Siporo Rusange izwi nka ‘Car free day’ ntago izakorwa kuri iki cyumweru kubera impamvu umujyi wa Kigali watanze – YEGOB #rwanda #RwOT

Written by

in

Siporo Rusange izwi nka 'Car free day' ntago izakorwa kuri iki cyumweru kubera impamvu umujyi wa Kigali watanze.

Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwatangaje ko nta Siporo rusange #CarFreDay, izakorwa kuri iki Cyumweru tariki 7 Gicurasi 2023, mu rwego rwo kuzirikana abahitanywe n'ibiza mu Ntara z'Iburengerazuba, Amajyaruguru n'Amajyepfo, mu ijoro ryakeye ku itariki 3 Gicurasi 2023.

Itangazo Umujyi wa Kigali washyize kuri Twitter rigira riti 'Mu rwego rwo kuzirikana abibasiwe n'ibiza mu Majyaruguru, Iburengerazuba n'Amajyepfo, Siporo rusange #CarFreeDay yari iteganyijwe ejo ku cyumweru, tariki 7/5/2023 ntikibaye'.

Source : https://yegob.rw/siporo-rusange-izwi-nka-car-free-day-ntago-izakorwa-kuri-iki-cyumweru-kubera-impamvu-umujyi-wa-kigali-watanze/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *