Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Nzeri 2026, ahagana saa 05:00, mu Murenge wa Busogo. Harimo umwana umwe w'imyaka irindwi n'undi w'imyaka 10;.
Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yabwiye IGIHE ko ubuyobozi bwamenye iby'izi mpfu kandi ko iperereza ryahise ritangira ku bufatanye n'inzego zibifitiye ububasha.
Ati 'Amakuru kuri ziriya mpfu z'abana bavukana twayamenye. Ku bufatanye n'inzego zibifitiye ububasha twatangiye iperereza ku cyaziteye. Nyina wa bariya bana wari urembeye mu Bitaro bya Ruhengeri, nyuma yo kwitabwaho yatangiye koroherwa.'
Imirambo yabo yajyanywe mu buruhukiro bw'Ibitaro bya Ruhengeri kugira ngo ikorerwe isuzuma rizafasha kumenya icyateye urupfu rwabo mbere y'uko bashyingurwa.
Leave a Reply