Rutsiro: Yishe mukuru we bapfuye ifu y'igikoma – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ibi byabaye mu ijoro rishyira tariki 13 Ukwakira 2026, mu masaha ashyira saa Saba z'ijoro mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Kagusa ho mu Mudugudu wa Rugasa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel yabwiye IGIHE ko hakekwa ko bapfuye ifu y'igikoma.

Ati “Ni byo koko yishe mukuru we amukubise ikintu mu mutwe, kubera bararaga mu cyumba kimwe twahageze tuhasanga ifuni ubanza ari yo yamukubise. Nyina yavuze ko bashwaniye ifu y'igikoma yari yasize aguze ajya kwisurira bagenzi be, avuyeyo asanga batetse igikoma barakimara.”

'Yatejee akavuyo abaza impanvu batamusigiye, nyina arabyuka mu ijoro mu masaha ashyira saa Saba ajya kuyigura kuri butiki agarutse asanga yamukubise ifuni aratoroka.'

Gitifu Ndayambaje yavuze ko uyu mubyeyi akimara kubona ibibaye yatabaje abaturanyi bamujyana kwa muganga bamugezayo yamaze gupfa.

Yanaboneyeho gusaba abaturage kwirinda urugomo, kuko ruvamo ingaruka zitari nziza, asaba abaturage bafitanye ibibazo kujya begera ubuyobozi bukabafasha kubikemura.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y'uko ushyingurwa, aho asize umwana w'umwaka n'amezi yari yarabyariye iwabo. Mu gihe ukekwaho kumwica agishakishwa.


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-yishe-mukuru-we-bapfuye-ifu-y-igikoma

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *