i Musanze, bakiranwe urugwiro n'abakozi bakora kuri iri shami, Nsabi n'abanyamakuru bari kumwe bahabwa umwanya basusurutsa abari aho, baboneraho no kwamamaza ibicuruzwa bya Samsung 250.

    Nyuma yo kuganira ku ntego y'uru rugendo, aba bose biyongereyeho abakozi b'i Musanze bahagurukanyeyo berekeza i Rubavu, ahabereye ibikorwa by'imyidagaduro bitandukanye birimo gusangirira hamwe, gusabana, kuganira, gutembera mu bwato mu kivu, gukina imikino irimo 'Agati,' gushimira abitwaye neza, guhana impano hagati y'abakozi n'abayobozi ndetse n'ibindi.

    Umuyobozi mukuru w'iki kigo kimaze kwagura amashami atandukanye mu Rwanda, Habiyambere Jean yatangaje ko iki gikorwa gisanzwe kiba buri mwaka, kikaba kigamije guhuza abakozi bose ndetse n'abafatanyabikorwa bagafata umwanya bakaganira uko umwaka wagenze, bagasangira bishimira ibyagezweho, ari nako bategura imigambi y'umwaka mushya.

    Yagize ati: 'Uyu munsi rero ni umunsi dusanzwe dukora, aba ari umwanya wo kuganira n'abakozi, tugashimira abitwaye neza, ndetse hakabaho no guhwitura abatarakoze neza. Ikindi turebera hamwe ibyo twakoze; twagombaga kugera he, twageze ahagana he? Ubundi twabikoraga turi abakozi ku giti cyacu gusa, ariko twavuze ngo n'abafatanyabikorwa ni byiza ko baza uyu munsi tugasangira tukishimira ibikorwa twakoze kuko nabo baba barabigizemo uruhare.'

    Uyu muyobozi yasobanuye ko muri rusange icyo uyu munsi wari ugamije, ari ukurebera hamwe ibyagezweho mu byari byiyemejwe, ibitaragezweho ndetse n'impamvu yatumye bitagerwaho ijana ku ijana, hagamijwe kurebera hamwe uko byagerwaho mu mwaka mushya.

    Samsung 250 bishimira ko nubwo mu gutangira bahuye b'imbogamizi za Covid-19, bamaze kugera ku musaruro ushimishije harimo gufungura amashami atandukanye mu gihugu, iryo mu Giporoso, ku Gisimenti, mu mujyi wa Musanze ndetse n'icyicaro gikuru giherereye mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya KCT mu muryango wa 18.

    Umwe mu bakozi ba Samsung 250 umaze imyaka itatu ayicururiza witwa Umurerwa Hyguette, yatangarije InyaRwanda ko iki gikorwa kibafitiye akamaro kanini nk'abakozi kuko kibafasha gusabana ndetse bakarushaho kumenyana kuko baba bahuye baturutse ku mashami yose.

    Irakoze Tonny nawe ukorera iki kigo, yagize ati: 'Nibwo bwa mbere nje muri iyi gahunda. Uyu munsi usobanuye byinshi, kuko ni umunsi abantu bahura batakoze bakarebera hamwe ibyo bagezeho, bakagira ingamba nshyashya bafata, byarangira bagasabana  kugira ngo bigaragare ko ari umuryango kuruta akazi.

    Ingamba ninjiranye mu mwaka mushya ni ugukorana ingufu. Nk'uko igihugu cyacu gikorera ku mihigo, natwe muri Samsung 250 ntabwo twasigaye dukorera ku mihigo. Ubushobozi bwanjye ngiye kubwongera kugira ngo umwaka utaha nimba nkikora hano, nzajye nibuka ko haribyo nakoze byinshi.'

    Bamwe mu bakozi n'abayobozi bahembewe ko bahize abandi mu mwaka ushize, basobanuye ko kuba bahawe ibihembo babikesha gukora cyane ndetse no gukunda ibyo bakora.

    Mu gusoza, umuyobozi mukuru wa Samsung 250 yashimiye abafatanyabikorwa badahwema gushyigikira ibikorwa byabo umunsi ku wundi, by'umwihariko itangazamakuru ribyamamaza bikagera kure.

    Ku isaha y'i saa tatu n'igice, nibwo ibikorwa byaranzwe n'ibyishimo byo ku rwego rwo hejuru byaberaga mu Karere ka Rubavu byari bihumuje. Nk'uko bisanzwe, abakozi bagarukanye akanyamuneza kavanze n'umunaniro mu Mujyi wa Kigali.

    Iduka rya Samsung 250 rifite imihigo ikomeye ryifuza kugeraho muri uyu mwaka, irimo gufungura amashami abiri mashya hagati yo mu mujyi wa Rubavu,  i Rusizi n'i Huye n'ahandi bitewe n'aho bazahitamo gutangirira.

    Muri izi ntangiriro z'umwaka iri duka rifitiye ibikoresho bishya byinshi by'ikoranabuhanga biherekejwe n'andi mahirwe menshi birimo telefone za Samsung S23, iPhone 15 n’ibindi. Umuyobozi waryo, Jean yasabye abakiliya babo kuba maso bakamenya gushishoza kuko hari benshi bakomeje kwiyitirira ibicuruzwa byabo.

    Mu tundi dushya bari gutegurira abakilya babo, harimo kuba uzajya arambirwa igikoresho yakoreshaga yarakiguze muri Samsung 250, azajya agisubizayo bakamuhindurira agahabwa ikigezweho nyuma yo kongeraho amafaranga macye.

    Kuri ubu kandi abari kugura ibikoresho muri iri duka, bari guhabwa amahirwe yo gutombora ibyiza binyuranye birimo amatike yo kujya Dubai, moto, imitaka yo kwitwikira n'ibindi.

    Dore amwe mu mafoto mafoto y’ingenzi yaranze uyu munsi:










    Kanda hano urebe andi mafoto menshi yaranze urugendo rw’abakozi n’abafatanyabikorwa ba Samsung 250  

    AMAFOTO: Freddy RWIGEMA: InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138604/abakozi-nabafatanyabikorwa-ba-samsung-250-basangiye-banafatira-hamwe-ingamba-zumwaka-mushy-138604.html