Uturere twa Huye, Nyanza na Gisagara tubimburiye udufite benshi bahamijwe ibyaha bya Jenoside n'Inkiko Gacaca – #rwanda #RwOT

Written by

in

Mu kiganiro yatangiye muri Kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Huye atangiza ibiganiro ngarukamwaka by'abagize amahuriro y'Ubumwe n'Ubudaheranwa, baturutse mu Turere twa Huye, Nyanza na Gisagara ku wa 13 Ukwakira 2026 yavuze ko uturere twa Huye, Nyanza na Gisagara ari two dufite umubare munini w'abahamijwe n'Inkiko Gacaca uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Imibare igaragaza ko Huye iri ku mwanya wa mbere mu gihugu, ifite abantu 81.126 bahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyanza iza ku mwanya wa kabiri n'abantu 68.566, naho Gisagara ikaza ku wa gatatu n'abantu 63.200.

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko guhangana n'ingaruka za Jenoside bisaba ibisubizo byihariye, bishingiye ku mateka y'u Rwanda n'uburemere bw'ibibazo rwahuye na byo.

Yasobanuye ko Jenoside ari icyaha kidasanzwe, bityo guhangana n'ingaruka zayo bikaba bisaba imitekerereze ihambaye n'ibisubizo bihuye n'umwihariko wazo.

Dr. Bizimana yavuze ko ku Gipimo cy'Ubumwe n'Ubudaheranwa, Nyanza iri ku mwanya wa kane, Gisagara ku wa 26, naho Huye ikaba ku wa 28, imbere ya Nyarugenge na Rusizi.

Yagaragaje ko umwanya wa Nyanza ari mwiza, ariko asaba ko muri Huye na Gisagara hashyirwa imbaraga nyinshi mu kurandura ibisigisigi by'ingengabitekerezo ya Jenoside. Yavuze ko kuba utu turere tutari ku rwego rwifuzwa mu bumwe n'ubudaheranwa bigaragaza, mu isesengura rye, ko iyo ngengabitekerezo itararanduka burundu.

Ku karere ka Huye, yagarutse ku ruhare rwa bamwe mu bari muri Kaminuza mu gucura umugambi w'ingengabitekerezo ya Jenoside, avuga ko ibisigisigi byayo bigikeneye kurandurwa.

Ati 'Mwumve ko ubucurabwenge bwa Jenoside hamwe mu ho bwakorewe, hano i Huye, ibisigisi by'iyo ngengabitekerezo ya jenoside ntibiraranduka.'

Ku karere ka Gisagara, yagarutse ku mateka y'urwango n'ishingwa rya APROSOMA, asaba kongera imbaraga mu guhangana n'ibisigisigi byayo.

Ati 'Na Gisagara naho ni ku ivuko ry'urwango rwa APROSOMA. Kuba iri ku mwanya wa 26 bivuze ko hakenewe kongeramo ingufu ngo ibyo bisigisigi birandurwe.'

Minisitiri Dr. Bizimana yasabye abitabiriye ibiganiro kuvugisha ukuri ku bugome bwaranze ayo mateka no ku babugizemo uruhare, aho kwirinda kubugarukaho mu buryo bweruye.

Ati 'Ni byiza rero ko tubwizanya ukuri, n'utanga igitekerezo ntace ku ruhande, atubwire ukuri k'ubugome bwaranze aya mateka n'ababigizemo uruhare. Igihugu cyacu cyubakiye ku kuri kw'amateka, tutakubakiyeho ibi bibazo byakongera bigasubira.'

Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascène yavuze ko ibisigisigi by’ingengabitekerezo ya Jenoside mu turere twa Huye, Gisagara na Nyanza bikihagaragara

Abo muri utu turere basabwe kuvugisha ukuri ku byerekeye ingengabitekerezo ya Jenoside n’uburyo bwo kuyirandura burundu


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uturere-twa-huye-nyanza-na-gisagara-tubimburiye-udufite-benshi-bahamijwe-ibyaha

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *